16
Ikigega cy’ingoboka (FGA/AGF) ni igisubizo ku banyarwanda bose Nimukigane Banki y’abaturage ishobora kugenda nka Nyomberi! Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P 4305 Kigali- Rwanda, Tel: +250-0785207524, Email: [email protected], Frw 500 Impinduka muri Demokarasi Ikiganiro kirambuye na Ingabire Victoire Umuhoza Musoni na Bazivamo bakwiye ingando i Mutobo FPR itangiye kubishya amatora ! Al-Qaida yaba igeze no mu Rwanda Depite Mporanyi Théobard mu kaga!

Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

  • Upload
    others

  • View
    60

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

Ikigega cy’ingoboka (FGA/AGF)

ni igisubizo ku banyarwanda

bose Nimukigane

Banki y’abaturage ishobora kugenda nka Nyomberi!

Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P 4305 Kigali- Rwanda, Tel: +250-0785207524, Email: [email protected], Frw 500

Impinduka muri

DemokarasiIkiganiro kirambuye na Ingabire Victoire Umuhoza

Musoni na Bazivamo bakwiye ingando i Mutobo

FPR itangiye kubishya amatora !

Al-Qaida yaba igeze no mu Rwanda

Depite Mporanyi Théobard mu kaga!

Page 2: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 20092

C h r y s o l o g u e w e n t a bw o b a a f i t e , yarabihoreye bose kuko azi ibanga akoresha mu matora, abamufasha kwiba amajwi batangiye kubihugurirwa kandi noneho ngo bazagabirwa inka z’inzungu none se abatoresha ku ngufu b o k o b ag a b i rwa , abatoye ku ngufu bo ntibanakamirwe?

Mu gihe abanyarwanda benshi bafite amatsiko y’uko amatora azaba

mu Rwanda mu mwaka w’2010, abafite inyota y’ubutegetsi badateze no kubugeraho bakoresheje amagambo, batangiye gushinga amashyaka adashinga ntabyine.

Imbarutso y’intambara irangwa n’utuntu nk’utwo tudafite icyo tumariye abaturage uretse kubaroha mu kangaratete nka jenoside, kwicwa urubozo, guhunga, gufungirwa ubusa n’ibindi bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Bose bararwanira kuba Perezida wa Repubulika, ese ubundi bimaze iki ko mbona iherezo ryabo ari ukujajaba !

Reka duhere ku ngoma y’umwami Musinga Rudahigwa waguye mu gihugu cy’i Burundi bamwirukankana bamuvana mu gihugu cyamubyaye akajya kugwa ishyanga, dukurikizeho Perezida Mbonyumutwa abo yabyaye barahunze nabo bazagwa ishyanga, Perezida Kayibanda abana be bararorongotana nta n’umwe ukiri mu rwamubyaye, uretse TAIGA Assumpta niwe wagize amahirwe yo kuba mwene Baudouin na Fabiora , ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi Habyarimana Juvénal umugore we yimwe ubuhingiro ari gutakamba n’abana be baranyanyagiye mu bihugu by’amahanga ntibashaka kuza i Rwanda kandi icyaha ni gatozi ntawabaryoza ibyo batakoze.

Ibijya gucika bica amarenga, nta mutegetsi n’umwe ujya wemera kujyirwa inama, Kayibanda yageze k’ubutegetsi yubaka akazu ka nduga, abana bica abandi mu marangara, Habyarimana agezeho Rucagu yamwandikiye ibaruwa amusaba kugabana ubutegetsi na RPF kuko hari hamaze kwicwa abantu benshi mu Ruhengeri aho inkotanyi zari zinjiriye zije kubohoza u Rwanda, nawe aranga arirenga ngo ikirahuri cyuzuye amazi hagize ikiyongeraho amazi yameneka. Iryo jambo yaritsimbarayeho kugeza ubwo agahanga bakamennye, maze hapfa

miliyoni irenga y’abanyarwanda . abari inyuma y’igihugu babona kwinjira mu Rwanda Fred Gisa Rwigema, n’abandi bana b’u Rwanda baba ibitambo.

Perezida Kagame ageze ku butege ts i n tawamusabye ko basaranganya ubutegetsi, ahubwo yahuye na opozisiyo yo mu ibanga, abamufashije kugera k’ubutegetsi barushanwa gusahura ibya rubanda, ubu yahindutse umwanzi wabo, abasigaye bongera kuba impunzi,

bisubirira iyo bavuye batangira gushaka ubundi bwenge, none abari mu gihugu imbere badashinga ntibabyine nibo bari guta ibitabapfu ngo barashinga amashyaka.

Mu mwaka w’1990 intambara y’Inkotanyi itangira, mu Rwanda habayeho umwaduko w’amashyaka menshi ataravugaga rumwe na MRND ishyaka ryayoboraga igihugu icyo gihe, ayo mashyaka yakoreye mu nduru, abanyarwanda batangira kwicwa urusorongo kugeza ubwo itsembabwoko n’itembatsemba, ry’1994 ribaye nk’iryabayahudi, isi irebera.

Iyo umuntu abyibutse akareba n’ibiri kuba muri iki gihe, yibaza icyo Maitre Ntaganda agendereye n’ ishyaka P.S.IMBERAKURI n’amagambo ahembera jenoside akoresha nk’uko bivugwa n’abari kumwe nawe mu buyobozi bw’iryo shyaka, ugasanga ishyaka rye ritazagira ijambo mu gihugu usibye gushuka abarwanashyaka bagasubira mu kaga. dore ko afite iturufu yo kuvugira abahutu barenganywa na gacaca, abamuri inyuma bose bagakomera amashyi icyarimwe ngo babonye Mesiya w’isezerano uzabacungura..

Iyo bigeze kuri Frank washinze Green Party uvuka mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, abayoboke be barakubitwa kuko amatwara ya Frank adashobora gutandukana n’aya Habyarimana wakomokaga mu Ntara y’Amajyaruguru. Andrew Muganwa washinze NDP/IHUMURE we ariyerurutsa kuko nta mwega urwanya undi dore ko ari na mubyara wa Kagame, abanyarwanda bifuza kuva muri FPR babuze ishyaka rizima bajyamo, kuko abadutse ubu ni abashyushya rugamba gusa.

FPR yavukiye mu ishyamba, itangiza urugamba irarurangiza, ifata ubutegetsi ikoresheje imbunda, none ije mu matora, none imaze kunanirwa, ninde uje kuyunganira ? Abanyarwanda baracyategereje.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yanenze itangazamakuru ryo mu Rwanda ku birebana n’amatora azaba mu mwaka w’2010 mu gihe mu Burundi bazatora nyuma babivuga cyane bakanabyandika, muri uko kunenga niho abanyapolitiki bahereye bagumuka maze batangira kugira inyota yo kwicara kuri iriya ntebe yo mu Rugwiro.

Abanyapolitike bari mu Rwanda ni inkundarubyino bashuka abaturage bakabiruka inyuma mu gihe gito bakabivamo, ba baturage bagasigara mu kangaratete babuzwa umutekano, kugeza n’ubwo bamwe batakirara mu ngo zabo bibera mu macumbi.

Chrysologue we nta bwoba

afite, yarabihoreye bose kuko azi ibanga akoresha mu matora, abamufasha kwiba amajwi batangiye kubihugurirwa kandi noneho ngo bazagabirwa inka z’inzungu none se abatoresha ku ngufu bo ko bagabirwa, abatoye ku ngufu bo ntibanakamirwe?

Maitre Ntaganda we arashimangira ko amatora ari cash byakwanga bikaba kach ! uyu mugabo aho ntiyaba yizeye ikimuri inyuma akaba ari gutegura imvururu kugira ngo habeho impinduka? Ngo nta munyarwanda ukibika udufaranga twe muri Banki, abana babo bababitseho impapuro z’inzira kugira ngo batazatungurwa, nihavumbuka undi munyapolitiki umeze nka Maitre Ntaganda abanyarwanda bazahunga berekeza he?

Uwo mugabo nta kintu na kimwe ashima cyaba cyarakozwe na FPR yazaheraho mu gihe yaba abaye Perezida wa Repubulika uretse ko nta n’ibyo ateze kubona ari inzozi nka zimwe z’abatindi barota icyo batekereza.

FPR yatereye agati mu ryinyo kuko ibyo bayirega izi neza ko yabikoze kandi nta bundi buryo ifite bwo kubikosora usibye kubyirengagiza i g a k o m e z a k u b i r e b e r a m u ndorerwamo.

FPR nayo nk’ishyaka ritinya opozisiyo ntishobora kwemera ko abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo babigaragaza, ibyo rero n’ibyo bituma abanyarwanda bahorana ubwoba bwo gukina politiki kuko batinya gupfa bapfira bagenzi babo, bigatuma kubishya amatora byitirirwa ishyaka riri k’ubutegetsi.

Kugeza ubu Kagame nta jambo na rimwe aravuga kuko n’iyo amatora arangiye avugira kuri Radiyo na Televisiyo akabwira abaturage bose ngo “instinzi ku bamutoye n’abatamutoye”, ni ukuvuga ngo kumutora no kutamutora ntibimubuza kuba Perezida mu gihe cyose FPR ikiri ku butegetsi kugeza mu mwaka w’2017 birashoboka ko nyuma yaho ataziyamamaza,

kuko ejo bundi yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango ko yubaha itegeko nshinga ry’u Rwanda, bityo akaba yarasobanuye neza abashaka kumva ko azaryubahiriza, ariko kandi ashatse yanayobora, kuko bamwe bemeza ko anagerageza ku buryo abamuzi bemeza ko nihagira undi umusimbura mu bari mu ishyaka rye, u Rwanda ruzaba agatogo

Abanyamerwe nibayasubize mu isaho kuko na nyuma yaho hazategeka umwana we uri gutorezwa mu gisirikari cy’Amerika.

Abanyacyangugu bo ngo nibima ingoma bazimura Perezidansi ive mu Rugwiro ijye mu cyahoze ari Cyangugu, abaganza nabo ngo bazimurira Urugwiro i Rwamagana, fora ninde uzakura Kagame n’umuryango we ku ngoma? Amatora ya 2010 azaba ari final kuko ariyo yanyuma azakorwa induru ibari inyuma ya P.S.IMBERAKURI, GREEN PARTY, NDP/IHUMURE, ADRUIUA, FDU/INKINGI, PDP/IMANZI, UDPFR/IHAMYE, FDRL n’utundi tunyonjo tuzagenda tuvuka.

FPR ikubita utwo dushyaka amashoti tukikubita hasi tukongera tukazanzamuka. Nta demokarasi iteze kugerwaho n’abanyarwanda mu gihe cyose bataremera kwicara hamwe ngo bunge ubumwe, barebe icyo bakeneye kuruta icyo bashyira imbere, basige inyuma inda zabo n’ubwikunde, bemere ko bafite icyo bapfa kandi bakivuge uko cyakabaye n’igihe cyabereyeho, bace ukubiri na politiki y’igipindi cy’ikinyoma, nibyanga kandi bareke utwo dushyaka tuvuge ibyatwo byose, amatora akorwe ku buryo bwigenga, amatora areke kubishywa n’ishyaka riri ku butegetsi.

Nkusi Uwimana Agnès ok

FPR itangiye kubishya amatora !

Amatora ni cash byakwanga bikaba kach!-Me Ntaganda

Abantu 4 bo mu gihugu cya Somalia bafatiwe mu Rwanda ku mupaka I Gatuna, bakaba

barageragezaga kwinjira mu Rwanda nta byangombwa by’inzira bafite.

Amakuru dukesha inzengo z’umutekano avuga ko Ahamed Abudul, Abdi Mahamed Badal, Ibrahim Muhamed Osman na Abdi Rahman ku wa 9 Ugushyingo 2009 bari mu maboko ya polisi, bakorwaho iperereza kugira

ngo hamenyekane impamvu bifuzaga kwinjira mu Rwanda nta byangombwa bafite.Andi makuru dufite avuga ko babiri muri bo bavugaga ko bakora akazi k’ubucuruzi, abandi bakavuga ko ari abanyeshuri muri kaminuza y’i Khartoum muri Sudani.Andi makuru avuga kandi ko babiri muri bo ngo baragerageje gusaba

Komvuwayeri (convoyeur) wa bisi bajemo ya Uganda y’isosiyeti yitwa “Kampala Coach” kubagurira viza ku mupaka bakanamuha amadolari y’Amerika 100, ariko ntiyabibakorera.Abo banyasomaliya kandi bivugwa ko batangaje ko bifuzaga kujya mu Burundi, akaba ari ho bahagurukira bajya i Khartoum muri Sudani, aho bavuga ko biga muri kaminuza.

Aha twabibutsa ko ukwezi gushize intagondwa z’umutwe urwanya Leta ya Somalia Al-shab-ab, bavuze ko bagiye kugaba ibitero mu bihugu bya Uganda n’uburundi, kubera ibyo bihugu byombi byohereje ingabo zabyo muri Somalia mu gikorwa cyo kubugabunga umutekano, bityo abo basomaliya bikaba bikekwa ko baba bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa

AL-Quaeda, n’ubwo nta gihamya yari yaboneka.nyuma yo kumenya aya makuru twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa polisi supt.Kayiranga Eric adutangariza kuri telephone ko azaduha amakuru ejo (ni ukuvuga ku munsi ukurikira uwo twamuhamagayeho), ariko kubera ko twajyaga mu icapiro twari tutarashobora kongera kuvugana nawe.

M.Louise Uwizeyimana

Al-Qaida yaba igeze no mu RwandaAbo basomaliya birakekwa ko bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Quaeda.

Page 3: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 2009 3

Ijambo ry’ibanzeB.P 4305 Kigali, Tel: 0785207524-0788824873,i Remera mu marembo ya Stade Amahoro(Maison de la Presse)E-mail: [email protected] w’ikinyamakuru Umurabyo: Nkusi-Uwimana AgnesUmwanditsi Mukuru: Mukakibibi Saidati

Icyangira Perezida wa Repubulika nasaba FPR kuva muri Attaque na defense igahindura imikorere kuko distribution yayo yahwereye.

-Natanga ubwisanzure abaturage bakitorera Kagame Paul kuko niwe wenyine FPR icungiraho mu muryango, abandi abaturage barabazinutswe.-Nabwira Meya w’Umujyi bagafunga Gare ya Nyabugogo niba badashoboye kuyitunganya , iteye ishozi kandi ari amasangano y’u Rwanda n’amahanga.-Mbaye Perezida Natanga imbabazi ku mbanziriza gutabara za FPR ..zateshutswe ku nshingano zabo, kuko hari ibyiza bakoze satani atarabagenderera.Mbaye Perezida , naha Jenerali Ibingira umudari wo guca bugufi, gukoresha ukuri, no kwitanga. Ngaha uriya mudepitekazi igikombe cyo kuba atarasohoka mu nteko kuva yabaho, na Minisitiri muri Perezidansi urambyemo kurusha abandi.Mbaye Perezida nareka abanyarwanda bakanshyira ku munzani, ntihagire ubereka aho batora,kandi ntibanyibire amajwi kuko ibikorwa n’imihigo n’ibigwi by’umuntu nibyo bimuranga.Mbaye Perezida kandi , nabuza LDF n’abapolisi kujuragiza abasigajwe inyuma n’amateka babamenera inkono, kuko nta ruganda mu Rwanda ruzibumba kandi ubahagariye mu nteko n’abandi bize muribo iyo bakize babanena nabo kubera ubukene.Mbaye Perezida kandi U Rwanda rukaba U.S.A nasaba Mme Jeannette Kagame Kuyobora umujyi wa Kigali akarengera indushyi zirimo kuko ziragowe pe zishobora kuzaba ibyihebe kubera imigeri n’amapingu polisi ibambika ibajyanye kwa Kabuga.

Wowe Ubaye Perezida wakwifuza iki ?

Nakwifuza ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, ngaca ubusumbane mu butunzi, mu butoni no mu butabera.Ubwiyunge bukaba intwaro y’abanyarwanda..Nahana aburugomo bitwaza imyanya bafite bagahohotera abaturage, nkuko Rugamba yabivuze.Nafasha abana bo mu muhanda, ni abacu kandi nibo igihugu gitezeho amizero, abaherwe benshi bizehe siho bavuye ?Nasaba ko ababeshyera abandi, kubera inzangano barekeraho kuko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.Nasaba abaherwe n’abayobozi kudakina ku mubyimba abashonji, ngo mu Rwanda nta nzara ihari, ariya mafaranga azakoreshwa mu matora y’umuhango nkayaguramo ibiribwa byo gufungurira abababaye kuko ibanga rirazwi. Nta wundi ni Kagame Paul niwe Uwiteka yasize amavuta !Natumira abantu bose bahoze mu Cyama bakagira ibibazo, nkababwira ko icyaha kimwe kitanyaga umugabo, kandi udakosa n’udakoraNasubiza agaciro Urugwiro hagakorerwa inama y’ubumwe n’ubwiyunge kubahoze muri FPR aho kugirango bajye bahanyura babebera. Kandi barahinjiranaga ishema n’isheja.Urwango n’urwikekwe, rukaba umugani mu Rugwiro , rukongera rukaba urugwiro nk’uko hahoze . Burya ngo abatutira batongana bataha intatane. Nakwifuriza abanyarwanda gutunga bagatunganirwa, Imana ikabaha umugisha.

Ubwanditsi

Kuva Mu mwaka w’1994 Gereza z’u Rwanda zari zarahariwe abakoze

itsembabwoko n’Itsembabtsemba , none mandat ya kabiri ya Perezida Paul Kagame igeze muri 1930 ari inzu ya retraite y’abayamuryango b’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa babazwaga ibya BACAR ya Kajeguhakwa, b yomb ok a g aho ro g aho ro , bisingira ECOBANK Kalisa FPR iba imweretse ko atagomba kwitiranya ubuherwe n’ubutoni, none byasingiriye Mutsindashyaka.Umunyarwanda yabivuze ukuri ati : Ibihe biha ibindi, ibirenge nabyo bigasimburana kujya imbere »mandat ya 2010 Perezida Paul Kagame agiye kuyinjiramo ahanganye n’abarakare b’ingeri zose, bake mu bagifite agatima ko kwitangira igihugu nibo bamucira akari urutega, kuko bavuga bati reka dukore , nicyo gisubizo abigabiza ibya rubanda bizabagaruka kuko uriye umusaza aruka imvi. Uretse ko abanyarwanda benshi babibona ukundi, ku bashyira muri gereza ntibisobanura kugarura ibyo bigabiye , birasaba ko ibyo nabyo byajyana n’ingiro , kandi buri wese bikamugeraho, ikindi kandi nuko Perezida akwiye no guterera akajisho kuba Ministiri be bahemukira abaturage , barimo Musoni Protais umwicaye i ruhande, yahemukiye umuturage yihaye imodoka ye ku gitugu bayikubise hasi ntibamubwira, ahamagarwa na polisi ngo nazavane imodoka ye mu muhanda yabujije izindi kugenda ! (ntayo yari yamutije yayihawe n’uwari umuyobozi we) mu bukwe bwa mwene wabo hirya iyo za Gatsibo, bayikubita hasi , nubwo assurence yayikoze nyuma y’amezi menshi, uwo mu nyarwanda yahuye n’akaga ko kwishyura Banque populaire iryo deni Musoni yigaramiye ubwo

n’ubuhemu bukomeye.Wagera kuri Ministre Bazivamo wihaye ikibanza cy’umuturage 5224 akacyubakamo umutamenwa ku kicukiro, ukibaza niba koko iyo nkundamugayo arizo zikwiye gusigara i ruhande rwe zikazamamaza FPR . Abandi banyapolitiki, n’abaturage muri rusange bemeza ko Paul Kagame agira abo abonera , kuko abo bagabo bombi ntibakwiye kwicara mu myanya nkiyo barimo ! Bakwiye kujyanwa mu ngando i Mutobo, bongeraho kandi abadamu babiri bigize abasitari mu kavuyo ko kuvangira izindi nzego, aribo M u k a r u r a n g w a I m m a c u l é e Umuvunyi Mukuru wungirije na Mujawamariya Jeanne d’Arc Ministre wa Gender nabo ingando ntizabaceho, Rucagu azababwire ko nabo kuba Intore bibareba ! Yinjiye kandi mu matora ya 2010 abacitse ku icumu batarahabwa impozamarira , imyaka 15 irashize Leta itunze ibya abajenosideri ariko ngo : « ntabushobozi ifite kandi bibyazwa umusaruro ». Ku rundi ruhande abaparimehutu bari mu Nteko y’Ubumwe barakendereye kubera gacaca bizagera umwaka utaha abasimbura ba FPR

bamaze kujya mu kibuga, nibigera mu mwaka w’2010 hazaba hari guseruka abakamarade ba demokarasi baturutse hanze, uretse ko urugendo rukiri rurerure bazaze banoze icyongereza naho ubundi ntibazarusyaho ! 2010 isanze abanyarwanda igice kimwe inzara ibica bigacika, ikindi gikennye , abandi ari abaherwe . Kongo Nil , ubugesera baratabaza ! 2010 isanze abanyemari barira ayo kwarika kuko Banki Rambert ibamereye nabi, isanze ikibazo cya Mutuelle kitarakemuka kuko umuturage yigomwa igihumbi cye akirirwa anangaraye kwa muganga agatahana paracetamol, byarimba abarembye bakagwa mu mayira bataragera ku bitaro bikuru. 2010 isohoye uburezi bw’ubuntu ari ikibazo kuko imisanzu iruta M i n e r v a l u b w i n s h i , n i b y o Mutsindashyaka yemereye ibigo bimwe na bimwe byajyanye nawe , hamwe n’umunyamabanga we wihariye computer zabaye nkaya mabati Habyalimana yemereye abasigajwe inyuma n’amateka !

Mukakibibi Saidati

Icyangira Perezida wa Repubulika nasaba FPR

kuva muri Attaque na defense

Musoni na Bazivamo bakwiye ingando i Mutobo

Ibihe biha ibindi !

Musoni Protais na Bazivamo Christophe (Photo Archive)

Mu n i m e r o 1 5 y ’ i k i n y a m a k u r u Umurabyo ku ipaji ya

10 nkuru ifite umutwe uvuga ngo « KHI yinjiye mu ruhando rwo gupiganira amasoko-Dr Ndushabandi »turisegura ku basomyi bacu kuko twakoze amakosa, ahanditse ko ukoze ubushakashatsi abona hagati ya 20-30% si byo ahubwo ayo ni asigaranwa na KHI noneho

umwarimu agafata 70% akomotse kuri ibyo bikorwa. Naho kuri UTEXRWA, Recteur yavuze ko umukuru wa UTEXRWA yari ahari batangaza igenamigambi ry’imyaka itanu, akaba yaravuze ko 10% by’ingengo y’imari ya UTEXRWA byajya bica muri MINISANTE bityo KHI nayo ikabona kuri uwo mugabane.

Nanone ku ipaji ya 11 mu nkuru

ifite umutwe uvuga ngo « Nta terambere ryabaho hatabayeho u b u f a t a n y e b w ’ u m u g o r e n ’ u m u g a b o - P r o - F e m m e s » turisegura ku basomyi bacu kuko twakoze amakosa, izina ryanditse munsi y’ifoto ya Perezidante wa Pro-Femmmes twaryibeshyeho ni Thérèse Bishagara.

Ubwanditsi

Dukosore ibyasohotse mu nimero ya 15 y’ikinyamakuru Umurabyo

Page 4: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 20094

Ntawe uvuma iritararenga!

U R w a n d a r u k e n e y e umutegarugoli kugirango a s a n e i m i t i m a

yakomerekejwe na jenoside,azahure ingo zahungabanye,ahe amizero e jo hazaza ace ubuhunzi b a t u z e , i m i r y a n g o i b a n e a m a h o r o , m u b w u m v i k a n e n’ubwubahane.Victoire Ingabire akomeza agira ati: Sinje kurwanira ubutegetsi ,ntituje gukoresha ingufu tuje guhindura amateka y’abanyarwanda muri polit iki violence ntikemura ibibazo.

Nguwo Victoire Umuhoza Ingabire dutegereje mu matora ya 2010, na FDU Inkingi bavuga ko baje kunoza ibitagenda neza mu nzego z’ubuyozi ubusazwe zubatse neza ariko zigakoreshwa nabi mu nyungu za bamwe!Umuhoza yivugira ko baje gufatanya n’abanyarwanda bagahoza amarira y’abakene barushaho gukena abandi bagakungahazwa n’imitsi ya rubanda. Hari ubwo izina ryaba ariryo muntu Ingabire agakoresha ingabire yahawe na Rurema agafatanya n’abandi bategarugori barimu Nteko bagakura ziriya ndushyi mu muhanda zahindutse ibyihebe, hamwe n’abashigajwe inyuma n’amateka babuze kivurira birirwa bakina umukino wo kwihishana na LDF ,n’ abapolisi muri Nyabugogo , n’izindi mpande z’umujyi wa Kigali.Victoire Umuhoza Ingabire ikaze iwanyu, ishyanga si iwanyu ikaze u Rwanda n’urwabene kanyarwada,!Simbicishe amatsiko rero ngicyo ikiganiro twagiranye na MmeVictoire Umuhoza Ingabire nyuma yaho PS imbera kuri zicitsemo ibice bibiri.

U m u r a b y o : B y a r a v u z w e k o mwakoranye amaserano na PS Imberakuri ngo muzayifashishe muri Campagne nkuko Faustin Twagiramungu yifashishije ADEEP AMIZERO none bacitsemo kabiri batara renga umutaru ntangaruka bizabagiraho ?

I n g a b i r e : N t a m a s e z e r a n o FDU-INKINGI twagiranye na P.S . Imbe raku r i .Umuyoboz i wayo twarahuye, tuvugana uko ibibazo bihagaze mu gihugu,

tubikoraho itangazo twashyikirije a b a n y a m a k u r u . N t a y a n d i masezerano twagiranye. Ibyo bi tavuga ko FDU-INKINGI i t a z a g i r a n a a m a s e z e r a n o n’amashayaka ari mugihugu yazabona ko bahuje gahunda n’imyumvire y’ibibazo biri mugihugu ni cyakorwa ngo ibyo bibazo bikemuke, ariko nkuko twabibwiye umuyobozi w’Imberakuri ayo masezerano yazakorwa abantu bageze mu gihugu naho ubundi byaba bibaye kwihuta.

U m u r a b y o : U r e t s e i b y o tumenyereye ku mva ku ma Radio n’Ibitangazamakuru byandika, mwavuze ko kuyobora u Rwanda muzabihabwa n’abanyarwanda icyo kizere mugishingira kuki ko FPR ifite abayoboke barenze 80% ?

Ingabire : Icya mbere gituma tuvuga ko ubutegetsi tuzabuhabwa n’abanyarwanda ni uko twemera ko aribo ba ny’irubutegetsi. Ubutegetsi n’ubwabaturage, bugashyirwaho n’abaturage bugakorera abaturage. F P R r e r o n t a b w o y a f a s h e ubutegetsi ibuhawe n’abaturage y’abufashe ikoresheje kalachnikov. Amatora FPR yakoresheje kuva yagera k’ubutegetsi kugeza ubu yayakoresheje mu mififiko ndetse no mu iterabwoba. Iyo mikorere rero

ikaba yerekana neza ko FPR itiyizeye ikaba izi neza ko abaturage batigeze bayiha ubutegetsi ko ya bubatwaye k’ungufu ubu ikaba ibategekesha igitugu. Kuba ubu FDU-INKINGI tubwira abanyarwanda k’ ubutegetsi ar’ ubwabo kuko bafite inshingano n’uburenganzira bwo kubuha uwo bashaka kandi twiteguye gufatanya nabo ngo basubirane ubutegetsi bwabo ni aho dukura amizero yo gutsinda FPR yahisemo gukoresha ingufu n’igitugu ngo ikandamize rubanda.

- Icya kabiri ni gahunda politiki FDU-INKINGI dufitiye u Rwanda . Gahunda yacu igizwe n’ingingo 7: Ntabwo twazivugaho birambuye tuzagenda tuyigeza kubanyarwanda k’uburyo burambuye buhoro buhoro.

1- Gushyiraho ubutegetsi bugendera kuli Demokarasi iboneye, butuma buri mu Nyarwanda wese y’ibonamo2- Gutegura INAMA NGOBOKA GIHUGU izahuza abanyarwanda bingeli zose ntawuhejwe.3- Guca burundu umuco wo kudahana no kurenganura a b a r e n g a n y i j w e b o s e ntakubavangura.4 - G u c a b u r u n d u ivangura ilyo alilyo lyose,

abaturarwanda bose bakareshya imbere yamategeko no mw’isaranganwa ly’umutungo wigihugu.5- Gucyura impunzi zose , kandi zigasubizwa mu buzima bw’igihugu.6- Kuvugurura no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

7- Guca burundu politike y ubushotoranyi gucuma intambara, kunyaga ubutaka n’ umutungo w’ ibihugu byo mu karere, ahubwo tukazana umuganda wacu mu kubumbatira amahor n’umutekano mu karere kibiyaga binini

Umurabyo : Mwatubwira akarusho muzazana muri Politiki ?n’uburyo muzabigeraho dushingiye ku bibazo by’ubukungu bumeze nabi kw’isi yose?

Akarusho azanye muri politiki

Ingabire : Inama ngoboka gihugu: Urebye mu mateka y’igihugu cyacu usanga iteka iyo hagombaga guhinduka ubutegetsi hagomba imivu y’amaraso, mu gihugu hagacura imiborogo. Itsembabwoko ry’abaye muri 1994 ntekereza ko ryasigiye buri munyarwanda wese ukunda igihugu cye isomo rikomeye . Nkaba nkomeje gusaba abanyarwanda

mu bwoko bunyuranye tuvamo kwiyumvisha ko tugomba gukora ibishoboka byose mu gihugu cyacu ntihongere kuvuga inkongi z’imiriro n’imiborogo y’abana b’igihugu. Ibyo byose byabaye kubera imitegekere mibi irimo ukwironda gushingiye k’ubwoko cyangwa akarere abayobozi bayoboye u Rwanda kugeza kuri uyu munsi bagendeyeho cg bagenderaho.Ufashe ubutegetsi akumva ko agomba gukanira abasigaye. Twe tutabayeho mbere ya za 1959, cyangwa ngo duhure n’ingorane abariho muri 1959 bahuye nazo ariko tukaba twaragize ibyago byo kubona akaga kagwiririye u Rwanda muri 1994, dufite inshingano ikomeye yo gusigira abana badukomokaho n’abazabakomokaho , uburyo buboneye bwo kuyobora igihugu. Tukagira uburyo bwo gushyiraho amategeko agenga igihugu, uburyo bwo gushyiraho abayobozi b’igihugu hatagombye imvururu. Ibyo tugasanga tutabigereho hatabayeho INAMA NGOBOKA GIHUGU hagati y’abanyarwanda mu moko bavamo anyuranye, mu turere bavamo tunyuranye, mu mashyaka anyuranye, mu miryango idaharanira inyungu barimo cyangwa amadini. Iyo nama ikazadufasha guca iteka ko hari umuntu wakongera gufata ubutegetsi akumva ko agomba gukanira abasigaye, cyangwa ko hagomba imvururu kugirango ubutegetsi busimburwe igihe abanyarwanda babona ko bikwiye. Iyo nama izadufasha nk’Abanyarwanda kumvikana k’unzego z’ubuyobozi bw’igihugu ziha buri munyarwanda wese kumva ko yishyira akizana mu gihugu cye, akumva ko inzego ziriho zishobora kurinda umutekano we nta kwishisha. Muri iyo nama kandi niho hazava ka KANAMA ( commission VéRITé ET RECONCILIATION) K’UKULI N’UBWIYUNGE. Aka kanama nako dusanga kazahabwa inshingano zo kwiga icyatumye mu gihugu cyacu haba itsemba bwoko, ingamba zafatwa kugirango iryo shyano ritazongera kutugwirira, kakazaba n’urubuga rwo gufasha abanyarwanda gusubira kwizerana.

Imibereho myiza

Impinduka muri Demokarasi

Ikiganiro kirambuye na Ingabire Victoire Umuhoza

Kagame: Uzaze urebe u Rwanda rw’Abanyarwanda,Ingabire: Nje gusaba ubutegetsi Abanyarwanda (Photo Archive)

Komeza kuri page ya 5

Page 5: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 2009 5

Impinduka muri Demokarasi

Ikiganiro kirambuye na Ingabire Victoire UmuhozaKubijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu: FDU INKINGI twimirije imbere ko habaho uburezi kuri buri mwana w’umunyarwanda wese ugejeje igihe cyo kwiga. Abafite ubuhanga bwo kwiga bakagera kure bagahabwa ubushobozi bwo gukomeza kongera ubumenyi bwabo naho abana badafite ubuhanga buhanitse bagahabwa ubumenyi m’umyuga iciriritse ituma bashobora kwibeshaho. Igihugu cyacu gifite ikibazo cy’ubutaka. gutoza urubyiruko imyuga iciriritse bizatuma umubare wabajya mu buhinzi ugabanuka kubera cy akibazo cy’ubutaka navuze hejuru, bagakora indi mirimo. Abize bagahabwa ubumenyi buhanitse bazajya mu mirimo yo gushyiraho inganda bityo nabwo haboneke indi mirimo itari mu buhinzi. Ariko kugirango izo nganda nazo zishobore gushyirwaho birasaba ko tugira amashanyarazi a g a k w i r a k w i z w a h i r y a n o hino mu gihugu, amajyambere agasaranganywa imijyi n’ibyaro ntibiharirwe umurwa mukuru gusa nkuko biri ubu ku ngoma ya Général Kagame. Ngarutse ku kibazo cy’ubutaka nagirango mbanze mbwire abasomyi banyu ko FDU INKINGI yamagana icyemezo ubutegetsi bwa Général P.Kagame bwafashe bwo gukodesha ubutaka bw’u Rwanda mu banyamahanga igihe abenegihugu barimo bicwa n’inzara, igihe bigaragara ko mu Rwanda dufite ikibazo cy’ubutaka buto. ¼ cy’abanyarwanda ubu bafite ikibazo cy’inzara bidatewe ahanini gusa n’ikibazo cy’imihindukire y’ikirere ariko bitewe na politiki i jyanye n’ubuhinzi bworozi yashyizweho n’ingoma ya Général Kagame yo gushyira imbere guhingisha k’ungufu abaturage ibihingwa byo kugemura ku masoko mpuzamahanga igihe n’abaturage badafite ibibahaza. FDU-INKINGI twe ntabwo tuzakodesha ubutaka bw igihugu abanyamahanga igihe tuzi neza ko ubuhari budahagije n’abenegihugu. Tuzakuraho iyo politiki yo guhingisha abaturage igihingwa cy’imwe k’ungufu bahinge ibihingwa binyuranye hakurikijwe akarere barimo n’ibihingwa bihera, kugirango nihagira ikirumbye bagire icyo baramura. Kandi igihe abaturage bashonje bicwa n’inzara

kubera ko nta mvura y’abonetse ngo beze aho kugirango bicwe n’inzara tuzagira ubutwari bwo kubatabariza mu bihugu by’inshuti aho kwirarira tuvuga ko mugihugu ibintu bigenda neza kandi byadogereye. Ibyo nibyo Leta ya Général Kagame ikora ubu. Ntabwo tuzagemurira amasoko mpuza mahanga igihe mu gihugu imbere abaturarwanda badafite icyo kurya gihagije.Ikintu kibabaje ubu mubijyanye n’ubukungu bw’ ig ihugu n i uko usanga ubutegetsi buriho iyo utabuhakwaho bitoroha ku kwemerera kuba wakwikorera imirimo yo gushora imari mu mishinga inyuranye. Ubu ubukungu bw’ihariwe n’agatsiko k’abantu bamwe bari mu ishyaka rya Général Kagame. Hari amashyirahamwe akorera ako gatsiko iyo utari muri ako gatsiko usabwa imisoro y’ikirenga ngo barebe ko bagupyinagaza, ugasanga amasoko ahabwa abazi gutura ibiturire m’ubutegetsi cyangwa bemeye gukorana no gukorera ako gatsiko. Amategeko yo gutanga amasoko agomba kuba asobanutse kandi akubahirizwa na buri wese, bigakorwa muburyo butarimo uburiganya. Amategeko yo gushora imari kubanyemari agomba kuba asobanutse kandi yorohereza abifuza gushora imari zabo mu gihugu, mu mishinga inyuranye n’abikorera ku giti cyabo. Uburyo bwo gutanga imisoro bugomba kuba busobanutse kandi buri wese agatanga imisoro hakurikijwe imitungo afite. Kuko muri iyo misoro niho hazava ahanini amafranga Leta igomba gukoresha. Ubutegetsi, Ubukungu bw’Igihugu b igomba kuva mu maboko y’udutsiko bigashyirwa mu maboko y’abaturage. Umurabyo: Ese politiki ya FDU Inkingi ntabwo yaba ishingiye kwironda karere ko bivugwa ko abenshi muri Comite Dirtecteur yanyu baba bakomoka mu majyepfo? hari isano mwaba mufitanye na Kayibanda cyangwa undi munyepolitiki wabaye muri MDR Parmehutu ? Ingabire :Vice President wa mbere wa FDU-INKINGI ni umuhungu wa NDAHAYO uzwi cyane muri leta ya mbere. Ariko ibyo nti bibuza umuhungu we Ndahayo Eugène gukora politiki. Ndagirango nibutse ko yabaye umuyobozi mukuru muri

ministeri yitangazamakuru muri gouvernement ya mbere ya FPR. Ikindi FDU-INKINGI ni ishyaka rigizwe n’abanyarwanda bava mu moko anyuranye no muturere tunyuranye tw’igihugu. Kandi nkuko nabivuze haruguru muri politiki twifuza kugeza k’ubanyarwanda FDU-INKINGI izarwanya ivangura iryo ari ryo ryose. Mu buyobozi bw’ishyaka ryacu rero harimo abanyarwanda bava mu turere tunyuranye tw’igihugu no mumoko anyuranye.Umurabyo :Iminsi iri kugenda y’icuma, twegereza amatora, mugiye guhangana mo n’ishyaka rimaze imyaka 15 kubutegetsi mufite bushobozi ki buzabageza ku nzozi zanyu?ko akimuhana kaza imvura ihise? Ingabire :Icyo dusaba gusa ishyaka FPR ni uko ritazitwaza inzego z’ubutegetsi rifite ngo ribangamire abashaka gupiganwa naryo mu matora. Niba FPR biyizeye rero nibavane aba local defense force, INTORE, abasirikare na police mu baturage. Bareke abaturage batore uwo bishakiye. Nibareke abifuza gushyiraho amashyaka anenga politiki yabo abeho kandi akore abantu badakubiswe, ngo bajugunywe muburoko nkuko byagenze ejo bundi igihe ishyaka rya “Green Party”ryakoreshaga inama. Nibavaneho iterabwoba mu baturage! Imbaraga zacu, ugutsinda kwacu kuri mu banyarwanda. Nibo tuzasaba ubutegetsi ni babona uko bayobowe na FPR bibanyuze bazayihe amajwi yabo, ni babona bitabanyuze bazahitemo FDU-INKINGI, kandi icyo gihe FPR nayo izemerere abanyarwanda kuyoborwa nuwo bihitiyemo. Umurabyo :Mwatubwira ibikubiye mu maserano mwakoranye n’Imbera kuri atangiye kuvugisha bamwe amangambure.? ese ko mwakoze amasezerano y’ubufatanye kandi mwese mwifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu uzaharira undi n’uwuhe,? ntibazaguca intege ko uri umugore bakarusha amajwi ukisusbiraho ukabaharira ?Ingabire : Ibyamasezerano na PSI nabivuzeho. Icyo kuba ndi umutegarugoli ntabwo bivuga ngo nzabona ibintu bikomeye ngo nsubire inyuma. Ntabwo ibyo aribyo. Urebye umwanya umutegarugoli

afite mu muryango nyarwanda, uka reba ib ibazo b ikomeye igihugu cyacu cyaciyemo, n aho u Rwanda rugeze ubu nta wundi waruzahura usibye umutegarugoli. Umutegarugoli kugirango ahoze impfubyi n’abapfakazi atabacyuriye ngo bashyire sentiment zabo mu kabati, Umutegarugoli kugirango yunge imitima yakomerekejwe, Umutegarugoli kugirango ahumurize ingo zahungabanye, Umutegarugoli kugirango ahe amizero u Rwanda rw’ejo, Umutegarugoli wo gutuma abanyarwanda basubiza umutima mu gitereko. Umutegarugoli niwe u Rwanda rukeneye kuko ariwe mutima w’umuryango ngo asubize imiryango kubana mu mahoro mu bw’umvikane no mu bwubahane. Nkaba mboneyeho akanya ko gusaba abali n’abategarugoli kwiyumvisha umwanya bafite ukomeye mukuzahura igihugu cyacu. Umurabyo :Ese abarwanashyaka ba FDU INKINGI bahagaze bate mu gihugu hose hari abagore b’itabiriye ishyaka ryanyu? Ingabire : Nkuko nabivuze kare FDU-INKINGI ni ishyaka r y ’ a b a n y a r w a n d a b o s e n i ukuvuga rero ko harimo n’abari n’abategarugoli.Murateganya kuzagera mu Rwanda ryali? ese muzakomeza kuri ndirana ko twumvise ko hari bagenzi banyu batarabona ibyangombwa? Ingabire : Ikibazo cy’impapuro z’inzira ubajije ni kiza kuko ni ikibazo abanyamakuru batubajije kenshi. Twatse impapuro z’inzira kuva mu kwa 5, njye passport ndayibona n’undi muntu 1, ariko abandi kugeza uyu munsi ntazo barabona. Ikibabaje cyane ni uko nka Vice President wa 1 wacu Eugène Ndahayo, igihe yajyanaga n’abandi kuri ambassade y’ububiligi yitwaje impapuro zo gusaba passport we impapuro ze banze kuzakira bavuga ko atari umunyarwanda. Icyo gihe yandikiye umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu bwana KARIBATA Anaclet utarigeze agira icyo amusubiza. Hari ikibazo wambajije hejuru cyaho avuka none cyaba aricyo azira? Najye ubwanjye mu kwezi gushize nongeye kumwandikira ndetse na ndikira na ministre muri Presidence Mme Solina kugirango mubaze niba icyemezo cyo kutwima impapuro

z’inzira ariho gituruka ariko nawe ntiyashubije. Ikintu kitumvikana kugeza uyu munsi n’ ukuntu ubutegetsi bwa Général Kagame bw’irirwa bucyura impunzi k’ungufu hirya no hino mu bihugu bituranye nu Rwanda none impunzi zifuza gutaha ku neza bakadufungira amayira. Ntabwo byumvikana na busa! Ikindi ni uko hari abo dufatanyije muri FDU-INKINGI kandi nabo bifuza gutaha nkanjye, ntabwo rero nifuza kuza njyenyine kuko ntaje ku giti cyanjye nje nk’umuyobozi w’ishyaka kandi ufite abandi bakorana.Umurabyo: Mwaduha ubutumwa twabagereza kubanyarwanda bu bari kumutima ku giti cyanyu , ndetse n’Ishyaka ryanyu muri rusange.Ingabire :Ubutumwa mwampera abanyarwanda ar’ abari hanze ari abari mu gihugu, Igihe cyarageze ko abanyarwanda twese twumva ko nta Rwanda rutagira Umutwa, Umututsi, Umuhutu, Umunyenduga, Umukiga, Umuganza,Umushi,Umwega,Umunyiginya etc. Icyo FDU-INKINGI duhamagarira abanyarwanda ni ukwimiriza imbere ni ugushyirahamwe , tukuzuzanya, tukubaka urwatubyaye mu mahoro, nta nkongi cg umuvu w’amaraso wongeye gutemba mu rwatubyaye.Umurabyo :Ikibazo cy’amatsiko Mwatubwira icyo mwamariye abandi uhereye aho wavutse naho washatse kugirango uzemeze abanyarwanda , k o i b y o m u z a b a m a r i r a abanyarwanda muri rusange mwabishyize ku mbuga za Internet ? Ingabire : Twafashije abana batishoboye, impunzi, abategarugoli bahunze ari bonyine cg bapfushije abo bashakanye mu ntambara. Ikintu kinshishikaza cyane ni ugukora kuburyo urubyiruko rwiga. Hari abana benshi babanyarwanda hirya no hino mu nkambi ndetse naho mugihugu batiga, iyo tubonye uburyo turabafasha. Kuko ubumenyi n’ingombwa kumwana ukibyiruka kugirango azashobore kugira icyo yimarira mubuzima bwe bw’ejo hazaza no kugirango u Rwanda rw’ejo ruzabe rutuwe n’abaturage bajinutse , bazakomeza ku rwubaka mu mahor no kuruteza imbere.Usibye ibikorwa bya politiki rero mba no muyandi mashyirahamwe

Ibikurikira page ya 4

Komeza kuri page ya 8

Page 6: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 20096

Umugabo yahuye n’impyisi iramubwira iti mpeka ndananiwe ayikubita ku

rutugu bageze imbere bahura n’abantu baramubaza bati : Uhetse iki wa mugabo we ? ati : ni impyisi bati izakurya acira ibiti mu matwi, yicumye gato ahura n’undi amubwira nk’uko abandi bamubwiye. Ageze mu mayira abiri abwira ya mpyisi ati : Jya hasi ndaniwe, iramuseka cyane iti : Ujye utinya ikitavuzwe n ’ u m u n t u u m w e , i h e r a k o iramurya

F.P.R nayo yahetse benshi, itinye Pasteur HAKIZIMFURA Noel umukozi w’Imana ugambanira Intama yagombye kuyobora ibyiza ikayibuza gukora ikibi ! Ikenge umukozi w’isi udashobora kwiyunga n’abarwanashyaka batarenze 300 akaba ashaka kuzaba umuvugizi wa miliyoni 9.000.000 z’abanyarwanda . Mu birego 14 bya sakirirego arega Perezida wa P.S imberakuri harimo ibyo bahuriyeho cyane, cyangwa yanamwigishije dore ko amurusha imyaka , kandi akitwa na Pasteur. Bahuje amacakubiri, kwikunda ntabwo yasobanura ubu ryo yamaranye na Me NtagandaBernard hafi umwaka , akamushinja ibyaha yabwiye Leta , itangazamakuru , ndetse n’abanyarwanda muri rusange aruko bapfuye ubwiru bwa compte y’ishyaka iri muri ECOBANK. bombi ni Baturatugabane ni wanga Bimeneke. umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihagagaze.-Bi teye i son i n ’agah inda kumva umuntu ashinja undi ngo ashaka ko ishyaka riyoborwa n ’ a b a n y a b w e n g e m b e g a a g a h o m a m u n w a ! ! U y u mukozi w’abisi azabaze Pasteur Rutayisire ibanga akoresha mu isanamitima ry’abanyarwanda bahungabanye kubera ibihe b y ’ a m a g e b a c i y e m o m u itsembabwoko n’itsembatsemba. ubu n’icyamamare kw’isi no mu Rwanda by’umwihariko mu bumwe n’ubwiyunge , urukundo rurababarira ,rurigisha kandi rukunga. Reka mbivuge uko biri, yeretswe abaparimehutu babanyabwenge bashize muri Leta, n’Inteko y’Ubumwe, ashaka imbehe ko hazinjira abaparimehutu b’injiji . are we mbega iturufu !Ndakurahiye mu ijwi rirenga ko niba ubeshyera Me Ntaganda Bernard kubera ko utamenye imiterere ya konti y’ishyaka muri ECOBANK, ukamuhimbira gukorana n ’ imi twe i shaka gutera u Rwanda kandi nk’uko amasezerano agaragara nta gika na kimwe kibivuga , kuko ndandika

iyi nkuru nyareba imbere yanjye , ubuswa bwatumye aguhagarika bufite ishingiro. Uretse ko nabize habamo injiji nkizo wambitse amadarubindi . Ndakwemeza ko uhora agasozi ubusa kaka, zatuma ku kandi kati : uramporere. Ngibyo ibyabaye ubwo Pasteur Bizimungu ,yavugiye ku Gikongoro ati : Misago nabambwe , agataha 1930, mu gihe Imana yateganyije bagasimburana mu cyumba . F.P.R igihe kizagera uyishinje . Me Ntaganda Bernard icyaha cya Jenocide nikimuhama, azabiryozwa byanze bikunze cyangwa akarusimbuka ,.kuko u Rwanda ntirukeneye Kandida Perezida ufite dossier muri gacaca . Ariko nta nuwakwemera ko ruyoborwa n’injiji, nako numvise na Nsengiyumva Moise yitandukanyije, we n’impumyi si n’injiji gusa.yazindutse abeshya kuri Radio ngo muri Cumi na babiri ba Rukokoma niwe wenyine usigaye ! Utagira isoni ntamwara ! , Nyuma y’imyaka 7 iyi kinamico yataye umurongo. Bazi kwivamo !

Urwitwazo rw’amasezerano n’imitwe ya Politiki

Barabivuze koko ngo inkuruzi y’ibikoba yikururira amakara , kwirarira byo ngo ntibibuza umusore kwesa inkumi ! Me Ntaganda Bernard yasinyanye amasezerano n’imitwe ya Politiki ikorera inyuma y’igihugu , yasome m’Umuseso no 376 yo kuwa 05-12 Ukwakira 2005, urebe nayo yasinyanye na Mme Victoire Ingabire Umuhoza ntahanditse ko bazifashisha ingabo . Uretse ikinyoma cy’amaco y’inda , aba banyapolitiki nta numwe utazi uburyo ingabo z’u Rwanda zihagaze muri aka karere . Kuburyo hari udutero shumi twazigabiza .Uyu mukozi w’isi yabeshye itangazamakuru n’abanyarwanda . Ingengabitekerezo , n’amacakubiri yinda ni uburyo bushaje muri vis ion 2020 igihe uwitwa Hakizimfura Noel yamukuraga iwabo mu Bugarama, agasiga akazi i Bukunzi bwa Nyakabuye babyumvaga kimwe , kuko bose bari abarwanashyaka bemera Politiki ya Mpore bari baje gufatanya na Me Ntaganda Bernard ngo biganzure ingoma ya F.P.R bazajye babeshya abahinde abanyarwanda barabazi 2003, kandi u Rwanda ni ruto cyane . Kudeta yo muri Madagascar niyo bakoreye Me Ntaganda ! Mwicare hasi muyacoce mwiyunge aguheho kuko nawe intambara afite mu mutima si ineza y’abanyarwanda, mwese ni tura tugabane niwanga bimeneke, ubwose wamurushije

iki ? yaguhishe akamiya kari kuri Compte nawe usenya ishyaka ngiyo tura tugabane mwari muhuriyeho. Ntayindi avuga niyo, n’imyanya mushaka mu nzego z’ubuyobozi..

M e Ntaganda yanyag iwe n’imvura y’amahindu

Acakirana n’abakorana bubingwa b’icyama , bamwereka ubushake n ’ubushoboz i bwo guhana abagabo b’ivuzivuzi , maze aba nkaka gahanga , basanze karumiye ku gasi bati gahanga ,gahanga wazize iki ? Ati nazize urwa bagabo wowe uzazira akarimi kawe !! yazize kuvuga ko F.P.R irarira ! maze bamwereka ko umusifuzi n’umutoza yakoresheje muri 2003 ntaho yagiye . Uko Pas teur Hakiz imfura Noë l yitandukanyije na Me Ntaganda ku mugaragaro niko byagenze ubwo abarwanashyaka bajugunyaga amakarita ya Twagiramungu Faustin mu kibuga za Nyamata , Byumba ,abandi kuri Radio barakaka nk’uko Nsengiyumva yabigenje hasigaye iki se ubwo amatora yarangiye.Gusa icyatunguranye ubu bikozwe hakiri kare cyane twibwiye ko F.P.R yatinye Me Ntaganda Bernard , ariko sibyo kuko yahise ikora ibishitani Green Party muri Saint Paul . Inararibonye muri politiki , zemeza ko ifite ikidodo ku mutima kubera abarakare buzuye umurwa no mu gihugu hagati bababariye mu gihugu bakirimo kandi baragikoreye

Icyama kiteye akazana kitazi akazaza

Bumvaga urusaku rw’abavugira hanze y’u Rwanda bakibwira ko batazatinyuka gushinga ikirenge ku kibuga cy’indege i Kanombe, cyangwa bakibwira ko ari nka rwarundi rutabuza umugabo kurya ibye batungurwa nuko Me Ntaganda Bernard warakaye kubera imyaka itatu yamaze mu buroko, yavamo PSD ikamubeshya ko azaba Honorable agaheba, yakubitiraho Gacaca imurindiriye mu bujurire abasukaho ubusabwe nku bw’inzoka y’inshira maze yemeza ko ntakiza nakimwe azi FPR yakoze, Hakiyongeraho Andrew Muganwa wibuka akaga yahuriye nako i Kami, agakubita agatoki ku kandi ati : nta kibuza ndacyura Umwami, kuko ntashobora kwihanganira uburyo Abega bamwimye amata ari uwabo.Habineza Frank yifashisha abasaza bakuze muri politiki , bazi ubwiru bwa karinga umusaza

Kabanda wakoreye RANU ubu akaba arimo kwiyicira isazi mujisho, bamweretse ko muri pol i t ik i habamo agahararo n’agahimano, kandi ntibyatinze burya umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze muri St Paul babateye amashoti , babambika ibikomo iherezo riba mu kasho ku kavuyo babateje. Abarwanashyaka ba Green Party baravugira mu matama bategereje iherezo n’ikerekezo gishya, byakwanga bakemera bagaca bugufi bakabona ko abazungu batanga inkunga ariko badatanga ubwigenge,mu gihugu kibohoye.

Icyoba mu Cyama.

Ntagushid ikanya ukur ik i je urutavuze umwe, abantu benshi bari guhuriza ku mikorere mibi y’abanyamuryango b’ishyaka riri k’ubutegetsi, kandi ibyo b i g a r a g a z w a n ’ i f u n g w a ry’abayobozi batandukanye, inzara iri mu gihugu, n’ibindi, uwavuga ko iherezo ry’icyama ari nk’irya UPRONA , FRODEBU, ZANU PF , ibyabaye muri KENYA ejo bundi hashize ntagitangaza cyaba kirimo. Paul Kagame abanyarwanda baramukunda, nashaka kwerekana igipimo Demokarasi y’u Rwanda igezeho azibeshye ntabe ariwe uziyayamaza, maze arebe FPR

aho ihagaze. FPR yubatse inzego kuva ku bibondo kugera ku ntore ariko nuko yongera ikisenya ubwayo. Ubu igeze ku ndunduro ubwo batangiye gusubiranamo, kandi barakoze ibyiza byo kubohora u Rwanda amaraso y’abana b’u Rwanda yamenetse biyahindura amazi kuko nayo araseseka ntayorwe . bitabaye ibyo abanyarwanda barayereka igihandure muri 2010, maze bizandikwe mu gitabo cy’insigamigani. Reka turebe bamwe mu bahanzi babahanga nka Rugamba, wagize ati : icyampa imbaraga nk’iza Mirenge ,nahana aburugomo …. Byumvuhire nawe ati : Ibi ndabirambiwe…..Abanyarwanda nabo barambiwe abanyamuryango ba FPR bayigambanira bayirimo bagaha umwanya abantu nka H a k i z i m f u r a N o e l . K u k o attaque yayo na defense, bigeze ahakomeye, niyo mpamvu mu rubuga rw’amahina bakwiye gusimburwa maze distibution itera ibibazo igakosorwa. Naho ubundi bari kuvangira Gardien ariwe Paul Kagame. Icyama kiryamire amajanja mbe nka cya Gikeri cyagize kiti : Muroge magari amazi si yayandi.

Mukakibibi Saidati

FPR irigambanira

Me Bernard Ntaganda yanyagiwe n’ibyaha 14 bya sakirirego (Photo UMURABYO)

Page 7: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 2009 7

Nkuko bikunze kuvugwa iyo hari ikintu kigaragara ko gishobora kuzimira

kikibagirana neza neza, ni nako Banki y’Abaturage y’u Rwanda ishobora kuba hatagize igihinduka mu mikorere yayo.

Hashize igihe kigera ku mwaka n’amezi atatu banki z’abaturage mu Rwanda zihinduye status mu rwego rwo kuba banki y’ubucuruzi aho mu kwezi kwa Nyakanga 2008 Labobank yo mu Buholandi yaguze imwe mu migabane y’izo banki ingana na 35 % igahita inazana abakozi bayo kuyobora no gukorera iyo banki hano mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu ubwo contrat (kontaro) izaba irangiye bakisubirirayo n’inyungu zabo.

Izo nyungu se ariko bazazigeraho?

Isesengura rikorwa n’abantu batandukanye, rigaragaza ko iyo banki yamunzwe n’imikorere mibi kuva kera cyane ko ariyo kugeza ubu ifite amashami menshi hirya no hino mu gihugu bigatuma igira n’abanyamuryango aribo bakiriya benshi kurusha andi mabanki akorera ku butaka bw’u Rwanda. Amakuru y izewe agera ku kinyamakuru Umurabyo avuga ko nubwo mu bihe bishize Banki nkuru y’igihugu BNR yari yashyizeho itegeko ribuza amabanki gukomeza gutanga inguzanyo z’igihe kirekire, nyuma yo gukomora kuri izo nguzanyo banki y’abaturage yo yazihaga abazwi (inshuti) z’abakoramo n’abayobozi cyangwa ikaziha umuntu ubanje gutanga bituga kandi ari amafaranga azishyurwa ndetse n’inyungu.

Icyo kibazo cya ruswa kikaba ari nacyo gituma banki zitagaruza amafaranga ziba zatanze kuko bigora cyane kwishyuza umuntu uzi neza ko muri miriyoni icumi (10 000 000 Frw) wamugurije wamwatsemo imwe yose ya ruswa, bityo bityo banki ikahazaharira ku nyungu za bamwe.Ngiryo isenya n’iyubaka bya hato na hato bidasobanutse, ngiryo ikubagahu mu igurwa ry’ibikoresho bimwe na bimwe ariko bikazasazira aho biri bitagiye gukora icyo byaguriwe. Urugero ni Moto uzasanga zimeze nk’iziri muri exposition imvura n’izuba byazicikiyeho kandi icyemezo cyo kuzigura kiba cyafashwe nko guhumbya. Iyo umuntu atambutse cyangwa akinjira mu nyubako ya banki y’abaturage y’u Rwanda sa (siege) ubona isa neza ariko ibiyikorerwamo bigasa na byabindi by’Abafarisayo bagiraga beza kandi mu mitima

yabo haraboze.Abayobozi baguriwe amamodoka meza (Fortuner) yo kugenderamo, a r i k o w a s h a k a u m u s a r u r o w’ubuyobozi bwabo ukawubura. Hari nk’aho usanga umuyobozi ataba azi ibikorerwa muri Direction cyangwa Departement ayobora; ahubwo agapy inagaza abo yakagombye kurengera. Ahatungwa intoki cyane ni muri Direction ya opérations y a R u t a g e n g w a A l p h o n s e , Departement y’Abakozi iyobowe na Kansiime James(professional!) urangwa n’iterabwoba ku bakozi abakangisha kubirukana, hakaba noneho na Deputy CEO (Chief Executive Officer) Murekezi Dieudonné wahawe uwo mwanya atanawugomba kuko nta na kimwe akiza ahubwo atuma birushaho kuba bibi kubera itonesha rya b a m w e a k o m e z a k u g a b i r a imyanya batayikwiriye nk’uwitwa Gisanabagabo Nkusi Justin, n’abandi.Byahindutse nk’isengesho rya buri gitondo ku mukristu cyangwa gusali ku musilamu aho abakozi b a g e n d a b u r i m u n s i b a b a bategetswe kwegura ku ngufu (ingero zirahari) cyangwa se baba bagiye ku mpamvu zinyuranye nubwo impamvu nyamukuru ari ikandamizwa ry’abakozi muri rusange. Ariko rero, uburyo bagendamo ubwo aribwo bwose, ntabwo byumvikana ukuntu mu mezi atatu gusa usanga iyo banki imaze gutakaza abakozi barenga 36 noneho n’ubuyobozi ntibugire icyo bubivugaho ahubwo bagakaza umurego mu gukanda n’abasigaye. Izi ni ingero zifatika:

Murekezi Dieudonne umuyobozi mukuru wungirije wa BP

(Photo D.R)

Banki y’abaturage ishobora kugenda nka Nyomberi!

Full names: Job Title

1 Izabiriza BENINYA Training and Development coordinator

2 Jean Bosco OULDHADHA Accountant

3 Innocent HAKIZIMANA Facility management (fired)

4 Espérance KAYIRANGWA Branch Customer Care Officer

5 Alice NKUSI Commercial officer

6 Gemma TUMUGIRE Cashier

7 Jean Baptiste KARASIRA Cashier

8 Marie Claudine DUSINGIZIMANA Chief Accountant

9 Déo BANGANIRUBUSA Recovery officer

10 Théophile NSABIMANA Recovery officer

11 Emmanuel GISAGARA Sub branch manager

1. Ngabo Karangwa Head cashier Rubavu Branch

2. Khamis Mucumbitsi Accountant Rwamagana (Gishari) SB

3. Yvonne Mupfasoni Branch administrative As-sistant

Huye Branch

4. Jean Claude Nkulikiye Credit Officer Huye (Gikonko) SB

5. Regine Uwanyiligira Sub branch Manager Muhima (Kajevuba) SB

6. Kayitesi Jean Damascene Planton Huye (Kivu) OTL

7. Sabine M Iyakaremye Sub Branch Manager Huye Branch

1. MUSHAIJA Angello Sub branch Manager Kicukiro Sub Branch2. Ngabo Janvier Branch Risk Head BPF

3.Uwase Mwamini Cashier Rwamagana Branch4.Shema Xavier Mugisha Commercial Head Main branch5. Karambizi Bruno Cashier Kabuga sub branch6. Mukankaka Odette Head Cashier Muhima branch7. Mpilikanyi Appolinaire Branch Manager Nyamata Branch

8. Hakizimana Antoine Clearing Officer Rusizi Branch

1. Jean de Dieu BICAHAGA Accountant Nyamabuye (S/B Gatumba)

2. Attanase HAVUGIMANA Sub Branch Manager Nyamabuye (S/B Gatumba)

3.Jean Bosco MUSONERA Sub Branch Manager Main Branch (S/B Gikondo)

4.Jean Michel NSHIMIYIMANA Cashier Kimironko Branch

5. Jean Havugimana Accountant Nyamabuye (S/B Byimana)

6. Innocent Kalinda Out Let Team Leader Nyamabuye (Outlet of Mutara)

7. Kalisa Ignace Cashier Rusizi Branch (S/B Mwezi)

8. Kilonde Lyombya Bosco Recovery Officer Muhima Branch

9. Nsekuye Jean Damascene Cashier Musanze Branch ( Butaro Branch)

10. Gatera Etienne Sub Branch Manager Rubavu Branch (S/B Bigogwe

Kuva ku wa 03-16/10/2009

Kuva ku wa 03/08/2009

Kuva ku wa 28/09/2009– 02/10/2009

Kuva ku wa 19-29/10/2009

Komeza kuri page ya 13

Page 8: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 20098

Mu kiganiro cyabereye muri Alpha Palace cyateguwe n’urwego rushinzwe Inkiko Gacaca ku

wa 06 Ugushyingo 2009, cyari kigamije gusobanurira abanyanyarwanda imirimo yo gusoza inkiko gacaca igeze, bamwe ntibishomiye ko zisojwe bityo bakaba barifuje urundi rwego rwazisimbura.

Muri icyo kiganiro Bwana Rucagu Boniface ukuriye itorero ry’igihugu yatangaje ko imyiteguro yo gushyira urubyiruko rugera ku 33.850 rurangije amashuri yisumbuye mu ntore zo ku rugerero yarangiye gutoza bikaba bizatangira ku wa 20 Ugushyingo – 15 Ukuboza 2009, bityo bikaba bizafasha kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya ingaruka zayo mu bana bakiri bato. Rucagu yavuze kandi ko bamaze kugera kuri byinshi, bimwe mu bimaze kugerwaho hakaba harimo ubwiyongere mu murava wo kwanga ikibi, kongera umurava mu buhinzi, abarimu bongereye umurego mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri n’ibindi kubera ko mu mahame agenga intore harimo kwanga kurebera ibintu byangirika. Yanavuze kandi ko mu mashuri ingengabitekerezo yari imaze gufata intera ariko kuva aho abarimu bagiriye mu itorero, ikaba yaragabanyutse ku buryo buigaragarira buri wese. Twababwira ko kugeza ubu Itorero ry’Igihugu rimaze gutoza abantu bagera kuri 115.228, abagize akanama k’itorero bamaze gutunganya gahunda yo gushyiraho inzego guhera ku Mudugudu kugera ku Mirenge ku buryo iyo gahunda izarangirana n’umwaka wa 2009, mu wa 2010 hakazibandwa ku gutunganya ibijyanye n’amategeko n’imikorere nko kumenya amategeko agenga

intore, uburenganzira bwazo no gushyiraho kirazira yazo. Ikindi kandi yavuze nuko intore zizaba ziri mu byiciro bitandukanye ku buryo no kugera ku rwego rw’abana bafite imyaka 5 bazibona mu gice cyabo bityo bagakura banga ikibi ahubwo bashishikarira kwiteza imbere no gushaka Amahoro arambye. Ikindi kandi ibice hafi ya byose by’ubuzima bw’abanyarwanda bwisanga mu ntore, aha twavuga nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Minisiteri y’Uburezi, iy’Urubyiruko, iy’Abakozi ba Leta n’iy’Ingabo, hatangajwe ko ingengo y’imari igomba kujyana n’icyo gikorwa ingana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2 akenewe mu Itorero ry’Urugerero.

M.Louise Uwizeyimana

Mporany i Théobard abaye Umudepite wa 4 uburanishijwe mu Nkiko Gacaca aregwa ibyaha

bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, aza nyuma ya Nirere Béatrice, Bisengimana Elysée, Senateri Safari Stanley na Mukezamfura Alfred.

Uwo Mporanyi Theobald arashinjwa mu Rukiko Gacaca rwa Butare kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994. Akaba aregwa ibyaha 2 birimo gushishikariza gukora Jenoside abinyujije mu itangazo yatanze kuri Radiyo Rwanda mu gihe cya Jenoside, nk’uwari uhagarariye abanyeshuri bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) bavukaga i Cyangugu, akaba yari azwi ku izina rya Cyocyere. Muri iryo tangazo ngo Mporanyi yavugaga ko inyenzi zizatsindwa anasaba abantu gushyigikira Guverinoma y’abatabazi. Icyaha cya kabiri aregwa ni ukuba yaritabiriye ubwicanyi bwahitanye abanyeshuri bigaga muri UNR, nyuma y’uko uwahoze ari perezida wa CDR kandi ngo yaba yaratotezaga abanyeshuri bigaga muri iyo kaminuza bari mu bwoko bw’abatutsi. Ubwo urubanza rwe rwasubukurwaga ku wa 3 Ugushyingo 2009 hagaragaye abatangabuhamya barimo bamwe mu banyeshuri biganaga. Bamwe bakaba barabwiye urukiko ko nyuma y’urupfu rwa Perezida wa CDR, Bucyana Martin, Mporanyi yahise ahinduka, abandi bavuga ko yari anakomeye cyane mu ishyaka rya MRND, ariko ashaka kuba umurwanashyaka wa CDR, ngo akaba kandi nta mahoro yahaga abo batari mu ishyaka rimwe, ariko ku wa 10 Ugushyingo ubwo urwo rubanza rwakomezaga Mporanyi yabonye abandi banyeshuri bamushinjura harimo n’abarimu, ndetse bakaba bemeza ko nta vangura yagiraga ubwo yari muri

Kaminuza. Mu kwiregura kwe, Mporanyi yunze mu ry’abamushinjura abwira urukiko ko nta ruhare na ruto yigeze agira mu bwicanyi bwabereye muri UNR, ko ibivugwa byose nta kuri bifite ahubwo akaba abona ari abamugirira ishyari kubera umwanya afite muri Guverinoma akomeza avuga ko iyo aba yarashinjwaga ubwicanyi bw’aho yari gufatwa agafungwa bidategereje ko hashira imyaka 15 atarafungwa. Ngo kandi mu gihe cya Jenoside yari iwabo i Cyangugu ku nkombo akaba nta muntu n’umwe yigeze agirira nabi mu gihe cya Jenoside bivuga ko iyo aza gutegura Jenoside yari kugera iwabo akayishyira no mu bikorwa. Akomeza avuga ko iwabo hari i Cyangugu aho Habyarimana Yuvenali wahoze ari Perezida yangaga cyane ngo kuko mu magambo ye yitaga Cyangugu inyuma y’u Rwanda, bityo akaba atari kwifatanya n’abicanyi kandi Akarere avukamo ka Nkombo kari karahawe akato.

M.Louise Uwizeyimana

Intore Nkuru, Rucagu Boniface (Photo Archive)

Hon. Mporanyi Theobard (Photo UMURABYO)

Depite Mporanyi Théobard mu kaga!

Ngo ntiyari kwica kandi Nkombo yarahawe akato

Abana 33.850 barangije amashuri yisumbuye mu

Ntore

y’abategaruguli n’andi afasha abana batagira kivurira.etc.

Umurabyo :Inama ngoboka gihugu yaba itandukaniyehe na Rukokoma ya Twagiramungu ?

Ingabire : Kubera ko Rukokoma ya Twagiramungu ntazi icyo yari igamije ntabwo nabona icyo nyivugaho, naho ibirebana n’INAMA NGOBOKA GIHUGU nabivuzeho birambuye.Umurabyo :Mwatandukanya mute komisiyo y’ubutabera niyo kurwanya jenoside ya Mucyo?cyangwa iyubumwe n’ubwiyunge yo Dr Habyalimana?Ingabire :Izi commission zose zashyizweho ku ngoma ya FPR tubona ntacyo zishobora kugeza kubanyarwanda ikimenyi menyi n’ uko kugeza uyu munsi nyuma y’imyaka 15 itsembabwoko kimwe n’ubundi bwicanyi bwose bwibasiriye guhonyora inyoko ya muntu bibaye mu gihugu, umubare mu nini wabanyarwanda bacyitotombera mu matama ko nta butabera busesuye bahawe, ko barenganywa.Ugasanga abandi baracyarwaye abandi inzika kubera ko batigeze bagira ubwisanzure haba mu gucira

imanza ababahekuye cg kuba babasha kuvuga mu bwisanzure ishyano ry’abagwiririye. Akanama k’ukuri n’ubwiyunge twe twifuza ni ako gutuma abanyarwanda ku misozi batuyeho bahura bakayaga bakavuga ibibazo bahuye nabyo mu bwisanzure bagasubira bakizerana, ni inzira ndende kandi izafata igihe, ariko ni ngombwa ko u Rwanda rugira abayobozi bafasha abanyarwanda gutangira iyo nzira, kuburyo buri mu nyarwanda wese wiciwe, ahabwa umwanya wo kwibuka abe, uwatakaje abantu ashobora kubivugaho nta cyo yikanga kandi agasaba ubutabera kube akabuhabwa. U m u r a b y o : U b u r e z i m w a v u z e butandukaniyehe niriya myaka 9 y’uburezi iri gukorwa mu Rwanda ? cyangwa Reforme ya Nsekarije , Cerar na familiale za hoze mu Rwanda ? uburezi busesuye muvuga bwo mwabutandukanya mute na K.I.E? twabigereranya na I.P.N yahoze i Butare?Ingabire :Twe tuzashyiraho uburezi bw’imyaka 6 mu mashuri mato, 6 mu mashuri y’isumbuye, n’imyaka itanu yakaminuza ( 6-6-5). Hazabaho n’amashuri y’imyaka 4 nyuma y’amashuri mato k’ubana badashoboye kwiga iriya myaka 6 y’amashuri y’isumbuye. Bagahabwamo ubumenyi buciriritse kimwe n’umwuga wo kubafasha kwibeshaho. Abana bagaragaje ko bafite ubuhanga ariko

badafite amikoro yo kwiga abo bazarihirwa na Leta k’umafranga bazishyura igihe bazaba batangiye imirimo ibaha umushahara. Bityo umwana wese w’umunyanyarwanda a z a b a a f i t e a m a h i r w e y o k w i g a . Umurabyo :Ubuhinzi ; mu mudoma urutoki n’igishanga cya Nyabarongo ? ese mwakemura mute ikibazo cya sukari n’amadevise muzabyitwara mo mute ?Ingabire :Tuzashyiraho politiki ifasha abaturage mu kwihaza mu biribwa, kuburyo ibigomba gutumizwa mu mahanga bigomba kuba koko ar’ibintu bikenewe. Amafranga y’amadovize tuzayakura urugero mu ikawa, icyayi , gutunganya ahantu hose ba mucyerarugendo baza gusura níbindi…Ibishanga bigomba gucungwa neza kuko niho hagomba guhingwa imyaka yo kwiteganyiriza igihe havuye izuba ryinshi rigatuma nta myaka yera imusozi. FDU-INKINGI tuzimiriza imbere politiki yo guhaza abaturage mu biribwa mbere yo kugemurira amasoko yo hanze. Amashyamba ya kimeza agomba kubungwa bungwa ndetse aho batemye ibiti ngo bahagire inzuri bikongera bigaterwa kuko tugomba kubanga bunga ibidukikije. Umurabyo :Uyu Ndahayo niwe watumiye Me Ntaganda ? Ingabire :Ndahayo watumiye Ntaganda aba

mu Budage kandi uwacu aba mubufransa.Umurabyo : ndagirango aho mubisobanure kuko haraho usanga iyi programme isa niya FPR ko ntacyo mwavuze mu rwego rw’ubuvuzi?Ingabire :Gahunda ya politiki yacu ni ndende nibyo rero ntabwo nayivuga hano yose ngo nyirangize tuzagenda tuyigeza kubanyarwanda buhoro buhoro. Ubuvuzi ni ngombwa k’ umunyarwanda wese . Abaturage bafite ubuzima, nibo bashobora no gukora niyo mpamvu ubuvuzi ubutegetsi tuzashyiraho buzakora ibishoboka byose, umuturage wese urwaye agashobora kuvurwa. Ubukungu bw’igihugu, nibusaranganywa neza, abantu bagatanga imisoro hakurikijwe imitungo bafite Leta tuzashyiraho izashobora gufasha abatishoboye. Ni ngombwa ko buri mu Nyarwanda wese yumva ko ubufatanye hagati y’abifite n’abatifite bukenewe kugirango twese duteze imbere u Rwatubyaye.

Umurabyo : Mugusoza ndabashimiye kandi ndizera tuzakomeza kungurana ibitekerezo.

Ingabire : Nanjye ndabashimiye

Byakiriwe na Mukakibibi Saidath

Bikurikira page ya 5

Impinduka muri Demokarasi

Page 9: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 2009 9

Ubusanzwe mu marembo y’urugo rw’umuntu niho bahera bamuha agaciro, kandi ngo usohotse

ukwari ntabugayirwa, ariko nuvuze ko nyrir’urugo yapfuye siwe uba wamwishe ! ntakuntu wakaraba ukambara ikoti cyangwa ugakenyera neza ukitera ugasohoka murugo rudakubuye, nabigereranya no gutwika inzu ugahisha umwotsi, ibikombe baha Umujyi wa Kigali Ku isuku no kubwiza babihera he batagira aho abagenzi bategera imodoka! Harangwa n’umwanda ungana kuriya ! nyamara kariya n’agatotsi !abakoresha iyo Gare n’abahagenda bakitegereza uburyo ikigo Mpuzamahanga gihuza abagenzi baturutse impande zose, no muri E .A .C. bibaza niba abatanga ibikombe by’isuku ko Kigali ari intangarugero muri Afrika, barabivuze babanje kureba Gare ya Nyabugogo uko iteye, nta gitangaza kirimo ko Mme Aisa Kirabo atahakandagira ngo arebe, Minisitiri cyangwa Perezida wa Repubulika sibo bakwiye kubibazwa, kuko bose ntawukeneye gukoresha iyo Gare niyo bene wabo baje kubasura batahanwa na za Mpatswenumugabo, abaturuka hanze y’u Rwanda baca ku kibuga mpuzamahanga i Kanombe, n’abandi baherwe bagenzi babo ntawe nakwifuriza ibibi ariko niba habagaho amahirwe umunsi umwe hakagira uhanyagirirwa n’imvura nk’imaze iminsi igwa, ngo barebe ukuntu yaba umugenzi, abakoresha iyo Gare aribo bashoferi n’ababunganira ngo barebe uburyo bahangayika biruka ngo itabuzuriraho, bakisanga muri Nyabugogo. Ubundi umunyarwanda yaciye umugani ngo byago ntugahoreho kandi ntugahere, nibura umunsi umwe hazagize utsikira mu binogo byuzuye amazi n’amazirantoki aturuka muri ruhurura zo hirya no hino maze byibuze ngo umwenda we wandure, yabona ko ikibazo kitoroshye, cyakora bahaye umwanya b’abatubuzi n’abajura iyo imvura iguye babona imikorere kuko abahunga imvura bacakirana nabo, nta na Polisi , na LDF ziba zirimo kuko nabo baba bakiza amagara yabo. Abatembereza ba Mukerarugendo babacisha ku mpande za Gare biruka berekeza za Gisenyi na Ruhengeri. Abagize ibyago byo kuhanyura nibo bahinyuza raporo zikorwa n’aba Meya babeshya mu mihigo , ugasanga abo bireba birirwa ku ma Radio bavuga ngo abazungu barakabya bakiyama abanyamakuru ngo batiza abarwanya u Rwanda u murindi, n’iriya Gare se nayo n’uguharabika nk’uko bakunze kubyita da ! cyangwa ntiri mu Rwanda ? Aisa Kirabo akeneye ko Perezida wa Repubulika bizamuhagurutsa ariko nawe yaragowe! Ko yabegereje ubuyobozi ngo mukore kuki mushaka ko ariwe uzakora ibyo muhemberwa, Mperutse guca muri Gare imvura yaguye abagenzi batabona aho bakandagira n’aho bikinga , imodoka zarengewe, mpita nibaza ushinzwe gutunganya iyo Gare, umutima wahise unyerekeza kuri ATRACO , ariko mu byukuri narumiwe abayikoreramo bambwiye ko ATRACO yagowe ngo bayegekaho byose kuko ngo yabaye nka nyirumutwe munini utarengwa n’imijugujugu, ngo : Bishyura

miliyoni enye zose buri kwezi Akarere ka Nyarugenge, ntabwo biri mu nshingano zabo gusana iyo Gare hari n’uwambwiye ko ubuyobozi bw’ATRACO bwigeze gusaba kubikora ntibabwemerera. Ni mudosobanurire icyakorwa , niba ari uguhindura amasezerano maze bikajya bikorwa n’abahakorera , cyangwa niba arukureka abaturage bakicwa n’umunuko, inzarwe y’isayo nkaho ar’ingurube. Ikindi giteye agahinda abahakorera bavuga, n’uburyo buri wese atanga umusanzu urenga ibihumbi bitanu k’umunsi,agashyirwa mu mifuka y’abagiriwe ikizere cyo gukenesha abanyabiziga n’abashoferi babitwara . Igikorwa rusange ntigikwiye gusiganirwa ahubwo abo bireba bakwiye kuzuzanya kugirango hatagira abahababarira. Mu mihigo y’ imyaka 15 ishize birakwiye ko abanyarwanda bagifite Gare imeze kuriya, dore igipimo cyatangwaho urugero ! Aba bayobozi babaherwe bakwiye kubabarira abakoresha kiriya kigo, n’ikigaragara ko Madamu Aisa Kirabo ahuze Gare ya Nyabugogo yarayigize nka Gikongoro yo ku ngoma y’ikinani niyo yari yarahawe akato ! Atahakandagiza ikirenge, abyitondemo rero abatuye umujyi wa Kigali bakoresha iriya gare n’abakene batagira izabo bashobora kumutungura habayeho gushakisha ibitekerezo mu baturage bigahabwa agaciro, batazamutoresha ibara ry’ikijuju, abazi ibikombe bihabwa u Rwanda mu isuku bakwiyamirira. ikindi navuga niba babona kidakwiye ko idatunganwa bazayikinge twese tuyoboke z’Agence , bahagurishe rwiyemezamirimo. Tukiri muri Gare Twumvisemo n’ikibazo cya ATRACO n’isosiyete nshya yitwa INTERNATIONAl EXPRESS aho Umuyobozi wayo yigurije umutungo yafashe muri Banki akawushyira muri iyo sosiyete yindi ! aho siho ikibazo cyo kutita kuri iriya Gare gishingiye? iyi nkuru tuzayibagezaho ubutaha mu buryo burambuye.

Umusomyi w’Ikinyamakuru UMURABYO

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (National Land Center : NLC) cyasobanuye imigambi ifitwe na Leta y’u Rwanda

kugira ngo ubutaka bubyazwemo umusaruro, kandi amategeko agenga ubwo butaka asobanuke, mu nama y’iminsi 2 yabereye muri Sports View Hotel, kuva tariki ya 10-11 Ugushyingo 2009

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Ugushyingo 2009 umuyobozi wa NLC, yatangaje ko 1 % by’ubutaka bw’u Rwanda ari bwo bwari busanzwe bwanditse mbere y’umwaka w’1999. Ibyo bikaba ari byo byakomeje gukurura amakimbirane menshi mu miryango, ibibazo byo kugurisha ubutaka n’ibindi, mu gihe umuvuduko w’iterambere, ubukungu n’agaciro ku butaka byiyongera. Ibi bijyana kandi n’ubwiyongere bw’abanyarwanda biyongera kuri 3.1 %, ubucucike mu gutura bukaba buri kuri 330 km2 bigaterwa n’uko u Rwanda rufite ubuso bwa 26.338 km2. Mu rwego rwo kubikemura, NLC yatangiye kwandika ubutaka mu Turere tunyuranye mu Rwanda. Sagashya Didier, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NLC, atangaza ko hateguwe itegeko ry’ubutaka n’igikorwa cy’iyandikisha ry’ubutaka bigenda neza mu rwego rwo gukemura amakimbirane abukomokaho. Akomeza ashimangira ko ubureranganzira bw’abagore, abana ndetse n’ikibazo cy’impunzi zo mu mwaka w’1959 n’uw’1994 bikoranwa ubushishozi hifashishijwe itegeko ndetse na politiki y’isaranganya. Annie Kayiraba, umuyobozi wa RISD “Rwanda Initiative for Sustainable Development” we yasobanuye ko Leta yiyemeje gukorana na Sosiyeti Sivile mu rwego rwo kunoza igikorwa cyo kwandikisha ubutaka, akomeza asobanura ko ubutaka ari yo mizero y’abanyarwanda kuva

kera. Yibukije kandi ko mu mishyikirano y’amahoro y’Arusha hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi kuva mu mwaka w’1991–1993 ubutaka bwazaga ku myanya wa mbere. Ikindi kikaba igikorwa cy’isaranganya ry’amasambu mu Ntara y’Iburasirazuba n’ahandi cyakozwe neza. Dr Barthelemy Honguga, umuhuzabikorwa wa “Internation Land Coalition” ikorera i Cotonou muri Bénin, yatangarije abanyamakuru ko hari byinshi bizigirwa ku Rwanda, ndetse basangire ubumenyi bw’ibindi bihugu mu bijyanye n’imicungire y’ubutaka. Mu Rwanda abaturage 70 % batunzwe n’ubutaka bungana na 0.1 ha, ibyo bigatuma mu Cyerekezo 2020 Abanyarwanda bagomba kumva ko bagomba gushakisha uko batangira gutungwa n’ibindi bidashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa.

M.Louise Uwizeyimana

Mrs. Annie Kayiraba, Umuyobozi wa RISD (Photo UMURABYO)

Dr. Aissa Kirabo Kakira, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

(Photo Internet)

U Rwanda na Sosiyete sivile birafatanya mu gukemura ibibazo

by’ubutaka - Mrs KayirabaGare ya Nyabugogo

barayisiganiye

NTA MABARA ARIMO

urupapuro rwose : 350.000 Frw

1/2cy’urupapuro : 200.000 Frw

1/4cy’urupapuro : 100.000 Frw

HARIMO AMABARA

Urupapuro rwose : 500.000Frw

1/2cy’urupapuro : 350.000Frw

1/4cy’urupapuro : 200.000Frw

IBICIRO BYO KWAMAMAZA

Page 10: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 200910

Kera hariho umugabo witwaga Naboti w’ i Yezere, yari afite uruzabibu i Yezere

hafi yo kwa Ahabu, Umwami w’ i Samariya. Ahabu abwira Naboti ati « mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihamba cy’ imboga kuko ari hafi urugo rwanjye, nzaguha urundi ruzabibu rururuta ubwiza cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza. Naboti abwira Ahabu ati « Biragatsindwa n’ Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye ». Maze Ahabu ataha afite agahinda n’ uburakari ku bw’ ijambo Naboti w’i Yezereli yamubwiye ngo « Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye ». Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura. Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati n’iki cyaguteye agahinda kikakubuza kurya? ». Nawe aramusubiza ati « Ni uko navuganye na Naboti w’ i Yezereli nkamubwira «kumpa urazabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu kimbo cyarwo. Nawe aransubiza ati, sisnaguha uruzabibu rwanje”.

Umugore we Yezereli aramubwira ati « Dorere, ntutegeka Ubwami bw’ Israeli? Byuka ufungure ushire agahinda . Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’ i Yezereli » Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu, azifatanisha ikimenyetso cye ;azoherereza abatware n’ imfura bo mu murwa we n’ abaturanyi ba Naboti. Yandika muri izo nzandiko ngo « nimutegeke abantu biyiriza ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo. Imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ ibigoryi bamushinje bati « Watutse Imana n’ Umwami. Nuko muhereko, mumujyane , mujye kumutera amabuye mumwice. N’uko abatware bo mu murwa nab’ imfura b’ abanyarurembo babigenza uko Yezeberi yabatumyeho, nk’ uko yanditse murizo nzandiko yaboherereje. Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo. Maze abagabo babiri b’ ibigoryi barinjira bamuca imbere. Abo bagabo b’ ibigoryi, bashinja bari imbere y’ abantu bati « Naboti yatutse Imana n’Umwami ». Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa. Baherako, batuma kuri Yezereli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica. Yezebeli, yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati « Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w’ i yezereli yakubuzaga yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye .Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye, arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura. Maze umubwire uti, « umva uko Uwiteka avuga :Aho imbwa zarigatiye amaraso ya naboti, ni naho zizarigatira ayawe. Ahabu

abwira Eliya ati « urambonye ga, wa mwanzi wanjye we » ? Nawe ati « nakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n’ Uwiteka. Umva nzakuzanira

ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw’ imbata nuw’ umudendezo mu b’ Israeli, nzahindura inzu yawe nkiya Yeroboam mwene Nebati, kandi nkiya Baasha mwene Ahiya ; kuko wandakaje ukoshya abisirayeli ngo bacumure. Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati « imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z’ i Yezereli. Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu, azaribwa nimbwa ; uzagwa mu gasozi azaribwa n’ inkongoro.

Impamvu nanditse uyu mugani wo muri Bibiliya ni uko nyizeramo nk’ ijambo ry’ Imana rishobora gukiza ushaka gukira no guhinduka nk’uko imivumo irimo byanze bikunze yagera kubifata nk’ Ahabu. Ku rundi ruhande ariko, inkuru ya Naboti inyibutsa ibindi bintu bijya biba mu Rwanda none ; guhera ku nzego z’ ibanze aho abitwa loko difensi zazengereje abantu kugeza ku manza nka ruriya rwa kalisa, Kajeguhakwa n’ abandi bagiye bahuguzwa ibyabo cyangwa bakazira akarengane. Yesu we ati, ni ukuri uwicisha inkota niyo azazira, abantu cyane cyane abitwa abategetsi kuko ku bwanje nta bayobozi bakiba muri Leta ya kagame na FPR, barenganya abanyarwanda babasenyera, babambura utwabo, bajujubya abapfakazi n’ imfubyi nkaho babunganiye, bafungira cyangwa bagakubitira abantu ubusa ; uko baba bakomeye kose, icyo baba baricyo cyose, uwaba

abashuka cyagwa icyaba kibashuka cyose ; baba abasirikare, abapolisi, loko difensi, abayobozi b’ inzego z’ibanze, inzego z’ umtekano, yemwe niyo yaba na Perezida

kagame bajye babikora bazi neza nta gukekeranya ko ibyo babiba bazabisarura nta kabuza. Mu Rwanda hari ibikorwa byinshi bibi by’ akarengane bikorwa, bimwe binavugwa ko bikorerwa mu ibanga rikomeye cyane, mu mwijima ahatazwi na rubanda, ariko ni hehe kure kuburyo Imana itahabona, ni uwuhe mwijima wahuma amaso yayo. Ababikora bose n’ ababigiramo uruhare bose, baba bafite ibyo bibeshya, bababeshya cyangwa babakangisha, bamenye neza ko igihe kizagera nibyo bibeshyaga ko bakoreye mu ibanga riruta ayandi mabanga bigashyirwa ahabona, kandi uwo waba uriwe wese, uko waba ukomeye kose, ntawurusha Imana gukomera. Ibintu hano hanze biravugwa, ibibi bibera ahantu nka za kami, Kanjepe, Nasho, Gabiro nizitwa za safe house zibikwamo abantu bakekwaho kubangamira inyungu bwite za kagame n’ akazu ke, Kandi bamwe mu babivuga n’ abamena ayo ambanga ni abana b’ abanyarwanda bategekwa ku gahato kugirira nabi abandi banyarwanda ba tab i shaka , b i tyo ub ikora cyangwa ubikoresha abandi, we nabe ntibazatinda kubona inyungu zabyo.

H a g a t i y ’ u m w a k a wa 1971-1980 , mu g ihugu cya Uganda habayeho Leta y’ umugabo witwaga Idi Amini Dada. Uyu mu Generali wagiye ku butegetsi ahiritse Leta ya gisiviri ya Milton Obotte, yari umugabo

wavugwagaho ubuhangange n’ ubutwari bukomeye mu rwego rwa gisirikare nkubuvugwa none kuri Nyakubahwa Perezida Kagame, ku buryo gutekereza ko Leta ye yavaho

byasaga no kurota ku manywa. Idi Amini yihaye amapeti ya gisirikare y’ amoko yose ashoboka, azana abantu yishakiraga abashyira mu myanya yose y’ ubutegetsi nk’uko yishakiye atitaye ku mategeko, arimanika yigira igitangaza, asigara ariwe mategeko yica agakiza uwo ashatse. Idi Amini uzwiho kuba yar’ umwe mu banyagitugu b’ urwego rwa mbere ku isi, mu rwego rwo kugerageza gushimangira ubutegetsi bwe bwa kinyamaswa yashinze umutwe we wa maneko wari icyo gihe wuzuyemo abanyarwanda, usa na DMI ya none ; wo witwaga State Research Bureau. Uyu mutwe watinywaga nk’uko DMI cyangwa NSS imeze none mu rwanda, wagize uruhari mu kwicwa bunyamaswa no kurigiswa kw’ amagana y’ ibihumbi by’ abaturage b’ inzirakarengane, kandi ni umwe mu mitwe yakoze ubugome burenze urugero mu mateka y’ isi. Idi Amini we uzwiho no kurya abantu yabaga amaze kwica, yarishije kandi yica ibihumbi by’ abantu bose yakekaga byaba byo cyangwa ibinyoma ko baba babangamiye cyangwa bashobora kuba bateganya kuzatekereza kubangamira ubutegetsi bwe (Imaginary enemies). Nk’ abandi banya gitugu bose aho bava bakagera, Idi Amini yari inyamaswa n’ igikoko kandi n’ubwo yakomeje gokoresha igitugu yibeshya ko abantu bazarushaho kumutinya, ahubwo n ibwo barush i jeho kumubona nk’ icyo yaricyo,

ingegera n’ ibindi ; bityo barushaho kumusuzugura no kumuca amazi. Impamvu nanditse

iyi nkuru ya Leta ya Idi Amini, ni uko mu Rwanda, uko bukeye ngenda mbona ibintu bisa n’ibyabaga kuri Leta ya Idi Amini, aho abasirikare banyweshaga petroli cyangwa bakagaburira abantu isabune kuri za bariyeri. Ejo bundi nimugoroba, navaga ku kazi,mbona abantu baza biruka berekeza aho navaga harimo abagore n’ abasore nkaho wagira ngo bari bakurikiwe na haduyi. N’ubwo muri kamere yanjye ndakunda kugira ubwoba butari ngombwa ndebye ubwoba bw’ abagore bazaga biruka berekeza aho nari ndi, akurikiwe n’ abasore batatu bamwirukankana bya bindi by’ isha n’ingwe. Ubwo icyakurikiyeho n’uko uyu mudamu wasaga n’uwibagiwe ko ahetse umwana mu rwego rwo gukiza amagara ye, yaratsikiye aragwa n’ umwana we ahirima ku ruhande abantu bose babireba bumiwe. kubera akababaro nari mboye uyu mugore n’ umwana we bari barimo, nisanze nananiwe kwihangana, nihuta njya guterura umwana no kureba ko ntacyo abaye mbere yo kureba ko nanyina ataba yavunitse. Ngiye gufata uyu mwana umuntu w’ umusore aba arankuruye ati wowe urivanga muribi nkande, uzi icyo ndicyo, watumwe nande ko twe turi muri kazi. Ndamubaza nti uri iki, cyangwa jwewe uzi ndinde. ubwo mugihe tugiterana amagambo haza umupolisi n’ imbunda, atangira gutera ubwoba no gusanza abaturage bari baje kureba ibyabaye aho, bumiwe, umusore umwe arwana no kubyutsa wa mudamu.

Mugihe ngitongana na wa musore na bagenzi be, haziraho n’ abaturage bo barakaye kuko bari bamaze kumenya ko abo bantu ari ba loko difensi na polisi birukankanaga umudamu kuko yicururizaga imineke. ubwo impaka ziba ndende ndetse abantu bashaka kurwana na loko difensi, aribwo umupolisi yategetse loko difensi kugenda bakava aho. bitewe n’ umujinya w’ abaturage, uyu mupolisi yanahamagaye pandagari yaraho hafi, ngo ize itware uwo mugore itinya kuza. Maze kubona ibi bintu, numvise muri jyewe ndetse no mu bantu benshi baraho ikintu kidasanzwe gihindutse burundu (A permanent shift) ; guhera uwo munsi kuva nagera mu rwanda mu mwaka w’1994, numvise nicujije impamvu nabaye umunyarwanda n’ impamvu nemeye gutaha mu rwanda , numva nifuje guhunga. Kuva uwo munsi numvise muri jwewe ikizere cyose nigeze kugirira FPR na kagame, kandi hari igihe nabizeraga hafi nk’uko umuntu yizera Imana, kirangiye burundu, ndamvuga nti niba araha ibintu bigeze, uwashaka yabasohora

Kagame nta nshuti agira!

Perezida Paul Kagame ntiyihanganira abanyamakosa(Photo Archive)

Komeza kuri page ya 11

Page 11: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 2009 11

utwe nabe buhorobuhoro. Najyaga numva abantu bavuga akarengane gakorwa na Leta ya kagame na FPR, ibivugwa kuri NSS,DMI n’ izindi nzego z’ umutekano, ubugome, akarengane n’ urugomo bakora ; nkumva bidashoboka bababeshyera. Ariko ibyabaye uwo munsi, ibyakorewe uwo mugore, byatumye nsa nkaho mpumutse, nkaho bimvanye igihu mu maso. Nari maze imyaka makumyabiri muri FPR, ndatekereza, nyizera buhumyi, ntanashaka gushakisha ukuri niba ibyo bavuga kuri kagame n’ ingoma ye aribyo. Ndabizi hano hanze hariho abandi benshi nkanjye, batemera cyangwa badashaka kwemera ukuri ko byarangiye nta butegetsi tugifite. Hariho benshi nkanjye bagerageza kwirengagiza ibibi bikorwa niyo byaba bikorerwa bene wabo,bakibwira ko bitabareba. Maze kubona ko nibeshye, ko FPR na Kagame bambeshye cyera bihagije kandi nkabibemerera. Sinkubwira ngo uhinduke nkanjye, ndakubwiye ngo tekereza, wikwemera kugendera kubyo Radiyo, Televisiyo cyangwa ibinyamakuru bivuga ; wigendera kubya kagame, abaministri be cyangwa abandi bategetsi bavuga mu nyungu zabo, tekereza niba ibyo bakubwira none byose ubifitemo inyungu koko, cyangwa bagufata nk’igikoresho cy’ inyungu zabo bwite, tekereza niba u Rwanda bariho bategura ari u Rwanda rukubereye ejo bo buriye indege bakigendera kuko wowe utabishboye wasigara ubayeho mu mahoro, ariko icya ngombwa tekereza, ushakishe ukuri, ureke kwigira ntibindeba, bitanturukaho cyangwa bitankoraho ; kuko wabyanga wabyemera bizagukoraho..

Kimwe mu b inyoma Leta ya FPR na Kagame bamaze iminsi bariraho mu mahanga ngo n’uko bagaruye umutekano mu Rwanda. Kubera ko amahanga cyane cyane ibihugu by’ abazungu byari birambiwe kubona amashusho y’ intambara n’ ubwicanyi, nabyo bikemera icyo kinyoma cy’ uko mu Rwanda hari umutekano. Uru rugero rw’ umudamu w’ agatebo rukaba ari urugero rwiza rwerekana ko nta mutekano uri mu rwanda cyereka ku muntu utazi icyo ijambo umutekano rivuze. Nubwo nabyo ari kimwe mu bigize umutekano w’ igihugu, kuba nta burende cyangwa amasasu avugira mu mihanda, sibyo mutekano ; kuko ibyo byakabaye byo, kuva Habyarimana yapfa hakabaye hariho umutekano uruta nuriho none FPR yo yatangije intambara mu mwaka w’1994 niyo yafatwa ko yishe umutekeno. Umutekano nyakuri, bisobanura amahoro y’ umubiri, umutima, ituze, umunezero n’ ibyishimo muri rusange. Mu rwanda havugwa ko hari umutekano na Perezida kagame ubwe atatinyuka kugera ku

muharuro atarinzwe n’ amagana y’ abantu, bigaragaza ko nta mutekano na mucye uhari. None se ninde muntu mu rwanda wabeshya undi ko afite umutekano, ninde wabeshya

ko afite ituze, amahoro, umunezero n’ ibyishimo nyakuri ku mutima uretse umwana w’ igitambambuga, ufite ubumuga bwo mu mutwe utazi gutandukanya umweru n’ umukara. None se ko hari umutekano, Perezida kagame akenerera iki amagana y’ abantu bamurinde we wenyine ku giti cye ? Niba hari umutekano se za patrol n’ imbunda birirwa baturagije mu mihanda ya Kigali n’ ahandi mu rwanda, ko bitanabagaho kuri Leta ya Habyarimana ? Haba hari umutekano Leta yaba ipfa iki n’ itangazamakuru, abantu baba bahunga iki ko badahunga mu Burundi cyangwa Uganda, haba hari umutekano Leta yaba iterwa niki kwirirwa iragiye, ikarara inaragiye abanyarwanda nk’ ucunga umuntu ubana n’ubumuga bwo mu mutwe ? None se Leta yaba yibeshya ko amarondo yashyiriweho inyungu z’ abanyarwanda cyangwa gucunga abanyarwanda ku nyungu za Leta ? ariko se Leta ya kagame yaba yibeshya ko u Rwanda aricyo gihugu cyonyine abantu bazi ku buryo batabasha kugereranya ahari umutekano naho bababeshya ko uhari. Ninde muturage wakumva afite umutekano mu bukene, inzara, ubushomeri, ikimenyane, icyenewabo, ivangura, ruswa, itonesha, akarengane, akazu, gukorera mu bwiru, igitugu, iterabwoba n’ ibindi bibi bikorwa na Leta ya Kagame. Ninde Ministri cyangwa Jenerali udahora yiteguye gufungwa cyangwa guhunga ? Ninde se ahubwo mu Rwanda none usigaye azi uko buri buke, niyo haba mu bayoboke ba kagame ? Ni bangahe bamuhatwseho, bakemera bagahemuka, bakagambana ; uyu munsi bahunz e, bapfuye cyangwa

bari muri Gereza. Kalisa ari he ? Rujugiro ari he ? kajeguhakwa ari he ? karegeya ari he ? Rudasingwa na Gahima bari he ? Mazimpaka, Bihozagara, Kabanda, Bizimungu,

Ntakirunka, Ntare, Furuma, Nkongoli, kimanuka barihe ? Wenda aba bo banashoboye gucika ku icumu niba ritakibarindiriye, ba Koloneli Rutayisire, Major Ruzindana, kabera, Kiza, Sendashonga, Rizinde n’abandi nkabo babahe, bagiye bate, bishwe nande, gute. None se ninde mu bari mu ngoma ya kagame wabanye nawe kurenza aba bose ku buryo yakwizera ko ejo butacya yamuhindutse nk’ abandi bose ? Ninde, yaba yitwaje iki ? Ninde waba yararushije Kalisa PDG wari umujyanama wihariye bagendanaga mu modoka, bite se Rujugiro wari muzehe kwa muzehe.

Kuba rero abanyarwanda rubanda rugufi badafite umutekano byo ntibitangaje kuko n’ ababategeka ntawo bafite. Nta meya cyangwa Gitifu uraraho ngo amenye niba ari bwirirweho, nta mucuruzi udataka, nta rwego na rumwe rukora umuntu yizeye ejo hazaza ku buryo imirimo ya Leta basigaye bayita mbanziriza gifungo. Ninde minisitiri udakorera kuri baranyica, ninde wafata umwanzuro atabanje kubaza i Bukuru, nta Jenerali cyangwa koloneli wava nu Ntara imwe ajya mu yindi atabanje kubisaba, nta mutegetsi mu Rwanda uretse Kagame watinyuka kwitekerereza ngo afate imyanzuro cyangwa atinyuke kwegura atishimiye akazi ke. None se kuba Minisitiri, Jenerali cyangwa ikindi muri iyi Leta, ukabaho utitekerereza, utanafata icyemezo cyo kwanga ibyo utemera, byaba bimaze iki, byaha gute umuntu amahoro ameze nk’ umunyururu. Ninde mutegetsi, cyangwa umukozi wa Leta ubu ubaho azi ko atazafungwa, ko hariho n’abaminisitiri muvugana

bakakubwira ko Kagame yabagize ba Minisitiri ngo azabone uburyo amufunga, bityo ahora yifuza kwegura ariko yarabitinye. None se, uwo mutekano wava he, uba he, mu gihugu n’umuntu ukora mu nzego z’ umuyobozi yisanga atatinyuka kwegura, igihe atishimiye akazi. Kuba rero natangiranye urugero rwa Ahabu, nkakurikizaho Idi Amini, na nyuma nkaheruka na Leta ya Kagame, nifuza ko abasomyi bagerageza kugereranya izi ngoma zombi, imikorere yazo n’ iherezo ryazo. Ubushize umunyamakuru w’ umuseso yanditse yibaza isano riri hagati y’ ingoma ya Kagame n’iya Habyarimana, ba Willy Rukundo bavuga ko yaciye inka amabere ; jye rero singereranya izi ngoma eshatu navuze hejuru, mbirekeye abasomyi, uretse ko uwicisha inkota ariyo azazira, uwicisha inzara akaba ariyo azazira, gutyo, gutyo. Muri uyu Mujyi no muri iki gihugu habayeho umugabo witwa Mutsindashyaka, abantu benshi baje guhimba Mutsindamazu. Mu gihe yari ku butegetsi haba mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’ uburasirazuba cyangwa ahandi , Théoneste Mutsindashyaka yigize indakoreka, umunyagitugu, akaraha kajyahe n’ ibindi byose biranga imiyoborere mibi yuzuyemo igitugu, ruswa, kubeshya, guhemuka, akarengane, ikimenyane, icyenewabo n’ ibindi nkabyo. Mu gihe Mutsindashyaka yari Meya w’ Umujyi wa Kigali yashoboye guhombya uyu mujyi za miliyari z’ amamafaranga biciye mu bikorwa byo kunyereza umutungo wa rubanda na ruswa nka GEOMAP, amafaranga y’ indishyi ku byemezo binyuranije n’ amategeko kandi bihubutse nk’ urubanza rwa Milimo n’ izindi, ibihombo bijyanye n’ amazu yafunzwe binyuranije n’ amategeko yakoraga kandi byunguraga ba nyirayo n’ Igihugu, isoko na gare byasenywe n’ ibindi byemezo binyuranije n’ amategeko bitagira umubare byafashwe kandi bigahombya umujyi n’ Igihugu. Theoneste Mutsindashyaka yari umuntu urya ruswa cyane mu bijyanye no gutanga ibibanza ku buryo yajyaga aha ikibanza kimwe abantu batatu kandi bose bakomeye ibyemezo by’ ikibanza kimwe, kenshi bagasigara bihanganira ku buryo hari ubwo ikibanza kimwe kinjiraga mu kibanza cy’ undi bityo kakaba karabaye. Muri ibyo byose ariko harimo no gutakamba kw’ abanyarwanda kose ko Mutsindashyaka abamaze kandi koko yarabamaze, kuko yagiye amaze gukenesha amagana y’ ibihumbi byari byaracitse ku icumu ry’ ihumbahumba rya Roza Kabuye, nta gihe Perezida Kagame yigeze asa nuha agaciro uko gutakamba kw’ abanyarwanda n’ igihombo cy’ imiyoborere mibi ya Mutsindashyaka ku gihugu. Mutsindashyaka ni umuntu mu gihe cye wahoraga

ahanganye n’ izindi nzego zindi z’ ubutegetsi nka Njyanama y’ Umujyi wa Kigali, izindi nzego n’ abaturage kubera kutubahiriza amategeko n’ uburenganzira bw’ abaturage, ngo kuko yari azi ko uhagarikiwe n’ingwe avoma. Mutsindashaka ni umwe mu bantu batumye abanyarwanda batangira kugira impungenge zikomeye ku mikorere n’ imiyoborere ya Kagame n’ uburyo Kagame adaha agaciro abanyarwanda n’ ibibabaje iyo hariho inyungu ze bwite arengera. Mutsindashyaka yitwaje umutwe uremereye yaterwaga n’uko yibwiraga ko yakundwaga cyane na Kagame, nta muntu wundi cyangwa urwego yaracyumva na rumwe, uretse shebuja Kagame gusa.

N o n e n ’ u b w o Mutsindashyaka yivaniyemo aye, ku buryo bivugwa ko yubatsemo amazu y’imitamenwa atatu akagura n’indi ku izina rya Proffesor Banyaga muri Amerika, ariko atangiye kubona ingaruka zo guhemuka, kugira nabi n’imivumo y’ abaturage. Ikindi atazatinda kubona no gusobanukirwa n’uko Kagame nta nshuti nyanshuti agira cyereka igihe nyine bikiri mu nyungu ze bwite. Kuba Mutsindashyaka yaravuyeho igitaraganya nk’uko yakuweho, kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko Mutsindashyaka yarangiye kandi Kagame amwongeje kuba ajugunye muri Poubles y’ abigeze kwibeshya ko ari inshuti ze magara nka Gahima, Kalisa, Bizimungu, Kajeguhakwa, Karegeya, Rudasingwa, Col Dr.Wilson Rutaisire, Nkongoli, Proffessor Kimenyi n’ abandi benshi. Igihe kirageze kuri Mutsindashyaka nk’uko kizagera kuri Kagame n’ abandi bose cyo kuzabazwa ibyo bakoze byose byaba bibi cyangwa byiza, bibeshya ko ntacyo bizabatwara. Yemwe niyo shebuja Kagame yakongera akamukingira ikibaba, burya iminsi y’ umujura ni mirongwine, Mutsindashyaka azashyira azisanga imbere y’ amategeko nk’uko abikwiriye. Byaba ari ukwibeshya ko uyu munsi shebuja amukingiye ikibaba inkiko zikamurekura nk’uko bivugwa ko byagenze, byaba birangiye ; icyo nacyo cyaba ari icyaha yongera ku bindi byinshi yakoze, kandi yaba we cyangwa umukingiye ikibaba igihe kizagera babibazwe, kuko byanze bikunze n’ubwo banyir’ ubwite babyibagirwa, abanyarwanda babikorewe cyangwa n’ amategeko ntibijya byibagirwa. Burya ngo, ukora ineza ukayisanga imbere, wakora inabi ikagutanga imbere, ibya Kagame reka tubitege amaso, uretse ko ngo izabwagura imisenga uyibona ikibwegetse.

Ubwanditsi

Kagame nta nshuti agira!

Mutsindashyaka Theoneste(Photo Archive)

Bikurikira page ya 10

Page 12: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 200912

Kuva tariki ya 16 – 18 Ugushyingo 2009, muri Hotel Serena hazabera

inama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Sida “CNLS” iyo nama ikazibanda ku bana bugarijwe n’icyorezo cya Sida.

Mu kiganiro mbwirwaruhame gitegura iyo nama cyabereye mu cyumba cy’inama cya Serena ku wa 8 Ugushyingo 2009 cyari kigamije gutanga ibisobanuro ku itegurwa ry’iyo nama bityo Madamu Dr Asimwe A n i t a , U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo I sh inzwe Kurwanya S ida (CNLS) atangariza abayitabiriye ko iyo nama izaba ihuriwemo n’abantu barenga 250 barimo abafata ibyemezo ku nzego zitandukanye, abashakashatsi, abana, abakora mu rwego rw’ubuz ima n ’ im i ryango i d a h a r a n i r a i n y u n g u , ikazanitabirwa n’abayobozi bo hejuru mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abagenerwabikorwa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku nzego z’ibanze mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo b w ’ i m i k o r e r e i n o z e m u kurwanya icyorezo cya Sida mu bana.

Ubwo buryo bw’imikorere buzibanda ku nzego 4 ari zo kwirinda Sida mu bana no mu

rubyiruko, kurinda ababyeyi kwanduza abana bababyara cyangwa babonsa, kwita ku buvuzi bw’abana banduye, kurinda no gufasha imfubyi za Sida ndetse n’abana bafite ibibazo.

Mu ijambo rye, Minisit ir i w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, na we wari muri icyo kiganiro, yahamagariye buri Munyarwanda kwiyumvamo inshingano ku mibereho myiza y’umwana wese, avuga ko inama itegurwa ari ihuriro ry’ingirakamaro rihuza abantu b’inararibonye bemera ko buri wese afite uruhare rwo

guhaga r ika no ku rwanya icyorezo cya Sida, hagamijwe gusuzuma no kuvugurura ingamba z’impuzabikorwa zisanzwe zihari ku rwego rw’igihugu zigamije kugera ku ntego ya 6 y’ikinyagihumbi muri 2015 cyane cyane ku birebana no kurwanya Sida mu bana.

Twabamenyesha ko iyo nama izitabirwa n’imiryango nka Clinton Foundation, EGPAF, MERYLAND University, Imbuto Foundation, UN Family, Global Found, Minisiteri y’ubuzima n’indi miryango itandukanye

Uwizeyimana M.Louise

A three day workshop on Special Seating has been concluded this

Wednesday, the 4th November 2009 in KHI Auditorium. The workshop was organized by CBM in collaboration with KHI Physiotherapy Department. The goal of this workshop as, Mr. Manu Van Dyck, Advisor Orthopaedic Technology in CBM (Christian Blind Mission) said, was to equip the participants with skills on how to handle and assist children with disabilities, especially children with celebro palsy disabilities that impede their motor and physical capacity. The workshop’s objective was to recognize that problem and look for the appropriate seating comfortable and conducive for them. The trainers were specialists in physiotherapy, occupational therapists and orthopedist doctors from Netherlands, Belgium, Germany, South Africa and Democratic Republic of Congo. The participants were people from hospitals and health centers who deal with children with disabilities from Rwanda, Kenya, Uganda, DRC, and Burundi. In our conversation with Manu Van Dyck, he explained to us what CBM is and their mission: “Christian Blind Mission is a Christian humanitarian organization aiming to improve t he l i ve s o f peop le w i th disabilities. We started serving the blind and later turned to other people with disabilities. Our mission has been focused on

preventing and curing blindness but nowadays we cover also other causes of disability. CBM also runs education and rehabilitation programs of peoples wi th disabilities helping them to access to basic healthcare.”The participants revealed to us that the training was mainly based on neurological troubles that may affect the motor and physical movement of the child. The focus was put on individuals with spastic cerebral palsy. They practiced on different chairs that help those children with that disability, examining which chair is appropriate to a child according to the size, and gravity of his/her problem. They hailed C.B.M’s efforts in building the capacity building of the professionals of dealing with disabilities because this will improve special education in Rwanda.Manu Van Dyck informed to us that they are in the process of starting a Department of Occupational Therapy in KHI in 2012. He told us that CBM operates in Gikondo special education site and at Gahini in Eastern province. Let us remind that CBM was founded in 1908 by the Germany pastor Ernst Jacob Christoffel, who built homes for orphans, physically disabled, and deaf persons in Turkey, and Iran.

Uhawenimana Thierry Claudien

Christian Blind Mission and KHI trained physiotherapists

Ijwi ry’abamugaye : Hari ubushobozi bashoboraHahirwa abanyembabazi

kuko aribo bazagirirwa

“Hahirwa abagwaneza kuko aribo bazaragwa Isi”“Hahirwa ab’imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana”“Hahirwa abashavura kuko aribo bazabona Imana”M w a r a m u t s e ! j a m b o ! B o n j o u r ! G o o d M o r n i n g ! Hallo! Hey! Ciao! Assallam ,Aleikum!Nyumva: mubyeyi ndi umwana nkabandi ndagutakambira , ndifuza kubaho, gukundwa,kwiga kuvurwa kugenda nk’abandi bana, nyemerera nkubwire umubabaro wanjye, navutse mugaye mvuka mu muryango nk’abandi, ariko barampisha, iwacu bafite ipfunwe, iyo babajije abana bafite baravuga ngo ni 3, undi n’ikimara, sindi ikimuga, sindi ikigoryi nd’umwana nkabandi, iwacu turi abana 4, kuba mugaye ntibimbuza kuba umwana , nshobora kuvurwa nkiga gukora ni muntabare nanjye ngire uburenganzira bwanjye.nyumva ijwi ryanjye , ntega

amatwiNkuririmbire-

Nshobora gusoma - mbyigishijwe

Naba Dr nkavura abandi - bafite ibibazo

Bonjour bien aimé(e)

Mon message vous parviendra sûrement avec surprise. Ne vous inquiétez pas j’ai été totalement convaincue de vous écrire l’Afrique est-elle maudite? En Afrique les populations civiles souffrent et payent de leurs vies pour des intérêts pour des intérêts mesquins de tous ceux qui se font passer pour libérateurs. Avant tout propos, je tiens à vous présenter mes vives excuses pour le canal utilisé afin de rentrer en contact avec votre personne. Mais, je dois vous avouer que c’est le plus sécurisé pour ne pas

exposer ma vie. je suis une femme âgée de 47ans je m’appel fofana abiba je suis ivoirienne et veuve et je vie en cote d’ivoire précisément a Abidjan dans la commune de marcory depuis la mort de mon

mari ma fille âgée de 11 ans qui a eu son entrer en sixième pour renter dans un collège secondaire a eu une maladie appelée cancer de poumons je ne sais pas comment elle a eu cette maladie et moi étant sa mère n’ayant pas des moyens financier je vous demande de faire un geste financier pour que je puisse envoyer ma fille dans un centre de santé .je suis venu essayer sur le net pour voir si il y a des hommes ou des femmes qui auront de la peine pour moi car je ne sais plus qui je suis je tiens a vous dire de me repondre le plus vite possible a l’adresse [email protected] svp. Mubyeyi niba ufite icyo wafasha uyu mwana gira icyo ukora adresse z’ababyeyi be zirahari bandikire , ubure icyo ubafashisha ariko ubareme agatima, umubyeyi ahoza undi kandi si urwumwe, ubuhamya bwawe n’ubwanjye buzatuma ababyeyi batinyuka kugaragaza

no kwerekana ikibazo abana bafite, wowe uri muzima uragenda undi afite ikibazo gikomeye cya kanseri waba wataratanze iki kugirango ubehe ? facture wakwishyura rero ku Mana ya kuremye n’ukugira neza, n’ukumenya ko Imana ari Imana . abana bafite ibibazo nibafashwe , ufite umutima utabara nakoreshe ubushobozi afite, kuko burya ngo umubiri ubyara udahatse, ndashimira abantu bose batwoherereza ubutumwa ngo tubugeze kubandi, ndashimira cyane mama Major Moukoko, ubu ubarizwa muri Africa yepfo. Kandi impuhwe zimuranga atabariza uyu mwana ntizizabe impfabusa ufite icyo wafasha , wakwandikira umuryango we cyangwa ugasiga ubutumwa aho Salvation Army ikorera ku Kimironko, ukababwira ko babwira Mama major Moukoko, bwamugeraho bidatinze.Uyu Mubyeyi uwiteka akomeze amuhe imbaraga zo kw’ihangana . QUE DIEU VOUS BENISSE.

Ijwi ry’abamugaye rirabatumikira, hirya no hino twabasomeye inkuru zitandukanye, amahugurwa mukeneye kumenya ibikorerwa hirya no hino ku isi no mu Rwanda

Umubyeyi we aratabaza (Photo Archive)

Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc (Photo Archive)

Buri wese afite uruhare rwo guhagarika icyorezo cya Sida

-Minisitiri Mujawamaliya

Page 13: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 2009 13

Mu kigo cy’ishuri ryitwa Grory secondary school habereye u m u h a n g o w o g u t a n g i z a

ku mugaragaro amasomo y’ubumenyi (Labaratories) nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iryo shuri Rwigamba Barinda akaba yaravuze ko ari gahunda bihaye yo gutangiza amasomo y’ubumenyi mu mashuri ya “nine basic education” akaba yaravuze ko ishuri abereye perezida riri mu mashuri ya mbere mu Rwanda atangije amasomo y’ubumenyi.

Uwo muhango wo gutangiza iryo shuri wabaye kuwa 19 Ukwakira 2009 ku Kimihurura Akarere ka Gasabo aho ULK yahoze, mu kiganiro n’umuyobozi wa Grory secondary school Rushayigi Nepomscene yavuze ko ishuri ryari risanzwe rifite ishami rimwe ryitwa “Accountancy” ariko aho bamariye gutangiza amasomo y’ubumenyi arimo Maths, Chemestry, Biology, Physics, Geography, na Economics ubu bakaba bashyizeho amashami atandatu yose y’ubuzima akaba avuga ko bizatuma abana baziga mu ishuri rya Grory secondary school bagira ubumenyi butandukanye kubera amasomo bazaba bahigira.

Rushayigi yakomeje avuga ko iryo shuri ryatangijwe na kaminuza ya ULK akaba asanga buri kintu kizakenerwa kaminuza izajya ibafasha kugira ngo ishuri rito ryayo rishobore kuzamuka neza abana baryigamo batsinda neza dore ko ngo ariyo ntego bihaye yo kwigisha neza buri somo bityo bigafasha abana bahiga gitsinda.

Umwe mu barimu bigisha amasomo y’ibijyanye n’ubumenyi witwa Emmanuel Baderehekuguma yavuze ko iyo abana bagiye kwiga ibijyanye n’ubumenyi asanga abana

biga neza bakurikirana kubera ko baba bafite buri gikoresha akaba asanga bitazabagora gutsinda ibizamini kandi abona ngo bizatuma ishuri rigira abana benshi kandi beza kuko iyo abana bize neza bigaragarira mu gutsinda.

Umwe mu banyeshuri witwa Muhiga Emmanuella wiga mu mwaka wa 2 wagaragarije abari bitabiriye uwo umuhango ibyo amaze kwigishwa abishyira mu bikorwa akaba yaravuze ko umwaka ushize batigaga ibijyanye n’ubumenyi ariko aho bamariye gutangiza ayo masomo abona ngo hari byinshi amaze kumenya birimo kumenya uko umubiri ukora, akaba amaze kumenya amoko y’ibyatsi akaba amaze no kumenya bimwe mu bikoresho bikorwa mu bitaro akaba avuga ko aho azajya kurangiriza imyaka icyenda azaba amaze kumenya byinshi.

Gatera Stanley

Grory secondary school izanye agashya mu

burezi

Perezida wa CA ya GSS, Hon. Prof. Rwigamba Barinda

(Photo Archive)

Bivugwa ko ushinzwe abakozi personnel ar i resource ikomeye cyane muri enterprise iyo ariyo yose, kandi ko abakozi batitaweho enterprise iba iri muri risk. Mu ntangiriro z’umwaka w’2008 abakozi bijejwe kongererwa imishahara cyane ko ku isoko hanze aha ibiciro bihabanye kure n’imishahara y’abakozi bamwe na bamwe ari nacyo kibazo cy’ingutu Leta y’u Rwanda yagombye guhera mu mizi kuko utariye ntiwakora, ntiwatekereza, ntiwanabaho. Kuva icyo gihe amaso ahera mu kirere, ahubwo ukumva ngo umuntu araza agashyikirana n’ubuyobozi bidaciye mu nzira nyazo maze bakamuhemba akayabo abandi bicira isazi mu jisho. Andi makuru umurabyo ufite avuga ko mu kwezi kwa Nzeli aribwo bakoze ir inganiza ry’imishahara bashyira n’abakozi mu byiciri aho wasangaga uwo badashaka bamujugunye mu cyiciro cyo hasi yarahoze hejuru, ariko abashinzwe amabranche bagashyirwa hejuru nkaho aribo bakora akazi. Koko ngo ifi nini itungwa n’intoya!Ariko abakozi ba BP bakomeje kwibaza niba bizakomeza gufatwa gutyo kugeza ryari? Abakozi b’iyo banki barahura ukabona iryinyo riri ku rindi kubera ko batishimye, nabo ubwabo ntibashirana amakenga nkurikije abo twaganiriye babihamya.nkuko isesengura ribigaragaza ndetse na bamwe mubakora muri iyo banki batashatse ko amazina yabo atangazwa

ku mpamvu z’umutekano wabo, bemeza ko iyo banki imaze kumungwa n’akazu gashaka gukuramo abo kadashaka. Bikavugwa kandi ko gashaka ko umwaka utaha hazaba hasigayemo abo gashaka gusa noneho ngo imishahara bayigabanye uko bashaka, ibyo kandi byemezwa na bamwe bakoze muri iyo banki bakaba batakihakora kubera impamvu zitandukanye, banemeza ko abakozi bashya baza mu kazi nta piganwa ryigeze ribaho ugasanga bavuga ngo ni professionals (professionnels) ukibaza aho bigira ubwo bu professionnel bikakuyobera.Benshi mubo twabashije kuvugana kuri iki kibazo bafite aho bahurira na Banki y’abaturage basabye Leta ko yafata ingamba mu maguru mashya itazamera nk’ikirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe cyera, irebere abaturage (barimo n’abakozi) kuko umutungo uri muri iyo banki ushyirwamo nabo. Ubu banki y’abaturage biravugwa ko ariyo isigaranye imikorere mibi mu Rwanda. Leta nifashe kureba impamvu zabyo bityo akarengane kazagende nk’ifuni iheze!Twabwira abasomyi bacu ko mu gihe twateguraga iyi nkuru twashatse kuvugana n’ubuyobozi bwa banki y’abaturage ntibyadukundira, ariko mu nimero yacu itaha tuzabagezaho icyo babivugaho

Byegeranijwe na Nkusi Uwimana Agnes na M.Louise Uwizeyimana

Bikurikira page ya 7

Banki y’abaturage ishobora kugenda

nka Nyomberi!

Voici cinq conseil ả suivre :

Ravivez ses instincts de 1. chasseur

Votre homme travaille ? profitez d’un de ses jours de congé pour caser les enfants et vous eclipser de beau matin. Ensuite, envoyez-lui un SMS lui indiquant qu’une chasse au trésor est lancée. Pour le retrouver, il lui faudra résoudre différentes énigmes dissimulées par vos soins. Quelques suggestions de cachette : dans un parcours du mini terrain de football, dans un pot de fleurs dans un parc, dans un vestiaire ả la piscine, dans un linéaire de super-marché, sous une boîte aux lettres, sous un siège d’abribus…Le dernier message conduira bien entendu vôtre agent secret préféré vers

le trésor, ả savoir vous

Offrez-lui un cadeau 2. personnalisé

Rien ni tel pour prouver ả votre homme que vous pensez ả lui et lui confier ả quel point vous l’aimezQuelques idées de cadeaux :. L’ a r m a g n a c d e s o n a n n é e d e naissance. Une montre personnalisée. Un tee-shirt customise . Des chocolats assortis d’un message d’amour

Susurrez-lui quelques mots 3. d’amour

Ou, mieux encore, écrivez lui un poème ou une missive enflammée qu’il pourra relire ả foison. Vous aimez qu’on vous

valorise, qu’on reconnaisse vos efforts, qu’on vous complimente ? Pareil pour votre homme. Même s’il ne laisse rien transparaître, il a aussi besoin d’être rassuré de temps en temps. Angoissé par la page blanche, l’inspiration vous fait défaut

Faites-lui sa fête 4.

Concoctez-lui une soirée formidable. Qu’elle soit romantique ou électrique, en duo ou avec vos proches, faites preuve d’imagination. Invitez votre chéri, par exemple, dans un lieu insolite. Optez pour une soirée ả thème (repas, musique et deco). Ou encore, déguisée. Faites appel ả un chef, ả des musiciens ou ả des artistes. Brisez la routne afin de rendre ce moment magique !

Misez sur la nostalgie5.

Organisez-lui une soirée flash-back en vous replongeant dans le scénario de votre première rencontre. Invitez-le dans le resto où vous avez pris votre premier repas en amoureux, habillez-vous comme ả l’époque, portez le même parfum…et faites semblant de ne pas vous connaître. Autre possibilité, pourquoi ne pas emmener votre homme en week-end sur les traces de vos premières voyages ? Pas d’argent, ni de temps, pour partir quelques jours : évadez-vous autrement en visionnant le film de votre histoire. Impossible ả réaliser, craignez-vous. Avec un PC, un Scanner vos meilleures photos, quelques CD, et éventuellement une Camera Numérique pour recueillir les témoignages de vos proches

Ntahontuye Abdel Hamid Alias Hadji/0788443294

Comment chouchouter son amoureux en cas de différends (Problèmes)

Page 14: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 200914

Ubushize ubwo twavugaga ku bantu basenyera abandi ingo bigeretseho no guteza ibindi bibazo mu ngo za

bagenzi babo, reka turebe impamvu zituma bamwe mu bashakanye bafata inzira igana i Bupfubuzi (Abapfubuzi) nkuko bakunze kubita nubwo ntemeranya n’abo babita batyo. Aba rero ni abasore birirwa barereta ngo bategereje kuruhura abafite imitwaro ibaremerereye ra! aho bababanje kwitura iyo bikoreye.

Abakurambere bati “Usenya urwe umutiza umuhoro”. Uyu mugani ntabwo twakagombye kuwufata nk’ukuri kuko ahubwo usenya urwe wagombye kumwereka ibibi n’ingaruka byo gusenya urwe kuko burya ngo “irya umuhini yototera isuka”.

Aba rero twakabise ibyihebe kuko bitumvikana ukuntu umugore w’umugabo usanzwe uzi cyangwa se utazi yaza akugaragariza ko ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina ukabyemera nta kwibaza ku ngaruka biri bukugireho. Yego ntawanga ibyiza, ariko na none aho gupfa none wapfa ejo! Abenshi mu bagore bajya gushaka abasore b’intarumikwa bakabaha amafaranga

rimwe na rimwe bakabagurira n’amamodoka meza. None se umugabo w’uyu mugore aramutse amugusanzeho, wasobanura iki? Ahari wasaba imbabazi cyangwa ukabura icyo uvuga. Reba rero ushyizwe ahagaragara ko wafatanywe umugore w’abandi; wenda wari ufite umukobwa w’inshuti yawe ushobora kuba wanabwiraga ko utajya ubikora. Kuva ubwo ntabwo azongera kukugirira icyizere (ubwo imbeba iba igeze ku isuka nyuma yo kurangiza umuhini). Ese igituma uwo mugore yiyumvamo ubupfube ni iki?

Hari umugabo wagize •ati (mugihe cyo kwita umwana izina) “umwana wanjye mwise Rwesubutare”. Umugore nawe ati nanjye ndamwita irindi, ati “nanjye mwise Ntakageragayo”!

Ig ih i t a cyumvikana nuko habuze communication hagati yabo babanyi bombi ngo wenda banemere ko buri wese ari uko ameze noneho barwazanye batyo nkuko baba barabyemereye imbere y’ubuyobozi, Padiri, Pastor cyangwa Sheikh (Shehe) ndetse n’imbere y’imbaga y’abantu aho buri wese agira ati “…..yaba muzima , yaba

arwaye, kuburyo nzamwubaha kugeza iteka ryose”. Ariko ikiruta ibindi ni ukuba ubwabo barumvise kimwe ko bashaka kubana.

Iyo umwe ageze aho avuga ko mugenzi we ari Rwesubutare/Ntakageragayo niho hahita haziramo kujya gushaka ba Nyiransibura na ba Tosha!

Hari n’uba afite umugabo •umutosha rwose ariko yaba adahari gato akirukankira kwa bya byihebe, agatikirizayo umutungo umugabo ari kuvunikira agira ngo araganisha umuryango aheza. Iyo rero ni ingeso ituma agatima gahora karehareha, kararikira n’iby’abandi.

Ariko kandi reka dukebure abagabo badakora ibyo bagomba gukora binatuma abagore babo bajya gushaka abasore bariye ibyuma(Intarumikwa) bitwaje ko bari muri business, political meetings, working, … bityo basubire ku isooko. Kandi abigize abatabazi(abapfubuzi) bararye bari menge kuko ba nyiringo basigaye bacunga cyane hato mutazahakura imbwa ziiruka!

“Twibukiranye ko iyo wamaze gushyira

icyitwaga ibanga ahagaragara ntawe uba akigifitiye amatsiko, bityo nawe wagishyize hanze ( ku kabona bose) ugata agaciro, ugasigara uri uw’abatiyubashye”.

Phocas NSABIMANATél. 0788 35 3425

E-mail : [email protected]

AGAPFUNDIKIYE ….!!!

The Brothers ni crew igizwe n’abahanzi 3 aribo Danny,Fidel Victor, na

ZIGGY 55 mu kiganiro twagiranye batubwiye ko bafite umufana 1 rukumbi bisobanura ko biyunvamo abanyarwanda bose ndetse mu ndir imbo zabo haf i yazose bakangurira abantu kuba inshuti ndetse n’abavandimwe kubera basanga ubumwe n’urukundo ari ubukire buhambaye.

The Brothers ni groupe ifite amahirwe yokuba abayigize bose bafite impamyabushobozi zihanitse za Kaminuza ariko bakaba barangwa noguca bugufi kubera basanga ibyo babihawe na Gihangamana ngomijana.

The brothers ikaba ifite indirimbo zirenze 12 zakozwe mu rwego rwa majwi kugeza ubu bafite 2 mu mahusho, Ikirori na Bya bihe , Aba bahanzi batangarije ikinyamakuru Umurabyo ko bafite gahunda ihamye yo gutunganya amashusho y’ibihangano byabo byose bagamije gutegura ibitaramo biri mu rwego rushobora gushimisha abaturiye EAC. The brothers ishobora gukora muzika inacuranga(Live Music) ibyo bikaba ari akarusho tugereranyije n’abandi baririmbyi bubu bigaragara ko gucuranga ndetse no gushYira indirimbo zabo ku manota bibabera ikibazo.

Gaston Rwaka

THE brothers ihagaze neza mu kibuga

Tu k i m a r a g u s u r a ishyirahamwe ‘’ IVUKA ARTS KIGALI’’ twasanze

Ubunyabugeni mu Rwanda burimo gutera intambwe ishimishije.

N k ’ u k o t w a b i t a n g a r i j w e n’umuyobozi wa IVUKA ARTS Kigali Collin –Sekajugo mu kiganiro twagiranye:Umurabyo : Tubwire amavu n’amavuko ya Ivuka arts Kigali ?S.Col l in : Ig i t ekerezo cyo gutangiza iki gikorwa nakigiriye mu ngendo nakoze mu bihugu birenze 15 ariko umwihariko ngeze muri Afurika y’Epfo nasanze ubunyabugeni buteye imbere kuburyo abanyabugeni bahora mu marushanwa kubera amasoko ahagaze neza , mu gihe rero nagarukaga mu Rwanda muri mata umwaka w’2007 nahise ntangirana n’ abanyabugeni 5 nabonagamo impano bigaragara ko batari bafite ubushoboziUmurabyo : Mwatubwira bimwe mu bikorwa bya IVUKA ARTS Kigali ?Collin : Mubyo dukora twavuga ubugeni ari byo gushushanya dukoresha amarangi mvaruganda aturuka mu mahanga ariko kandi dukoresha n’amarangi avuye mu makara,ndetse nayandi marangi avuye mu mbaho zokeje, Sinakwirengagiza n’ibindi bihangano bikorerwa hano mu

Ivuka arts nko gukora amasaro nyarwanda y’amoko atandukanye, Dufite kandi itorero ry’abana “Rwamakondera” rimaze guca imihigo mu rwego Mpuzamahanga, ndabamenyesha ko Ivuka arts Kigali ifite umushinga mushya witwa Rwanda Entertainment (R E) icyo tugamije ni ugufasha abahanzi nyarwanda kugira ibitaramo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi Ku isiUmurabyo :N’iki cyatumye mutangira iki gikorwa cy’ubuhanzi byaba mu rwego rw’ubugeni cyangwa se mu mbyino gakondo z i g i s h w a a b a n a m u g i h e bigaragara ko bitoroshye kubona umusaruro?Collin : Mu byukuri ibi bikorwa nabitangiye mu gihe gikomeye kubera ko hari abana benshi bari mu muhanda kandi nk’umunyarwanda nanjye mfite inshingano zo gufasha urubyiruko n’ikiremwamuntu aho kiva hose nkoresheje inganzo zari zihishe mu bantu bagera kuri 15 dukorana kuri ubu.Umurabyo :N’iki Ivuka arts Kigali iteganya gukora mu minsi iri mbere ?Collin: Ivuka arts ifite imigambi myinshi myiza yose igamije kwerekana ubwiza bw’umuco nyarwanda hakoreshejwe ubugeni ndetse n’imbyino gakondo.Ikindi gishimishije Ni urugendo umunyabugeni Karekezi-Richard

yagiriye muri Beyirut mu gihugu cya liban mugihe nanjye mvuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Canada mu imurikagurisha ry’ibihangano by’abahanzi batandukanye ku isi. Twegereye bamwe mu bahanzi ba Ivuka Arts tubabaza ibyo bategurira Abanyarwanda , Karekezi –Richard umaze iminsi avuye muri Liban ahari habereye festival y’abanyabugeni baturutse mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa kuva tariki ya 27 nzeli kugeza tariki ya 7 ukwakira 2009. Richard yatubwiye ko ibyo we na bagenzi be bize ibikomeye aho muri liban aho bahuriye n’abanyebugeni babahanga bakaba bizeza abanyarwanda ko nabo bagiye gukora mu nganzo kugirango umuco nyarwanda ukwire isi yose biciye mu bugeniMu gusoza ikiganiro twavuganye n’umunyabugeni Bakunzi nawe ufite impano idasanzwe mu gushushanya atubwira ko amaze iminsi amurika ibihangano byo ku kibuga mpuzamahanga cy’I Kanombe ,Bakunzi atwizeze ko ashishikajwe no gufasha abana bo mu kigo cya Gisimba abigisha gushushanya bityo nabo bakaziteza imbere.

Gaston-Rwaka

“Gushushanya nabyo byatunga nyirabyo”- Abanyabugeni ba IVUKA ARTS

KIGALI

Abagize The Brothes kuri piste (Photo Umurabyo)

Umuhanzi n’igihangano cye

Page 15: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 2009 15

Tough gang’z ni groupe nyarwanda yatangiye ibikorwa byayo bya muzika

muri kamena mu mwaka w’2008 tubamenyeshe ko Tough gang’zikora Hip hop style Tough Gang’z I igizwe n’abasore 5 ari bo Rukundo –Elija(GREEN P), Amani(Power first ladies after.PFLA), Tuyishime Joshua (J polly), Yvan (Fireman), Bertrand (Bulldog)

Mu k igan i ro ik inyamakuru Umurabyo cyagiranye naba bahanzi badutangarije amwe mu mateka yabo y’ingenzi , mu itangiriro bahuriye muri ONB PRODUCTION yakorwagamo na Producer Mbabazi –Isaac (Lick Lick) icyo gihe batangira ari 3 J POLLY, GREEN P HAMWE NA bulldog (D OGG) aba bahanzi batatu bakaba rero batangiye gukora

mu rwego rwo kumenyekanisha studio,mu kwezi k’Ugushyingo umwaka w’2008 ubwo Producer Lick yahinduye Studio akajya muri FTK i Nyamirambo Tough Gang’z yimukana nawe kubera imikoranire myiza baribafitanyeHamaze kugaragara ko aba basore bafite ingazo ityaye mu ndirimbo zabo nka Kwicuma , Umunsi w’imperuka 1 na Sigaho benshi mu rubyiruko bifuje kubegera ndetse no kuba bakorana nabo aho rero habaye ikibazo gikomeye kubera ko benshi bazaga badafite imyitwarire myiza bityo Tough Gang’z ntiyari kwemera kwinjirirwa kugeza aho Umusangirangendo PFLA wari umaze kwigaragaza neza mu njyana ya Hip Hop old school nawe aza yongera ubumenyi n’ubushobozi muri Crew , bidatinze Toug Gang’z

yaje gusakarwa na Fireman A K A Kibiriti wazanye amaraso mashya muri Tough ninawe muto mu myaka muri bo ‘’ kuba muto ntibivuga kuba gito’’Tough Gang’z yabwiye Umurabyo ko ishishikazwa no kuririmba bijyana n’ ubutumwa bugamije guhindura socity nyarwanda by’umwihariko ariko n’isi muri rusange kubera ko nayo yugarijwe n’ibibazo by’inzitane , bamaze kubona ko abakomeye batita kuboroheje , ruswa, ubusumbane bukabije, inda nini ku bayobozi ndetse no mu madini , Tough isanga n’urukundo rwamaze gukonja mu miryango nk’uko byahanuwe n’intumwa zo hambere biciye byanditswe nka Koroani, Bibliya na Torati ;;;Ku musozo w’iki kiganiro Ubuyobozi bwa Tough Gang’z

bwadusogongeje ku migambi ihamye iyi Crew itegurira abatuye ibiyaga bigari urugero ni nko kumurika kumugaragaro ibihangano

byabo biciye mu majwi ,amashusho ndetse no mu biterane bivugira rubanda

Gaston Rwaka

TOUGH GANG’Z mu njyana ya Hip Hop (OLD SCHOOL)

Abagize Groupe Tough Gang’z. (Photo Umurabyo)

Umuhanzi n’igihangano cye

Amakuru y’imikino

Ku nshuro ya 11 tour du Rwanda iduhishiye iki ?Nyuma yaho abasore b’abanyarwanda,

barimo Niyonshuti Adrien na Byukusenge Nathan baviriye mu

mujyi wa Windoke, muri Namibiya muri uku kwezi kw’Ugushyingo 2009, u Rwanda rukabasha kwegukana umwanya wa kane mu bihugu birenga makumyabiri byari byitabiriye iryo rushanwa , kuri ubu abasore b’abanyarwanda bagera kuri batandatu baritegura kwongera guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda mu irushanwa rya tour du Rwanda.

Iri rushanwa rikaba rizatangira ku itariki ya 16 kugeza 24 Ugushyingo 2009, izaba ari ku nshuro ya cumi na rimwe ribera hano mu

Rwanda, nkuko byatangajwe na Aimable Bayingana Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda iri rushanwa rikaba rizitabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye birimo Holland, France, Morocco, Gabon, Cameroon, Kenya, Uganda ndetse nAbarundi .

Abanyarwanda bakaba bafite ikizere cy’uko aba basore barimo Adrien Niyonshuti uherutse kuryegukana Byukusenge Nathan, ibibyose biraterwa n’uburyo bitwaye muri Namibiya. Tubibutse ko bazasiganwa ahantu hareshya na Kilometero 1069 ( Distance -1069km).

Umupira mu Rwanda ugeze he, uraganahe ???

Hashize igihe abantu bibaza bynshi ku bijyanye n’umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ntibabone

igisubizo cy’ibibazo baba bibaza. Benshi bakaba barayobewe niba ari urukundo rucye rw’umupira ku bana b’abanyarwanda, cyangwa ari abayobozi babi b’umupira w’amaguru, abandi bo babuze aho bahera bavuga gusa bakabona ko bitagenda.Ariko iyo witegereje usanga impamvu nyamukuru iva rimwe na rimwe mu bayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru, ibindi bigaterwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa. Duhereye ku bayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Clubs), bica cyangwa se badindiza umupira w’amaguru, w’abanyarwanda bajya kugura abakinnyi b’abanyamahanga barangiza bakabita abanyarwanda nyamara wakwitegerezaugasanga n’abaje ntacyo barusha abanyarwanda, urugero umuntu yatanga ni nka Kagabo Peter(Rayon ) agera mu ikipe ya Kibuye yari afite amazina y’abagande, abakinnyi nka Ntaganda Elias aya mazina yo kugeza n’ubu Nyirayo ajya ayabaza muti amazina ko asa abantu bakitiranwa, ibyo bivahe aya mazina yayahawe akina mu ikipe ya Volcanic yo mu Ruhengeri muri za 97-98 akinana n’undi musore ari nawe Nyiri aya mazina afite andi mazina arimo Jeanvier izi ni zimwe mu ngero zihari zigaragara. ibi bikaba ari na bimwe mu bituma ubwenegihugu bw’u Rwanda bworoha kubona aho usanga umukinnyi aza ataramara n’umwaka akaba yabonye ibyangombwa byose by’uko ari umunyarwanda nyamara atazi n’ururimi rw’aho bamwitirira. Ikindi umntu yavugaho kinatuma abana benshi b’abanyarwanda badakunda umupira ni ukudaha agaciro abana cg abakinnyi b’abanyarwanda

ndetse limwe na limwe bakabibuka cg bakabaha agaciro bamaze kugera hanze, y’u Rwanda bumvise ko bakina, ikindi kinababaza n’uburyo baba bagiye ari nayo mpamvu benshi kugaruka gukinira u Rwanda bigorana. Ugasanga umuyobozi w’ikipe yangiye umukinnyi kujya mu ikipe imwifuza agaca amafaranga menshi yishakiramo ayo azaryaho nyamara inyungu za wa mwana ntazibuke, ibyo byose akabikora kuko abonye ko hari ikipe imwifuza nyamara batamukinishaga. aha twasaba abayobozi kugabanya kureba inyungu zabo bakabanza bagateza umupira, n’abana b’abanyarwanda imbere. Abayobozi bamwe na bamwe usanga bashaka ibyubahiro nyamara bakirengagiza ababibahesha, aha ndavuga abakinnyi, n’abatoza, aho amakipe amwe yasenyutse yivana mu marushanwa ( Zebre FC ) andi nayo akaba yarambuye abakinnyi n’abatoza ( AS Muhanga ) nyamara amwe muriyo ari no mu mihigo y’uturere. aha ni mu cyiciro cya kabiri, mu cya mbere naho ntibyoroshye kugeza ubu ikipe ya Electrogaz nayo abakinnyi barishyuza hafi amezi atatu. ibi bibazo byose n’ibituma umupira w’amaguru usubira inyuma ingaruka zigaturuka kuri ba banyamahanga bagurwa bahenze nyamara ntihagire umusaruro batanga nyamara amafaranga baguze umwe yaguramo batatu b’abanyarwanda cg agahemba ikipe hafi amezi tatu cyangwa abiri. uru ni rumwe mu ruhare abayobozi b’amakipe bagira mu kudindiza umupira w’u Rwanda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda naryo ibyo byose biba rireba ntirigire ingamba rifata, ikindi rishinjwa cyangwa rivugwaho ni ukudashyira mu bikorwa amategeko riba ryashyizeho rihana abayarenze. ibyo byose bigatuma umupira w’u Rwanda utazayera imbere.

Premier League, ariyo shampiyona y’abongereza kuri uyu wa 12 Ugushyingo nibwo yatangaje ko

idashobora kwemerera amakipe abiri ariyo Celtic na Rangers zo muri ecosse kuza gukina muri ino shampiyona y’Abongereza. aya makipe hari hashize iminsi atanze iki cyifuzo mu Bwongereza, ariko nkuko byatangajwe na Bwana Phil Gartside umwe mu bayobozi

b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza basanze kuyakira byatuma hamo akajagari muri shampiyona yabo ikindi kandi ngo amakipe yaba menshi kurusha ubushobozi bafite.

Gusa izi kipe zombi Celtic na Rangers, zo zari zavuzeko hari amafaranga zizatanga ariko Abongereza barazihakaniye.

Celtic na Rangers Zigijweyo !!!

Page 16: Umwaka wa V No 16, 15 - 29 Ugushyingo 2009, B.P …jkanya.free.fr/Umurabyo16.pdfb’imena ba FPR baruhukiye yo ! Burya ngo ibijya gucika bica amarenga byatangiye ubwo Gahima na Rudasingwa

UMURABYO No 16 15 - 29 Ugushyingo 200916

Designed by Patrick K. Adress: Mob. Phone (+250) 08 35 02 55, (+250) 07 50 20 35 00 Po. Box 4305 Kigali, E-mail: [email protected]

URUBUGA RW’IMIKINO

Nkuko byatangajwe na Nicolas Musonyi umunyamabanga uhoraho wa Cecafa, igihugu cya

Kenya nicyo kizakira Ceacafa y’ibihugu uyu mwaka. ikazabera mu mujyi wa Nairobi na Mumias, kuva tariki ya 28 Ugushyingo kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2009. iri rushanwa rikaba rigiye kuba kunshuro yaryo ya 33, kuko 97- 98 ntago ryabaye. Uyu mwaka rero rikazabera muri Kenya ikindi twababwira ni uko ikipe ya Zambia na Zimbabwe zizitabira iri rushanwa nk’abatumirwa kuko yo atari muri aka karere duturiye k’ibihugu bigize CecafaAha tubibutseko muri Cecafa y’amaclubs iherutse kubera Sudani Atraco yari ihagarariye u Rwanda yegukanye iki gikombe ikizana mu Rwanda, nyuma ya Rayon Sports yabikoze 1999. Ese ikipe y’amavubi izabasha kuzana kiriya gikombe mu Rwanda ?iki nikibazo cyibazwa na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda gisanga ikindi bibaza niba Amavubi azajyana n’uwuhe mutoza muri Cecafa, Blanco Tuchak cg azaba yaragiye. Gusa abibaza ibi bibazo

umuntu yavugako hakiri kare reka turebe tunategereze icyemezo Ministeri ifite siporo mu nshingano zayo na Ferwafa. Gusa Amavubi naramuka akizanye

buzaba ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda ikipe y’igihugu ikura igikombe hanze.

Umusore Mesut Ozil, ukina mu ikipe ya Werder Breme mu Budage arashakishwa

n’ikipe y’Arsenal yo mu kiciro cyambere mu Bwongereza. Uyu musore ukina hagati muri ino kipe ya Werder Breme akaba afite imyaka 19 y’amavuko akomoka mu Budage ufite se umubyara n’umunyaturikiya. nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The sun arashakishwa n’Arsenal iri kumurwanira n’ikipe ya FC Seville,

yo muri espanye. Uwitwa Reza Fazeli akaba ari umuvugizi wa Mesut Ozil, avugako nubwo aya makipe yombi Arsenal na Seville, atangazako amushaka nta nimwe yari yagira icyo ivugana nawe, kubwe ngo abona ari ukumutesha umutwe nyamara yari ageze igihe cyo kujya mu gikombe cy’isi . Gusa Arsenal yo yatangaje ko igiye gutangira kuganira n’ikipe ya WerdeR Breme, kugirango irebe uko yamuzana.

Arsenal iramushaka !!! (Mesut Ozil)

Carlo Cudicini n’umunyezamu w’ikipe ya Chelsea kuri ubu watijwe Tothenham yo mu

cyiciro cyambere mu Bwongereza kuri uyu wa 11ugushyingo 2009, nibwo yakoze impanuka mu muhanda wari hagati mu gashyamba k’ahitwa Walthamstow mu Bwongereza hari mu masaha ya saa yine n’igice za mugitondo

( 10h30). Nkuko byatangajwe na Police ngo iyo mpanuka yayikoze ari mu kuri moto ya BMW, ajya gutembera. Kuri ubu akaba ari mu bitaro bya East London hospital biri mu mujyi wa Londre aho mu Bwongereza bavugako yakomeretse bikabije. Gusa ntibaratangaza igihe azamara mu bitaro.

Carlo Cudicini mu bitaro !!!

FIFA ishyirahamwe r y ’ u m u p i r a w’amaguru mu

Bwongereza ryashyizeho gahunda yo kugenzura no gusuzuma abakinnyi babo bakina mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ngo bazajye mu gikombe cy’isi ari bazima.

Gusa ngo nabo mu ikipe nto birabareba, ngo abatazemera cg abadakina mu Bwongereza bazifashisha andi mashyirahamwe y’antidrogue akorera mu bihugu bakinamo ibi byaratangajwe na Bwana Andy Parkinson ukuriye ishyirahamwe rishinzwe kurwanya Dopage.

Byose byakusanyijwe na Parene

Abakinnyi 20 B’abongereza bagiye

kugenzurwa !!!

CECAFA muri Kenya !!! Dore uko ibihugu byagiye birushanwa kugitwara inshuro nyinshi

Inshuro cyatsindiwe Igihugu Umwaka

10 Ouganda 1973, 1976, 1977, 1989, 1990, 1992, 1996, 2000, 2003 et 2008

5 Kenya 1975, 1981, 1982, 1983, 2002

4 Éthiopie 1987, 2001, 2004, 2005

3 Malawi 1978, 1979, 1988

3 Soudan 1980, 2006, 2007

2 Zambie 1984, 1991

2 Tanzanie 1974, 1994

1 Rwanda 1999

1 Zimbabwe 1985

1 Zanzibar 1995Nguwo Bwana Musonye.

(Photo Internet)

David Beckham (Photo Internet)