Upload
emmanuel-habumuremyi
View
386
Download
1
Embed Size (px)
Citation preview
0
TUMENYE BIBILIYATUMENYE BIBILIYATUMENYE BIBILIYATUMENYE BIBILIYA
UMWAKA WA I
PARUWASI MUHOROROPARUWASI MUHOROROPARUWASI MUHOROROPARUWASI MUHORORO
NKURUNZIZA ThaddéeThaddéeThaddéeThaddée
1
I. INTEGO :
1. Abakristu benshi batunze Bibiliya ariko ntibakunda kuyisomera n’iyo bayisomeye ntibabasha
kurenga imvugo-shusho, incamarenga, imvugo ijimije dusanga muri Bibiliya cyangwa ngo barenge
igisobanuro cy’ijambo ngo bagere ku ntimatima y’ijambo iri n’iri bityo babashe gusigarana inyigisho
cyangwa ubutumwa ubu n’ubu bw’ibyo basoma.
2. Ibyo bituma batabasha kwisobanura mu mpaka bagirana n’abandi banyamadini akenshi ziba
zishingiye kuri Bibiliya.
3. Kutigobotora muri izo mpaka bihungabanya ukwemera kw’abakristu benshi ba Kiliziya Gatolika
ndeste bakirukira muri ayo madini ngo bagiye aho basobanura neza Bibiliya.
Muri irishuri « TUMENYE BIBILIYA » turifuza kurushaho kwisomera Bibiliya bijyana no kuyitunga,
tukamenya uburyo bwo kuyisomera neza no gusobanukirwa n’ibyo dusoma.
II. INTANGIRIRO
Bibiliya Ntagatifu itubwira ko Imana ari intangiriro n’iherezo rya byose (Hish 21,6 ; 22,13).
Itubwira uburyo Imana yashatse kwimenyekanisha ikoresheje Abahanuzi ariko cyane cyane ikoresheje
Umwana wayo Yezu Kristu ngo tuyimenye kandi twiyumvishe ko idukunda.
2.1. UKO TUDAKWIYE GUFATA BIBILIYA
a) Bibiliya si igitabo cy’ubumenyi kavukire : Ni ukuvuga ubumenyi bw’ibinyabuzima, ubutabire,
imibare, ubugenge, imyitwarire,…..
b) Bibiliya si igitabocy’amateka y’isi : Abanditsi ba Bibiliya, ni abantu bari mu gihe cyabo, bifashishije
amakuru n’umuco by’igihe cyabo ku buryo ubu ayo makuru n’uwo muco birenzwe n’ibyacu iki gihe.
Amakuru Bibiliya ivuga agarukira cyane mubice by’iburasirazuba =Siriya, Babilone, Ubugereki,
Perise, Roma, Misiri, Isiraheli, ….
-Abanditsi ba Bibiliya ntibitaye ku guhuza inyandiko bahinduye mu zindi ndimi, kandi zitandukanye
mu mateka yazo.
Ingero :
� Hari inyandiko (inkuru) ebyiri z’iremwa ry’isi, aho muri izonyandiko Imana, ihabwa amazina abiri
atandukanye : Yahvé =Imana (Intg 1,1-2.4a) na Elohim=Uhoraho (Intg2,4b-25).
� Imana yatanze amategeko 10, inyuze kuri Musa. Hamwe havuga ku musozi wa Sinayi (Iyim 20)
ahandi kuri Horebu (Ivug 5,1-22).
� Matayo atubwira impumyi ebyeri z’i Yeriko (Mt 20, 29-34) naho Mariko na Luka bavuga impumyi
imwe y’i Yeriko (Mc 10,46-52; Lc 18,35-43).
� Abanditsi b’Ivanjili batubwira ko Yezu wazutse yabonekeye bwa mbere Mariya Madalena (Yh
20,11-18; Mt28,1-10) naho Pawulo mutagatifu ngo yabonekeye Petero (1Kor15,3-8).
2
2.2. UKO DUKWIYE GUFATA BIBILIYA (Akamaro kayo)
a) Bibiliya idufasha gusabana n’Imana:
Bibiliya ni ijambo ry’Imana ritumenyesha ugushaka kwayo tugahamagarirwa kugukurikiza.
Umukristu wese agomba gusoma Bibiliya ngo amenye ugushaka kw’Imana kandi agukurikize mu
buzima bwe maze abeho mu busabaniramana.
b) Bibiliya itwigisha kugira umuco n’imyifatire myiza bikwiye ku mukristu:
Muri Bibiliya hari inyigisho nyinshi zafasha umuntu kugira umuco, ikinyabupfura n’imyifatire
myiza; idufasha kandi kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi.
Bibiliya ifasha umuntu gukomera ku cyiza naho ikibi akacyamaganira kure. Umuco mwiza tuvoma
muri Bibiliya ni ubutabera n’urukundo by’Imana duhamagarirwa natwe kwigana.
Ariko kandi mu Isezerano rya kera harimo ibitekerezo biduca intege : inzika, gufuha, Imana ihora
abanzi ba Isiraheli, gushaka abagore benshi, uburyarya… Aha ni ukuvuga ko amateka matagatifu atari
amateka y’abatagatifu.
Bibiliya itubwira imibereho n’imibanire y’umuryango Imana yitoreye « Isiraheli » :
Iyo dusomye Bibiliya, tumenya uburyo ubuzima bw’abayisiraheli bwari bumeze. Aha twavuga :
- Imiterere y’igihugu cyabo muri icyo gihe
- Imirimo n’imyuga yababeshagaho (ubworozi, ubuhinzi n’uburobyi)
- Iminsi mikuru bahimbazaga ; aha twavuga Pasika y’abayisiraheli yabibutsaga ivanwa mu bucakara
mu gihugu cya Misiri bajya mu gihugu cy’isezerano, Pentekosti yabibutsaga uguhabwa amategeko
kwa Musa ku musozi wa Sinayi.
c) Bibiliya itwigisha amateka :
Muri Bibiliya dusangamo amateka y’abami, amazina yabo n’igihe bamaze ku butegetsi
n’icyaburanze. Hari kandi n’Amavanjili adutekerereza ubuzima bwa Yezu Kristu n’Inkuru Nziza
yigishaga aho yanyuraga hose.
d) Bibiliya itwigisha ubuhanga :
Abahanga n’abashakashatsi bifashisha Bibiliya ngo bagire imyumvire ku bibazo bimwe na
bimwe birenze ubwenge bwa muntu. Muri ibyo bibazo twavuga : inkomoko y’umuntu, iremwa ry’isi
n’ibiyiriho, iherezo ry’ubuzima,…
e) Bibiliya itumenyesha Imana :
Tuzi ko kumenya Imana bishingiye ku buryo yaganiraga n’umuryango wayo. Ntahandi rero
dusanga Imana iganira n’umuryango wayo atari muri Bibiliya.
2.3. ICYO BIBILIYA ARICYO
a) Bibiliya ni igitabo cy’iyobokamana by’ikirenga:
Ni ukuvuga igitabo cy’Imana. Ibintu byose biri muri Bibiliya bishingiye ku Mana. Muri Bibiliya
Imana ivugana n’abantu, kandi n’amagambo yayo akomeza kwigaragaza na n’ubu. Bibiliya ivuga
umubano wa muntu n’Imana Mu bihe binyuranye kandi ikerekana ukuntu uwo mubano wagiye
waguka kuva mu Ntangiriro.
3
b) Bibiliya ni igitabo cy’ubuzima:
Mbere y’igitabo hariho ubuzima; ubuzima bw’umuryango w’Imana. Umunsi umwe Imana ijya
kwiyereka umuryango wayo nuko bagirana Isezerano. Imana iti:”Uri umuryango wanjye”, umuryango
uti:” Uri Imana yanjye”.
Amateka Bibiliya itugezaho ni ay’ubuzima bw’umuryango w’Imana n’umubano wawo n’Imana.
Mu Isezerano uyu muryango ugirana n’Imana yawo umenya n’icyo ugomba gukora.
c) Bibiliya ni urumuri mu nzira tunyuramo:
Mu byukuri Bibiliya ntiyasubiza ibibazo byose by’ubuzima bwacu. Ni ukuvuga ko yanditswe mu
bihe bitandukanye n’ibyo turimo ubu kandi abanditsi ntabwo ari ab’iki gihe turimo.
Ariko kandi mu kumva abanditsi ba Bibiliya tugendeye ku buvumbuzi bwabo, ku bibazo bahuraga
nabyo, ku gushidikanya kwabo no ku kudashidikanya kwabo bituma dushobora natwe ubwacu
kubona urumuri mu nzira tunyuramo. Bibiliya rero iduhamagarira guhuza amateka yacu n’ayo
itubwira ubwayo: Kumenyera Imana mu rukundo.
d) Bibiliya ni uruvange rw’ibitabo:
Mu ishingwa rya Kiliziya, abakristu ba mbere bakoreshaga ijambo “Ibitabo Bitagatifu”. Ni
ukuvuga uruhurirane rw’inyandiko za somwaga igihe bakoraga liturjiya (basengaga).
Bibiliya rero ni uruhurirane rw’ibitabo byinshi, nkuko tubisanga mu rurimi rw’inkomoko y’ijambo
Biliya ari rwo rw’Ikigereki bavuga “TA BIBLIYA” bivuga IBITABO. Muri Bibiliya dusangamo indirimbo,
amabaruwa, imivugo y’urukundo, liturjiya (amasengesho), imigani y’imigenurano, imbwirwa ruhame,
amateka akanganye, amateka y’umuryango n’ay’intambara, amakabyankuru,…Bibiliya si igitabo
kimwe ahubwo ni uruhurirane rw’ibitabo bibumbiye muri kimwe.
MURI MAKE: Bibiliya ni igitabo gitagatifu gihebuje ibindi byose, kirimo ijamo ry’Imana, gikubiyemo
kandi iby’ingenzi Imana yahishuriye umuryango wayo: ibyiza yawukoreye ibitewe n’urukundo
iwufitiye. Kigizwe n’ibice bibiri: Isezerano rya Kera rigizwe n’ibitabo 46 n’Isezerano rishya rigizwe
n’ibitabo 27. Yose ikaba igizwe n’ibitabo 73.
2.3.1. Itandukaniro hagati y’Isezerano rya kera n’Isezerano rishya
Isezerano rya kera ni isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo akaba ari abantu bari
batuye mu gihugu cya Israheli (Abayisiraheli, Abahabureyi cyangwa Abayahudi).
Isezerano rishya ni uburyo bushya Imana yashatse kubana n’abantu binyuze mu buzima n’amagambo
bya Yezu Kristu. Ariko Bibiliya y’abayahudi igizwe n’Isezerano rya kera gusa.
2.3.2. Bibiliya Ntagatifu yakomotse he?
Ibitabo byose biri muri Bibiliya byanditswe n’abantu Imana yitoreye ikabamurikira ikoresheje
Roho wayo. Abo bantu bakomoka mu muryango wa Isiraheli- umuryango watowe n’Imana muyandi
mahanga yose-, kugirango bayimenye maze bayibere abahamya mu bihugu byose.
Abayisiraheli ni bo babanje kuba umuryango w’Imana ariko aho Yezu Kristu aziye, abamwemera bose
bakoze umuryango mushya w’Imana. Abanditsi b’ibitabo bya Bibiliya bagize umwanya ukomeye mu
mateka y’umuryango w’Imana, bawubaka bakoresheje amategeko n’amabwiriza yayo.
Ni abahamya b’ibyo Imana yakoreye umuryango wayo. Abanditsi b’ibitabo bitagatifu badutekerereza
uburyo bagiye batorwa n’Imana n’uburyo bagiye bitaba ijwi ryayo. Batugezaho kandi imibanire
y’Imana n’umuryango wayo.
4
2.4. AMOKO YA BIBILIYA
Aha icyo twavuga ni uko Bibiliya tugiye kugaragariza amoko zitavuga ibintu binyuranye, ahubwo
turabivuga tugendeye ku buryo zagiye zandikwa. Kwandika Bibiliya byatwaye igihe kirekire ku buryo
twavuga ko ari ukuva mu kinyejana cya 11 mbere ya Yezu kugeza mu kinyejana cya 1 Nyuma ya Yezu.
Dore uko zakurikiranye:
• Bibiliya y’Abahebureyi
• Bibiliya y’ i Alegizandiriya (yanditswe mu kigereki)
a) Bibiliya y’Abahebureyi: yanditswe guhera mu kinyejana cya 11 mbere ya Yezu, ariko Nyuma
y’isenywa ry’Ingoro mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu, nibwo abahanga bateraniye i Jamuniya
kugirango bashyire hamwe ibitabo by’Isezerano rya Kera byari mu rurimi rw’igihebureyi. Ibyobitabo
bikora Bibiliya ifite ibitabo 24 biri mu matsinda atatu:
� Tora: Amategeko, inyigisho
� Nebiim: Abahanuzi
� Ketubim: Ibindi bitabo
Iyi Bibiliya y’Abahebureyi ntigira Isezerano rishya.
b) Bibiliya y’i Alegizandiriya (LXX): Ni uguhera mu kinyejana cya gatandatu mbere ya Yezu aho
habaye uguhindura Bibiliya mu rurimi rw’ikigereki i Alegizandiriya mu gihugu cya Misiri.Iyo Bibiliya
yiswe “SEBUTANTI (LXX)”, kubera ko yakozwe n’abantu b’inyangamugayo 72, mu minsi 72. Iyi Bibiliya
yari igenewe abayahudi bari barahungiye mu Bugereki no mu bindi bihugu byavugaga ikigereki mu
gihe abayahudi bandi bari barajyanywe bunyago i Babiloni. Iyo Bibiliya yari ifite intondeke y’ibitabo
itandukanye n’iy’abayahudi bo muri Palestina bari barasigaye mu gihugu cyabo n’abari barajyanywe
bunyago, bituma habaho ibyanditswe bitagatifu biri amoko abiri kugeza iki gihe.
Bibiliya y’Abakristu (Ntagatifu): Abakristu bambere babayeho Bibiliya irimo Isezerano rishya
itarabaho ku buryo nabo bakoreshaga Bibiliya y’Isezerano rya kera.
Igitabo cy’Isezerano rishya cyanditswe mbere ni ibaruwa ya mbere mutagatifu Pawulo Intumwa
yandikiye Abanyatesaloniki mu mwaka wa 50 nyuma ya Yezu. Aha twanavuga ko abakristu babaga
muri Palestina bavuga igihebureyi bakomeje gukoresha Bibiliya y’abahebureyi, naho ababanaga
n’abagereki bavuga ikigereki bakoreshaga Bibiliya y’ikigereki (Sebutanti). Iryo tandukana ryarakomeje
kugera na n’uyu munsi kuko abaporotestanti bakoresha Bibiliya y’abahebureyi ifite intondeke
y’ibitabo ntoya (ifite ibitabo 66); naho abagatolika bagakoresha Bibiliya y’ikigereki ifite intondeke
y’ibitabo ndende (ifite ibitabo 73).
Bibiliya y’igihebureyi ibura ibitabo 7 ugereranyije n’iy’ikigereki n’igice cy’inyuma cy’ibitabo bya
Daniyeli (Dan 3,24-90) na Esitera (Est 10,3a-3l) ni ukuvuga ko nabyo byanditswe mu rurimi
rw’ikigereki. Ibyobitabo birindwi ni: Tobi, Yudita, 1 na 2 Abamakabe, Baruki, Ubuhanga na Mwene
Siraki.
2.5. IYEMERWA RY’INYANDIKO NTAGATIFU MU ISEZERANO RYA KERA
Muri Isiraheli ndetse no muri Kiliziya inkomoko y’igitabo gitagatifu yatezaga impaka nyinshi:
Abayisiraheli ntibemeraga izindi nyandiko muri Bibiliya yabo zitari iz’igihebureyi.
Ibyo byatumye inama nkuru y’idini y’Abayahudi iterana ngo yemeze inyandiko n’ibitabo bigomba
kuba muri Bibiliya yabo, ari nabyo bikomoka ku Mana; n’ibitagomba kubamo byari mu kigereki.
5
Amatorero y’Abaporotestanti nayo ntiyemera ibitabo, byo mu kigereki, Kiliziya Gatolika yakiriye muri
Bibiliya NTAGATIFU.
Urutonde rw’ibitabo byagumye muri Bibiliya y’Abayahudi rwemejwe n’itsinda ry’abahanga mu
by’amategeko bahuriye i Jamuniya nyuma y’isenywa rya Yeruzalemu mu mwaka wa 70 Nyuma ya
Yezu.
Abakristu Gatolika twe twemera ibitabo byose by’Isezerano rya Kera ari ibiri mu gihebureyi n’ibiri mu
kigereki.
Mu Isezerano rya kera harimo ubwoko 6 bw’imvugo
a) Inkuru zivuga ibikorwa ibi n’ibi by’umuco n’imitekerereze y’igihe cya kera (Intg 29-31).
b) Inkuru zirimo amakabyankuru ngo dutangarire ibintu by’agatangaza (1Sam 19,18-20,1).
c) Inyandiko z’amategeko agenga umuryango wa Isiraheli n’ubuzima muri rusange.
d) Ibisubizo, indirimbo, Zaburi zitugezaho kamere y’umutima w’abayisiraheli, ukwemera kwabo
gushingiye ku Mana imwe kandi y’ukuri.
e) Amabonekerwa y’Abahanuzi akubiyemo amagambo yavuzwe n’Imana ubwayo.
f) Inyandiko cyangwa imvugo z’ubuhanga zigizwe n’ibitekerezo bicukumbura ingingo iyi n’iyi.
Urugero : -Ubuzima
-Urupfu ni iki ? Urukundo ni iki ?
-Ikibi n’umubabaro biterwa n’iki ?
2.6. IBITABO BYA BIBILIYA N’UKO BIKURIKIRANA
2.6.1. IBITABO 46 BY’ISEZERANO RYA KERA
Isezerano rya Kera rigizwe n’ibice bine :
a) Ibitabo bitanu by’Amategeko :
1. Intangiriro Intg
2. Iyimukamisiri Iyim
3. Abalevi Lev
4. Ibarura Ibar
5. Ivugururamategeko Ivug
b) Ibitabo 16 by’Amateka
6. Yozuwe Yoz
7. Abacamanza Abac
8. Ruta Ruta
9. Icya mbere cya Samweli 1Sam
10. Icya kabiri cya Samweli 2Sam
11. Icya mbere cy’Abami 1Bami
12. Icya kabiri cy’Abami 2Bami
13. Icyambere cy’Amateka 1Matek
14. Icya kabiri cy’Amateka 2Matek
15. Ezira Ezr
16. Nehemiya Neh
17. Tobi Tobi
18. Yudita Ydt
6
19. Esitera Est
20. Icyambere cy’Abamakabe 1Mak
21. Icya kabiri cy’Abamakabe 2Mak
c) Ibitabo 7 by’Ibisigo n’iby’Ubuhanga
22. Yobu Yobu
23. Zaburi Zab
24. Imigani Imig
25. Umubwiriza Mubw
26. Indirimbo ihebuje Ind
27. Ubuhanga Buh
28. Mwene Siraki Sir
d) Ibitabo 18 by’Abahanuzi
29. Izayi Iz
30. Yeremiya Yer
31. Amaganya Mag
32. Baruki Bar
33. Ezekiyeli Ezk
34. Daniyeli Dan
35. Hozeya Hoz
36. Yoweli Yow
37. Amosi Am
38. Obadiya Obd
39. Yonasi Yon
40. Mika Mik
41. Nahumu Nah
42. Habakuki Hab
43. Sofoniya Sof
44. Hagayi Hag
45. Zakariya Zak
46. Malakiya Mal
2.6.2. IBITABO 27 BY’ISEZERANO RISHYA
a) Inkuru Nziza uko yanditswe na :
1. Matayo Mt
2. Mariko Mk
3. Luka Lk
4. Yohani Yh
b) Igitabo kirimo amateka ya Kiliziya igitangira
5. Ibyakozwe n’Intumwa Intu
c) Amabaruwa Pawulo Intumwa yandikiye :
6. Abanyaroma Rom
7. Abanyakorinti, iya 1 1Kor
7
8. Abanyakorinti, iya 2 2Kor
9. Abanyagalati Gal
10 Abanyefezi Ef
11 Abanyafilipi Fil
12 Abanyakolosi Kol
13 Abanyatesaloniki, iya 1 1Tes
14 Abanyatesaloniki, iya 2 2Tes
15 Timote, iya 1 1Tim
16 Timote, iya 2 2Tim
17 Tito Tito
18 Filemoni Filem
d) Ibaruwa yandikiwe :
19 Abahebueyi Heb
e) Amabaruwa ya :
20 Yakobo Yak
21 Petero, iya1 1Pet
22 Petero, iya2 2Pet
23 Yohani, iya1 1Yh
24 Yohani, iya2 2Yh
25 Yohani, iya3 3Yh
26 Yuda Yuda
f) Igitabo cy’ :
27 Ibyahishuwe Hish
2.7. UKO BIBILIYA ITEYE
� Bibiliya igabanyijemo ibice bibiri : -Isezerano rya Kera
-Isezerano Rishya
� Buri sezerano rigabanyijwemo ibitabo (46 by’Isezerano rya kera na 27 by’Isezerano rishya).
� Buri gitabo kigabanyijwemo imitwe ku inomero (byashyizweho na Etienne Langton mu w’1226).
� Buri mutwe ugabanyijwemo imirongo ku inomero (byashyizweho na Robert Estienne mu w’1551).
2.7.1. Uko wasoma Bibiliya
• Mu buryo bwo kwerekana igitabo cyo muri Bibiliya mu ncamake, umubare ubanza ni umutwe naho
uwa kabiri utandukanyijwe n’akitso ( , ) ni umurongo.
Urugero: Intg 4,2 (Soma umutwe wa kane umurongo wa kabiri)
• Akanyerezo/akarongo ( - ) gahuza imitwe cyangwa imirongo myinshi
Urugero: Intg 2-4 (Soma umutwe wa kabiri kugeza ku wa kane)
Lev 12,1-15 (Soma umutwe wa 12, umurongo wa mbere kugeza ku wa 15)
• Akabago n’akitso( ; ) gatandukanya imitwe
Urugero: Mt 3; 6 (soma umutwe wa 3 hanyuma uwa 6)
• Akabago/akadomo ( . ), gatandukanya imirongo mu mutwe umwe
Urugero: Yh 2,4.8 (soma umurongo wa 4 n’uwa 8 gusa).
8
• Mu buryo bwo kwerekana igice cy’umurongo munini bongeraho inyuguti (Alufabe)
Urugero:- Intg 2, 4a -Est 4,17k,r,…z
• Rimwe ne rimwe bongera ku mubare werekana umurongo inyuguti ya ‘‘s, f, …’’ bivuga « gusoma
n’indi mirongo ikurikira ».
Urugero : Lk 15,5… (urasoma umurongo wa 5 n’indi yose ikurikira y’umutwe wa 15).
2.7.2. Andi magambo ahinnye dusanga muri Bibiliya
� Cg : Cyangwa
� Urup : Urupapuro
� Imbang : Imbangikane y’imyaka
Urugero : 2000, 2002, 2004, 2006 ni imyaka igabanyika na 2
� Gih : Igiharwe cy’imyaka
Urugero : 2001, 2003, 2005 ni imyaka itagabanyika na 2.
Iyo turi mu mwaka uherwa n’umubare 0, 2, 4, 6, 8 icyo gihe ni imbangikane. Naho umwaka
uherwa n’umubare 1, 3, 5, 7, 9 ni igiharwe.
Amasomo ya Liturjiya tuyashaka dukurikije umwaka turimo, igiharwe cg imbangikane
biboneka mu masomo y’ibyumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturjiya.
Iyo dusoma Bibiliya hari aho dusanga akamenyetso kameze gatya ‘‘*’’ku ijambo, kaba
katurangira aho dusoma igisobanuro munsi y’umurongo uri muri Bibiliya.
Muri Bibiliya amasomo ya Liturjiya agabanyije mu myaka itatu ariyo :
• Umwaka A
• Umwaka B
• Umwaka C
Muri buri mwaka Kiliziya yaduteguriye amasomo adufasha kumenya Imana Data n’uwo yatumye Yezu
Kristu.
2.8. UKO TWATEGURA INYIGISHO Y’IVANJILI CYANGWA ISOMO RYO MURI BIBILIYA
2.8.1. Ibyo twakwirinda :
o Kwirinda gufungura Bibiliya dutomboza, twibwira ko ahotugiye kubumbura ariho hari igisubizo
cy’ibibazo by’ubuzima dufite.
o Kwirinda gusimbuka inyandiko zimwe na zimwe twibwirako tuzi ibyanditswemo, kandi ijambo
ry’Imana rihora ari rishya rifite n’icyo ritwigisha.
o Kwirinda gutekereza ko buri murongo wa Bibiliya ufite isomo ry’imyitwararikire cyangwa
ry’iyobokamana kuko Bibiliya ni inyandiko y’amateka y’uko Imana yacunguye abantu.
o Kwirinda kumva ko ibyo wasomye cyangwa wasomewe wabyumvise neza kandi kumva ijambo
ry’Imana bisaba umwanya uhagije.
o Kwirinda kwisuzugura utekereza ko ibyanditswe muri Bibiliya wowe utabyumva, utekereza ko hari
abagenewe kubyumva bonyine kandi bisaba ukwemera no kubishyira mu bikorwa.
2.8.2. Uburyo twaritegura :
o Guhitamo isomo
o Gushyiraho igihe
o Guhitamo ahantu hakwiye turarisomera
o Gutunganya umubiri wacu (kwitegura by’imbere= ku mutima)
9
o Kwerekeza umutima kuri Nyagasani
o Kwicisha bugufi imbere y’Imana
o Kwirinda kurangara
o Guhamagara no kwambaza Roho Mutagatifu
2.8.3. Intambwe zigomba guterwa :
o Gusoma Ivanjili cyangwa isomo nibura inshuro 3
o Gusoma urangurura ijwi ryumvikana neza ku nshuro ya kabiri n’iya gatatu
o Kugaragaza ibyanditswe, dusoma ku buryo bwumvikana
o Kugaragaza ibyakunyuze mu Ivanjili cyangwa mu isomo
o Kugaragaza ikiguteye ikibazo
o Kugaragaza abantu bavugwamo
o Kugaragaza abafitemo ibikorwa
o Kugaragaza uwingenzi muri bo
o Kugaragaza abandi bantu bavugwamo
o Kugaragaza abashyamiranye, abakundanye n’ikibitera
o Kugerageza gusoma igisobanuro Bibiliya itanga ahari aka kamenyetso « * »
o Kugaragaza inkuru nziza cyangwa isomo twakuye mu byo twasomye
o Guhuza ibyo twasomye n’ubuzima turimo
o Gishimira Imana.
2.9. UWANDITSE BIBILIYA
Imana niyo yibanze mu gushyira mu nyandiko Bibiliya, kuko abanditsi bandi ari ibikoresho
byayo. Aba banditsi nabo bari bazi neza ko ubutumwa batanga butava kuri bo ku giti cyabo ahubwo
bahumekerwamo n’Imana ikoresheje Roho wayo (Roho Mutagatifu).
2.9.1. Abo banditsi bakomotse he ?
Nkuko bigaragara muri buri nyandiko, abo bantu ni abo mu muryango wa Isiraheli, ari nawo
Imana yari yarihitiyemo kuva kera mu yandi mahanga yose, kugirango bayimenye, bayikunde, kandi
bazayibere abahamya mu bihugu byose. Abayisiraheli rero, ni bo babanje kuba umuryango w’Imana.
Ariko aho Yezu Kristu aziye, abamwemera bose ababumbira mu muryango mushya w’Imana. Imana
rero yatoraga uwo ishatse n’igihe ishakiye :
Urugero :- ZAKALIYA na SAMWELI yabasanze mu Ngoro
- PAWULO yamusanze mu nzira
-MUSA na AMOSI yabasanze baragiye amatungo.
Bibiliya igitabo gitagatifu, ntitwavuga ko Imana yabwiraga umwanditsi ngo andika utya na gutya,
ahubwo n’umwanditsi hari aho yashoboraga kwishyiriraho ibye cyangwa akagira ibyo yibagirwa.
2.9.2. Kuki ubu ari ntabandi banditsi ba Bibiliya ?
Muri iki gihe tuzi neza ko Roho w’Imana akomeza gukorera mu bantu nk’uko na mbere
yabakoreragamo, ariko kubyerekeye inyandiko biragaragara ko icyari kigamijwe cyarangiye ; ni
ukuvugako ibyanditswe Bitagatifu n’ubundi bidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Muri Yezu Kristu byose byaravuzwe. Ahubwo ni ngombwa gusoma ibyanditswe bitagatifu muri Roho
Mutagatifu kugirango atumurikire. Yezu Kristu, Jambo wigize umuntu, yaje nk’umuntu mu bantu,
10
yamamaza Inkuru Nziza y’umukiro mu bantu anarangiza atyo ubutumwa bw’umukiro Imana se yari
yamutumye gutanga ; niyo mpamvu uwabonye Yezu Kristu aba yabonye Imana»1.
2.10. BIBILIYA NTIGIRA IKOSA
Bibiliya yahumetswe n’Imana kandi ni ijambo ry’Imana, ntushobora rero kuyisangamo ikosa
kuko Imana idashobora kwibeshya no kutubeshya. Niba kandi Imana ishyize amagambo yayo mu
nyandiko ni ukuvuga ko ari ukuri gusesuye2.
Mu kwandika Bibiliya Imana yakoresheje abantu niyo mpamvu kugirango umenye Imana muri
Bibiliya, ugomba kubanza ukamenya uko umuntu wanditse yari ameze : Uwo ari we, aho yari ari, igihe
yari arimo, uburyo yariho, impamvu yanditse n’ururimi yanditsemo.3
1 VATICAN II, La Révélation Divine 4, 18 /11/1965, p109.
2 VATICAN II , La Révélation Divine 11, 18 /11/1965 , p 115
3 VATICAN II , La Révélation Divine 6, 18 /11/1965, p 110.
11
III. AMATEKA N’IYOBOKAMANA BY’ABAYAHUDI MU ISEZERANO RYA KERA
(Ifashishe TUMENYE BIBILIYA No 15)
Bibiliya ni igitabo gitagatifu gikubiyemo ukwemera kwa Isiraheli nk’umuryango wiyumvamo ko
watowe n’Imana (Ivug 7,6) ; ukwemera kwabo kukayobora ubuzima n’amateka yabo.
Kumenya Bibiliya bisaba gucengera mu mateka y’igihugu cya Isiraheli kuko Imana yigaragariza mu
buzima (ntabwo ari mu nyandiko) ; ni ngombwa kumenya ibihugu byagiye bigira uruhare muri ayo
mateka, cyane cyane ariko ni ngombwa kwitegereza uko iyobokamana ry’uwo muryango watowe
n’Imana ryagiye ricengera ubuzima bwabo.
Uwo murage w’igihugu wabaye uw’isi yose uva mu mpatanwa z’igihugu, ubwoko n’amateka
y’abantu bake kuva aho Kristu awujurije (Mt 5,17), kandi akohereza abo yigishije ngo bawugeze mu
mpera z’isi (Mt 5,19). Isezerano rya kera ririmo inkingi z’iyobokamana amadini akomeye mu
kwamamaza Imana imwe (abayahudi, abakristu n’abayisilamu) ahuriraho. Nk’abayoboke rero ba
Kristu, natwe dufite uruhare kuri Bibiliya Ntagatifu mu bice bibiri byayo by’ingenzi. Kuyimenya
by’ukuri ni ukumenya Kristu no kwiyemeza kumushyira abandi. Uwacengeye ibyanditswe bitagatifu
arangwa n’ishyaka ryo kubisobanurira abandi (Filipo n’umutware w’umunyetiyopiya, Intu 8,26-39),
ndetse akabageza kuri Batisimu.
3.1. ABURAHAMU, UMUKURAMBERE W’UMURYANGO (Intg 12,1).
Amateka ya Bibiliya atangirana na Aburahamu, umwimukira uturuka mu Bukarideya (ikarita no
1) waje gutura mu gihugu cya Kanahani (cyafashe nyuma izina rya Palestina n’irya Isiraheli), ahagana
mu mwaka w’1850 mbere y’ivuka rya Kristu, akazana n’umuryango we (Intg 12,4-5 ; 15,7). Icyo
gihugu cyari gituwe n’andi moko y’abantu kuva kera, hirya no hino yacyo hari ibihugu, ubutegetsi,
ubukungu n’iyobokamana bimaze imyaka myinshi (Misiri, Kanahani, Abakarideya, Ashuru,
Ubumedi…reba muri Bibiliya, ikarita n° 1).
Icyo ibyo bihugu byari bihuriyeho ku iyobokamana ni ugusenga imana nyinshi (imana zitanga
uburumbuke, iz’amazi, imiyaga, izuba, intambara,…). Ni kuri iyo ngingo Aburahamu yafashe
umurongo wihariye : « GUSENGA IMANA IMWE RUKUMBI » (Iz 40,20 ; 41,21). Mu buzima busanzwe
inkomoko ya Aburahamu yabagaho nk’abandi batuye ikibaya cy’inyanja nini (Méditerranée) : Gutura
mu mahema, gushakashaka ubwatsi bw’amatungo, nyuma bagatangira gutura no gutungwa
n’imirimo y’ubuhinzi ikomatanyije n’ubworozi (Ivug 26,5). Kimwe n’abandi bageragezaga gutuma
umuryango ugira ubumwe, wiyongera (Intg 38 ; 30,1-13) no mu kuwurinda kwivanga n’amaraso
y’abanyamahanga (Intg 24,3). Amategeko ya bene Aburamu (wafashe izina rya Aburahamu Intg 17,4)
yagiye aberekana nk’umuryango wiyongera (Intg 24,1) ugirana amashyari (Intg 27 ; 34), wiyunga (Intg
33), ndetse ugera no mu bindi bihugu (Intg 42-50).
3.2. UMURYANGO MU MISIRI : UBUCAKARA BUKOMEZA IGITEKEREZO CY’UMURYANGO (Iyim 4,18 ;
2,11)
Kubera inzara yateye mu gihugu cya Kanahani (Intg 42) bene Yakobo bashakiye amaramuko
mu Misiri, bamarayo imyaka irenga 400 kandi bafashwe neza n’abayobozi b’igihugu kugeza ibwo
hagiyeho abami batakibuka uruhare rwa Yozefu mu guhashya no kuzigamira inzara (Intg 41,37).
Batangira kubishisha (Iyim 1,8), kubakoresha uburetwa (Iyim 1,13-14) babuzwa gusenga ku buryo
bwabo (Iyim 5,1) ndetse bagambirira no kubatsemba (Iyim 1,16) ku buryo ari akaga batazigera
bibagirwa na rimwe mu myaka izakurikira. Muri izo ngorane abayisiraheli biyumvaga nk’umuryango
12
utonnye ku Mana, akaga n’amakuba birushaho kubunga (Iyim 4,18), kandi n’ubwo bihebaga (Iyim
6,9), ntibazeyutse irokorwa Imana yabateguriraga (Iyim 12,26).
3.3. IYIMUKAMISIRI : URUGENDO RWO MU BUTAYU N’IYOBOKAMANA RIHAMYE (Iyim 20)
Itotezwa ry’umuryango mu Misiri (Iyim 1) ryabaye intandaro yo gushaka kwibohoza, naho
itorwa rya Musa (Iyim 3, 1-4, 20), umuyisiraheli warerewe mu mico ya Misiri riba intango y’urugendo
rurerure (hafi imyaka 40) bazahamyamo isezerano ry’Imana na Aburahamu (Intg 17) kimwe n’inzego
z’ubuyobozi bw’umuryango watangiye kuba munini (Iyim 12,37 ; 38,26).
Gusohoka mu Misiri ni ibintu bitangaje kuko byari bigoye, bityo babibonamo ikiganza cy’Imana
ibarokora, bemera batyo Imana nk’Umucunguzi na Musa nk’umugaragu wayo (Iyim 27-30) ; mbere yo
kumenya no gusingiza Imana nk’umuremyi (Intg 1-3), Isiraheli yamenye Imana ikiza (Iyim 15,2-21).
Mu butayu abayisiraheli (reba izina rya Yakobo wafashe izina rya Isiraheli Intg 23,29) bongeye
kuragira amatungo, bagendagenda bashaka ubwatsi, kandi berekeza mu gihugu cy’Isezerano. Aho mu
butayu niho bahawe amategeko y’Imana (Iyim 20-23) biyumvamo isano idasanzwe n’Imana (Iyim 24)
baba umuryango wagutse (Ibar1). Ayo mategeko ni inkingi z’iyobokamana (idini) n’iza politiki
bizaranga Isiraheli igihe cyose (Iyim 32-43) ; uwo muryango rero uzayoborwa n’ayo mategeko (Ivug
6), kandi hari ingingo zizahora zibukwa n’ibisekuruza byose (Iyim n’Ibar).
• Ijoro rya nyuma mu Misiri bazahora baryibuka mu munsi mukuru wa Pasika (Iyim 12)
• Iyambuka ry’inyanja y’urufunzo (Iyim 14)
• Itangwa ry’amategeko n’isezerano riyaherekeje (Iyim 19-20)
• Ibitangaza binyuranye byatumye aho gupfira mu butayu bahabwa amazi n’ibyo kurya (Ibar 20)
Muri urwo rugendo rwo mu butayu niho ibifitanye isano byose n’imihango y’iyobokamana
byatunganyijwe : umwanya n’uruhare by’abaherezabitambo ; (bene Aroni) (Iyim 28,1 ; Ibar 17,16-26)
n’Abalevi (bene Levi) umwanya n’ingengabihe by’ibitambo (Lev 17) ubushyinguro bw’isezerano (Iyim
25,10), inzira y’ubutungane, n’ibindi byose byateguriye imihango izabaranga mu gihugu cy’isezerano.
Urupfu rwa Musa (Ivug 34) rwasize ari umuryango wiyegeranyije ushobora gutera no kurwana ufata
igihugu cya Kanahani.
3.4. KURWANIRIRA IGIHUGU NO KUGITURA
3.4.1. Uruhare rwa Yozuwe
Musa yasimbuwe na Yozuwe mwene Nuni (Yoz 1) nk’umutware w’umuryango. Igihugu
bagombaga gutura cyari kirimo abandi, bamwe bakaba bene wabo (Intg 33), abandi bakaba
abanyamahanga (Yoz 23).
Uburyo bwo kugishyikira kwari ukugirana amasezerano aho bishoboka (Yoz 2,8), ubundi bwari
ukurwana (Yoz 8,14 ; 10). Bongeye kubibonamo ububasha bw’Imana yabo ibashyigikiye kandi
ibarwanira (Yoz 10,42).
Aho igihugu cyose kimaze kwigarurirwa habaye isezerano rikomeye rihuza inkomoko
y’abayisiraheli babaye mu Misiri, n’abandi basangiye amaraso ariko batamenye ibitangaza byo mu
Misiri no mu butayu (Yoz 24,1-28).
Buri gisekuru gihabwa ubutaka bwo guturaho (ikarita n° 3), bene Levi na Aroni baba umunani
w’Uhoraho nubwo bahawe imigi bororeramo (Yoz 21), hateganywa n’imigi y’ubuhungiro ngo
kwihorera bitazabacamo ibyuho (Yoz 20). Nyuma y’iryo gabana, buri muryango wagize ubwigenge
bwawo, bagahuzwa gusa n’amateka basangiye hamwe n’urusengero rw’i Silo rubitse Ubushyinguro
bw’Amategeko y’Imana (Yoz 15,1; Abac 18, 31).
13
3.4.2. Igihe cy’Abacamanza n’umurimo wabo
Itatana ry’imiryango mu gihugu, nta butegetsi bubahuriza hamwe kimwe n’igishuko cyo
kureshywa n’iyobokamana ribakikije byateye muri Isiraheli icyuho gikomeye (Abac 6-9) : ubumwe
bushingiye ku idini bwaradohotse, kudaturana bigaha imbaraga ibihugu bibakikije ndetse no hagati
yabo haduka amakimbirane (Abac 12,1-7 ; 17,20).
Umurimo w’umucamanza wari uwo kuyobora ibitero mu gihe cy’intambara, akumva afite ubutumwa
bw’Imana (Abac 6,11) ngo afashe kurwanirira igihugu bahawe, intambara yarangira bakisubirira mu
ntara yabo no mu mirimo bari basanzwemo (Abac 5-13). Twabagereranya n’abagaba b’ibitero mu
Rwanda rwa kera, kandi icyo gihe cyamaze hafi imyaka 200.
Uburyo bw’abacamanza ntibwashoboye kubumbira hamwe Isiraheli yose : hirya no hino yari
ikikijwe n’amahanga agenda agira ingufu, cyane cyane Abafilisiti bageze n’ubwo bafata ubushyinguro
bw’Uhoraho i Silo (1Sam 4) bakanatwara n’umugi wa Beteli, kandi yombi yari ikimenyetso gikomeye
cy’iyobokamana (1Sam 1-3).
Akenshi buri nzu yirwanagaho mu guhangana n’ibitero, cyangwa se inzu nyinshi zikishyira
hamwe ngo zigire ingufu, zikayoborwa n’umutware umwe (Abac 4-5), nyamara ntabwo byatumye
bakomeza ubumwe bwabo cyangwa ngo barengere bihamye umutekano w’igihugu cyabo.
3.5. UBWAMI MURI ISIRAHELI
3.5.1. Igitekerezo cy’ubwami nk’uburyo bwo kwisuganya no kwihagararaho nk’umuryango
Nyuma y’abacamanza, Samweli yahuje imiryango ya Isiraheli, ubushyinguro bw’Uhoraho
buragaruka (1Sam 6), ariko umurimo w’ibanze wari uw’ubuherezabitambo kurusha uwo kurwana
n’abanyamahanga. Abahungu be ntibashoboye gukomeza ubushobozi nk’ubwe (1Sam 8), bityo
havuka igitekerezo cyo gushyiraho umwami ngo ahuze imiryango kandi ahashye abanzi (1Sam 8,5).
Igitekerezo cy’umwami nk’uburyo bwo kuyobora ubuzima bwa politiki n’idini by’igihugu ntabwo
bakivugaga ho rumwe :
*Bamwe barwanyaga ubwami, bakanavuga ko Isiraheli idakwiye kwigana imiterere n’imigirire y’andi
mahanga : umuyobozi wayo ni Imana, kwimika undi mwami ni ukuyihigika (1Sam 8,10).
*Abandi barabushyigikiye, bityo umwami akaba uwatowe n’Imana, akayobora umuryango mu izina
ryayo (1Sam 9,1-10 ; 11,1-15).
Icyo gitekerezo cya 2 ni cyo cyagendeweho, bityo rero imihango n’ububasha by’abacamanza
byegurirwa abami muri Isiraheli.
3.5.2. Abami ba mbere : Isiraheli yibumbira hamwe
a) SAWULI : Umurimo we wa mbere wabaye uwo kurwanya Abafilisiti (1Sam 13,14-47), ashyiraho
ingabo zo kurwanya ibihugu baturanye. Ikosa rye ryabaye gushaka gushimisha imbaga ayobora aho
gukurikira ugushaka kw’Imana (1Sam 13,8-15 ; 15-24) ubwami bwe bwagaragaje intege nke,
uburwayi n’amashyari (1Sam 13,27), cyane cyane hagati ye na Dawudi wari waragaragaje ubutwari
n’ibimenyetso byatuma amubonamo umusimbura umurusha ibigwi (1Sam 18,6) ; ntabwo rero
imiryango yose yashoboye kuyibumbira hamwe.
b) DAWUDI : Nyuma y’urupfu rwa Sawuli, Dawudi yatorewe kuba umwami, ariko babanza
gushyamirana hagati y’abashakaga kwimika umuhungu wa Sawuli n’abifuzaga Dawudi (ishyamirana
hagati y’izo nzu zombi : 2Sam 2,12-13 ; 11).
14
Aho ubushyamirane buhoshereje, Dawudi yabaye umwami w’imiryango yose ya Isiraheli
(2Sam 5) bityo igihugu kirakomera, ibihugu bituranye biragitinya, ibwami hatangira no kwandikirwa
amateka y’igihugu ku buryo bunonosoye kandi busumbye kure uruhererekane rw’amateka rwari
rwarafashwe mu mutwe.
Mu rwego rw’ubuyobozi, Dawudi yafashe umugi wa Yeruzalemu ho umurwa mukuru kandi
himurirwa n’ubushyinguro bw’Uhoraho (2Sam 5, 6-9 ; 6). Ubuyobozi bw’idini n’ubwa politiki
buhurizwa hamwe, ndetse hanatangira amizero akomeye y’Umukiza uzakomoka mu nzu ya Dawudi
(ubuhanuzi bwa Natani 2Sam 7,1-17).
Gusa ariko ingorane ziterwa n’amashyari, imico y’ahandi ishyingiranwa ry’abagore
b’abanyamahanga, n’ubusaza byagiye bijegeza ubumwe bw’igihugu (2Sam 11-12 ; 18-19).
Kubera ubuyoboke n’icyubahiro cya Nyagasani byaranze Dawudi (2Sam 7,18 ; 6,9), hamwe no kuba
yarahuje Isiraheli nk’igihugu kimwe, ibisekuru bizakurikira bizakomeza kumurata, no kurangamira
umukiro uzakomoka mu nzu ye (Iz 7,14 ; Mk 4,12).
Mu mateka ya Isiraheli, inzu ya Dawudi ni yo bategerejemo umukiza, umwami usumba bose,
wagombaga kugenga amahanga ari we Yezu Kristu.
C) SALOMONI : Salomoni yarazwe ingoma imeze neza amaze kwimikwa, yabanje kurwanya
abashakaga gufata ubwami (1Bami 1), agabanya igihugu mo intara z’ubuyobozi (bitandukanye
n’izishingiye ku miryango ; 1Bami 4) yongera ingabo kandi azigira iz’umwuga bihoraho, ashyikirana
n’amahanga kandi ubucuruzi buriyongera (1Bami 3,10).
Ku ngoma ye yashyize mu bikorwa igitekerezo cya Dawudi cy’ubuyoboke bukomeye cyo
kubaka Ingoro y’Imana (ahagana mu mwaka wa 969 mbere ya Kristu; 1Bami 6), ndetse yubaka
n’ingoro ye bwite. Ibyo bikorwa byombi byamuhesheje ishema, ariko umutwaro w’umusoro
n’amaturo y’ ibwami bikubitiye ku mirimo y’uburetwa bakoraga byatangiye gutera kwijujuta muri
rubanda, ndetse n’imyivumbagatanyo (1Bami 15 ; 27,11.26). Ikindi cyashegeshe ubwami bwa
Salomoni, ni ukurongora abagore b’abanyamahanga binjije ibigirwa-mana byabo muri Isiraheli (1Bami
11,1) hamwe no gutonesha imiryango y’amajyepfo, mu nkomoko ya Dawudi (1Bami 11,14-23).
3.6. ISIRAHELI YIGABANYAMO INGOMA EBYIRI (1Bami 12 ; 1Matek 10)
3.6.1. Akaga gakomeye k’igihugu cya Isiraheli
Nyuma y’urupfu rwa Salomoni (1Bami 11,43), umuhungu we Robowamu yaramusimbuye :
imiryango y’amajyepfo imwemera mu ngorane, naho iy’amajyaruguru imusaba kubanza
kuborohereza imirimo y’uburetwa (1Bami 12,1-15). Yanze kubyemera, imiryango yose
y’amajyaruguru iritandukanya (1Bami 11,29 ; 12,16). Kuva icyo gihe (931), amateka y’igihugu cya
Isiraheli azagira ingoma zibangikanye.
� Isiraheli mu majyaruguru, umurwa mukuru wayo ni SAMARIYA.
� Yuda mu majyepfo, ikomeza umujyi wa YERUZALEMU ho umurwa mukuru.
Hejuru y’ubwitandukanye bwa politike, iyobokamana ryagize ingaruka; hubatswe intambiro zo
gusengerwamo mu majyaruguru, bibangikana na HEKARU y’i Yeruzalemu (Beteli na Dani : 1Bami
12,25 ; 14,9-15).
Icyahoze ari igihugu kimwe n’inkomoko imwe kibyayemo amacakubiri n’urwango, ndetse
aribyo kenshi bazagambanirana (Iz 7), barwane hagati yabo (1Bami 15,1-14 ; 2Bami 16-1 ; 2Matek 13-
16, Hoz 5,8). Ubundi bakiyunga ngo barwanye ibitero by’ibindi bihugu (2Matek 21) ariko ntibazongera
narimwe gukora igihugu kimwe nk’igihe cya Dawudi na Salomoni.
15
Uko kwigabanyamo kabiri byakomeje kugaragara nk’ikimenyetso kibabaje cy’ubuvandimwe
bwahungabanye, bitanga icyuho (kubera ko intege n’imbaraga by’igihugu byaragabanutse), maze
ibihugu by’ibihangange bibona aho bimenera bitsinda izo ngoma zombi ndetse n’iyobokamana
ry’abanyamahanga riracengera buhoro buhoro.
3.6.2. Amateka y’ingoma ya Isiraheli (931-721)
Yari igizwe n’imiryango 10 kuri 12, ikaba mu majyaruguru (reba ikarita no2 na n
o4), umurwa
mukuru wayo ni Samariya, ifata izina ry’umukurambere Yakobo, wafashe irya Isiraheli (Intg 32,29 ;
33,20 ; 35,10).
Muri rusange yaranzwe no kutagira ubutegetsi buhamye ngo bunarambe ; akeshi abami baho
basimburanaga hamenetse amaraso (1Bami 12,16 ; 2Bami 3,10 ; 9-10), kandi ikagaragaza no
gushakira iyobokamana mu mana nyinshi.
Ku byerekeye ubukungu n’umutungo, igihugu cya Isiraheli kitaratangira guterwa no kurwana
n’ibihugu bibakikije cyagize umutekano n’ubukungu butubutse, nyamara byikubirwaga n’abantu
bakeya (Am 6,1-7 ; Hoz 4,1-4). Politike yabo yaranzwe no kurwanira ubutegetsi, akenshi mu bwicanyi
(2Bami 11). Nyuma y’imyaka hafi 210, hategetse abami bagera kuri 19 : ahagana muri 722. Umwami
w’abanyeshuru yabagize « ingaruzwa-muheto », abategeka kumuha amaturo n’imisoro, naho muri
721 arabatera atsinda igihugu cya Isiraheli burundu : abaturage bajyanwa «bunyago» mu mahanga
bahereye ku batware, abakomeye ndetse na benshi muri rubanda giseseka (2Bami 17). Aho
banyanyagijwe mu mahanga bahatereye ubwenegihugu, iyobokamana n’ibindi byabarangaga
bihariye.
Iyo abanyashuru batsindaga igihugu, batwaraga bunyago abatsinzwe, hanyuma bakazana
abantu babo kuzungura igihugu bigaruriye bakazanamo n’iyobokamana ryabo (1Bami 16,29-33). No
kuri Isiraheli ni iyo politike yo « kwimura no kuzungura » bahakoresheje : Abenegihugu batahunze
byarabashobeye, batangira kwivanga no gushyingirana n’abo banyamahanga ; ibyo rero bizaba
intandaro yo gusuzugurana hagati y’abanyasamariya n’abayahudi (muri Yuda Yh 4).
Kuva icyo gihe iyobokamana (idini) y’umwimerere nk’iya Aburahamu isigaranye imizi mu majyepfo ;
kuva kandi mu wa 721 amateka ya Isiraheli nk’igihugu arahagarara kuko kitazongera kubaho. Mu gihe
cya Yezu, Samariya yari imwe mu ntara y’ibihugu byigaruriwe n’abanyaroma, igaturwa n’abantu
b’uruvangitirane rw’amoko, batumvikana n’abayahudi (bo muri Yudeya ndetse batagisenga kimwe Yh
4).
3.6.3. Amateka y’ingoma ya Yuda (931-587)
Ku byerekeye ubutegetsi bwo mu gihugu, ingoma ya Yuda itandukanye n’iya Isiraheli : Abami
baho bakomeje guturuka mu muryango wa Dawudi, abenshi barambye ku bwami, ndetse n’iyo hari
ukuwe ku ngoma yishwe bamusimbuzaga iteka uwo mu muryango wa Dawudi (cyeretse umwamikazi
Ataliya 2Matek 23).
Ku birebana n’iyobokamana, Yuda nayo yagize kenshi agatima gakururwa n’ibigirwamana
(2Bami 21,1-18), ariko bakomeje kwihambira kuri Uhoraho (Yer 1,4-18) ; bamwe mu bami bavuguruye
idini bishimishije (2Matek 29-31 ; 17-20 ; 2Bami 22) ndetse rimwe na rimwe Abahanuzi b’Uhoraho
babaye abajyanama bubashywe (2Bami 19 ; Yer 26,18-19), n’abaherezabitambo bakomeza kugira
ijambo (2Bami 12,1 ; Mt 26).
Ku byerekeye umutekano n’umubano n’ibindi bihugu, igihugu cya Yuda cyabayeho nka
Isiraheli mu mudendezo wakurikiwe no guhangana n’ibihugu by’ibikomerezwa byarwaniraga kwagura
imbibi (Iz 37,1-9 ; 2Bami 18-19).
16
Imbibi zayo zahuye ni z’ibihugu by’ibihangange, ingorane zigenda ziyongera (2Matek 29-32),
ndetse n’impungenge z’uko akaga gakomeye kegereje zirigaragaza (Mika 3,9-12).
Guhera ahagana muri 628, Babiloni yatangiye gukomera, mu gihe gitoya yiganzura Ashuru,
irayigarurira. Icyo gihe abami ba Yuda babanje kuyihakwaho, bayiha amaturo n’imisoro.
Muri 597, Ingabo za Babiloni zateye Yeruzalemu, umwami, umwamikazi ndetse n’ibikomerezwa
by’ibwami batwawe bunyago babajyana i Babiloni (2Matek 36,9-10).
Ku ntebe y’ubwami, abo banyamahanga bahimitse umwami bishakiye (2Bami 24,17), nyuma
aho ashatse kwigobotora acudika na Misiri, biba intandaro yo ku mutera : muri 587 Mb.K, umujyi wa
Yeruzalemu barawugose, barawufata, Hekaru n’ingoro y’Umwami barabitwika, ibikoresho
by’imihango mitagatifu barabisahura babijyana i Babiloni.
Icyo gihe, igice kinini cy’abantu (hafi 20 000) kijyanwa bunyago i Babiloni (Zab 136), abandi bahungira
mu Misiri, abandi barapfa. Icyari igihugu cya yuda gisa n’igihindutse amatongo (2Bami 24), ingoma ya
Yuda nayo iba irazimye (2Bami25).
Abantu bakeya (ba rubanda giseseka) basigaye mu gihugu batakaza ubwigenge n’izina ry’igihugu
rirazima, basigara babarirwa mu ntara nyinshi z’ingoma-ngari ya Babiloni.
Ikintu cyahuzaga abasigaye mu gihugu ni agahinda n’amaganya baterwaga n’amatongo ya Hekaru
y’Imana y’i Yeruzalemu n’inkuta z’umugi wasenyutse.
Amizero yose yari asigaye gushakirwa mu bajyanywe bunyago nubwo nta gashashi k’amahirwe
kagaragara mu ndirimbo n’ibitekerezo byuzuye amaganya (Yer 29,2 ; Mt 36,16).
3.7. ABAYAHUDI MU BIHUGU BY’AMAHANGA
Igihugu cya mbere cyabaye Misiri (Intg 46), nyuma imiryango y’amajyaruguru itwarwa
bunyago na Ashuru (2Bami 17,5), naho ku bw’imperuka abo mu nzu ya Yuda, bajyanwa i Babiloni
(2Matek 36,17) ; iryo nyanyagira ryatumye bahora kure y’igihugu cyabo n’iyo ndetse habaga uburyo
bwo gutahuka (bacunguwe na Musa cyangwa mu iteka rya Sirusi), siko bose basubiraga muri Isiraheli.
Igihe rero birukanywe burundu i Yeruzalemu (135 Ny.K), basanze hari ibisekuru by’igihe kirekire
byabaye mu mahanga ndetse n’itahuka rya vuba aha (inama y’umuryango w’Abibumbye iremarema
igihugu cya Isiraheli 1948), ntabwo rishobora gutahura abayahudi n’ababakomokaho kuko ari benshi,
bamenyereye aho batuye kubera impamvu nyinshi.
Muri rusange ariko iyo tuvuze ubuzima bw’abayahudi mu bihugu by’amahanga, birareba
ifatwa rya Samariya (721), ariko cyane cyane ijyanwa bunyago ry’i Babiloni (587) ryibasiye igihugu cya
Yuda.
Mu ikubitiro ry’ako kaga, ishyanga bahabonyemo igihano cy’Imana (2Matek 36,16);
amasezerano babona rapfuye burundu (Ivug 28,47) ; Kuba kure y’igihugu cy’isezerano (Zab 136),
kubura ubutegetsi bw’inkomoko ya Dawudi (2Sam 7) no kubona Hekaru yari agatangaza yasenywe
(2Bami 25) byabaye nk’inzozi, ndetse babanza no kwanga ku byemera, nyamara ubuzima bwo mu
buhunzi bazabumaramo igihe (Yer 29).
Buhoro buhoro bazegura umutwe (Hoz 2,20), bafashijwe n’inama z’abahanuzi: Yeremiya (Yer
29), Ezekiyeli (Ezk 2,3-9) ndetse n’abaherezabitambo (Ezk 44,15) ; bibumbiye mu dutsiko duterana
kenshi bakazirikana ku muco wabo no ku iyobokamana ryabo, maze aho gukomeza kwibona
nk’umuryango urimo ucika, ukendera (Ezk 1,4) batangira kwibona nk’udusigisigi tw’umurage
ukomeye ndetse bumva ko bagira n’icyo bigisha amahanga (Neh 1,2).
Ijyanwa-bunyago baribonyemo ingaruka y’ibyaha by’umuryango wose (Yer 13,23), maze
ugutinda muri ako kaga bibabera uburyo bwo kuzirikana aho bateshutse hose :
a) Abategetsi bashyize amizero yabo mu mbaraga z’ingabo n’iz’ibihugu by’inshuti aho kuzishakira
muri Uhoraho (Iz 8,6 ; Ezk 17,13).
17
b) Abakomeye birengagije ubuvandimwe bishora mu rugomo n’amacabiranya (Iz 1,13 ; 5,8).
c) Ndetse na rubanda giseseka ntibabaye miseke igoroye kuko bitwaye nabi mu mico, bakanasenga
ibigirwamana (Yer 5,19 ; Ezk 22).
3.8. MU GIHE CY’IJYANWA BUNYAGO IYOBOKAMANA RY’ABAYAHUDI RYATEYE INTAMBWE
IKOMEYE
Nubwo icyo gihe cy’amakuba bakomeje kukibonamo igihano, ntabwo bakomeje gucika intege
gusa (Ezk 11,15 ; Iz 49,14), batangiye no kugira amizero :
1) Igihano bahawe ni uburyo bwo gukosorwa ngo basubire biyunge n’Imana (Hoz 2,1 ; 11,8 ; Iz 11,11 ;
Yer 31,20), bityo bakomeza gucengera inyigisho z’abahanuzi zishimangira ko Imana yabakunze
ubutisubiraho, ko n’ubu ibafitiye agatima (Yer 30,18-22 ; 31,1-9).
2) Nta kwohoka inyuma y’ibigirwamana kuko nta bubasha n’ubushobozi bifite (Yer 10 ; Bar 6 ; Ezk
44,9).
3) Ikuzo ry’Imana ntabwo ryari rifungiranye mu Ngoro rizabasanga no mu mahanga (Ezk 1 ; 11-16).
4) Mu kwivugurura kwabo, buhoro buhoro batangiye amakoraniro yo gusenga (Synagogue : ariko nta
bitambo batura), abaherezabitambo batangira kwigisha ijambo ry’Imana (Ezk 31,31), maze aho
gukomeza kwibona nk’insuzugurwa bumva ko aho banyanyagijwe n’ibyago bagomba kuba urumuri
rw’amahanga (Iz 42,49 ; 49,11), maze ingoma y’Uhoraho ikaba iy’isi yose (Iz 45,15).
Icyitonderwa : Umurimo munini wo kwandika, gukusanya no kunonosora ibitekerezo n’inyigisho
zinyuranye zo muri Bibiliya nibwo watunganyijwe.
3.9. AMIZERO N’IMPUNGENGE BISIZANA
3.9.1. Amizero :
Politike y’ibihugu by’ibihangange yakomeje kuba iyo kurwanira gutegeka, kwagura imbibi no
kwigarurira abo urushije intege : nyuma y’abanyashuru n’abanyababiloni, hadutse ingufu z’abaperesi
(reba ikarita n°1).
Bityo rero muri 539, umwami SIRUSI yigarurira aho Babiloni yategekaga, za ngaruzwa muheto
z’abayahudi zibarirwa mu bantu ategeka.
Itahuka barikesha mbere na mbere politike y’abanyaperesi : Sirusi yakoze gahunda nshya
y’ubutegetsi, aha uburenganzira bwo gusubira iwabo abari baratwawe bunyago (barimo n’abayahudi)
kandi bakubahiriza imico n’iyobokamana byabo (Ezr 1,4 ; 6,3-5 ; Ezk 37,1-14), ndetse ubutegetsi
bunatanga inkunga yo gusana (Ezr 6,8-12).
Amizero rero yari yarakomeje gushakirwa muri Yeruzalemu yasenyutse (Iz 40-55 ; Neh 1,12),
hamwe n’icyizere cy’Uhoraho ubasanga no mu mahanga (Ezk 34,11 ; Iz 40,11), bizeye kubona
byujujwe.
Icyahoze ari igihano cyahindutse ugushaka kw’Imana ngo ibasukure umutima kandi ikorane
nabo Isezerano rishya, rizahoraho iteka (Yer 31 ; 36,24-25 ; Iz 55,3). Ku bayahudi batahutse (kuko siko
bose basubiyeyo), inzira iva aho bari baranyanyagiye basubira mu gihugu cyabo bayibonyemo
ibitangaza bikomeye : umuhanda mu butayu (Iz 35,8 ; 40,3), amazi avubutse mu gasi (Iz 35,6 ; 43,20),
Imana ibiyoborera (Iz 52,12). Inzuzi zibareka batambuka (Iz 11,15 ; 51,10), ku buryo iryo tahuka
barigereranya n’iyimukamisiri : ni intango nshyashya (ya Kabiri) y’igihugu cy’amasezerano.
18
3.9.2. Impungenge :
Icyiciro cy’ikubitiro ry’abatahutse cyayobowe n’igikomangoma Sheshibari (cyangwa Shenasari)
(Ezr 1,8) basubizwa ibintu byasahuwe birimo ibikoresho byo mu Ngoro Ntagatifu, bahabwa umusanzu
kandi ubutegetsi bwa Sirusi burabashyigikira bihamye.
Imirimo y’ingenzi yabaye kongera gusanasana urutambiro, gusubizaho ibitambo no gutangira
umusingi (fondation) n’inkingi za Hekaru ababigizemo uruhare rugaragara ni benshi, cyane Yozuwe na
Zinobabeli (Ezr 3).
Ingorane ariko zabaye nyinshi :
• Hari hatahutse abantu bakeya (Ezr 2,64), kuko hari abari barabonye amaronko batatashye kimwe
n’abavukiye hanze mu buhunzi batazi igihugu cy’amavuko y’abasekuru : ibyo byiciro, gutahuka ntacyo
byari bibatwaye.
• Urwikekwe hagati y’abatahutse n’abari barasigaye mu gihugu (bapfa ahanini amasambu).
• Kuba badahuje ibakwe n’ishyaka ryo gusana ingoro (Iz 57,3-10 ; 1-12 ; 1-8).
• Urwangano hagati y’imiryango ya Yuda itahutse n’abanyasamariya bari bifuje kubafasha, ibyo byose
byadindije imirimo ndetse hashize igihe abanzi b’abayahudi batambamira byuzuye igikorwa cyo
kubaka Ingoro y’Uhoraho (Ezr 4,1) ; bongeye rero kwiheba (Ezr 4,4-5.24).
Muri 520, icyiciro cya 2 kiyobowe na Zorobabeli n’umuherezabitambo Yozuwe (Ezr 6,1-12)
cyongera guhanyanyaza no kubyutsa amizero, bafashijwe cyane cyane n’inyigisho z’abahanuzi :
Hagayi (Hag 1,1-11 ; 2,1-9) na Zakariya (Zak 1,7-17 ; 6,9-14). Bityo rero muri 515 Hekaru yari
yasanywe, nubwo ntaho yari ihuriye n’iya mbere mu bwiza (Iz 62), bizihirizamo umunsi mukuru wa
Pasika (Ezr 4,1-3 ; 5,3-17 ; 6). Yeruzalemu (cyangwa Siyoni) (2Sam 5,7 ; Iz 2,2 ; 4,5), bongera kuyibona
nk’umurwa uhatse iyindi (Iz 61,1-3 ; 62,2-5).
Impungenge zarakomeje kuko umugi wa Yeruzalemu ntabwo bashoboye kwongera kuwukikiza
urukuta (Neh 4-6), ngo babarinde abasahuzi, ubuyobozi bwa Politike bwari mu ntara ya Samariya
batajya imbizi (Neh 6), ubukene bw’abatahutse ni bwinshi (Zab 10 ; 13 ; 27,7-14 ; Ezr 4,4-5.25),
iyobokamana riracumbagira (Iz 58-59), nyamara kandi bakomeza kwiyumva nk’urumuri rureshya
amahanga (Zab 49, 1-6).
3.10. IVUGURURWA RY’IDINI RY’ABAYAHUDI : Umurimo wa Ezira na Nehemiya.
3.10.1. Nehemiya :
Ni umuyahudi wari aho abasekuruza b’abajyanywe bunyago, akaba umunyagikari w’umwami
w’abaperesi Aritashuweru, ahagana muri 445-433 (Neh 1-2) ; yahawe ububasha bwo kuyobora
Yeruzalemu ntiyakomeza gutegekwa n’icyahoze ari Samariya, bityo ahabwa ubuyobozi bwayo
bugengwa kandi bugacungwa n’abategekera umwami w’abaperesi.
Mu minsi mikeya (hafi 52) yeguye inkuta z’umugi, asubizaho amaturo agenewe ingoro, ashyira ku
murongo imirimo y’Abalevi bakora mu Ngoro, yibutsa icyubahiro cya Sabato kandi arwanya
ishyingiranwa n’abagore b’abanyamahanga ryari ritangiye no gusatira abaherezabitambo (Neh 13 ;
1Matek 1,6-14).
3.10.2. Ezira :
Yari umukozi ukomeye w’ibwami (mu baperesi), akaba umwanditsi (umuntu ujijutse)
n’umuherezabitambo.
Kubera ko ubutegetsi bw’abaperesi bwemereraga ibihugu bwigaruriye uburenganzira bw’idini,
Ezira yahawe ubutumwa bwo kujya gusobanura neza no gutunganya amategeko n’imihango n’idini
by’abayahudi, mbere gato ya Nehemiya, ahagana muri 458 (Ezr 7-8).
19
Ahagana mu mwaka wa 400, ivugururwa rya Nehemiya na Ezira ryahamije idini y’abayahudi :
• Yanonosoye amategeko ya Musa ari mu bitabo bitanu bimwitirirwa (Intg, Iyim, Lev, Ibar, Ivug),
kandi ayo mategeko ubutegetsi bw’abakoroni bukayemeraho itegeko ngenderwaho.
• Yavuguruye imihango n’iminsi mikuru (Neh 9).
• Yakomeje ibyo Nehemiya yatangiye byo kwamagana ishyingiranwa n’abagore b’abanyamahanga
(Ezr 9).
Iryo vugurura ryababereye nk’uruzitiro rukomeye rutuma imico n’ukwemera
by’abanyamahanga (bita n’abapagani) bitabameneramo. Nubwo ku by’ubuyobozi n’imiyoborere
by’igihugu (inzego za Leta) abayahudi bagengwaga n’abaperesi, ibibazo byihariye hagati yabo
byakemurwaga mu nzira z’amategeko y’idini.
3.11. ABAYAHUDI N’ABASAMARITANI : Imbarutso z’urwangano rw’abavandimwe zariyongereye
Intangiriro y’ubwitandukanye n’urwangano tubisanga igihe igihugu gicitsemo kabiri (reba n°6
y’iyi nyandiko), ariko kuva abanyasamariya bakubaka intambiro zabo, ndetse bagashyingirana
n’abanyamahanga (2Bami 17) byabaviriyemo gusuzugurwa (ndetse no kunenwa) n’ingoma ya Yuda.
Aho abayahudi bajyanywe bunyago, abanyasamariya babohoje amatongo ya Hekaru (kuko intambiro
zabo nazo zari zarasenywe (2Bami 22,1-23,28). Bityo abatahutse mu ikubitiro basanga abo bita abanzi
babo babarusha ijambo (Ezr 4,4-5.24).Ubutegetsi bw’Abaperesi bwashatse kubunga no kubaha
amategeko ya Musa bari bahuriyeho ngo abagenge kimwe (407) nyamara gushyamirana birakomeza
abanyasamariya bongera kwubaka urusengero rwabo ku musozi wa Garizimu hafiya Sikemu (Yoz 8
30-35 ; 24 19-31) abayahudi bararusenya ahagana mu 129 bityo mu gihe cya Yezu baba babaye
abanzi gica (Yh 4).
3.12. UBUZIMA BW’ABAYAHUDI KU NGOMA Y’ABAPERESI
Ubutegetsi bw’abaperesi bwamaze imyaka hafi 200 (538-338) : ntabwo Bibiliya ibavugaho
ibintu byinshi nyamara iteka rya SIRUSI ryatanze uburyo n’ubuzima byihariye ku bayahudi : Aho bari
barakwiriye imishwaro bashoboye gutahuka ku iyobokamana ryabo rigahura n’ubuhanuzi bwinshi (Iz
4-41 ; Yer 50 8 :). Nyamara ariko siko bose batahutse abenshi bagumye kunyanyagira hirya no hino.
Abagarutse bakomeje kuba mbarwa n’agace k’igihugu batuye kari kagizwe n’imigi mikeya : Yeriko,
Betelehemu na Yeruzalemu (ikarita no
4 & 6).
Nubwo bari hirya no hino, iyobokamana ryabo ryari rirangamiye Yeruzalemu (Iz.25,6-10 ;
Yow .4 ,9-17) , aho umusaserdoti mukuru yari atuye. Ntawakwihangana ngo avuge ko umutekano
wabo wari utereye neza kuko ibitabo bya Esteri na Yudita (Est 1,1a 4,17k-z ; Ydt 3,7-4,2)
bidutekerereza amakuba bagiye bagira, hafi ndetse yo gutsemba amatsinda amwe n’amwe.
Ku byerekeye ubuzima bwa politike, nta bwigenge bafite bategekwa n’amatangazo cyangwa
ibyemezo bivuye ibwami (ku mwami w’abaperisi). Abayobozi bari mu gihugu (kabone n’iyo baba bene
wabo ku bw’amaraso) bategekera abanyamahanga. Icyahoze ari igihugu cya Palestina ntikikibaho,
hariho intara zitwa Yudeya, Samariya na Galileya zibarirwa mu gihugu kigari hamwe n’utundi duhugu
twahinduwe intara; ntaho rero bihuriye n’igihugu cy’umwami Dawudi (1Matek 18, 1-17).
Isiraheli ntabwo ikiri igihugu, ariko n’umuryango munini uhujwe n’ukwemera, amateka
n’amizero kuko Imana izabarokora ikoresheje umukiza (Zab 132 ,17 ; 2Sam 7,12-16) kuko ibyiza
n’ubugwaneza bya SIRUSI bitabashubije byose. Nyuma y’ubutumwa bwa Ezira na Nehemiya, Bibiliya
ntacyo itubwira ku mateka y‘abayahudi.
20
Ahagana mu mwaka wa 339, ubutegetsi bw’abaperesi bwarakendereye intara zimwe nka
Misiri zirigomeka zisubirana ubwigenge ; ibwami hatangira ingorane umwami ararogwa umuzungura-
ngoma wari ukiri muto aricwa bitanga icyuho cyo gutsindwa n’umusirikari w’umugereki Alegisanderi
(333). Abayahudi baba bategetswe n’ikindi gihugu cy’igihangange gisimbuye Ashuru, Babiloni na
Perisi. Uko ubuzima bwabo buzamera bizaterwa n’ibyemezo n’amatwara y‘abayobozi bashya
cyangwa abazagenda babasimbura.
3.13. UMWANYA W‘ABAHANUZI N’ABAHANGA MU MATEKA Y‘UMURYANGO WA ISRAHELI
3.13.1. Abahanuzi :
Uwitegereje ibyiciro by‘abantu babaye mu mateka n’iyobokamana bya Israheli umwanya
ukomeye uba uw’abakurambere b‘umuryango, abacamanza n’abami. Mu iyobokamana
Abaherezabitambo nibo bakomeje kugira umwanya usa n’uhoraho iteka cyane cyane babikesha
ububasha bwo gutura ibitambo (Iyim 28 ,41 ; Lev 8,1) kurwana ishyaka ry‘idini (1Bami 19 ,19-21) no
kwimika abami.
Kuva ahagana muri 755 abahanuzi bazagira uruhare rukomeye kubera inyigisho zabo (1Bami
1,9; 2Bami 2,1-18). Nubwo icyiciro cy’Abahanuzi kigaragara nambere y’iriya myaka (Samweli, 1Sam 1-
3; Natani 2Sam 7,11-12. Ahiya 1Bami 11,26-40) no kuva mu gihe cy’ingoma 2 z’imbangikane
abahanuzi bahabwa umwanya ukomeye mu iyobokamana rya Isiraheli (1Bami 22,9-10) kandi batorwa
n’Imana mu ngeri z’abantu bose (Abashumba, ibikomangoma, abaherezabitambo) naho
abaherezabitambo bakomoka mu muryango umwe (Lev 8 ; Iyim 39,1-32).
Umuhanuzi ni umuntu watowe n’Imana wiyumvamo ubwo butorwe agahabwa ubutumwa bwo
kubwira umuryango wayo no kuwigisha guhinduka ngo ukore ugushaka kwayo
Muri Bibiliya inyigisho za Musa n’iz’abahanuzi (Lev 16,29) nibyo bice bikomeye by’Isezerano rya kera
kandi bibumbye ibitekerezo by’ingenzi by’iyobokamana rya Isiraheli. Ubuhanuzi n’abahanuzi ntabwo
byari umwihariko wa isiraheli kuko yari ibihuriyeho n’andi moko bari baturanye (Ibar 22-24 ; 1Bami
18,19-40) akeshi akaba amatsinda cyangwa udutsiko tw’abantu babyina ; batwara bakavuga uruvange
rw’amagambo nk’itorero riyobowe n’ububasha bukomeye bubavugiramo (1Bami 18 ; 1Sam 10,5-6 ;
19,20).
Ku buryo bw’umwihariko muri Isiraheli habonetse abantu bavuga ku giti cyabo (bitandukanye
n’itorero) barwana ishyaka ry’Imana yabo bakanatangaza ubutumwa ibahaye: Eliya (1Bami 18,22 ;
19 ,10-14) Natani (2Sam 7,1-17) Gadi (1Sam 22 ; 2Sam 24) ; Ahiya w’i Silo (1Bami 11). Yehuru (1Bami
16,1-13) Mika (1bami 22) n’abandi .Habagaho kandi n’abahanuzi babigize umwuga ibwami cyangwa
bagaharanira ibinyoma (Am 7,14 ; Yer 28 ; Zak 13,11-16 ; Yer 23,9 ; Ezk 13).
Twavuga rero ko ari kuva igihe Isaraheli yiciyemo ingoma ebyiri habonetse abahanuzi bagize
uruhare mu mateka ya Isiraheli : ukuri kw’ibyo bigishaga kugaragazwa nuko bari mu murongo
w’amategeko n’isezerano Imana yari yagiranye na Isiraheli (Iyim 20 ; Ivug 5,6-22). Inyigisho zabo
zirazwi kuko bamwe basize inyandiko abandi zikandikwa n’abigishwa cyangwa abakarani babo.
Dore ibitekerezo by’ingenzi biri mu butumwa bw’abahanuzi :
a) Inyigisho y’ukuri y’ubuhanuzi igenda mu murongo umwe (umujyo umwe) n’ibyo Musa yigishije ko
Imana ya Isiraheli ari imwe rukumbi (Ivug 18,15-20).
21
b) Umubano w’Imana n’umuryango wayo ugendera ku isezerano bagiranye kuri Sinayi (Am 2,9-12 ; Iz
44,6-8 ni Imana rero ibakunda ikabitaho nk’uko umuhinzi akunda umurima we, umushumba
amatungo ye, umubyeyi umwana cyangwa umugabo n’umugore we (Hoz 1-3).
C) Isiraheli igomba kwisubiraho yitandukanya n’ibintu byose byayiziga, bikayiziba umutima, yirinda
iyobokamana rya nyirarureshwa ridahuza ibitambo n’ibitekerezo by’umutima (Iz 1,10-20 ; Yer 3,12-
43).
d) Guhorana amizero no gutekereza gucungurwa byuzuye haje rero igitekerezo ko Imana izohereza
uwasizwe wayo umucunguzi maze byose akabivugurura (Iz 9,1-16 ; 11,1-9 ; Yer 23,5-6 ; Ez 37,20-28).
Niwe uzaba umugaragu wa Nyagasani, umuhuza w’Isezerano rishya (mu murongo wa Musa na
Dawudi) n’umusabana-Mana w’agahebuzo (Iz 42,1-7 ; 49,1-6) azanonosora ibitambo yitura ngo
ahongerere ibyaha by’umuryango wose (Iz 52,13 ; 53,12).
Muri rusange rero abahanuzi bagiye begamira inkingi 3 z’ubuzima bw’abantu n’igihugu :
politike, idini (Iyobokamana) n’imibanire y’abantu hagati yabo.
1. Ku byerekeranye na politike, bamaganye abami batishingikiriza uhoraho : « Nimudakomera ku
Mana ntimuzakomera » (Iz 7,1-9 ; Hoz 5,13 ; Yer 32,11-17; Iz 30,15 ; Zab 52,9).
2. Kubirebana n’idini, bamaganye ibitambo, ingendo ntagatifu, iminsi mikuru n’amasengesho
bigaragara inyuma kandi umutima uri kure y’Imana n’ibikorwa biryamira abandi (Am 4,4-5 ; 5,21-25 ;
Iz 1,11-17 ; Yer 7,1-11 ; Yer 21-23 ; Mik 6,6-8).
3. Mu mibanire y’abantu hagati yabo abahanuzi bamaganye uburyamirane, uburiganya, ubugizi bwa
nabi n’ibindi byose bibangamira ubuvandimwe ; ntabitambo bishobora kunyura Uhoraho bivuye mu
biganza by’umugizi wa nabi no ku mutima ugana ku kibi (1Bami 21,1-26 ; Am 2,6 ; 5,7-11 ; Iz 1,10-17 ;
Ezk 22 ; Mik 2,1-5).
Abahanuzi rero baheraga ku butagatifu bw’Imana (Iz 6,3-7) basaba n’abayoboke bayo kuba
intungane (Lev 19,2) ; bitegerezaga amateka n’imigirire y’abayisiraheli (ndetse n’amahanga ayikikije)
bagahanura inkurikizi zabyo : ibitandukanyije cyangwa ibinyuranyije n’ugushaka kw’Imana bitera
ibyago, naho guhinduka bitegurira ihirwe n’amizero (Ivug 30,15-20)
Inyigisho z’abahanuzi zagendanye n’ibihe bikomeye by’amateka y’umuryango wa Isiraheli.
• M
bere y’injyanwa bunyago : Hagati ya 750-722 mbere y’ifatwa rya Samariya, abahanuzi
b’ikubitiro (Amosi, Hozeya, Izayi na Mika) barwanyaga ahari uburyamirane (Am 6.1-7 ; 8,4-12),
ukwohoka ku bigirwamana (Hoz 2,4-25) n’iyobokamana ridafashe (Iz 29,13-14 ; Am 4,4-5).
• Mu gihe cy’intambara (740 kuri Izayi na 597 kuri Yeremiya) babuzaga abayobozi kwishingikiriza
ingufu zabo n’amasezerano n’ibihugu by’ibihangange ; imyitwarire nk’iyo yerekana icyizere
gikeya bafitiye Imana yabo (Iz 31,13 ; 7,1-9) ; iteka abasabaga uwo muryango guhinduka (Yer
7,1-15).
• Mu gihe bari barajyanywe bunyago, inyigisho z’abahanuzi zatunze agatoki :
*Ibyaha by’abateye ako kaga (Ezk 22,23-31)
*Agahinda k’umuryango (Igitabo cy’amaganya)
*Amizero no guhozwa (Iz 40-55 ; Ezk 37).
• Nyuma yo gutahuka, abahanuzi bakomeje umuryango bawushishikariza kuzayuka no kuzuka,
kuva ibuzimu basubira ibuntu : Iz 56-66 ; Ezk 37 ; Za 9-14.
3.13.2. Abahanga : Mu muco w’ibihugu byari bikikije Isiraheli bemeraga ko habaho abantu
b’inararibonye, bitonda, b’abahanga bamenya kwitwara neza mu bwema, mu kinyabupfura,
mu bushishozi no mu bwenge.
22
Icyo Isaraheli yashyizeho cy’akarusho ni ukwemeza ko ubuhanga ari impano y’Imana (Intg 39-
41 ; Sir 1,11-20) mu mategeko y’Imana niho haba isoko y’ubuhanga kuko Imana niyo izi ikibi n’icyiza
(Sir 1,1)
Kuva kuri Salomoni, umuhanga uhebuje (1Bami 3,4-15), Bibiliya ifite ibitabo byinshi bitanga
inyigisho zihereye ku migani, ibisakuzo n’ingero z’uburyo abantu babaho batunganiwe mu ihirwe
n’ibyishimo (Imig 3,1-16 ; 5,18-19).
Ubuhanga bwa muntu rero buvoma mu isoko y’ubuhanga bw’Imana (Imig 1,20-33), bityo
muntu akabona ibisubizo by’ibibazo by’ingorabahizi :
*Imvano n’amaherezo y’ubuzima bwa muntu (Intg 1-11; Buh 3,1-9; 4,16; 5,16)
*Ibyago by’umuntu w’intungane (Yobu)
*Ibisingizo binyura Imana (Zaburi)
*Ibisingizo n’amagambo y’urukundo ruhebuje (Indirimbo ihebuje)
*Ubucuti (Sir 6,5-17), umuryango (Sir 7,19), uburere bw’abana (Sir 30,1-13) n’ibindi byinshi byose
bihuriza ku ngingo y’ihirwe n’ibyishimo by’umuyoboke w’Imana, ndetse bikaba ibyishimo bizahoraho
iteka (Zab 16,63).
Ubuhanga bwafatanyije n’Imana mu irema (Imig 8,22-31), buyifasha amateka (Ubuh 10,1-
11,4), kuburyo Isezerano rishya rizabubonamo Kristu (Kol 1,15-18); abahanga rero babukura ku Mana
bafashije iyobokamana rya Isiraheli (2Mak 7,24-28).
Usibye ibitabo bya Musa, amateka, abahanuzi n’abahanga, hari ibindi bitabo dusangamo
inkuru zari zigamije kwerekana ubushishozi, ukwemera n’ubuyoboke butangaje bw’abantu bamwe na
bamwe Imana yakoresheje mu bihe bikomeye ngo irokore umuryango wayo.
Muri ibyo bitabo ibyari bigamije guhumuriza no gukomeza umuryango ni Tobi, Yudita, Esitera,
Daniyeli n’Abamakabe. Abayoboke b’intungane aba ari n’abahanga ku buryo inyigisho zabo zakomeje
iyobokamana rya Isiraheli (Ijambo ry’ibanze ry’uwahinduye igitabo cya Mwene Siraki).
3.14. UBUZMA BW’ABAYAHUDI KU NGOMA Y’ABAGEREKI
Ubuzima bwakurikiye ivugururwa rya Ezira na Nehemiya ntabwo buzwi neza, nyamara ni muri
icyo gihe Isezerano rya kera ryatunganyijwe mu myandikire, hakabamo n’abahanuzi ba nyuma: Yoweli
na Zakaliya (9-14). Igihe Alegizanderi yafataga ubutegetsi (333), intara ya Yudeya yagiye mu biganza
by’ubutegetsi bw’Abagereki. Nubwo nyuma y’urupfu rwa Alegizanderi (323) habaye intambara no
kugabana igihugu cyari kinini cyane, ntabwo ubuzima Abayahudi bari bafite mu gihe cy’Abaperisi
bwahindutse: Kugeza mu mwaka w’198, umuherezabitambo mukuru yakomeje gufatwa
nk’umuyobozi w’umuryango w’Abayahudi, haba ubukungu n’agahenge k’amahoro, ibitabo
by’Isezerano rya kera bihindurwa mu rurimi rw’ikigereki rwavugwaga na benshi, ariko imico
n’imigenzo y’abagereki bitangira kwototera iby’abayahudi.
Mu madini, indimi n’imico by’ibihugu byategekwaga n’Abagereki, iby’Abayahudi byakomeje
umutsi ndetse bihanyanyaza igihe kirekire; ukwigenga kw’idini n’ubuyobozi bwayo birakomeza,
ndetse ubuhanga bwabo baburata mu bitabo bya Mwene Siraki, Daniyeli, Tobi, Esiteri n’Umubwiriza.
Nubwo umutungo wa Hekaru wateraga ishyari abategetsi b’Abagereki (2Mak 3) kandi na
bamwe mu bayahudi bakagira agatima ko kurarikira iby’Abagereki ndetse no kugambanira bene wabo
(2Mak 4,1-6), akaga k’umuryango w’Abayahudi gatangirana n’ubutegetsi bw’umwami Antiyokusi wa 4
Epifane (175), ndetse watangiye no gutoteza abayahudi mu w’167.
23
3.15. INTAMBARA Y’ABAMAKABE N’UBWIGENGE BW’ABAYAHUDI IGIHE GITO (1 na 2 Makabe;
Daniyeli)
Mu w’169, umwami w’abagereki Antiyokusi wa 4 Epifane yakuyeho ubwigenge bw’amadini
anyuranye mu gace yategekaga (kuko imbibi za Alezanderi bari baraziciyemo ibice 3), ategeka ko
umuco n’idini by’Abagereki biyobokwa n’abaturage bose ategeka (1Mak 1); bamwe mu bayahudi
babisamira hejuru, abandi ariko babyamaganira kure (1Mak 1,10-15).
Iryo toteza-madini ryagize ingaruka zikomeye ku Bayahudi: Amategeko ya Musa yateshejwe agaciro,
iyobokamana ry’abanyamahanga rihabwa intebe i Yeruzalemu, iminsi mikuru isimburwa
n’iy’abapagani, agahomamunwa, Hekaru yitirirwa ikigirwamana Zewusi cy’abagereki ku ya 8 ukuboza
167 (Dan 9,27; 11,31; 12,11); ishusho yacyo ishyirwa ku rutambiro rw’ibitambo by’Uhoraho, maze
umwami w’Abagereki yigereranya n’Imana igaragara mu bantu (1Mak 1,41-64).
Mu bindi bihugu n’intara byategekwaga n’Abagereki ibyo ntabibazo bikomeye byateye, cyane
cyane aho basengaga Imana nyinshi byasaga no guhindura amazina yayo gusa, ariko muri Yudeya
byabaye intandaro y’ibihe bikomeye: Uhoraho ni Imana idasanzwe (Ivug 6,4-13).
Ku bayahudi bari baracengewe n’agatima k’iby’Abagereki babyohotse inyuma ndetse
bafatanya n’abahumanya-Ngoro (1Mak 11; 2Mak 4,9-17) ariko abandi biyemeza urugamba (1Mak
2,29-38; 2Mak 6,18-31), bahungira mu misozi aho abapolisi n’ingabo by’Abagereki babahigaga,
hatangwa itegeko ko buri kwezi, buri wese aza gutura ibitambo by’ubuyoboke bw’idini rishya
cyangwa abyanze akicwa.
Mu w’166, umuherezabitambo MATATIYASI, abahungu be n’abandi bakomeye ku kwemera
kwabo biyemeza urugamba (1Mak 2,25-28.42-44), baboneza iy’ishyamba. Aho apfiriye, umuhungu
we Yuda Makabe akomeza urugamba, babuza uburyo ubutegetsi mu dutero-shuma, ndetse abagereki
bagabanya ubukana bwo kurwanya idini y’Abayahudi, Ingoro y’i Yeruzaremu barayihumanura
(=kugangahura) ndetse bongera no kuyituriramo ibitambo (1Mak 4,36-61).
Mu w’142, Simoni Makabe yabohoje burundu intara ya Yudeya, yemerwa
nk’umuherezabitambo mukuru maze afata ubutegetsi bwa Leta, ubwa gisirikare n’ubw’idini (1Mak
13,41-42).
Kuva icyo gihe Abayahudi bazagira ubwigenge busesuye hafi imyaka 100 (142-63). Nubwo
Abayahudi basubiranye ubwigenge, hagati yabo harimo amakimbirane n’ubwumvikane bukeya
bizatuma ibyo barwaniye bitaramba:
*Ubuherezabitambo bukuru bwambuwe inkomoko ya Sadoki, kandi iyo nzu yari ibufite kuva kuri
Dawudi (2Bami 15,33; Ezk 40,46) ku buryo ndetse mu mvugo yo kubita bene Aroni, bari basigaye
bitwa bene Sadoki. Icyo gikorwa cya Yonatani (152) cyagaragaje agatsiko k’ABASENIYANI bari
bashishikariye gusenga.
*Umutware w’abayahudi Yohani HIRIKANI (134-104) yatonesheje itsinda ry’Abasaduseyi, bityo
Abafarizayi nabo bari baritabiriye urugamba batangira kugira ipfunwe.
*Umuhungu we ARISTOBULE wa mbere (104-103) yihaye izina ry’icyubahiro cy’ubutegetsi ry’umwami
(aho gukomeza kwitwa umutware w’abayahudi), ibyo birakaza Abafarizayi bemeraga ko umwami
agomba kuba inkomoko ya Dawudi gusa; icyo gikorwa bakibonyemo ubujura bwo kwiba icyubahiro
n’ikosa ritambamiye idini.
*Muri 76-67 hategekaga umwamikazi Alegizandara, abafarizayi bemeye kwinjira mu buyobozi
bw’urukiko rukuru (rwari rugizwe n’abantu 70), maze aho apfiriye abahungu be babiri barwanira
ubutegetsi bw’igihugu, n’ubuyobozi bw’idini, impaka ziba ndende hagati y’amashyaka (cyangwa
amatsinda) y’Abafarizayi n’Abasaduseyi.
24
Icyitonderwa: Icyo gihe igihugu cy’Abaromani ni cyo cyari gikomeye mu bya gisirikari n’ubutegetsi,
ndetse cyaratangiye kwigarurira intara zategekwaga n’Abagereki. Mu gushaka uko amakimbirane
ahosha, Abayahudi batabaje ubutegetsi bw’Abanyaroma ngo bubakiranure: Pompe, umusirikari
mukuru w’umuromani abahigika bombi, Abayahudi bongera gutakaza ubwigenge
n’ubutegetsi…noneho burundu. Imibereho yabo iba yinjiye mu bihugu bitegekwa n’Abaromani.
3.16. PALESTINA MU GIHE CYA YEZU: UBUTEGETSI BW’ABAROMANI
� 63-40: Pompe yashyizeho umuherezabitambo mukuru Hirikani wa 2 ahabwa n’ubutegetsi bwa Leta
ariko agakora ibyo abwirijwe iteka na ROMA.
� 39-4: Herodi (wari ufite nyina mu nkombe y’Abayahudi naho se akaba uwo mu karere begeranye
ka IDUMEYA) ahabwa ubutegetsi na ROMA, yitwa umwami w’Abayahudi, ariko amabwiriza
n’amategeko yabihabwaga n’Abaromani.
Ku bw’idini, Abayahudi bemerewe imihango yabo n’iminsi mikuru yabo; igihe Yezu Kristu
avutse, uyu Herodi niwe watsembye abana akeka ko harimo uzamusimbura (Mt 2,1-22); azwiho kuba
yaraguye Ingoro y’ i Yeruzalemu, ndetse ayigira nziza ngo arebe ko Abayahudi bamukunda.
Aho Herodi bitaga mukuru apfiriye igihugu cya Palestina cyategetswe gutya :
� Akarere ka Yudeya na Samariya: Kahawe umwe mu bahungu be, Arikelewusi (Lk
19,12) nyuma y’imyaka 2 asimburwa n’abayobozi b’intara, ba Perefe, boherejwe na Roma:
igihe Kristu aciriwe urubanza i Yeruzalemu mu ntara ya Yudeya. Pilato ni we wari uhagarariye
ubutegetsi bw’i Roma agatinya ko hari uwamurega ko atubaha umwami w’i Roma cyangwa ko
ajenjeka.
� Akarere ka Galileya: Kahawe Herodi Antipasi mwene Herodi mukuru; uyu ni we
wicishije Yohani Batisita (Mt 14,3-12) ni we Kristu yita ingunzu (umihari) Lk 13,31); mu rubanza
rwa Kristu; Pilato amenyeko Yezu akomoka mu karere gategekwa na Herodi; yasabye ko
bamumushyira akamucira urubanza (Lk 23,6-7) abonye urubanza rukomeye amusubiza Pilato:
ibya Kristu uvuka ahategekwa na Herodi, byagera aho aregwa ibyaha yakoreye ahategekwa na
Pilato, bongera kumugarura (Lk 23,9).
Mu ntangiriro ya Kiliziya (mu myaka ya 37-44), umwuzukuru wa Herodi (Herodi Agripa wa 1)
yari yarasubijwe ziriya ntara uko ari eshatu; yatotezaga Kiliziya agirango ashimishe rubanda (Intg
12,1-23) nyuma y’urupfu rwe, intara zose za Palestina uko ari 3 zategekwaga n’abayobozi boherejwe
na Roma.
3.17. ABAYAHUDI BIRUKANWA BURUNDU MU GIHUGU CYAHOZE ARI ICYABO
Mu gihe cya Yezu hakomeje kuboneka imyivumbagatanyo y’Abayahudi bizeraga kwiganzura
ubutegetsi bw’Abaromani bagasubirana ubwigenge nk’uko byari byabahiriye ku gihe cy’Abamakabe;
utwo dutsiko (cyane cyane abo bitaga abarwanashyaka) twabigenzaga kenshi (Intg 5,37) bityo
abasirikare n’abategetsi ba Roma bagahora barekereje ngo baburizemo iyo migambi (Lk 13,1-5). Aho
babikekaga babahanaga bihanukiriye ndetse na Kristu abamushinja baganishije muri uwo murongo
wo kugoma no kwigomeka (Lk 23,5-6) ngo akunde yicwe.
Ahagana muri 66-70 nyuma ya Kristu ku ngoma y’umwami Herodi Agripa wa 2 (Intg 25,13-
27), habayeho imyivumbagatanyo ikomeye y’Abayahudi, bituma Titusi, umugaba w’ingabo
z’Abaromani asenya burundu Hekaru ya Yeruzalemu (akeshi impaka zaberaga ku bibuga n’imbaraza
zayo). Igihe mu w’135 hongeye kuvuka indi myivumbagatanyo irwanya ubutegetsi bw’Abaromani
25
uwitwa umuyahudi wese yaratotejwe ameneshwa muri Yeruzalemu ndetse hatangwa n’itegeko
ribabuza kongera kuhasunuka burundu.
Amateka ya Isiraheli nk’igihugu na Yeruzalemu yongeye kuvugwa mu w’ 1948 ubwo
umuryango w’Abibumbye wemeye gukebera igihugu Abayahudi bari baratatanye iyo myaka hafi 2500
(uhereye igihe cy’ijyanwabunyago ry’i Babiloni) cyangwa 1800 uhereye ku iteka ryabacaga i
Yeruzalemu.
Icyo gihugu cyabaye isibaniro, n’ubu kirimo intambara hagati y’Abayahudi n’Abarabu, buri
bwoko bugifata nk’icyabo: Abayahudi bahereye ku isezerano rya Aburahamu n’amateka y’uko
bakirwaniye bakagitura, bakagisengeramo, bumva barakirukanywemo kurugomo, ubundi bwoko
bwose bwahatuye ni ubwo kumeneshwa; Abarabu nabo bakomeje izina rya Palestina, bahatura muri
urwo rujya n’uruza rw’intambara, bahamara imyaka myinshi kandi idini ya Islam yubakira ku kwemera
kwa Aburahamu.
Kubera ko ubutegetsi bw’igihugu kenshi bwari mu migi ikomeye nka Roma, Antiyokiya,
Alegizandiriya, Korinte n’indi nkayo, ubukristu bwo mu ikubitiro bwagabye amashami kure ya
Yeruzalemu, bityo Roma yari ihuriro ry’ibintu n’abantu iba umurwa mukuru w’ubukristu n’intebe ya
Petero. Yeruzalemu rero kimwe n’igihugu cya Isiraheli bizakomeza kuba isonga y’ukwemera
kw’abayahudi, abakristu (ndetse n’abayislamu bayikomeyeho nyuma ya Maka).
3.18. IBITEKEREZO BY’IYOBOKAMANA NA POLITIKI MU DUTSIKO TWARIHO MU GIHE CYA
YEZU
Nubwo iyobokamana ry’Abayahudi ryari rihuriye ku nkingi zimwe na zimwe; “Imana imwe,
amategeko ya Musa n’Isezerano”, hari amatsinda n’udutsiko tunyuranye mu buryo bwo gusobanura
aho ukwemera kwabo gushingiye.
Ibitekerezo byinshi babihuriraho, ariko hari n’aho batandukanye ku buryo babyicanira. Nko
mu gihe cy’Abaperisi no mu myaka ya mbere y’Abagereki, Abaromani bari bararekeye Abayahudi
ubwigenge busesuye mu mico n’iyobokamana: Gusenga, gutura ibitambo, guhimbaza iminsi mikuru,
guca imanza no gutanga ibihano (uretse icy’urupfu: Mt 27,1) ku birebana n’idini ryabo.
Ubuyobozi bw’abayahudi mu by’idini bwari bufitwe n’inama nkuru (Intu 5,21; Mt 26,57;
27,1), yari igizwe n’abantu 70, ikayoborwa n’umusaseridoti mukuru, igaterana kabiri mu cyumweru
muri Hekaru kandi ikiza ibibazo by’idini n’ibya politike.
*Ibibazo by’idini: Kureba uko amateko ya Musa yubahirizwa, gahunda y’imihango
n’ibindi byose by’iyobokamana.
*Ibibazo bya politike: Kureba uko amategeko ya politike y’abaperisi n’ubutegetsi
bw’Abanyaroma bubayobora.
Iyo nama nkuru rero yari igizwe: n’abakera b’umuryango wa Isiraheli, abaherezabitambo
bakuru bacyuye igihe hamwe n’abahagarariye ibyiciro by’Abasaduseyi, abigishamategeko
n’Abafarizayi.
Utwo dutsiko twose twari dufite ibitekerezo binyuranye ku iyobokamana, kandi bamwe
muri bo bajya impaka kenshi na Yezu kugeza ubwo bamugambaniye.
1. ABASADUSEYI: Ni abo mu nkomoko yo kwa Sadoki (2Sam 8,17; 1Bami 1,8) wari
umuherezabitambo mukuru mu gihe cya Dawudi, bongera kugaragara mu gihe cy’abamakabe
(135-104). Ni agatsiko kari kiganjemo abaherezabitambo n’abantu bo mu miryango y’abakire y’i
Yeruzalemu:
� Bemeraga ibitabo bitanu bya Musa n’abahanuzi
� Barwanyaga ibitekerezo by’uruhererekane
rutanditse muri Bibiliya byigishwaga n’abigishamategeko
26
� Barwanyaga ibitekerezo bishya byagaragaye mu
idini y’abayahudi igihe cy’Abaperesi n’Abagereki aribyo: abamalayika, izuka
ry’abapfuye, ibihembo n’ubuzima nyuma y’urupfu.
� Nta mukiza bizeye ko azaza
� Basuzuguraga rubanda giseseka
� Ubutegetsi bw’abanyamahanga ntacyo
bubabangamiyeho igihe cyose budatambamira ibitambo n’amategeko ya Musa.
� Nibo baba baratekereje kwicisha Yezu (reba Mt
22,23-33; Mk 12,18-27; 14,53; Lk 20,27-41; Intu 23,8).
2. ABAFARIZAYI: ni agatsiko k’abantu bafashije
abamakabe kurwana (1Mak 2,25-44), hanyuma igihe Yohani Hirikani (135-125) yihaye
icyubahiro cyo kwitwa umwami wa Isiraheli atari inkomoko ya Dawudi bitandukanya n’ubwo
butegetsi bw’abamakabe.
Buhoro buhoro babaye itorero, hinjiramo ingeri zinyuranye z’abantu: rubanda giseseka,
abaherezabitambo n’injijuke mu by’amategeko ku buryo mu gihe cya Yezu bari abayoboke barenga
6 000, kandi bari hirya no hino mu gihugu.
� Baziririzaga amategeko ya Musa hamwe n’utundi tugereka twayo, bakayakurikiza kugera mu
ducogocogo twayo (Mt 23,13-32; Mk 7,1-13).
� Bategereje umukiza w’umwami uzabarokora ubutegetsi bw’abanyamahanga, itahuka ry’abayahudi
banyanyagiye hose hamwe n’igihano kizahabwa abagome.
� Bemera izuka ry’abapfuye, urubanza rw’imperuka, roho n’abamalayika.
� Ntibivanga muri politike, bibanda ku iyobokamana.
� Bubashye na rubanda giseseka, bafitemo abayoboke, bararwigisha mu masengero no mu migi.
Igihe bategereje ko ibyo byuzuzwa bahindura abantu ngo bemere idini yabo (Mt 23,15; Intu
2,11). Nubwo yezu yanenze kenshi bakabyagamo hari ababaye inshuti ze (Lk 13,31), abarwanye ku
bakristu ba mbere (Intu 5,34), ndetse n’abahindutse abakristu nka Pawulo (Fil 3,5; Intu 15,5).
Mu byo batumvikanagaho na Yezu, harimo gukiza abantu kuri Sabato, kwiha ububasha nk’ubw’Imana
bwo gukiza ibyaha no kwireshyeshya n’Imana (Yh 5,18); igihe Hekaru isenywe muri 70, abafarizayi ni
ko gatsiko kakomeje umutsi kaba n’inkingi yakomeje iyobokamana ry’abayahudi.
3. ABASENIYANI (=ABASHISHIKARIYE GUSENGA)
Kimwe n’abafarizayi, ni agatsiko kafashije abamakabe kurwana (1Mak 2,25-44), ariko nyuma baza
kwitandukanya n’ubuherezabitambo bw’i Yeruzalemu, bitarura isi, bibumbira mu matsinda yibera mu
butayu no mu bigo (nk’amazu y’abihayimana y’ubu), begukira kubana kivandimwe, gusenga no
kuzirikana ijambo ry’Imana (kenshi ku mugoroba), bashyira hamwe umutungo wabo, bamwe muri bo
biyemeza kudashaka kandi bakubahiriza amategeko yo kwisukura.
Harimo ingeri nyinshi z’abantu, higanjemo abaherezabitambo banga urunuka ibitambo n’imihango
byakorerwaga muri Hekaru (bakabona abaherezabitambo babitura batabikwiye), nubwo na bo
bakoraga imihango isa n’iy’i Yeruzalemu.
Bari bategereje abakiza b’ingeri ebyiri (2): ukomoka kuri Dawudi, waba umwami, n’undi uzahumanura
ubuherezabitambo. Biyumvaga nk’udusigisigi tw’amazina ya Isiraheli.
Ntaho bavugwa muri Bibiliya, kandi kuko bari bitaruye abantu, ntabwo bagize uruhare runini
ku idini y’abayahudi. Nyamara abashakashatsi bemeza ko Yohani Batisita yaba yaravomye ibitekerezo
byabo, n’abakristu ba mbere bagize imyitwarire bashobora kuba babakomokaho (Lk 1,80; Mt 18,15-
17; Intu 2,44-45; 4,32-37; 5,1-11).
27
4. ABARWANASHYAKA: Ni agatsiko gafite ibitekerezo bisa n’iby’abafarizayi, ariko kuri politike bakaba
ishyaka rigamije mbere na mbere kubohora igihugu cyabo no kwirukanamo abanyamahanga.
Babakeka cyane cyane muri Galileya (Intu 5,37; Lk 13,1) no mu ntumwa za Yezu harimo Simoni (Lk
6,15; Intu 1,13), ariko babaye agatsiko gakomeye kuva muri 44.
Kuri bo, politike n’iyobokamana biragendana, bakoresha iterabwoba, bitwaza ibyuma mu
myenda bambaye byo kwica abaromani n’abayahudi babashyigikiye;
Barabasi (Mt27,17) babamukekamo; imyivumbagatanyo yabo (66-70) niyo yabaye intandaro
yo gusenya Hekaru. Nubwo Yezu yavuze ibisa n’ibyabo (Mt 10,34; 26,52); ntaho yari ahuriye nabo.
5. ABANYASAMARIYA (Abasamaritani): Ni abaturage bo mu ntara iri hagati ya Yudeya na Galileya;
amateka yatumye bagira umwihariko mu iyobokamana (1Bami 16,24; ikarita no 6).
Bemera ibitabo 5 bya Musa, basengera ku musozi wa Garizimu, ndetse naho urusengero rwabo
abayahudi barusenye (128), bakomeje kumva ko aribo basenga Imana y’ukuri (Yh 4,9-25; 8,48; Lk
9,52-54; Intu8,1-25). Abayahudi babitaga abayoboke, nyamara Yezu yabafashe ukundi (Lk 10,33;
17,16; Yh 4,40).
6. ABANYAGALILEYA: Ni abaturage bo mu majyaruguru ya Palestina, akarere Yezu akomokamo; muri
bo, kimwe no muri Samariya higanjemo abapagani (abanyamahanga, Iz 8,23; Mt 4,15), bafite imvugo
yihariye (Mt 26,73), basuzugurwa n’abandi bayahudi (Yh 7,52), niho Kristu yigishije (Mt 10,5) kandi
hakaba indiri y’abakomeye ku bwigenge bw’igihugu cyabo.
7. ABAHERODIYANI: Agatsiko ka politike kari gashyigikiye Herodi wategekaga Galileya, ategekera
abaromani, ari nawe wicishije Yohani Batisita; hariho abasaduseyi, bakaba batareba Yezu neza (Mk
3,6; 12,13; Mt 22,16).
8. ABAPAGANI (ABANYAMAHANGA): Nibo bari benshi muri Palestina barimo abakanahani gakondo,
abagereki benshi (ku buryo mu migi imwe n’imwe aribo gusa bari bahari), ndetse n’abaromani ariko
bo abenshi bari abasirikari bari mu bigo usibye i Yeruzalemu hari higanje abayahudi, indi migi yarimo
iyo mvange y’amoko (Intu 22,21; 2,4). Ntabwo rero mu butaka butagatifu bose basengaga Imana ya
Aburahamu; aha niho havuga abayoboke batinyaga Imana ya Isiraheli, bagahindura idini.
9. RUBANDA GISESEKA N’ABAKENE BA NYAGASANI
Usibye ayo matsinda n’udutsiko, hari na rubanda, badahambaye mu mategeko n’imihango
ariko bafite ukwemera kwa kiyahudi (Yh 7,49).
Abo rero bari bategereje umukiza, kandi niho tubona abakene ba Nyagasani, bakereye kwakira
umukiro bategereje (Zakariya, Elizabeti, Mariya, Yozefu, Ana, Simewoni,…); ni muri icyo cyiciro Kristu
yisanzuyemo (Intu 4,13), baramukurikira, ni nabo bazavamo abakristu bo mu ikubitiro.
10. YOHANI BATISITA
Uyu ni we usoza Isezerano rya kera; mu nyigisho ze, asa n’uwongeye gukomoza ku buhanuzi
bwari bwarakendereye; yitandukanyije n’udutsiko tundi, maze bose abaha inama yo guhinduka no
kwisubiraho (Lk 3,10-14); yamaganye aho badatunganya iyobokamana rishinze ku mitima (Mt 3,7);
muri we, amategeko n’abahanuzi byuzuza ubutumwa bwabyo (Mt 11,13), bityo inyigisho
y’Inkurunziza ya Yezu Kristu itangira yerekana Kristu ho umukiza (Yh 1,19-29). Umugaragu w’Imana
wahanuwe na Izayi (Iz 53,4-7), maze abo Yohani yigishije Yezu abatoraho abigishwa be ba mbere (Yh
1,35-51). Bityo Isezerano rya kera ryimukira Inkuru nziza ya Yezu Kristu, idini nshya iba iritaruye
byuzurira muri We (Lk 4,18-22).
28
IV. IMITERERE Y’IBITABO BYA BIBILIYA
A. ISEZERANO RYA KERA
4.1. IBITABO BITANU BY’AMATEGEKO
4.1.1. IGITABO CY’INTANGIRIRO
a) Ijambo ry’ibanze :
Igitabo cy’Intangiriro kibimburira ibitabo bitanu bya mbere by’Amategeko. Cyitwa
icy’Intangiriro kuko kidutekerereza amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, ibintu n’abantu cyane cyane
umuryango wa Israheli.
Igitabo cy’Intangiriro kigizwe n’imitwe 50. Kibumbiyemo ibice bibiri bitareshya :
• Igice kiduterereza amateka ya kera na kare(Intg 1-11)
� Iremwa ry’ibintu byose n’abantu n’iyaduka ry’icyaha: (Intg 1-6,4)
� Umwuzure: (Intg 6,5-9,14)
� Kuva ku mwuzure kugera kuri Aburahamu: (Intg 9,18-11,32).
• Kuva ku mutwe wa 12 kugeza ku wa 50 tubona amateka ya:
� Aburahamu (Intg 12,1-20,18)
� Aburahamu na Izaki (Intg 21,1-25,18)
� Izaki na Yakobo (Intg 37,2-50,26).
b) Ibitekerezo by’ingenzi biri mu gitabo cy’Intangiriro.
1) Igitekerezo cy’iremwa (Intg1-3)
Tubonamo ingingo eshatu z’ingenzi:
� Ibiriho byose byaremwe n’Imana
� Ibiriho byose bibeshejweho n’Imana
� Muntu yaremanywe inshingano zo gukora ngo ahindure isi nziza kubera ikuzo
ry’Imana.
Igitabo cy’Intangiriro kirimo ibitekerezo 2 by’iremwa:
i) Igitekerezo cya mbere cy’iremwa (Intg 1,1-2,4a)
Umwanditsi w’iki gitekerezo abarirwa mu ruhererekane rwa gisaseridoti. Cyabayeho hagati
y’imyaka 587-538 igihe Abayisraheli bari mu ijyanwabunyago i Babiloni. Bagihimbiye kwifashishwa
muri Liturujiya ngo cyumvikanishe ko Imana imwe rukumbi yaremye byose. Niyo igomba guhimbazwa
kuri sabato: umunsi washyizweho n’Imana ngo abantu baruhuke imirimo bayisingiza. Iki gitekerezo
kiboneka muri Liturujiya y’ijoro rya Pasika ngo gikomeze ukwemera gushingiye ku Mana imwe,
umuremyi w’ijuru n’isi.
29
Imana irema ijuru n’isi ; ibintu n’umuntu :
Mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa mbere, umurongo wa mbere dusoma ko “Mu
ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi”. Ibi bikatwumvisha ko Imana ubwayo yahozeho mbere y’
ibiremwa byose; ntigira intangiriro n’iherezo.
Mu Intg 1,1-2,4a hagaragara ibikorwa by’Imana itunganya isi ngo Muntu ayiture imeze neza.
Hari ibikorwa bitatu by’ibanze aho Imana yatandukanyije:
� Urumuri n’umwijima
� Amazi yo mu nsi y’ikirere n’amazi yo hejuru y’ikirere.
� Inyanja n’ubutaka
Nyuma hari ibikorwa bine bigaragaza uko Imana yashyizeho ibituye ku isi:
� Kumeza ubwatsi butoshye
� Kurema ibinyarumuri biri mu kirere
� Inyamaswa z’amoko yose, ari izo mu mazi ku butaka no mu kirere.
� Kurema muntu wahanzwe mu ishusho ry’Imana.
Bigaragara ko umwanditsi w’iki gitekerezo cya mbere cy’iremwa (Intg1,1-2,4a) yifashishije
kwitegereza ibimukikije maze yerekana ko byose byaremeshejwe ububasha bw’ijambo ry’Imana;
bigaragazwa n’uko agenda asubiramo ngo: ”Imana iravuga iti”.
Amagambo akoreshwa n’umwanditsi aho agira ati : “Imana ibona ari byiza”, atwumvisha ko
ibyakomotse ku Mana ari byiza byose; Imana ni isoko y’icyiza. Ibi bitandukanye n’ibitekerezo byariho
byumvisha Imana ebyiri: iy’icyiza n’Imana y’ikibi (Mthyologie dualiste) cyangwa Imana nyinshi
(Polythéisme).
Mu gitekerezo cya mbere cy’iremwa, Muntu yaremwe nyuma y’ibindi biremwa byose. Ibi
umwanditsi yabishakiye kutwumvisha agaciro Muntu atambukije ibindi biremwa, kandi
agahamagarirwa kubitegeka.
Uwo mwanya w’icyubahiro Muntu yahawe umwegereza Imana, akayiba hafi mu ishusho
n’imisusire yayo muri kamere y’Imana yuje urukundo.
ii) Igitekerezo cya kabiri cy’iremwa (Intg2, 4b-25).
Ingingo z’ingenzi tuzirikana mu Intg2,4b-25, ni uko muri ikigitekerezo Muntu yaremwe mbere
y’ibindi biremwa. Ahabwa rero umwanya w’ibanze. Umwanditsi wacyo yari ashishikajwe no gushaka
ibisubizo by’ibibazo birebana na kamere-Muntu, umurimo Muntu ashinzwe, umwanya n’inshingano
za Muntu imbere y’Imana n’ibindi biremwa birimo inyamaswa; tutibagiwe umubano w’umugabo
n’umugore basabwa kunga ubumwe.
a) Ingingo ya mbere ireba isano hagati ya Muntu n’ibindi biremwa
Mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa kabiri, umurongo wa karindwi dusangamo iki
gitekerezo : « Ni uko Uhoraho abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru
umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. »
30
Mu gihebureyi « muntu » bamwita « ADAM » naho igitaka bacyita « adama ». Ayo magambo
y’igihebureyi agaragaza mu gisobanuro cyayo ko rimwe ryavuye ku rindi.
Kuvuga ko Muntu ari igitaka ni ukuvuga ko adakomeye, harimo kandi isano ya Muntu
n’ubutaka agomba guhinga ngo abeho, ikindi twumva hano ni uko amaherezo ya Muntu ari ugupfa
agasubira mu gitaka. Umwuka yahushyweho ni ubuzima bukomoka ku Mana yahawe. Mu Intg 2,15
batubwira ko Muntu yashyizwe mu busitani bwa Edeni ngo aburinde kandi abuhinge, aho tubona ko
Muntu kuva akiremwa yahawe inshingano zo gukora.
Umurimo rero wifujwe n’Imana ngo uheshe Muntu agaciro, umufashe gukomeza igikorwa
cy’iremwa ahindura isi nziza. Umurimo si igihano cy’Imana, si n’ingaruka z’icyaha ahubwo ni
ubutumwa bwahawe Muntu kuva mu ntangiriro.
b) Ingingo ya kabiri ni isano umuntu afitanye n’Imana
Imana ntiyatanze ubuzima gusa ahubwo ihora hafi ya Muntu imuha ibyiza byose. Imana yifuza
ko Muntu abaho mu mahoro n’amahirwe ntagihungabanya ubuzima bwe, Muntu rero yisanisha
n’Imana igihe agaragaza ishusho y’Imana ahari hose ; isano ikomeye hagati y’Imana na Muntu ni
urukundo Imana yakunze Muntu ikarubuganiza mu mutima we ; maze Muntu nawe agasabwa
kurugaragaza muri byose.
c) Isano ishingiye ku mugabo n’umugore
Umubano w’umugabo n’umugore ni ingingo umwanditsi w’igitekerezo cya 2 cy’iremwa
yibanzeho mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa 2 umurongo wa 18. Uhoraho yasanze atari byiza ko
Muntu aba wenyine amuremera umufasha bakwiranye, aho ni ho tubonera ishingiro ryo
gushyingirwa. Umubano w’umugabo n’umugore ushingiye ku rukundo Imana yabaremanye, urwo
rukundo rugashushanya urwo Imana ifitiye abantu. Abashakanye bagomba kunga ubumwe mu
bwuzuzanye, umugabo n’umugore basangiye kamere nkuko bigaragara mu gitabo cy’Intg 2,23.
Kuba umugore yarakuwe mu rubavu rw’umugabo (Intg 2,22) bivuze ko bangana, barareshya.
Ntibaremanywe rero ubusumbane nkuko bamwe babikeka. Ubwo buringanire bugomba kugaragara
mu mibereho yabo, imbuto z’umubano w’abashakanye ni ukororoka no kurera abana gikristu (Intg
2,28).
d) Ingingo ya kane yerekana ko Muntu yaremewe kubaha Imana
Kubaha Imana ni ishingiro ry’ubusabane bwa Muntu n’Imana ni itegeko rigomba kugenga
imibereho ya Muntu (Intg 2,16-17). Iryo tegeko ntiryari rigamije kubuza Muntu ubwisanzure ahubwo
Imana yaritanze kugirango imibanire yayo na Muntu ireke kuba nk’iy’umwana ubwirizwa gukora
ikintu cyose. Muntu yaremanywe ubwigenge bwuzuye n’ibikorwa bye bigomba kumwitirirwa imbere
y’Imana n’abantu. Ubwigenge nyabwo Muntu yahawe ni uguhitamo gukora icyiza; nkuko bigarara
bwakoreshejwe nabi Muntu ahitamo ikibi maze aracumura.
2) Igicumuro cya Adamu na Eva
Umutwe wa 5 w’igitabo cy’Intangiriro udutekerereza inkomoko y’icyaha cyashegeshe kamere
Muntu kandi bigakurikirana urubyaro rwa Muntu (péché originel). Twumve neza imvugo-shusho
ikoreshwa muri icyo gitekerezo cy’imvano y’icyaha cy’inkomoko:
-Iyo havuzwe inzoka humvikana sekibi, umushukanyi n’umuhendanyi ni ukuvuga ko igishuko
cyinjiye mu mutima wa muntu biturutse kuri sekibi umwanzi w’Imana n’abantu. Sekibi uwo yari
umumalayika wikujije agahanishwa kwirukanwa mu maso y’Imana.
31
-Imbuto zariwe zishushanya ugusuzugura Imana kwakozwe na Muntu, bityo akanga kuguma
mu murongo Imana yari yaramuteganyirije. Tureke gukurikira no kwemera abashaka guhuza
igisobanuro cy’imbuto no guca ku itegeko iri n’iri ry’Imana cyane cyane irya 6.
Ingaruka z’icyaha cy’inkomoko nk’uko zigaragara mu gitabo cy’Intangiriro
-Ingaruka ya mbere: ni imibanire ya Muntu n’Imana yononekaye kuva icyo gihe kugeza ubu
irangwa n’ubuhemu bwa Muntu.
-Ingaruka yakabiri: ni ihungabana ry’umubano w’umugabo n’umugore irangwa no
kwitandukanya umwe yikuraho amakosa akayashyira ku wundi (Intg 3,12-13).
-Ingaruka ya gatatu: ni uko imirimo ya Muntu irangwa n’imvune zikabije (Intg 3,17-79).
-Ingaruka ya kane yazanywe n’icyaha ni urupfu rwinjiye mu isi ruba ikimenyetso cy’uko Muntu
yatakaje ubushobozi bwo kunesha sekibi.
-Ariko nubwo Muntu amaze gucumura yibasiwe n’ibyago bikomeye Imana ntiyamutereranye,
yahise itangaza umugambi wo gukiza Muntu maze icyiza cyikaganza ikibi ubuziraherezo (Intg5,15).
Kuva aho Muntu akoreye icyaha ikibi n’icyiza ni imbangikane, kandi ntibituza kurwanira mu mutima
w’umuntu. Umukiro Imana yasezeranyije wuzurijwe mu mwana wayo Yezu Kristu, wigize umuntu
agatsinda urupfu, akazukira kuduha ubugingo bw’iteka.
Nyuma yo kubona ibikubiye mu mitwe itatu ibanza, igitabo cy’Intangiriro mu mitwe yacyo ya
kane, gatandatu, karindwi n’uwacumi n’umwe bikomeza kudutekerereza uburyo icyaha cyakomeje
gukwira ku isi.
3) Amateka y’Abakurambere (Intg 12-50)
Igice cya kabiri cy’igitabo cy’Intangiriro gihera ku mutwe wa 12 kugera ku wa 50 kitugezaho
amateka y’Abakurambere bacu mu kwemera: Aburahamu, Izaki na Yakobo.
Inyigisho zingenzi zikubiye muri iki gice (Intg 12-50) ni izi zikurikira:
a) Abakurambere baranzwe no kwemera, gusenga Imana imwe rukumbi.
Inkuru z’umukurambere Aburahamu Sekuruza w‘abemera bose zibimburirwa n’ihamagarwa
rye ava mu gihugu cya Harani akerekera mu gihugu cya Kanahani ari cyo cy’isezerano (Intg 12)
Guhaguruka ukava mu gihugu cy‘amavuko ukajya mu kindi utazi bisaba “ukwemera“
gukomeye.
Aburahamu yarakugize, bityo yitwa Sekuruza w’abemera bose. Urwo rugendo yakoze mu
mvune nyinshi rwari rugamije kumukura mu gihugu basengaga ibigirwamana rukamuganisha mu
gihugu cy’isezerano aho azasengera Imana imwe Rukumbi (Intg 12, 8).
Mu gihe cya none Aburahamu yakoze urugendo rushushanya urwo natwe tugomba gukora
mu mitima yacu, tumurikiwe n’ukwemera tuva mu gihugu cy’ubucakara bw’icyaha, tukagana mu
gihugu cy’ubutungane n’ubutabera.
Imana iduhamagara mu ngoma yayo irangwamo ibyiza n’amahoro, aho ni ho tugomba
gusengera Imana mu kuri no muri Roho wayo.
b) Imana y’ abakurambere bacu yagiranye nabo Isezerano
Umubano w’Imana n’umuryango wayo ushingiye ku isezerano yagiriye Abakurambere.
Inkuru z’isezerano muri Bibiliya tuzihera mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa 15. Icy’ingenzi
dusangamo ni uko Imana itigera yivuguruza ku isezerano; Muntu we arangwa no kurenga ku
isezerano. Ariko igihe cyose Muntu yubahirije isezerano abaho mu mahoro, akagira uburumbuke
32
n’umunezero (Intg 12,2-3; 13,14-17). Aburahamu yaduhaye urugero rw’ubudahemuka ku isezerano,
yubahiriza itegeko ryo kumvira nk’uko bigaragara mu mutwe wa22.
c) Amateka y’Abakurambere yerekana uburyo bahimbazaga Imana.
Mu gice cya kabiri cy’igitabo cy’Intangiriro dusangamo uko Imana batangiye kuyisenga no
kuyihimbaza ku mugaragaro.
Umuhimbazo (culte) muri icyo gihe ntiwayoborwaga n’umusaseridoti akikijwe n’imbaga, ibyo
byatangiriye mu butayu kugeza ubu. Ahubwo umukuru w’umuryango (père de famille) yahurizaga
hamwe abavandimwe, maze akabayobora mu gikorwa cyo gusenga no guhimbaza Imana. Ibyo
byaberaga mu rugo. Nyuma byaje guhinduka aho kugirango umuhimbazo ubere mu rugo, ukabera
ahantu Imana yagiye yigaragariza. Hamwe muri ho ni Beteli, Sikemu n’ahandi. Abakurambere
(Aburahamu, Izaki, Yakobo) ntibigeze batura ibitambo bimena amaraso ya Muntu (Intg 22,9-13) ;
Imana rero itanga ubuzima ntikeneye icyabuhungabanya n’iyo byaba ibitambo byo kuyishimisha.
d) Amateka ku mibereho mu miryango
Inkuru z’amateka mu miryango ziboneka mu mutwe wa 12 kugeza ku wa 50, zibanda ku
mazina y’abantu mu miryango itandukanye, ku mihango irebana no kuvuka k’umwana mu muryango
arimo, kwitwa izina, ku mihango yo gushyingira, ndetse n’imihango ireba urupfu.
Ibi biratwumvisha ko amateka y’Abakurambere ashingiye ku mibereho y’ubuzima busanzwe
bw’abantu. Atandukanye rero n’amateka ashingiye ku butegetsi bw’igihugu.
Ayo mateka ashimangira imyumvire y’Abayisiraheli bari bakomeye ku muco wo kwemera
Imana imwe, kugira umuryango umwe, usangiye igihugu kimwe
Muri make ni amateka atangirana n’itorwa ry’umuryango; Imana ikawuremarema ngo uture
igihugu cy’isezerano. Icyo gihugu kigenura ingoma y’Imana iturwamo n’abemera. Abantu bose
basabwa kuyigarukira bakiri ku isi, kuko ikazakomeza mu ijuru, iruhande rwayo.
4.1.2. IGITABO CY’IYIMUKAMISIRI
Igitabo cy’iyimukamisiri gikurikira icy’intangiriro muri Bibiriya. Kigizwe n’imitwe 40. Kivuga ku
buryo burambuye amateka y’Abayisiraheli bimuka bava mu Misiri bagana mu gihugu cy’isezerano.
Kubohorwa ubucakara bwa Misiri, isezerano rya Sinayi, urugendo rw’imyaka 40 mu butayu,
ukwigaragaza k’Uhoraho nk’umukiza ni ingingo zibandwaho mu gitabo cy’Iyimukamisiri.
Iki gitabo kigizwe n’ibice bitandatu by’ingenzi bikurikira:
1) Imana yimura Abayisiraheli mu gihugu cya Misiri (Iyim 1,1-15,21).
2) Urugendo rw’Abayisiraheli mu butayu: (Iyim15,22-18,27).
3) Imana igirana isezerano na Israheli: (Iyim 19-24).
4) Amategeko yerekeye ingoro y’Uhoraho: (Iyim 25-31).
5) Ikimasa cya zahabu: (Iyim 32-34).
6) Iyubukwa ry’ingoro y’Uhoraho: (Iyim 35-40).
Igitabo cy’Iyimukamisiri kitugezaho ku buryo bwuzuye amategeko Isiraheli yagombaga
kubahiriza, agashingiraho isezerano ry’Imana n’umuryango wayo.
33
Ayo mategeko akubiye mu bika bine bikurikira:
� Igika cya mbere gikubiyemo amategeko menshi yerekeye uburyo bwo guhimbaza umunsi
mukuru wa Pasika yibutsaga iyambuka ry’inyanja itukura. Mu bihe bya kera cyane,
Abayisiraheli bizihizaga Pasika buri mwaka basaba Uhoraho kurinda amatungo n’ingo zabo.
Ariko igihe Musa abakuye mu Misiri, Pasika yabaye urwibutso rw’ibohorwa ryabo mu
bucakara.
Izina Pasika riva ku gihebureyi”Pesah”. Iri jambo rigereranywa n’inshinga “Pasah” ivuga
“kwambukiranya”cyangwa “guca hagati” (Iyim 12,13) .
� Igika cya kabiri cyihariye umutwe wa 20; kikatugezaho Amategeko 10 y’Imana. Ayo Mategeko
ni cyo gipimo cy’urukundo Abayisiraheli bafitiye Imana.
Amateka yigisha umuryango w’Imana, akibutsa ibyo yawushinze; Ni ishingiro ry’iyobokamana
nk’uko ryahishuriwe Musa . Yezu na We ntiyaje kuyavanaho, ahubwo yaje kuyuzuza (Mt 5 17) .
� Igika cya gatatu (Iyim 20,22-23,33) kivuga ku mategeko yerekeye ibitambo n’abagenewe
kubitura, akerekana icyo buri wese ashinzwe n’uburenganzira bwe.
Mu mutwe wa 24,1-11 barondora imihango y’isezerano rihuza Imana n’Abayisiraheli.
� Igika cya kane (Iyim 34,14- 26). Ni icy’amategeko avuga ko nta yindi mana igomba
guhimbazwa uretse iya Isiraheli ari yo y’ukuri.
Iby’ingenzi tuzirikana mu gitabo cy’Iyimukamisiri
A) Amavu n’amavuko y’Iyimukamisiri
Amateka y’Iyimukamisiri, ahera mu mwaka wa 1650 mbere ya Yezu. Ubwo Yakobo
n’abahungu be 12 bagiye gutura mu Misiri bitewe no guhunga inzara n’amapfa yari mu gihugu.
Bamaze mu Misiri imyaka igera kuri 400. Barororotse baragwira, Abanyamisiri batangira kubikanga no
kubinuba.
Muri uko kubishisha, imyifatire y’Abanyamisiri n’umuryango w’abafarawo wari ku butegetsi,
umwami Seti I (1317-1301); Ramses II (1301-1234) baranzwe n’ibintu bibiri bigamije kubuza
Abayisiraheli kugwira:
� Hari ukujugunya mu ruzi rwa Nili umwana wese w’umuhungu uvutse ku Bahebureyi
� Hari no gukoreshwa imirimo y’agahato n’uburetwa yagombaga kubangamira ubuzima bwabo,
maze bakicwa n’imvune z’umuruho.
Iyo mibereho y’ubuja n’ubucakara yateye Uhoraho kohereza Musa ngo arokore umuryango
watoranyijwe kuzaba ihanga rikomeye.
B) Pasika y’Abayisiraheli yibutsa ibohorwa ryabo
Umuhanuzi Musa ni we wayoboye Abayisiraheli mu bikorwa byo kwigobotora ingoyi
y’ubucakara bw’Abanyamisiri. Gutambamira umugambi w’Imana kwa Farawo n’Abanyamisiri
kwatumye ibyago 10 bibagwirira biba imbarutso yo kureka Abaheburayi bagasohoka mu Misiri
34
Mbere ko umuryango w’Imana utangira urugendo, wambuka inyanja, wafashe ifunguro
rigizwe n’umwana w’intama, imboga zisharira n’imigati idasembuye. Hanyuma baboneza nzira
bambuka inyanja itukura, yaguyemo Abanyamisiri bari babakurikiye, biba ikimenyetso cy’Imana
irokora umuryango wa Israheli abanzi babo.
Bityo biyemeza kujya bibuka icyo gikorwa uko umwaka utashye bakora ibirori by’umunsi
mukuru. Uwo munsi ni Pasika y’Abayisraheli.
Ihimbazwa ry’iyo Pasika ryarangwaga no gufata ifunguro rigizwe n’ibi bikurikira:
-Umwana w’intama ya Pasika; bibuka ko Imana ari yo murengezi n’umuvugizi w’umuryango
wayo; bakibuka ijoro baviriyeho mu Misiri.
-Imboga zisharira; zibutsa umubabaro, amagorwa, ibyago, ishavu n’agahinda Abahebureyi
bagiriye mu Misiri.
-Imigati idasembuye; yibutsa ibakwe, umuhate, ingoga Israheli yakoranye urugendo.
Itangwa ry’Amategeko y’Imana n’Isezerano ryayo
Nyuma yo kuva mu Misiri, Isiraheli yahamije ko Uhoraho ari Imana yabo; Uhoraho nawe atora
Israheli kuba umuryango we.
Kuva icyo gihe Isiraheli ntiyabonye ubwigenge ahubwo yahindutse imbata y’Imana. Ibyo
byabereye ku musozi wa Sinayi aho Musa yaherewe Amategeko n’amabwiriza yo gutangariza
Abayisraheli, maze agakurikizwa n’abantu bose.
Ibyo bitwumvisha ko Imana yafashe umugambi wo kwitegekera no kwiyoborera umuryango wayo.
Ukwigaragaza kw’Imana nk’umukiza byahaye umwanya Abayisiraheli wo kumva ko ari nayo
yaremye byose maze baherako bahimba igitabo cy’Intangiriro. Imana umuremyi w’abantu bose, niyo
yonyine ifite ububasha bwo kubereka inzira banyuramo.
Igisubizo cya Isiraheli cyabaye icyo kumvira Amategeko y’Imana ubudatezuka. Ukumvira
Imana rero ni ko kubohoka by’ukuri kuri Muntu. Abayisraheli uko umwaka utashye bashyizeho
umunsi mukuru wa Pentekositi ngo uzajye ubibutsa itangwa n’iyakira ry’Amategeko y’Imana ku
musozi wa Sinayi.
Umwanzuro ku gitabo cy’Iyimukamisiri.
Abahanga muri iki gihe kuri Bibiliya bakeka ko igitabo cy’Iyimukamisiri batangiye kucyandika
igihe cy’Umwami Salomoni n’abamusimbuye, kikarangira kwandikwa nyuma y’uko Abayisiraheli
bajyanwa bunyago i Babiloni.
Igitabo cy’Iyimukamisiri n’icy’Intangiriro bifitanye isano ikomeye kandi biruzuzanya. Umukiro
w’Abayisiraheli twumva mu Iyimukamisiri washishikaje Imana bitewe n’uko ari yo yahanze byose. Ibi
tubyumva mu gitabo cy’Intangiriro, Imana ikiza abantu kuko ari yo yabahanze ikabarema.
Musa intumwa y’Imana yohererejwe Abayisraheli, atwigisha ko natwe tugomba kurengera
abari mu kaga, bahohoterwa, bari ku ngoyi zibatsikamiye cyane cyane ingoyi y’icyaha, intege nke,
umutima mubi, ubugome, ubwirasi, ubugomeramana n’ibindi.
Imana muri iki gihe turimo ishaka kudukiza ikoresheje umwana wayo Yezu Kristu. Umukiro
utugeraho iyo twemeye kugengwa n’ijambo ry’Imana tugatungwa n’Amasakaramentu Yezu
yaduhaye. Kwambuka inyanja y’urufunzo kuri twe Abakristu bivuga Batisimu duhabwa idukiza icyaha
n’ikibi cyose, ikatwinjiza mu muryango mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya.
35
Muri rusange Iyimukamisiri rigamije kuturinda gutatira ukwemera kwacu gushingiye ku Mana
imwe, igihe twibasiwe cyangwa twageze mu bigeragezo nk’ibyo Abayisiraheli banyuzemo.
Igitabo cy’Iyimukamisiri ni cyo gikubiyemo kuburyo bwuzuye Isezerano rya Kera ryagenuraga
Irishya ryujurijwe muri Yezu Kristu. Bityo ukurokorwa nti kukiri ukw’Abayisiraheli gusa ahubwo ni
ukw’amahanga yose yibumbiye hamwe muri Yezu. Agakora umuryango umwe Imana yihitiyemo.
4.1.3. IGITABO CY’ABALEVI
Igitabo cy’Abalevi kigizwe n’imitwe 27. Cyiswe icy’Abalevi kuko kirimo amategeko n’imihango
bigenga ibitambo n’amaturo, Abayisiraheli baturaga Imana; Abalevi bakaba bari bashinzwe
kubibayoboramo.
Uwo murimo Abalevi bawutangiriye mu butayu aho Musa yabatoreye kwita ku Ngoro
y’Uhoraho, bawukomeza i Kanahani bashinzwe imihango yose yo gusenga Uhoraho. Babanje i
Sikemu, Beteri na Silo, hanyuma i Yeruzalemu mu ngoro yubatswe na Salomoni. Igitabo cy’Abalevi
cyatangiye kwandikwa kera, kirangira nyuma y’ijyanwabunyago i Babiloni, hagati y’umwaka wa 500
n’uwa 400 mbere ya Yezu Kristu.
Muri rusange umwanditsi wacyo agamije kutugezaho amategeko n’amabwiriza agenga iminsi
mikuru, ishyirwaho ry’abaherezabitambo, kugangahura ibyahumanye no kubaho mu butungane.
Ibice by’ingenzi by’igitabo cy’Abalevi n’inyigisho dusangamo
A) Imihango y’ibitambo (Lev 1-7)
Muri iki gice dusangamo ubwoko butatu bw’ibitambo:
� Igitambo gitwikwa burundu : Nk’uko tubisanga mu mutwe wa mbere w’icyo gitabo,
cyaherekezwaga n’ituro ry’amavuta n’ifu, kikaba cyari kigenewe guhamyako Uhoraho ari nyiri
ibintu byose na Rugaba. Cyarangwaga no gutwika itungo ryatuwe rigakongoka rigashira
ntihagire igisigara kuri iryo tungo.
� Igitambo cy’Ubuhoro: Cyari kigenewe gukomeza, kunoza ubucuti n’ubumwe hagati y’Imana
n’ugitura. Batwikaga igice kimwe cy’ituro batuye, igisigaye bakakirira ahabugenewe (Lev 3;
7,11-21).
� Igitambo cy’impongano y’icyaha: Kigenewe kurura cyangwa kugusha neza Uhoraho ngo
atange imbabazi z’ibyaha. Ibyerekeye icyo gitambo tubisanga mu mutwe wa 4 n’uwa 5.
B) Ishyirwaho ry’Abaherezabitambo ba mbere (Lev 8-10).
Muri iki gice batwereka ko umuherezabitambo ari we muhuza w’imbaga y’abantu
n’Imana. Abo Imana yari yaratoreye uwo murimo ni abakomoka kuri Levi; aribo Aroni
n’abahungu be.
C) Inyigisho zerekeye ibyahumanye n’ibitahumanye(Lev 11-16)
Muri iki gice tubonamo inyigisho zigamije kubuza ibintu bidasanzwe ngo bitamerera nabi
abantu cyangwa bikabatera guhumana, maze bagasaba Imana ngo ibarinde, ibakize
ingaruka mbi byabatera. Muri ibyo bintu twavuga:
� Inyamaswa zigaragaza ubusembwa ku mubiri. Birindaga kuzirya cyangwa kuzitangaho ituro
(Lev 11).
� Umugore wabyaye ntiyagombaga gukomeza imirimo atabanje kwisukura, ngo abone
uburenganzira bwo gutura Imana igitambo (Lev 12).
� Kwirinda indwara batazi neza inkomoko cyane cyane iz’uruhu n’ibibembe (Lev 14).
36
Ikigaragara ni uko kwirinda ibihumanye babiterwaga n’ubwoba bwo kwegera ibintu bidasanzwe
cyangwa bidafite ibisobanuro.
D) Itegeko ryo kuba intungane (Lev 17-26)
Guharanira ubutungane byari ishingiro ry’imibereho y’Abayisiraheli. Hari amategeko menshi
yagombaga kubahirizwa ngo abafashe kubaho mu butungane:
� Amategeko abuza kunywa amaraso kuko ari yo ubuzima bushingiyeho (Lev 17)
� Kwirinda ubusambanyi (Lev 18)
� Kudahemukira mugenzi wawe cyane cyane umukene n’umunyamahanga (Lev 19)
� Itegeko ry’urukundo (Lev 19,18)
� Amategeko y’Abaherezabitambo n’ibitambo (Lev 21-22); iminsi mikuru, amaturo n’imyaka
mitagatifu (Lev 23-25).
� Umugisha cyangwa umuvumo bitewe n’imyifatire imbere y’amategeko (Lev 26)
E) Umugereka (Lev 27)
Umugereka dusanga mu gitabo cy’Abalevi uvuga icyo umuntu azatanga ngo gisimbure icyo
yagombaga gutanga kubera umuhigo yahize.
Muri rusange igitabo cy’Abalevi kitugezaho ibitekerezo bitatu umuntu yashingiraho inzira
y’ubutungane:
� Kwitandukanya n’ikibi cyose cyaduhumanya
� Kwiyegurira burundu Imana mu mubano utagira amakemwa
� Kwiyemeza kubaho ukora ugushaka kw’Imana.
4.1.4. IGITABO CY’IBARURA
Igitabo cy’Ibarura kigizwe n’imitwe 36. Cyitwa icy’Ibarura kuko kidutekerereza ku buryo
burambuye ibyerekeye ibarura ry’imbaga y’Abayisiraheli ryari ryarategetswe na Musa (Ibar 1,1-4,49),
mbere yo gutangira urugendo mu butayu, bava ku musozi wa Sinayi berekeza mu burasirazuba bwa
Yorudani, ahateganye na Yeriko.
Inyigisho z’ingenzi dusanga mu gitabo cy’Ibarura twazikubira mu ngingo 2 zikurikira:
� Uko umuryango wa Isiraheli wumvaga cyangwa watekerezaga Imana yabo
� Ishusho nyakuri ya Musa, umugaragu w’Imana, imbere y’Abayisiraheli.
1) Uko Abayisiraheli bumvaga Imana mu gitabo cy’Ibarura
Mbere ya byose twiyibutse ko Isiraheli wari umuryango usenga kandi ukihutira kurangiza
imihango mitagatifu yerekeye gutura ibitambo.
Ntiwari rero umuryango wishingikirije imbaraga z’intwaro ngo ugire ijambo mu rugaga rw’amahanga.
Ku bayisiraheli umutegetsi wabo bumvaga ko ari Imana, iba rwagati muri bo, mu rugendo barimo
bagana mu gihugu cy’isezerano.
Iyo myumvire y’Imana ibari hafi yarabakomezaga, ariko kandi ikabahangayikisha. Bibazaga
ukuntu Imana Nyirubutagatifu yakwemera kubana n’umuryango w’abanyabyaha. Bityo bahoranaga
ubwoba bwo kurimburwa n’Imana (Ibar 17,28).
Uko guhagarika umutima byorohejwe n’ishyirwaho ry’Abaherezabitambo n’itorwa ry’Abalevi
bari bashinzwe guhuza imbaga n’Imana. Bari babereyeho gutakambira imbaga y’abanyabyaha no
kuyironkera imbabazi zikomoka ku Mana, maze ibyaha ntibikomeze kuremerera umuryango w’Imana.
37
2) Ishusho nyakuri ya Musa
Igitabo cy’Ibarura kitwereka ishusho yihariye ya Musa mu maso y’Abayisiraheli. Musa ni
umuntu ubasha gucyaha no gucyamura umutima wanangiye w’Abayisiraheli (Ibar 20,10). N’ubwo
Musa yari umunyakuri mu mbaga y’Abayisiraheli yari ayoboye, mu Ibarura 11,11-15 tumubona
yibasiwe n’intege nke za Muntu, zatumye yiheba bigeza aho yijujutira Uhoraho, ndetse ashaka no
kwanga ubutumwa Imana yari yaramuhaye.
Nyamara Musa yaranzwe n’ubudahemuka ku Mana mbere y’ubutumwa bukomeye kandi
buruhije yari afite, maze isengesho rye rikaronkera Abayisiraheli imbabazi (Ibar 14,13-19). Musa rero
yaranzwe n’isengesho ridatezuka, kandi ryuzuye amiringiro.
Twakwanzura tuvuga ko igitabo cy’Ibarura kinaniza kugisoma kubera umwirondoro wose
w’amazina y’ababaruwe. Ariko kuri buri mukristu tubonamo ko kubahiriza isezerano twagiranye
n’Imana ari byo bigomba kuranga imibereho yacu.
4.1.5. IGITABO CY’IVUGURURAMATEGEKO
Igitabo cy’Ivugururamategeko kigizwe n’imitwe 34. Ni cyo gihera ibitabo bitanu
by’Amategeko.
Izina “Ivugururamategeko” rishingiye ku mategeko n’inyigisho dusanga muri iki gitabo kuva ku
mutwe wa 12 kugeza ku wa 26. Ayo mategeko avugurura, kandi agorora ku buryo budasubirwaho
amategeko ya mbere dusanga mu bitabo by’Iyimukamisiri, Abalevi n’Ibarura; bidutekerereza
ibyabereye kuri Sinayi.
Ingingo z’ingenzi dusanga mu gitabo cy’”Ivugururamategeko” ziri inyabutatu ari zo igihugu cya
Isiraheli cyubatseho.
Izo ngingo ni izi zikurikira:
� Isiraheli izi kandi igasenga Imana imwe Rukumbi
� Isiraheli ni umuryango umwe, ubwoko bwatoranyijwe n’Imana
� Isiraheli ni umuryango ugengwa kandi ukayoborwa n’itegeko ry’Imana.
Turebe muri make ibikubiye muri izo ngingo;
1) Imana ya Isiraheli ni Imwe Rukumbi
a) Iyo Mana ya Isiraheli ni yo yitoreye umuryango mu yandi mahanga yose, ukomoka kuri
Aburahamu, Izaki na Yakobo. Isiraheli nta ruhare cyangwa se ubutoni yagize muri iryo torwa,
ni ubushake bw’Imana gusa. Imana ni yo yafashe umwanya w’ibanze muri icyo gikorwa.
b) Mu kurokora Abayisiraheli ubucakara bwa Misiri, Imana yerekanye umugambi wayo udakuka
wo gukiza. Ibyo byerekanywe n’ibimenyetso byinshi byakomejwe no mu butayu.
c) Imana ya Isiraheli ni Imwe, ishobora byose, irakiza kandi yita ku muryango wayo. Ni yo
yonyine igomba gutegwa amatwi (Ivug 6,4-5) ni amagambo atangira isengesho Abayahudi
bose bavugaga mu munsi, bakayita ‘Shema Israheli’.
d) Imana ya Isiraheli ni umugenga w’ubuzima, uburumbuke, isi n’ibiyiriho (Ivug 28,4).
2) Isiraheli ni umuryango ugengwa kandi ukayoborwa n’Imana
38
a) Isiraheli ni umuryango wamenye ku ikubitiro ko watowe n’Imana, Nyirubutagatifu, ibigira ku
bushake bwayo. Ni umuryango Imana yitayeho nk’uko umubyeyi yita ku mwana we.
b) Isiraheli ni umuryango usabwa kwitwararika kuri ubwo butorwe, yegurira Imana umutima
wicisha bugufi (Ivug 10,16).
c) Isiraheli ni umuryango ugomba guca ukubiri n’icyitwa ikibi cyose, ukirinda gufatanya
n’amahanga y’abapagani, kugirango ubeshweho n’ijambo ry’Imana n’umutima wayo wose,
n’amagara yawo yose n’imbaraga zawo zose (Ivug 6,5).
3) Isiraheli ni umuryango ugengwa kandi ukayoborwa n’itegeko ry’Imana
a) Itegeko, Abayisiraheli bita TORA , ni umuyoboro ushingiyeho ukwemera kwabo, ukaganisha ku
mico n’imyifatire iboneye kandi izira amakemwa. Urukomatanye rw’amategeko Abayisiraheli
bagombaga kurushyikiriza urubyaro rwabo, mu bisekuruza byose (Ivug 6,21-25).
b) Umwami ubwe, ibyegera bye n’ibikomangoma bagengwaga na bo n’itegeko ry’Imana.
Birindaga kurijya hejuru kandi bagasabwa kuryubahirisha mu bo bashinzwe, bakaryumvira ngo
barambe ku butegetsi (Ivug 17,18-20).
c) Uburyo itegeko ryubahirizwaga byerekanaga uguhitamo urupfu cyangwa ubugingo (Ivug
11,26-28). Kumvira itegeko ni rwo rugero Abayisiraheli bagombaga guha abandi ; aho
kuryiratana bagombaga kuricengeza mu mitima yabo, rikayigenga (Ivug 30,14).
d) Itegeko ry’Imana ni ryo shingiro ry’ubuhanga bwa Isiraheli. Kutarenga ku itegeko byafashaga
umuryango guhugukira ibikorwa by’umukiro, kumvira itegeko bikagira ingaruka nziza ku
muryango.
e) Ivugururamategeko ryibutsaga rikanagorora imyumvire ya kera ikubiye mu ngingo zikurikira :
� Isiraheli igomba guhora yibuka ko Imana yayigejeje mu gihugu cy’isezerano, ikagomba
gutanga umuganura ku musaruro weze, ikubahiriza na Sabato.
� Isiraheli igomba kwibuka buri gihe ko yakandamijwe mu Misiri, maze ikirinda gukandamiza
umunyamahanga n’umusuhuke (Ivug 15,1-18).
Umwanzuro kuri iki gitabo :
Igitabo cy’Ivugururamategeko kirimo ahanini inyigisho n’amabwiriza Musa yahaye
Abayisiraheli, abibutsa isezerano bagiranye n’Uhoraho kuri Sinayi.
Musa yibanda ku ivugururwa ry’amategeko yo mu bitabo bibanza, hongeweho andi agomba
kubahirizwa nta buhemu. Inyigisho y’iremezo iri muri ikigitabo ni : « Isiraheli izahabwa umugisha,
imererwe neza kandi isagambe igihe cyose izaba yubahirije isezerano yagiranye n’Uhoraho ; naho
niramuka ihemutse, izagira ibyago, icibwe mu gihugu burundu».
4.2. IBITABO 16 BY’AMATEKA
Kugirango tuvuge birambuye ku bitabo 16 by’amateka ni byiza ko tubishyira mu matsinda ane
dukurikije uko biteye.
A) IBITABO BYA YOZUWE, ABACAMANZA, RUTA, 1 NA 2 SAMWELI, 1 NA 2 ABAMI
4.2.1. IGITABO CYA YOZUWE
39
Iki gitabo kigizwe n’imitwe 24 . Yozuwe yafashije Musa kuyobora umuryango w’Imana,
aramusimbura nyuma y’urupfu rwe, maze yinjirana n’umuryango mu gihugu cy’isezerano (Ivug 31,7-
8). Cyitiriwe Yozuwe kuko ari we ukivugwamo cyane. Ibyo dusangamo byerekana ikuzo ry’Imana
itsinda abanyamahanga, igafasha Abayisiraheli kwigarurira igihugu cya Kanahani.
Yozuwe yari muntu ki ?
Yozuwe yavukiye mu Misiri igihe cy’ubucakara ; akomoka mu muryango wa Efurayimu, yari
hamwe na Musa kuri Sinayi Imana itanga Amategeko yayo.
Yozuwe yatsinze Yeriko na Hayi, maze yizerwa n’Abayisiraheli kandi ayobokwa n’abaturage b’i
Gibewoni.
Inyigisho z’ingenzi z’iki gitabo :
Inyigisho ya mbere y’iki gitabo cya Yozuwe ni ukwamamaza ubudahemuka bw’Imana ku
masezerano yagiriye Aburahamu yo kumuha urubyaro n’igihugu (Yoz 21,45).
Inyigisho ya kabiri ni ukutwereka Yozuwe nk’umutabazi wabanjirije abandi boherejwe
n’Imana, kugeza k’uwimperuka Yezu Kristu, umwana wayo wacunguye isi.
4.2.2. IGITABO CY’ABACAMANZA
Igitabo cy’Abacamanza kigizwe n’imitwe 21. Gisesengura amateka yabaye ku gihe
cy’abasimbuye Musa kugeza ku ishyirwaho ry’ubwami muri Isiraheli.
Abacamanza ni abantu b’ibirangirire Imana yoherereje umuryango wayo ngo bawukize amakuba
awugarije. Uretse kuyobora urugamba bafashaga guhosha amakimbirane mu baturage, bagaharanira
gukwiza amahoro no gufasha umuryango kudahemukira Uhoraho.
Ibihe by’amakuba n’imidugararo birangiye abacamanza bamwe bakomezaga uwo murimo abandi
bagasubira mu buzima bahozemo, urugero twatanga ni Ehudi, Shamugari na Debora. Abacamanza
bari bakubiye mu bice bibiri aribyo :
• Abacamanza bakuru aribo Otiniyeli, Ehudi, Baruki, Gidewoni, Yefute na Samusoni.
• Hari Abacamanza bato aribo Shamugari, Tola, Yayiri, Ibusani, Eloni na Abudoni.
Inyigisho z’ingenzi z’iki gitabo
Inyigisho ikomeye y’iki gitabo ni uko icyaha cy’umuryango cyahanishwaga no guterwa
n’amahanga akawukandamiza ; naho igihe cyose umuryango wicujije, Uhoraho yoherezaga
umutabazi. Ibi twabikubira mu magambo ane : gucumura= guhanwa ; kwicuza= kugirirwa imbabazi.
Igihe cyose Imana ntiyitaye ku buhemu bw’umuryango, ahubwo yarawukijije ikoresheje Abacamanza.
4.2.3. IGITABO CYA RUTA
Igitabo cya Ruta kigizwe n’imitwe 4 ; kitwereka ko amateka y’umwami Dawudi avuga ko
yakomotse ku munyamahanga-kazi wo mu gihugu cya Mowabu.
Ruta azwiho kudatererana nyirabukwe nyuma y’urupfu rw’umugabo we. Yamukurikiye i
Beterehemu, ashakana na Bowozi ngo amubyarire uzungura umugabo we. Ruta yabyaye umuhungu
witwa Obedi se wa Yese wabyaye Dawudi. Umwanditsi w’igitabo cya Ruta atwigisha kwakira
abanyamahanga, kwiyumanganya mu kaga ; gufasha abakene no kubana mu rukundo.
40
Ruta ni urugero rw’uko umuntu wese ashobora kuba mu muryango w’Imana kimwe n’Abayahudi,
igihe yemeye Imana imwe Rukumbi, akavuga ko Imana ya Isiraheli ari yo Mana ye.
4.2.4. IGITABO CYA MBERE N’ICYA KABIRI CYA SAMWELI
Igitabo cya mbere cya Samweli kigizwe n’imitwe 31 naho icya kabiri kigizwe n’imitwe 24.
Mu mateka ya Isiraheli byari igitabo kimwe. Cyagabanyijwemo kabiri gihinduwe mu kigereki. Ibitabo
bya Samweli bitugezaho inkuru z’abantu bakurikira :
1) Samweli ubwe, ari we uheruka abacamanza ; yimitse umwami wa mbere muri Isiraheli (1Sam 1-7)
2) Samweli na Sawuli (1Sam 8-15)
3) Sawuli na Dawudi (1Sam 16-2Sam 1)
4) Dawudi (2Sam 2-24).
Ibyo dusanga mu gitabo cya 1 n’icya 2 bya Samweli
Mu mibereho ya Isiraheli habaye ivugururwa rikomeye mu butegetsi, guhora bimuka
byaracitse, maze kuba hamwe bituma batunganya ubutegetsi n’ingabo z’igihugu.
Mu birebana n’iyobokamana Isiraheli yanze gukomeza gufata Imana nk’umwami wabo,
bishakira undi “Sawuli”.
Bikumvikana ko Samweli yagaye imihindukire y’ubutegetsi, agira impungenge ko Isiraheli
izitarura Imana. Ibyo yabitewe n’uko Isiraheli izikurikirira umwami w’umuryango ukomeye ikareka
Imana (1Sam 12,14-15).
Samweli yari muntu ki ?
Samweli ni umuntu Imana yatoreye umurimo w’ubuhanuzi n’ubusaseridoti kandi akaba ari we
washoje igihe cy’ubucamanza muri Isiraheli ariko ntiyakomokaga mu muryango wa Levi.
Ubutumwa yari afite bwari ukugaya ibitagenda neza, agafasha Isiraheli gushyiraho abami ba mbere
abasiga amavuta y’ubutore: Sawuli na Dawudi.
4.2.5. IGITABO CYA MBERE N’ICYA KABIRI BY’ABAMI
Igitabo cya mbere cy’Abami kigizwe n’imitwe22, naho icya kabiri ni imitwe 25.
Ibyo bitabo bidutekerereza amateka y’Abayisiraheli ya nyuma y’umwami Dawudi n’urupfu rwe,
ahagana mu mwaka wa 970 mbere y’ivuka rya Yezu kugeza ku ngoma ya Yoyakimu mu mwaka wa 598
mbere ya Yezu. Muri rusange ni ibihe bibanziriza ijyanwabunyago i Babiloni. Mu by’ukuri byombi
byahoze ari igitabo kimwe, nyuma kigabanywamo kabiri kubera ubunini bwacyo.
Ibiri muri ibi bitabo n’imiterere yabyo
Mu gitabo cya mbere cy’Abami 3-11 dusangamo amateka ya Salomoni; agizwe n’ubuhanga
bwe bwamamaye kugera mu mahanga. Ubwiza buhambaye bw’inzu ye, ingoro y’i Yeruzalemu yari
iteye ubwuzu n’umutungo we.
Ubuhemu bwe, bwakurikiwe n’ingorane yagize, abandi bafashe nk’igihano cyo kugomera
Imana. Salomoni yategetse kuva mu mwaka wa 970 kugeza muri 931. Nyuma y’urupfu rwe igihugu
cyigabanyijemo kabiri. Mu miryango 10 yibumbiye mu ngoma ya Isiraheli mu majyaruguru,
41
ikayoborwa na Yerobowamu. Imiryango 2 yo mu muryango wa Dawudi yibumbiye mu ngoma ya Yuda
mu majyepfo, ikayoborwa na Robowamu.
Mu nkuru ndende zo mu gitabo cya mbere cy’Abami dusangamo iz’umuhanuzi Eliya (1Bami
17-2Bami 1). Naho mu cya kabiri batugezaho inkuru y’umuhanuzi Elisha (2Bami 2-13).
Ibyerekeye ingoma ya Yuda n’ibihe byayo bya nyuma, tubisanga mu gitabo cya kabiri cy’Abami
umutwe wa 18 kugeza kuwa 25. Muri icyo gice badutekerereza iby’umwami Hezekiya: 2Bami 18-20
n’umwami Yoziya: 2Bami 22-23.
Ku ngoma z’abo bami umwanditsi arahibanda kubera amavugurura y’iyobokamana yakozwe.
Igitabo cya kabiri cy’Abami giherwa n’imisozo ibiri:
• Uwa mbere: 2Bami 25,22-26 dusangamo Gedaliyahu, umutegetsi w’igihugu cya Yuda.
• Uwa kabiri: 2Bami 25,27-30 batugezaho umwami waherutse abandi ariwe Yoyakini.
INYIGISHO Z’INGENZI DUSANGAMO
Ibitabo by’Abami bitwereka ko ukwemera n’iyobokamana by’umwami ari byo n’abaturage
bakurikiza. Ni muri urwo rwego abami barimo ibice bibiri:
� Hari abumviraga amabwiriza y’Imana, bakagendera mu nzira zayo ni uko ubutegetsi bwabo
bukarangwa n’ubutabera, ubudahemuka, cyane cyane bakita ku ngoro y’i Yeruzalemu
n’imihango yakorerwagamo. Ibyo byatumaga abaturage bubaha Uhoraho, bigahesha igihugu
umugisha w’Imana.
� Abandi bami baranzwe no kugomera Uhoraho bakabitoza abaturage. Muri bo hari abategetse
abaturage gusenga ibigirwamana, gusengera ahantu hatateganyijwe, gukandamiza rubanda
rugufi, gutoteza no kumenesha abahanuzi, guteza intambara n’ibindi.
Isenywa n’irimbuka ry’ingoma ya Isiraheli na Yuda byafashwe nk’ingaruka mbi z’abami batumviye
Imana bacumura kandi bagacumuza umuryango w’Imana. Bamwe ariko muri abo bami babi
baricuzaga, bakisubiraho.
B) IBITABO BY’AMATEKA, EZIRA NA NEHEMIYA
Ibi bitabo byanditswe n’umuntu umwe. Adutekerereza inkuru ndende ku muryango w’Imana.
Izo nkuru yazikubiye mu bitabo bine ari byo: Igitabo cya mbere n’icya kabiri cy’Amateka, Igitabo cya
Ezira n’Igitabo cya Nehemiya.
4.2.6. IGITABO CYA MBERE CY’AMATEKA
Kigizwe n’imitwe 29. Umuntu yakigabanyamo ibice 2:
• Igice kivuga amasekuru (1-9): umwanditsi ashishikajwe no kwerekana Dawudi, umugi
mutagatifu n’iyobokamana.
• Ikindi gice kivuga amateka ya Dawudi (10-29).
Umwanditsi w’igitabo cya mbere cy’Amateka agamije kutugezaho mbere ya byose imibereho
y’umwami Dawudi n’uruhare rwe mu kubahirisha Isezerano ry’Imana yumvisha abantu b’igice cye
uko bazagenza ngo bagire ihirwe.
Iryo hirwe rishingiye ku kumvira Imana hakurikizwa amategeko yayo no kurangiza neza imihango yo
guhimbaza Imana ikorerwa mu ngoro.
42
4.2.7. IGITABO CYA KABIRI CY’AMATEKA
Kigizwe n’imitwe 36. Gikomeza inkuru zo mu gitabo cya mbere cy’Amateka, ariko kikibanda ku
mateka ya Salomoni (1-9); ubwitandukanye bw’igihugu n’amateka y’ingoma ya Yuda (10-
36).Umwanditsi agamije gushima imyifatire myiza y’Abami ba Yuda bagenderaga mu murongo
w’umukurambere wabo Dawudi. Ariko kandi agaya imyifatire mibi y’abami batakurikizaga urugero
rwa Dawudi.
4.2.8. IGITABO CYA EZIRA
Iki gitabo gifite imitwe 10. Cyitiriwe Ezira kuko ari we ukivugwamo cyane, nibura guhera ku
mutwe wa 7, ariko mu by’ukuri umwanditsi wacyo ni we w’ibitabo by’Amateka.
Umwanditsi atwumvisha ukuntu umwami w’Abaperisi, Sirusi mu kwigarurira igihugu cya
Babiloni yagaragaye nk’igikoresho cy’Imana, ikiza umuryango wayo ubucakara. Kuva ku mutwe wa
mbere kugeza kuwa 6 dusangamo iteka ry’umwami Sirusi, itahuka ry’umuryango wa Isiraheli
n’iyubakwa ry’Ingoro nshya.
Iryo teka ryahaga buri wese uburenganzira bwo kuyoboka idini ashaka no gukomeza umuco
we. Ibi bigaragaza ko Abayahudi babohowe ku ngoyivyabahatiraga gukurikiza imico y’Abanyababiloni.
Sirusi yabategetse gutahuka i Yeruzalemu ngo bongere bubake ingoro y’Imana.
Kuva ku mutwe wa 7 kugeza ku wa 10 tubona ubutumwa bwa Ezira bushingiye ku kuvugurura
iyobokamana ryagombaga gushingira ku kubaha amategeko y’Uhoraho.
4.2.9. IGITABO CYA NEHEMIYA
Igitabo cya Nehemiya kigizwe n’imitwe 13. Gikomeza icya Ezira. Nehemiya yari umuyahudi
akaba n’umuhereza w’umwami Aritashuweri w’umuperisi. Nehemiya yayoboye imirimo yo kubaka
inkike za Yeruzalemu, ayobora ibirori byo gutaha inkike, ashishikariza Abalevi gutunganya neza
umurimo bashinzwe.
Yagize uruhare mu kubaha itegeko rya Sabato n’iryo kudashaka mu banyamahanga.
Nehemiya atugezaho amasekuru n’urutonde rw’amazina y’abaturage b’i Yeruzalemu bakuye mu
bubiko bw’ingoro n’ubw’umugi.
C) IBITABO BYA TOBI, YUDITA, ESITERA
Ibi bitabo n’ubwo bibarirwa mu by’Amateka, inkuru bitugezaho zerekeye Tobi, Yudita na
Esitera ntizivuga ibintu byabayeho koko, ahubwo ni imigani ikubiyemo inyigisho zo kugira imigenzo
myiza, kuba intwari mu bigeragezo n’ibitotezo. Ibi byasabwaga Abayahudi bari baturanye n’abanzi
benshi.
Ibi bitabo byanditswe mu gihebureyi nyuma bihindurwa mu kigereki. Byanditswe igihe ingoma
y’Abaperisi yari imaze gusimburwa n’iy’Abagereki mu mwaka wa 333 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu.
Hari hashize ighe kirekire Isiraheli ivuye mu bunyago.
4.2.10. IGITABO CYA TOBI
43
Iki gitabo ni umugani ugamije kwigisha Abayahudi bari baratataniye mu mahanga. Ukubiyemo
inyigisho z’iyobokamana n’iz’imbonezamubano.
Mu gitabo cya Tobi tubona ko Imana yita ku bayo, ikabarengera. Ibahora hafi n’ubwo bo
batayibona. Ihirwe urugo rwa Tobin a Sara rwakize rubikesha ubusabaniramana n’umuco mwiza
wabo, ryerekana ko amasengesho yabo yakiwe n’Imana. Igitabo cya Tobi kigizwe n’imitwe 14.
4.2.11. IGITABO CYA YUDITA
Kidutekerereza ukuntu Abayahudi bagobotowe mu makuba akomeye babikesheje umugore
w’intwari Yudita.
Kigizwe n’imitwe 16 twagabanyamo ibice 2:
• Kuva ku mutwe wa mbere kugeza ku wa 7 bavuga icyago cyugarije umuryango w’Imana.
Isiraheli yagoswe impande zose bitegetswe n’umwami Nebukadinetsari maze ibura amazi
ndetse iriheba.
• Kuva ku mutwe wa 8 kugeza ku wa 10 tubona ubutwari bwa Yudita wasabye abakuru b’umugi
gukomera kubarwanya umwanzi biringiye Uhoraho. Igitabo kitwereka uburyo Yudita yageze
ku mugambi we.
Inyigisho y’ingenzi dusanga muri iki gitabo ni uguhumuriza abantu ukomeza ubutwari bwabo haba
mu byago n’ibitotezo kuko muri byose ntakidutandukanya n’Imana.
Iyi nyigisho yari ikenewe cyane cyane igihe abami ba Antiyokiya bahatiraga abantu kuyoboka umuco
n’iyobokamana by’Abagereki.
4.2.12. IGITABO CYA ESITERA
Icyi gitabo cyongera kutugezaho ukuntu Abayahudi bongeye kurokoka babikesheje umugore.
Umwanditsi atwigisha yifashishije inkuru yahimbye, ko Imana idatererana abayo kabone n’iyo baba
bugarijwe n’amakuba akomeye. Esitera nubwo yari intwari yaguye mu gishuko cyo kwihorera birenze
urugero. Utandukanye n’iyo migirire tuzabona ko ari Yezu Kristu wigishije urukundo ruzira kwihorera
ku banzi bacu. Igitabo cya Esitera kigizwe n’imitwe 10. Cyanditswe mu gihebureyi nyuma gihindurwa
mu kigereki ngo abari batuye mu Misiri b’Abayahudi babashe kugisoma. Inyandiko y’ikigereki isumba
iy’igihebureyi kuko yongerwaho ibindi bintu.
Muri Bibiliya y’ikinyarwanda nyuma y’imibare yerekana umutwe n’umurongo bongeraho
inyuguti a,b,c…ziranga izo nyongera.
D) IGITABO CYA MBERE N’ICYA KABIRI CY’ABAMAKABE
“Makabe” ni izina bahimbye uwitwa Yuda n’abavandimwe be, bari intwari mu kurwanirira
umuryango wabo. Bitugezaho amateka yabo hagati y’imyaka 175 n’135 mbere y’ivuka rya Yezu.
4.2.13. IGITABO CYA MBERE CY’ABAMAKABE
Iki gitabo kidutekerereza uburyo Abayisiraheli batotejwe bazira gukomera ku idini ryabo. Ibyo
byabaye igihe Antiyokusi akuraho imigenzo y’Abayahudi agategeka ko umuco w’Abagereki ukwira mu
bihugu byose.
Kwica Sabato no gutura ibitambo ibigirwamana byatumye Matatiyasi ashishikariza
abavandimwe be gukomera ku rugamba, banga guhumanya ingoro n’ibikoresho bitagatifu.
44
Umwanditsi w’iki gitabo atwigisha kudatatira amabwiriza y’Imana kuko aribyo bitanga amahoro
n’ituze. Kurwanira ishyaka ingoro y’Imana twirinda icyayihumanya cyose ni isomo umukristu wese
akuramo.
Twanzure tuvuga ko ikigitabo kigizwe n’imitwe 16. Cyanditswe mu gihebureyi nyuma
gihindurwa mu kigereki.
4.2.14. IGITABO CYA KABIRI CY’ABAMAKABE
Iki gitabo kigizwe n’imitwe 15. Ntigikomeza icya mbere ahubwo cyongera kudutekerereza
itotezwa ry’Abayisiraheli ku ngoma ya Antiyokusi Epifani. Kivuga abagabo babaye indatsimburwa ku
rugamba mu gihe cya Yuda Makabe. Cyabonetse mu kigereki.
Usoma igitabo cya kabiri cy’Abamakabe agisangana ingingo 3 z’ingenzi dusanga mu mahame
y’ukwemera mu Isezerano rishya:
• Ingingo ya mbere ihamya ukwemera: Twemera Nyagasani Imana ko ari Umuremyi w’ibintu
byose, Umwami, Umucunguzi n’Umushobora byose.
• Ingingo ya kabiri ihamya izuka ry’abapfuye: Tubona icyizere bari bafite cy’uko abapfuye
bazazuka bagahembwa (2Mak 7,1-41).
• Ingingo ya gatatu isobanura akamaro k’isengesho ryo gusabira abapfuye ngo Imana
ibababarire ititaye ku byiza bakoze (2Mak 12,39-45).
Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe ni kimwe mu by’Isezerano rya kera kigaragaramo kwemera izuka
ry’abapfuye. Koko rero tutizeye izuka gusabira abapfuye byaba impfabusa.
4.3. IBITABO BY’IBISIGO N’UBUHANGA
Ijambo ry’ibanze:
Ibitabo by’ibisigo n’ubuhanga bigize igice cya gatatu cy’inyandiko dusanga mu Isezerano rya
kera nyuma y’inyandiko z’amategeko n’amateka.
Izi nyandiko z’ibisigo n’ubuhanga zicukumbura amateka y’ugucungurwa kwa Muntu.
Ku ikubitiro ibitabo by’ubuhanga biri mu itsinda rya bitanu: Yobu, Imigani, Umubwiriza, Mwene Siraki
n’Ubuhanga.
Kuri iri tsinda hiyongeraho ibindi bibiri: Zaburi n’Indirimbo Ihebuje bigakora itsinda ry’ibitabo 7.
Abahanga muri Bibiliya bemeza ko ibitabo by’ubuhanga byatangiye kugaragara mu gihe cy’ingoma
y’Abaperisi, ijyanwabunyagi ry’i Babiloni rirangiye, ahagana mu kinyejana cya gatandatu mbere
y’ivuka rya Yezu.
Abanditsi b’ibitabo by’ubuhanga bari bashishikajwe no kurengera umurage w’abasokuruza mu
byerekeye iyobokamana.
Mu itsinda ry’ibitabo bitanu by’ubuhanga twabonye, bitatu muri byo byari mu gihebureyi: Imigani,
Yobu n’Umubwiriza. Bibiri bisigaye aribyo: Mwene Siraki n’igitabo cy’Ubuhanga byabonetse mu
kigereki bityo ntibyakirwa n’abatsimbaraye ku gihebureyi muri Bibiliya.
Abanditse ibitabo by’Ubuhanga twashyize mu itsinda rya bitanu ntibatubwira amateka yahise ya
Isiraheli, ntibibanda ku mategeko y’Imana, yewe si n’Abahanuzi, bari ingenzi mu kwitegereza ukuri ku
bibera ku isi maze bagatanga inyigisho n’inama zifasha abantu. Intego yabo ni ugucengeza mu bantu
ubuhanga nyabwo ngo babushingireho imyifatire n’imyitwarire yabo. Uwiziritse ku buhanga yabaga
intangarugero mu bandi. Kuri bo ubuhanga nyakuri ni ugutinya Uhoraho, ugendera mu nzira ze
n’amabwiriza ye. Impanuro z’abanyabuhanga zigeza ku muntu ku munezero yifuza, akagira ubumenyi
mu byo akora.
45
Abenshi mu banyabuhanga inganzo yabo bayivomye mu mashuri cyangwa amatorero yariho.Urugero
rwa hafi ni ishuri rya Mwene Siraki ryari ihuriro ry’abashaka kugera ku buhanga. N’ubwo aya mashuri
yariho Abayisiraheli bizeraga ko ubuhanga nyakuri bukomoka ku Mana.
Turebe ibikubiye mu bitabo by’Ibisigo n’Ubuhanga uko ari 7:
4.3.1. IGITABO CYA YOBU
Igitabo cya Yobu kigizwe n’imitwe 42. Giteye ku buryo bukuriira:
1) Imitwe ibiri ibanza: Intangiriro cyangwa Iriburiro. Tubonamo ukuntu Yobu yari yarahiriwe muri
byose, nyuma akaza kwibasirwa n’ibyagoby’amoko yose.
2) Ikiganiro cya mbere (Yobu 3-14): Umutwe wa gatatu ni Yobu wivugisha; kuva ku mutwe wa 4
kugeza ku wa 14 ni igisigo kirekire cy’impaka Yobu ajya n’inshuti ze arizo Elifazi, Bilidadi na
Sofari.
3) Ikiganiro cya kabiri (Yobu 15-21): Kirimo Yobu aganira na Elifazi, Bilidadi na Sofari.
4) Ikiganiro cya gatatu (Yobu 22-27): Yobu arongera akaganira n’inshuti ze inshuro ya gatatu.
5) Igisingizo cy’ubuhanga (Yobu 28).
6) Ikiganiro cya Yobu yiregura, kandi aganya (Yobu 29-31).
7) Elihu, indi nshuti ya Yobu afata ijambo akavuga kimwe n’abamubanjirije (Yobu 32-37).
8) Imana ubwayo ifata ijambo igasubiza Yobu (Yobu 38-42,6).
9) Umwanzuro (Yobu 42,7-14).
Yobu ni muntu ki?
Yobu si umuntu wabayeho. Ni izina bahimbye umuntu, bamuhitamo ngo ahagararire kandi yerekane
imibereho y’intungane zose zibasirwa n’akarengane cyangwa ibyago bikomeye ntizimenye impamvu
Imana itihutira kuzirengera.
Inyigisho ziri mu gitabo cya Yobu
Muri iki gitabo bagaruka ku kibazo cy’ukuntu Imana ihemba intungane, igahana abagome.
Abayisiraheli bumvaga ko ibyago ari igihano cy’ibyaha by’umuntu cyangwa umuryango. Inshuti za
Yobu nazo zari zifite iyi myumvire.
Yobu ni urugero rw’abihanganira imibabaro, bakumva ko Imana idatererana abayo. Iki gitabo
kitwigisha ko Imana itaduha ibyiza kubera ubutungane bwacu. Imana itanga ntaho ibogamiye.
Umuntu nawe agomba kwakira no gukoresha neza ibyo yahawe.
Imibabaro igomba kubaho mu buzima kubera ingaruka z’icyaha cya muntu, kuyakira ni ukwikorera
umusaraba wacu nk’uko Yobu yabigenje.
4.3.2. IGITABO CYA ZABURI
Igitabo cya Zaburi kigizwe n’indirimbo 150. Zakoreshwaga n’Abayahudi igihe basengera mu ngoro y’i
Yeruzaremu, mu masengero no mu ngo zabo. Zaburi zigizwe n’amasengesho asingiza Imana, kandi
abakristu barayakunda.
Muri Bibiliya Zaburi zirangwa n’imibare. Zaburi zikurikira igitabo urugereko rw’igihebureyi umubare
wazo ntuba mu dukubo. Iz’ikigereki umubare wazo uba mu dukubo kandi ukanyurana n’uwa mbere
ho rimwe. Urugero: Z 63(62).
46
Inkomoko ya Zaburi n’abazihimbye biragoye kubimenya. Ariko Zaburi 73 zitirirwa Dawudi, umwami
w’ikirangirire, wari umuririmbyi, umusizi w’umuhanga n’umucuranzi.
Abahanga ba Bibiliya bavuga ko izo Zaburi zanditswe n’abandi batazwi, kwitirirwa Dawudi bikaba
byaratewe n’icyubahiro yari afite. Zaburi ya 90 yitiriwe Musa, iya 72 n’iy’127 zitirirwa Salomoni.
Umuntu ntiyaba yibeshye cyane avuze ko Zaburi zahimbwe n’Abalevi bari abahereza n’abaririmbyi
mu ngoro y’i Yeruzalemu. Bamwe muri bo ni Asafu, abahungu ba Kore, Etani na Yedutuni.
Zaburi zakomotse henshi. Zimwe ni iza kera cyane ; hari iz’igihe cy’abami, ijyanwabunyago na nyuma
yo gutahuka.
Umwanya Zaburi zifite mu gusenga Uhoraho ni indasimburwa. Hari Zaburi zari zitegetswe kuvugwa
mu ngendo ntagatifu bajya i Yeruzalemu. Bita « Indirimbo z’amazamuko ». Izo ni Z120-134. Ibikoresho
bakoreshaga baririmba Zaburi ni inanga, imiduri, iningiri, gukoma amashyi no guhanika amajwi
yarimo cyane cyane «Amen na Alleluya».
� Alleluya bivuga “dusingize Imana”
� Amen bikavuga ngo “ibyo Uhoraho atubwiye turabyemeye”.
Muri Zaburi harimo impande ebyiri ziganira : umuntu n’Imana. Hari Zaburi zidafitanye isano
n’imihango ya Liturujiya. Ni izisabira umuryango wose cyangwa umuntu ubwe, akenshi zirimo
inyigisho z’ubuhanga.
Amoko ya Zaburi n’icyo zigamije
Zaburi twazigabanyamo amoko atatu:
a) Zaburi zisingiza Imana
Ni Zaburi zikuza Imana, umuremyi wa byose, Nyagasani wagiranye isezerano n’umuryango we. Zaburi
z’ibisingizo usanga imiririmbire yazo iri mu ntera eshatu:
� Umuririmbyi yibwiriz a gusingiza Imana, arata, ashimira ibyiza yakoze, agasaba imbaga yose
kwifatanya na we (Z 34,2).
� Ku ntera ya kabiri umuririmbyi avuga impamvu zimuteye gusingiza. Arondora ibigwi by’Imana,
ibitangaza yakoze nko kurema isi n’ijuru, gukiza umuryango wayo ubucakara n’ibindi.
� Umuririmbyi asoza yibutsa amagambo yatangiriyeho, akagaruka ku mppamvu yo gusingiza,
maze akisabira kandi agasabira imbaga yose.
Zaburi zisingiza Imana zirimo amatsinda ane:
1) Ibisingizo bisanzwe: Izo Zaburi ni iya 8; 19; 29; 33; 100; 103; 104; 111; 113; 114; 117; 134;
135; 136; 145-150.
2) Indirimbo z’ingoma y’Imana: Ni Zaburi basingizamo Uhoraho, Umwami wa byose, kandi
ubwami bwe butandukanye n’ubwo tubona ku isi. Izo Zaburi ni iya 47; 93; 96-100.
3) Indirimbo zirata Siyoni cyangwa Yeruzalemu: Muri izo Zaburi bahamagarira isi yose gusingiza
Imana kubera umurwa wayo Mutagatifu Yeruzalemu. Imana yawuhisemo ngo hubakwe ingori
ituyemo. Izo Zaburi ni iya 46; 48; 76; 84; 87; 122.
4) Zaburi zivuga abami: Ntituzitiranye n’indirimbo z’Ingoma y’Imana. Zo ni Zaburi zisingiza abami
bategetse Yeruzalemu, baharanira ubutabera n’amahoro kubera izina ry’Imana. Izo Zaburi ni
iya 2; 18; 20; 21; 45; 72; 89; 101; 110; 132; 144.
b) Zaburi zisabira abantu
Umuririmbyi wazo arisabira, agasabira umuryango we. Ziri mu matsinda atatu:
47
1) Zaburi zo gutakambira Imana: Muri izi Zaburi dusangamo iz’umuntu umwe cyangwa iza
rusange zivugwa mu makuba yose. Umuririmbyi abanza kuvuga ibyago arimo, hanyuma
akagusha neza Uhoraho ngo amukize, agasoza agaragaza icyizere cyo gusubizwa n’Imana.
Ingero za Zaburi y’umuntu umwe, ni nka Zaburi ya 5; 6; 7; 51; 54-57. Zaburi za rusange, ni nka
Zaburi ya 12; 44; 60.
2) Zaburi z’amiringiro: Izi Zaburi zirangwa n’ukwemera kujyana n’icyizere umuririmbyi afitiye
Imana. Uririmba yerekena ko Imana itanga ibyishimo n’amahoro y’umutima. Muri izi Zaburi
harimo izivuga amiringiro y’umuntu umwe. Izo ni nka Zaburi ya 3; 4; 11; 16; 23; 27; 62; 91;
121; 131. Hari na Zaburi zivuga amiringiro rusange.Izo ni nka Zaburi y’115; 125; 129.
3) Zaburi zo gushimira: Umuririmbyi wazo ashimira Imana ibyiza yamugiriye, birimo kumukiza
ibyago n’amakuba yagize. Uririmba asubiramo ingorane yahuye nazo, yatakambira Imana
ikamwumva. Muri Zaburi zo gushimira Imana harimo iz’umuntu ushimira ku giti cye. Izo ni nka
Zaburi ya 9; 10; 30; 32; 34; 40; 41; 92; 116; 138. Harimo na Zaburi zishimira muri rusange. Izo
ni nka Zaburi ya 65; 68; 107; 118; 124.
c) Zaburi zikubiyemo inyigisho
Zaburi zikubiyemo inyigisho usanga inyinshi zigaruka ku ngingo ebyiri z’ingenzi :
� Ubudahemuka bw’Imana
� Ubuhemu bw’umuryango.
Mu kuduha inyigisho zitandukanye Zaburi zibutsa amateka y’isezerano ry’Imana na Isiraheli. Hari
izigaruka ku mabwiriza y’Abahanuzi, izindi zikerekana ibyiza byo gukurikiza amategeko y’Imana.
Akamaro n’umwanya wa Zaburi
Zaburi zifite akamaro ku bakristu b’ibihe byose. Ni isengesho buri wese yiyumvamo. Ni isengesjo
rigera ku mpande zose z’ubuzima rigafasha umuntu gushyikirana n’Imana. Zaburi ni isengesho riranga
imiterere y’umutima w’umuntu, igihe yishimye cyangwa ari mu makuba.
Igihe dusenga twifashishije Zaburi, tuyiririmba cyangwa tuyizirikana bidufasha guhumurizwa.
Bikanadutera imbaraga zo kwitagatifuza. Muri Liturujiya y’ijambo ry’Imana Zaburi ifite umwanya
ukomeye. Ikurikira isomo bateganyije, ikadufasha kuricengera kurushaho.
Twanzure twibutsa ko gusenga twifashishije Zaburi bitera ingorane. Izo ngorane tuziterwa n’umuco
cyangwa amateka zahimbwemo bitari ibyacu. Ni yo mpamvu hari Zaburi umuhimbyi yishimira
kwihorera, ubwironde, intambara n’ibindi. Nyamara ibyo ntibihungabanya umutima w’usenga
amurikiwe na Roho Mutagatifu.
4.3.3. IGITABO CY’IMIGANI
Igitabo cy’Imigani kigizwe n’imitwe 31. Incamarenga n’imigani dusanga muri iki gitabo bikomoka
henshi.
Dufite imigani ya Salomoni umwami wa Isiraheli, mwene Dawudi. Bavuga ko igera ku bihumbi bitatu
ku buryo igitabo cyitwa « Imigani ya Salomoni ». Ariko imigani yose ntiyahimbwe na Salomoni.
Harimo n’iy’Abanyamahanga nka Aguri na Lemuweli.
Imigani yabonetse mu bihe bitandukanye. Hari iya mbere Isiraheli itarajya mu bunyago ; hari n’iya
nyuma yo gutahuka. Mu kinyejana cya 6 mbere ya Yezu Kristu niho igitabo cy’Imigani cyabonetse ku
buryo bwuzuye.
Imiterere y’iki gitabo
48
Iki gitabo kirimo ibice bikurikira :
1) Inyigisho y’ibanze : Umubyeyi agira umwana we inama nziza (Imig 1-9).
2) Igice cya mbere cy’Imigani ya Salomoni : Harimo inama zo kubana neza n’abandi ; iby’Imana
ishima ; ingeso mbi cyangwa nziza z’umuntu (Imig 10-22,16).
3) Imigani 30 ya mbere y’Abanyabuhanga (Imig 22,17-24,22).
4) Imigani 6 y’Abanyabuhanga (Imig 24,23-34) .
5) Igice cya kabiri cy’Imigani ya Salomoni. Umwami Hezekiya ni we wategetse kuyikusanya no
kuyandika (Imig 25-29).
6) Amagambo ya Aguri akubiyemo kwirinda ikinyoma n’uburyarya (Imig 30,1-14).
7) Imigani y’imibare (Imig 30,15-33).
8) Amagambo ya Lemuweli (Imig 31,1-9).
9) Umwanzuro ugizwe n’igisingizo cy’umugore w’umutima (Imig 31,10-31).
Inyigisho y’igitabo cy’Imigani
Inyigisho dusanga mu gitabo cy’Imigani ziduha inama yo gukunda no gukora icyiza tukareka ikibi.
Imigani myinshi idusaba kugirira abandi neza tubitewe n’urukundo dufitiye Imana na bagenzi bacu.
Dusabwa kuba inyangamugayo mu mibereho isanzwe ya buri munsi, tukerekana ko twayobotse
Imana by’ukuri. Umukristu ukunze igitabo cy’Imigani akuramo inama nyinshi zimugirira akamaro.
4.3.4. IGITABO CY’UMUBWIRIZA
Igitabo cy’Umubwiriza kigizwe n’imitwe 12. Batangira bagira bati:”Dore amagambo ya Koheleti
mwene Dawudi, umwami w’i Yeruzalemu”.
Koheleti si umuntu wabayeho, ahubwo ni izina rusange ry’igihebureyi risobanura “umuntu uyobora
ikoraniro” abigisha kandi abafasha gusenga. Kumwita mwene Dawudi ntibivuga ko ari Salomoni,
ahubwo ni ukumwitirira igitabo kuko yari umuhanga w’ikirenga.
Iki gitabo cyanditswe mu gihebureyi kivanze n’icyaramu, ijyanwabunyago rirangiye. Hari mu kinyejana
cya gatatu mbere ya Yezu. Ingingo zirimo zumvisha ko cyagize abanditsi benshi, ibitekerezo byabo
bigahurizwa hamwe.
Umutwe wa mbere ku murongo wa 13 tubona uburyo bwakoreshejwe n’umwanditsi. Yitegereje
ibiriho maze mu buhanga bwe arashishoza agira icyo abivugaho.
Imiterere y’igitabo n’inyigisho z’ingenzi dukuramo
Iki gitabo cyibanda ku ngingo imwe rukumbi igira iti: “Ibintu byose ni ubusa”. Bigaragara mu ntangiriro
y’igitabo. “Byose ni ubusa” ni ijambo rigaruka inshuro 38.
� Umubwiriza umutwe wa 1,4-11 tubona ko ibintu bihora ari byabindi, ntagihinduka : Izuba,
umuyaga, inzuzi. Mbese ibituye ku isi bigenda bigana aho byatangiriye, ibyahozeho bigakomeza.
Umuntu nawe ntiyigera anyurwa n’ibiriho, ahora ahindagurika, ntahazwa n’ibyo yumva cyangwa
abona (Mubw 1,8-11).
� Koheleti mu gisigo cye ahamya ko ubuhanga bwo ku isi budatanga umunezero, ahubwo
imibabaro (Mubw 1,12-2,26). Kuri we ibintu bitera ibyishimo ntibimara kabiri. Koheleti yibaza ku
rupfu rukamubera amayobera. Asanga ruba hose, ntirugire ibambe, ntiruteguze. Umunyabuhanga
n’umusazi bapfa kimwe.
49
� Umuruho w’umuntu ntugira igihembo kuko ibyo agokera urupfu rudatuma abitunga
ubuziraherezo.
� Koheleti aduhamagarira kuzirikana ku gihe. Ikiriho cyose dusanga cyaragenewe umwanya
wacyo (Mubw 3,1-8).
� Ibintu ni amayobera kandi bimarwa n’urupfu (Mubw 3,9-22:).
� Koheleti yamagana iyobokamana ridashyitse, riranga abapfayongo, bakora nabi ntibabimenye
(Mubw 4,14-4,6).
� Ubukungu ni ubusa, bityo ibyo dutunze tubikoreshe neza (Mubw 5,9-19).
� Koheleti atanga inama zinyuranye umuntu akurikiza ngo abeho neza (Mubw 8-11,6).
� Koheleti atugira inama yo gukoresha neza igihe twahawe, haba mu buto, ubusoren’ubusaza
(Mubw 11,7-12,7).
� Igisingizo cya Koheleti n’umwanzuro. Bigizwe no gutinya Imana kandi hagakurikizwa
amategeko yayo (Mubw 12,9-14).
Dusoze iki gitabo tuvuga ko abakristu bakwiye gutega amatwi ibyo Umubwiriza atubwira. Kwirinda
kwihambira ku bintu bihita, tugakurikira Yezu utugeza ku byiza bidashira ni intego y’umuntu usoma
igitabo cy’Umubwiriza.
4.3.5. IGITABO CY’INDIRIMBO IHEBUJE
Indirimbo Ihebuje ni igitabo kigizwe n’ibisigo 5 bikubiye mu mitwe 8. Ni igitabo gitangaje kuko
kitibanda ku Mana, ahubwo ku rukundo umukwe agirira umugeni we.
Muri iyi ndirimbo umwe aba aganira na mugenzi we. Ni yo mpamvu hagaragaramo cyane ngenga ya
mbere “Njyewe, Ndi” na ngenga ya kabiri “ Wowe, Uri”.
N’ubwo iki gitabo cyibanda ku rukundo rw’umukwe n’umugeni we, Abayahudi n’Abakristu
bakibonamo igitabo gitagatifu. Gifite akamaro nk’ibindi byose. Abagize impungenge zo kugifata
nk’igitabo gitagatifu babiterwa n’uko kivuga urukundo ku buryo wa Muntu.
Abayahudi n’Abakristu baje kurenga iyo myumvire maze urukundo ruvugwamo barusobanura ku
buryo busumbye abantu. Indirimbo Ihebuje basanze ivuga urukundo Imana yakunze Isiraheli n’urwo
Isiraheli ifitiye Imana.
Mu byukuri urukundo ruhuza Imana n’abantu rugereranywa n’uruhuza abashakanye. Urwo rukundo
ni ishusho y’urwo Kristu afitiye Kiliziya ye. Ni umubano abayoboke ba Kristu bagirana n’Imana yuje
urukundo.
Indirimbo Ihebuje yitiriwe Salomoni kuko yari umwami w’umuhanga, ariko si we wayihimbye.
4.3.6. IGITABO CY’UBUHANGA
Igitabo cy’Ubuhanga cyanditswe mu kigereki mu mwaka wa 50 mbere ya Yezu. Cyabonetse mu mugi
wa Alegizandiriya mu Misiri. Hari hatuwe n’Abayahudi bafashe umuco n’ururimi by’Abagereki.
Cyemewe n’Abayahudi bavuga urwo rurimi ; muri Palestina baragishima ariko ntibacyita gitagatifu
kuko kitabonetse mu gihebureyi. Abakristu bambere ntibatinze kucyemera nk’ibindi bitabo bitagatifu
byose.
Imiterere y’iki gitabo n’inyigisho zikubiyemo
Igitabo cy’ubuhanga kigizwe n’imitwe 19. Kirimo ibice bikurikira.
50
1) Ubuhanga n’amaherezo ya Muntu (Buh 1-5) : Umwanditsi yerekana akamaro k’ubuhanga mu
buzima bw’abantu, akagereranya imibereho y’umuhanga w’intungane n’iy’umugome muri
ubu buzima na nyuma y’urupfu. Amaherezo y’intungane ni ugukuzwa ihabwa igihembo naho
abagome bakarimbuka.
2) Inkomoko y’ubuhanga n’uburyo bwo kubugeraho (Buh 6-9) : Ubuhanga bwigaragariza
ubushaka wese. Kubugeraho ni ugukomera ku kuri nk’uko bivugwa na Salomoni,
ntuguteshukeho (Buh 6,22-23).
3) Akamaro k’ubuhanga mu mateka y’abantu (Buh 10-19) : Kuva ku mutwe wa 10 kugeza ku wa
12 basubira mu ntangiriro y’amateka y’Abayahudi uhereye kuri Adamu kugera kuri Musa
(kugera ku Iyimukamisiri).
Umwanditsi agaragaza ko ubuhanga bwakomeje umuntu wa mbere, bukamureka igihe acumuye.
Ubuhanga bwavanye umuryango mutagatifu mu gihugu cy’ubucakara. Kuva ku mutwe wa 13 kugeza
ku wa 15, umwanditsi yamagana abasenga ibigirwamana. Mu mitwe ya 16-19 tuzirikana ibyabaye
igihe Abayisiraheli bimutse mu Misiri.
Inyigisho y’ingenzi umwanditsi w’igitabo cy’ubuhanga atanga, ni ugushishikariza abavandimwe be
kudahemukira Imana. Bagomba kudasenga ibigirwamana, kudatwarwa n’amaraha y’imigi nka
Alegizandiriya. Kuri we, nyuma y’urupfu uwaranzwe n’ubuhanga azahembwa, uwabaye umupfapfa
ahanwe.
4.3.7. IGITABO CYA MWENE SIRAKI
Igitabo cya Mwene Siraki kigizwe n’imitwe 51. Gitangirwa n’ijambo ry’ibanze ry’imirongo 35.
Umwanditsi asobanura uko yahinduye igitabo agikura mu gihebureyi akagishyira mu kigereki.
Yagihinduye mu mwaka wa 38 w’ingoma y’umwami Everigeti, hari mu mwaka w’132 mbere ya Yezu.
Izina ry’uwagihimbye ntirizwi naho irya sekuru ni ‘‘Yezu Mwene Siraki’’ nk’uko bigaragara mu mutwe
wa50 umurongo wa 27. Hanyuma igitabo bacyita «
Ubuhanga bwa Yezu, Mwene Siraki ». Yari
umuhanga w’i Yeruzalemu.
Igitabo cya Mwene Siraki tugisangamo ibice bibiri by’ingenzi:
� Igice cya mbere kitugezaho inyigisho zinyuranye z’ubuhanga (Sir 1,1-42,14).
Dore zimwe mu ngingo zingenzi zikubiye muri icyo gice:
� Inkomoko y’ubuhanga
� Gutinya Uhoraho ni yo soko y’ubuhanga
� Umujinya n’ukwihangana
� Kwicisha bugufi, gukunda no gutinya Uhoraho
� Kudahemuka mu bigeragezo
� Kwiringira Imana no kubaha ababyeyi
� Kugira umutima wiyoroshya, utarangwa n’ubwirasi
� Gufasha abakene mu bwitonzi n’ubutabera
� Kubura amahoro ku mukire n’umunyabyaha kuko bagira uburyarya n’ubwirasi
� Ubucuti nyakuri, kwitondera abagore n’imibanire y’abagabo.
Nyuma y’izi ngingo hari izindi nama nyinshi zo kwiringira Uhoraho. Muri make ibyo dusanga mu
gitabo cya Mwene Siraki ni ukubaha Imana, kwiyumanganya mu byago, kugenzereza neza ababyeyi,
kwirinda ubwirasi n’incuti mbi.
� Igice cya kabiri kirimo “gukuza Imana” kuko ibikorwa byayo bitangaje (Sir 42,15-51,30).
51
Ibiremwa by’Imana birimo ibinyarumuri mu kirere n’ibindi byiza bitatse isi, byerekana ubuhangange
bw’Imana (Sir 42,15-53,33). Dusangamo ubuhanga bw’Imana mu mateka ya Isiraheli (Sir 44-51):
Umwanditsi asingiza Imana ahereye ku bantu b’indatwa ahereye ku muryango wayo nka Nowa,
Aburahamu, Musa, Aroni, Abacamanza, Abami n’Abahanuzi ukagera kuri Simoni wabaye
umuherezabitambo mu gihe cya Mwene Siraki.
Iki gitabo gisozwa n’indirimbo yo gushimira (Sir 51,1-12) ndetse n’inama zo gushyigikira ubuhanga (Sir
51,13-30).
Inyigisho tugezwaho n’umwanditsi ntitandukanye n’iy’abandi bamubanjirije. Nawe adusaba kubaha
Uhoraho tumusenga kandi tumukunda. Ibyo biha urbyiruko uburere bwiza. Nyuma y’urupfu abakoze
neza bazagororerwa, abagize nabi bahanwe. Mwene Siraki adusaba gukurikiza amategeko n’isezerano
kuko bigeza ku mukiro.
4.4. IBITABO 18 BY’ABAHANUZI
Ijambo ry’Ibanze
Abahanuzi mu gihebureyi ni Nebiim bivuga “Uwahamagawe”. Ubuhanuzi bwatangiye mu gihe
cy’ubwami ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 11.
Hari ibintu by’ingenzi byatumaga umuhanuzi ahaguruka, akavuga ashize ubwoba, akibutsa imbaga
Isezerano ry’Imana.
Muri ibyo bintu twavuga:
� Abami bakaga Imana icyubahiro, bakica, bagakiza babitewe no gukomera cyangwa kunesha
abanzi.
� Ubukungu n’uburumbuke bw’igihugu byateraga imbaga kwibera mu munezero bagasuzugura
Imana. Barangajwe imbere n’umwami bohokaga mu bigirwamana, bakarenganya abakene,
ubutabera n’amahoro bikabura mu gihugu.
Muri make kwimakaza ubugizi bwa nabi byatumaga Abahanuzi bahagurukira gucyaha imbaga y’Imana
bayibutsa isezerano yarenzeho.
Kuvuga ijambo ry’Imana no kubera abandi urugero byasabaga Abahanuzi kugirana n’Imana umubano
uzira amakemwa.
Abahanuzi b’ukuri wasangaga amagambo yabo aherekejwe n’ibimenyetso biturutse ku Mana.
Ntibacikaga integer kubera ibitotezo, bamwe bemeraga gupfa aho guhemukira Imana. Bakomezaga
ukwemera n’amizero mu Bantu.
Ingirwabahanuzi zo zarangwaga n’amaco y’inda, amarangamutima, gushaka inyungu, guhakwa ku
bami n’abatware babavugira aho kuvugira Imana. Imyifatire yabo yerekana ko batatumwe n’Imwana.
Kubera ko Abahanuzi bigishaga mu magambo, abakera ntibazize inyandiko. Ibyo bavuze biri mu
bitabo by’Amateka. Ingero dufite ni Samweli, Natani, Eliya na Elisha. Abahanuzi ba nyuma bo
inyigisho zabo tuzisanga mu bitabo byabitiriwe.
Muri Bibiliya habanza “Abahanuzi bakuru”, abo ni Izayi, Yeremiya na Ezekiyeli, Daniyeli nawe
bamushyira muri icyo cyiciro.
Inygisho zabo zikoranyirijwe mu bitabo 4 binini. Ikindi kibagira bakuru ni inyigisho baduhaye
zikomeye. Nyuma hakurikira abandi 12( Hozeya, Yoweli, Amosi, n’abandi) bitwa “Abahanuzi bato”
kuko ibyo batugezaho Atari byinshi cyane.
4.4.1. IGITABO CY’UMUHANUZI IZAYI
52
Igitabo cy’umuhanuzi Izayi bavugako ari cyiza mu bigize Bibiliya kandi ni kinini kuko gifite imitwe 66.
Kigizwe n’ibice bitatu binyuranye. Buri gice cyagize umwanditsi wacyo maze ibyanditswe bihurizwa ku
izina rya Izayi.
� Igice cya mbere bacyita “Izayi wa mbere”. Gihera ku mutwe wa mbere kugera ku wa 39,
harimo ibyerekeye umuhanuzi Izayi n’igihe yabereyeho. Cyanditswe mu mwaka wa 770, kiri ku
isonga y’ibindi byose.
� Igice cya kabiri cyitwa “Izayi wa kabiri”. Gihera ku mutwe wa 40 kugeza ku wa 55. Ni igitabo
cy’ihumurizwa rya Isiraheli, kuko gihumuriza abari mu bunyago kibabwira ko bazatahuka.
Cyanditswe n’umwe mu bajyanywe bunyago mu myaka ya 550-540.
� Igice cya gatatu cyitwa “Izayi wa gatatu”. Gihera ku mutwe wa 56 kugeza ku wa 66.
Cyanditswe ahagana mu myaka ya 537-500. Kigamije gukomeza abashidikanya mu kwemera
kwabo. Tubona ko amahanga yose azahurizwa i Yeruzalemu, agasingiriza Uhoraho mu Ngoro
ye Ntagatifu.
Ibyadufasha ku mva igitabo cy’umuhanuzi Izayi
1) Umuhanuzi Izayi
Umuhanuzi Izayi ni mwene Amosi ariko si wawundi w’umuhanuzi; yavukiye i Yeruzalemu mu mwaka
wa 770 mbere ya Yezu.
Umuryango we wari ukize, umerewe neza, utuye mu murwa mukuru i Yeruzalemu, ufite ubutegetsi.
Ibyo byatumye Izayi abasha kwiga, ahabwa uburere bwiza. Yagize umwanya n’ijambo mu gihugu kuko
yabashaga kwivuganira n’umwami.
Izayi ntiyari rero umuntu usanzwe, ahubwo yari ajijutse, azi neza amateka y’igihugu cye. Yari inzobere
mu gihebureyi.
2) Itorwa ry’umuhanuzi Izayi
Umuhanuzi Izayi atorwa hari mu mwaka wa 740 mbere ya Yezu. Imana yamutoye imubonekeye mu
Ngoro.
Icyo gihe Imana yamubonekeye ari umwami ukomeye kandi wicaye ku ntebe ya cyami ndende. Yari
yiteye igishura kinini, akikijwe n’Abamalayika baririmbaga: “Nyirubutagatifu (×3) ni Uhoraho,
Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!!”. Twibuke ko aya magambo agize igice cya mbere
cy’indirimbo “Nyirubutagatifu” ikoreshwa muri Liturujiya. Tumenye ko iyo abuze iba ituzuye, aboneka
muri Iz 6,3. Mu ntangiriro y’ibonekerwa, umuhanuzi Izyi yagize ubwoba, ahinda umushyitsi (Iz 6,5).
Ariko amaze gutagatifuzwa n’Imana, yemeye adashidikanya gutumwa n’Imana guhanura umuryango
(Iz 6,8).
Ubutumwa bwa Izayi bwari buruhije kuko yagombaga kubwira umuryango wigometse (Iz 6,10).
Uwo muryango uzarimburwa, ariko agasigisigi ashibuke ho umuryango mutagatifu (Iz 6,13).
Umuhanuzi yakoze ubutumwa bwe ku ngoma ya Oziya (781-740); Yotamu (740-736); Akhazi (736-
716) n’iya Hezekiya (715-687. Abo bose ni abami ba Yuda).
3) Imiterere y’igihugu mu ntangiriro y’ubutumwa bwa Izayi
Izayi atangira ubutumwa bwe hari ubutegetsi bw’umwami Ozeya bwuje ubushishozi kuburyo yateje
igihugu imbere. Ariko ingorane nyinshi zari zugarije igihugu : Kurya ruswa, akarengane k’ubwoko
bwose, ubwirasi no gukandamiza abandi. Ibyo byakorwaga n’umuryango wari waratoneshejwe.
53
Inzira zose zigeza ku bukire zari zemewe n’iyo zabangamira abandi. Mu nkiko ufite imbaraga
n’igitinyiro yaratinyaga, umukene akabura ijambo, uburenganzira bwe bugatsikamirwa.
Hari ubusumbane bukabije mu gusaranganya umutungo w’igihugu. Bamwe bari mu munezero abandi
barazahajwe n’ubutindi bukabije. Iyi myifatire itaboneye ntiyabuzaga ko i Yeruzalemu ku gicumbi
cy’iyobokamana haba ihuriro ry’abaje gusenga mu ngoro. Iminsi yose baturaga ibitambo bitwikwa,
hamwe n’imibavu, bakaririmba Zaburi n’ibisingizo baha Imana icyubahiro. Umuhanuzi Izayi amaze
kwitegereza ibyo byose, ntiyihanganiye iryo yobokamana ribangikanye n’iyo myifatire itaboneye.
Ayobowe n’ijambo ry’Imana yahanuye umuryango ngo ugaruke ku muco mwiza w’ubunyangamugayo
n’ubupfura.
4) Ingingo z’ingenzi dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi
Ubuhanuzi bwa Izayi nta kibazo mu byariho bwasize inyuma, ariko bwibanze ku ngingo zikurikira :
a) Umuryango w’Imana ugomba kuba «Umuryango Mutagatifu.
»
Iyi ngingo tuyisanga mu gice ca mbere twita “Izayi wa Mbere” (1-39)
Kuba Nyagasani Imana ari Nyirubutagatifu, Asumba byose, atandukanye n’icyitwa akarengane, ububi
n’icyaha cyose; Izayi asanga n’umuryango ariko ugomba kumera ugaragaza ishusho y’Imana.
Niba kandi Imana ari Nyirubutagatifu, n’umuryango ugomba guharanira kuba mutagatifu. Izayi asanga
ari ngombwa kurandura mu muryango w’Imana akarengane kuva ku cyaha. Niyo mpamvu umuhanuzi
Izayi atangira aburira Yeruzalemu na Yuda (Iz 1-5): Imico irushaho kuba mibi bitewe n’umurengwe.
Kwisubiraho ni ngombwa.
Izayi ntiyihanganira amaraha y’abakire no gukandamiza abakene. Ubwirasi bw’umuryango bugomba
guhanirwa (Iz 3,16-17). Ubuhemu bw’umuryango buzatuma Isiriheli na Yuda bisenywa (Iz 6, 11-13).
Umuhano Izayi yibutsa ko ubutagatifu n’ubutabera bidashingiye ku bitambo bitwikwa ahubwo ku
mutima wicujije kandi uciye bugufi (Iz 1, 11-18).
b) Amizero y’umuryango ashingiye ku Mana.
Kuba Isiraheli ari umuryango w’Isezerano, biyitandukanya n’iyidi yose. Umukiro n’amizero yabo
ntibishingiye ku kwifatanya n’abapagani, ahubwo biri mu Mana. Uwo muryango watowe uzakizwa no
kudahemukira Isezerano, ukemera gushyira amizero yawo muri Nyagasani Imana.
Imana nayo izarinda umuryango nk’uko yabisezeranyije umwami Dawudi (Iz 23).
c) Umuryango w’Imana urangwa no gutekereza Umucunguzi uzimika ingoma y’Imana.
Umuhanuzi Izayi yahanuye ko Imana izagoboka umuryango wayo. Izawuha Umwami usumba bose,
Umucunguzi wa Isiraheli.
Izina rye ni Emmanueli bivuga “Imana turi kumwe”. Ni umwana wagombaga kuvuka akaba
ikimenyetso cy’uko Imana izakomeza kurinda umuryango wayo, yitoreye (Iz 7,14). Uwo mwana Izayi
yahanuraga yavutse ku mwami Akhazi, maze amwita Hezekiya. Ariko mu by’ukuri yagenuraga
umwana w’Imana Yezu Kristu wagombaga kubyarwa n’umwari w’isugi Bikira Mariya. Ni we wujuje ku
buryo bw’agatangaza Isezerano.
Ni Umwami w’amahoro, ingoma ye irangwa n’ituze igatemba amata n’ubuki nk’uko Izayi abivuga.
Ibyerekeye gutegereza Umucunguzi, umuhanuzi Izayi atubwira, tubyibandaho cyane mu gihe cya
Adiventi, igihe Kiliziya yose yitegura ukwigira umuntu kwa Jambo, Umukiza w’isi yose.
54
5) Isomo dukura mu gitabo cya Izayi twebwe Abakristu
• Umuhanuzi Izayi ashishikariza abantu by’umwihariko Abakristu guharanira ubutagatifu nk’uko
Nyagasani Imana ari Nyirubutagatifu.
• Izayi ni umuhanuzi Abakristu bakwigiraho kwamagana inabi n’akarengane nta gutinya igitsure
cy’abakomeye.
• Izayi tumwigiraho guhembera amizero y’umukristu ugeze mu kaga cyangwa wibasiwe
n’ibyago nk’uko yakomeje amizero y’Abayisiraheli igihe bari mu ijyanwabunyago.
• Izayi yerekana ishusho nyakuri y’Imana iri rwagati mu muryango. Ni Imana igira impuhwe
kandi yiteguye kudutabara Igihe cyose tuyigarukiye tuyobowe n’urukundo hamwe
n’ubutabera iratwumva.
4.4.2. IGITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA
Igitabo cy’umuhanuzi Yeremiya kigizwe n’Imitwe 52.
1) Umuhanuzi Yeremiya ni muntu ki ?
Umuhanuzi Yeremiya yavutse mu mwaka wa 650 mbere ya Yezu. Avukira mu muryango
w’Abaherezabitambo, mu mudugudu witwa Anatoti, uri mu majyaruguru ya Yeruzalemu. Mu buzima
bwe bwose yabayeho ari umuhanuzi. Uhoraho yatoye Yeremiya ataranavuka, amugenera kuba
intumwa (Yer 1,5).
Yeremiya yatangiye ubutumwa bwe akiri muto mu mwaka wa 627 (Yer 1,6), ashaka ku bwanga ariko
Uhoraho aramukomeza. Kwitangira umurimo w’Imana byatumye Yeremiya adashaka (Yer 16,1-2)
maze ubuzima bwe bwose buba ikimenyetso cy’uko yiyeguriye Imana.
2) Ubutumwa bwa Yeremiya
Ubutumwa bwa Yeremiya twabushyira mu byiciro bitatu :
a) Kuva ku ihamagarwa rye kugera mu myaka ya 605 intambara itera. Ni igihe cy’umwami Yoziya
(640-609). Muri icyo gihe Yuda yari afite umutekano ugereranyije. Hari ishyaka ry’umwami
avugurura iyobokamana. Ni muri iyo myaka Yeremiya yatangiye imvugo ye ikarishye arwanya
ibigirwamana byari muri Yuda. Abo yabwiraga ntibamwumvise bahitamo kumutoteza.
Ubuhemu bwa Yuda na Yeruzalemu bwatumye Yeremiya atangaza impuruza y’uko Uhoraho
agiye guteza ibyago muri Yuda.Ibyo bikaba igihano cy’umuryango wigometse. Koko rero mu
ibonekerwa Yeremiya yabonye igitero cy’abanzi giturutse mu majyaruguru maze kiyogoza
igihugu (Yer 4-6). Ibyo byabaye ukuri maze Abanyashuru batsimira igihugu kugeza muri 612,
nyuma haza ibitero by’Abanyababiloni byagiye bikurikirana.
b) Igihe cya kabiri kiva mu mwaka wa 605-587. Hari ku ngoma y’umwami Yoyakimu (609-598).
Icyo gihe igihugu cya Yuda cyaguye mu bucakara bw’umwami Nebukadinetsari wa Babiloni.
Muri icyo gihe ubuhanuzi bwa Yeremiya bwagaragajwe n’uko Yeruzalemu yasenywe maze
igice kimwe cy’abaturage kijyanwa i Babiloni.
c) Igihe cya gatatu gihera mu mwaka wa 587 nyuma y’amakuba ya Yeruzalemu, ni mugihe
cy’umwami Sedekiya (597-587). Ubutumwa bwa Yeremiya bwasabaga umwami kutivumbura
ngo agahenge kari mu gihugu ngo gakomeze yandikiye abajyanywe bunyago gutahuka bitari
hafi (29). Ibi byatumye Yeremiya ahabwa akato, ashyirwa mu buroko ariko akomeza
55
guhumuriza imbaga, yayibwiye ko niyisuburaho Imana izongera ikagira isezerano rishya (Yer
30-33).
3) Inyigisho zo mugitabo cy’umuhanuzi Yeremiya.
a) Yeremiya ni urugero rw’umuntu utotezwa n’umuryango we bwite (Yer 11,18-12,6).
Umuntu wese uvuga ubutumwa bw’Imana ntabura kuyiganyira, ibyo bigaterwa n’abo abwira
ubutumwa cyangwa umuryango we bwite umutoteza nk’uko byagendekeye Yeremiya. Umuhanuzi
rero ntaba ari hejuru cyangwa iruhande rw’abo abwira ahubwo aba ari rwagai muri bo. Niyo
mpamvu ingaruka nziza cyangwa mbi z’inyigisho atanga zigomba kumugeraho.
Amaganya n’imibabaro umuhanuzi agira agomba kubyereka Imana kuko bidatana n’ubutmwa.
b) Icyaha cyacu ni ugutera Imana umugongo tukayibagirwa
Nk’uko tubibona mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya icyaha cy’umuryango wa Isiraheli arinacyo cyacu,
ni ukwibagirwa Imana maze tukohoka ku bigirwamana, twica amategeko kugeza aho tunangira
imitima rwose. Kwibagirwa Imana no kuyitarura nibyo bidukururira igihano bituma kandi tuganzwa
n’irari ry’ubwoko bwose tugaharanira inyungu zacu bwite. Ikinyoma n’akarengane biraganza,
ubutabera n’ubutungane bigapfukiranwa (Yer 5,28).
c) Ikurwaho ry’ubutegetsi
Yeremiya atwereka ko ubutegetsi buva ku Mana. Ariko iyo bukoreshejwe nabi n’ababufite
nk’Abatware, Abaherezabitambo n’Abahanuzi bakazikama mu ngeso mbni barabwamburwa. Abakuru
n’abato bahanwa kimwe ingoma yabo igahabwa abandi (Yer 25,11). Niyo mpamvu abayobozi
b’umuryango w’Imana bagomba guharanira kuyobora neza. Bagomba kubahirisha Isezerano ry’Imana
mu bo bashinzwe bagatoza icyiza, bakanatanga urugero rwiza.
d) Ihumure ry’umuryango : Ni Isezerano rishya ryatangajwe na Yeremiya (Yer 31,31-34).
Yeremiya yumvise umuryango wa Isiraheli wari mu byago ko Imana iwutegerejeho kwisubiraho, bityo
agatangaza Isezerano rishya ritandukanye n’irya Musa. Amategeko yari yanditse ku mabuye
azandikwa mu mitima yabo, Uhoraho azababera Imana nabo bamubere umuryango (Yer 31,33). Iryo
sezerano rishya ryujujwe muri Yezu Kristu igihe aje gushinga itegeko ry’urukundo.
4) Ubutumwa bwa Yeremiya ku Bakristu b’igihe turimo
Ku Bakristu b’igihe turimo Yeremiya adukangurira kutarangwa n’iyobokamana ry’umuhango ahubo
ryuzuye. Adusaba kutajya mu nzira ebyiri icyarimwe ngo tujye mu ngoro y’Imana kandi tubeshya,
twiba kandi turahira ibinyoma. Ibyo Yeremiya avuga biranga Abakristu benshi b’igihe turimo, hari
abarangwa n’imyifatire ivanga ubukristu n’imigenzo ya gipagani, hari ababatizwa bakajya mu misa,
ariko ntibabeho nk’abana b’Imana koko. Ntibashaka kwigora mu kunoza umubano wabo n’Imana,
ntibashishikazwa n’isengesho ritaretsa kandi ryuzuye ukwemera kujyana no kwisubiraho.
Yeremiya abona Abakristu b’igihe turimo batagira umwete wo kwegera umuvandimwe ngo
bamukunde nkuko Kristu yabidutegetse. Yeremiya ashaka ko ubukristu bwacu burangwa n’icyizere
cy’uko Imana ari umubyeyi udukunda.
4.4.3. IGITABO CY’AMAGANYA
56
Igitabo cy’Amaganya kigizwe n’indirimbo cyangwa ibisigo bitanu bijyana n’imitwe yacyo uko ari 5.
Byari bigamije kuganyira Imana kubera isenywa rya Yeruzalemu ryakozwe n’ingabo z’i Babiloni mu
mwaka wa 587 mbere ya Yezu.
Umwanditsi w’ibyo bisigo ntazwi neza:
• Mu ndirimbo ya mbere umusizi aganya kubera Yeruzalemu yasenywe mu 587, abantu benshi
bakajyanwa bunyagi i Babiloni.
• Indirimbo ya kabiri igaragaza ibyago byaguye kuri Yeruzalemu n’uko byagendekeye abatware,
abaherezabitambo, Abahanuzi, abakuru b’imiryango, abana ndetse n’abari. Muri iyo ndirimbo
tubona ko abahanurabinyoma bayobeje Siyoni igomba gutakambira Uhoraho.
• Indirimbo ya gatatu irimo akababaro bwite k’umusizi. Araganya kubera ibyago
byamugwiririye, agakurikizaho ibigeragezo n’amakuba umuntu wese agira hanyuma akarata
ubudahemuka bw’Imana. Mu ndirimbo ya kane umusizi avuga ko amakuba akomeye yaguye
ku muryango wose.
• Indirimbo ya gatanu ni isengesho ritakambira Uhoraho ngo agire impuhwe yibuke umuryango
wugarijwe n’ibyago.
4.4.4. IGITABO CYA BARUKI
Igitabo cya Baruki kigizwe n’imitwe itandatu. Cyandikiwe i Babiloni Abayahudi bari mu bunyago.
Uwacyanditse ntazwi nyamara cyitiriwe Baruki wari umukarani wa Yeremiya kubera icyubahiro yari
afitiwe. Iki gitabo kirimo ibice bine :
� Isengesho ryo kwicuza ibyaha byakozwe n’abajyanywe bunyago, rigize igice cya mbere (Bar
1,15-3,8).
� Haza igisigo gisingiza ubuhanga bwahawe Isiraheli ho umurage (Bar 3,9-4,4).
� Amaganya n’amizero bya Yeruzalemu (Bar 4,5-5,9).
� Ibaruwa ya Yeremiya (Bar 6,1-7,22) : Ntabwo yanditswe na Yeremiya tuzi nk’umuhanuzi
ahubwo barayimwitirira, irimo amagambo arwanya ibigirwamana.
Igitabo cya Baruki kigamije kutwereka ukuntu Abayisiraheli banze gucika intege igihe bari mu
bunyago, bakomeje gusenga Imana bubahiriza amategeko yayo bizeye n’umukiro uzayiturukaho.
4.4.5. IGITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI
Igitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli kigizwe n’imitwe 48.
a) Umuhanuzi Ezekiyeli n’uko yatowe
Umuhanuzi Ezekiyeli yari Umuherezabitambo nk’uko se Buzi yabikoraga (Ezk 1,3). Ni umwe mu
bahanuzi bakomeye Isiraheli yamenye, bamugereranya na Izayi, kimwe na Yeremiya kubera inyigisho
ze. Itorwa rye n’inyigisho ze bifitanye isano n’uburyo umuryango wa Isiraheli wari ubayeho. Ezekiyeli
yatorewe ubuhanuzi mu bucakara bw’i Babiloni aho we n’Abayisiraheli bari mu buhunzi nyuma
y’ifatwa rya Yeruzalemu ryabaye mu mwaka wa 587 mbere ya Yezu. Aho i Babiloni, Abayahudi
bagizwe abacakara n’imfungwa ibyobari bashingiyeho kwishongora ku bandi nk’ingoro
n’ubudahangarwa babonaga ntacyo byabamariye. Ni bwo batangiye imibabaro n’imihangayiko
y’ubuhunzi yatumye bibaza mu mutima wabo ni uko babaza Ezekiyeli niba gutahuka biri hafi. Ezekiyeli
yabashubije ko Yeruzalemu izongera gufatwa, igasenywa burundu. Yabasobanuriye ko bizaterwa
n’uko yoramye mu bigirwamana igakurikiza abahanuzi b’ibinyoma, bityo Uhoraho akiyemeza
kuyihana kuko yanze kwisubiraho. Ni muri urwo rusobe rw’ibibazo Uhoraho azatora Ezekiyeli ngo
57
ahumurize kandi areme agatima umuryango wihebye, urambiwe gukandamizwa mu buhungiro. Uwo
murimo wo guhoza umuryango ushavuye ntuzorohera Ezekiyeli, mubukuri Imana yamutumye ku
muryango urakaye, ushinze ijosi, umutwe ukomeye n’umutwe unangiye. Ibyo bizatera ubwoba
Ezekiyeli ariko Imana imukomeze kandi ishyire amagambo yayo mu munwa we (Ezk 3,1-2). Ezekiyeli
yagombaga kuvugana ubutwari n’ubudacogora, akavuga ukuri kose atikanga Abayisiraheli. Mu
byukuri Ezekiyeli yari ashinzwe kuburira umunyacyaha wese bahuraga. Kutabikora byatumaga
Ezekiyeli agira uruhare kuri icyo cyaha (Ezk 33,1-9).
b) Ibitekerezo by’ingenzi dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli
1) Ihanurwa ry’igihano cya Isiraheli (Ezk 12,1-20)
Ezekiyeli yahanuye ko igihano cya Isiraheli cyegereje mbere y’uko Yeruzalemu ifatwa igasenywa. Icyo
gihano cyabaye ukujyanwa bunyago mu mahanga aho bazakwizwa imishwaro, bakarya umugati
baruhiye, bahinda umushyitsi, bashavuye, mbese bifashe mapfubyi kuko igihugu cyabo kizaba
cyararimbutse.
2) Ezekiyeli ahumuriza umuryango wa Isiraheli (Ezk 34,1-31)
Uburyo Ezekiyeli yitabaje ngo ahumurize Abayisiraheli ni ukubanza kubaha igisobanuro cy’ibyago
n’ibigeragezo barimo. Kuri Ezekiyeli Imana yemeza ko Abayisiraheli baca mu bubabare bw’ubuhungiro
ngo basubize amaso inyuma bareba ikibi bakoreye Uhoraho. Bizabatera kwisubiraho maze bagarukira
Uhoraho. Ezekiyeli yakurikijeho ko Imana idahinduka ku isezerano, izagarura Isiraheli mu gihugu
cyayo, izahuriza hamwe umuryango watatanye nk’uko umushumba ahuriza intama mu rwuri rumwe,
zigakora ubushyo bumwe. Ni Imana izayibera umushumba mwiza utandukanye n’abashumba babi,
baca inshuro ntibakenure izo baragiye (Ezk 34,10-12).
3) Imana izatora umuryango mushya bagirane Isezerano rishya (Ezk 37,12-14)
Umuhanuzi Ezekiyeli yafashije Isiraheli kwigiramo icyizere. Imana izakura Isiraheli ibuzimu ijye ibuntu
(Ezk 37,12-14). Uhoraho azasukura kandi akenure umuryango we, azawukuramo umutima w’ibuye
awushyiremo umutima mushya n’umwuka mushya (Ezk 37,25-27). Muri make Ezekiyeli yerekana ko
umugambi Imana ifite wo gukiza Isiraheli ari intakuka kabone n’ubwo yanyura mu bigeragezo
bikomeye.
Umwanzuro
Umuhanuzi Ezekiyeli tumushimaho byinshi. Hari ugufasha umuryango w’Imana mu bucakara
awubumbira hamwe maze ntiwohoke inyuma y’ibigirwamana by’amahanga. Yafashije Isiraheli
gukomeza umuco karande n’iyobokamana barazwe n’Abakurambere.
Igitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli tugisoze twibutsa ko mu byo kivuga harimo integuza y’Ivanjili cyane
cyane aho kivuga umushumba mwiza. Uwo mushumba ni Yezu Kristu cyagenuraga kuza agahuriza
hamwe intama ze zigakora ubushyo bumwe.
58
4.4.6. IGITABO CY’UMUHANUZI DANIYELI
Igitabo cy’umuhanuzi Daniyeli kigizwe n’imitwe 14.
a) Daniyeli ni muntu ki ?
Umuhanuzi Daniyeli yari umusore w’umuyahudi, wajyanywe hamwe n’abandi bunyago i Babiloni.
Ibyo byakozwe n’umwami Nebukadinetsari Yeruzalemu imaze gusenywa muri 587 mbere ya Kristu.
Iki gitabo cyanditswe nyuma cyane ibi bibaye. Ni igihe abami ba Antiyokiya bategekaga Abayahudi
gukurikiza umuco n’iyobokamana by’Abagereki mu mwaka w’65 mbere ya Kristu.
Imitwe yacyo 12 ibanza iri mu gihebureyi n’icyaramu, ukuyemo agace gato k’umutwe wa 3, naho
imitwe ya 13 na 14 iri mu kigereki.
b) Iby’ingenzi dusanga muri iki gitabo
1) Umwanditsi w’iki gitabo yari agamije gukomeza ubutwari n’ubudahemuka bw’umuryango
w’Imana imbere y’ibitotezo byo mu bucakara. Atwereka kandi ko Imana ari umugenga
w’ibihe, ntitererane abari mu kaga (Dan 6). Muri iki gitabo twongera guhishurirwa ko
abapfuye bazazuka bagahabwa ingororano.
2) Kubera ubutungane Daniyeli yagaragaje, Imana yamuhaye ingabire y’ubuhanga budasanzwe.
Bityo yabashije gusobanura inzozi z’umwami n’ibindi bimenyetso birimo amayobera. Turebe
uko umwuka w’Imana wari uri muri Daniyeli kandi ukamukoresha :
• Daniyeli asobanura inzozi z’umwami Nebukadinetsari (Dan 4).
• Daniyeli asobanurira umwami Baritazali ibyerekeye ikiganza yeretswe n’inyandiko cyanditse
zigira ngo : « Mene, Mene, Tekeli Parisini
» (Dan 5) ;
bikavuga :
� Mene : Imana yabaze imyaka umaze ku ngoma irayisoza
� Tekeli: Uburebure bwawe ntibushyitse
� Parisini: Igihugu gihabwa abandi.
• Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare ntizagira icyo zimutwara (Dan 6)
• Daniyeli akemura urubanza rwa Suzana; akagaragaza ubugome bw’abasaza babi (Dan 13).
c) Ubutumwa dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli
� Ubutumwa bwa mbere dusangamo ni uko Imana inyaga abami bikuza, ikimika abandi beza,
abahanga ibahunda ubuhanga, abanyabwenge ibaha ubushishozi. Imana niyo ihishura ibihishe
kure n’amabanga ikayagaragaza (Dan 2,21-22).
� Ubutumwa bwa kabiri ni uko umuyahudi wese, aho yaba ari adashobora guhemuka ku idini
rye asenga ibigirwamana, ahubwo yakwemera gupfira ukwemera kwe. Natwe Abakristu b’iki
gihe tugire ukwemera guhamye (Dan 6).
� Urubanza rwa Suzana rutwigisha kurangwa n’ubushishozi mu guca imanza, kuko Imana
idatererana abanyakuri bayitakambira.
� Tugomba kurangwa n’ubudahemuka, abategetsi ntibitwaze umwanya bahawe mu kugirira
abandi nabi, babarenganya.
Twanzure tuvuga ko igitabo cy’umuhanuzi Daniyeli kigaragaza ko ingoma y’Imana igomba gukurira
mu mahanga yose. Iyo ngoma yeguriwe “Umwana w’umuntu” yegurirwa icyitwa ububasha cyose
(Dan 7,13-14). Umwana w’umuntu Daniyeli avuga ni Yezu Kristu umucunguzi w’abantu bose wari
ugiye koherezwa (Mt 8,20).
59
4.4.7. IGITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA
Igitabo cy’umuhanuzi Hozeya kigizwe n’imitwe 14.
a) Umuhanuzi Hozeya ni muntu ki?
Umuhanuzi Hozeya ni mwene Beyari (Hoz 1,1). Akomoka mu ntara y’amajyaruguru ari yo Isiraheli.
Yatangiye kwigisha mu mwaka wa 750 mbere ya Kristu igihe umwami Yerobowamu II yategekaga
Isiraheli.
Hozeya yari yarahanuye ifatwa n’isenywa ry’umurwa mukuru w’intara ya Isiraheli ariwo Samariya,
ryabaye mu mwaka wa 721 maze abaturage bajyanwa bunyago muri Ashuru.
Umihanuzi Hozeya azwiho kudahirwa mu rugo rwe (Hoz 1-3). Umugore we yaramutaye arigendera,
ariko Hozeya akomeza kumukunda ndetse amugarura mu rugo. Uwo mugore ashushanya Isiraheli
yateye Imana umugongo ariko yo igakomeza gukunda Isiraheli (Hoz 2).
Isiraheli mu mibanire yayo n’Imana yabaye nk’umugore w’ihabara bitewe no kwimika ibigirwamana
nka Behali na Ashitaroti. I Beteri Uhoraho bamusingiza ku buryo bihimbiye, bunyuranye n’amategeko
ye.
Hozeya yagombye kwibasira abategetsi b’igihugu n’abaherezabitambo bayoboye umuryango mu
rwobo rw’ubugiranabi. Yarwanyije ubusumbane no gukandamiza rubanda rugufi.
b) Ubutumwa bw’umuhanuzi Hozeya
Inyigisho ya Hozeya yerekeye urukundo rw’Imana yihanganira umuryango utayitaho. Hozeya
yerekena ko Imana ishimishwa n’impuhwe kuruta ibitambo n’amaturo bitwikwa (Hoz 6,6).
Kuri Hozeya Imana ihana umuryango igamije kuwigisha, ihana ishaka gukiza. Hejuru y’ubuhemu
bw’umuryango, Hozeya yerekana ubundi bukabije.Ni ubw’abaherezabitambo bifuza ko umuryango
wakomeza kwibera mu byaha kuko batungwa n’amaturo yawo (Hoz 4,8). Ikindi kibabaje ni uko
biremyemo agatsiko kicira abantu ku nzira yerekeza i Sikemu, bityo bakagenza nk’abandi bambuzi
bose (Hoz 6,9).
Mu magambo avunaguye ubutumwa bwose bwa Hozeya buvuga ko Uhoraho atareka guhana
umuryango we wanze kwisubiraho. Ariko Hozeya yiyumvisha ko nyuma y’igihano agasigisigi
k’umuryango kazisubiraho, Isiraheli izagarukira Uhoraho ibikuye ku mutima. Impuhwe z’Imana zizaba
igisagirane n’intaganzwa.
Dusoze twibutsa ko igitabo cy’umuhanuzi Hozeya kigizwe n’imitwe 14 irimo ibice bikurikira :
� Ishyingirwa rya Hozeya n’icyo rishushanya (Hoz 1-3)
� Isiraheli izahanirwa ubugome bwayo (Hoz 4,1-14,1)
� Isiraheli yisubiraho ikagirirwa imbabazi (Hoz 14,2-10)
Ntitwarangiza tutavuze ko Hozeya atambutse Abahanuzi bamubanjirije kwigisha icyo ari cyo
iyobokamana nyaryo. Ni irishingiye ku rukundo aho kuba ibitambo cyangwa imihango y’inyuma.
Natwe tugaragaze urukundo nyarwo mu mibanire yacu n’abandi cyane cyane abaduhemukiye
n’abatishoboye.
4.4.8. IGITABO CY’UMUHANUZI YOWELI
Igitabo cy’umuhanuzi Yoweli kigiwze n’imitwe 4. Kirimo inyigisho zerekeye “umunsi w’Uhoraho” ni
ukuvuga umunsi w’indunduro n’amateka y’abantu n’icibwa ry’urubanza. Umuhanuzi Yoweli yabayeho
nyuma y’ijyanwabunyago ry’i Babiloni nko mu mwaka wa 400 mbere ya Kristu.
60
Yoweli atangaza ko uwo munsi uzabanzirizwa n’icyunamo no gutakamba, nta munezero uzaba
ukirangwa mu bantu (Yow 1,1-2). Ukuza k’umunsi w’Uhoraho ni intangiriro y’ibihe bishya, aho
umwuka w’Uhoraho uzasesekara kuri buri wese (Yow 3,1-5). Nk’uko bigaragara mu mutwe wa 4, uwo
munsi w’Uhoraho ni ho Imana izacira urubanza amahanga.
Muri make ubutumwa bwa Yoweli bwibanda ku ngingo ebyiri zigarukwaho mu isezerano rishya:
� Isenderezwa ry’umwuka w’Imana (Yow 3,1-5) byujujwe kuri Pentekosti (Intu 2,16-21) bikaba
koko byarabaye intangiriro y’ibihe bishya.
� Kwihana, gusiba no gutakambira Uhoraho (Yow 2,12-17), Yoweli yarayivuze ariko na Kiliziya
idusaba kuyizirikana mu ntangiriro y’igisibo cya buri mwaka. Igitabo cy’umuhanuzi Yoweli rero
gifite umwanya ukomeye muri Liturujiya kuko cyerekana ko kwambaza Uhoraho bitanga
umugisha, maze umuryango ukarushaho kuba indahemuka.
4.4.9. IGITABO CY’UMUHANUZI AMOSI
Igitabo cy’umuhanuzi Amosi kigizwe n’imitwe 9.
Amosi n’inyigisho ze
Umuhanuzi Amosi yakomokaga mu ntara ya Yuda, agatura mu mudugudu witwa Tekowa uri mu
majyepfo ya Yeruzalemu, Amosi yari umushumba w’amatungo i Beterehemu. Ahagana mu kinyejana
cya 8 ni ho Uhoraho yamuhamagaye amukura mu matungo ye amwohereza guhanura muri Isiraheli.
Yagiye muri Samariya mu murwa mukuru wari ukungahaye. Icyo gihe umwami Yerobowamu
yategekaga Isiraheli.
Umuhanuzi Amosi bamwita kandi uw’ubutabera bwa rubanda, impamvu ni uko atahwemye
kwamagana abakire bibera mu minsi mikuru n’amaraha, bagatura mu mazu meza (Am 3,13-4,3).
Rubanda rugufi rwari mu butindi bitewe n’ubwikanyize buvanze n’ukwikubira kw’abakire. Ibintu byari
byarazambye umwiryane ari wose iyobokamana risigaye mu magambo gusa (Am 21-22).
Amosi rero yahagurukijwe no kuburira Isiraheli kubera ubuhemu bwayo yibutsa ko gutorwa mu yandi
mahanga bitayiha kwigira uko ishaka. Amosi yatangaje ko Imana izahana umuryango kubera
ibicumuro, igamije kuwugorora. Ariko Amosi yongeyeho ko umuryango utazarimbuka burundu (Am
3,12), ahubwo ko agasigisigi kazarokoka mu nzu ya Isiraheli. Amosi ashishikariza Isiraheli guhinduka
igashakashaka Uhoraho hakiri kare ikaronka ubuzima nyabwo bushingiye ku kubaha itegeko
ry’Uhoraho (Am 5,4-6,14). Icyo Amosi agamije ni uko isi yarangwa n’ubutabera akarengane kagacika
muri rubanda, bakareka uburyamirane n’iyobokamana ryuzuye uburyarya kuko ari nko gutuka Imana
(Am 2,8).
Inyigisho za Amosi zerekeye kurenganura abaciye bugufi zisa n’izateguraga isezerano rishya. Ni koko
mu Isezerano rishya Kristu ntiyahwemye kwigisha ko hazagororerwa uzita ku mukene, akagoboka
umuntu wese uri mu kaga (Mt 25,31-46). Amosi atwigisha ko tugomba gukunda Imana duhereye ku
bavandimwe bacu.
4.4.10. IGITABO CY’UMUHANUZI OBADIYA
Igitabo cy’umuhanuzi Obadiya ni gito cyane mu bindi by’Abahanuzi, kigizwe n’imirongo 21.
Ubutumwa bwe bwarebaga Abayahudi bari mu bunyago i Babiloni. Bari bihebye kubera isenywa
ry’ingoro. Obadiya yibukije ko Imana igenga amahanga yose, akanayahana ku munsi yagennye.
61
Obadiya yahanuye ko Edomu izarimbuka kuko yishimiye ibyago byagwiririye Yeruzalemu; igihe
abanyamahanga bayigabije bakayisenya (Obd 10-14).
Abanyedomu biratana ubuhanga bwabo bityo bazahanwa. Kuri Isiraheli, hazaza iminsi y’amahirwe,
maze imbohe zizatahuke mu gihugu cyazo, ni uko Uhoraho azibere umwami (Obd 17-21).
4.4.11. IGITABO CYA YONASI
Igitabo cya Yonasi kigizwe n’imitwe4.
Igitabo cya Yonasi cyashyizwe mu bitabo by’Abahanuzi n’ubwo kitameze nkabyo na Yonasi ntabe
umuhanuzi.
Mu byukuri ibivugwamo ntabwo ari inkuru yabayeho, ahubwo ni umugani urimo inyigisho yuje
ubuhanga. Igamije kwereka abantu ko bagomba guharanira kubaho ku buryo bunyuze Imana.
Iki gitabo kibarirwa mu by’Abahanuzi bitewe n’uko uwacyanditse yacyitiriye “umuhanuzi Yonasi” wari
usanzwe azwi mu mateka ya Isiraheli.
Ibitekerezo bikubiye mu gitabo cya Yonasi
• Imana itegeka Yonasi kujya kwigisha no guhindura abaturage ba Ninivi ariko we akanga
ndetse akageza aho guhunga Imana (Yon 1,1-16).
• Yonasi amirwa n’igifi maze agahimbira Zaburi mu nda yacyo (Yon 2,1-11).
• Yonasi i Ninivi yigisha abo yahasanze, bakisubiraho. Imana ikabagirira imbabazi (Yon 3,1-
10).
• Yonasi afatwa n’uburakari ariko Imana ikamwumvisha impuhwe zayo (Yon 4,1-11).
Inyigisho z’ingenzi z’iki gitabo
� Imana ikunda abantu bose, baba Abayisiraheli, baba Abanyamahanga. Yifuza ko buri wese
yakora ikiyinogera (Yon 4,11)
� Abantu bose bashobora kumenya Imana no kuyemera bagakurikizaho guhinduka nk’uko
byagendekeye Abanyaninivi. Baduhaye urugero rwiza.
� Imana ihorana imbabazi. Ni yo yemeye ko habaho ibigeragezo bishobora gufatwa
nk’igihano aba ari umwanya iduhaye ngo twisubireho (Yon 1,2; 3,4).
� Abanyaninivi bigisha buri wese ko umunyabyaha ashobora kwisubiraho akagirirwa
impuhwe. Imbabazi z’Imana rero ntizijya ziba imfabusa.
� Yonasi ni ishusho y’umuntu wese wanga gutega amatwi inkuru nziza Imana imubwiye,
akanga ko ikwira hose. Ntiyemere ko imbabazi z’Imanazigenewe abantu bose.
Mu bitekerezo bya Yonasi tubonamo wa mutima uturanga wo kwifuza ko ibyiza bitagera ku bandi
(Yon 1-3).
4.4.12. IGITABO CY’UMUHANUZI MIKA
Igitabo cy’umuhanuzi Mika kigizwe n’imitwe 7.
1. Umuhanuzi Mika ni muntu ki?
Umuhanuzi Mika yavukiye i Moresheti, umugi muto uri mu majyepfo ya Yeruzalemu. Yabayeho mu
gihe cy’abami Yotamu, Akhazi na Hezekiya. Bikatwereka ko ari uwo mu gihe kimwe na Hozeya na
62
Izayi. Ubutumwa bwe bwarebaga mbere na mbere intara ya Yuda, ariko n’iya Isiraheli ntiyasigaye
dore ko Mika yiboneye n’amasoye isenywa ry’umurwa mukuru w’intara ya Isiraheli ari wo Samariya
mu mwaka wa 721.
Mu mvugo ye idaca ibintu ku ruhande, ihura neza n’iy’umuhanuzi Amosi. Kimwe na Amosi rero, Mika
arega abakire bahuguza abakene. Ashinja abakandamiza ababarimo imyenda n’abacuruzi bica
iminzani bagahenda abandi. Agaya kandi abatware, abaherezabitambo n’abahanuzi bishakira
amaramuko bakandamiza rubanda rugufi.
Ibyo byose binyuranye n’ugushaka kw’Imana yifuza ubtabera, gukunda ubudahemuka no kubaho mu
bwiyoroshye.
N’ubwo tubona ko Mika atangaza ko Uhoraho azahana umuryango wigometse, ukingira intumva,
awurema agatima avuga ko hari agasigisigi kazarokorwa n’Uhoraho. Kakazakomokaho imbaga
y’Uhoraho.
2. Ubutumwa bw’umuhanuzi Mika
Kimwe na Amosi, Mika mu butumwa bwe agaragaza ko imiborogo y’abarenganywa yageze mu ijuru
ku Mana (Mik 2,1-11). Atangaza ko bidatinze Imana izacira abagiranabi urubanza.
Mika yagize ibonekerwa ry’ibihe bizaza maze avuga ko umunsi wo kugaragaza ibyo buri wese yakoze
uzakurikirwa n’umutsindo wa Siyoni.
Inyigisho y’umuhanuzi Mika ikomatanya iy’Abahanuzi bamubanjirije muri aya magambo :
Uhoraho ashaka ko Muntu amenya kandi agakunda icyiza ; akubahiriza ubutabera, akimika
ubudahemuka, akicisha bugufi maze akagendana n’Imana mu bwiyoroshye (Mik 6,8).
4.4.13. IGITABO CY’UMUHANUZI NAHUMU
Igitabo cy’umuhanuzi Nahumu kigizwe n’imitwe 3.
Umuhanuzi Nahumu yari umusizi uzi kuvuga mu magambo aboneye icyo ashaka guhanura. Izina rye
risobanura “Uwahojejwe n’Imana”. Iryo zina ryumvikanisha ubutumwa bwe bwari uguhumuriza Yuda
yari yugarijwe n’akarengane ikorerwa n’Abanyashuru.
Yahanuye ko Ninivi, umurwa mukuru wa Ashuru izasenywa. Ibyo byabaye impamo muri 612 igihe
Abakarideya bahiritse ubutegetsi bwa Ashuru.
Iki gitabo kigabanyijemo ibice bibiri :
• Imana igira impuhwe, ibabazwa n’umuryango wayo mubi (Nah 1,2-2,1).
• Irimburwa rya Ninivi (Nah 2,2-3,19).
Nahumu yerekanye ko irimbuka rya Ninivi ari urubanza Imana yaciriye uwo migi wirata, ukica, kandi
ukuzura ingeso mbi zose. Ninivi ishushanya amahanga yose atubaha Imana, ntakurikize amategeko
yayo. Igitabo cya Nahumu cyerekana ko ubutegetsi bwose bushingiye ku kwigomeka no kurenganya
abandi butamara kabiri.
63
4.4.14. IGITABO CY’UMUHANUZI HABAKUKI
Igitabo cy’umuhanuzi Habakuki kigizwe n’imitwe itatu.
Umuhanuzi Habakuki azwiho kugeza ku muryango wa Isiraheli igisubizo cy’Uhoraho. Ni igihe wibazaga
niba wakwiringira Imana. Yuda yari ku nkeke n’imidugararo biterwa n’Abakalideya.
Iki gitabo gifite ibice bitatu :
• Umuhanuzi abaza Imana ikamusubiza (Hab 1,2-2,4) : Aka gace kerekana igitero
cy’Abakalideya nk’igihano cy’inabi yakwiriye hose ; ariko intungane ikabeshwaho
n’ubudahemuka bwayo (Hab 2,4).
• Imivumo yerekeye ubusahuzi (Hab 2,5-20) : Abakalideya baravumwa inshuro zigera kuri
eshanu kubera amarorerwa bakoreye abo batsinze mu ntambara.
• Umuhanuzi yinginga Uhoraho ngo abatabare (Hab 3,1-19): Habakuki yizera ko ubutabera
bw’Imana buzatsinda.
Inyigisho umuhanuzi Habakuki aduha ni ukudashidikanya mu kwemera dufitiye Imana, kuko twizera
ko idutabara mu gihe cy’amagorwa.
4.4.15. IGITABO CY’UMUHANUZI SOFONIYA
Igitabo cy’umuhanuzi Sofoniya kigizwe n’imitwe itatu.
1. Umuhanuzi Sofoniya ni muntu ki ?
Umuhanuzi Sofoniya akomoka mu muryango wa Hezekiya, yahanuye igihe Yoziya yari umwami wa
Yuda (640-609) mbere y’uko haba ivugururwa ry’iyobokamana ryakozwe n’uwo mwami mu mwaka
wa 622 mbere ya Kristu.
Umuhanuzi Sofoniya yabayeho mu myaka ya mbere y’igihe cy’umuhanuzi Yeremiya. Amagambo
Uhoraho yavugishije umuhanuzi Sofoniya atwumvisha ko mu gihugu hari imyifatire idakwiye :
� Mu ikubitiro tubona ko abami barimo Manase na Amoni bategetse kuva mu mwaka wa 687
kugeza mu mwaka wa 640, bashyigikiye imihango yo gusenga ibigirwamana (Sof 1,4-5).
� Hari imico itaboneye bari baratoye mu mahanga (Sof 1,8).
� Ingirwabahanuzi zari zaradutse zirangwa n’ubwirasi no kubeshya (Sof 3,4).
� Akarengane n’ubugizi bwa nabi muri rubanda (Sof 3,1-3) byari ikibazo gikomeye.
Iyi myifatire iratwumvisha ko ukuza k’umuhanuzi Sofoniya kwagombaga gutegura inzira y’ivugururwa.
Umuhanuzi Sofoniya yerekenye ko ibihe byose bigengwa n’Imana igenga byose. Ni yo mpamvu
yahannye Yuda kimwe n’amahanga (Sof 1,3). Ariko Imana mu kwinjira mu mateka yacu ntiyari igamije
guhana, ahubwo yari ifite umugambi udakuka wo kudukiza no kutugorora.
Umuhanuzi Sofoniya tumuziho kwigisha ubwiyoroshye n’ugushaka kw’Imana.
2. Ingingo z’ingenzi dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Sofoniya
a) Umunsi w’Uhoraho
64
Kubera amakimbirane yariho mu butegetsi bw’igihugu, umuhanuzi Sofoniya yatangaje ko umunsi
w’Uhoraho uzaba uwo kurenganura rubanda. Uzaba uteye ubwoba amahanga ariko ube uwo
kuvugurura amasezerano. Abigometse kuri Uhoraho bazahanirwa imbere ye (Sof 1,2-18).
Si umunsi w’ishira ry’isi ahubwo Si umunsi w’ishira ry’isi ahubwo ni uwo kugarukira Uhoraho no guca
ukubiri n’icyitwa icyaha cyose.
b) Amahanga na Yeruzalemu biburirwa
Umuhanuzi Sofoniya aburira Yeruzalemu n’amahanga ko bagiye kwibasirwa n’ibyago. Impamvu y’ibyo
n’uko abatware, abakuru b’umuryango, abacamanza, abahanuzi n’abaherezabitambo batacyumva
ijambo ry’Imana.
Abandi baburirwa n’umuhanuzi Sofoniya ko bazagerwaho n’ibihano ni abakire, abacuruzi, abasenga
ibigirwamana n’abahakanyi kuko birengagije Uhoraho.
c) Agasigisi k’umuryango
Iyi ngingo twabonye mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi igarukwaho na Sofoniya. Irakomeye rero kuko
igaragaza ko abagize umuryango batazashira bose. Abake bazarokorwa bacike uburakari bw’Uhoraho
kuko bumviye Imana muri byose.
Bazakora umuryango mushya, ihanga ryizihiye Uhoraho. Bazatura muri Yeruzalemu nshya irangwa
n’ibyishimo. Izabaumurwa wigenga kandi mutagatifu maze Imana ubwayo izababere umwami.
4.4.16. IGITABO CY’UMUHANUZI HAGAYI
Igitabo cy’umuhanuzi Hagayi kigizwe n’imitwe ibiri.
Kidutekerereza uko imirimo yo kubaka ingoro yasubukuwe muri 520 mbere ya Kristu babitewemo
umwete n’umuhanuzi Hagayi (Hag 1,1).
Kuba ingoro y’Uhoraho yarahindutse itongo (Hag 1,1-14), umuhanuzi Hagayi abona ko aribyo bitera
ibyago byugarije imbaga birimo ubukene n’umusaruro ukaba muke.
Umuhanuzi Hagayi yongera gutangaza ibihe bishya, aho Uhoraho azitoranyiriza umuryango (Hag 2,20-
23), ikuzo rye rigasakara ku ngoro nshya.
Nk’uko tubibona mu gitabo cye, umuhanuzi Hagayi yaranzwe no gutera abavandimwe be ishyaka
ryatumye bakanguka, barahaguruka barakora bitegura ibihe byiza Imana igiye kubaha.
Ibyo bihe Abayahudi bari bizeye ko hazategeka umwami wo munzu ya Dawudi, ndetse baza no
gukeka ko ari Zorobabeli umutware wa Yuda. Nyamara ibyo bihe byateguraga umwami uzima
ingoma, akaba n’umukiza usumba bose Yezu Kristu.
4.4.17. IGITABO CY’UMUHANUZI ZAKARIYA
Igitabo cy’umuhanuzi Zakariya kigizwe n’imitwe cumi n’ine.
Umuhanuzi Zakariya yabayeho mu gihe kimwe n’umuhanuzi Hagayi mu myaka ya 520-519 mbere ya
Kristu.
Igitabo cy’umuhanuzi Zakariya kigabanyijwemo ibice bibiri :
• Igice cya mbere kiva ku mutwe wa 1-8.
• Igice cya kabiri gihera ku mutwe wa 9-14.
Mu gice cya mbere (Zak 1-8) tubonamo impanuro zavuzwe n’umuhanuzi Zakariya ubwe.
Havugwamo amabonekerwa 8 akubiyemo ubutumwa bwa Zakariya mu ngingo zikurikira:
65
� Uhoraho ahorana urukundo n’impuhwe, akazazisesekaza kuri Yeruzalemu, kandi yiteguye no
kuyitabara (Zak 1,7-15).
� Amahanga arwanya Isiraheli agiye kurimburwa (Zak 2,1-4).
� Yeruzalemu izongera yubakwe itazengurutswe inkike kuko inkike zayo ari Uhoraho ubwe (Zak
2,5-8).
� Abatware bayo bombi bazayobora umuryango mu kuri: Hari Yozuwe uzayobora mu
by’iyobokamana na Zorobabeli ayobore mu by’ubutegetsi busanzwe (Zak 3,1-4,14; 6,9-15).
Igihugu kizasukurwa (Zak 5,1-11) abanzi bahanwe.
Igice cya kabiri k’igitabo cy’umuhanuzi Zakariya (Zak 9-14) cyanditswe bitinze n’abantu batazwi neza.
Inyigisho ikomeye dusangamo ivuga ko umukiza azaza. Inzu ya Dawudi izasubirana (Zak 12,7-10):
Umwami ukiza, woroshya kandi w’amahoro azaza (Zak 9,9-10).
Havugwamo inyigisho zerekeza kuri Yezu Kristu mu Isezerano Rishya: Zakariya avuga agenura
ibyujurijwe kuri Yezu ko umushumba azakubitwa hanyuma umukumbi w’intama utatane (Zak 12,7).
Ahandi agira ati:”uwo bahinguranyije bazamugira mu cyunamo (Zak 12,10).
Ibi byuzurijwe kuri Yezu igihe yinjiye muri Yeruzalemu, agahabwa impundu, yamara gufatwa
abigishwa be bagatatana (Mt 26,31); yahinguranyijwe urubavu n’icumu ry’umusirikare (Yh 19,37).
Ibi bitwereka ko umuhanuzi Zakariya ari mu bahanuye ukuza kwa Nyagasani Yezu wagombaga kuza
gukiza gukiza isi abigirishije urupfu n’izuka rye.
4.4.18. IGITABO CY’UMUHANUZI MALAKIYA
Igitabo cy’umuhanuzi Malakiya gisoza Isezerano rya Kera. Kigizwe n’imitwe itatu.
“Malaki” ni izina ry’igihebureyi rivuga : “intumwa yanjye”(Mal 1,1;3,1). Umuhanuzi Malakiya yabaye
muri Yeruzalemu hagati y’imyaka 480 na 460 mbere ya Kristu. Ni igihe ukwemera kwa benshi kwari
kwaradohotse. Ingoro yari yarubatswe ariko Abayahudi bagitegereje iyuzuzwa ry’Isezerano
ry’Uhoraho, ndetse bamwe batangiyenkurambirwa, bavuga ko Imana ibatenguha.
1. Ubutumwa bw’umuhanuzi Malakiya
Umuhanuzi Malakiya yaharaniye mu butumwa bwe kugaragaza urukundo rw’Imana rwatumye
yitorera umuryango.
Kuri Malakiya umuntu agomba kugira igisubizo atanga kuri urwo rukundo yitanga ashyiraho umwete.
Ntiyahwemye kwamagana ukudohoka kw’Abaherezabitambo n’imbaga mu kubahiriza imihango
y’iyobokamana (Mal 1,7). Yarwanyije akarengane muri rubanda, ntiyihanganira umuco wo gushakana
n’abanyamahanga. Kubera ko umuryango wari wihebye, Malakiya yatangaje ko uzasubizwa agaciro,
ubutabera bw’Imana bukaba ku ntungane. Ariko abiyanduza bakazikama mu byaha Uhoraho
azabahana.
2. Inyigisho dukura ku muhanuzi Malakiya
a) Imana ikunda umuryango wayo (Mal 1,1-5)
Umuhanuzi Malakiya yerekana ko urukundo rw’Imana rwitanga ku buntu, ntirugira umupaka.
Nyamara umuryango ntubura kwibaza ngo “Uhoraho adukunda ku buhe buryo?” Iki kibazo
kizanwa n’ingorane abantu bahura na zo ntibabashe kuzikuramo, zikabangamira imibereho yabo
cyane.
b) Abaherezabitambo baburirwa (Mal 1,6-2,9)
66
Aha umuhanuzi Malakiya akusanya ibirego by’umuryango bishingiye ku buryarya
bw’Abaherezabitambo. Malakiya ahishura ko babeshya ngo basingiza Imana kandi bayitura amaturo
atayinogeye.
c) Malakiya ahamagarira abantu gukomeza amasezerano y’abashakanye (Mal 2,10-16)
Kuri iyi ngingo umuhanuzi ashishikariza abashakanye kuzirikana ku bufatanye bugomba kuranga
umubano wabo. Kuba dufite Imana ho umubyeyi umwe nibyo biduha kuba abavandimwe bamwe.
Ariko Malakiya asanga Atari ko bimeze, abantu babaho mu bwumvikane buke kugeza aho umugabo
asenda umugore we.
Umuhanuzi Malakiya aragaragaza ibintu bibiri bibabaje mu mubano w’abashakanye:
� Umugabo ushaka umugore usenga ibigirwamana maze agakurikiza urwo rugero rubi.
� Umugabo urenga ku masezerano y’abashakanye hanyuma akirukana umugore we. Yirengagiza
ko abashakanye bagize umubiri umwe kandi ko icyo Imana yafatanyije ntawe ushobora
kugitandukanya (Intg 2,23-24).
d) Urubanza rw’abahemu (Mal 2,17-3,5)
Abahemu cyangwa abagomera Imana bavugwa n’umuhanuzi Malakiya ni abantu bose bababaza
Imana mu magambo yabo mabi, bakiroha mu bikorwa bigayitse kandi biteye isoni. Abo Imana
ntizabihanganira ku munsi izaciraho imanza.
e) Intungane zizahembwa ku munsi w’Uhoraho
Iyi nyigisho umuhanuzi Malakiya yayitanze ashaka kugaragaza ko intungane n’umugome
bazatandukanywa ku munsi Uhoraho yagennye ugeze. Buri wese azahembwa hakurikijwe ibyo
yakoze. Abakoze neza bazahabwa ingororano naho abakoze nabi bahanwe.
Dusoze iki gitabo twibutsa ko mu gihe cye umuhanuzi Malakiya yatanze ubutumwa bugamije
gukangurira abantu kubaho mu budahemuka. Ibyo bikaba umugambi w’ubuzima bwa buri mukristu
muri iki gihe.
4.4.19. UMWANZURO
Abahanuzi mu Isezerano rya.Kera bahuriye ku kuba intumwa z’Imana. Bari bashinzwe gucengeza no
gushimangira iyobokamana muri rubanda cyane cyane mu muryango watowe n’Imana. Abahanuzi
bagize umwanya wibanze mu gushyigikira ukwemera kw’Abayisilaheli. Basobanuye umugambi
w’Imana uko wagiye wigaragaza mu mateka ya Muntu. Basabye abantu bose kurangamira Imana,
umukiza rukumbi w’abantu bose.
Ubutumwa bwa buri muhanuzi bwajyanaga n’imiterere y’iyobokamana, ubutegetsi n’imibereho
y’abaturage. Niyo mpamvu bwari bugize inyabutatu:
� Mu bireba iyobokamana, inyigisho z’Abahanuzi zibanze ku kwamagana ibigirwamana.
Bashyigikiye gusenga Imana imwe kandi y’ukuri.
� Mu butegetsi bw’igihugu, Abahanuzi baratinyukaga bakamagana abategetsi babi,
bagaharanira ko ubutabera bw’Imana buganza muri rubanda.
� Mu mibereho yaburi munsi y’abaturage, Abahanuzi bigishaga icyatuma babaho neza kandi
bakagira umunezero.
67
Muri rusange Abahanuzi mu nyigisho zabo bagize uruhare rukomeye mu kubaka umuryango w’Imana
no guharanira ko wagira imibereho ishingiye ku Mana.
B. ISEZERANO RISHYA
Ijambo ry’ibanze :
Isezerano Rishya rikubiyemo ibitabo 27. Birimo ibyo Imana yaduhaye ngo bijye bitwibutsa
Isezerano Rishya Imana yagiranye n’abantu, ibinyujije kuri Yezu Kristu, umwana wayo. Mu by’ukuri
nta wigeze abona Imana, Yezu uba muri Se ni we wabanje kuyitumenyesha byimazeyo (Yh 1,18).
Isezerano Rishya rigamije kutumenyesha imibereho, urupfu ndetse n’izuka bya Yezu Kristu.
Ibyanditswe mu Isezerano Rishya bidutera umwete wo kurushaho kuzirikana ku iyobera rya Jambo
wigize umuntu n’ubutumwa yatugejejeho. Tuzirikana kandi iyobera rya Kiliziya yashinze, bigatuma
dutekereza mu budahemuka ihindukira rye yuje ikuzo.
Kuvuga Isezerano Rishya ryujurijwe mu rupfu n’izuka rya Yezu Kristu bijyana no kwibuka ko
hari Isezerano rya Kera ryo ryari rishingiye ku mategeko y’Abahanuzi.
Ibitabo bikubiye mu Isezerano Rishya twabishyira mu byiciro bitatu :
• Hari ibitabo by’amateka ni ukuvuga iby’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu twita Amavanjili, hamwe
n’igitabo kivuga Ibyakozwe n’Intumwa, cyo kitubwira intangiriro ya Kiliziya n’isakara ry’Inkuru
Nziza mu mahanga.
• Hari ibitabo bikubiyemo inyigisho z’Intumwa. Ibyo ni Amabaruwa 13 yitirirwa Mutagatifu
Pawulo Intumwa, Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, hamwe n’andi Mabaruwa 7 : Muri yo ni 2
ya Petero Intumwa, 3 ya Yohani Intumwa, 1 ya Yakobo, hanyuma hakaza indi imwe yitirirwa
Yuda umuvandimwe wa Yakobo.
• Hari n’igitabo kimwe cy’ubuhanuzi : Ni igitabo cy’Ibyahishuwe, cyanditswe na Yohani
Intumwa.
Ibyo bitabo byose byanditswe mu kigereki kuko ari rwo rurimi rwavugwaga muri icyo gihe batangiye
kwandika Isezerano Rishya.
4.5. AMAVANJILI
Ijambo « Ivanjili » bisobanura « Inkuru Nziza ». Iyo Nkuru Nziza twayizaniwe na Yezu Kristu. Ni
yo mpamvu iby’ingenzi tuzi ku mibereho ye, amagambo yavuze n’ibikorwa yakoze tubisanga mu
bitabo by’Amavanjili uko ari 4. Byanditswe n’abatagatifu Matayo, Mariko, Luka na Yohani.
Amavanjili atatu ya mbere (Mt, Mk, na Lk) afite byinshi ahurizaho.
Muri make abanditsi bayo batangira batugezaho inyigisho ya Yohani Batista wawundi wabaye
integuza ya Yezu. Bakomeza batugezaho uburyo Yezu yageze mu butumwa bwe ku mugaragaro,
agatangira yogeza Inkuru Nziza muri Galileya yose kugeza i Yeruzalemu. Barangiza batugezaho
ibyabereye i Yeruzalemu igihe Yezu azamutse yo, agiye kudupfira. Badutekerereza ku buryo bwuzuye
iby’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Nubwo ayo Mavanjili ahuriye kuri byinshi, buri Vanjili ifite
umwihariko wayo n’ingingo zayo bwite yihariye n’icyo igamije kutugezaho cyihariye. Ni muri ubwo
buryo tubona umwanditsi Matayo agamije kutwereka Yezu Kristu imbere y’ukwemera kw’Abayahudi.
Atwereka ukuntu Yezu yujuje Isezerano rya Kera nk’uko byari byarahanuwe. Agatanga itegeko rishya
rigomba kuzuza no kunonosora irya kera (Mt 5,17).
68
Nk’uko mu Isezerano rya Kera Abahanuzi batihanganiye abategetsi babi n’abakomeye, Ivanjili
ya Matayo nayo itwereka Yezu atihanganira Abafarizayi n’Abigishamategeko maze agashyira
ahagaragara uburyarya bwabo.
Ku Bayahudi b’igihe cye, Matayo yerekana Yezu nk’umucunguzi wari utegerejwe, yarateguwe
n’Isezerano rya Kera. Ariko Matayo yerekana ko imyumvire bari bafite ku mucunguzi itandukanye
n’iya Yezu. Bifuzaga umucunguzi uzabasha kwiganzura abanyamahanga cyane cyane ingoma
y’Abaromani yari ibakandamije, maze agashinga ingoma ikomeye.
Ivanjili ya Matayo rero yibanda ku kwerekana ko «Ingoma y’ijuru
» itandukanye n’iyari
itegerejwe n’Abayahudi. Iyo ngoma y’ijuru ni Kristu ubwe n’abemera kumwumvira. Muri make
ipfundo ry’Ivanjili ya Matayo ni «Ingoma y’ijuru» n’abazayigiramo uruhare.
Ivanjili ya Mariko yo yibanda ku bikorwa by’agatangaza Yezu yakoze. Ikerekana ko ari we
Kristu-Umukiza. Mariko atwereka Yezu yangwa n’Abayahudi bakamuciraho kuko yanze kubabera
umutware nk’uko abandi b’isi bameze. Mu Ivanjili ya Mariko, tubona ko Abayahudi batabashije
kumva ko ubwami bwa Yezu bushingiye ku kwicisha bugufi no kwemera kubabara. Ngaho rero
ahashingiye ibanga ry’umucunguzi. Ipfundo ry’Ivanjili ya Mariko ni ugusubiza ikibazo «Yezu ni nde?»
Ivanjili ya mutagatifu Luka yo igamije kutwereka umukiro twazaniwe na Kristu kandi turonkera muri
we. Mutagatifu Luka ashyira ahagaragara inema z’Imana zigaragarije muri Kristu. Ivanjili ya Luka yitwa
«iy’Impuhwe z’Imana» kuko ishishikajwe no kutwereka Yezu akiza umuntu ubumuga bwo ku mubiri
no kuri roho. Mu Ivanjili ya Luka, tubona ko Impuhwe z’Imana zigera kuri bose ndetse n’abanyabyaha
bakabije, ni ryo pfundo ry’Ivanjili ya Luka.
Ivanjili ya Yohani Intumwa yo iteye ukundi:
Igamije kuzuza Amavanjili atatu abanza, igasobanura amagambo n’ibikorwa bya Yezu andi
Mavanjili atavuga. Ivanjili ya Yohani igamije kuducengeza «Iyobera ry’umwana w’Imana wigize
umuntu ngo abane natwe». Yohani yerekana ko Yezu yaje gukiza isi. Asangiye ububasha n’ikuzo
n’Imana Data. Ipfundo ry’Ivanjili ya Yohani ni «Imana yigize umuntu» ngo idukize.
4.5.1. IVANJILI YA MUTAGATIFU MATAYO
Ivanjili ya mutagatifu Matayo igizwe n’imitwe 28, ikagira imirongo 1038. Yanditswe mu cyaramu
ahagana mu mwaka wa 50. Mutagatifu Matayo yayanditse ari umusoresha nyuma aba intumwa ya
Yezu Kristu.
Inyandiko yabonetse mbere yari nto, ihindurwa mu kigereki hongerwamo izindi nkuru
n’amagambo ya Yezu. Inyandiko dufite ubu yashojwe mu myaka ya 70 na 80.
Ivanjili ya mutagatifu Matayo yandikiwe Abayahudi bahindutse Abakristu. Matayo abereka ko
Yezu ariwe Mukiza ibyanditswe byavugaga akaba umwana w’Imana. Ni we wabumbiye hamwe
amategeko n’Abahanuzi mu itegeko rimwe, rishya ry’urukundo.
A) Imbonera hamwe y’Ivanjili ya Mutagatifu Matayo
Imbonerehamwe y’Ivanjili ya mutagatifu Matayo yerekana ibice birindwi biyigize. Ibyo bice
bigaragaza ko amagambo n’inyigisho za Yezu bikubiye mu ngingo 5 nk’uko tubisanga mu ijambo
ry’ibanze ry’iyo Vanjili.
Dore intondeke y’ibyo bice:
• Ivuka rya Yezu (Mt 1-2)
• Itangazwa ry’ingoma y’ijuru (Mt 3-7)
69
a) Inyigisho ya Yohani Batisita, Yezu atangira kwigisha mu Galileya. Ni intangiriro y’ubutumwa
bwa Yezu (Mt 3-4).
b) Inyigisho ya Yezu hejuru y’umusozi (Mt 5-7).
• Inyigisho ku ngoma y’ijuru (Mat 8-10)
a) Muri iyi mitwe tubona ibitangaza 10 bya Yezu bigaragaza ko ingoma y’Imana yatashye mu
bantu, ishinzwe na Yezu, umukiza (Mt 8-9).
b) Yezu atora intumwa akazohereza mu butumwa.
• Amayobera y’ingoma y’ijuru (Mt 11,1-13,53).
a) Muri iyi mitwe tubona ko iby’ingoma y’ijuru ari amayobera kuko ari iy’abaciye bugufi (Mt
11-12).
b) Imigani 7 ivuga imiterere y’ingoma y’ijuru (Mt 13,1-53).
• Kiliziya yo ku isi ni integuza n’umuganura w’ingoma y’ijuru (Mt 13,54-18,35).
a) Yezu yigisha Intumwa ze (Mt 13,54-17,27).
b) Amabwiriza ku bashaka ingoma y’ijuru (Mt 18).
• Amaza y’ingoma y’ijuru (Mt 19-25).
a) Ukuza ku ngoma y’ingoma y’ijuru (Mt 19-23).
b) Yezu ahanura ibihe bya nyuma (Mt 24-25).
• Yezu agambanirwa, agafatwa, agapfa, akazuka.
B) Ubutumwa bw’ingenzi dusanga mu Ivanjili ya Matayo
1) Yezu ni Umukiza
Imwe mu ngingo z’ingenzi ziranga Ivanjili ya Matayo ni itubwira ko Yezu ariwe Mukiza wari
utegerejwe mu Isezerano rya Kera, akaza kuzuza ibyahanuwe. Yezu ni indunduro y’Amateka, ni we
wagombaga kuzuza ibisekuruza byose uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawudi (Mt 1,17). Ivuka
rye rijyana n’ubuto bwe, inyigisho ze, ibikorwa bye tutibagiwe ibabara, urupfu n’izuka bye, byari
byaravuzwe n’Abahanuzi (Iz 54,5).
2) Ingoma y’ijuru
Iyi na yo ni ingingo yigaragaza cyane mu Ivanjili ya mutagatifu Matayo. Kenshi Matayo avuga
ingoma y’ijuru yerekana ko itandukanye n’ingoma z’isi. Yezu yabisobanuriye abigishwa be mu migani
dusanga mu mitwe ya 13 na 22 z’iyo Vanjili. Matayo yerekana ko iyo ngoma yatashye mu bantu igihe
Yezu atangiye kwamamaza Inkuru Nziza. Ni ingoma ihishurirwa abemera kuba nk’abana bato,
barangwa n’ubwiyoroshye. Mu ntangiriro zayo ni ntoya ariko igenda ikura buhoro buhoro nk’imbuto
ya sinapisi ikura ikaba igiti cy’inganzamarumbu (Mt 13,31-32).
3) Iyuzuzwa ry’ibyahanuwe
Umwanditsi Matayo yibanda ku kwerekana ko Yezu ari umusozo w’ibyanditswe n’Abahanuzi. Ni
we mucunguzi nyakuri w’abantu bose ugereranyije n’ababanjije. Matayo ahamya ko ataje gukuraho
amategeko n’Abahanuzi ahubwo yaje kubyuzuza no kubinonosora (Mt 5,17).
Muri Yezu Imana yigaragaje ku buryo bwuzuye. Mutagatifu Matayo asoza Ivanjili ye yerekana ko
inyigisho za Yezu zisaba guhinduka mu mutima.
4.5.2. IVANJILI YA MUTAGATIFU MARIKO
Ivanjili ya kabiri yanditswe na mutagatifu Mariko, ariko ntabarirwa mu Ntumwa. Iyi Vanjili
yandikiwe i Roma mbere y’umwaka wa 70, igenewe abakristu bahatuye ndetse n’abanyamahanga
bahindutse bakemera Kristu.
70
Mutagatifu Mariko yari umufasha mu murimo w’iyogezabutumwa wa Petero Intumwa, ku buryo
mu kwandika kwe yakurikiye inyigisho za Petero. Ivanjili ya Mariko ni yo nto kuko igizwe n’imitwe 16,
bityo ibyo Amavanjili ya Matayo na Luka avuga ku buryo burambuye, Mariko abivuga mu magambo
avunaguye kandi avugitse vuba. Iyo dusomye Ivanjili ya Mariko tubona ashishikajwe no kutwereka
Yezu uwo ari we.
Mariko atwereka Yezu ashishikariye umurimo we, ahihibikana ngo Inkuru Nziza ikwire hose. Mu
Ivanjili ya Mariko tubona ko imbaga yumvaga Yezu itamenye kamere nyakuri ye. Ni yo mpamvu
yabanje kumwakira no gutangarira ibyo yakoraga, ariko bidatinze imucikaho kuko yanze kuba
umutware nk’abandi basanzwe ku isi. Mu gihe Ivanjili ya Matayo ihugiye kutubwira iby’ingoma
y’ijuru, iya Mariko yo yibanda ku kutwereka Kristu uwo ari we. Kuri Mariko Imana yigaragaje byuzuye
muri Yezu w’i Nazareti, umukiza. Ari rwagati mu muryango n’ubwo abantu b’igihe cye bari
bataramumenya byuzuye, ndetse bagaterwa ubwoba n’ibyo akora bitangaje (Mk 4,41).
Ikindi Mariko yibandaho ni ukutwereka Yezu yihanangiriza abantu ababuza guhishura uwo ari
we igihe cyagenwe kitaragera. Yezu yanze kwiyamamaza nk’uko abategeka b’isi babigenza (Mk 3,11-
12). Aho niho tubonera ishusho igomba kuranga umuyobozi wa Kiliziya mu bihe byose. Si ukuba
umutegetsi w’ibyubahiro ahubwo umugaragu wa bose (Mk 9, 33-35).
Isesengura ry’Ivanjili ya Mariko rigaragaza imbonerahamwe ikurikira :
• Inyigisho ya Yohani Batisita ; batisimu ya Yezu (Mk 1,1-13)
• Yezu azenguruka yigisha, akora ibitangaza, atora intumwa (Mk 1,14-3,19)
• Ubutumwa bwa Yezu muri Galileya na Dekapoli (Mk 3,20-6,13)
• Nyuma y’urupfu rwa Yohani Batisita Yezu n’abigishwa be batangiye umurimo
w’iyogezabutumwa (Mk 6,14-8,30)
• Yezu atangaza ko azapfa akazuka (Mk 8,31-10,52)
• Yezu azamuka i Yeruzalemu agatangayo inyigisho (Mk 11-13,37)
• Yezu afatwa, akababazwa, agapfa, akazuka (Mk 14-16,8)
• Yezu wazutse abonekera abigishwa be (Mk 16,9-20).
4.5.3. IVANJILI YA MUTAGATIFU LUKA
Ivanjili ya Luka ifite imitwe 24.
Mutagatifu Luka wanditse Ivanjili ya gatatu ni umugereki ukomoka muri Siriya. Yari umuganga
n’incuti ikomeye ya Pawulo Intumwa (Kol 4,14) ku buryo yamuherekeje mu rugendo rwe. Luka
yanditse Ivanjili ye ahagana mu mwaka wa 80, igenewe abanyamahanga nka we bemeye Kristu. Luka
yari umuhanga wize, ujijutse n’umwanditsi w’amateka. Abo yandikiraga nabo bari bajijutse urugero ni
Tewofili umunyacyubahiro. Ibyo bigaragara mu ntangiriro y’Ivanjili.
Ingingo z’ingenzi dusanga mu Ivanjili ya Luka : Umuntu usomye Ivanjili ya Mutagatifu Luka
ntashidikanya ko ingingo nkuru yibandaho ari “Impuhwe z’Imana”, ariko hari n’izindi tugiye kurebera
hamwe:
a) Inyigisho yihariye kuri Roho Mutagatifu
Luka aha umwanya wihariye Imana Roho Mutagatifu mu Ivanjili ye. Yerekana ko akorera mu
bantu abaha imbaraga, agatuma Inkuru Nziza icengera mu bantu. Kuri Luka, Roho Mutagatifu
yagaragaye mu buzima bwa Yezu kuva agisamwa (Lk 1,35); kugeza ku rupfu n’izuka rye (Lk 24,51).
71
b) Luka yibanda ku ikizwa ry’abantu n’Impuhwe z’Imana
Ivanjili ya Luka igerageza kutwereka ishusho y’Imana igira Impuhwe. Ibyo bigaragazwa
n’umugani w’umwana w’ikirara (Lk 15, 11-32) utwumvisha ko Impuhwe z’Imana zitagira urugero.
Impuhwe z’Imana zigirirwa abantu bose baba abanyabyaha cyangwa abasoresha (Lk 15,1-2), ndetse
n’amahabara (Lk 7,36-50) by’ikirenga zagiriwe abishi ba Yezu (Lk 23,34).
c) Isengesho
Isengesho naryo ni ingingo iranga Ivanjili ya Luka. Iyo Vanjili itwereka Yezu yigisha gusenga, na
we ubwe agahugukira isengesho (Lk 22,41). Yezu yatwumvishije ko ari ngombwa gusenga ubutitsa,
ntakurambirwa (Lk 18,1-8).
d) Ivanjili ya Luka ivuga cyane ibyishimo n’amahoro
Ibyishimo n’amahoro y’umutima bigaragara cyane mu Ivanjili ya Luka. Tubona ko ukuza
k’Umukiza kwateye ibyishimo n’amahoro ku batuye isi. Ibyo byishimo n’umunezero tubibona mu
ivuka ry’integuza ya Yezu ari we Yohani Batisita (Lk 1,4), hakaza Bikira Mariya asura Elizabeti
Mutagatifu (Lk 1,41-44), hanyuma ivuka rya Yezu (Lk 2,14).
e) Ivanjili ya Luka ivuga ku nzego zose z’abantu
Ivanjili ya Luka itwereka ibyiciro byose by’abantu :
� Hari ababaye ku isonga mu kwakira Inkuru Nziza. Abo ni abaciye bugufi, ibimuga, abakene,
abashumba, muri make ni abantu b’insuzugurwa mu bandi (Lk 2,15-18).
� Hari abakire barangwa no kwikuza, ntibumve akababaro k’abavandimwe babo bakennye
(Lk 16,19-31).
� Hari abagore, n’ubwo ntagaciro bahabwaga ukurikije umuco wa kiyahudi, Luka aberekana
bafata umwanya ugaragara mu bigishwa ba Yezu. Atubwira ko bamukurikiraga,
bakanamufashisha umutungo wabo (Lk 8,1-3). Ni bamwe mubo yiyeretse bwa mbere yazutse.
Imbonerahamwe y’Ivanjili ya Luka yerekana ibice bikurikira :
• Intangiriro (Lk 1,1-4).
• Ivuka rya Yohani Batisita, ivuka rya Yezu n’uko yabayeho mu buto bwe (Lk 1,5-2,52).
• Yezu yitegura gutangira ubutumwa (Lk 3,1-4,13).
• Yezu atangira kwigisha, atora intumwa, azenguruka muri Galileya, akora ibitangaza
(Lk 4,14-9,50).
• Yezu azamuka i Yeruzalemu, akigishiriza mu migani ivuga iby’ingoma y’ijuru (Lk 9,51-19,27).
• Ubutumwa bwa Yezu i Yeruzalemu (Lk 19,28-21,37).
• Yezu agambanirwa, afatwa, ababara, apfa, azuka, abonekera intumwa, asubira mu ijuru
(Lk 22-24).
4.5.4. IVANJILI YA MUTAGATIFU YOHANI INTUMWA
Ivanjili ya Yohani igizwe n’imitwe 21.
Ivanjili ya kane yanditswe na Yohani Intumwa mwene Zebedeyi, yayandikiye i Efezi hagati
y’imyaka 90 n’100 nyuma ya Yezu. Yari igenewe Abayahudi bemeye Kristu.
Yohani ntakurikiza uburyo Matayo, Mariko na Luka bakoresheje bavuga ibyo Yezu yakoze.
Ahitamo kuvuga ibindi bitangaza n’andi magambo ya Yezu ngo abunganire.
72
Ibyo Yohani avuga kuri Yezu ni ubuhamya bw’umuntu babanye imbona nkubone, akagira igihe
gihagije cyo gutekereza no kuzirikana ku mibereho n’inyigisho ze. Yohani yiyita “Umwigishwa
Nyagasani yakundaga” ashaka kugaragaza ko yari inkoramutima ya Yezu.
Mu gihe Matayo yerekana Yezu nk’Umukiza wuzuza ibyahanuwe, agashinga ingoma y’Imana,
Mariko akamwerekana nk’Umwana w’Imana bakurikiraga kubera ibitangaza, Luka akamwita
Nyir’Impuhwe n’imbabazi; Yohani we ashishikazwa no kwemeza ko Yezu ari Jambo w’Imana wigize
umuntu ngo adukize (Yh 1,14-18). Ubutumwa Ivanjili ya Yohani yibandaho ni “ubuzima bushya
buzanywe na Yezu” (Yh 3,3). Ubwo buzima butangirana n’ukwemera kugeza kuri Batisimu.
Bukomezwa no kurya umubiri, ukanywa n’amaraso y’Umwana w’umuntu (Yh 6,53-54).
Hari n’izindi ngigno Yohani yibandaho nk’uko tugiye kubibona:
� Mbere na mbere hari ingingo ivuga ko “Kristu ari umuremyi waduhishuriye Imana, akaba
n’umucunguzi wacu”. Ni umusumbabyose, urumuri rumurikira abari mu mwijima. Azahoraho
iteka (Yh 1,1-14).
� Kristu, bivuga uwo Imana yasize amavuta y’ubutore, ikamusendereza Roho wayo, Yohani yari
yaracengeye kamere ye.
Intumwa Yohani itambutse kandi mu gucengera kamere-muntu na kamere-Mana bya Yezu, bityo
akoresheje amashusho-ngero yerekana ko yujuje Isezerano rya Kera:
� Ni we Ntama w’Imana (Yh 1,29)
� Ni we Ngoro nshya (Yh 2,21)
� Ni we washushanyijwe naya nzoka yererejwe mu butayu (Yh 3,14)
� Ni we Mugati w’ubuzima wasimbuye manu (Yh 6,35)
� Ni we Mazi y’ubugingo (Yh 4,10)
� Ni we Mushumba mwiza (Yh 10,11)
� Ni we Muzabibu w’ukuri (Yh 15,1).
� Indi ngingo igarukwaho cyane n’Ivanjili ya Yohani ni “Urukundo Imana yakunze isi” (Yh 3,16).
Kuri Yohani Imana ni urukundo. Koko Imana yakunze isi bigeza aho itanga umwana wayo
w’ikinege ngo umwemera wese azagire ubugingo bw’iteka. Intumwa Yohani yemeza ko
udakunda adashobora kumenya Imana kuko nayo ari urukundo (1Yh 4,8). Urwo rukundo Yezu
yarudusigiyeho itegeko rishya nk’uko bigaragara mu mutwe wa 13 w’iyi Vanjili.
� Ingingo ivuga “isi” ntiyibagiranye mu Ivanjili ya Yohani. Yohani avuga isi mu buryo bubiri.
� Ubwa mbere agaragaza ko isi ari nziza. Imana yaremye isi nziza ndetse yoherezaho
umwana wayo (Yh 3,16).
� Ubwa kabiri naho usanga Yohani avuga isi ariko ashaka kuvuga abayituye babi, banze
kwemera Kristu ngo bakire umukiro yabazaniye. Abo bantu bumvira umugenga w’isi
ariwe Sekibi na Sekinyoma. Muri ubu buryo bwa kabiri dusanga isi atari nziza.
Mu magambo avunaguye Ivanjili ya Yohani igamije gukangura ukwemera kw’uyisoma. Kuri
Yohani ni ukwemera gufite aho guhera n’aho kwerekeza. Guhera mu kwitegereza ibyaremwe,
tukitegereza akamaro bidufitiye maze tugahanga amaso uwabihanze.
Aha ni ho Yohani yahereye atanga ingero z’amazi n’umugati bihembura abantu ariko bikaba
bishushanya Yezu witanzeho igitambo kimwe rukumbi mu kigwi cy’ibindi bitambo byose
byashobokaga.
Ivanjili ya Yohani uyisoma akayumva ni udahera ku mashusho-ngero arimo ahubwo akazirikana
icyo umwanditsi yashakaga kuvuga. Iyo ibyo bigezweho usanga ari Ivanjili ikomeza ukwemera kwacu.
Tukemera Imana imwe Rukumbi yo rukundo n’isoko y’ubugingo.
73
Imbonerahamwe idufasha gucengera ingingo z’ingenzi zubatse Ivanjili ya Yohani:
• Intangiriro. Tuyibonamo ko Yezu Kristu ari Jambo wigize umuntu, Urumuri n’Ubuzima
(Yh 1,1-18).
• Yohani Batisita yerekana Yezu, Umukiza. Itorwa ry’abigishwa ba mbere (Yh 1,19-51).
• Ubuzima bushya buzanywe na Yezu (Yh 2-11).
� Ubu buzima bushya burashushanywa n’amazi atumara inyota, akadusukura. Ayo mazi
ashushanya y’amaraso n’amazi byavuye mu rubavu rwa Yezu bikatwuhagira ubwandu
bw’icyaha (Yh 2-5).
� Ubuzima bushya burerekanwa n’ishusho ry’umugati. Umugati uhembura umushonji
kandi n’ikimenyetso cy’umurimo uvuye mu maboko y’abantu bunze ubumwe. Umugati
nyakuri ni umubiri wa Yezu utanga ubugingo bw’iteka (Yh 6).
� Impaka kuri Yezu. Yezu yitangaho urugero rw’umushumba mwiza (Yh 7-10).
� Yezu azura Lazaro (Yh 11).
• Yezu Kristu atanga ubuzima bwe (Yh 12-17).
� Yezu asigwa amavuta nk’integuza y’urupfu rwe (Yh 12).
� Yezu asangira n’Intumwa ze bwa nyuma. Ni Pasika ya nyuma y’Abahudi. Yezu yoza
Intumwa ibirenge. Ni itegeko rishya ry’urukundo (Yh 13).
� Yezu aha Intumwa ze umurage. Yezu asabira abe (Yh 14-17).
• Ibabara, urupfu n’izuka bya Yezu (Yh 18-20).
• Yezu abonekera abigishwa be. Petero ahabwa inkoni y’ubushumba muri Kiliziya (Yh 21).
4.6. IGITABO KIRIMO AMATEKA YA KILIZIYA IGITANGIRA
4.6.1. IGITABO CY’IBYAKOZWE N’INTUMWA
Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigizwe n’imitwe 28.
“Ibyakozwe n’Intumwa” ni igitabo cyanditswe na mutagatifu Luka nyuma y’Ivanjili. Ni igitabo
kitwereka Kiliziya mu ntangiriro zayo, uko Inkuru Nziza yakwijwe hose n’abigishwa ba Yezu kuva i
Yeruzalemu kugera i Roma, ubu ikaba yarakwiriye ku isi hose.
Luka atwereka Roho Mutagatifu ahabwa ba cumi na babiri bagatangira umurimo wabo wa
gitumwa nta bwoba nta mususu. Ni ku bw’uwo Roho Mutagatifu kandi Inkuru Nziza yageze mu
mahanga yose.
Luka ntavuga umurimo wa buri ntumwa ukwayo. Mu ntangiriro yibanda kuri Petero intumwa
wagendanaga na Yohani bigisha i Yeruzalemu, muri Samariya no muri Yudeya yose. Luka avuga
abandi bitangiye gufasha Intumwa kwamamaza Inkuru Nziza barimo Sitefano na Filipo.
Guhera ku mutwe wa 13, igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyibanda ku murimo wa Pawulo
yogeza ubutumwa mu banyamahanga maze bagahinduka bakemera Inkuru Nziza ya Kristu.
Muri bo twavuga nk’icyegera cy’umwamikazi wa Etiyopiya (Intu 8,26-40) ; hari ishingwa rya
Kiliziya ya Antiyokiya aho abigishwa bitiwe bwa mbere «Abakristu
». Umwanditsi Luka yabanye na
Pawulo Intumwa, igihe kirekire kuburyo iyo avuze ati : “twebwe”, aba avuga ibyo yahagazeho (Intu
16,10-17). Atwereka imibereho y’Abakristu ba mbere. Bahuzwaga kandi na Batisimu y’amazi, ingabire
za Roho Mutagatifu n’imanyura ry’umugati ari ryo “Ukaristiya”.
Muri make ubutumwa igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitugezaho twabukubira mu ngingo zikurikira :
� Ibihe byahanuwe, byavuzwe byarageze (Intu 2,16).
� Ibyahanuwe byujujwe hakurikijwe umugambi w’Imana wo gukiza abantu ibigirishije urupfu
n’izuka rya Yezu, Mwene Dawudi (Intu 2,30-31).
74
� Ku bw’izuka rye, Yezu yarakujijwe, ubu yicaye iburyo bw’Imana Data (Intu 2,33-36).
� Roho Mutagatifu wasezeranyijwe asendereye muri Kiliziya. Ni ikimenyetso cy’umutsindo
n’ikuzo rya Kristu (Intu 2,33; 5,32).
� Kiliziya yashinzwe kwamamaza ubutumwa mu mahanga yose kugeza igihe Kristu azagarukira
(Intu 3,20-21; 10,42).
� Ubutumwa n’inyigisho za Kiliziya bigamije guhindura abantu ngo bagarukire Imana (Intu 2,38-
39; 3,19-20).
� Roho Mutagatifu ni we mu by’ukuri wiyoborera Kiliziya. Aha imbaraga abayobozi bayo ngo
babashe kubera Kristu abagabo n’abahamya mu bantu (Intu 1,5-8).
Nyuma y’izi ngingo dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, twavugako gikomeza ibitabo
by’Ivanjili kuko Intumwa zoherejwe kwamamaza ibyo Kristu ubwe yivugiye ntacyo zongeyeho
cyangwa zigabanyijeho.
Iki gitabo kigerageza kutwereka uko Inkuru Nziza yagiye yinjira mu mico itandukanye ngo iyibere
urumuri (Intu 17,22-33).
Imbonerahamwe y’ibice bigize igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa:
• Intangiriro irimo inkuru ya Yezu azamuka mu ijuru (Intu 1,1-11).
• Inteko y’Intumwa; iyoherezwa rya Roho Mutagatifu; inyigisho ya Petero; imibereho y’Abakristu
ba mbere; Intumwa imbere y’inama nkuru (Intu 1,12-5,42).
• Urubanza rwa Stefano n’ibyakurikiyeho. Abayahudi banga Inkuru Nziza, abanyamahanga barimo
Abanyasamariya bo bakayakira (Intu 6-8).
• Sawuli yemera guhinduka, akemera Yezu, agatorerwa kuba intumwa mu banyamahanga (Intu
9).
• Petero yamamaza Inkuru Nziza mu bapagani; Inkuru Nziza igera i Antiyokiya (Intu 10-12).
• Urubanza rwa Pawulo; Pawulo yamamaza Inkuru Nziza kugera i Roma (Intu 13-28).
4.7. AMABARUWA YA PAWULO INTUMWA
a) Imibereho ya Pawulo Intumwa
Mbere yo kugira icyo tuvuga ku Mabaruwa yanditswe na Mutagatifu Pawulo Intumwa ni byiza
ko twiyibutsa uwo ari we.
Pawulo yavukiye i Tarisi ahagana mu mwaka wa 5 nyuma y’ivuka rya Yezu. Ni umuhebureyi
uvuka ku Bahebureyi, ni umufarizayi mu byerekeye amategeko kuko yari yarize mu ishuri rya
Gamaliyeli umwe mu bari bagize inama nkuru.
Yari afite n’ubwenegihugu bw’Abanyaroma. Umuryango we wari ukize kandi wubashywe .
Pawulo yari akomeye ku mahame no ku muco bya kiyahudi bituma atoteza Abakristu ba mbere,
ndetse yishimiye urupfu rwa Sitefano (Intu 7,58).
Nyamara Pawulo yaje guhinduka aba umukristu. Ni igihe Yezu amubonekeye agana i Damasi
gutoteza Abakristu. Guhera ubwo atangira kwamamaza Yezu mu banyamahanga mu mvune
n’ingendo nyinshi yakoze.
Pawulo yabaye umwigisha n’umuhanga wa Kristu. Yaranzwe n’umwete, ahura n’ibitotezo
inshuro nyinshi kugeza ubwo bamuciriye umutwe i Roma, ahagana mu mwaka wa 67. Pawulo rero
yapfuye ahowe Kristu. Uko umwaka utashye, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’ihinduka rye akaba
umukristu. Ni taliki ya 25 Mutarama, umunsi uhurirana n’isozwa ry’icyumweru cy’ubumwe
bw’Abakristu.
75
b) Amabaruwa ya Pawulo Intumwa
Inyandiko za Pawulo Intumwa zakusanyirijwe mu mabaruwa 13 maremare. Yandikiraga
amakoraniro yashinze ngo akomeze kunga ubumwe no gishyigikirana. Yari agamije kuzuza no
kunonosora inyigisho yatangaga yihuta. Pawulo yababwiraga uko amerewe, agasubiza ibibazo
by’amakoraniro, akanayahatira kwihangana. Ayo mabaruwa yahawe amazina hakurikijwe abo
yandikiwe. Muri Bibiliya atondetse hakurikijwe uko yakurikiranye mu kuyandika ahubwo hakurikijwe
uburemere bw’inyigisho ziyarimo.
Muri ayo Mabaruwa harimo 4 Pawulo yanditse ari mu buroko:
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Filemoni.
Hari Amabaruwa 3 Pawulo yanditse bita “Amabaruwa ya gishumba”. Impamvu ni uko yandikiwe
abashumba ba Kiliziya abaha amabwiriza n’uburyo bwo kuyobora amakoraniro bashinzwe. Ayo M
abaruwa ni :
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Tito
� Ibaruwa ya mbere n’iya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Timote.
Muri rusange amabaruwa ya Pawulo Intumwa agabanyijemo ibice bibiri:
� Igice cya mbere kibanda ku mahame y’ukwemera Pawulo yibutsa Abakristu. Yibanda ku iyobera
rya Kristu wigize umuntu, akabambwa ku musaraba, agapfa, akazuka, ubu akaba ari umwami
w’abantu bose kandi uganje ijabiro.
� Igice cya kabiri kibanda ku bisubizo Pawulo aha amakoraniro ku bibazo ibi n’ibi. Muri icyo gice
akangurira Abakristu gusenga no gusingiza Imana muri byose, kandi bakabaho bakurikije
ubutorwe.
Amabaruwa ya Pawulo yanditswe hagati y’imyaka ya 51 na 67. Uko akurikirana:
• Mu myaka ya 50-52: Pawulo Intumwa ari i Korinti yanditse Ibaruwa ya mbere n’iya kabiri
zigenewe Abanyatesaloniki.
• Mu mwaka wa 56: Pawulo Intumwa ari i Efezi yanditse Ibaruwa igenewe Abanyafilipi.
• Mu mwaka wa 57: Pawulo Intumwa ari i Efezi yanditse Ibaruwa ya mbere igenewe
Abanyakorinti.
• Hagati y’imyaka ya 57 na 58 i Efezi: Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti.
• Mu myaka ya 57-58: Pawulo ari i Korinti yanditse Ibaruwa igenewe Abanyaroma.
• Mu mwaka wa 65 Pawulo ari muri Masedoniya yanditse Amabaruwa akurikira:
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi
� Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Filemoni
• Mu mwaka wa 67 Pawulo ari i Roma: Ibaruwa ya mbere n’iya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye
Timote n’iyo yandikiye Tito.
Muri make ibikubiye mu Mabaruwa ya Pawulo Intumwa:
4.7.1. IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYAROMA
76
Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma mu myaka ya 57-58 ari i Korinti. Icyamuteye
kubandikira ni Abakristu b’i Roma bari bariremyemo ibice bibiri bishyamiranye. Igice kimwe cyari
kigizwe n’Abayahudi bahindutse Abakristu ariko bakomeza gutsimbarara ku mico n’amategeko ya
kiyahudi nko kugenywa kandi bagahatira abandi kubikurikiza. Ku rundi ruhande hari igice cy’Abakristu
baturutse mu bapagani ntibakozwe ibyo gukurikiza umurage wa kiyahudi.
Pawulo rero yandikiye Kiliziya y’i Roma agaragaza ko bidakwiye gucamo ibice Kiliziya ya Kristu.
Abumvisha ko umukiro twazaniwe n’Inkuru Nziza ya Kristu ari uw’abantu bose.
Inyigisho y’ingenzi y’Ibaruwa y’Abanyaroma
Inyigisho dukura mu Ibaruwa yandikiwe Abanyaroma zikubiye mu ngingo 3:
a) Abantu bose ni abanyabyaha
Iyi ngingo tuyisanga mu mitwe 4 ibanza yo muri iyi baruwa. Pawulo agamije kwerekana ko
amategeko yonyine atakiza abantu cyangwa ngo abagire intungane.
Amateka ya Muntu yerekanye ko kurenga ku mategeko bishoboka kubera icyaha cy’inkomoko.
Twese rero turi abanyabyaha niyo mpamvu ubutungane tutabukesha amategeko gusa ahubwo
buzanwa n’ukwemera dufitiye Imana. Tukemera Kristu wapfuye akazukira kutugira intungane,
atugabira ubugingo bw’iteka (Rom 4,24-25).
b) Kristu yaronkeye Muntu umukiro
Pawulo Intumwa mu Ibaruwa yandikiye Abanyaroma mu mutwe wa gatanu, yerekana ko urupfu
rwatewe n’umuntu umwe Adamu bitewe no gucumura. Bitewe n’icyaha urupfu rwinjije mu isi, ariko
ubutungane bw’umuntu umwe Yezu bwaronkeye abantu ubugingo (Rom 5,17-19). Pawulo nanone
atwibutsa ko twabuganijwemo Roho Mutagatifu utuma twizera kugira uruhare ku ikuzo ry’Imana
(Rom 5,1-11).
Ku bwa Batisimu dupfana na Kristu ku cyaha, tukazukana ubuzima bushya bw’abana b’Imana
muri Kiliziya (Rom 6,1-5).
c) Uwemera agengwa n’urukundo
Mu Ibaruwa Pawulo yandikiye Abanyaroma yerekanye ku buryo buhagije ko urukundo
rubumbye amategeko. Nta wundi mwenda tugomba kubamo umuvandimwe Atari uwo gukundana
(Rom 13,8-10).
4.7.2. IBARUWA YA MBERE N’IYA KABIRI PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYAKORINTI
Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abanyakorinti igizwe n’imitwe 16 naho iya kabiri igizwe n’imitwe
13. Aya mabaruwa yombi yandikiwe ikoraniro ry’abantu bajijutse ndetse n’abandi baciye bugufi.
Ibaruwa ya mbere yibanda ku gusubiza ibibazo byari mu ikoraniro ry’i Korinti bikabangamira
imigendekere myiza yaryo.
Inyigisho y’ingenzi yibandaho:
� Ikibazo cy’ubumwe mu ikoraniro (1Kor 1,10-17)
� Ubuhanga bw’Imana butambutse kure ubw’abantu (1Kor 1,18-2,16)
� Imanza hagati y’abavandimwe (1Kor 6,1-11)
� Imihango ya gipagani (1Kor 8,1-13; 10,14-33)
� Amabwiriza yerekeye ugushyingirwa (1Kor 7,1-39)
77
� Isangira rya Nyagasani (1Kor 11,17-34)
� Ingabire za Roho Mutagatifu (1Kor 12,1-31)
� Izuka ry’abapfuye (1Kor 15,1-58).
Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti yerekana ukuntu ikoraniro ryari
ritegerejweho guhinduka ritabigezeho. Abakristu b’i Korinti bakomeje kurangwa no kwitandukanya,
abenshi badohoka ku kwemera ndetse bakanenga inyigisho ya Pawulo.
Muri iyi Baruwa Pawulo Intumwa yibanze ku ngingo yo gushyia hamwe, gushishikarira gutanga
imfashanyo ndetse yerekana icyo kuba intumwa ya Kristu bivuga.
4.7.3. IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYAGALATI
Iyi Baruwa igizwe n’imitwe 6. Igaragaramo ibintu 2 by’ingenzi:
� Hari ukwiregura kwa Pawulo imbere y’Abayahudi bumvishaga abandi ko imihango ya kiyahudi
ari ngombwa, bakemeza ko Pawulo atari intumwa nyayo.
� Hari ukwerekana ko ibikorwa by’amategeko bitageza ku butungane. Ahubwo ukwemera ni ko
gutanga ubutungane kuko gushingira ku Isezerano ry’Imana.
Pawulo ntasuzugura amategeko kuko atugeza kuri Yezu Kristu. Yanga ko tuba imbata
n’abacakara bayo, ahubwo tukaba abigenga tubikesha ukwemera twazaniwe na Kristu. Pawulo
atwibutsa ko twahamagariwe ubwigenge. Gusa rero ubwigenge ntibukabere umubiri urwitwazo,
ahubwo tubere abandi abagaragu tubigirana urukundo (Gal 5,13). Dushishikarizwa muri iyi Baruwa
kwiyaka ibikorwa by’umubiri, tukarangwa no kwera imbuto za Roho (Gal 5,19-25).
Pawulo Intumwa asoza iyi Baruwa adusaba kutagira ikindi twiratana kitari umusaraba wa Kristu kuko
ari wo waremye byose bundi bushya (Gal 6,14-15).
4.7.4. IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYEFEZI
Iyi Baruwa igizwe n’imitwe 6. Itwereka ko mbere y’igihe Imana yadutoreye kunga ubumwe muri
Kristu (Ef 1,5).
Ni Ibaruwa dusangamo ko Kiliziya ari umubiri wa Kristu. Kristu ayibereye umutwe naho twe
tukaba ingingo (Ef 1,22-23). Iryo shusho rya Kiliziya ryerekana ko nta muyahudi, nta munyamahanga ;
twese turi abavandimwe muri Kristu. Nta kigomba rero kudutandukanya. Muri Kiliziya, Roho
Mutagatifu aduhaza ingabire ze (Ef 1,13-14). Duhamagarirwa gusangira ukwemera kumwe, Batisimu
imwe, Imana imwe, yo mubyeyi wa bose (Ef 4,4-6). Pawulo Intumwa muri iyi Baruwa atanga inama
zinyuranye ku batagatifujwe ngo bazibukire imibereho n’imigenzereze ishaje, maze bahugukire
kubaho nk’abantu bashya (Ef 4,17-31).
Pawulo arangiza Ibaruwa yandikiye Abanyefezi atanga inama zerekeye umugore n’umugabo, abana
n’abacakara. Bose abasaba gukundana no kubana kivandimwe muri Kristu (Ef 5,21-6,9).
4.7.5. IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYAFILIPI
Iyi Baruwa igizwe n’imitwe 4. Iyo dusesenguye iyi Baruwa dusanga Pawulo abanza gusaba
Abanyafilipi kudahinyuka ku rugamba rwo kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu (Fil 1,3-30).
Akomeza abasaba kwigana urugero rwa Kristu. Pawulo yerekana ko n’ubwo yari afite imibereho
imwe n’iy’Imana yicishije bugufi, yihindura ubusabusa, yigira nk’umugaragu yemera kumvira kugeza
aho apfira ku musaraba, maze Imana imukuza imuha izina risumbye ayandi (Fil 2,5-11).
78
Mu mutwe wa gatatu w’iyi Baruwa, Pawulo aburira Abanyafilipi kwirinda ababahatira gukurikiza
imico ya kiyahudi nko kugenywa.
Pawulo Intumwa arangiza Ibaruwa ye ashimira Abanyafilipi imfashanyo bamwoherereje (Fil 4,10-16).
4.7.6. IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYAKOLOSI
Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi igizwe n’imitwe 4. Inyigisho y’ingenzi
itugezaho ni ukutwereka umwanya Kristu afite mu mugambi w’Imana. Niwe shusho ry’Imana
itagaragara (Kol 1,15). Niwe duhamagariwe kwibumbiraho (Kol 2,7) tureka imibereho ya muntu
w’igisazira tukarangwa n’iya muntu mushya (Kol 3,5-10). Muri iyi Baruwa kandi Pawulo ashishikariza
abatagatifujwe kugira umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze
n’ukwiyumanganya. Ibyo bigashyigikirwa no gukomera ku isengesho (Kol 4,2).
Duhamagarirwa kubaho mu bihe bishya ahatakivugwa umugereki cyangwa umuyahudi, umucakara
cyangwa uwigenga ahubwo havugwa Kristu muri bose (Kol 3,11).
4.7.7. IBARUWA YA MBERE N’IYA KABIRI PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYATESALONIKI
Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abanyatesaloniki igizwe n’imitwe 5, Naho iya kabiri igizwe
n’imitwe 3.
Impamvu zatumye Pawulo yandikira bwa mbere Abanyatesaloniki ni imyumvire yabo itari
shyashya ku byerekeye umunsi w’imperuka. Bibazaga ukuntu abapfuye bazagira cyangwa batazagira
umwanya ku ihirwe ry’ihindukira rya Nyagasani. Bari batewe impungenge n’iryo hindukikira bakeka
ko ryegereje ndetse bamwe bavuga ko babimenyeshejwe na Roho Mutagatifu. Kuri iyi ngingo
inyigisho ya Pawulo yahamije ko nta muntu n’umwe uzi igihe n’isaha Nyagasani azahindukirira (1Tes
5,1-3). Uwo munsi uzatungurana, icyo dusabwa ni ukuba maso twirinda gutwarwa n’irari (1Tes 5,6).
Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki yaje yunganira iya mbere. Mu
by’ukuri abari bakataje mu bitekerezo by’ihindukira rya Nyagasani bari barateshejwe ibyo bakoraga,
maze batera imitima ihagaze mu bandi (2Tes 3,11-12). Pawulo yongera guhamya ko uwo munsi
utegereje. Asaba Abanyatesaloniki gukomera mu kwemera no ku nyigisho nyakuri z’uruhererekane
muri Kiliziya (2Tes 2,15). Guharanira gukora icyiza no gusenga (2Tes 3,1-12).
Amabaruwa ya Gishumba
Amabaruwa ya gishumba ni iya mbere n’iya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Timote n’Ibaruwa
yandikiye Tito. Bari abashumba ba Kiliziya.
4.7.8. IBARUWA YA MBERE PAWULO INTUMWA YANDIKIYE TIMOTE
Iyi Baruwa igizwe n’imitwe 6. Inyigisho z’ingenzi z’iyi Baruwa zibanda ku nama Pawulo agira
Timote zo gukomeza ukwemera mu ikoraniro rye, yirinda abigishabinyoma.
Pawulo yerekana imyifatire igomba kuranga abifuza gushingwa kuyobora Kiliziya ari bo
Abepisikopi. Umurimo wabo ni ukuyobora ikoraniro. Abadiyakoni bashinzwe kwitangira ibikorwa
by’urukundo, kwita ku bakene no ku bibazo birebena n’umutungo. Hanyuma Pawulo atanga
amabwiriza ku ngeri zinyuranye z’abayoboke: abagabo n’abagore, abapfakazi, abacakara n’abakire.
4.7.9. IBARUWA YA KABIRI PAWULO INTUMWA YANDIKIYE TIMOTE
79
Iyi Baruwa igizwe n’imitwe 4. Kimwe n’iya mbere inyigisho z’ingenzi zirimo ni ugushishikariza
Timote kwirinda inyigisho z’inzaduka zakwirakwizwaga, ahubwo akamamaza ijambo ry’Imana igihe
n’imburagihe kandi akagira imyifatire ikwiriye uwogeza Inkuru Nziza.
4.7.10. IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE TITO
Iyi Baruwa igizwe n’imitwe 3.
Tito yari umugereki ashinzwe Kiliziya y’i Kireta. Kimwe na Timote, Pawulo asaba Tito kwirinda
abigishabinyoma. Amugezaho amabwiriza yerekeye abakuru b’ikoraniro n’izindi ngeri zigize ikoraniro.
Abasaza abasaba gushyira mu gaciro no kwirinda isindwe. Abasore basabwa gushyira mu gaciro ibyo
bakora. Abacakara bo basabwa kumvira ba shebuja.
4.7.11. IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE FILEMONI
Iyi Baruwa igizwe n’imirongo 25. Itugezaho inkuru ya Filemoni, umukristu wari ukungahaye mu
ikoraniro ry’i Kolosi na Onezimi umugaragu we waje kumwiba agahungira i Roma aho yahuriye na
Pawulo wamuhinduye umukristu. Pawulo yandikiye Filemoni kugirango ababarire umugaragu we
Onezimi wari waragarukiye Imana agacika ku migenzereze mibi.
Iyi Baruwa igamije kutwumvisha ko ubukristu ari isoko y’impuhwe no kubabarirana. Ubukristu
butegura umubano mwiza mu bantu; bukamagana ubucakara, abantu bose bakaba abavandimwe
muri Kristu.
4.8. IBARUWA YANDIKIWE:
4.8.1. IBARUWA YANDIKIWE ABAHEBUREYI
Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi igizwe n’imitwe 13. Umwanditsi wayo ntazwi neza ariko ntawe
ushidikanya ko Atari umwigishwa wa Pawulo. Abo yandikiwe ni Abahebureyi bari barahindutse
Abakristu.
Kwibasirwa n’ibitotezo, kugereranya amateka y’idini y’Abayisiraheli n’idini ya gikristu,
byabateraga gushidikanya, bagacika intege, abenshi bari baratangiye kudohoka ku kwemera. Iyi
Baruwa rero igamije kubahugura mu byo bashidikanyagaho, ibyerekana ko ubukristu busumbye kure
idini y’Abayahudi yari integuza.
Yerekana ko Abaherezabitambo n’ibitambo bya kera byamenaga amaraso y’inyamaswa ariko
ntibikureho ibyaha, ari inshamarenga y’umuherezabitambo kimwe rukumbi cyahanaguye ibyaha (He
10). Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ihumuriza umukristu wese ufite ukwemera kwacogojwe
n’ibigeragezo cyangwa ibitotezo. Ihamya amizero n’ukwemera bishingiye kuri Yezu Kristu kuko
adahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose (He 13,8).
Iyi Baruwa idusaba kudacogora mu kurwanya icyaha no guhora turangamiye Yezu Kristu, we
ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu (He 12,1-6).
4.9. AMABARUWA YA:
4.9.1. IBARUWA YA YAKOBO
Ibaruwa ya Yakobo igizwe n’imitwe 5. Yanditswe na Yakobo mwene Alufeyi (Mt 10,3) wiyita
“Umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu.” Ni Ibaruwa yandikiwe Abakristu b’Abayahudi,
80
ariko badatuye muri Palestina. Muri rusange igenewe Abakristu bose, si ikoraniro ryihariye ry’aha
n’aha.
Ingingo 2 yibandaho by’umwihariko:
� Kubahiriza abakene no kuburira abakire (Yak 1,9-11). Kuri iyi ngingo Yakobo, kimwe
n’Abahanuzi, yisunze n’inyigisho za Yezu Kristu, yamagana akarengane mu bantu, agahamya
ko iyobokamana nyaryo ari ugusura imfubyi n’abapfakazi, ibyo bikadufasha kubaho mu
buziranenge (Yak 1,27).
� Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye (Yak 2,14-26): Yakobo yerekana ko ukwemera
kujyana n’ibikorwa, n’ibikorwa bikuzuza ukwemera.
Usibye izi ngingo, muri iyi Baruwa dusangamo kandi inyigisho yumvisha ku buryo
bukomeye akamaro k’isengesho (Yak 1,5-8); kwita ku barwayi duhamagara abakuru ba Kiliziya
kugirango babasabire kandi babasige amavuta. Aha niho hashingiye ubuhamya bw’Isakaramentu
ry’Ugusigwa kw’abarwayi (Yak 5,14-15).
4.9.2. IBARUWA YA MBERE N’IYA KABIRI ZA PETERO INTUMWA
4.9.2.1. IBARUWA YA MBERE YA PETERO INTUMWA
Ibaruwa ya mbere ya Petero Intumwa igizwe n’imitwe 5. Petero yandikiye i Roma mu ntangiriro
y’itotezwa rya Kiliziya ryakozwe na Neroni ahagana mu mwaka wa 64.
Yari igenewe Kiliziya nyinshi zo muri Aziya ngo ishyigikire ukwemera kw’Abakristu mu
bigeragezo by’amoko yose. Petero Intumwa ahera ku byanditswe Bitagatifu akerekana ko umukristu
agomba kwifata nka Kristu we mugaragu w’Imana witanze kubera twe (1Pet 2,21-25); we buye
ryajugunywe n’abubatsi rikaba insanganyarukuta (Pet 2,7).
Iyi Baruwa igamije guhumuriza no gukomeza ukwemera kw’abibasiwe n’ibigeragezo mu
rugendo rwa hano ku isi. Muri iki gihe Kiliziya inyura mu ngorane nyinshi; iyi Baruwa yafasha
umukristu wese ushaka kumenya uko yitwara, akamenya ko rimwe na rimwe Imana itunyuza mu
bibazo ngo tugere mu byiza by’agaciro kanini.
4.9.2.2. IBARUWA YA KABIRI YA PETERO INTUMWA
Ibaruwa ya kabiri ya Petero Intumwa igizwe n’imitwe 3. Igamije gushishikariza abo yohererejwe
kuba indahemuka ku kuri n’ubutorwe bwabo (2Pet 1,10).
Ibi bisaba gukomera ku buhamya bw’ababonye Nyagasani Yezu Kristu no kunyigisho
z’Abahanuzi (2Pet 1,16-19). Ikindi gikubiye muri iyi Baruwa ya kabiri ya Petero Intumwa ni ukwirinda
abigishabinyoma badukanaga inyigisho z’ubuyobe (2Pet 2). Hanyuma Ibaruwa isoza idusaba
kutarambirwa gutekereza ukuza kwa Nyagasani kuko kuri we umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi,
n’imyaka igihumbi ikaba umunsi umwe (2Pet 3,1-13); bityo tukagirwa inama n’ukuntu twakwifata
dutegereje Nyagasani (2Pet 3,14).
4.9.3. IBARUWA YA MBERE, IYA KABIRI N’IYA GATATU ZA YOHANI INTUMWA
Yohani Intumwa umwanditsi w’Ivanjili ya kane ni we wanditse aya Mabaruwa atatu.
81
4.9.3.1. IBARUWA YA MBERE YA YOHANI INTUMWA
Iyi Baruwa ya mbere ya Yohani Intumwa igizwe n’imitwe 5.
Ibaruwa ya mbere ya Yohani Intumwa yandikiwe amakoraniro y’Abakristu bo muri Aziya bari
batangiye gucogozwa n’abahakanyi. Inyigisho z’ubuyobe zakwirakwizwaga zahakanaga ko Yezu ari
Umucunguzi, ntizemere ko Yezu Kristu yigize umuntu (1Yh 4,2). Yohani Intumwa yanditse Ibaruwa ye
ya mbere agamije gukomeza Abakristu, kubamurikira no kubatera inkunga mu rugamba
rw’ukwemera. Mu by’ukuri abo bakristu ntibumvikanaga na bamwe bari baravuye mu ikoraniro
bakaryigomekaho. Bemezaga ko batambukije abandi ubumenyi mu kumenya Imana kandi ko ubwo
buhanga babukomora kuri Roho ubahumekeramo abandi badafite (gnosticisme). Bemezaga ko kandi
bo batuye mu isi yabo izira ubwandu naho iyi si dutuye twese ikaba ikivume.
Ingingo z’ingenzi z’iyi Baruwa:
� Kwirinda abarwanya Kristu umwana w’Imana (1Yh 5,1-13)
� Kwirinda kutayoborwa na Roho Mutagatifu (1Yh 4,1-6)
� Kwirinda kutarangwa n’urukundo rwa kivandimwe.
4.9.3.2. IBARUWA YA KABIRI YA YOHANI INTUMWA
Ibaruwa ya kabiri ya Yohani Intumwa igizwe n’imirongo 13.
Yandikiwe rimwe mu makoraniro y’Abakristu bo muri Aziya, ritamenyekanye neza. Iryo koraniro
ryagenderaga mu kuri, nyamara ribangamiwe n’abashukanyi batemeraga ko Kristu yigize umuntu,
bakanga n’inyigisho za Kristu. Yohani yaryandikiye agamije kuriburira ngo ryirinde abashukanyi,
ahubwo asaba kurangwa n’itegeko rikomeye ry’urukundo rwa kivandimwe.
4.9.3.3. IBARUWA YA GATATU YA YOHANI INTUMWA
Iyi Baruwa ya gatatu ya Yohani Intumwa igizwe n’imirongo 15. Yohani yayoherereje uwitwa
Gayo wari umuntu wemewe mu ikoraniro rye. Amushimira ukuntu agendera ku kuri, akagaragaza
ukwemera kwe mu byo akorera abavandimwe. Amushishikariza gufasha abantu baturutse ahandi
bogeza ukuri, kandi bakorera Kristu.
Yohani arangiza Ibaruwa ye amenyesha Gayo ko azaza kwikemurira ubwe ibibazo bitoroshye
byari mu ikoraniro, bitewe n’umwe mu bakozi baryo witwa Diyotirefesi wateraga umwiryane, kubera
kwiyumvamo ubutegetsi burenze urugero kugeza aho aca mu Kiliziya abadakurikiza amatwara ye
abogamye.
4.9.4. IBARUWA YA YUDA
Iyi Baruwa ya Yuda igizwe n’imirongo 25. Uyu Yuda ntabwo yabaye umwe mu ntumwa 12,
ahubwo abenshi bakeka ko ari mubyara wa Yezu (Mt 13,55), we yiyita umuvandimwe wa Yakobo
(Yuda 1,1).
Yuda yanditse iyi Baruwa agamije gushyigikira ukwemera kw’abo yandikira kubera abantu
bamwe babahaga inyigisho z’ubuyobe. Yuda atanga ingero nyinshi akuye mu Isezerano rya Kera ngo
82
yumvikanishe inyigisho ye. Ashishikariza abo yandikira kurwanira ukwemera bashyikirijwe n’Intumwa
z’umwami wacu Yezu Kristu.
4.10. IGITABO CY’IBYAHISHURIWE YOHANI INTUMWA
Iki gitabo cy’imitwe 22 ni cyo gisoza Bibiliya yose. Cyanditswe na Yohani Intumwa mu mwaka wa
95 nyuma ya Yezu Kristu. Cyandikiwe abakristu bari bamaze gutotezwa mu gihe cya Kayizari Neroni
(64-68) no mu gihe cya Domisiyani (81-96).
Iryo totezwa ryatumye abakristu benshi bapfa, abandi bakuka umutima, bagira ubwoba,
barahunga ndetse bamwe barahakana. Yohani Intumwa yanditse igitabo cy’Ibyahishuwe agamije
gukomeza umutima abakristu. Yaberetse ko kwihanganira ibitotezo no kwiyumanganya mu magorwa
ari byo bigomba kubaranga, akomeza abereka ko abayoboke ba Kristu bazatsinda nka we.
Igitabo cy’Ibyahishuwe ni icy’amizero y’intungane zizatsinda icyo ari cyo cyose. Ibi rero bitera
inkunga n’akanyabugabo ku bakristu bugarijwe n’amakuba, ukwemera kwabo kugakomera. Amizero
dusanga mu gitabo cy’Ibyahishuwe ageza ku byishimo abacunguwe n’amaraso ya Ntama bazasangira
na Kristu (Hish 14) muri Yeruzalemu yo mu ijuru (Hish 21-22).
Kristu ari we Alufa na Omega, uw’ibanze n’uw’imperuka azagororera ababaye intwari mu
bikorwa (Hish 22,12-13), cyane cyane amagorwa banyuzemo.
Usoma igitabo cy’Ibyahishuwe asabwa kwitonda kuko byinshi bivugwa mu marenga, mu mibare,
mu mabara n’ibindi byinshi. Muri rusange igitabo cy’Ibyahishuwe gikoresha amashusho
n’ibimenyetso ngo ubutumwa bugere ku bo bugenewe badahutajwe n’ababatoteza ndetse n’utanga
ubutumwa ntiyishyire mu makuba.
IBISOBANURO BY’IMVUGO-NCAMARENGA DUSANGA MU BYAHISHUWE.
a) Ibisobanuro by’imibare
� 3= Imana
� 4= Isi n’impera zayo uko ari enye
� 7= (Igiteranyo cya kane na gatatu): Ikintu cyuzuye, kandi kizira inenge
� 12= (Igikubo cya kane na gatatu): Ikintu cyuzuye kandi kitagira inenge
� 3,5= Ikintu kitaboneye, gifite inenge, igihe cy’itotezwa
� 6= Ikintu kibi ku buryo bukabije
� 1000= Ibintu byinshi bitabarika, ibintu byuzuye, igihe kitazashira, imyaka myinshi cyane
� 144 000= (Ubwikube kabiri bwa 12, gukuba 1000): Imiryango 12 ya Isiraheli, umuryango
w’Imana uziyongeraho abatagatifujwe cyangwa abemera batabarika, baturutse amahanga
yose, mu moko yose y’imiryango yose, bazabane n’Imana ubuziraherezo.
b) Ibisobanuro by’amagambo
� Ntama w’Imana= Yezu Kristu wishwe akazuka ubu akaba aganje mu ikuzo ry’Imana.
� Ikanzu ndende= Ubusaseridoti
� Ibinyabuzima bine= Ibyaremwe byose
� Ubuhabara= Guhemukira Imana imwe, gusenga ibigirwamana
� Ihabara ry’icyamamare= Umurwa wa Roma
� Babiloni= Yashushanyaga Roma yatoteje cyane umuryango w’Imana
83
� Igikoko= Ingoma y’Abanyaroma yatoteje Abakristu
� Amahembe= Abategetsi ba Roma
� Ikiyoka= Gishushanya sekibi
� Inyanja= Ishushanya indiri y’ikibi.
c) Ibisobanuro by’amabara
� Umweru= Ikimenyetso cy’umutsindo no kutagira inenge
� Umutuku= Intambara, ubwicanyi cyangwa kumene amaraso
� Umukara= Inzara, urupfu, ubugome
� Icyatsi= Ibyorezo by’amoko yose.
Icyitonderwa: Muri Liturujiya ibara ry’icyatsi ni icyizere.
Umwanzuro ku gitabo cy’Ibyahishuwe
Abakristu bamwe bagira impungenge zo gusoma ibyahishuwe. Ibyo ahanini biterwa no guhera
ku mvugo-shusho, incamarenga dusangamo, akenshi inakangaranya.
Ni tumenye ko iyo mvugo ijimije yatewe n’ibihe umwanditsi yarimo, dukwiye kuyirenga
tukagera ku butumwa yashatse kutugezaho.
Usoma Ibyahishuwe agomba kumurikirwa na Roho Mutagatifu uhumura ubwenge n’umutima
ngo abashe gusobanukirwa neza n’ibirimo.
Usomye neza iki gitabo, aho kugira ubwoba arangwa n’amizero y’uko Kristu yatsinze mu ijuru
agomba no gutsinda ku isi. Kristu yatsinze Sekibi; Abakristu na bo n’ubwo bagirirwa nabi gute,
batotezwa bamenye ko bazatsinda nk’uko Kristu yatsinze.
UMUSOZO
Bibiliya ni igitabo gitagatifu gikubiyemo ubukungu bwinshi. Amasomo tumaze kubona ntahagije
ngo umuntu acengere byimazeyo mu mizi yose y’ubwo bukungu. Ni urufunguzo ruzatuma twinjira
muri Bibiliya nta mbogamizi.
Umwete wo kuyisoma no kuyisobanurira abandi, duhereye mu rugo iwacu, mu miryango-
remezo, mu Nama, muri Santarari, muri Paruwasi, mu makoraniro y’abasenga, mu miryango y’Agisiyo
Gatolika n’ahandi twifashishije amasomo twabonye muri irishuri “TUMENYE BIBILIYA” ni byo
bizatumara inyota dufite kuri Bibiliya.
Turangije umwaka twihugura kuri Bibiliya. Ntitwibwire ngo ikivi twatangiye kirashojwe maze
tugende ibyo twize duterere iyo! Hehe no kubumbura Bibiliya! Icyo gishuko ntitukakigire. Abatubonye
twihugura kuri Bibiliya bafite inyota n’amatsiko y’ubumenyi twungutse. Tuyibamare.
Duhawe umwanya n’urubuga byo guhugura abandi batagize ayo mahirwe cyane cyane tugahera mu
miryango-remezo aho twagombye gushingwa “umurimo wa gitumwa wo kwamamaza ijambo
ry’Imana”. Tuzafashe abandi guhitamo isomo rizirikanwaho no kuricengera ku munsi w’isengesho
cyangwa w’inama.
Si aho tumaze kuvuga gusa, kuko no muri Liturujiya dushobora gusomera abandi ijambo
ry’Imana. Dukundishe abandi gutunga Bibiliya maze ijambo ry’Imana rituyobore.
“Mana “Mana “Mana “Mana bumbura bumbura bumbura bumbura umunwa umunwa umunwa umunwa wanjye, mazewanjye, mazewanjye, mazewanjye, maze ngusingize ngusingize ngusingize ngusingize nifashishije Bibiliya”nifashishije Bibiliya”nifashishije Bibiliya”nifashishije Bibiliya”