16
Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017 Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl[email protected] [email protected] Web: imenanews.com Ikinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore No 22 Ugushyingo, 2017 Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw Africa Day of Information celebrated as Rwanda holds the 9th National Media dialogue College Fondasiyo Sina Gérard ibaye Ubukombe Abanyarwanda basabwe guhagurukira u Bufaransa bushinja ubwicanyi Gen Kabarebe

Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

  • Upload
    others

  • View
    5

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

1 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

No 22 Ugushyingo, 2017 Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw

Africa Day of Information celebrated as Rwanda holds the

9th National Media dialogue

College Fondasiyo Sina Gérard ibaye Ubukombe

Abanyarwanda basabwe guhagurukira u Bufaransa

bushinja ubwicanyi Gen Kabarebe

Page 2: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

2 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

News

Africa Day of Information celebrated as Rwanda holds the 9th National

Media dialogue

Minister of Foreign Affairs, Louise Mushikiwabo. (Photo/Imena)

Rwanda and the media fraternity celebrated the Africa day of

information at the same time hosting the 9th National media dialogue on 7th November, 2017 at Kigali Serena Hotel. This year’s media dialogue coincided with celebrations of Africa Day of Information and the Annual Development Journalism Awards.

The National Media Dialogue is an annual event organized to discuss opportunities and challenges facing media in Rwanda in order to undertake strategic measures to address them.

Themed “Positioning African Media in the digital era”, this year dialogue seeks to address challenges faced by media not only in Rwanda but also on the African continent.

In his opening remarks the One UN resident coordinator Mr. Fodey Ndiaye he acknowledged the continued will of the government of Rwanda with development partners in fostering the vibrant and strong growing media. He stressed the need of continuity since the strong media is enshrined in the 16th pillar of the Millennium Development goals as a key to good governance and accountability of the governments through transparency.

The African Union representative Ms Leslie Racher asked the media to play the big role in educating the public about the Africa’s Vision 63 if we are to achieve the dream.

Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa being United because Rwanda believed in one Africa, he also thanked the large numbers of entries

which where more than double from last years edition.

The Minister of Foreign Affairs Cooperation and EAC affairs articulated in her remarks on behalf of the governments of Rwanda, that they will continue to support the growth of a strong vibrant and professional media.

Since last year, Rwanda has taken the lead in celebrating Africa Day of Information in order to encourage other African countries and journalists to tell the African story in its real context.

In the context of Africa Day of Information, local media experts and invited foreign African delegates discussed the state of Africa’s media

in the digital era, challenges and strategies to overcome them. Key issues discussions revolved around the main themes including fake news, regulation of online news platforms, media business models, media training and practice for future journalism.

Among renowned speakers in the dialogue are; Ms Leslie Racher, Director for Information and Communication in African Union Commission, Mr Constant Nemale, CEO Africa24, Ms Lydia Gachungi, Regional Communication Expert on Safety of Journalists and Media Development, UNESCO Regional Office for Eastern Africa and Mr.

Wangethi Mwangi, CEO Africa Media Initiative. Local experts, researchers, investors, media managers and other experienced media practitioners will join them in the discussions.

In the evening members

of the press who submitted their entries are supposed to be rewarded by being best performers in different categories, the event will be graced by a dinner gala.

- Jean B. Kayitare

The CEO of Rwanda Governance Board, Prof. Shyaka Anastase. (Photo/Imena)

Participants and stakeholders during the event. (Photo/Imena)

The Delegates take a group photo. (Photo/Imena)

Page 3: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

3 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

Ijambo ry’ibanze

COMITE DE REDACTIONPROPRIETAIRE &DIRECTEUR DE PUBLICATION: Florence UwamariyaUmwanditsi Mukuru: Mutesa BernardAbanyamakuru: Gasirikare Yves, Nadine, BonetteTel: +250789799834/ 0788790294Email: [email protected] [email protected]/

[email protected]

Web: imenanews.com

Jeannette Kagame- Kurwanya kanseri bisaba ubuhanga

Ubujurire bwabo kwa Rwigara bwasubitswe

Madame Jeannette Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya African Organisation for Research and Training in Cancer yavuze ko kurwanya kanseri muri Afurika bishoboka ariko bisaba kubanza kumenya ukuri kw’ibikenewe.

African Organisation for Research and Training In Cancer (AORTIC) ni umuryango utegamiye kuri Leta uharanira guteza imbere ubuvuzi n’ubwirinzi bwa kanseri muri Afurika.

Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya kanseri muri Afurika bisaba kubaza kureba neza ukuri kw’aho Afurika ihagaze kugeza ubu n’ibikibura muri uru rugamba.

Ati “Twaba turi kubaka neza ubushobozi mu bihugu byacu kugira ngo dufashe abanyabumenyi bacu gushakisha ibisubizo ku mbogamizi z’ubuzima zikomeye? Twaba se turi gushyiraho inzego zikenewe mu gufasha abashakashatsi bashya kandi bato muri Afurika bazita by’umwihariko ku kibazo cya kanseri?”

Yashimiye AORTIC ko hari intambwe imaze gutera mu guha agaciro amahugurwa ku batanga serivisi z’ubuzima, ndetse n’ubushakashatsi mu bijyanye no gupima kanseri.

Ati “Ni ahacu gufata izo ngamba tukazinjiza mu mikorere itandukanye dusanganywe.”

Madame Jeannette Kagame avuga ko u Rwanda na rwo rutasigaye inyuma aho rukora ibishoboka byose kugira ngo ruteze imbere ireme ry’ubuzima mu muryango, ndetse ko by’umwihariko urugamba rwo kurwanya kanseri rukomeza kujya imbere.

Guhera umwaka utaha ikigo cya radiotherapy mu bitaro bya Gisirikari i Kanombe kizajya giha abarwayi ba kanseri ubuvuzi butandukanye bwa kanseri.

- Ubwanditsi

Urubanza rw’ubujurire bwa Diane Rwigara n’umubyeyi umubyara Adeline Mukangemanyi rwasubitswe ku mpamvu zuko ababuranyi batari biteguye kuburana uyu munsi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo, nibwo Diane Rwigara yagejejwe imbere y’urukiko rukuru kugirango aburane ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yuko we na Nyina urukiko rwisumbuye rwabakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bagahita bajurira.

Gusa Adeline Mukangemanyi we ntiyagaragaye mu rukiko uyu munsi kubera ko yari arwaye ahubwo haje umwunganizi we Me Gatera Gashabana.

Ku rundi ruhande, umwunganizi wa Diane

Rwigara Me Buhuru Pierre Celestin na we ntiyabonetse ngo yunganire umukiriya we.

Diane mu rukiko yavuze ko umwunganizi we babonanye ejo hashize (kuri uyu wa Mbere) akamubwira ko afite urundi rubanza kuko ngo ntibari bazi ko baburana uyu munsi. Diane ngo yahawe urutonde rw’amazina y’abafunze bari bwitabire iburana uyu munsi atamenyeshejwe ko aza kuburana.

Me Gashabana wunganiraga Mukangemanyi utari uhari yasabye ko urubanza rwimurwa bagahabwa undi munsi, ndetse Diane Rwigara na we asaba ko urubanza rusubikwa akazaburana yunganiwe.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwavuze ko Me Buhuru

akwiye gufatirwa ibihano kuko ataje mu iburanisha kandi yari yabimenyeshejwe. Ngo kuvuga ko afite urundi rubanza byasabaga kwandikira urukiko akarumenyesha impamvu ze zo kutaboneka kandi ntabyo yakoze.

Urukiko mu bushishozi bwarwo rwasanze Adeline Mukangemanyi atagomba kuburana adahari ruvuga ko azongera agahamagazwa. Urukiko kandi rwasanze Diane Rwigara na we atagomba kuburana atunganiwe kandi yabisabye bikaba biri no mu burenganzira ahabwa n’amategeko.

Kubera izi mpamvu, urukiko rwanzuye ko iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe mu gitondo cyo kuwa 16 Ugushyingo 2017.

- Mutesa Bernard

Diane Rwigara ava murukiko. (Photo/Imena)

Page 4: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

4 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IYOBOKAMANA

Messenger gospel church: Igiterane cyahuruje imbaga y’abantu

Mu karere ka Gasabo ahaherereye

umurenge wa kinyinya mu gasantire bita ibereshi ku italiki 4-5 bashoreje igiterane cy’ivugabutumwa yivuga guhinduka mu myitwarire.

Icyo giterane cya yobowe na pasiteri Muhawenimana Ephrem wo muriryo torero messenger gospel church aho yagize ati"impamvu nashinze ururusengero nuko ari Imana yabibwiye ninayo mpamvu nahisemo kurushinga muri iyi santire ntuyemo kugira ngo nzabanze bwirize abaturanyi bajye mboneno kuzajyana ahandi ubutumwa imana yampaye niyo mpamvu nateguye ikigiterane kugira ngo ndebe ko Hari nabandi bakemera umwami numukiza nahisemo no kubabwira ijambo ry'imana na n’abahamagariye abahanzi bakunzwe kugira ngo haze abantu benshi "

Emmanuel Itangishaka

uzwi ku izina rya nzabasiribanga n’umwe mu bahanzi bari bitabiriye icyo giterane nawe yagize icy' abwira ko itangazamakuru N'umuhanzi uzwi ku izina nzabasiribanga banyitiriye indirimbo yajye nasohoye igakundwa kuko yari irimo ubutumwa buryoheye amatwi.

Pasiteri Muhawenimana Ephem yakomeje agaragaza uruhare rwabo bahanzi nicya tumwe abatumira avugako abahanzi arabantu buzuzanya umunsi ku munsi kuko iyo baririmbiye abafite ibibazo mu mitima yabo irabohoka niyo mpamvu nki torero rigikura ritaramenyekana twifashisha abahanzi kugira ngo aba kirisito baze ari benshi.

Florence nawe n’umwe mu bahanzi baribitabiriye icyo giterane uzwi ku ndirimbo ,yarahabaye Mana iyo ndirimbo ngo yayihimbiye igihe yari ari mu bibazo byiwe n'umuryango we arasenga imana irahamubera ni

muri urwo rwego nawe adahwema kuvuga ineza y'imana yamugiriye icyo gihe akaba riyo mpamvu yabicishije mu ndirimbo abisangiza buri bakirisitu Bose anasaba ko buri muntu akwiye kwegera imana ikamukemurira ibibazo nkuko nayo yamukemuriye ibye atabikekaga.

- Ubwanditsi Imena

Pasiteri Muhawenimana Ephrem. (Photo/Imena)

Emmanuel Itangishaka. (Photo/Imena)

Florence. (Photo/Imena)Abitabiriye icyo giterane. (Photo/Imena)

Page 5: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

5 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

Gisagara: kwitabira amatsinda bituma barasa ku ntego

UBUKUNGU

Mu karere ka Gisagara, abagore baho biyemeje kwiteza imbere bibumbira mu matsinda. Bakaba bashobora no gutunga ingo zabo mu rwego rwo kwigira, bunganira abagabo babo.

Mu Karere Ka Gisagara Muntara y’amajyepfo abayobozi binzego zibanze nibo bafata iyambere begera abaturage murwego rwokubaganiriza uburyo bateza imbere akarere kabo.

Nkuko byavuzwe na Mayor w’Akarere Ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, agaragaza ko abagore bamaze kurenga abagabo. Yagize ati ‘’impungenge dufite ni uko

ubu abagore basigaye barusha abagabo gukora kuko bibumbira mu matsinda, bakabasha kurasa ku ntego. Yakomeje avuga ko ubuyobozi busigaye bwigisha abagabo kugirango nabo bakore nk’abagore.

Dusabimana Violette wo mu mudugudu wa Ndora, Akagari ka Gisagara mu Murenge wa

Ndora yavuze ku bijyanye n’iterambere ry’umugore wo mu cyaro. Yagize ati.’’abayobozi b’inzego z’ibanze badukanguriye kwiyubaka twibumbira mu matsinda; none ubu haraho twavuye hari n’aho tugeze. Yakomeje avuga ko ibyo byose byakorwaga bataragira ubushobozi. Kubera guhurira

Page 1 ifite amabara ku gifuniko 400,000 Frw

Page 1 Ifite amabara ku mpapuro hagati 300,000 Frw

Page 1 idafite amabara 300,000 Frw

Page 1/2 ifite amabara 200,000 Frw

Page 1/2 idafite amabara 150,000 Frw

Marketing: Tel: +250-0788442058

Ibiciro byo kwamamaza muri Journal Imena

mu mugoroba w’ababyeyi, babona umwanya wo kungurana ibitekerezo, bakamenya ufite ikibazo bakamufasha. Ibikandi bigaragazwa n’ibikorwa by’ingenzi bamaze kwigezaho kuko bashobora ubwisungane mu kwivuza bataarindiriye abagabo babo.

Kanyandakwe Alphonse utuye muri uwo mudugudu avuga ko abagore bo Mu Murenge Ndora arindashyikirwa

mubikorwa no mumyitwarire. Yagize ati’’ Abagore bacu nta kintu bakibaza abagabo ndetse ahanini nibo batunze ingo zabo kuko ari babarizwaho amafaranga.

Ibi byashimangiwe ba Meya wavuze ko mu kwibumbira mu matsinda, abagore ubabonana isuku ndetse bakarasa no ku ntego utasanga ahandi.

Florence Uwamaliya

Dusabimana Violette. (Photo/Imena)

Bamwe mu baba mu kibina. (Photo/Imena)

Page 6: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

6 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUKUNGU UBUHINZI

Huye: abaturage ubuhinzi nibwo bubatunzeMu murenge wa

Mbazi mu Kagari ka Gatobotobo hari

igishanga bakunze guhinga umuceri, n’ibigori baravuga ko umwero w’ibigori kuri ubu wagabanyutse.

Nk’uko byagarutseho na Goronome ushinzwe icyo gishanga Nkusi Eduwari ukurikirana ubuhinzi bukorerwa muri icyo gishanga, yagize ati « Iki gishanga cyeramo umuceli, n’ibigori ariko ubu kuri uyu mwero nta musaruro w’ibigori wagaragaye bisa nk’ibyarubye, ariko umuceri kuri ubu weze ku rugero rushimishije. » Yakomeje agira ati ’’nta byoni byigeze bigararagara kuri ubu mu muceri niyo mpamvu wo utarumbye.

Nyinawumuntu Clemantine uturiye icyo gishanga cya Mbazi ni umuhinzi w’umuceri n’ibigori. Yatangarije uko ibihe by’ihinga byagiye bibasigira ubukire mu isarura ry’umuceri. Yakomeje

agira ati ’’umuceri twejeje umwaka ushize wari uhagije, twabonye abashoramari bakaza bakawujyana bityo bakadusigira amafaranga ahagije nta gihombo twigeze duhura nacyo. nkuko

TESU : Gukangurira abanyeshuri kwiga ubumenyi ngiroAmashuri yigisha ubumenyi

ngiro muri Huye n’ikite-gererezo aho usanga abanyeshuri bamwe babura imyanya kubera ubwinshi bw’ababyitabira.

Bizimana Zirarema, umwarimu ushinzwe amasomo muri G.S.Parents yavuze ko abanyeshuri biga mu kigo ni benshi bagera kuri 400 ariko abiga mu ishami rya Eregitoronike na kominikasiyo barangije umwaka ushize bagera kuri 38 ariko abatsinze ni 36 ku kigereranyo cya 97%.

Kamariza Yvonne ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 w’icyiciro cya nyuma gisoza umwaka w’amashuri akaba yiga mu ishami ry’itumanaho yagize ati ’’Twiga neza kandi dufite ibikoresho bihagije ariko ubu turi kwitegura ibizamini by’ubumenyi ngiro bizatangira ku itariki 20 nzeri 2017 bisoza umwaka ». Yakomeje agira ati ’’Kuri ubu dufite ubwoba kuko tutarabona aho tuzakorera sitaje kandi ariho tuba dutegereje amanota meza azabasha kutuzamura mu bindi ».

Gatabazi Eliyezeri nawe ni umunyeshuri wiga mu mwaka 4 wa Eregitoronike avuga ku miterere y’ikigo ku bijyanye n’imirire itabanogeye ndetse

n’isuku idahagije ; yagarutse ku gikoma bahabwa sayine aho kugifata mu gitondo we ngo akabona bibabangamira kuko bajya kugifata bishwe n’inzara kandi baba bazindutse ntacyo bashyize mu nda, naho isuku abona ari ubwinshi bw’abanyeshuri batabasha kuyikora aho barara bigatuma bamwe muribo bahura nikibazo kibiheri.

Bizimana Zirarema umwarimu ushinzwe amasomo muri icyo

kigo yagarutse ku bijyanye n’inzara abanyeshuri bavuga, yagize ati « Njye simbibonamo nk’inzara kuko ibyo turiye nabo nibyo barya kandi bafata ifunguro rya mu gitondo 10h00 natwe nibwo turifata wenda nuko barifata amasaha yigiye hejuru kuko baba babyutse kare basubira mu masomo yabo, bityo bigatuma bananirwa bikabatera gusonza kandi n’abigiye hejuru ntibakunda kunywa igikoma aricyo

tubategurira kugira ngo bagire imbaraga, ahubwo bakigira muri kantine njye mbona ariyo mpamvu bavuga ko hari ikibazo cy’inzara ikindi abanyeshuri ubwabo bitoreyemo ababahagarariye mu bijyanye n’imirire bajya kubarebera ko babatunganyirije ifunguro ryabo ryuzuye kuko bagira amagarama bariraho bagenwe ».

Ubwanditsi Imena

abahinga mu nkuka bahinze ibigori bakarubya, ariko ubu dufite icyize ko uyu mwaka tuzeza ku kigero gishimishije ». Ibi kandi byagarutsweho na Nkusi Eduwari Goronome w’icyo gishanga avuga

ku bijyendanye n’uyu mwero ko nta byonnyi byigeze bigaragara bityo bakabibonamo amahirwe yuko abahinzi bahinga aho bazabona umusaruro uhagije.

- Mutesa Bernard

Bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi i Huye. (Photo/Imena)

Page 7: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

7 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

Abanyarwanda basabwe guhagurukira u Bufaransa

bushinja ubwicanyi Gen KabarebeAmashyaka PSR na UDPR

aravuga ko bikwiye ko Abanyarwanda bahaguruka

bakamagana u Bufaransa bukomeje umugambi wo “kudupfobereza amateka” no “guca umutwe u Rwanda.”

Ibi biravugwa nyuma y’aho umucamanza w’Umufaransa ahamagaje Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ngo yisobanure ku byaha ashinjwa byo kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

James Munyandinda bivugwa ko yiyita Jackson Munyeragwe ku mbuga nkoranyambaga, ni we mutangabuhamya mushya ushinja Gen Kabarebe.

Amashyaka PSR na UDPR avuga ko Munyandinda mu myaka ishize yagiye agaragara nk’Umunyamabanga Mukuru w’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda witwa RPRK (Rwanda Protocol for a Rwanda kingdom) washinzwe mu mwaka wa 2007.

Munyandinda mu mwaka wa 2008 ubwo yari afite ipeti rya Sergent mu Gisirikari cy’u Rwanda, ngo yoherejwe na MINADEF kwiga mu Bwongereza, arangije amasomo ntiyagaruka, yiyunga ku

barwanya Leta.Hon. Rucibigango yavuze ko undi

mushakashatsi w’Umufaransa witwa Michel Sitbon yaje kugaragaza ko Etienne ari izina ry’agakingirizo (pseudonyme) ryahawe umusirikare

mu by’ukuri witwa Pascal Estreveda mu rwego rwo kwirinda ko yavumburwa. Uyu Pascal Estreveda ngo ni umuhanga mu kurasa ibisasu (balistique).

Kandi yasubiyemo avuga ko badashaka Abanyarwanda bajya mu mihanda ngo bigaragambye nk’uko bigenda ahandi, gusa asabe Abanyarwanda guhaguruka bakavuga ukuri bakoreshaje inzira zose zishoboka.

Ati “Ntabwo dushaka ko twiha umuhanda, tugatwika amapine twamagana Abafaransa si ibyo dushaka, icyo dushaka ni uko uku kuri mukuvuga.”

Mu gihe Trévidic na Nathalie bari hafi gupfundikira urubanza kw’ihanurwa ry’iyo ndege, ni bwo Munyandinda yababwiye ko azi neza ko Gen Kabarebe yagize uruhare mu ihanurwa ryayo.

Gushyingo 2008.Icyo gihe imbaga

y’Abanyarwanda mu gihugu hose yagiye mu mihanda yamagana ifungwa ry’uyu mugore, abandi bigaragambiriza kuri Ambasade y’Abadage i Kigali.

Umunyamakuru yabajije niba Abanyarwanda ubu basabwa kwamagana Abafaransa nk’uko babigenje icyo gihe, umuyobozi w’ishyaka UDPR, Pie Nizeyimana, amusubiza ko ari ko bikwiye kugenda.

Yunzemo ati “Iyo rero ushaka kwandagaza umuntu wahagaritse Jenoside, akaduha amahoro, akaduha umutekano dufite uyu nguyu mureba hose, agatuma u Rwanda rugera aho rugeze mu ruhando mpuzamahanga, bagashaka kurusebya hejuru y’ubuhamya bwa Munyandinda, Ruzibiza, Ruyenzi, icyo ndumva ari icyo nakivugaho n’abandi tugomba kubyamagana nk’abanyarwanda.”

Iki ni ikintu PSR na UDPR bavuga ko gikwiye kwamaganwa n’abanyarwanda nk’uko byagenze mu Gushyingo 2008 ubwo Lt Col Rose Kabuye yafatirwaga mu Budage mu

Kuri Rucibigango, “gusubiza inyuma urubanza kandi rwari rugiye gusozwa hari icyo byari bigamije: babisubije inyuma kuko Perezida Kagame yatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.”

Yunzemo ati “Babisubije inyuma kugira ngo Perezida Kagame ate agaciro mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.”

Nizeyimana Pie uyobora ishyaka UDPR riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, yibanze ku cyo yise “kunyuranya kw’abatangabuhamya” bashinja ingabo zahoze ari iza RPF mu rupfu rwa Habyarimana.

Mu buryo bweruye, yavuze ko PSR na UDPR banzuye kuzamura ijwi rirenga ryamagana agasuzuguro k’ibihugu byumva ko bihatse ibindi bihugu.”

-Uwamaliya Florence

Abayobozi bakuru ba’amashyaka PSR na UDPR. (Photo/ Imena)

Perezida wa PSR Hon. Rucibigango . (Photo/ Imena)

Perezida wa UDPR, Nizeyimana Pie . (Photo/Imena)Bamwe mu banyamakuru bitabiriye . (Photo/Imena)

Page 8: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

8 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

College Fondasiyo Sina Gérard ibaye Ubukombe

College Fondasiyo Sina Gérard ni ishuri rifite icyic-

aro cyaryo mu Akarereka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, ahasanzwe hafite izina ryihariye amateka meza bitewe n’impinduka zaturutse mu bitekerezo by’umushoramari Sina Gérard, kubufatanye n’abaturage bose batuye ahakikije ibikorwa bye, arinaho havuye inkomo-koyo guhamya ko “Byose ari kuri Nyirangarama”.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa kandi byivugira by’umugabo ufatwa nk’icyitegererezo mu Igihugu hose, mu karere ndetse na henshi ku Isi, ariwe Sina Gérard (En-trepriseUrwibutsoNyiran-garama) nibyo byavuyemo igitekerezo cyo gutangiza urwego rw’amashuri ruri-mo iry’isumbuye (College FondationSina Gérard) rimaze kuba ubukombe, ahoTariki 29 Ukwakira 2017 hizihijwe isabukuru y’imyaka icumi rimaze riha ubumenyi butajorwa, abagize amahirwe yo kuhi-gira amasomo yabo mu byiciro bitandukanye.

Muri ibi birori byabim-buriwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Muse-nyeri wa Diyosezi Ga-tolika ya Ruhengeri mu ntaray’Amajyaruguru Mgr Vincent Harorimana, yibukije imbaga yabarib-ateraniye kwizihiza iyi sabukuru umuco mwiza wo guharanira kurangwa no gukora ibyiza, maze buri wese akaza biheraho ndetse akagira n’uruhare mu gushishikariza abandi kuzabikomeza, bityo bikaba uruhererekane rw’ibyiza gusa, ndetse hakabaho guharanira ko n’abakene batera imbere, nkuko Imana Umurenyi wa twese abitwifuzaho.Mu ijambo rye Sina Gé-rard yagaragaje uburyo yishimira ibimaze kuger-

waho by’umwihariko muri irishuri, kimwe n’ibindibikorwa byose, ana-hamya ko hadashidikanywa ku kamaro kaninibifitiye abaturage muri rusange.Yagize ati“ Nishimira icyer-ekezo irishuri ryerekezamo kuko usanga ari igisubizo ku banyarwanda,kandi bikaba mu ntero aho, Umukuru

w’Igihugu atwigisha ati niba ufite uruganda, uka-gira ibikorwa, abagukikije geragezaku bafasha, kuko uko ubafasha banakubera isoko, kandi ukanacyemura n’ikibazo cy’ubukene, ejo hazaza ugasanga abanyar-wanda mu rwego bahuriyeho biyubatse, kandi arina ko kubaka igihugu”.

Rimwe mu ishuri bigiramo abanyeshuri. (Photo/Imena) Mgr Vincent Harorimana niwe wafunguye igitambo cya misa. (Photo/Imena)

Ababyinyi bo muri kiliziya. (Photo/Imena)

Nsengiyumva Irenée akaba umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigocy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro. (Photo/Imena)

Sina Gerard n’umufasha we bakata umugati na Mgr. (Photo/Imena)

Batambagiza Isakrameno. (Photo/Imena)

Page 9: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

9 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

College Fondasiyo Sina Gérard ibaye Ubukombe

Sina Gérard yatangarije imbaga y’abaribitabiriye ibirori ko ashingiye ku cyizere n’ubufatanye bw’ababyeyi bafashe iyambere bakarerera abana babo muri Fon-dasiyo yatangije, nde-tse n’abandi bafatan-yabikorwa mu birebana n’uburezi, ntakabuza ko na Kaminuza(University) mu gihe cyavuba izaba ibagezeho iri mu bikorwa byiyongera ku byari bisan-zwe.Yashimangiye ibi abiher-eye ku bifatika biri muri zimwe mu ntego za En-trepriseUrwibutso, ahanin izirimo kuba buri mwaka hari agashya kagomba kuboneka, avuga ko mu bitegerejweharimo na kaminuza.

Yashimye uruhare rw’abarimu afite mu gutanga ubumenyi ndetse n’abanyeshuri babasha kumva neza bagatsinda amasomo bahabwa, aha akemeza ko ari bimwe mubyashingirwaho bagahabwa amahirwe yo kongererwa ingamba zihamye mu myigire yabo harimo no gushingirwa kaminuza, bityo hakaza-boneka abantu babahanga bakenewe, bafite ububasha bwo gukora kinyamwuga ibyo babifuzaho.

Fondasiyo Sina Gérard mu rwego rw’uburezi bafite mu nshingano abanyeshuri bagera ku 1200 babarizwa mu byiciro bitandu-kanye birimo: Amashuri makuru,abanza ndetse n’amashuri y’incuke.Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Ny-irangarama bamazekuba inzobere mu gukora ibintu bitandukanye harimo gu-kora imitobe na konfitire mu mbuto zinyuranye, imigati, amandazi n’ibindi biribwa byiganjemo ibiko-moka ku ifarini, hari abiga ubuhinzi bafite ubumenyi mu gutubura imbuto zitan-

dukanye aho usanga bifashi-sha tumwe mu turimashuri mu kunononsora ibyo biga, hakaba n’abiga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo bamaze gusobanukirwa neza ibyerekeye gutera intanga amatungo yose, kubyaza amatungo, kuya kona, ha-kiyongeraho no kuyakorera ubutabazi burimo kuya baga no kudoda ibikomere byayo igihe biri ngombwa.

Mu rwego rwokugaragaza ndetse no kwishimira ubu-menyi abanyeshuri biga mu ri Fondasiyo Sina Gérard ba-habwa , mu birori byo kwizi-hiza isabukuru kandi bamu-ritse umusaruro w’amasomo

bahawe,arimo ubuhinzi bu-kozwe neza, ubworozi, ha-kiyongeraho n’uburyo bwo gutegura amafunguro, aha abiga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, bakaba baragaragaje umwihariko ubwo bamurikaga ubuhanga berekanye ku ihene yari yaramize umufuka bigez’aho yari igiye gupfa, ariko bakora ibishoboka byose hifashishijwe ubuhanga n’ubumenyi bafite babasha kuyigarurira ubuzima.Intego Fondasiyo Sina Gérard bakorera ho ni uguharanira kwesa imihigo mu gutanga uburezi bufite ireme, ugutsindira kumanota ya mbere, guhanga udushya

n’ibindi byinshi , hagami-jwe kugendera kumurongo uhamye wa politiki igihugu cyiyemeje ,bityo abahasoreje amasomo yabo bakahava bifitiyeicyizere cyo guhindu-ra ubuzima bwabo, imiry-ango yabo n’igihugu muri rusange,dore ko aha ari ham-we mu bafite umwihariko mu gutanga umusaruro ushi-mishije mu burezi, ari nabyo leta nayo itazuyaza mu gushyigikira igitekerezo cyo gutangiza kaminuza, nkuko byagarutsweho n’umushyitsi wari witabiriye ibibirori Nsengiyumva Irenée akaba umuyobozi Mukuru wun-girije mu Kigocy’Igihugu gishinzwe guteza im-bere amashuri y’imyuga

n’Ubumenyingiro ush-inzwe amahugurwa.Mu gihe ishyirwa mu bikorwa rya kaminuza nka kimwe mu biteganijwe mu migambi yaFondasiyo Sina Gérard izaba yatangi-ye, hazaba ari hamwe mu hazaba hitezwe kuva abahanga bo mu rwego rwo hejuru kuko bamwe mu banyeshuri baharan-girije icyiciro cy’amashuri yisumbuye, bamwe muribo bashoboye kujya guko-mereza amasomo yabo muri za kaminuza zo mu bihugu bitandukanye nko muri Amerika, Ubuhinde, Ubudage n’ahandi.

- Uwamaliya Florence

Abanyeshuri bamurise ibyo bakora mu buhinzi n’ubworozi. (Photo/Imena)

Abanyeshuri bari bitabiriye ibirori uwo munsi. (Photo/Imena)

Bimwe mu bihingwa bivamo divayi. (Photo/Imena) Bahuye n’imvura y’umugisha. (Photo/Imena)

Abashyitsi bitabiriye uwo muhango. (Photo/Imena)Ihene niyo abanyeshuri ubwayo bavuye bakoresheje ubuhanga bakuye mu

masomo. (Photo/Imena)

Page 10: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

10 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

Ishyaka PL ryahuguye abahagariye abanyamuryango

mu ntara kuburinganireMu Nama y’Igihugu

y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana

kwa buri muntu, PL, mu kiganiro yatanze ku buringanire n’ubwuzuzanye mu miryango.

Yagarutse ku bibazo byihariye nk’aho abana basambanyijwe bagaterwa inda bajya kubatangira mituweli ariko bagasabwa gutangira urugo rwose, no kuba hari ababyara bajya kwandikisha abana bagatumwa ababateye inda kandi bidasaba ko umugabo aba ahari.

Abatera inda abana ngo ntibapfa kwigaragaza kuko baba batarageza ku myaka 18, bityo baba bazi ko bakoze icyaha gikomeye gihanishwa igifungo cya burundu, bityo n’uketswe akabyitarutsa.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yakomeje agira ati “Gusa hari gahunda turimo dutegurana n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, yo kugerageza ku bana bose babishaka duhereye ku ba Rulindo tuzapima DNA. Abenshi n’abazibateye twababona.”

Yavuze ko usibye abantu bake baba baratewe inda n’abantu bahuye nimugoroba cyangwa n’abo batazi ku buryo batazamenyekana, ariko atari ku bantu bose.

Yakomeje agira ati “Abo rwose tugiye gutangira gukora ku buryo bufatika, abemera kutubwira abazibateye bose baze tubafashe, ariko hari n’igihe batabatubwira kandi kugira ngo ubishinje umuntu bisaba ibintu bifatika, gusa ADN yo ntabwo yibeshya.”

“Tuzabikora kuko iki cyaha ni ukwangiza u Rwanda rw’ejo, abakomeje kwangiza umwana w’umukobwa dushaka ko bahanwa.”

Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa, yavuze ko bateguye iki kiganiro ku buringanire kuko bifuza ko buri muntu wese uburenganzira bwe bwubahirizwa, bityo akagira umwanya wo gutanga umusanzu mu iterambere

ry’igihugu cye.Yakomeje agira ati “Igihe dufite

umuryango wumva ko umugore n’umugabo, umukobwa n’umuhungu bafite uburenganzira bungana, ukaba umuryango utekanye, ujya inama muri byose, urangwamo ubwubahane, uba akenshi uteye imbere. Iyo umuryango uteye imbere n’igihugu gitera imbere muri rusange.”

Ubushinjacyaha buheruka kuvuga ko mu gushaka ibimenyetso by’abahanga ku ihohotewa rishingiye ku gitsina, mu mwaka ushize u Rwanda rwohereje mu Budage ibizamini 93 kugira ngo hapimwe ADN.

Yagize ati “Dusanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurangiza laboratwari y’u Rwanda, kugira ngo ibimenyetso bikomeye muri izi manza byihutishwe ndetse bigabanye n’igiciro bitwara ndetse binagabanye n’umwanya bifata bijya mu Budage.”

Iyi laboratwari izaba iri mu kigo k’igihugu gishinzwe kugenzura ibyaha hifashishijwe siyansi n’ikoranabuhanga ahari Ibitaro bya Kacyiru, biteganyijwe ko igomba kuba yaruzuye bitarenze mu 2018.

Inama yarafashe abanyamuryango bahagarariye abandi mu ntara z’igihugu hose kugira ngo babashe kubisangiza abandi bayoboke b’ishyaka PL.

- Ubwandtsi Imena

Minisitiri Nyirasafari Esperance. (Photo/Imena) Hon. Mukabalisa Donatille. (Photo/Imena)

Page 11: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

11 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

ULK Polytechnic Institute yatanze impamyabushobozi

ku nshuro ya mbereK u italiki 3, Ugushyingo

2017, abanyeshuri ba Kaminuza yigenga ya

Kigali bigaga amashuli y’imyuga n’ubumenyingiro bashoje amasomo muri iyi Kaminuza, aba banyeshuli barangije bakaba bavuga ko bagiye kugaragaza impinduka mu guhanga udushya ahanini harebwa ku byo isi ikeneye muri iki gihe kigaragaramo ikoranabuhanga mu bintu byose.

Prof.Dr Rwigamba Balinda, Pereziza wa Kaminuza ya ULK akaba ari nawe wayishinze, atanga impanuro kuri aba banyeshuli barangije mu masomo y’ubumenyingiro yabwiye aba banyeshuli ko amasomo bahakuye azabagirira akamaro ariko nabo bagasabwa kubigiramo uruhare bagaragaza itandukaniro n’abo basanze mu mirimo ijyanye n’ibyo bize.

Umuyobozi wa ULK Polytechnic Institute, Dr.Karambizi Sylivestre, yatangaje agira ati; “icyo dusaba abanyeshuli barangije ni uko ibyo bize babishyira mu bikorwa ntibajye gusaba akazi ahubwo bakumva ko bashobora kwihangira akazi intangiriro barayifite”.

Dr.Karambizi Sylivestre, ibi abishingira ku kuba hari ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo mu kubatera inkunga yo gutangiza imishinga yabo, ubushake bwa leta y’u Rwanda mu gufasha abikorera ndetse no kuba muri iyi Kaminuza abanyeshuli bafite uburyo bubafasha gutangiza imishinga yabo kuko bahawe ubumenyi buhagije kugira ngo bazagire icyo bigezaho.

Bamwe mu banyeshili twaganiriye barangije mu masomo y’ikoranabuhanga, ibijyanye n’amashanyarazi ndetse n’ubwubatsi bavuze ko bafite ikizere cyo guhangana ku isoko ry’umurimo cyane ko bakiri muri iyi Kaminuza bamwe bagiye bakora ubushakashatsi butandukanye ndetse bamwe bakabasha gukora uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga(Applications) zifasha mu mirimo itandukanye nko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Umwe mu banyeshuli witwa Claude Uwiringiye urangije mu bijyanye n’amashanyarazi avuga ko icyo ajyanye hanze ari ugukora

uburyo “Systems” bujyanye n’igihe ati “Icyambere ni uguhuza imbaraga z’ubumenyi butandukanye mfite no guhanga udushya , dushingiye ku bikorwa n’abaturage hano hanze

nkange ubumenyi nakuye hano ngiye kujyana hanze ni ugukora system (uburyo bw’ikoranabuhanga) zitandukanye zijyanye no gukorera kuri gahunda (Automatism) ku buryo imirimo ikorwa tukagabanya imirimo yakorwaga n’amaboko bigakorwa ku buryo bwihuse kandi bunoze”.

Kuva mu mwaka wa 2014 nibwo abanyeshuli ba mbere batangiye aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri ULK, bakaba barangije ari 110, aho byitezwe ko uyu mubare uzikuba incuro nyinshi mu myaka igiye gukurikiraho.

- Bonette

Abayobozi bakuru ba ULK bafata foto y’urwibutso. (Photo/Imena)

Perezida Fondateri Hon. Prof. Dr Balinda Rwigamba. (Photo/Imena)

Dr.Karambizi Sylivestre. (Photo/Imena)

Abarangije mu mutambagiro. (Photo/Imena)

Abarangije mu mutambagiro. (Photo/Imena)

Page 12: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

12 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

Byumba: Amashuri yisumbuye ya mukono EAR ireme ry’uburezi rifite icyerecyezo

Muri Byumba Amashuri yisumbuye ya

EAR Mukono hari amahirwe menshi yo kuhigishiriza umwana akagira ubumenyi buhagije .

Nkuko byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wicyo kigo madame Mukahakuzimana Consolle, agira ati’’ iki kigo gifite abanyeshuri bake 223 harimo abakobwa n’abahungu bakaba bagira ikiciro cya mbere kibanza ndetse na sesiyo imwebita M.G biga neza kandi tugakurikirana umunsi ku munsi ya babasubiye iwabo mu kiruhuko cyangwa banari ku ishuri tubitaho uko dushoboye kugira ngo babashe kubona amasomo byihuse bigatuma abahiga bose baharanira kwesa imihigo bagatsindira ku manota meza.

Bakaba banashimira ababyeyi ba bana babafasha kubaba hafi mu bihe byose babakeneye kuko babafasha gutanga imisanzu ya buri gihe iyo bayibasabye , Iri shuli rikaba ari ryitorero rya EAR diyoseze ya Byumba ribafasha mu myubakikire myiza haba amacumbi y’abanyeshuli

ahagije amashuli naho bafatira ifunguro ndetse naho bidagadurira byose bakaba babikesha itorero ryabo; ngo

nibindi batarabona biteguye ko leta izabibafashamo nko kuba na amazi mu kigo kuko ntayahaba bayabona mu gihe cy’imvura bakayabika mu bigega bityo bakabona ari mpungenge ikomeye yo kugira ikigo kigisha abana babamo kidafite amazi kandi abanyeshuli bakenera amazi umunsi ku’uwundi.

Dore ko ayo ku munsi waba vomesha atwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana tanu 500.000frws bya buri kwezi bakabo na ko leta ibafashije ikabagezaho amazi baba bashubijwe.

Ibi kandi byagarutsweho n’umunyeshuli uhagarariye abandi mu bakobwa bita duwayene ariwe Uwizeyimana Christine akaba yiga mu mwaka wa gatanu mwishami rya M.G yagize ati’’iki kigo nikiza kuko kimpa ubumenyi kandi nkaba mbasha kubona ifunguro rihagije nakarusho ntabonye ahandi nuko turya inyama no mu gitondo bakaduha umukati ibyo byose nkabibonamo ibyishimo bigatuma mbasha kwiga neza nkatsinda ntacyo ntekereza nkabansaba babyeyi ko bakohereza abana babo kuri ki kigo kugira ngo nabo babone ubumenyi bufite ireme.

Banasaba leta ko ya bongerera izindi segisiyo kuko amashuli naho kurara bahafite ahagije kandi hafite isuku nu’mutekano dore ko nta mwana usohoka mu kigo n’urusengero rukaba ruri hagati mu kigo.

- Florence Uwamaliya

Uwizeyimana Christine. (Photo/ Imena)

Uburyo bushya bw’imisarani ya kijyambere bwizewe ku isuku. (Photo/ Imena)

Amacumbi banyeshuri bararamo. (Photo/ Imena)

Igikoni gifite isuku. (Photo/ Imena) Aho banyeshuri bafatira ifunguro. (Photo/ Imena)

Umuyobozi mukuru wicyo kigo madame Mukahakuzimana Consolle. (Photo/ Imena)Urusengero EAR ruba mu kigo. (Photo/ Imena)

Page 13: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

13 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IMIBEREHO MYIZA

Projet Peche Kibuye ikomeje kwesimihigo muburobyi bw’amafi

Imodoka igeza umusaruro ku masoko. (Photo/ Imena)

Inyubako batunganyirizamo umusaruro. (Photo/ Imena)

Uburyo bumisha umusaruro bakoresheje imirasire y’izuba. (Photo/ Imena)

Abategereje umusaruro ukomoka mu kiyaga cya Kivu. (Photo/ Imena)

Umushinga w’Uburobyi mu kiyaga cya Kivu watangiye mu mwaka w’1979

witwa projet de Developpement de la Peche au lac Kivu. Wari umushinga ufite amashami atatu,ariyo:Gisenyi,Kibuye na Cyangugu.

Ingaruka z’amahano ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 , zageze no kubikorwa by’uwo mushinga kuko amazu n’ibindi bikorwa remezo byawo byononwe bituma umushinga uhagarika ibikorwa.

Hakurikijwe itegeko No2 ryo kuwa 11 Werurwe(1996) rigena Kwegurira abikorera no Gushora imari mu bikorwa rusange,Guverinoma y’u Rwanda ,ibinyujije muri Secretariat de Privatisation, yashyize ku isoko taliki ya 14 Nyakanga 2006, Ikigo cy’Umushinga w’uburobyi ishami rya Kibuye.

Binyuze mu ipigana ,inama y’Abaminisitiri yateranye taliki ya 25 Ugushyingo 2006 yeguriye Entreprise MUGARURA Alexis <<EMA>> ibikorwa by’umushinga w’uburobyi mukiyaga cya Kivu,ishami rya Kibuye.

2.Aho ikigo gikoreraKibuye Fishing Project ikorera

mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, mu Karere ka Karongi na Rutsiro (Imirenge ya Mushubati na Musasa)no mu Karere ka Nyamasheke(imirenge ya Mahembe,Gihombo na Kilimbi) Icyicaro cya PPK kikaba kiri mu Karere ka Karongi, mu mudugudu wa Gatwaro,Akagali ka Kibuye,Umurenge wa

Bwishyura,intara y’Uburengerazuba.3.Intego (Objectif)Kugira imicungire inoze y’umutungo

w’amafi no kunoza umuyoboro w’ubucuruzi bw’ibikomoka ku burobyi hagamijwe kugeza ku baguzi umusaruro uhagije kandi utunganijwe.

4.ubutumwa (mission)-Kuvugurura, Gusana, no Kwagura

inyubako n’ibikorwa by’umushinga w’uburobyi wa Kibuye hakurikijwe ibiteganijwe muri Gahunda y’ishoramari.

-Kugura ibikoresho bya ngombwa byo gusana umushinga w’uburobyi wa kibuye.

-Gukora uburobyi bw’umwuga no gufasha abakora umwuga w’uiburobyi kwibumbira mu makoperative no kubongerera ubushobozi.

-Kwakira umusaruro wose warobwe kugirango wongererwe agaciro,ubikwe kuburyo bwujuje ubuziranenge,hagamijwe kunoza umuyoboro w’ubucuruzi bw’ibikomoka k’uburobyi.

-guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kubidukikije n’umutungo kamere w’ikiyaga cya Kivu.

5.ibyagezweho.Gukora inyigo ku ngaruka

y’Ibidukikije.Gusana no kwagura ibikorwa

remezo by’umushinga.Gushyiraho gahunda ihamye

y’uburobyi.Kubarura Abarobyi n’ibikoresho

byabo by’uburobyi no kubiha ibyapa bibiranga

.Kubumbira Abarobyi mu makoperative no kubongerera ubushobozi .Gufatanya n’izindi nzego gukora

ubushakashatsi ku mutungo w’amafi yo mu kiyaga cya Kivu

.Kunoza umuyoboro w’ubucuruzi bw’ibikomoka ku burobyi

.Kugura ibikoresho byo gutunganya no gutwara umusaruro w’uburobyi

.Gufatanya n’amakoperative y’abarobyi n’inzego zishinzwe umutekano mu kiyaga kurinda ba rushimusi n’abandi bica amategeko n’amabwiriza y’uburobyi

.Kwegereza abarobyi ibikoresho by’uburobyi byujuje ubuziranenge,ku giciro giciriritse

.Gushyiraho ahagurirwa umusaruro w’uburobyi

6.Ishoramari rimaze gukorwaN’ubwo mu masezerano Entreprise

EMA yagiranye na Leta y’u Rwanda hari hateganijwe gushora imari ingana na 286.537.517 frw,imari imaze gushorwa mu bikorwa ingana na 391.093.301 frw,bingana na 136,5% y’ibyari biteganijwe.

7.Ibiteganijwe.Kibuye fishing Project irateganya :.Gukomeza kunoza uburyo bwo

gutunganya umusaruro w’uburobyi hagamijwe kubona ifu ituruka ku Isambaza n’Indugu ihagije kandi yujuje ibipimo bituma yagemurwa mu mahanga.

Kugera kuburyo kuburyo bwokwanika umusaruro w’uburobyi tudakoresheje izaba gusa ahubwo tugakoresha uburyo bwa systeme photovoltaique

Inzego z’uburobyi bwite bwa letaInzego cy’igihugu gishwe

iterambere RDBRwanda Agriculture Board RABUrugaga rw’abikorera PSFINZEGO Z’umutekano ,Armee na

Police Marine Amakoperative y’abarobyi n’ihuriro

ryayoAbacuruzi n’abaguzi b’ibikomoka

kuburobyi.- Florence Uwamaliya

Page 14: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

14 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUCURUZI

Gabi ltd uruganda rubereye abaturage igisubizo

Uruganda Gabi ltd ruherereye mu Murenge wa Muyira rwaje

ari igisubizo mu rwego rwo gutunganya inzoga y’urwagwa no guteza imbere abahinzi b’urutoki.

Nkuko byagaragajwe na Kubwimana Alphonse, ukuriye urwo ruganda, yagize icyo aruvugaho uko rwashinzwe n’icyo rugamije. Yagize ati’’uruganda rumaze umwaka umwe, ruje gutunganya umusaruro w’ibitoki mu rwego rwo kuvanamo inzoga zitunganijwe mu buryo bya kijyambere kandi bufite isuku. Ibyo bikaba binyuranyije n’uburyo abaturage bengeshaga intoki ibyo bitoki kugira ngo babibyazemo inzoga zidasukuye.

None ubu Gabi ltd yaje ari igisubizo kuko yabazaniye uruganda rubakorera inzoga y’umwimerere; ibasha kubikika mu gihe cy’umwaka itarangirika.

Rwabukwisi Alegisi umuhinzi ugemura ibitoki muri urwo ruganda, yagaragaje akamaro urwo ruganda rufitiye umuryango we. Yagize ati ‘’Mfite abana barindwi barihirwa n’umusaruro uva muri urwo rutoki. Umwe akaba arangije kaminuza kandi n’uruganda rwamumpereye akazi.

Uwimana Delphine ushinzwe umutungo wa GABI Ltd yavuze ku buryo bakoresha mu gutunganya urwagwa ruva mu bitoki. Yagize ati ‘’Mu gutunganya urwagwa,

dukoresha imbetezi zishyirwa mu mutobe watunyirijwe mu mashini zabugenewe maze rugashyirwa mu macupa asukuye kandi apfundikirwa. Yakomeje agaragaza aho ibitoki bakoresha bituruka. Yagize ati ’’ibitoki dukoresha tubigemurirwa n’abaturage ba Gisagara, ibindi bikava mu Turere twa Muhanga na Gatsibo. Yavuze ko abaturage ba Gisagara babagurira ku giciro cya fr 110 ku kilo naho ibiva ahandi bakabifatira ku fr 90 ku kilo bitewe nuko baba bagiye kubyishakirayo. Yakomeje avuga ko ibisigarizwa byabyo bivamo inyungu kuko babigurisha n’abahinzi n’aborozi.

Ku bijyanye n’amacupa ashyirwamo urwagwa, Uwimana yavuze ko mbere bakoreshaga amacupa ya pulasitiki bigatuma abaturage bayajyana ntagaruke ku ruganda bikabateza igihombo. None ubu bakoze amacupa apfundikirwa agaruka ku ruganda.

Gatsinzi Aruferedi umwe mu bahatuye ukunze kunywa kuri iyo nzoga yavuze ko mbere bari barishwe n’inzoga z’inkorano, none ubu arashimira Gabi ltd yabazaniye uruganda rubakorera inzoga ibaryoheye.

Meya Rutaburingoga yashishikarije abaturage gutera urutoki rubasha gutanga umusaruro bityo bakabasha kwiteza imbere.

Florence Uwamaliya

Imashini y’uruganda. (Photo/Imena)

Umusaruro uvamo ibinyobwa. (Photo/Imena)

Page 15: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

15 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IMYIDAGADURO

Impinduka muri group Uburn Boys

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ijyanye n’isenyuka

rya Urban Boys, Safi Madiba yagize icyo avuga ku mvano yo gutandukana na bagenzi be bari bamaze imyaka 10 yose baririmbana, ndetse n’ubwo yemera ko bageranye kuri byinshi ngo ntako atagize ariko birananirana. Ku rundi ruhande, mugenzi we Humble Jizzo uvuga ko yababajwe n’icyemezo cya Safi, avuga ko bataramenya ikizakurikiraho bitewe n’uko ataramenya niba bazaririmba ari babiri cyangwa niba bazongeramo undi muntu.

Aba bombi, itangazamakuru ryaganiriye. Kubona Safi Madiba ntibyoroheye umunyamakuru ndetse

n’amashusho y’ikiganiro bagiranye yafashwe bimaze kuba ninjoro, bitewe n’uko uyu muhanzi ahugiye muri gahunda atarashaka gushyira ahagaragara, ariko zishingiye ku kuba ashaka gutangira muzika ku giti cye ashyizemo imbaraga zidasanzwe. Ibi by’imbaraga zidasanzwe, yanabyemeye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko ashaka kuba umuhanzi uri ku rwego undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese atigeze ageraho.

Mu kiganiro na Safi Madiba, yavuze ko atigeze yita ku kuntu gutandukanye abantu bakiriye icyemezo cye cyo kuva muri Urban Boys, cyane ko ngo adakunda gutinda ku byiyumviro by’abantu ngo bimubuze gufata icyemezo

yatekerejeho. Yahakanye iby’uko kuva muri Urban Boys byaba bifitanye isano n’uko aherutse gukora ubukwe agasiga bagenzi be bakiri ingaragu.

Safi avuga ko ibibazo byo muri Urban Boys bimaze imyaka myinshi, ariko ngo byazambye nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star aho batari banafite umujyanama ubafasha muri muzika yabo (manager). Ati: "Abantu barimo kubyumva nabi bazi ko

wenda nabyutse mu gitondo cyangwa... Iki cyemezo nafashe ntabwo navuga ko ari njye wagifashe, kuko ntabwo natunguye Nizzo

cyangwa ngo ntungure Humble, oya bari babizi twarabiganiriye."

- Gasirikare Yves

Amwe mu mafaranga yatumye bashwana. (Photo/Net)

Page 16: Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 500 Frw ... · Prof. Shyaka Anastase the CEO of Rwanda Governance Board thanked the guests and highlighted the importance of Africa

16 . Journal IMENA Vol. 22 Ugushyingo, 2017

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Web: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

Inanga gakondo ikwiye kwitabwahoMwene Habihirwe

mukorukarabe wa kidende cya

Mutarataza wa kagirimpa ka Mpanga aho niho hakomotse Deo Munyakazi ,uzwi mu gukirigita inanga yimakaza umuco gakondo.

Uwo musizi akaba afite imyaka 25 yamavuko akaba yaratangiye gukirigita uwo murya 2012 aho ya wufatanyije na masomo yiga muri kaminuza y'u Rwanda ariko ibyo byose akabikesha Mushabizi JMV yagerageje kugenda amwegera akamwigisha uko bacuranga .

None ubu akaba asigaye yitabira amarushwanwa yo hirya no mu bihugu ndetse no hanze yacyo.

Ndetse bakaba baranamutoranyije mu bantu 10 ku isi bagombaga guhagararira ibihugu byabo nawe akaza muri abo we akabibonamo nk'ibyishimo kuba yaraserukiye u Rwanda nawe akibona uri uwambere ku isi hose bamukurikirana.

ikindi Kandi ngo yagezeyo

aba ariwe ubayobora muricyo gitaramo abarangaje imbere numurya w'inanga ye abandi bamwikiriza ibyo bikamutera ikizere cyo kumva ko nawe ashoboye.

Déo Munyakazi yatangarije ikinyamakuru Imena agira ati"ibi byo gucuranga nabitangiye nkiri umwana kuko narabikundaga nakunze kumva muhanzi Sophia n'undi bita kinusu n'ubwo we ntigeze ngira amahirwe yo kumubona ,nkaba nifuza kuza Kora ishuri ry'inanga gakondo kuko mbona urubyiruko rubyize byazagirira igihugu akamaro,ariko na none hari ngorane z’uko ibikorwamo inanga aribyo bita ;imyungo yagiye icika naho yarisigaye ni mwishyamba rya Nyungwe ntibibonekamo nkaba mbibonamo nki kibazo cyizaza mu bihe biri mbere nkaba nasaba Leta ko yakita kuricyo giti kugira ngo kitazavaho tukazabura uko dukirigita uwo murya wacu.

Yagarutse k' urubyiruko rw’ubu rusigaye rwaratinyutse mu kwinjira mu muziki ariko akaba afite impungenge yuko Bose

baza bajya guhanga ibya handi, bagenda bigana abahanzi bo hanze bigatuma batabasha kwiga iby’iwabo ngo nabo hanze bajye baza ku bigiraho.

Vyes n'umuhanzi nyarwanda uririmba injyana yitwa hipapu ikunzwe guhuriraho n’abenshi murubyiruko avuga ko impamvu

bayikunda n’uko bayibonanye abahanzi b’ibyamamare bo hanze n’abo bikabatera kubigana muri iyo njyana ariko ntibyababuza kuba bagirirwa n’abo neza babonye ubigisha iyo nanga ya kinyarwanda kugira ngo basigasire amuco gakondo wacu.

Impano iruhura umutima igashimisha nyirayoNzayisenga Sophia n' umubyi

w'imyaka 39 yamavuko ufatanya akazi ke ku muziki no gusenga abifitemo ubuhamya muri ADEPER ,akaba acuranga i ndirimbo z'imana n’izindi zisanzwe akaba yaragaragaye cyane mu ndirimbo y'imana igiriti"iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe""

Mu bihe byo hambere habagaho abasizi ndetse nabo bitaga abakaraza bakunze kugaragara cyane mu birori by'ibwami igihe babaga bamutaramiye

Niho wasangaga abo basizi bivuga ibigwi bashimisha umwami ,Kandi nicyo gihe cyo hambere bakundaga kwicara bagashyama bacuranga bivuga bagakina igisoro bakavuza ingoma ndetse n’ibindi byari binogeye amaso.

Uyu mutegarugori abibonamo nk'impano imana yamuhaye yo gushimisha umutimawe ndetse n’abandi , akaba anabikomora no mu gisekuru

k’iwabo ku b'abyeyi bombi dore ko nyirarume Mushabizi yari uwa hafi mu muryango ariwe wakunze kumwigisha iyo nanga

Sophia arakangurira abari n'abategarugori gutinyuka bakiga gucuranga kuko nako nakazi nka kandi kamutunze akora

umunsi ku munsi yishimye nkuko yabigarutseho aho yagize ati"nazengurutse ibihugu 24 byo ku mugabane w'iburayi nzenguruka za kaminuza zigera kuri 80 njyenda ndirimba nkoresheje inanga yanjye ya gakondo n'ubwo bamwe bayitinyaga bavuga

Yuko bayikoreshaga bababwa cyangwa baterekera ariko jye siko mbibonamo kuko nyikoresha no murusengero ndirimbira imana yampaye iyimpano nkabasha no kuyisakaza hirya no hino.

Déo Munyakazi. (Photo/Imena)

Nzayisenga Sophia ari muri Convention Center acurangira Nile Basin. (Photo/Imena)