29
Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremye Vol. 2

Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

  • Upload
    others

  • View
    54

  • Download
    1

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremye

Vol. 2

Page 2: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

UMUGAMBI W’UMWANDITSI

Ku babyeyi, abigisha, abanyeshuri, abarwayi ba rubanda rundi, abasonzeye kubaho neza no kugubwa neza, ubufasha buzaboneka he ? Iyi nyandiko muboan ikubiye mu gatabo kitwa “Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremye”.

Aka gatabo gakurikiye akandi bihuje izina. Aka rero ni No 2. Aka gatabo gakubiyemo ubutunzi bw’ubwenge bwo kumenya uko umuntu yagenzerezas ubuzima bwe, ngo bubone uko bugubwa neza, bugwize imbaraga, kandi ngo umuntu wese agire icyo yimarira binyuze mu nzira nziza kandi yoroshye. Ibyiza byo muri aka gatabo bikwiriye umuntu wese. Mu kukandikia twifashishije Bibiliya, ibitabo by’Umwuka w’ubuhanuzi, n’inyandiko z’abaganga kabuhariwe b’Abadivantisiti (Docteurs specialistes).

Burya rero, uburezi bw’umuntu buhoraho, ntabwo bwagenewe abana gusa. Ahubwo abazi Imana bahora mu mahugurwa bahabwa n’Ibyanditswe. Uburezi bwabo bushingiye kuri ibi bikurikira :

- kumenya uburyo ingingo zikora - gukorana kw’ingingo : uburyo umubiri n’intekerezo bikorana - no gushyira mu bikorwa amategeko mbonezamubano unezerewe,

ukabifatanya n’intambara yo gutungana ko mu mutima. Igihe kinini kiratambutse abantu bivuza indwara bazi n’izo

batazi, nyamara zose bakazivuza batazi impamvu izizana. Umugambi w’umwanditsi ni ukugira ngo abantu bamenye aho akaga kenshi gaturuka. Maze inyangamugayo n’abanyabwenge bamenye ko kubaha Uwiteka gutera kurama. Twifuje kubamenyesha ko mu irema Imana yari yararangije gushyiraho ibyo kutumara amakene. Muzabyisomera muri aka gatabo. Aka gatabo kazababera umufasha wo kwerekana umuti w’ibibazo imibiri y’abantu yikoreye ngo mubone uko mufasha abantu b’inzego zose mu mibabaro yabo.

Umugambi w’ubutumwa bwiza (Matayo 4:23-24)

Ubutumwa bwiza, mu yandi magambo ni ukuvuga inkuru nziza : - iyo wakiriye ubutumw bwiza hari icyiza bukuzanira - bukomeza abari bacogoye - buhesha umunezero wo mu mutima - bugarura ishushol y’Imana mu muntu - butuma umuntu aba ingirakamaro - ubwakiriye abona Imana Isumba byose, maze ibyo umuntu akora

akayirekera umwanya wayo w’imbere - ubutumwa bwiza ni yo soko y’ubwenge bwo kumenya gutandukanya

ikibi n’icyiza - burinda umuntu kwikubiraho ari yo ntandaro y’ingorane nyinshi

umwana w’umuntu ahanganye na zo - bufite ubusholbozi bwo kugira icyo bumarira umuntu wese utuye ku

isi : ni cyo gituma bivugwa ngo “nimubahate kwinjira”. - ni bwo bwerekana akaga umuntu afite mu buryo bwose.

akaga wakuye mu nda ya nyoko akaga witeye kubera ubujiji

Page 3: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

akaga watewe n’akamenyero kabi ako watewe n’imico n’imikorere mibi akaga watewe n’inyigisho n’uburere bubi.

Muri make, ubutumwa bwiza ni bwo muti w’ibibazo byo muri iki gihe byabaye ingorabahizi (Abakolosayi 1:26-28) “Kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe n’urukundo; ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru ni bwo Kristo. Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya byahishwe.” (Abakolosayi 2:2-3).

Mubanze kumenya ibi : Utazi ubutumwa bwiza ntiyamenya kwigirira ibyiza, kandi utazi kwikorera neza ntiyamenya no gutunganya iby’abandi. Ubushobozi buke buri kuboneka mu nzego zose, bwatewe n’uko abantu bamwe birengagije ubutumwa bwiza, abandi bo bitewe n’abigisha babi, ntibarakamenya ko muri Bibiliya harimo inyigisho zakungura umuntu wese ibyiza.

IBYIZA BY’UBUTUMWA BWIZA

Ubutumwa bwiza butera umunezero Kandi umunezero ugabanya impagarara mu bitekerezo, indwara zikabura ishyikizo

Ubutumwa bwiza butera amahoro yo mu mutima Rero amahoro yo mu mutima, akomotse mu migambi itarimo uburiganya, ayo mahoro atera amaraso kugenda neza, agakwiriranywa neza aho akenewe. Ingingo zose zikabona intungamubiri. Ingabo zose zigahora mu birindiro aho guhora ku rugamba. Ayo mahoro akomoka mu mutima uhana (conscience) uticira urubanza. Iyo umuntu afite ayo mahoro, ubwonko bwongera ubugenzuzi bwo gutunganya neza inshingano ziteganijwe, hamwe n’izije zitunguranye. Kandi iyo umuntu azi gutunganya ibimushinzwe, bituma yitwa umunyabwenge. Ibyuwuye umutima ni byo akanwa kavuga. N’ufite ubutumwa bwiza ni bwo yigisha abandi. Kandi ufite ubwenge ayoboza abandi gukiranuka. (Zaburi 111:10 ; Danieli 12:3). Kandi ubwenge burinda nyirabwo, bushobora kurinda n’umuryango, kandi burinda n’igihugu. (Umubwiriza 7:11-12). (Umubwiriza 7:11-12). Ni nde umeze nk’umunyabwenge kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa ? ubwenge bw’umuntu butera mu maso he gucya bukahamara umunya. Ukomeza itegeko ntazamenya ikibi, umutima w’umunyabwenge ugenzura ibihe n’imanza. (Umubwiriza 8:1-5)

Ubutumwa bwiza bwigisha ubwenge no kumenya Mu migani, Salomo yavuze ko ukunda guhugurwa, aba akunda ubwenge. (Imigani 12:1). Ku bwo gutinya icyitegererezo kibi, no kwanga kwigirira nabi no kuzambiriza abandi, bituma abemera ubutumwa bwiza bagenzura ibintu byose. Ni cyo gituma umunyabwenge icyo yitayeho cyane, ni uko yakora ibyiza. (Imigani 10:21-22). Ubumenyi bwiza bwerekana ibikenewe n’umwanya mwiza byakoreshwamo. Ni cyo gituma mu Bihamya, umuzingo

Page 4: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

wa 1, urupapuro rwa 476 havuga ngo “Imibiri irwaragurika n’intekerezo zidakura, byombi byatuma umuntu adashobora guhesha Imana icyubahiro.” Kutamenya kuguruye amarembo y’umubiri, maze ibibi byinshi birinjira. Ubumenyi bwiza buramutse bubonetse, kandi bukagera ku muntu wese, bushobora gutamurura umwijima w’ubujiji buri mu bwenge bw’abagabo n’abagore, maze ubwo bumenyi bukamurura kandi bukamagana indwara z’uburyo bwose zigose imibiri y’abantu, izo ndwara ubu zimeze nk’inyoni ziri konera umuhamya. Benshi bahaye ubujiji icumbi, none indwara ni zo zafashe ikibanza mu mpagarike yose.

Ubutumwa bwiza butera kugira neza Mu gitabo cyitwa Ibizaduka mu minsi y’imperuka, p. 83, hatubwira ko turamutse tubonye uburyo twakurikirana tukamenya :

- Ibibazo bijyaniranye n’indwara zinyuranye ziriho - Tukamenya ikizitera - Icyo umuntu yakora ngo zitamufata - N’uko yakora ngo azivure ziramutse zaramufashe.

Abazakurikiza iyi gahunda, bazabona umurimo w’Imana ahantu hose. Impamvu zizabitera, ni uko hirya no hino ubu hari iminiho, uburembe, ubumuga, kumererwa nabi, n’ubukene ahantu hose hatuwe. Burya rero ubutumwa bwiza buzakora ibyiza byinshi, buwatanga ibikenewe, buzagoboka isi igeze ahagoranye. Kandi nawe koko iyo witegereje, usanga isi yamaze guhumeka umuvumo, ni cyo gituma abayituye bagushije ishyano. Imana yagize neza yo yatanze impano yo kumenya, bigatuma abaganga bamwe bakurikirana ibintu byose Imana yaremye, kugira ngo basobanukirwe akamaro kabyo mu mubiri w’umuntu. Ni cyo gituma abamaze kumenya ubutumwa bwiza, basobanukiwe ko Imana ari yo Muganga Mukuru.

UBWENGE BW’IMANA NTIBURONDOREKA

Imana yihitiyemo kurema umuntu. Ubushobozi bwayo bwatondekanije ingingo, ubwenge bwayo ni bwo bwazihaye gahunda yo gukora no gukorerana. Iyo hagize urugingo runanirwa umurimo warwo, izindi ngingo zikorana na rwo zimererwa nabi, ibyo ni byo byitwa “uburwayi”. Muri gahunda ya Rurema, buri rugingo rufite ibyo kurya byihariye rugomba gukenera. Ikindi ni uko mu rukundo rwayo yahaye ingingo zimwe na zimwe guhurira ku ntungamubiri. Ikindi ni uko hari n’ibyo kurya binyuranye ku moko, ariko bigahuza umurimo. Ntabwo Imana yarekeye aho gusa. Ahubwo yamuteganirije gahunda yagombaga kuzakurikiza.

- Yagombaga kurya, - Yagombaga gukoresha amaboko, - Yagombaga kuruhuka - Yagombaga kororoka

Izi ngingo uko ari enye ni zo zigize umunezero w’umuntu hano ku isi. Reka dusesengure buri rugingo n’amahirwe rwagombaga

kuzanira umuntu.

Page 5: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

Ingingo ya mbere, ari yo kandi rufatiro rw’ibintu ni iyi :

1. Umuntu yagombaga kurya Bigeze kuri iyi gahunda, ntabwo Imana yarekeye umuntu umudendezo wo kwihitiramo ibyamutunga. Ahubwo yo ubwayo ni yo yamuhitiyemo, kuko yari isobanukiwe ibyabera umuntu byiza. Ni cyo gituma iyo umuntu ariye ibyo kurya kuri gahunda Imana yamuteganirije mu irema bimuhindukira iteme (ikiraro) rimuganisha ku buzima buzira umuze. Ubushakashatsi bukomeje kwiyongera bwerekana ko ibyo kurya turya birimo imigabane ine minini iyobora imikorere y’umubiri w’umuntu. a) Ibyo kurya by’inyubakamubiri : bigizwe n’inyubakamubiri hamwe

n’imyunyu mwimerere. Ibi byokurya bishinzwe kubaka bikarema kandi bigatera igikuriro cy’ingingo n’imihore. Iyo mu mubiri habuze inyubakamubiri n’imyunyu mwimerere, nta gikuriro cy’ingingo gishobora kubaho. Mumenye kandi ko iyo ingingo zitageze aho zagombaga kugera, kandi ntizingane uko zagombaga kungana, bizibuza gukora inshingano yazo, maze nyirazo akabura ibyo abandi bafite.

b) Ibyo kurya by’inkomezamubiri : ibyo ni byo bifite ibivumbikisho, bigatera ubushyuhe n’imbaraga. Bigizwe n’ibintu biryoherera, ibinyamafufu n’ibinyamavuta. Ibi bikenewe cyane mu gihe cy’imbeho no mu karere gakonja cyane. Nk’uko umubyeyi akenera ko abamukomokaho bagira amagara mazima, icyo umubyeyi akenera ni ugucana mu nzu, imyenda ihagije yo kwirukana imbeho. Ikindi atagomba kwibagirwa ni ugushaka ibyo kurya bifite ibivumbikisho byo gushyushya umubiri, maze bigatera amaraso gukwira hose neza. Ibyo bitera n’amaraso kugira imbaraga maze ufite izo ntungamubiri akumva afite imbaraga. Mu byo umubyeyi ateganya, ibyo ntibikwiriye kwibagirana.

- Dore urutonde rw’ibyo kurya biryoherera bishinzwe gutera imbaraga n’ubushyuhe : ibishyimbo, umuceri, karoti, onyo, umugati, amashu y’icyatsi kibisi, epinari

- Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya, amavuta y’ubunyobwa (kalanga), amavuta y’ibihwagari.

Ibi ni byiza mu mubiri ariko bigomba gukoreshanywa ubwitonzi, kuko iyo amavuta abaye menshi mu mubiri ashobora gutuma umwijima ugira intege nke. Izo ngorane zikagaragarira mu myanya inoza ibyo kurya. Urugero : Amavuta meza ya elayo y’umwikamire avura neza indwara y’umwijima, hamwe n’indwara y’impindura. Naho amavuta y’ibihwagari agabanya urugimbu mu mihore no mu mitsi imbere. Amavuta y’ibihwagari arakenewe ku bantu barwara indwara z’imitsi. Hariho n’amatunda atera ubushyuhe n’imbaraga :

- pomme - orange (amacunga) - indimu - inkeri

Page 6: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

- umuzabibu - ibinyomoro - imineke

Dutange icyitegererezo ku mineke : ifite inyubakamubiri n’urugimbuvrwiza, ifite na kalisiyumu, harimo n’umushongi w’amata. Rero umuneke urakenewe ku bantu barya ibyo kurya bikennye, ku bakina imikino ngororangingo, abananiwe mu bwonko, ku mubyeyi utwite n’uwonsa yongera itoto. Umuneke ubarirwa mu mbuto zifite imbaraga yo gukiza mu byokurya dufite.

Naho ibinyomoro, birakenewe ku bantu barwaye indwara zitumvikana n’umunyu. Ni zo izi zikurikira :

indwara z’umwijima indwara y’umutima indwara y’impyiko n’indwara zimwe na zimwe za rubagimpande

ibinyomoro birakenewe ku ndwara zo mu mara. Uramutse ukunda kugira impatwe cyane ushobora kurya ibinyomoro 5 mu gitondo, ukabikora rimwe na rimwe, amaherezo bigatuma wituma neza.

Itunda rya pomme : ryo rirakungahaye cyane, rifite intungamubiri nyinshi. Vitamini A, B1, B2, B6, C, E. Ifite n’imisemburo ikoresha ingingo neza. Iryo tunda rishobora gukiza amacinya. Iyo uririye rihanagura amara rikayaboneza, iyo ritinze mu mara ribga riri gukuramo imyanda n’amazi mabi. Ririnda umuntu kuribwa ingingo. Umusemburo wo muri pomme utwika imyanda yibumiye hamwe. Irakenewe ku bantu barwaye indwara zo mu gifu. Igira akamaro no ku bantu baribwa no mu mpyiko, cyangwa indwara y’umutima cyangwa kubyimbagirana umubiri. Irakenewe ku bantu bafite amaraso akennye, n’abantu bagushijwe agacuho n’imirimo bakoresha ibitekerezo. Ibyo gufasha mu bwenge ibikoreshwa n’ubukungu ifite mu myunyu mwimerere yitwa arsenic. Arsenic : uyu munyu mwimerere ufite akamaro ko kwica imyandaz yibumbiye hamwe ikarema ibibyimba cyangwa kwipfundikanya kw’amaraso. N.B.: iyo arsenic ibuze mu mubiri higaragaza ibi bikurikira :

- uruhu rw’umuntu rurirabura, ku ihosi no ku ntugu - Inyama zikipfundikanya - Gucumbagira ukuguru, cyangwa ukuboko kukananirwa gufata - Kugira ibinya no gutakaza ibitekerezo - Umuvurungano wo mu gifu - Impagarara zo mu mutima - Gukora nabi kw’impyiko - Indwara z’uruhu - Guhorana indwara y’umuriro - Guhumeka mu buryo buruhanije - Gutonekara ingingo zikanabyimba.

Hamwe n’ibindi byinshi byatumye iri tunda ryitwa umwamikazi mu yandi matunda (reine des fruits). Pomme ifite n’indi myunyu mwimerere myinshi udasesenguye ibyayo. Umutobe wa pomme ni ikinyobwa gitera kugarura

Page 7: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

ubuyanja, uwo mutobe utera ubwonko kugira umutuzo, abaganga bashinzwe indwara zo mu mutwe, benshi bakunda kuzitegeka abarwayi babo.

Reka dusubire ku mugambi wacu wo gusesengura gahunda y’imirire Imana yaturinganirije ngo tumenyeho gato umugambi mwiza Imana yacu yari idufitiye. Icyo bita urukundo rw’Imana, icyo bivuze mu yandi magambo ni ukuvuga ibyiza itugirira. Burya rero, nta kundi washobora gukunda Imana, keretse kugendera mu byo igutegeka, maze wamara kumererwa neza nawe ukagirira abandi akamaro. Imana ikaba ihawe icyubahiro. (Imigani 9:9-11)

c) Ibyo kurya by’imbonezamubiri : mu mirimo iriho ku isi ikomeye kandi ifitiye abantu akamaro kanini, harimo no gutegura ibyo kurya. Kandi uruhare runini rwo gutegura ibyo kurya rwagenewe igitsina gore. (Imigani 31:13-15). Umuntu wese yaremewe kubaho neza no kugira amagara mazima. Ibyo ni uburenganzira bwa buri wese.

Umuganga w’Umugiriki wo mu kinyejana cya 5 M.K. witwaga HIPPOCRATE ni we wavuze ati “Ibyo kurya byawe bijye biba umuti wawe, kandi mu ndwara wivuriushe ibyo kurya.”

Undi mucurabwenge w’Umugiriki witwaga SOCRATE na we yaravuze ati “Hariho abantu babereyeho kurya, ariko njyeweho ndya kugira ngo mbeho”. Undi na we yarakomeje agira ati “Ibikenewe byose Imana yarabiremye”

Mureke dusubire ku ngingo yacu yo gusesengura ibyo kurya by’imbonezamubiri, mwibuke ko uwononnye umumero aba akomye mu nkokora umusaruro, ni ko n’uwononnye umubiri aba yinyaze amagara mazima. Ibi byokurya by’imbonezamubiri iyo byirengagijwe biba bihwanye no kwirengagiza kwiyuhagira no kumesa imyambaro. Umurimo w’ibyokurya by’imboneza mubiri ni ukuboneza amaraso, maze ibyo kurya bigakwirakwizwa neza mu mubiri. Iyo intungamubiri zitanogejwe n’igifu, ntacyo indurwe ishobora kuzongerera. Ni cyo gituma iyo ntungamubiri yongerera amaraso imbaraga bigatuma umuntu yituma neza. Ibyo byokurya biba bifite uturema ngingo. Ibyokurya by’imboneza mubiri birakenewe ku bantu bafite amara akorana ubunebwe. Izo ntungamubiri ntizikunda kuboneka mu byo kurya byatunganirijwe mu nganda./

Dore aho ziboneka : - Ibinyampeke : amasaka (afite 6,20 mu mbuto, afite 5,28 mu mutsima),

umuceri, ingano, umugati wuzuye (1,5), ibigori (2,29 ; 5,28), umugati w’umweru (0,3),

- Mu mboga : amashu (18,40), navet, onyo, amashu y’indabyo (choux-fleur), tungulusumu, inyanya, amashu bita choux de Bruxelles, epinari, intoryi, radis, umutonore, beterave, karoti, konkombure, seleri, ibihaza.

- Mu mbuto : inkeri zo mu ishyamba, ibinyomoro, inkeri zo mu busitani bita iferezi (fraise), imbuto z’umwelayo, pomme, umuzabibu (raisin), inanasi, umuneke, ironji (orange).

Page 8: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

Mwibuke ko amajyambere yatumye muri ibi byokurya hari bimwe bitakiboneka. Bimwe dusabwa kubirya uko Imana yabiremye bitabeswe cyangwa ngo ibindi bibanze gutekwa. Bitewe n’ukok kunyuranya n’ubushake bw’Imana, byatumye haboneka imico n’indwara zazanywe n’ubusirimu. Dore zimwe mu ndwara ziterwa no gusirimuka hamwe n’iterambere, izi ndwara zavuzwe na Dogiteri SCHNEIDER mu gitabo cye yise “Amagara mazima akomotse ku byo kurya”, p. 4 yaravuze ati “izo ndwara zikomoka ku mirire mbibi ni izi zikurikira :

1. Indwara z’amenyo 2. Ibisebe byo mu gifu 3. Diyabete 4. Umubyibuho w’ikirenga 5. Indwara z’umwijima 6. Impindura 7. Impyiko 8. Indwara y’umutima 9. Igituntu 10. Kanseri 11. Rubagimpande 12. Ibinyita binyuzemo udutsi duto”

Kugira ngo imibiri yacu ibone ibyokurya by’imboneza mubiri, tujye tuzirikana ko kurya ibyo kurya bisaba guhekenywa neza no kunogerezwa, kuko ibyo kurya bifite uruhu rwabyo ni byo bikunda kugira uturemangingo twinshi. Mu gitabo cyitwa Conseils sur la nutrition et les aliments”, p. 356 haravuga hati « nsabwa kandi ngomba kwisobanukirwa nk’uko biri, nkwiriye guhora ngenzura iyi nyubako nashinzwe, ari wo mubiri nahawe n’Imana, kugira ngo nywufate neza ngo ubone uko uhorana ubuzima bwiza. Ibyo kurya nzajya ndya ni ibyo gutuma ubuzima bw’impagarike yanjye bumererwa neza, ikindi nzitaho ni imyambaro ngo igire isuku kandi ye kumfata cyane ku mubiri, kuko bishobora kubuza amaraso yanjye gukwirakwira neza ku mubiri. Si ngombwa kwibuza umwuka mwiza n’imyitozo. Imirashi y’izuba igomba kungeraho uko bishoboka kose. Nsabwa kugira ubwenge kugira ngo mpinduke umurinzi w’umuhanga w’umlubiri wanjye.

Reka abantu barwaye bakore uko bashoboye, binyuze mu kamenyero k’imirire no mu minywere n’imyambarire, icyongereyeho, bakore imyitozo ngororangingo ikwiriye, kugira ngo basubirane ubuzima bwabo. Mu byo abo barwayi baza kwivuza ko bagomba gushyikirana n’Imana kandi bagakorana na yo mu gushakashaka ubuzima bwabo.”“Muri umurima w’Imana n’inzu yayo” (1 Abakorinto 3:9).

Imana yaremye imitsi yumva hamwe n’imihore kugira ngo bikoreshwe. Indwara nyinshi n’uburibwe by’abantu bitewe n’uko ingingo zabo zidakora umlurimo zagenewe. (Inama ku mirire, p. 357).

Reka tugane ku mugabane uheruka Imana yageneye iyi mibiri ngo ibone uko igubwa neza. Uyu mugabane witwa “Ibyo kurya by’intungamubiri”. Ni ibyo kurya bishinzwe gutanga intungamubiri, izo ntungamubiri zishinzwe kurera ingingo zikoresheje gukwiriranya ibya ngombwa aho bikenewe. Gusimbura ibishaje no kongera imbaraga aho zigabanutse. Mubanze kumenya ko indwara zose zidakomoka ku myanda cyangwa imbuto

Page 9: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

z’indwara bita “microbes”, ahubwo Dogiteri witwa Yohana NUSSBAUM yavuze ko indwara nyinshi ari ingaruka zo kurya indyo idafite intungamubiri zihagije. Izo ntungamubiri zigizwe n’urutonde rurerure rw’amavitamini, kandi buri vitamini ifite imirimo ishinzwe, iyo ibuze haduka indwara zijyaniranye n’aho iyo vitamini ishinzwe gukora. Ziswe amazina hakurikijwe urutonde rw’inyuguti. Dore umlurimo wa zimwe muri zo :

1. Vitamini A : irinda umwijima, ishinzwe igikuriro cy’impagarike, ishinzwe kurinda ubwandure, itunganya amaso. Ni yo yongera umucyo mu maso, irema uturemangingo dutwikiriye inyama, amaso, iminwa hamwe n’ingingo z’imbere mu mubiri zitagaragara.

Iyo vitamini A ibuze mu mubiri : Amaso arakurya, gupfuka ingohe, ubuhumyi, kanseri, umubiri ukwakwaraye, imyanya ndangagitsina y’abagore ishobora kuryana ugashima cyangwa ugatonekara, kumererwa nabi mu gifu no mu bihaha, kutaryoherwa, ibibyimba byo mu ruhago, indwara z’amùenyo, indwara y’umutima, ubugora cyangwa guhindura uruhu, kuribwa mu mara hamwe n’ibindi bitavuzwe muri uru rutonde. Gusaduka inzara, indwara zo mu kanwa, kuzana umura, kubyara udashyikije igihe, kubura amaraso, kugabanuka kw’abasirikare barinda umubiri, kureba ibirorirori, kudasohora ibyuya cyane, kutanukirwa, kubura kw’indurwe mu gifu, guhinduka kw’ibara. Ntabwo dushobora gusesengura amavitamini yose uko akora, icyo twifuzaga ni ukwerekana uburyo ubuntu bw’Imana buhishe mu byo yaremye. Icyaha cyanyaze amahoro twari twiherewe n’Umuremyi. Muri gahunda twatangiye yo gusesengura ibyo Imana yateganyirije umuntu, turangije kumenya uko kurya neza byari kutugirira umumaro. Reka twimukire ku ngingo ikurikira.

IMANA YAGENEYE UMUNTU GUKORESHA AMABOKO YE

Iyi gahunda Imana yayitanze umuntu ataracumura (Itangiriro 2:15). Nyuma umuntu amaze gucumura, yirukanywe muri Edeni, arabona ahura n’imirimo ivanze n’imiruho (Itangiriro 3:17-29). N’ubwo kuruha byabaye umruage wa mwene Adamu, ariko ubu aho ingorane zisigaye ni uko bamwe batemera kuruha bikababyarira kwangirika, abandi na bo bakaruha ubutaruhuka, na bo bikababyarira kugwa agacuho. Ariko n’ubwo bimeze bityo, umlurimo uracyari umugisha ku muntu. Reka twumve uko bivugwa mu gitabo cy’Uburezi, p. 244 “Urubyiruko rukeneye kumenya ko kubaho neza bisobanurwa ngo : gukorana umwete, kugira amakenga mu gihe usohoza inshingano zawe. Umusore akeneye uburezi bukwiriye bwose, buzatuma ahangana n’ingorane z’uburyo bwose. Akwiriye kumenya ko agaciro umuntu aheshwa n’umurimo umusaba imbaraga wa buri gihe, umugirira akamaro katagira akagero. Imirimo ihindukira umuntu intwaro yo kumurinda ibirangaza byo muri ubu bugingo, kandi igatera impagarike yawe yose imbaraga no kumererwa neza.”

Naho mu gitabo cyitwa Santé par les aliments, haravuga hati « gukoresha umbiri biwuhesha ubuzima, mu by’umwuka, mu mpagarike no mu ntekerezo. Gukoresha ibinyita ahantu hari umwuka mwiza ntibirahinyuka biracyakomeje kuba impamvu y’ibanze yo gutuma ubwonko bukora neza,

Page 10: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

kandi gukora bituma imisemburo nkomezangingo yinjira mu maraso neza, maze ikajya aho yagenewe.” Muri icyo gitabo harakomeje hagira hati “Yaba ubwoko bw’imitsi bumeze bute – cyangwa ibyo kurya byiza – cyangwa imashini zishinzwe kunanura umubiri. Ibyo byose nta gishobora gusimbura imyitozo y’umubiri.” Imirimo y’amaboko na yo ni umugisha, nta muntu n’umwe usabwa kwirengagiza gukoresha impagarike ye. (1 Abatesaloniki 4:10-11).

IMANA YAGENEYE UMUNTU KURUHUKA

Ikindi Imana yageneye umuntu ni ukuruhuka, ndetse yamugeneye n’amasaha adahinduka n’umunsi udapfa (Zaburi 104:22-23 ; Kuva 31:14-16). Ikiruhuko Imana yageneye umuntu kirimo imigabane myinshi :

Kuruhura umubiri uretse imirimo kandi ukongeraho kuryama, kandi iyo uryamye ugasinzira, uruhura umubiri, intekerezo, kandi ibyo wariye bikakuyoboka. No kuruhuka mu by’Umwuka biboneka ku isabato. Ibyo biruhuko byombi twabiherewe kugira ngo tujye tugarura ubuyanja.

Kutaruhura umlubiri gutera umluntu kwifata nabi, kuvuga nabi no kudakabakabwa. Naho kudasinzira bitera umuntu kugira gahunda nke, ubwenge butareba kure, kunanirwa gufata mu mutwe no kutagira ibanga.

Mu bintu bibuza abantu benshi businzira no kuruhura imibiri yabo ni ibi bikurikira :

- amaganya adafite impamvu zumvikana - ubwoba butagira aho buturutse - gukeka ibintu uko bitari - kwibaza cyane ku byo uzakora - kwiyuhagira amazi ashyushye cyane ari nijoro - kurya ugahaga cyane ibyo kurya bya nijoro - kurya ibinyamavuta byinshi nijoro - karisiyumu nke mu mubiri no kwibuka ibibi wakoze

kimwe mu bishobora gutera gusinzira, ni ukugira imibereho izi kwita ku bandi, kureka ubwihebe no kunyurwa n’uko waramutse. Ibyo ni byo bitera umutima uhana kugira ihumure maze umuntu agasinzira (Zaburi 4:7-8). Imiruho yose tugira igomba kubonerwa umuti mu kuruhuka kwa nijoro, maze umubiri wacu ugasanwa n’icyo kiruhuko. Naho ikiruhuko cyo ku isabato ni cyo gituma :

- twungurana ibitekerezo - kugabanya ihubi mu mishyikirano yacu - kwitoza kubana n’abantu bose - kwiyumvisha ingorane zabo - gufasha abandi - kugira uruhare mu gutuma bamererwa neza - kubatesha ibitekerezo byabo ugatuma bava mu bwigunge - kubatesha intimba zabo.

Naho iyo ku isabato witegereje ibyaremwe, ubyigiraho kwihangana, kwiringira, ituza, bigatuma ubona ukuntu ibyaremwe byihanganira ingorane amanywa n’ijoro. Ukabona ubwenge bw’Imana butarondoreka.

Page 11: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

N.B. : Ibi byavuzwe na MAURICE Tièche mu gitabo cye cyitwa Guide de formation personnelle. Burya Imana yageneye umuntu ikiruhuko yifuzaga ko amererwa neza mu mubiri, mu ntekerezo no mu by’umwuka. Paulo ati (1 Abakorinto 10 :31). « Mu gihe nk’iki cyihuta cyane, cyuzuye umuraba, ubukene, irushanwa, igihombo kimaze kuba intandaro yo gukora ubutaruhuka. Nyamara nta nyungu y’impagarike iboneka mu gukora ubutaruhuka. Ahubwo bitera umwiryane, umumaro muke, ubwenge butiyongera. Mu migambi y’Imana, kuruhuka ni ukongera kurema. Burya kuruhuka ni ukwisubizamo imbaraga. Ikiruhuko ni cyo kidukura mu maganya, n’ibintu bidutera guhugirana, kugira ngo tuvugurure imibiri yacu, kurira ngo dusubire ku murimo twuzuye imbaraga nshya. Ni koko umubiri wacu waremewe gukora, nyamara imbaraga z’impagarike yacu ziramutse zidafashwe neza, imbaraga zo gutekereza ntabwo zizamara igihe kirekire zikora. » (Uburezi, p. 235). « Intekerezo zihora ku murimo umwe ntabwo zishobora guhagarara neza. Nyamara iyo intekerezo n’umubiri bihora mu myitozo n’akamenyero kanyuranye, ni ho inshingano zacu zizatera imbere neza. Naho kuba imburamukoro, bipfunyika imbaraga zo gutekereza hamwe n’iz’ubwenge. Ikindi kandi ni uko imitsi yumva ihuje ubwonko n’izindi ngingo zose muri rusange ni zo Imana ivuganiramo n’umuntu, kandi ni ho inyura ngo ishyikire umuntu wacu w’imbere ari we mutima. Ikintu cyose gikoma mu nkokora amaraso ajya mu mitsi yumva no mu bwonko, kiba gicogoje imbaraga z’ubutaraga, no kubuza intekerezo kwakira, ibyo byombi iyo bitagenze neza n’ubwonko bw’umuntu bukomwa mu nkokora. » (uburezi, p. 237). « Ubu ntabwo abantu bazi kubaho neza icyo ari cyo, kuko abantu bamaze kwangirika. Ubu ntitwashobora kugarura ibyahise, kuko igihe cyahise ntikigaruka, nyamara icyo dushobora gukora, ni ukwiga neza uko twatesha ahasigaye dukoresheje icyo dusigaranye, tukamenya uko dushobora kujya turuhuka : tumenye ko kuruhuka bivugurura umubiri, intekerezo n’ubwenge. » (Uburezi, p. 239).

Burya kudakora, kimwe no gukora utaruhuka, byose byangiriza umubiri. Intekerezo zikorana n’umubiri, zitera ubucuti, gufatanya hamwe no kugira ubuntu. Imana yateguriye abantu gukora no kuruhuka kugira ngo bibonere amahirwe agaragara n’atagaragara. (Umubwiriza 2 :21-23 ; 5 :10-12).

Guhora wicaye bitera indwara z’amara na karizo, n’ubwenge bucuze igihunga. Naho guhora uryamye binyaga umuntu umwuka mwiza maze akaba icyemeratete. Amaganya n’umujinya no kwiheba, bishobora gutera indwara z’ibisebe n’ibibyimba bitagaragara. Ni byiza gukora.

Indi ngingo Imana yageneye umuntu ni ukororoka

Iyi ngingo yo kororoka igizwe n’imigabane myinshi n’inshingano zikubiye mu bwenge bwo kuzanira umuntu umunezero. (Zaburi 128 :1-3) ; Itangiriro 1 :28). Nta gishobora kunezeza umuntu kirenze kugira umuntu ushinzwe ibyawe nawe ukaba ushinzwe ibye. Ibyo bigizwe n’urukundo rushinzwe gukorarana, gufatanya, guhuriza hamwe, gukenerana no kumarana irungu. Iyo hari inshingano nk’izi zo kuba umubiri umwe zikaba

Page 12: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

ziri ku mugabo n’umugore b’abanyabwenge, ntawe ugomba gushakira ikiruhuko n’umuruho wa mugenzi we, cyangwa umunezero n’umubabaro w’undi. Icyaha cyaje ari simbikangwa, gitandukanya umugabo n’umugore, uhereye ubwo umuvumo urinjira, bituma umugabane munini w’abashakanye atari benshi bifuriza abo bashakanye ibyiza, icyubahiro, kumererwa neza no kuvugwa neza. Ni cyo gituma ikiranga ko umuntu akuze mu bitekerezo ari uko apanga gahunda y’urugo atya : a. Ibikorwa : kumenya neza imbanzirizamushinga ihagije yo kumenya

uburyo n’inzira uzakoresha ngo unezeze uwo muzashakana n’abazagukomokaho. Ni cyo buri wese yakora ngo muhuze imiryango idasanganywe.

b. Ubujijuke : kumenya neza ibikwiriye n’ibikenewe, gutunganya gahunda zawe, ni byo byamurura akajagari, bigatuma umuntu adahora aramburiye ibiganza gusaba. Ni cyo gituma umuntu wese ugiye kubaka urugo agomba kwisuzuma ngo eho atazaba inkomoko yo kwitera kwangwa cyangwa agahombya abajyaga kumubera inyungu. Gutunganya bitera umuntu kubahwa kandi gukora ibyiza ni ukugurura amarembo yo kuzana umugisha. (Zaburi 37 :21-25). Kandi kubura urukundo rwo kubanza bagenzi bawe ni ukiyaka igikundiro. Kujijuka ni ko kubakira abanyabwenge. (Imigani 24 :3-5). Naho ubujiji busenyera umupfapfa bubanje kumusahura twose (Imigani 14 :1).

c. Umuryango : umutwe w’umuryango ni umugabo. Agomba kumenya neza umuryango yifuza kugira, usa ute, uteye ute, uzimarira iki ? Umugore na we ashinzwe gukwiriranya neza ibyo bafite ngo bibagirire akamaro.

Dore inshingano z’umugabo n’umugore uko zisumbana : Buri wese yahawe n’Imana inshingano. Unaniwe inshingano aba abaye hasi, noneho igishyira umuntu hejuru si ikindi, ni ugutunganya ibyo ashinzwe. Abana na bo bashinzwe kwigāna ababyeyi, bamara gukura, umusaruro wabo ukaba uburere bahawe. Ni cyo gituma kurera neza ari ukwishakira umunezero. (Imigani 21:21 ; 22:6).

- Gura ukuri ntuguranure - Gura ubwenge kwigishwa n’ubuhanga - Kandi utere nyiko wakubayye kuvuza impundu. (Imigani 23:22-26).

Umuryango ni ishyirahamwe ritarimo ba runyunyusi, rigomba guhuriza hamwe, rigizwe n’abantu batandukanye mu bitekerezo no mu mbaraga. Ariko bose bagakorera kungurana. Kudateganya umurimo uzakorera uwo muryango n’uburezi uzawutoza, ni ukwitega umutego uruhije kuwutegura. Nyamara mu miryango myinshi ni ba “mpa nirire” bakibagirwa ko umubyeyi ari nk’umurima utagira ifumbire, naho umwana mubi ni nk’imyaka yarumbye imbere y’abashobnji. Naho umubyeyi mwiza wareze neza, ameze nk’akagezi gashinzwe kuvomerera akarere, kakamerera neza abagaturiye n’abagenzi. Umwana mwiza na we yibuka abamubyaye, akababera ingoboka mu busaza.

d. Imibonano y’abashakanye : iyi ngingo ni imwe mu ngingo ziyoboye gahunda y’umubiri mu buryo butagaragarira amaso, inezeza ingingo Imana yaturemeye. - Yunga abashakanye

Page 13: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

- Ibatera gukenerana - Ituma abantu bagwira - Ibatunganiriza imyanya ibyara - Ibarinda indwara zimwe na zimwe zo mu bwonko n’izo mu kiziba

cy’inda. Ibi byose bikubiye mu magambo magufi yavuzwe na Dogiteri Roja mu gitabo cye cyitwa “Guide de la vie familiale », yazise « intekerezo z’umuntu ukuze »N.B. : Izi gahunda uko ari enye Imana yaduteganirije, ari zo kurya, gukora, kuruhuka no kubyara, Satani yarazibasiye azinyuza inzira Imana itazigeneye, maze bibyarira abantu kononekara ku buryo bwose.

Abantu bageze mu kurya ntibitangira, baranywa nta rubibi. Bahinduka imbata z’inda zabo, barononekara. Abandi baryanye ubujiji, ibikenewe ntibabigeraho. Iyi si mubona yataye inzira. Byatewe n’ukko umuntu yatandukanye na gahunda ya Rurema, umuntu wese yishakiye ibinezeza. Abanza kwangirika maze afata ingamba zo kwangiriza mugenzi we. Ubu impamvu zitera agahinda zibaye nyinshi :

- Bamwe barya nabi bikababyarira kuba nabi - Abandi barya nabi bakaba ibimuga - Kwikunda kwabaye inzitizi yo kuburizamo umubano - Ubwenge bugufi bwateye intambara mu miryango no mu bihugu - Ibibazo biriho byamaze kumunga imibiri y’abantu - Agahinda kamaze gutera benshi ibisazi n’ubwigunge - Ibinyoma ni byo bisigaye byitwa ubwenge muri iki gihe - Kandi ubugoryi buteye benshi umuruho wo mu bwenge - Kudahuza imico kw’abashakanye kwanyaze abana benshi uburezi

bukwiriye - Ubwihebe n’indwara bimaze kubuza benshi umunezero.

Aha tugeze tugiye gusesengura indwara zimwe na zimwe no kuvuga uko zivurwa. Mu gitabo cyitwa “Umurimo wa gikristo”, p. 166 hati “Icyo Imana ishaka ni uko binyuriye mu bagaragu bayo, bizatuma abarwayi, abamerewe nabi n’abamaze gufatwa n’imyuka mibi bose bumva ijwi ryayo. Muri ubwo buryo ni ho Imana ishobora kubahindukira umufasha n’umuhumuriza isi itaramenya kugeza ubu.”

“Bashiki bacu na bene Data bagombaga kwita kuri uyu murimo w’ubuvuzi mu buryo bw’umwihariko. Nibitegure guhinduka ingirakamaro babikoresheje kwiga ibirebana n’iyi ngingo y’ubuvuzi. Iyi ngingo igomba kwitabwaho kuruta igihe cyashize. Buri wese kubimenya ubu byamugirira akamaro, kuko icyo byandikiwe cyane cyane ni ukuduhugura ku byerekeye amategeko y’ubuzima. Abashyira aya mategeko mu bikorwa bazabona imigisha myinshi ibazaho mu by’Umwuka no mu by’umubiri. Gusobanukirwa ibirebana n’ubuzima bizabahindukira ingabo yo kubakingira ibibi bikomeje kwiyongera ubutitsa.” (Service Chrétien – Umurimo wa gikristo, p. 167).

“Ubushake bw’Imana ni uko twigana abigishwa bo mu gihe cy’intumwa tugakora nk’uko bakoraga. Burya gukira kw’impagarike kujyaniranye no kwamamazwa k’ubutumwa bwiza. Ntibigomba kwigera bitandukanywa.umurimo wo kuvura ufatanirije hamwe n’uwo kubwiriza ubutumwa, byombi ni imiyoboro Imana ishaka kunyuzamo imigisha

Page 14: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

y’ubugiraneza bw’ubuntu bwayo. Ibyo byombi bigomba guhinduka inzuzi z’ubugingo zagenewe kuvomerera itorero.

Reka ababwiriza bacu bafite inararibonye yihariye yo kubwiriza ubutumwa, bige no gutanga imiti yoroheje, kandi nyuma bakorane uburyo n’ubwenge nk’ababwirizabutumwa bafatanya kubwiriza no kuvura.” (Serice chrétien, p. 164).

UBURYO BWIZA BWO KUVURA

Mu ngingo zacu zitagaragara, zimwe zishobora kurwara, cyangwa zikananirwa umurimo wazo, cyangwa zikabura ibikenewe, ibi byose bishobora gutuma umubiri wacu urwara, unanirwa umurimo wawo, ukabyimba cyangwa ukabaganuka.

Iyo urugingo rurwaye, ntabwo rubabara rwonyine, ahubwo gahunda yose y’umubiri ihindura imikorere.

IMYIKO NZIMA IKORA ITE ?

Umurimo n’imikorere y’impyiko ni myinshi. Burya ibyinjiye mu muntu biba birimo intungamubirin hakabamo n’imyanda isabwa gusohoka ikajya kumenwa. Bisaba umurimo wihutirwa wo gutandukanya iyo myanda n’izindi ntungamubiri, bitabaye ibyo byaremerera imihore, izindi ngingo, bikanduza amaraso. Ahanini imyiko ni zo zishinzwe gusohora imyanda iri mu mubiri.

- Imwe inyura mu ruhu igasohokera inyuma - Indi myanda inyura mu bihaha, igasohokera mu mwuka duhumeka - Indi ikanyura mu mara ukayituma - Indi myanda igasohokera mu misuzi - Indi myanda igasohokera mu mwanda igihe wituma.

Umurimo w’impyiko ni ugusohora imyanda, byatuma bivugwa ko ari yo itunganya amaraso, kandi ikaboneza ingingo zose. Kandi imyanda yose igasohokera aho yagenewe. Impyiko ishinzwe no kumimina no gukamura imyanda yuzuyemo amazi adakenewe.

Ibimenyetso by’uko impyiko irwaye :

Nk’uko tumaze kubona umlurimo w’impyiko w’uko ishinzwe gusohora imyanda no kuboneza ingingo, iyo inaniwe gukora uwo murimo mu kanya gato gusa umubiri wose umererwa nabi cyane. Impyiko ikorana cyane n’umutsi munini wo mu kiziba cy’inda maze igatunganya amaraso y’impagarike yose. Ifite udutsi miliyoni nyinshi two kuyifasha uwo murimo. Utwo dutsi ni two dusakasaka imyanda mu maraso. N’ubwo ifite ubushobozi bwo kurwana ku mubiri wundi, igihe kijya kigera na yo igacogora, icogojwe no guhora ihanganye n’urugamba izaniwe na gahunda mbi y’umuntu. Ibiyigora ni ibi bikurikira :

- Gukoresha imiti cyane

Page 15: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

- Ibyo kurya bikangura umubiri - Imyanda imaze igihe kirekire mu mubiri - Kurya inyubakamubiri nyinshi - Kutiyuhagira maze imyanda ikabura uko isohoka mu ruhu cyangwa

mu bihaha - Guhora ukorera umlurimo ahantu hatagera umwuka mwiza.

Ibi byose bivuzwe aha ngaha biri muri zimwe mu mpamvu zibujije abantu benshi kugira impyiko nziza kandi zikora neza. Iyo impyiko zikora neza, n’imiyoboro y’inkari, n’uruhago n’imiyoborantanga ikora neza, inkari zihinduka umweru kandi ntiziryane.

Hariho n’izindi mpamvu zishobora gutera uburwayi bw’impyiko : - imyanda yo mu menyo - indwara zo mu muhogo - indwara zo mu maguru

Hariho ibimenyetso byerekana neza ko impyiko z’umuntu zidakora neza : - kubyimbagirana ibirenge cyangwa ibitsike - umunaniro ujyanirana n’umutwe wa buri gihe - guhorana iseseme - guhorana indwara y’umuriro (grippe) - gukunda kurakazwa n’ubusa - kuribwa n’umutsi wo mu itako ugafata n’umugongo - gucumbagira rimwe na rimwe - inkari zigiye gutukura - gucika umugongo no kugira inyota nyinshi - kubura kw’imbaraga buri gihe - kugwa agacuho mu bwenge.

Amoko y’indwara z’impyiko :

Impyiko ni ebyiri mu muntu, imwe iba iburyo indi ikaba ibumoso. Impyiko iteye ku mugongo. Ni cyo gituma uzirwaye akunda gucika umugongo. Impyiko iremwe nk’ibishimbo, iyo igiye igabanuka iba ntoye nyirayo aakamererwa nabi. Ishobora no kuba nini cyane, n’ubundi nyirayo akamererwa nabi.

Impyiko y’iburyo ishinzwe gukorana n’umwijima, n’umukamba w’amara. Impyiko y’iburyo ni yo ikorana n’urura rubika umwanda mbere y’uko umuntu ajya kwituma.

Naho impyiko y’ibumoso yo ishinzwe guhererekanya n’umutwe umwe w’urwagashya, kandi ni yo ihuza neza ibyitwa pancréas na rate, byombi biba mu ruhande rw’ibumoso.

Impyiko zombi zishinzwe kunyunyuza amazi zikayanyuza mu mitsi yabigenewe zikayageza mu ruhago. Hejuru ya buri mpyiko, hariho akanyama gato haringaniye n’ao intakara iba, utwo tunyama twitwa “glandes surrénales”. Dushinzwe ibi bikurikira :

1. Gukwiriranya amazi n’umunyu mu mubiri 2. Gukwiriranya inyubakamubiri, bikarinda umuntu kuribwa no

kugurumana ingingo 3. Umurimo wxo gukwiriranya ibikenewe mu myanya ishinzwe

ibyara ry’abagabo n’abagore.

Page 16: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

Ni yo kwiriranya n’byitwa adrenaline. Iyo bibonetse mu mubiri, amaraso arashyuha umubiri ukisana kandi nyirawo akiyumvamo imbaraga n’ubushake bw’imibonano. Abarwaye imyanya ya “surrénales”, bagira imibonanao yo guhendahenda. Iyo sirenale ni yo itanga “oestrogènes”. Iyo estrojene iyo ibuze mu mubiri,

- abagore bashobora kubura imihango - ikaboneka ariko iryana - gucura k’umugore igihe kitaragera - abagabo bashobora kuribwa mu mara, kwishimagura, kunanirwa

imibonano, bashobora no kurwara indwara yitwa adénome de la prostate”

Abantu bose babuze estrojene bagira amaraso akennye, kugabanuka k’umwijima, imyuna iva kenshi, indwara y’amagufwa, kubyimba inyama ibika abasirikare yitwa “rate”, kugira umuriro ugenda ugaruka, ubudari ari bwo konda cyane. Sirenale zitanga n’undi musemburo witwa “progestérone” zibereyeho gutandukanya ibitsina. Ifite na “cortisone” ishinzwe kurinda impyiko n’izindi nyama zegeranye hamwe n’iozindi ntungamubiri nyinshi. N.B. : Izi ngingo zombi ziregeranye cyane ku buryo iyo rumwe rurwaye, kurutandukanya n’urundi biragora. Dore zimwe mu ndwara z’impyiko n’uko zivurwa :

1. Lithiase urinaire : iyo ndwara iterwa no kwipfundikanya kw’intungamubiri zimwe na zimwe zagombaga gukwirakwizwa aho zikenewe, nyuma zagera ahantu hari amazi zikibumbabumba, zigahinduka akabuye. Ako gashobora kumvikana ukoresheje intoki. Gashobora kungana n’umusenyi, cyangwa kakuzura ikiziba cy’inda. Imiti igiye kuvugwa hano umurimo wayo ni ukurinda umubiri kurwara iyo ndwara, ndetse kandi ishobora gusohora utwo tubuyenge. Ni henshi hakunda kuboneka iyo ndwara yo kwipfundikanya kw’amaraso akamera nk’utubyimba.

Icyitegererezo : Ishobora kuboneka mu mwiima, mu mpindura, mu ruhago, mu ngingo zo guhina, mu mara, mu muhogo, mu kanwa no mu iherezo ry’urura “appendice – appendicite” no mu ihuriro ry’aho intanga zihurira n’umuyoboro uvuye mu ruhago. Aho hantu h’ihuriro hitwa “prostate”. Imiremerwe yaho iratandukanye. Hariho ibisa n’urushinge

- akantu kiburungushuye - akameze nk’igishyimbo - ibimeze nk’amavuta yibumye - ibimeze nk’ururenda rw’igi - igisa n’amaraso yijimye

imiti ni iyi ikurikira : a) Karoti : bitewe n’uko karoti ikungahaye muri vitamini A, ituma ururenda

rwo mu mpyiko rukomera, bikabuza kwipfundikanya kw’amaraso. Ishobora kuribwa ari mbisi, cyangwa ukanywa umutobe wayo. Mu mutobe umuntu ashobora kuyivangamo umutobe w’indimu (citron)

Page 17: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

cyangwa umutobe wa pomme (umutapuwa), ukanywa igice cy’ikirahuri cyangwa ikirahuri. Ibyo bigakorwa igihe kirekire kingana n’ukwezi.

b) Indimu isharira (citron) : uumutobe wayo ubuza kuremwa kw’iyo misenyi yo mu ngingo, ishobora no kuyisohora. Mu ndimu harimo vitamini K ibuza kwifatanya kw’ayo maraso, ni cyo gituma ibarirwa mu byo kurya bivura impyiko. Gukamurira indimu imwe mu mazei ukayanywa hasigaye igice cy’isaha ukarya bigakorwa mu minsi icyenda wikurikiranije. Ibyiza ni ukuvangamo ibiyiko 2 by’ubuki, ubundi ukajya ubikora rimwe na rimwe.

c) Igisura : kuvuguta cyangwa ugasekura, ukavanga n’amazi make, ukanywa ikirahuri kimwe mu gitondo n’ikindi ku manywa. Ushobora no gutogotesha litiro 1 y’amazi, ugashyiramo ifu y’igisura yuzuye ibiyiko 3, ukabitogotesha iminota 15. Ukanywa udukombe 3 duto (tasse) cyangwa igice cy’ikirahuri (verre), ku munsi igihe kirekire. Igisura gihanagura ibisigazwa by’indurwe byagiye bitakara aho bitagenewe, kuko iyo bihujwe ni byo byipfundikanya.

d) Igitunguru cya onyo (oignon) : iki gitunguru cya onyo gishobora gusohora iyo myanda yipfundikanije, ishobora gukoreshwa hamwe n’indimu icagaguye. Ishobora no kuvangwa n’amavuta ya soya, amavuta y’ibihwagari, ndetse n’amavuta ya elayo. Ibiyiko 2 birahagije igihe cyose ugiye kuvanga aya mavuta na onyo n’indimu. Ni byiza kubikoresha iminsi 10. naho umutobe wabyo unyobwa utya : kunywa igice cy’ikirahuri, kabiri cyangwa gatatu mu munsi.

e) Itunda rya pomme : iri tunda ritera kwihagarika neza. Kunywa ikirahuri 1 cy’umutobe wayo mu gitondo buri munsi ugakamuriramo n’umutobe wa karoti, ibyo bishobora kuvura iyi ndwara kandi ukagira ubuzima bwiza. No kurya pomme 1 buri munsi iminsi 6 wikurikiranije uri kurya n’ibindi. Waba urembye ukarya 3 mu mushi umwe, kabii mu cyumweru.

N.B. : ibi byose tugiye gutondekanya aha ngaha bifite umumaro kuri iyo ndwara : - Imbuhu 20 mu gitondo, izindi ku mugoroba, kurya ikiyiko 1 cy’inkeri

cyangwa inkeri 6, iminsi 3 wikurikiranije. - Umusatsi w’ibigori, gutogotesha iyo misatsi muri litiro 1 y’amazi, ukanywa

ibirahuri 2 mu gitondo, ukanywa ibindi 2 ku manywa, gatatu buri cyumweru, wirinde kubikora nijoro.

2. Coliques néphrétiques : iyi ndwara irangwa n’uburibwe burenze urugero buva mu mpyiko bugana mu itako, biba bitewe n’amaraso yipfundikanije, akitambika mu mutsi uri hagati y’umuyoboro uva mu mpyiko ugana mu ruhago. Kenshi iyi ndwara ikizwa no kubagwa. Ikindi ni uko amababi n’indabyo z’umuzabibu ari yo n’ubundi yitwa « passiflore » (marakuja) bishobora kugabanya uburibwe. Ni ugutogosa mu mazi angana na litiro 1, ukanywa ibirahuri 3 ku munsi wavanzemo ubuki.

3. Œdème : kubyimbagirana mu ngingo gutewe no kwiyongeranya kw’amazi mu mihore. Iyi ndwara ishobora gukomoka ku mpyiko ziri kuryana zikaba zimerewe nabi, zirangwa no kutihagarika buri munsi

Page 18: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

cyangwa ukihagarika bikugoye, cyangwa igaterwa n’amaraso akwirakwira nabi mu mubiri bigatuma amazi hamwe n’umunyu bijya mu mihore, umuntu akabyimbagirana.

Umuti ni uyu : Gutogosa imizi y’ikigembegembe wabanje kuyisekura, muri litiro 1 y’amazi maze ureke bikonje cyane unywe ikirahuri gicagase gatatu ku munsi. Uwo muti si byiza kuwubika iminsi myinshi, byatuma uzimiza imbaraga zawo.

4. Hydropisie : ni indwara yo kubyimbagirana ibanzirizwa no kwishimagura maze ugafurutwa umubiri. Iyo izanwa n’uko impyiko zacanye umubano wuzuye n’umutima, maze gahunda y’amaraso ikagenda nabi cyangwa gukora nabi kw’ingingo zishinzwe gusohora imyanda.

5. Hématurie : ni indwara irangwa no kwihagarika amaraso. Icyatsi kibivura ni igorogonzo (poivre d’eau). Ni icyatsi twavuze mu muzingo wa mbere. Ushobora gutogotesha ibyatsi byayo cyangwa ugasekura amababi maze ugakoresha ifu yayo yumye. Ushobora no kuminjira ifu yayo ku byo kurya by’urwaye iyo ndwara. Si byiza kuyikoresha igihe kirekire cyangwa ari nyinshi.

6. Néphrite et néphrose : birangwa no kuribwa n’impyiko bizanwe no kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri. Ubibwirwa no kwihagarika inkari nkeya zigiye gusa n’amaraso, kubyimbagirana mu maso. Ishobora gutuma amaraso agenda cyane, bikarangwa n’ibi bikurikira : Kuribwa n’umutwe wo mu gatwe k’inyuma mu gitondo Guhorana ikizungera Injereri zo mu matwi, amatwi agasa n’azibye Ibinya kenshi mu mubiri Kumva umubiri wiremereye, ubundi ukumva ibisa n’ibijagāta nk’intozi

mu mubiri Gukenera kwihagarika buri kanya mu gihe cya nijoro Gukunda kuva imyuna Umunaniro Kuremara kw’intoki zigasa n’izipfuye Kutareba neza, ukareba ibikezikezi Kunanirwa umurimo Kuzimiza ibitekerezo Kwibagirwa ibintu hafi ya byose

Amnésie : a. Kwibuka ibikubabaje gusa b. Kwibuka iby’ako kanya c. Kwibuka igice cy’ibintu (ishusho ukibagirwa izina) d. Kubura amagambo cyangwa kujijwa mu magambo e. Umwijima wo mu maso f. Kureba ikintu kimwe mo bibiri g. Kumugara uruhande rumwe, cyangwa urugingo rumwe. Hari n’igihe

iyi ndwara irangwa no kwihagarika inkari ziryana cyangwa zinuka. Umuti uvura izi ndwara zombi :

Page 19: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

Itunda rya pomme : ushobora kurya itunda cyangwa ukanywa umutobe wayo. Umutobe w’umuzabibu (jus de raisin) : uwo mutobe utunganya amaraso Inzuzi z’ibihaza : zibuza uburyane bw’impyiko Imisatsi y’ibigori : na yo imara uburibwe bwo mu mpyiko.

7. Pyélo-néphrite : iyi ndwara ya karindwi y’impyiko iterwa n’imyanda ifata mu kiziba cy’inda ikagera no mu mihore y’impyiko, iba igizwe n’uruhurirane rw’imyanda ruvuye mu ngingo z’impagarike. Ikunda kugaragazwa no guhorana n’indwara y’umuriro no kuribwa mu mpyiko, cyane cyane mu kiziba cy’inda.

Umuti uvura iyo ndwara witwa capucine (kapusine). Ni icyatsi gifite imbaraga yo kwica imyanda, kandi ifite n’ubushobozi bwo gutunganya inzira z’impyiko. Ikoreshwa itya :

- Kurya ibiyiko bitanu by’izo mboga zayo ari mbisi - Gutogosa indabyo zayo, ukanywa amatasi ane ku munsi - Amababi n’imbuto za kapusine

8. Infection urinaire : iyi ndwara igizwe n’ubwandure bufata mu nzira zishinzwe kwihagarika. Iyo myanda ishobora gutuma hasohoka amashyira. - Kumva washima imyanya ndangagitsina - Kubabara mu gihe cy’imibonano - Uburyane bwinshi mu myanya ndangagitsina - Ibisebe cyangwa uduheri mu myanya ndangagitsitna - Kubyimbagirana kw’igitsina - Utubyimba duto duto tuboneka biruhanije

N.B. : iyi ndwara n’imiterere yayo inyuranye, ishobora guterwa n’impamvu zinyuranye ari zo izi zikurikira :

- Imyanda ivuye ku mubiri, ishobora kwijira mu mubiri binyuze mu mibonano mpuzabitsina

- Izi ndwara ushobora no kuzanduzwa n’abazirwaye binyuze mu mibonano mpuzabitsina, cyangwa usangiye n’abayirwaye bakarya badakarabye intoki zabo, ni cyo gituma izi ndwara zitwa ibyuririzi.

Umuti uvura zimwe muri zo : 1. Tungulusumu : ishobora kwirukana imyanda yibumbiye hamwe yo mu

mara, no kuboneza inzira zo kwihagarika. Ivura n’indwara y’impyiko yitwa cystite, hamwe na pyélo-néphrite. Tungulusumu ishobora kuribwa itya : Gucagagura uduheke 4 ukavanga mu byo kurya. Urwo rugero ni

urw’umuntu mukuru kuva ku myaka 10, n’uduheke 2 ku mwana. Gutogotesha akarayi 1 kose muri litiro y’amazi ukanywa ibirahuri

3 bito ku munsi, gatatu mu cyumweru. 2. Urwiri : iki cyatsi kimara uburyane bwose, bushingiye ku mugongo,

mu kiziba cy’inda no mu myanya ndangagitsina. Si ibyo gusa, gikiza no kubyimba ingingo, kuribwa imitsi n’uburyane bufata uduce tumwe na tumwe. Urwiri ruvura indwara zandura zitera umuriro nka grippe, ibicurane, iseru, kubyimba mu muhogo (ibigogo, amashamba,

Page 20: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

kubyimba mu maraka, ushobora kunanirwa kumira, kubyima mu ijosi). Izi ndwara zifata kuva ku bana kugeza ku bantu bakuru. Uko umuti w’urwiri utegurwa : gutogotesha imizi y’urwiri muri litiro y’amazi (icupa n’igice), waba urembye ukanywa ikirahuri 1 mu gitondo, ikindi saa sita, ikindi nimugoroba, ikindi ugiye kuryama, ukabikora gatatu mu cyumweru, waba utarembye ukanywa ibirahuri 2. Urugero rw’umwana muto ni uko anywa igice cy’ikirahuri (1/2) cy’urugero rw’urugero rw’umuntu mukuru, naho uruhinja ni igice cy’urugero rw’umwana, cyangwa ¼ (kimwe cya kane) cy’umukuru.

3. Icyatsi cyitwa Thym : iki cyatsi gitera kwihagarika neza kandi cyica imyanda y’indwara zo mu nzira yo kwihagarika. Iki cyatsi cyitwa time gikora n’ibindi byinshi, cyongera imbaraga mu mpagarike y’umuntu yose. Kera abantu bo mu Misiri babisigaga intumbi ngo zitabora nyuma byagaragaye ko ikiza indwara zo kubora mu ngingo z’umuntu.

- Time yica mikorobi y’igituntu - Ikiza gutobagurika umubiri, no kubyimbagirana bibanzirizwa no

kuribwa n’umugongo nk’uwa malariya, no kubyimba ururimo - Ikiza mugiga - Umusonga - Ibisebe byo mu muhogo.

Umurimo wa time ushingiye mu kwica imyanda iboneka mu - gifu no mu mara - mu myanya ishinzwe guhumeka - mu myanya ishinzwe kwihagarika - mu muhogo n’ururimi - n’imyanya ishinzwe ibyara.

Time yongera ingabo z’abasirikare bo mu mubiri, ikongera imbaraga mu mpagarike y’umuntu yose, ikongera ubuhanga no guha ubuzima intekerezo, ikiza indwara ziterwa n’amaraso agenda buhoro. Ikiza :

- umunaniro n’intege nke - itera gufata mu mutwe - ikiza kubura amahoro mu ntekerezo - itera gusinzira neza - irinda abantu kurakazwa n’ubusa - irinda umwuka mubi mu nda - itera imbarga imyanya inoza ibyo kurya - iboneza amara - itera kuryoherwa

ushobora kuyitogosda mu mazi meza, ukayirambika aharwaye, ikavura izi ndwara zikurikira :

- intandamyi - rubagimpande - umugongo - intakara - gucumbagira bitewe n’umutsi wo mu itako witwa nerf sciatique - time ikiza indwara yo kuribwa ibikanu, kenshi bigakunda guhengama

ukananirwa kwinyeganyeza.

Page 21: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

- Ikiza ibisebe byananiranye, ibisebe binyenya, n’ibihushi byifashe nk’ibiceri by’amafaranga bifata ku ntoki no mu mutwe

- Ikiza ubuheri cyangwa uwariwe n’īnda cyangwa imbaragasa - Iyo uyisize mu mutwe ibuza umusatsi gupfuka.

Reba uko ikoreshwa : a) Gutogosa udutwetwe twayo muri litiro y’amazi cyangwa ibiyiko 2 by’ifu

yayo, ukanywa ibirahuri 3 bitoya ku munsi, ukabikora igihe kirekire. b) Gutogosa nk’ubwa mbere bikamara umwanya munini, hagasigara

amazi make. Ayo mazi ukayajundika mu kanwa. Ariko litiro 1 ukayishyiramo ibiyiko 7 by’ifu ya time, ayo mazi ukayogesha mu kanwa, warangiza

c) Ugasoma andi ukayajudika iminota 5. ubikora igihe kirekire, ibi ni byo bishinzwe kuvura indwara zo mu kanwa no mu muhogo.

d) Gutogoteshza time ukiyuhagiza ibyatsi byayo cyangwa ugapfukira utwo twatsi ahakurya, ku mugongo, mu kiziba cy’inda, no ku ijosi.

N.B. : No ku muntu wese time iraklenewe, kuko yongera imbaraga z’inkingiramubiri.

- Gufata ikiyiko 1 cy’ifu ya time ugaterera mu mazi yahiye ari kubirindura, y’ikirahuri 1 ukavangamo ubuki. Bivura inkorora ya kokolishe ku bana. Ikiyiko 1 saa kumi n’ebyiri, ikindi saa yine, ikindi saa munani, ikindi saa kumi n’ebyiri. Ikiyiko kimwe nyuma y’amasaha 4 igihe kirekire.

- Time irinda umuntu kwandura indwara muri rusange, ndetse hamwe n’izo mu bihaha, hamwe n’izo mu ruhu. Time irinda kandi igasohora inyubakamubiri yo mu mara.

- Ikindi cyatsi gikora kuri iyi ndwara turangije ni kapusine, hakoreshejwe uburyo bwavuzwe haruguru.

9. Cystite : Iyi ndwara irangwa no kuribwa mu kiziba cy’inda, aharinganiye n’uruhago. Na yo iterwa n’udukoko tw’indwara duturutse inyuma y’umubiri. Ni indwara y’abagore cyane, ni nab o ikunda kubabaza cyane. Mwibuke ko uruhago (vessie) ari agafuka gato kabika amazi avuye mu mpyiko zombie. Gashobora kwihanganira amazi angina n’irobo ry’ikilo, ibyo ni ukuvuga ¼ cy’ikilo. Iyo uruhago rurwaye rukabyimba mu ruhande rwerekeye ku mugongo, umuntu arangwa no :

- kudara (konda) - gusaza vuba vuba - indwara z’imitsi no kwipfundikanya kwayo - kunanirwa kwihagarika - kumva umusonga mu kibuno - inakri zinuka cyangwa zisa nabi - kwihagarika ukaribwa cyangwa amashyira - kwihagarika amaraso igihe kirekire - kutitangira ugiye kwihagarika - kwihagarika buri kanya

Page 22: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

Uruhago rushobora no kurwara mu ruhande rwerekeye imbere. Bikarangwa no kumva uremerewe mu kiziba cvy’inda, ikibyimba cyo mu mukondo, kugabanyuka kw’imyanya ndangagitsina mu mpande zombi. Mu ruhande rw’abagore, ikiranga ko arwaye sisitite ni uko :

- ahorana isepfu - kunanirwa kwituma - imihango idashira y’igihe kirekire - kwihagarika inkari nkeya zivanzemo amaraso no kwituma kukaba uko - amaraso y’imibumbe igihe gisa n’imihango - guhorana imbeho imbere n’inyuma - cyangwa kutajya mu mihango - kutihagarika bihagije k’umugore ufite inda - kuribwa umaze kubyara

naho mu ruhande rw’abagabo : - bishobora kubabera intandaro yo kurwara indwara z’umugongo, - ibikanu, - kunanirwa imibonano, - bashobora kugira na bimwe mu bimenyetso bahuriyeho n’abagore

by’ubu burwayi. Uruhago rurwaye rwatuma ku bandu bose bagaragaraho ibi bikurikira :

gucika umugongo kwipfundikanya kw’ingingo, inyama zikabyimbagirana ibisebe byizanye integer nke mu bwenge kuribwa mu gituza, ukajya umira ukababara ubwenge buke kuribwa imitsi yo mu kiziba cy’inda kurwara imyanya y’igitsina gore ukarwara imiyoborantanga (trompes) kubabara mu rukenyerero mu mugongo

Ibi bishobora gutera : o kwihagarika kenshi cyangwa ntiwihagarike o imisokoro igashira mu bwonko bubigenewe

Imiti y’iyi ndwara ya sisitite : Gahunda yo kwivura iyi ndwara ihwanye n’iyi yagiye yandikwa ahandi :

- Gutogosa umusatsi w’ibigori - Inzuzi z’ibihaza

Ibyo kunywa bikwiriye umuntu urwaye iyi ndwara. Ibyo kurya byiza kandi bitetse neza, kurya ibyitwa :

navet, bimeze kandi bikozwe nka karoti fenuye (fénouil) igipapayi igitunguru cya puwaro

fenuye iribwa nk’igitunguru cya puwaro, ifite n’izindi ndwara irinda umuntu: yongera imbaraga mu bihaha itera ibyo kurya kunogerezwa vuba

Page 23: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

ivura inkorora, ubuhwima, ikiza integer nke mu myanya inoza ibyo kurya

ikiza impatwe yabaye akarande, ni ukuvuga yabase umuntu umwuka mwinshi mu gifu no mu mara ikawugabanya.

10. Urétrite : iyi ndwara irangwa no kuribwa umuyoboro uva mu ruhago usohora inkari hanze. Iyi ndwara ishobora kuvurwa n’urwiri hakurikijwe gahunda yasomwe haruguru ku nimero ya 8. amazi ashyushye ugashyira mu gitambaro ukarambika ku kiziba cy’inda no ku gishishiro.

11. Enurésie : kwihagarika aho uryamye mu buryo utazi. Kenshi biba ku bana no ku Bantu bkuru mu gihe basinziriye. Iyi ndwara ihangayikisha abantu benshi, ifite impamvu nyinshi zishobora kuyitera, ziruhije gusobanurwa.

– bishobora guterwa n’umugongo uteye nabi – indwara zo mu mazuru – inzoka zitwa oxyures – indwara zo mu myanya ndangabitisna impagarara zo mu ntekerezo – umura umeze nabi

Umuti ni - ukwicara mu mazi akonje akanya gato, - nyuma ygasiga ibumba mu kiziba cy’inda, rikahamara isaha imwe,

ukabikora iminsi 8 wikurikiranije. - Gutogotesha imbuto z’igishupuri ukazitogotesha mu mazi menshi,

ukicaramo iminota 10, gatatu mu cyumweru, igihe kirekire.

12. Incontinence urinaire : iyi ndwara ku bagore igaragazwa no kunanuka kwa nyababyeyi. Naho ku bagabo ni ukubyimba kw’imyanya yitwa prostate. Umugabo uyirwaye arangwa no kubura ubushake bw’imibonano.

Imiti ivura iyi ndwara n’iriya ivura n° 11 ni kimwe. N’ubwo havuzwe indwara nyinshi z’impyiko, hari n’izindi zitavuzwe. Ariko ibimenyetso biranga imimerere yayo yaravuzwe. Zimwe ni izi :

- Kanseri yo mu mpyiko n’iyo mu ruhago - Igituntu - Ibibyimba byo muri nyababyeyi

Dore ibiribwa bikenewe ku Bantu bafite impyiko zikora nabi : a) Umutonore urakenewe ku Bantu barwaye impyiko zitewe n’isukari

nyinshi mu maraso b) Persile irakenewe ku Bantu bakurikira : - babyimba ingingo z’umubiri zimwe na zimwe - umutima utera nabi - kutihagarika uko bikwiriye - impyiko zikora nabi - kutaryoherwa, n’amaraso make - ukirutse indwara cyangwa uhorana umunaniro - imihango y’abakobwa mike itagira gahunda kandi iryana.

Si byiza ko umugore utwite ayikoresha kenshi, agomba kuyikoresha rimwa na rimwe.

Page 24: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

c) Seleri irakenewe ku bantu bakurikira : - batihagarika neza - bafite imyanda mu mihore bakishimagura - babyimbye mu ngingo - baribwa n’imitsi - irakenewe ku barwaye umuriro - iyo ivanze na karoti n’inyanya n’indimu ihinduka ikiribwa cyiza cyo

kuruhura ubwonko kigatera gucya mu maso - ushobora gusekura ugashyiramo amazi ya litiro 1 ugakamuriramo

indimu zikarishye. Ukanywa igice cy’ikirahuri mu gitondo na saa sita.

Onyo na karoti zifatanije umurimo ku mpyiko. Zirakenewe ku bantu barwaye indwara zikururwa kandi zikazanwa n’umunyu wabaye mwinshi mu maraso. Byombi byongera vitamini mu maraso. Bigakiza izi ndwara :

- amaraso yihuta cyane mu mitsi - indwara y’umutima - kubyimbagirana kw’ingingo

Kuvurisha amazi menshi kandi utayanyoye kwicara mu mazi menshi cyangwa kuyakandagiramo, cyangwa ukayaryamamo, cyangwa ukarambika ahakurya igitambaro cyinitse mu mazi, bishobora kuvura indwara nyinshi.

Kwicara mu mazi ashyushye ku rugero rwiza : ayo mazi avura indwara zikurikira :

- kuribwa mu kzizba cy’inda hose - mu ruhago (vessie) - muri nyababyeyi (utérus) - mu kibuno (rectum) - ku bantu barwaye karizo (hémorroïdes) - imihango y’abakobwa idashyitse - indwara z’imitsi y’amaguru (nerf sciatique) - uburibwe buva mu itako bukagera mu ivi

ibi bishobora gukorwa mu minota 5 kugeza ku 10, rimwe mu munsi. Ibyiza ni ukubikora saa kumi n’imwe za nimugoroba. a) Kwicara mu mazi y’akazuyazi cyangwa akonje :

Ayo mazi na yo avura indwara zikurikira : - agabanya uburibwe mu mubiri, cyane cyane ku bahorana umubabaro - abadasinzira neza - iruba rirenze urugero - i mpagarara zo mu bwenge - abana bagira amahane kandi bakunda kurira - abana bafatwa n’umuriro uza gitunguro

Ku birebana n’indwara y’umuriro, bishobora kumara umwanya munini ariko bikozwe mbere y’uko umuriro uba mwinshi ngo utitize umurwayi.

Page 25: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

b) Kwinika igitambaro akonje ikindi mu mazi ashyushye : ugiye urambika ku mutwe w’umurwayi ukajya uguranura (ariko bikajya biguranurwa iminota 2 ishize) ; byakiza indwara zikurikira :

- ibicurane - grippe - inkorora - umuriro utwika uruhu : iseru, ubushita - indwara zo kubyimbagirana mu muhogo - amashamba (oreillons) - kuguranura ibitambaro ku mutwe biri mu mazi anyuranye akonje

n’ashyushye bihagarika indwara y’umuriro.

c) Gukandagiza mu mazi akonje ibirenge n’amaguru : Na byo bishobora gukiza indwara zikurikira :

- indwara yo kuribwa n’umutwe uhoraho - grippe - ibicurane bitera amazuru kuziba - umusonga

Ayo mazi ushobora kuyavangamo umunyu w’urugera ibiyiko 2 muri litiro y’amazi. Ibyo bishobora gukiza n’indwara zitwika uruhu, n’izitera amaraso kwibumbira mu ruhande rumwe n’imvune. N.B. : Naho kwiyuhagira amazi akonje cyangwa akazuyazi bikiza indwara zikurikira :

- byongera imbaraga, biruhura umubiri - biruhura abakunda gutonekara umubiri - bikomeza abafite amaraso akennye - bibuza amaraso kwibumbira hamwe n’indwara zo kubyimbagirana

hamwe n’ibibyimba bitameneka (bosse) - biruhura imitsi yumva y’abantu badasinzira - biruhura ubwonko burushye, kuko amazi akonje akura amaraso

yirunze mu mutwe abitewe no gukoresha intekerezo nyinshi, ayo maraso akongera gusubira mu myanya yavuyemo.

Amazi ni umugisha twahawe n’Imana. Ni cyo kinyobwa cya mbere cyagenewe kumara inyota abantu n’inyamaswa (Zaburi 104:10-12). Amazi ni yo atunganya ibimera. Igihe cy’imbabazi nikirangira, icyo Imana izabanza kwaka abantu ni amazi. (Ibyahishuwe 14:10; Yoweri 1:20). Dusoma mu gitabo cy’Inama ku mirire (Conseils sur la nutrition et les aliments), p. 503 amagambo akurikira « Amazi meza ni umugisha ku barwayi no ku bantu bazima. Uwo mugisha twawiherewe n’ijuru. Iyo uyakoresheje uko bikwiriye, ahesha amagara mazima. Ni ikinyobwa Imana yihereye abantu n’inyamaswa. Muyanywe mu buryo buhagije, afasha impagarike akayitera kurwanya indwara. » « Nzajya ndya ibyo kurya mbyitondeye, kugira ngo ne kwikoreza umubiri wanjye imitwaro y’imburamumaro, nzihatira kugirira abandi umwuka mwiza. Mu rwanjye ruhande nzishakira uko nakora imyotozo ahari umwuka mwiza. Ngomba kwiyuhagira buri gihe kandi nkanywa amazi meza aryoshye mfite ubwisanzure. » « Ibihumbi n’uduhumbagiza by’abantu byari gushobora kubaho no kurama ubu bamaze

Page 26: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

gupfa, benshi icyo babuze ni umwuka mwiza n’amazi meza y’umugisha. Iyo migisha yombi ni yo yagombaga kubahesha amagara mazima. Abo bantu iyo bareka bakazibukira ibiyobyabwenge, maze bakimenyereza gukorera imyitozo ahagaragara kandi hari umwuka mwiza, inzu zabo zikageramo umwuka mwiza mu gihe cy’urugaryi n’impeshyi, bagakoresha amazi nk’ikinyobwa kandi bakiyuhagira, bari guhinduka abanyamahirwe, kandi bakamererwa neza, aho kugira imibereho yo kugusha ishyano. »

- Amazi anyowe ashyushye asohora imyanda - Amazi avanzemo indimu avura rubagimpande, diyabete, yoza ikiziba

cy’inda - Amazi anyowe akonje aruhura umubiri - Amazi menshi anywerewe rimwe akiza umutwe ariko bigakorwa ku

rugero

Amazi aboneza umubiri wose anyuze mu koza ingingo neza. Atuma ingingo zikorana. Na yo afite inyozamubiri zitwa sels minéraux (imyunyu ngugu, imyunyu mwimerere). Dusoma mu Butumwa bwatoranijwe, vol. 2 ibi bikurikira : « Mu biremwa byoroheje Uwiteka yashyizemo imbaraga yo kurwanya indwara. Dushobora kubikoresha neza kandi twishingikirije ku Mana, tudahakanye kwizera kwacu, tukunguka amahirwe Imana yatwihereye ibinyujijemo, tukaba dukolranye na yo. Imana ishobora gukoresha amazi, umucyo w’izuba, ibyatsi yamejeje, maze igakiza indwara muri ubwo buryo, zagiye ziterwa no kwirengagiza amategeko y’ubuzima, cyangwa izazanywe n’impanuka. Dusabye Imana guha imigisha iyo miti ntitwaba tubuze kwizera. Ukwizera nyakuri kuzadutera gushima Imana yo yatwigishije uko twakoresha iyi migisha ikomeye ngo itugarurire imbaraga zo gutekereza n’iz’impagarike. » « Ni ngombwa gufata neza umubiri. Ubwo ni bwo buryo Imana yifuza kunyuramo, ngo ikorane nawe. Ni ngombwa ko umuntu amenya kuvura ubwonko, amagufwa hamwe n’imihore, gusobanukirwa impagarike yawe ni ingirakamaro cyane… Umuntu wese akwiriye kumenya kwivana mu kaga akoresheje uburyo bwe… Kuki abantu badasobanukiwe imiti mvajuru ? »

- « Kurambika ikintu gishyushye ahantu hakurya kirimo amazi cyangwa cyonyine ukajya uguranura n’igikonje,

- Kumenya ibyo kurya bikwiranye n’umurwayi, - Umuntu wese yakagombye kumenya icyo yakorera umurwayi, kandi

buri wese asabwa kugira icyo yakora mu gihe uburwayi bubonetse » (Ubutumwa bwatoranijwe, vol.2, p. 332)

Burya buri wese agomba kumenya kwivura, ni cyo gituma hari imigani ivuga ngo :

- Amaso y’undi ntakurebera umugeni - Ak’imuhana kaza imvura ihise - Ibiganza by’undi ntibikwakirira umugisha

Ni cyo gituma Bibiliya iduhishurira ko « Amavuta y’abanyabwenge ntacyo yamariye abakobwa b’abapfu ». Ni cyo gituma iyo amagara aterewe hejuru, umwe asama aye. Nimwige kwivura.

Page 27: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

INDWARA ZINYURANYE

Bitewe n’uko iyi mibiri yacu ihura n’ingorane zinyuranye, ibyo bituma indwara zifata abantu na zo ziza zinyuranye. Dutanze icyitegererezo, dore zimwe mu ndwara zinyuranye :

Akaga gaterwa no kudakoresha umubiri

Ubusanzwe abantu benshi ntabwo basobanukiwe n’imvugo « kumererwa neza ». Bamwe bati « Uwahora yiyicariye hamwe, akarya, akaryama, yaba afite amahirwe. » Oya : ukko ni ukwishuka bikabije. Uyu mubiri wacu ugizwe, wubakwa kandi ukanasanwa n’umuvuduko w’amaraso utemba mu mitsi minini (artères) no mu dutsi duto (vaisseaux). Ayo maraso iyo yihuta ku rugero rugenwe kandi akaba afite intungamubir zihagije, ashobora kurangiza amakene yose y’umubiri. Mu birebana n’umuvuduko w’amaraso, hakenewe umubiri ukora imyitozo, n’ibyo kurya bifite ibivumbikisho, n’intekerezo nziza.

Akamaro ko gukoresha umubiri imyotozo Imyitozo ikorewe ahantu heza hari umwuka mwiza, bituma

umwuka mwiza ugera mu bwonko. Kandi ubwonko kugira ngo butere imbere, bukeneye ubujijuke n’imirimo y’amaboko. Iyo umubiri ukora imyitozo, amaraso yinjira neza mu bwonko n’umwuka mwiza wotwa okisijeni (oxygène), kandi ayo maraso agera mu bwonko afite intungamubiri zihagije.

Umubiri ukeneye imirimo y’umubiri n’iy’intekerezo. Iyo umubiri udakoze neza imyitozo ikwiriye kuva mu bwana kugeza mu bukuru, indwara zidahuje amazina n’uburyane zishobora gufata impagarike y’umuntu. Zimwe muri izo ndwara ni izi : 1. Ostéoporose (indwara y’amagufwa) : umubiri udakora imyitozo ihagije

ushobora kurwara indwara zo mu magufwa. Ibimenyetso biyiranga ni ibi : iyi ndwara ikunda gufata mu magufwa maremare yo mu mubiri.

- Uburibwe bukabije bwo mu magufwa n’umuriro mwinshi wihinduranya buri kanya

- Amaraso yibumbiye hamwe bikagaragazwa no gutonekara k’umubiri bitewe no kwirundanya kw’amaraso yananiwe gusubira mu murimo wayo.

- Gukengerana k’umubiri n’umuriro w’ikirenga mu ngingo z’ihuriro ry’amagufwa, uruhu rugahinduka ukundi, kandi hakabaho ibibyimba bibunga mu mubiri

- Kubyimba no guhinamarara kw’amagufwa - Uko kubyimba gukurikirwa no kuvamo amashyira

2. Atrophie musculaire (kunyunyuka kw’imihore) : iyo umubiri ubuze intugamubiri ushobora kunyunyuka inyama zinyuranye, nk’umwijima, impyiko, ubwonko, amagufwa n’imisokoro yo mu magufwa, kugabanuka kw’imitsi y’amaso, bigatera ubuhumyi. Iyo umubiri utaye ubunini bwawugenewe cyangwa ukazimiza ibiro byawo, habaho uburibwe bunyuranye butagira isuzumiro.

Page 28: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

3. perte de fléxibilité (kunanirwa guhina ingingo cyangwa wahina ukababara)

4. dégénerescence cardio-vasculaire (kwangirika k’udutsi duto tw’umutima)

hariho uburyo bwinshi bwo kwangirika. Umuntu ashobora kwangirika abitewe n’impamvu nyinshi :

- Kurwara igihe kirekire utagira icyo ukora - Kugira kanseri - Kunywa inzoga cyane - Kurwara malariya - Indwara z’ibyuririzi - Igituntu - Indwara zo mu ntekerezo n’izo gutekereza ubukene - Kuvuga bikuruhije - Guhekenya amenyo nijoro asinziriye - Kugarura ibyo kurya mu kanwa, no gukunda kuruka - Gutinda kujya mu mihango y’abakobwa kandi igihe cy’imyaka

cyarageze - Abahungu bo batinda kugaragaza ibimenyetso bya kigabo, ijwi

ntiryiyongera, ubwanwa butinda kugaragara, imyanya ndangagitsina ikaba mito,

- Ikindi kiranga kononekara ni ukubaho udakeneye imibonano mpuzabitsina no kutumva neza kw’amatwi

- Kutareba neza (myopie) - Kutaryoherwa (manque d’appetit) - Gahunda mbi mu myanya ibyara - Kudahumurirwa - Kwihagarika bigoranye n’ubugumba - Iyo kwangirika kugeze mu bwonko, hariho byinshi bigaragara :

imyifatire miubi itera nyirayo kugawa, impagarike n’ubwenge bikora nabi, ubugoryi n’ubutandame, kugira imibereho idahanwa, guhakana ibyo wakoze no guhisha imigambi yawe kandi aho ibikorwa byayigaragaje.

INGORANE MU MYANYA ISHINZWE GUHUMEKA (PROBLEMES RESPIRATOIRES)

Iyo habonetse ibibazo mu nzira zishinzwe guhumeka, ikibiranga ni ibi bikurikira :

- guhumeka nabi - gukorora ukababara - umusonga - ubuhwima (asthme) - gusarara - kugira impumu nyinshi - gucira amaraso utarwaye igituntu

Page 29: Tumenye kwivura dukoresheje ibimera Imana yaremyeibitabo.indirimbo.net/Tumenye_Kwivura_2.pdf · -Ibinyamavuta bishyushya umubiri : inzuzi, amavuta ya elayo, sezame, amavuta ya soya,

GUKORA NABI NO KWIPFUNDIKANYA KW’AMARA N’URUHAGO (ALTERATIONS DES FONCTIONS DES INTESTINS ET DE LA VESSIE)

Iyi ndwara irangwa n’imbaraga nke z’amara zigatuma amara yuzuramo imyanda ikagera no mu ruhago. Abayafite bashobora kuribwa mu nda no mu ruhago, umutwe uremereye buri gihe.

IBISEBE BYO KU RUHU (ULCERES DE LA PEAU)

Ibi bisebe binyenya bikazana n’amashyira, bidakira vuba bikunda kwizana byitwa IBIMUNGU. Bishobora kuboneka aho ari ho hose.

Izi ndwara zimaze kuvugwa aha zizanwa n’amaraso ahora akonje, aho abantu bahora bipfumbase, imibereho idakoresha umubiri, guhora wiyicariye, kubuza abana gukina imikino ibakwiriye, nko kwiruka, gusimbuka, gukora, kugenda ku igare. Ni yo mpamvu indwara nyinshi abaganga bategeka abarwayi gukora uturimo bashoboye n’abasaza kugendagenda, n’abafite imodoka kugendesha amaguru, guhumeka umwuka mwinshi buri gitondo.

N.B. : Ni cyo gituma mu miti Imana yatugeneye, harimo no gukoresha ibinyita by’ingingo zacu.