16
Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 Kigali - Rwanda, Tel: (+250) 0785207524, Email: [email protected], Frw 500 Ikirunga gitangiye kuruka Umutungo wa FPR uzwi na Kagame wenyine Amerika iramagana urugomo rukorerwa abatavuga rumwe na FPR Amatora akeneye umusifuzi Ntaganda arategura imyiga- ragambyo Agahomamunwa : Avoka yatanze uwo yunganira gufungwa! Bamubitse muri kasho kugira ngo atavugana na Kagame Ikinyamakuru Umurabyo muri Purigatori

N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 Kigali - Rwanda, Tel: (+250) 0785207524, Email: [email protected], Frw 500

Ikirunga gitangiye kuruka

Umutungo wa FPR uzwi na Kagame wenyine

Amerika iramagana urugomo rukorerwa abatavuga rumwe na FPR

Amatora akeneye

umusifuzi

Ntaganda arategura

imyiga-ragambyo

Agahomamunwa :

Avoka yatanze uwo yunganira

gufungwa!

Bamubitse muri kasho kugira ngo atavugana na Kagame

Ikinyamakuru Umurabyo

muri Purigatori

Page 2: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 20102

Ku wa 23 Gicurasi 2010, Perezida Paul Kagame yagiranye

ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa Sunday Monitor, aho yasobanuye ko abantu benshi mu Rwanda b a h u n g a i n s h i n g a n o (responsability) ngo ko nta na hamwe Kayumba yagaragaza ko hari umuntu wavuze ikintu muri FPR bakanga kumva cyangwa ngo uwo muntu akizire.

Perezida Kagame aganira n’icyo kinyamakuru yavuze ko mu myaka ya 1994, 1995, 1996 bamwe mu banyarwanda bahungaga harimo n’abahungaga Nyamwasa ndetse hakaba harimo n’abahungaga ibyaha birimo za ruswa, n’ibindi ariko ngo iyo bageze hanze nta n’umwe uvuga ibyo yahunze ahubwo batangira kuvuga ko bahunze Leta ngo irabatoteza, ngo gusa igitangaje ni uko bava mu gihugu bajyanywe n’ibintu bitandukanye ariko bagera hanze bose impamvu ikaba guhunga Leta

Muri icyo kiganiro Kagame yagarutse no kuri Ingabire Victoire aho yasobanuriye uwo munyamakuru ko umuryango w’abibumbye ONU ariwo wabanje gutanga ubuhamya kuri Victoire ko akorana na FDLR, ndetse kugeza ubu akaba yararezwe ibyaha 10 birimo ngo birindwi yemera ubwe ku giti cye, n’ubwo Ingabire Victoire atabashije guhakana ibyo umukuru w’u Rwanda yamuvuzeho, ariko yasohoye itangazo rinyomoza avuga ko nta byaha 10 aregwa ngo kuko mu rukiko kugeza ubu aregwa ibyaha bitatu gusa

Kayumba Nyamwasa we rero amaze kumva ibyo Perezida Kagame yatangarije Sunday Monitor yo ku wa 30 Gicurasi 2010, yahise na we yihutira kunyomoza ibyamuvuzweho mur i i cyo k inyamakuru , Nyamwasa yatangiye avuga ko yavuye mu Rwanda afite gahunda yo guhura n’umuryango we, kugira ngo yibagirwe politiki, yibagirwe igisirikari, kandi ngo

abone ikiruhuko kirambye kuri Perezida Kagame.

Ariko ko ngo ntabwo byabaye kubera ko izina rye ryakomeje gushyirwa mu itangazamakuru, kuko ngo Kagame yahise akorana ikiganiro n’abanyamakuru atangira kubita abaterorrist, haciye agahe gato na none asoza Cadette ngo yabise abajura, mu nteko ishinga amategeko arongera abita isazi azakubitisha inyundo, naho muri Jeune Afrique abita abagambanyi no muri Monitor avuga ko batari Accountability

Nyamwasa akomeza avuga rero ko kubera impamvu z’imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe basomye iyo nyandiko bashatse kwisobanura bityo atangaza ko Kagame atari inyangamugayo (honest) kuko atavugishije ukuri ngo kuko ikibazo cyabo gishingiye ku miyoborere, ubworoherane, amatiku, n’ubugambanyi

W e k u b w e n g o baharaniye kugira igihugu k i r i m o u b w i s a n z u r e b w ’ i t a n g a z a m a k u r u n o kwishyira hamwe ngo ariko uko imyaka igenda ishira ibintu byose byahindutse iby’umuntu umwe kandi bitezwa imbere n’abatoni ku bwa Nyamwasa rero ngo ibyo arabigaya cyane

Ikindi agaya ngo ni uburyo yahamagawe mu bunyamabanga bwa FPR, mbere yuko ahunga ngo byari bisuzuguritse cyane, ariko kandi avuga ko mu mwaka wa 2003 yigeze asaba kuva mu gisirikari Perezida Kagame aranga , ngo arategereza kugira ngo arebe ko yazahindura uburyo ariko ngo biranga birananirana

Yanyomoje kandi ku kibazo Perezida Kagame yavuze ko nta Accountability bafite, bityo Kayumba we akaba yaratangarije Sunday Monitor ko Acountability mu bisanzwe igomba gutangirira hejuru mu buyobozi , aha akaba ashinja Perezida Kagame kuba afite indege akodesha Leta ajya mu gihugu cya Amerika kabiri buri kwezi kandi ngo uko izo ndege zihagurutse zihagarara byibuze miliyoni imwe y’amadorari

Aha Nyamwasa avuga ko

Kagame azikoresha ajya kwakira ibihembo bya baringa, yakira we n’umugore we cyangwa ajya gusura abana be, aha rero ashimangira avuga ko Kagame akwiye kwitaba umuvunyi we n’abajyanama be ndetse na Minisitiri w’imari agasobanurira inteko uko yemerera indege ziri prive gukodeshwa gutyo.

Ngo Kagame kandi akwiye gusobanurira abanyarwanda kandi nyir’inzu ambasasade y’u Rwanda i Londre mu b w o n g e r e z a i k o r e r a m o , akabasobanurira impamvu ishyaka abereye umuyobozi ritagira umubitsi cyane cyane ko ariryo shyaka kugeza ubu rifite abaturage batanga imisanzu myinshi, ari naryo rifite society zikora ubucuruzi bukomeye mu gihugu n’imisoro myinshi

Akomeza avuga ngo Kagame kuki adasobanura impamvu Arab Contractors yubakaga MINADEF inamwubakira inzu ye iri ku Muhazi icyarimwe kandi bakoresha ibikoresho bya Leta ariko Bikoro we akaba yarasobanuye iby’amakaro ?

Nyamwasa yabwiye ik i k inyamakuru ko akenshi Kagame avuga cyane kugira ngo batagira ibyo bamubaza, ngo ibyo kugira ngo abigereho akoresha igitugu no gukangata

Nyamwasa we ngo umutungo w e w o s e y a w u t a n g a g a ku Muvunyi kandi ku gihe cyabigenewe ngo ntiyigeze atinda kandi afite gitansi zibyemeza ngo kuko iyo aza gutinda Perezida Kagame ntiyari gutinda kuvuga ngo bamufunge, ariko ngo gusebanya kwe abanyarwanda barabimenyereye .

Atanga urugero rw’ifungwa rya Muh i r e war i umaze i c y u m w e r u k i m w e a r i umuyobozi w’inkeragutabara na mugenzi we Karake, aha akaba abaza ngo iperereza ryakozwe ni irihe kuri Muhire cyangwa ngo ninde wareze Karake kugira ngo babone kubafunga ?

Akomeza avuga ko no kwa Habyarimana ndetse na Kayibanda abantu iyo bahungaga babagerekagaho ko bahunze iterambere, none na Kagame

iyo atavuze ingengabitekerezo, abashinja ubuteroriste cyangwa ruswa (corruption)

Nyamwasa yabwiye ik i kinyamakuru ko Kagame yiyumvamo ikimwaro ngo kuko mu hihe Kayumba yari umukuru wa Etat Major Kagame we ubwe yavuze ko ari umusirikari w’intangarugero ngo ndetse no mu gihe yabaye ambasaderi mu Buhindi ntiyigeze ahagarikwa ngo kimwe na Karegeya Patrick wamaze imyaka 10 ari maneko mukuru, none ubu nibwo abazwa Accountability,Kagame akamwita ubusa ngo ntacyo amaze nyuma y’imtyaka yose

Yatanze urugero kandi rwa Amini Idi watumiraga abantu hanyuma akabica nyuma bamaze kubonana, aha akaba yarabajije Kagame niba abantu bahungaga Amini asanga barahungaga ubusa koko nk’uko nawe abyita ubu ?

Ku kibazo cy’uko Perezida Kagame amushinja ku kuba yaragize uruhare ku bantu bahungaga muri za 94, 95, na 96 aha Kayumba ngo yibaza arinde wayoboraga icyo gihe, ngo kandi niba ari we bahungaga, ngo noneho ubu azareba abagiye kugaruka

Ngo abana be n’umugore birukanwe mu nzu bamburwa pasiporo zarimo na Viza mu Buh inde , ba rana fungwa , aha akaba yibaza impamvu bahohoteye abana be kandi bo ntacyo bapfa, kandi ngo mu gihe Kagame yakoraga

ibyo we ngo yiteguraga kujya gusura umwana we wiga West Point i NewYork wigira ku mafaranga y’u Rwanda ngo bose baharaniye gushyiraho

Kayumba avuga kandi ko yaki j i je Kagame inshuro ebyiri zose ahitwa Nkana na Kanyantanga, aha akaba yibaza icyo gihe abandi barihe ko nta n’umwe waje kumutabara icyo gihe ?Ko bari bamutaye, ibyo rero abivuga asubiramo ko amateka azavuga umugambanyi uwo ar we ngo kuko abo bari kumwe muri icyo gihe bazi ukuri kose.

Yagarutse kandi na none ku ijambo rya Perezida Kagame aho avuga ko atazi impamvu abantu bahunga, ku bwa Nyamwasa we ngo Kagame ashobora kuba yibuka gato ngo kuko mu myaka 30 ababyeyi be bamaze mu buhungiro ntabwo bari bagiye gutembera.

Asoza avuga ko igisubizo cyoroshye muri demokarasi kuko abantu bajya mu nkiko gusobanura ubwumvikane bucye ariko ngo mu gitugu abantu bahungisha amagara yabo ngo kandi umuyobozi utazi impamvu abaturage be bahunga nta bushobozi aba afite bwo kuyobora

Amakuru dukesha Sunday Monitor

« Muri demokarasi abantu bajya mu nkiko ariko mu gitugu abantu bahungisha

amagara yabo » Nyamwasa-Ngo Kagame si inyangamugayo (honest) ngo kandi yakira ibihembo bya Baringa- Kayumba

Perezida Kagame ari kumwe n’umunyamakuru wa Monitor Daniel Kalinaki (Photo: Monitor)

Page 3: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 2010 3

Nyuma y’isohoka ry’ibinyamakuru bibiri nimero 21 na nimero 23 tweretse abasomyi bacu ku kinyamakuru inyuma ku ipaji ya 16, inkuru ebyiri zari zifite umutwe

uvuga ngo ; « Kagame mu bihe bikomeye, ibijya gucika bica amarenga » n’indi ifite umutwe uvuga ngo « Indunduro, Bilan y’ubugome mu myaka 16 ishize ».

Izo nkuru zombi zakuruye impaka ndende, umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo Agnès Uwimana Nkusi atanga ibisobanuro kuburyo buhagije ariko inama y‘itangazamakuru ntiyanyurwa yerekana ko hari amakosa yagiye agaragara mu nyandiko, aho umunyamakuru yandika inkuru isesenguye(Analyse) agafata ibitekerezo byavuzwe n’abanyapolitike akabyiyitirira aho kwerekana inkomoko y’inkuru (sources).

Agnès Uwimana yasobanuye ko nta mugambi mubisha yari afite wo gutanya abanyarwanda yari afite mu gihe yandikaga inkuru ze ko gusa yakoresheje amagambo azimije kuburyo umusomyi atabasha guhita yumva neza icyo ubutumwa umunyamakuru ashaka gutambutsa, ibyo bikaba bigomba gukosorwa mu nimero zose z’ibinyamakuru bizakurikira.

Agnès Uwimana akaba yarahamagajwe n’inama nkuru y’itangazamakuru ibyibwirije nta muntu wayiregeye inyandiko iyo ari yo yose yaba yarasohotse muri izo nimero ebyiri z’ikinyamakuru Umurabyo. Ngo itegeko rirabibemerera ariko umunyamakuru nawe akarengerwa n’ingingo ya 59 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko mu gihe nta werekanye ko inyandiko yamuvuzeho atari yo ngo yerekane ukuri ku byo bamwanditseho cyangwa se ngo aregere inama nkuru y’itangazamakuru mu nyandiko, umunyamakuru atakagombye kubazwa, ko ahubwo inama nkuru y’itangazamakuru yakagombye gutanga ikirego mu rukiko igatanga n’ibimenyetso hanyuma umunyamakuru nawe agatanga ibye bimenyetso abishyikirije Perezida w’urukiko kandi na bwo mu ibanga.

Si ko byagenze k’umunyamakuru Agnès Uwimana kuko inama nkuru y’itangazamakuru yari imeze nk’ihagarariye ubushinjacyaha muri iryo bazwa yategekaga ko umunyamakuru ari buhabwe amasaha kugirango abe atanze ibyo bimenyetso kandi abishyikirize inama nkuru y’itangazamakuru.kurashya imigeri umunyamakuru aburana n’umuhamba ntibyari gushoboka, hemejwe ko inkuru zimwe na zimwe zagaragayemo amakosa agomba gukosorwa, Agnès Uwimana asaba imbabazi z’ayo makosa ajyanye n’imyandikire, kandi abwirwa ko yihanangirijwe bwa nyuma.

Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe ya nka ruracyayirimo, nyuma yo gufunga Umuseso n’Umuvugizi, ubu Umurabyo na wo ntiworohewe.

Ubwanditsi

Ikinyamakuru Umurabyo muri

Purigatori

Mu gihe habura iminsi mike g u s a n g o

mu Rwanda hizihirizwe umunsi wo kurengera ibidukiki je ku rwego r w ’ i s i , P e r e z i d a w a Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye i n a m a m u g i h u g u cy’Ubufaransa aho ku m u r o n g o w ’ i b y i g w a harimo n’ibyerekeranye n ’ i m i h i n d a g u r i k i r e y’ikirere

Perezida Paul Kagame k u w a 3 0 G i c u r a s i 2010, yageze i Nice mu gihugu cy’u Bufaransa aho yitabiriye iyo nama y’iminsi ibiri.

Perezida w’u Bufaransa, Nicholas Sakozy, niwe wamuhaye ubutumire mur i iyo nama ubwo aheruka I Kigali, cyakora iyo nama yanatumiyemo abakuru b’ibihugu na za Guverenoma z’ibihugu by’Afur ika mu nama ya 25 i sanzwe ihuza ibihugu by’Afurika n’u Bufaransa (France – Africa summit).

U r e t s e i b i j y a n y e n ’ i m i h i n d a g u r i k i r e y’ikirere muri iyo nama h a z i g i r w a m o k a n d i n’ibijyanye n’imiyoborere m y i z a , n d e t s e n o kubumbatira amahoro n’umutekano.

I y o n a m a i z a b e r a mu muhezo izitabirwa n’ ibihugu by’Afur ika bigera kuri 40 u Rwanda r u k a b a r w a h e r u k a g a kuyitabira ubwo yaberaga i Paris mu mwaka wa 2002.

Mu band i bayoboz i b a h e r e k e j e P e r e z i d a Kagame muri iyo nama y’i Nice barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo, M i n i s i t i r i w ’ I m a r i n’Igenamigambi, Bwana J o h n R w a n g o m b w a , U m u n y a m a b a n g a Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, E m m a n u e l H a t e g e k a

na Perezida w’Urugaga r w ’ A b i k o r e r a m u Rwanda, Bwana Robert Bayigamba.

N y u m a y ’ i y o n a m a bikaba biteganijwe ko hazaba ind i y iha r iye y’Abaminisit ir i bafite ubucuruzi n’ubukungu m u n s h i n g a n o z a b o baganira ku bi jyanye no gukora ubucuruzi . Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu nama yiswe “World Summit for the Future of Haiti” (Inama mpuzamahanga ku hazaza ha Hayiti) ikazabera i P u n t a C a n a m u r i “Dominican Republic”, i cyo k igan i ro k izaba kijyanye n’uburyo bwo kwiyubaka hashingiwe ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Iyo nama y’ i Punta Cana izibanda cyane ku byerekeranye no gusana ibyangiritse muri icyo gihugu mu gihe nta nzego z’ubuyobozi zikomeye zihari.

Perezida wa “Dominican Republic”, Dr Leonel

Fernández, ni we watumiye iyo nama izaba igamije ahanini gushimangira icyifuzo cy’Umuryango M p u z a m a h a n g a c y o gufasha igihugu cya Hayiti kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo by’umutingito cyahuye nabyo hibandwa cyane mu kugenzura neza ibikorwa ifashwamo ndetse abari mu nama barusheho gusobanukirwa neza uko icyo gihugu kibayeho muri iki gihe hagamijwe kureba ko yava mu kaga kayigwiririye.

Inama y’i Punta Cana i z i t ab i rwa n ’abakuru b ’ i b i h u g u b y i n s h i b y o m u r i A m e r i k a y’Amajyepfo, ibihugu byo mu Karere ka Caribbean n’abazaturuka mu bihugu bisanzwe bitera inkunga Hayiti, twababwira ko mu gihe cy’ibiza muri Haiti gishize u Rwanada ruri mu bihugu byatanze i n k u n g a y o g u f a s h a a b a s i z w e i h e r u h e r u , Hagati aho urujya n’uruza rurakomeje mu Bufaransa no mu Rwanda, umenya rwa rwikekwe ruzagera aho rugashiraho.

Birungi Kessia

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa nurambe!

Perezida Sarkozy na Perezida Kagame(Photo Archive)

Page 4: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 20104

Pe r e z i d a K a g a m e yirunzeho ibintu byose n’ububasha bwose.

Kutabona ibintu kimwe na we no gushaka kumuvuguruza ni bimwe mu bibazo bitera k w i c w a , g u f u n g w a n o guhunga. Ibi ni ibitangazwa n’abasirikare bakuru bahunze bahoze ari inkoramutima ze.

Kuri uyu wa gatandatu ushize, tariki ya 28 Gicurasi 2010, Radiyo mpuzamahanga y’abongereza BBC, mu kiganiro cyayo cy’imvo n’imvano, yaganiriye n’abahoze ari inkoramutima za Perezida Kagame Paul Kagame ubu bari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo aribo Général Kayumba Nyamwasa na Col.Patrick Karegeya. Tubibutse ko aba bagabo bombi babaye abasirikare bakomeye mu ngabo z’u Rwanda . Jenerali Kayumba Nyamwasa akaba yarabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda igihe kitari gito ndetse anaba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. Col.Patrick Karegeya na we yabaye

umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda anayobora urwego rushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu. Bombi barwanye urugamba rwa FPR-Inkoytanyi kuva mu mwaka w’1990 kugeza mu mwaka w’1994. Iyi ntambara ya FPR ikaba yariswe intambara yo kubohoza igihugu.

U r e t s e k u b a b a r a b a y e abasirikare bakuru mu ngabo

za FPR-Inkotanyi kandi ni n’abanyamuryango ba FPR.

Muri icyo kiganiro abo bagabo bombi bavuze byinshi ku mikorere ya Kagame na fPR ayoboye kugeza aho bashyiriye ahagaragara n’akari i Murori. Col.Karegeya yari amaze imyaka ibiri mu buhungiro yaranze kugira icyo atangariza abanyamakuru, none igihe kirageze ngo avuge.

Ku birebana n’impamvu zatumye bahunga, batangaje ko bahunze kubera ko batinyaga kugirirwa nabi nyuma yo kutavuga rumwe na Kagame ngo kubera kutabona ibintu kimwe na we. Gen. Kayumba Nyamwasa yavuze ko hari ibintu byinshi atavugagaho rumwe n’Ubutegetsi bwa Kagame na FPR. Patrick Karegeya kimwe na mugenzi we nawe ngo hari byinshi atabonaga kimwe n’Ubutegetsi bwa Kagame ndetse we yaranafunzwe, nyuma yo gufungurwa arangije igihano uburenganzira bwe ngo bwakomeje guhohoterw Zimwe mu nshuti ze magara zaje

kumwibira ibanga ko ashobora kugirirwa nabi kurushaho maze ahitamo atyo kwerekeza iy’ishyanga. Cyakora ubu ngo kubera ko aho ari afite uburenganzira bwo kwishyira akizana, aravuga ko n’ifungwa rye ngo kwari uguhohoterwa kuko ngo yari afitanye ibibazo n’Ubutegetsi bugahitamo kumufunga bukoresheje ngo ibinyoma.

K a y u m b a N y a m w a s a we yahunze nyuma y’aho atumirijwe mu bunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi. Nk’uko akomeza abitangaza ngo icyo gihe bamutegetse kwemera amakosa yose yashinjwaga kandi akanasaba n’imbabazi. Kayumba ngo yahisemo gupfa kigabo, ahitamo kwinangira ntiyakora ibyo yasabwaga. Kayumba Nyamwasa kandi ubwo yari akimara guhunga yatangaje ko gusaba imbabazi z’amakosa rimwe na rimwe atanakozwe byabaye nk’umuco karande cyangwa umugenzo ufite ibyo uhamura. Ndetse ngo hari n’abahitamo kujya imbere ya Perezida Kagame ngo bakarira bagahena bagahenura kugera n’aho ngo bagombye kwambara ubusa basaba imbabazi. Ku bwe Kayumba nyamwasa ibyo ntabikozwa ngo akaba ari nayo mpamvu yatumye afata iy’ubuhingiro. Ngo nta mugabo (Général) wo kurira no kwambara ubusa imbere y’undi mugabo!

U m u n y a m a k u r u k a n d i wa Radiyo mpuzamahanga y’Abongereza BBC, yababajije impamvu bahisemo guhungira mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Mu gusubiza ik i k ibazo basobanuye ko impamvu bahungiye muri icyo gihugu ngo ari uko bizeyeyo umutekano uhagije. Muri icyo gihugu ngo uburenganzira bwa muntu burubahirizwa uko bikwiye kandi ngo n’ubutabera bwaho burigenga. Bityo ngo barumva ko nta wapfa kubahohotera uko yishakiye ngo nk’uko bijya bigenda mu Rwanda. Kuri bo ngo icyakorwa cyose cyabanza gucishwa mu nzira zemewe n’amategeko harimo n’iz’ubutabera.

Ibyo banenga Kagame na FPR

Aba basirikare bakuru bahunze, Gen.Kayumba Nyamwasa na Col .Patr ick Karegeya baranenga byimazeyo imikorere y’Ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame n’ishyaka rye ayoboye rya FPR-Inkotanyi.

Bimwe mu byo aba bagabo

Ikirunga gitangiye kuruka“Umutungo wa FPR uzwi na Kagame wenyine” Nyamwasa

babaye ibikomerezwa mu gisirikare cy’u Rwanda, muri FPR ndetse no mu gihugu muri rusange harimo ngo ikinyoma na munyangire bikoreshwa n’ubutegetsi bwa FPR bo bemeza ko bushingiye ku nyungu z’umuntu umwe rukumbi ariwe Perezida Paul Kagame. Baravuga ko ikinyoma gikoreshwa mu kugerekaho ibyaha umuntu wese badashaka mu butegetsi bwabo kubera impamvu zitandukanye zirimo nk’ibibazo bwite hagati y’abantu ku giti cyabo, kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’ibindi.

Ku birebana na munyangire ikoreshwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi , aba basirikare bahunze baravuga ko umntu wese ugiranye ikibazo na Perezida Kagame ahabwa akato ntihagire uwongera kumwegera, kumuvugisha, kumusura n’ibindi. Aha Kayumba Nyamwasa akaba anatanga n’ingero z’ukuntu yapfushi je umubyeyi we bakanga ku mutabara kandi yari Ambasaderi ahubwo nyuma yaho bakaza kumubaza niba ari ntacyo byamubwiye.

Tub ibu t se ko amakuru atugeraho ari uko ngo ubwo yapfushaga umubyeyi we Gen.Kayumba Nyamwasa umuntu ukomeye wabashije kumutabara ngo ari Gen.James Kabarere. Icyakora ubwo yamutabaraga n g o J a m e s K a b a r e r e ntiyamutabaye nk’ umutegetsi woherejwe n’Ubuyobozi ngo ahubwo yamutabaye nk’inshuti ye magara babanye igakomeza kumunambaho. Tubibutse ko abanyarwanda baca umugani ngo inshuti nyanshuti igaragarira mu byago.

Urundi rugero rwa munyangire

Kayumba Nyamwasa atanga ndetse anemeza ko aricyo yazize ngo ni ukuba yarakomeje kubana na colo.Patrick Karegeya. Uyu ngo ni we wabaye intandaro yo kutavuga rumwe na Kagame ndetse bikaza kumuviramo guhunga amaze gushyirwa mu kato katoroshye . Tukiri kubirebana n’ako kato kavugwa haruguru na Nyamwasa na Karegeya gahabwa abatajya imbizi na Perezida Kagame abaturage twahuye imvo n’imvano irangiye batubwiye ko akato ngo kaboneka no mu zindi nzego zo hasi nko mu Ntara, mu Turere, mu mirenge, mu tugari, mu midugudu, no mu mirimo itandukanye nko mu burezi, mu bucamanza, mu buganga n’ahandi.

Aba baturage batashatse ko tubavuga amazina kubera impamvu z’umutekano wabo, batubwiye ko iyo umuntu runaka ngo agiranye ubwumvikane buke n’umuyobozi runaka akenshi ngo biturutse ku gusaba ibyo yemererwa n’amategeko ntabihabwe bikagera n’aho ndetse yiyambaza inzego zisumbuyeho zo hejuru, ngo uriya muyobozi amuteza inzego zose akuriye zikamuha akato agasigara ari ruvumwa yitirirwa ibibi byose bibaye kandi arengana (bouc emissaire).

U s i b y e i k i n y o m a n a munyangire, ikindi aba bagabo banenga ni ubutabera . Baravuga ko mu Rwanda nta butabera buhari ngo n’ubwo hagaragara inzego z’ubucamanza. Baragira bati umucamanza ni umwe ni Kagame wenyine. Icyo ashatse ni cyo kibaho. Iyo ashatse ko umuntu afungwa ahita afungwa kabone n’ubwo yaba arengana. Mu Rwanda umuntu abanza kugenerwa

Perezida Kagame (Photo: Archive)

Gen. Kayumba Nyamwasa (Photo: Archive)

Page 5: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 2010 5

igihano agafatwa agafungwa ataraburana bakabona gutangira gupfundikanya ibirego bidafite ishingiro bitanagira gihamya, ngo ubutabera ntibwigenga bukorera kandi bukoreshwa mu nyungu za Kagame gusa.

Ikindi banenga ni politiki yo mu Rwanda, baravuga ko amatora ashingiye ku mashyaka menshi ari urwiyerurutso. Bati Madame Ingabire Umuhoza Victoire yaje mu Rwanda yibwira ko aje kwiyamamaza ngo kubera ko atari azi iby’aho. Bati izo ni inzozi atazageraho kandi byatangiye kwigaragaza ngo kuko yatangiye gusiragizwa mu bucamanza aho aregwa ibyaha by’incamutwe birimo i c y a h a c y ’ a m a c a k u b i r i n ’ i n g e n g a b i t e k e r e z o y a jenoside, icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ndetse no gushinga umutwe w’abagizi ba nabi ngo witwa CDF. Madame Ingabire Victoire, umukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi, ibi byaha byose aregwa akomeje kubihakana yivuye inyuma avuga ko ari uburyo bwo gushaka kumutambamira ngo atazabasha kwiyamamaza no kwandikisha ishyaka rye rya FDU-Inkingi ubu ritaremerwa n’ amategeko kumugaragaro.

Tukiri ku birebana n’ibinengwa muri politiki na bariya bagabo babiri harimo n’ibyaha bishinjwa abanyapolitiki batavugwa

rumwe n’Ubutegetsi bwa Kigali, hari n’abandi banyapolitike, batorohewe n’umuzigo w’ibyaha bitoroshye. Muri bo, harimo Déo Mushayidi ufungiye mu Rwanda nyuma yo gufatirwa mu Burundi. Uyu akaba yari yaratangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ahagarariye ishyaka rye rya PDP-Imanzi. Undi utorohewe ni Me Ntaganda Bernard umukuru wa PS-Imberakuri ukunze gutumizwa mu nteko ndetse ishyaka rye rikaba rivugwamo n’ibice bibiri we akomeza kuvuga ko byaturutse ku kagambane k’abagaragu b’inda na FPR. Cyakora ubu bugambanyi FPR nayo irabuhakana.

Ntaganda na we yavuze ko aziyamamaza. Undi utavuga rumwe na FPR ukomeje kugenderwa runono ni Habineza Frank Umukuru w’ishyaka ritaremerwa Green Party. Nyuma y’aho bakubitiwe mu nama, bimwe ibyangombwa byo kongera gukoresha indi nama yo gutangiza ishyaka. Na we yavuze ko aziyamamaza. Uretse aya mashyaka twababwiye kandi, mu minsi ishize ishyaka RPP-Imvura ryavukiye mu B w o n g e r e z a r i y o b o w e n’uwitwa John Karuranga na ryo ryatangaje ko riziyamamaza mu matora.

Babajijwe icyo bateganya

g u k o r a k i m w e n o kubibavugwaho ko baba bari inyuma y’iterwa ry’ibisasu bikunze guturikira mu mujyi wa Kigali, bongeye guhakana bivuye inyuma ko batari mu batera izo gerenade. Gusa bakomeza kuvuga ko abazitera bari mu gihugu kandi ko bafite umugambi uzihishe inyuma. Bahishuye ko abaz i te ra , batangira kuzitera ngo bashobora kuba barashakaga uburyo bwo kuzabyegeka kuri Ingabire Victoire umukuru wa FDU-Inkingi, bagamije kwerekana ko ari kumwe n’abahungabanya umutekano no kumwangisha abanyagihugu. Igitangaje ngo n’uko umuntu wese atavuze rumwe na FPR bamugerekaho izo gerenade. Ngiyo FDLR, nguwo Mushayidi Déo, ngabo Nyamwasa na Karegeya n’abandi ngo bashobora kuzavugwa mu minsi iri mbere, byumvikane ngo ko bizagerekwa ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame.

Ku birebana no kuba baba barimo gucura umugambi w o g u s h o z a i n t a m b a r a , b a r a b i h a k a n y e n d e t s e banaboneraho kwamagana n ’ i b ind i b iko rw a byose by’Ubutegetsi bibangamira ubumwe bw’abanyarwanda. B a r a m a g a n a i m v u g o z a Kagame zirimo kuvuga ko ngo hazacurwa inyundo yo kwica isazi no kuba ngo yita abantu umwanda. Bati abantu bakwiye guharanira gushaka ikibahuza aho gushakisha ikibatandukanya.

Ku birebana n’impapuro mpuzamahanga zo kumufata z’abacamanza b’uBufaransa n’uwa Espagne bamurega ubwicanyi burimo n’ihanurwa r y ’ i n d e g e y a r i i t w a y e abaperezida babiri bayiguyemo aribo Juvenali Habyarimana w’u Rwanda na na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, Nyamwasa yavuze ko icyaha ari gatozi. Ngo nta bwoba afite kandi yiteguye kuburana no kuvugisha ukuri igihe yaba ari imbere y’ubutabera.

Ikindi bavuga ni ubucuruzi bwa FPR-Inkotanyi na Perezida Kagame, ngo umutungo wa FPR uzwi na Kagame wenyine,

Ikirunga gitangiye kuruka“Umutungo wa FPR uzwi na Kagame wenyine” Nyamwasa

ngo ubajije n’umunyamabanga Mukuru wa FPR Francois Ngarambe ngo ntiyawumenya. Ngo nta n’inama y’inteko rusange yaterana ngo ibwirwe ingano y’umutungo w’Ishyaka. I b y o n i G e n . K a y u m b a Nyamwasa ubishimangira nk’umwe banyamuryango ba FPR INKOTANYI. Yavuze k o b a h e r u k a k u m e n y a umutungo w’Ishyaka Senateur Inyumba Aloyiziya akir i umubitsi. Barashinja Kagame gukora ubucuruzi hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga. Muri ubwo bucuruzi baravugamo indege ebyiri ziba muri Afurika y’Epfo zitwara Perezida Kagame. Nk’uko byakunze kwandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye harimo n’Umuseso, baravuga ko izi ndege 2 ari iza Kagame ngo akaba yarazandikishije ku Bantu batagira umutungo kuburyo bugaragarira buri wese.

Ibyifuzo

Babajijwe ibyo bifuza, Gen.Kayumba Nyamwasa na Col.Patrick Karegeya barifuza ko mu Rwanda habaho ibiganiro mpaka (débats) nk’uko biba n’ahandi hose ku isi. Kuri bo ngo ibibazo byose biri mu Rwanda biterwa n’uko ubutegetsi bwa Kagame butemera kujya i m p a k a n ’ a b o b a t a b o n a kimwe ibintu harimo n’abo batavuga rumwe (opposition). Ngo ibiganiro mpaka (débat) n i b a b y e m e r a h a z a b a h o ubumwe bw’abanyarwanda, ikinyoma kizacika, munyangire ntizongera kubaho ukundi, nta macakubiri n’ingengabitekerezo

ya jenoside bizongera kubaho ukundi, nta mwiryane, imvururu n’intambara bizongera kubaho ukundi; kwicwa , guhunga no gufungwa ntibizongera kubaho ukundi.

Cyakora ngo nihatabaho kwemera kujya impaka ku kintu abantu batumvikanaho (débat) ngo ibibazo bizarushaho gukomera kuko n’abo basize mu gihugu, abenshi baraye bari bubakurikire mu buhungiro. Ngo ni isaha itaragera cyangwa uburyo bwo guhunga batarabona. Baravuga kandi ko bazakomeza guharanira ko amakosa akorwa n’ubutegetsi yakosorwa ngo babashe gutahuka.

Ku bw’abo ngo ntibazemera guhera mu buhungiro.Amakosa nadasokosorwa kuburyo babasha gutahuka neza ngo bazakoresha ubundi buryo buzaba busigaye kuri bo.

Mu rwego rw’inshingano twiyemeje mu kinyamakuru Umurabyo yo kurengera u b u z i m a , t u r a s a n g a hakagombye gufatwa ingamba zatuma abanyarwanda bose iyo bava bakagera babana neza mu bwumvikane. Ubumwe n’ubwiyunge bukaganza. Ibibazo by’ihunga, ifungwa, ubwicanyi , amacakubir i , umwiryane n’ibindi bibi byose bikaranduka burundu mu Rwanda. Ahubwo ubuvandimwe , ubumwe, ubwiyunge, ineza, urukundo n’amahoro bikaganza, maze ahari urwango hakajya urukundo aho abatumvikanaga bazunga ubumwe akayamvugo yo muri Bibiliya ngo aho inyana izabana mu kiraro kimwe n’intare.

Amakuru dukesha BBC

Col. Karegeya Patrick (Photo: Archive)

Francois Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR(Photo: Archive)

Page 6: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 20106

Am a t o r a a k e n e y e umusifuzi utabogamye kandi utari n’umukinnyi.

Ibi ni ibitangazwa n’umukandida w i g e n g a k u m w a n y a w a Perezida wa Repubulika Bwana NAYINZIRA Jean Népomsen.

Nk’uko byakomeje kwifuzwa n’abakuru b’amashyaka atavuga rumwe na FPR basaba ko hashyirwaho Komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga kandi bibonamo, ubu noneho na Nayinzira Jean Népomsen uherutse gutangaza ko aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2010 nawe intero ni imwe n’iya bagenzi be bahuriye ku guhangana na FPR-Inkotanyi.

Nayinzira aherutse gutangaza ko Komisiyo y’amatora ibogamye. Kubera izo mpamvu ngo arasanga iyi Komisiyo ikwiye guhinduka kuko ngo ntiyiyumvisha ukuntu umukinnyi ashobora no kuba umusifuzi mu kibuga ngo bizagire ukuri kubivamo. Nayinzira

wan iyamamaje mu ma to ra y’Umukuru w’igihugu aheruka yo mu mwaka w’2003 aratanga urugero agaragaza ko Komisiyo y’amatora nk’umusifuzi ntaho itaniye na FPR kandi FPR nayo ikaba umwe mu bakinnyi bari mu kibuga.

Ibi Nyinzira avuga birunga mu rya Me Ntaganda Perezida w’ishyaka PS Imberakuri wakunze gusaba ko muri Komisiyo y’igihugu y’amatora hashyirwamo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batari ku ruhande rwa FPR. Ku bwa Me Ntaganda na Nayinzira ngo hagiyeho Komisiyo y’igihugu y’amatora yizewe na buri ruhande byazatuma buri wese yemera adashidikanya ibizava mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama

uyu mwaka.Kubw’aba bagabo ngo nibitagenda

bityo nta kizere bagomba kugirira iyi Komisiyo dore ko bamwe mu bayigize ari ibishyitsi muri FPR. Cyakora nyuma y’aho Me Ntaganda asabiye ishyaka rye kujya muri Komisiyo y’igihugu y’amatora ngo kuko igizwe n’abo muri FPR ndetse n’abo mu mashyaka bita aya baringa ngo kuko akorera mu kwaha kwayo, Chrysologue wari usanzwe ari umukomiseri mukuru muri FPR yahise yegura kuri uwo mwanya.

Gusa yahakanaga ko ateguye kuri uwo mwanya kubera ibivugwa n’abatavuga rumwe nawe harimo na Me Ntaganda Pe rez ida w’ishyaka PS Imberakuri. Iri akaba ari naryo shyaka rimwe rukumbi ryremewe n’amategeko y’u Rwanda ryiyemeje kwambarira guhangamura igihangange FPR binyujijwe mu nzira y’amahoro ya demokarasi ishingiye ku matora.

Kuri iki kibazo cy’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kunenga Komisiyo y’igihugu y’amatora, Muzehe Chrysologue nawe yagize icyo akivugaho maze avuga ko ibyo bidashoboka kandi ko ngo kwibwira ko Komisiyo y’amatora ikorera mu bwisanzure no mu mucyo byaterwa no kuba irimo abo abatavuga rumwe na Leta bashaka byaba ngo ari ukwibeshya cyane.

Umuyoboz i wa Komis iyo y’igihugu y’amatora yongeyeho ko abatekereza batyo ngo bose ari abanyenzozi(reveurs/dreamers). Yibukije kandi ko ngo Komisiyo y’amatora yigenga ngo ko itagira ibyo ibwirizwa gukora n’uwo ariwe wese. Nyuma yo kumva ibisabwa n’abatavuga rumwe na FPR Inkotanyi ndetse n’ibisubizo umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda abaha, twifuje kumenya icyo abaturage batekereza kuri iki kibazo.

Ni muri urwo rwego twegereye bamwe mu bakambwe bafite byinshi bazi ku mateka atandukanye harimo na politike y’u Rwanda maze batubwira uko babona icyo kibazo cya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda itavugwaho rumwe. Cyakora aba bakambwe batwihanangirije kudahingutsa na gato amazina yabo ngo kuko bumva bishobora kubagwa nabi.

Baragira bati ; « No muri Bibiliya biranditse ngo uwiringira umwana w’umuntu azavumwe ». Bati ese uhereye ku iyo mvugo ya kera na kare yo muri Bibiliya, wahera he uvuga ko ibivugwa n’abatavuga rumwe na FPR bidafite ukuri

Bati ese niba Chrysologue ari umwe mu bambari bakomeye

ba FPR-Inkotanyi urumva koko Nayinzira na Ntaganda impungenge zabo zidafite ishingiro mu gihe bon ta n’umurwanashyaka wabo byibuze ukora akazi k’izamu cyangwa ako kuvomerea indabo ku biro by’iriya Komisiyo !

Bakomeje ba tubwi ra ba t i ese Chrysologue we urabona impungenge ze zidafite ishingiro. Yaramenyereye gukorera mu bwisanzure bwe bwite uko abyumva none urabona yifuza kugira abo babyiganira mu biro bagabana umushahara, bafatanya gutegura amatora no kubarura amajwi kandi batabyumva kimwe !

Aba bakambwe barambwiye bati nawe ari wowe sinzi ko washobora kubona imbaraga zituma ubyemera ku neza. Bati keretse hitabajwe ubundi bubasha. Tubabajije uko babona byari bikwiriye kugenda, aba bakambwe baratubwiye bati kuva kera na kare abanyarwanda baravugaga bati ; « uwanga amazimwe abandwa habona, kandi findi findi irutwa na so araroga »

Bati niba muri FPR ntacyo biyotsa bagombye kwemera hakajyaho Komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga kandi idafite aho ibogamiye. Bati ntitwumva impamvu FPR itinya iyo Komisiyo yigenga kandi ari ishyaka rimaze igihe ku butegetsi, rifite byinshi ryakoreye abanyarwanda bityo rikaba ryakagombye no kuba rifite abayoboke batagira ingano.

Ku bw’aba bakambwe ngo Komisiyo y’igihugu y’amatora y igenga i t abogamye kandi ihuriweho na bose yatanga ikizere ko amatora azakorwa neza, ibikorwa by’ibarura ry’amajwi bigakorwa neza nta bujura bw’amajwi kandi ngo n’ibikorwa byo kwiyamamaza byazagenda neza, abakandida ngo bazagira amahirwe angana imbere y’amategeko no mu bitangazamakuru bya Leta.

Ibi kandi ngo byazatuma nta muntu wongera kuvuga ko yangiwe kwiyamamaza cyangwa ko hari umukandida uyu n’uyu wahohotewe. Ngo ibi byazatuma a b a k a n d i d a b o s e b a b a s h a kugira ababahagarariye ku biro by’amatora no mu byumba byose by’amatora ngo ibyazava mu matora byakwizerwa na buri wese kandi ngo byatuma n’abandi banyapolitike b’abanyarwanda bakorera mu buhungiro mu mahanga biyemeza gutaha mu mahoro bakaza gukorera politike yabo mu Rwanda.

Tubabajije icyo bifuza cyakorwa cyangwa cyakosoka, batubwiye ko babona kiriya kibazo gifitwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kirebana na Komisiyo y’igihugu y’amatora bavuga ko itigenga ngo ntigikwiye gusubizwa n’umuyobozi wiriya Komisiyo cyangwa umuntu wo muri FPR. Baratubwiye bati ntawishyira ahabi aheza hahari, bati kandi ntawemera kwikura amata mu kanwa.

Bati ese Chrysologue yakwemera ko bamuzanira abandi bantu baza kumusimbura cyangwa bashobora gutuma anatakaza uriya mwanya ! Bati ese FPR yo yakwemera ko bayizanira abandi bantu b’intavugirwamo bamaramaje idashobora guha amabwiriza mu butekinisiye bwayo. Kuri abo bakambwe ngo babona inzego nkuru za Leta zikuriye amashyaka na Komisiyo y’amatora arizo z igomba kwiga kur i k i r iya kibazo. Barifuza ko hategurwa amatora afitiwe ikizere na bose ku bizayavamo ngo kuko ariyo nzira imwe rukumbi iganisha igihugu ku mahoro arambye ku bumwe n’ubwumvikane bw’abagituye aho buri wese yishimira uko ayobowe kandi akizera ko inzego z’ubuyobozi igihe cyose zigamije kurengera ubuzima bwe.

« Amatora agomba kwigizwayo » Ntaganda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barasaba ko amatora yakwigizwayo mu gihe ibyo basaba bitarubahirizwa.

Mu gihe hasigaye gusa amezi abiri n’iminsi mike ngo amatora y’Umukuru w’igihugu mu Rwanda abe, Maitre Ntaganda Bernard, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri aratangaza ko abona ayo matora agomba kwigizwayo. Ibi akaba aherutse kubitangariza Radiyo mpuzamahanga y’abongereza BBC ? aho yavugaga ko abona ko hari byinshi bibura kugirango amatora azakorwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Maitre Ntaganda Bernard Perezida w’ishyaka PS Imberakuri akaba ari na we washinze iri shyaka, aremeza ko inzira zose amatora ari gutegurwamo ari izo kongerera amahirwe ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi ngo na ho abatavuga rumwe nayo bakaba ntaho bisanga muri aya matora ategurwa.

Ku bwa Mai t re Ntaganda Bernard washize amanga dore ko yiyemeje guhitamo gupfa aho guhara demokarasi, ngo hari abarimo gufungwa kubera ko batemera kujya mu ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi ngo hari kandi abatotezwa n’ababura uburenganz i ra bwabo bwo guhitamo umurongo wa politike ubaboneye.

Ku bwa Chrysologue Karangwa ukuriye Komisiyo y’igihugu y’amatora ngo kwigizayo amatora

ntibishoboka. Uyu musaza ukuriye iyi Komisiyo y’amatora mu Rwanda aravuga ko nta mpamvu n’imwe ngo yatuma amatora yigizwayo. Ngo ikirangaminsi cyayo cyatekerejweho cyiganwa ubushishozi ngo bityo ntawe ufite uburenganzira bwo kuba yagihindagura uko abyumva.

Chrysologue kandi aravuga ko Komisiyo y’amatora mu Rwanda ngo itavugirwamo kandi ngo ko itanaterwa ubwoba. Yongeyeho ko mu bikorwa byo kwitegura no kwitabira amatora, imitwe ya politike yemewe n’amategeko nayo ifite inzira igomba kunyuramo zigenwe n’amategeko ngo ibitari ibyo ni ibitekerezo by’umuntu ku giti cye.

Kabalisa Florent

Kagame nareke abakinnyi bose binjire mu kibuga

« Amatora akeneye umusifuzi » Nayinzira

Me Ntaganda Bernard(Photo Archive)

Nayinzira J. Nepomsene(Photo Internet)

Prof. Karangwa Chrysologue Perezida wa NEC

(Photo Archive)

Page 7: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 2010 7

Nyuma y’amezi abiri g u s a a b a h o z e a r i abarwanashyaka ba

PS Imberakuri bakoze inama yo gukuraho Me Ntaganda Bernard, ubu noneho abiyimitse b a t a n g i y e g u s u b i r a n a m o , kuburyo umwe muri bo yari agiye kuhasiga ubuzima nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa polisi y’uRwanda.

Tubibutse ko aba bavugwa ko biyimitse ku buyobozi bw’ishyaka ari Madame Mukabunani Christine na Pasiteri Hakizimfura Noël. N’ubwo aka gatsiko kiyimitse kakunze gushyirwa imbere mu guhabwa ijambo mu itangazamakuru rya Leta y’u Rwanda kimwe n’ibindi bitangazamakuru bibogamira cyane ku butegetsi bwa FPR, gasebya Me Ntaganda Bernard washinze iri shyaka, Ntaganda we akomeje kuvuga ko atemera ibitanganzwa n’aka gatsiko.

Kur i we ngo i byakozwe byo kuvuga ko bamwirukanye k u b u y o b o z i b w ’ i s h y a k a ntibyakozwe n’abarwanashyaka ba PS Imberakur i , ahubwo

ngo byakozwe n’intore za FPR hagamijwe kumukumira ngo atazashobora kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 9 kanama 2010, amatora we yemeza ko azatsinda nta shiti. Cyakora ibi birego FPR irabihakana.

U w a r i u g i y e g u h i t a n w a n’iri subiranamo ritunguranye akaba ari Madame Mukabunani Christine, we n’umuryango we.

Uyu Mukabunani ni we uvuga ko ayoboye ishyaka PS Imberakuri, uruhande rw’abiyimitse, rutavuga rumwe na Ntaganda we akunze kwita abagaragu b’inda kuko avuga ko bashobora kuba barahawe amafaranga ndetse bakanemererwa n’imyanya myiza mu nzego z’ubuyobozi mu gihe kiri imbere kugira ngo bagambanire ishyaka.

Uyu mudamu Mukabunani Christine akaba yari yungirijwe na Pasiteri Hakizimfura Noël wari waranirukanywe rugikubita mu ishyaka.

Ku cyumweru tariki ya 16 G i c u r a s i , n i b w o M a d a m e Mukabunani Christine ngo yatewe n’umuntu witwaje agakapu karimo buji n’ibindi bintu ngo bibasha kugurumana, yitwaje na essence ndetse na acide ngo byose byo gutwikisha inzu Mukabunani Christine abanamo n’umuryango we i Kabarondo.

Icyakora Imana yakinze ukuboko kuko inzu itabashije kugurumana. Mukabunani yahise ageza ikirego kuri polisi, kuri uwo munsi akaba ari bwo abakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubugome batawe muri yombi.

Umwe mu bafashwe akaba ari uwitwa Uwizeye Theophille ngo wagiye ubwe gutwika urugo rwa Mukabunani Christine. Amakuru dukesha umuvugizi wa polisi nk’uko yabitangaje ku maradiyo atandukanye, uyu wafashwe ngo aratangaza ko yatumwe na Pasiteri Hakizimfura Noël, ngo wari ufite umugambi wo kuvutsa Mukabunani Christine ubuzima ngo kugira ngo azabashe kuba ari we wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri ryashinzwe na Me Ntaganda Bernard.

Ku ruhande rwa polisi y’igihugu, umuvugizi wayo Eric Kayiranga aratangaza ko abafashwe babonwa nk’abagizi ba nabi, ngo ntibatawe muri yombi nk’abanyapolitike. Mu gihe iperereza rigikomeza, Madame Mukabunani Christine aratangaza ko azategereza icyo iperereza rizatanga.

Nyuma yo kumva iyi nkuru, twifuje kumenya icyo abaturage babitekerezaho n’uko bakiriye ifungwa rya Pasiteri Hakizimfura Noël. Ni muri urwo rwego twegereye bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politike y’u Rwanda, maze batubwira uko babitekereza.

Baragira bati : umunyabyaha wese iyo ava akagera akwiye guhanwa nta gukingirwa ikibaba na gato.

Aba twaganiriye baravuga

kandi ko bagaya imyitwarire ya Pasiteri Hakizimfura Noël mu ishyaka PS Imberakuri ngo kuko bamubona nk’umugambanyi ndetse n’umunyenda nini.

C y a k o r a n ’ u b w o b a g a y a imyitwarire ye muri PS Imberakurin n g o b a h a n g a y i k i s h i j w e n ’ i b i m u v u g w a h o nk’ikiremwamuntu. Baragira bati kuba Pasitei Hakizimfura akekwaho ubugizi bwa nabi bwo kugambanira Mukabunani Christine ngo yicwe birashoboka ko byaba ari ukuri bati kimwe n’uko bitaba ari ukuri.

Kuri bo ngo uyu mugabo n i umunyapol i t ike . Bi tyo b a h a n g a y i k i s h i j w e n ’ u k o ib imuvugwaho byanatumye atabwa muri yombi ngo byaba ari amayeri n’amacenga ya politike. Baragira bati ese gutwika inzu ni yo nzira yonyine yoroshye yabonye yamufasha gusimbura Mukabunani Christine ? Bati ese uwo mugambi wo gutwika inzu n’iki cyatumye utagerwaho ngo inzu ishye igurumane kandi essence yari ihari ? Ibi ni ibibazo aba abaturage bibaza, ariko bakanagira bati : polisi y’u Rwanda tuyiziho ubuhanga buriya yarabitahuye koko.

Gusa bamwe muri aba baturage ntibatinya kuvuga ko bishoboka ngo ko byaba ari umugambi ngo ushobora kuba waramucuriwe

ngo b i tu ru t se ku mpamvu zitandukanye inyinshi zerekeye ku bivugwa ku mikoranire ye na FPR n’ukutumvikana kuri mu ishyaka rye PS Imberakuri.

Zimwe mu mpamvu aba baturage bakeka harimo ko ngo ashobora kuba atarabashije kuzuza umugambi mubisha we wo guhirika burundu Ntaganda Bernard ku buyobozi bwa PS Imberakuri. Bati ashobora kuba yarariye amafaranga ntiyuzuze amasezerano cyangwa akaba yaranarimo gucura umugambi wo kubahinduka.

Nsengiyumva Moise we yemeza adashidikanya ko gufunga Noheli byaturutse ku mupango wa FPR kuko babonaga Maitre Ntaganda a tangiye kubadomina, Ngo bahitamo gufunga Noheli kugirango Mukabunani ahabwe imbaraga zidasanzwe abafashe guhirika Ntaganda. Hagati ya Mukabunani na Noheli ngo hari hatangiye kugaraga ramo u run tu run tu ngo kuko bombi barwaniraga kuyobora PS Imberakuri PAWA. Nsengiyumva avuga ko bapangiye Noheli ahibereye kandi ko yiteguye kuzabivugira mu rukiko ko adashobora kwemera ko Noheli acibwa umutwe kandi ashinjwa ikinyoma cyambaye ubusa.

Noel Hakizimfura akimara gutabwa muri yombi, Maitre Ntaganda Bernard yahamagaje abanyamakuru kug i r a ngo abatangarize uruhande ahagazemo ku ifungwa ry’uwahoze ari u m u n y a m a b a n g a M u k u r u w’ I shyaka PS Imberakur i , yabwiye abanyamakuru ko Noheli atari umurwanashyaka wa PS Imberakuri ko ngo ari umugaragu w’inda ukoreshwa n’ishyaka FPR INKOTANYI mu gusenya ishyaka PS Imberakuri.

Ibyo akabishimangira yerekana iba ruwa Nohe l i yand ik iye Senat ayisaba miliyoni icyenda z’igihembo yari yaremerewe ngo igihe yari kuba amaze kuvugurura ishyaka (kurisenya no kuricamo ibice). Maitre Ntaganda yakomeje avuga ko Noheli yari yahawe misiyo na FPR igihe ayirangije yagombaga guhabwa igihembo kandi ko ngo na Mukabunani usigaranye iyo misiyo nawe ari uko azahembwa ngo kuko nta muntu wahemukiye PS Imberakuri uzagira amahoro.

Polis i y’ igihugu yashatse kuburizamo icyo kiganiro cyari

kigiye kubera ku kicaro gikuru cy’ishyaka i Nyamirambo, iteza umutekano muke kuko yaritangiye kurwana n’insoresore za Ntaganda ziba ziri ku burinzi zimucungiye umutekano, Maitre Ntaganda na we yihagararaho bya kigabo ashyiraho ingufuri maze atanga ikiganiro icyumba cy’inama gifunze. Polisi yabujije Maitre Ntaganda gukoresha inama imusaba gufungura umuryango, Ntaganda arinangira ababwira ko igihe kigeze ngo amaraso ye ameneke ariko abanyarwanda bahumeke gato. Icyo gihe yabwiye polisi ngo nirase cyangwa se imene urugi yinjire maze urugamba rutangire dore ko

yari amaze kubwira imberakuri ze ngo ziyegeranye zitegure urugamba ngo ufite ubwoba bamufungurire asohoke.

Abanyamakuru babonye ibyari inama bihindutse isoko basabye Maitre Ntaganda gufungura umuryango ngo basohoke bitahire. Maitre Ntaganda yanze gufungura kugira ngo polisi itamwinjirana maze abanyamakuru bahamagara umuvugizi wa polisi Eric Kayiranga ngo abarwaneho basohoke mu cyumba cy’inama, bakomeje kubura inzira yo gusohoka buri munyamakuru yirwanaho bamwe banyura mu madirishya barasohoka.

Maitre Ntaganda yabwiye abayoboke be ko bagomba gufatanyiriza hamwe bagatsinda iterabwoba bashyirwaho na Leta ya Kigali, ngo nta shiti kandi bazabigeraho ngo nibinaba ngombwa ngo bazagera ikirenge cyabo mu cya Nelson Mandella

Ntaganda: Nelson Mandella w’u Rwanda* Ntaganda arategura imyigaragambyo * “Igihe kirageze ngo amaraso yanjye ameneke ariko abanyarwanda bahumeke” Ntaganda

Komeza ku rup. rwa 13

Me Ntaganda Bernard(Photo Archive)

Mukabunani Christine, (Photo Archive)

Pasteur Hakizimfura Noel(Photo Archive)

Page 8: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 20108

Mu murenge wa Masaka, a b a n a b ’ i m f u b y i b a m b u w e i s a m b u

yabo, barakubitwa barameneshwa, abayobozi bikanze ko umwana mukuru yajya kubaza icyo kibazo Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga Nyabugogo, bamubika muri kasho iminsi 3.

Ibyo byabereye mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, ahamaze iminsi havugwa ikibazo cy’umugabo Karenzi Mutsinzi Augustin ubusanzwe utuye i Gikondo. Mu mwaka w’2006, uyu mugabo yarakugendeye aho i Masaka, yihererana umudamu witwa Nakure Valantine wari waratijwe isambu n’abana b’imfubyi ba nyakwigendera Ubereyimfura Angrebert, kugirango abe ayibacungira, amushukisha udufaranga tw’intica nkikize, bavuga ko bayiguze. Nk’uko bigaragazwa n’amasezerano bagiranye. Iyo sambu i f i te 30m/300m, uyu Nakure yari yarayitijwe n’abo bana nk’umuturanyi kugirango abe ayihinga anayibacungira.

Mu buryo bw’uburiganya rero nk’uko binagaragara mu nyandiko uyu mugore yagiye ashaka abifashijwemo n’uwo Mutsinzi Augustin uvuga ko baguze, yaje kuvuga ko iyo sambu yayihawe mu buryo bw’isaranganya. Aha ariko ntagaragaze icyemezo cy’ubuyobozi bwamusaranganyije nk’uko aho isaranganya ryakozwe cyatanzwe.

Ikindi abayobozi b’inzego z’ibanze guhera ku mudugudu, kugeza ku murenge nabo bazi neza ko iyo sambu y’izo mfubyi itasaranganijwe uretse ko n’iyo yasaranganywa itari guhabwa uwo Nakure Valantine kuko ari kavukire akaba afite isambu ye hafi aho nta kibazo cy’aho gutura yari afite. Umuyobozi w’akagari Hakuzimana J.Bosco kubera umubano afitanye na Karenzi Mutsinzi akaba ariwe wenyine ubyemeza.

Inzego z’ubuyobozi zarebereye urugomo

Hari igihe abantu bamwe bavuga ko urugomo rukibaho mu gihugu abandi bakabihakana. Uyu mugabo Karenzi Mutsinzi uvuga ko yaguze iyo sambu, akimara kumenya ko abo bana bene yo batangiye gutakambira inzego z’ubuyobozi, ku itariki ya 11/07/2007, yabagabyeho igitero ku manywa y’ihangu yitwaje umuhoro aherekejwe n’abapagasi be. Abana bamubonye bihindiye mu nzu barakinga ariko ntiyatinya kubatura urugi hejuru.

Icyo gihe induru yaravuze abaturage barahurura, baramutesha ariko abana amaze kubahungabanya, ntibyaciriye aho uwo munsi ku mugoroba Karenzi Mutsinzi yaje kugaruka n’imodoka ye, aza guhura n’umwe muri abo bana witwa Uwamahoro Claudine aramwirukankana kugeza amugonze amurenza umuhanda.

Yavuye mu modoka asanga uwo mwana w’umukobwa aho amukura iryinyo ndetse anamwangiza mu nda bimuviramo ubumuga nk’uko abaganga babyemeje. Urwo rugomo rw’ako kageni, polisi yakorerago i Masaka niyo ubwayo yaje kuruhagarika kuko abaturage bahise bayihuruza dore ko bo ngo bari batinye kwegera uwo mugabo bitewe nuko ngo yababwiye ko afite ububasha bwo guhana abantu nk’abo bamusuzugura (ngo avuga ko ari umuntu ukomeye cyane mu cyama).

Polisi rero yaje kumutwara, ariko ihita imurekura. Icyo kirego cyaje kugezwa mu nzego z’ubutabera, urubanza rwagombaga kuburanishwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 25/05/2010, ruza kwimurirwa kuwa 28/07/2010 Karenzi Mutsinzi n’umwunganira bamaze kuvuga ko batamenyeshejwe urwo rubanza nyamara yarashyikirijwe ihamagara n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari akanga kuyakira.

Hagati aho kubera ibyo bikorwa byo kwambura abana isambu yabo no kubahohotera, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko ibikorwa byose biyikorerwamo byaba bihagaritswe kugirango ikibazo kibanze gisobanuke. Ibyo byakozwe nyuma y’aho Karenzi Mutsinzi yari amaze kwirara mu ntoki n’ishyamba byari muri iyo sambu agatemagura agatwika amakara. Mugihe rero igikorwa cyo kwandika ubutaka cyari kigeze muri ako gace, haje kuba akandi gashya.

Umwana mukuru muri izo mfubyi Uwinzaniye Editha, yaje kujya kuvugana n’abo bashinzwe kwandika ubutaka mu gihe bashakaga kwandika iyo sambu kuri Nakure Valantine wayigurishije, uyu mwana yasabye ko batayimwandikaho kuko iri mu rubanza, asaba ko baba bategereje iyo litige ikabanza ikarangira nk’uko amabwiriza agenga ibyo kwandika ubutaka abivuga.

Yanaberetse ibyangombwa byayo ariko umugore ushinzwe icyo gikorwa amwuka inabi amubwira ngo ibyo ni ubunajyuwa azana. Uwo mwana yaje kuvuga ko atabyemeye , ashaka

kwigendera. Bitewe n’uko bukeye bwaho Perezida Kagame yagombaga gusura abaturage ba Nyabugogo, inkuru y’urwo ruzinduko ikaba yari yabaye kimomo, abo bayobozi bikanze ko uwo mwana yazajyana icyo kibazo kwa Perezida, bigira inama igayitse yo kuba bamubitse muri kasho.

Mukanya gato, nibwo yahise yurizwa panda gare yerekezwa muri kasho ya polisi i Masaka, aza gufungurwa nyuma y’iminsi 3 atamenyeshejwe icyo yari afungiwe. Uwo mudamu ushinzwe ubutaka ndetse ngo yanihaye ububasha bwo gukuraho icyemezo cy’urukiko, yemerera Karenzi Mutsinzi gukorera muri iyo sambu.

Mbere y’ibi kandi, aba bana bari baragerageje kwitabaza inzego z’ubuyobozi ariko ntizagira icyo zibamarira. Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ubu akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yigeze kubwira abo bana bamwi taba je ngo “ibibazo by’amasambu y’i Masaka birimo amanyanga menshi ntacyo yabikoraho…”.

U w a r i u m u n y a m a b a n g a nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka kuri ubu ukorera mu Karere Rukebanuka Adarbert nawe ngo yabanje kumva ikibazo amenya uburyo abo bana barenganyijwe, ariko nyuma amaze kubonana na Karenzi Mutsinzi, arabisubirana, ahubwo ararenga aha icyemezo cy’umutungo abo babarenganyije.

Icyakora nk’uko bigaragazwa n’izo nyandiko Nakure na Karenzi Mutsinzi bagiye bashaka, bigaragara neza ko ari inyandiko zivuguruzanya ukurikije ibihe zatangiwemo. Nk’aho bagaragaza ko Nakure yagabanye

iyo sambu mu mwaka w’2006 kandi akagira icyemezo cy’umutungo cyo mu mwaka w’2005. Amagambo uyu Nakure yagiye yivugira kandi nayo ubwayo agaragaza ko iyo sambu yayigurishije atari iye.

Ubwambere abazwa uko yabonye iyo sambu yavuze ko bene yo bashize akaba ariwe wayizunguye. Nyuma aza kuvuga ko yasaranganyijwe. Abajijwe impamvu yayigurishije asubizako ngo ubukene bwari bumumereye nabi yabuze amafaranga y’ishuri y’abana. Uko byagenda kose niba koko mu Rwanda abantu bareshya imbere y’amategeko, kikaba ari n’igihugu kigendera ku mategeko nk’uko bivugwa, ntampamvu yo gutesha umutwe aba bana bafite ibyangombwa byose byemeza ko iyo sambu ari iyabo.

Uyu mugabo Karenzi Mutsinzi izo mbaraga akangisha ngo afite muri FPR zituma ahohotera imfubyi zikwiye guhagarikwa, agasubiza abana isambu yabo, Niba yaraguze n’igisambo, yakwirengera igihombo kandi urwo rugomo yakoze akarubazwa. Mu gihe twataraga iyi nkuru abo bana badutangarije ko ikibazo cyabo bakimenyesheje umuyobozi w’akarere ka Kicukiro mu mpera z’umwaka ushize, ariko nan’ubu ngo nta gisubizo barabona. umuyobozi w’akagari ka Gitaraga nawe yemera ko ikibazo akizi ariko ngo ntacyo yagikoraho. Icyakora imbaraga z’uyu mugabo zo zakomeje gukora kugeza n’aho n’uwagombaga kunganira aba bana mu rukiko yabiretse mu buryo budasobanutse kandi yarishyuwe.

Si muri Kicukiro urugomo rukorwa gusa

Mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahitwa mu Migina, naho uwitwa Twahirwa J.Bosco bakunda kwita Rucumu, nyuma ya jenocide ya 1994, yafashe ikibanza cy’uwari umuturanyi we witwa Mudaheranwa Gaspard acyubakamo inzu amaze gusenya igikoni na WC byarimo. Aho umuryango w’uyu Mudaheranwa uhungukiye, wamusabye kubasubiza ahantu habo. Aho kugirango ashake uko yakemura ikibazo mu bwumvikane, yatangiye gukoresha inzira y’iterabwoba dore ko nawe ngo ari umuntu wigize indakoreka aho muri Remera nkuko abaturanyi be babyemeza.

Ibi bikagarazwa n’ukuntu yafashe umuhanda nyabagendwa wahuzaga umuhanda mukuru wa kaburimbo n’abaturage batuye munsi yawo(imbere

ya stade Amahoro) arawufunga, yubakamo wc y’utubari twe, none abaturanyi be bagomba kuzenguruka. Rucumu rero yumvise ko murumuna wa nyakwigendera Mudaheranwa ariwe Munyaneza Adrien arimo kwegera ubuyobozi ngo bumusubize ahantu habo habohojwe atangira kumuhiga bukware, kumurigisa binaniranye, yamupangiye gufungwa amugerekaho ibyaha, bikorwa inshuro 2 zose kuri police ya Remera ariko akarekurwa. Adrien amaze kubona ko bitoroshye, yahisemo kuba yiheje gato yisubirira muri komine ariko akomeza kwiyambaza ubuyobozi. Ikibazo cyagejejwe ku nzego z’umurenge, mu gihe Adrien yerekanaga ibyangombwa byose by’umwimerere bw’icyo kibanza, Rucumu we yemezaga ko ibyangombwa ngo byahiriye mu nzu. Nyuma yaje kwerekana ibyangombwa birimo ifishi iriho ibibanza bitatu birimo n’icyo yabohoje, icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bumubajije aho noneho abikuye ntiyabona ibisobanuro.

Mugihe uwari umuyobozi w’akarere Mme Nyinawagaga Claudine yari yiyemeje kurangiza iki kibazo yahise avaho. Ikibazo gikomeza gukururana bitewe n’uko abandi ngo banga kwiteranya. Hagati aho niko Rucumu yakomeje gukoresha iterabwoba avuga ko ngo niba uwo muvandimwe wa nyiri icyo kibanza ariwe Munyaneza Adrien atemeye gufata miliyoni 1 n’igice akazibukira icyo kibanza harimo n’inzu iri muri icyo kibanza, ngo azabura byose. Kugeza ubu rero ikibazo kiri mu maboko y’Akarere n’umuvunyi, mugihe cyari ikibazo kitakagobye kurenga umurenge ukurikije uko kigaragara. Hagati aho abantu baribaza niba Perezida Kagame azabona umwanya wo gusura uturere twose kugirango akarengane abantu bakorera abandi bitwaje FPR karangire.

Aha kandi nk’uko ubushakashatsi b u t a n d u k a n y e b w a k o z w e bubigaragaza, ibibazo by’ubutaka n’abantu bigabiza imitungo y’abandi ni bimwe mu biza ku isonga mu guhungabanya umutekano no kubangamira ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda. Abayobozi b’uturere bo abenshi kuri ubu ntibifuza ko Perezida yasura uturere bayobora kubera gutinya ko abaturage babashyira ku karubanda. Nguko uko akarengane gakomeje gahabwa intebe.

Byiringiro Jean

Akarengane: abaturage bakomeje guhohoterwa inzego

z’ubuyobozi zirebera!

Mayor wa Kicukiro, Paul Jules Ndamage (Photo: Archive)

Bamubitse muri kasho kugira ngo atavugana na Kagame

Page 9: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 2010 9

Gu k u n d a i g i h u g u cye kuva kera byari i n s h i n g a n o y a

buri munyarwanda ku buryo yakwigomwaga n’amaraso ye bibaye ngombwa. Abe umwami, a b e i g i k o m a n g o m a , a b e umuturage usanzwe, abe yewe umugore cyangwa umukobwa bose bari bafite umutima wo gukunda kugeza aho bitanga bagapfira igihugu cyabo.

Tuzajya tubagezaho abantu bakunze igihugu bakakitangira ishyanga duhereye ku bo munda y’ingoma (abakomoka i bwami). Abo tuzavugaho ni Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa NYIRAMATEKE bene NSOLO I MUHIGI (Samukondo) na GIHANA NYAMIHANA mwene CYILIMA II RUJUGIRA.

Uyu NSOLO I MUHIGI w a s i n g i z w a g a i r y a SAMUKONDO akaba ari ryo rihama bikamenyekana muri rubanda kurusha irye ry’ukuri rya MUHIGI yabyaranye na NYAKANGA umusingakazi abana babiri umuhungu n’umukobwa. Amazina yabo ni BWIMBA na ROBWA wahimbwaga irya NYIRAMATEKE bombi barakura kandi baba beza byahebuje.

Mu GISAKA naho hari yo umwami waho KIMENYI I MUSAYA amenye ko ROBWA amaze kuba inkumi yohereza abajya kumumusabira kwa NSOLO I MUHIGI (Samukondo) wari umaze kuba umukambwe. Niko gutumiza ubukara (nibo bahanuzi : abapfumu bari bahari, baraguzaga umutwe dore ko ubundi buraguzi bwaje nyuma ya RUGANZU I BWIMBA). Bamubwira ko umwana ROBWA azabyara mu GISAKA ari we uzomeka u Rwanda ku GISAKA. NSOLO I MUHIGI yima KIMENYI I MUSAYA umugeni.

H a c i y e h o i m i n s i m i k e , u m w a m i y u m v a a t a n g i y e kuganzwa n’izabukuru ahamagara umuhungu we BWIMBA amuraga ingoma ariko amwihanangiririza ku tazashy ing i ra KIMENYI kuko umwana yabyarana na ROBWA yazamuteza ibibazo. Ati : Nushyingira mushiki wawe mu GISAKA, uzahite ushaka n’umutabazi. Amaze kumuraga atyo, aratanga.

UBUTABAZI BWE N’UBWA MUSHIKI WE ROBWA.

1. NSORO I SAMUKONDO amaze gu tanga , umuhungu

we BWIMBA arima, yima ari RUGANZU. Amaze kwima, umurwa we umwe uba i Gasabo mu BWANACYAMBWE, undi uba i TANDA rya RUZIZI, m u r i B U G A N Z A M U MAJYARUGURU. KIMENYI I, Umwami w’i GISAKA yohereza i n d o r a n o k w a R U G A N Z U I B W I M B A , y o h e r e z a n’amaturo ku MUGABEKAZI N Y I R A R U G A N Z U I NYAKANGA; yohereza ibindi kuri musaza we NKURUKUMBI, nyirarume wa RUGANZU I, K I M E N Y I I a r a b a n o z a bose; haciye iminsi yohereza abaza kumusabi ra ROBWA NYIRAMATEKE , mushiki wa RUGANZU.

Ariko RUGANZU I wenyine a k a m e n y a u m u r a g e w a s e NSORO I, wo kwima KIMENYI uwo mugeni; NYAKANGA na NKURUKUMBI ntibabimenye. RUGANZU I rero aramwimana, k u k o b a r i b a r a b w i w e k o umwana ROBWA azabyara, ari we uzabumba i GISAKA n’u RWANDA.

2 . K I M E N Y I I a b o n y e R U G A N Z U I a m w i m y e umugeni, yungikana amaturo ku MUGABEKAZI no kuri NKURUKUMBI wari intebe y’umwami. NYAKANGA rero na NKURUKUMBI bashegera gutanga umugeni, barusha abandi amaboko. NYAKANGA akagira ati: «None nâgira Imana i GISAKA na ho hakazîma umwana wanjye nkabyara ingoma ebyiri». Ati: «Nemeye uwo mugeni, atajyayo nakwiyahura». RUGANZU I abonye ko bigiye kuba bibi, agîsha mushiki we inama, amusobanurira ko NSORO I yasize amubujije gushyingira KIMENYI . ROBWA ati: «Waba se warabimbwiraga kare kose. Witinya kunshyingirayo, hato bitaguteranya na nyoko. Nta bwo nzabyarayo umwami. Ariko rero uramputire: nimbona nsamye nzagutumaho; na we usigare wibwira uko bizagenda.» Bemeranya ko ROBWA azatabarira ingoma ya bo, aho kubyara uzayitsinda.

3. Abajya-nama ba RUGANZU I bakaba CYENGE cya NYACYESA cya MUKOBWA wa NDOBA, na GITANDURA cya KINGALI cya NDAHIRO I RUYANGE, na NYARUHUNGURA w’umutsobe, na MUKUBU wa MUSHYOMA «urukuba-nzoka, umuntu wiciye kw’ibuga rya RWISHWIMA». R U G A N Z U I r e r o a m a z e kubinoganya n’abiru be, aragenda

y e m e r e r a N YA K A N G A n a NKURUKUMBI ko azashyingira KIMENYI, umwami w’i GISAKA. KIMENYI abyumvise arishîma rwose : yitegura iby’ubukwe, b a r a m u s h y i n g i r a . U g i y e kubânayo na we mu bagaragu babo bakuru, aba MUKUBU wa MUSHYOMA.

4. Haciye iminsi, ROBWA atuma umutwa we bari bajyanye, aza kubwira RUGANZU I BWIMBA ko afite inda. RUGANZU I rero n’abiru be basubira mu by’ubutabazi , bashaka umucengeri ujya gufatanya na ROBWA ngo ataba umutabazi w’Igihugu wenyine, kandi ari umukobwa . Bakoze kuri NKURUKUMBI, arabyangira. RUGANZU I ati: « Ni wowe wabiteye, bikubitiyeho ko n’ingoma yakugombye. N a r a g u k i j i j e , i n g o m a turayifatanya: ni ko bisanzwe Abanyiginya bayifatanije na mwe, kuko bayibyarira impfizi mukayiha insumba. None tabarira ingoma.» NKURUKUMBI nibwo yihaditse amatugunguru, ati: « Si ndi uwo gutabarana ibyo byago mu bakwe.» RUGANZU I ati: «Ngaho waba umucengeri uboneye, ubwo wazanye amagara. Ibyo mu GISAKA byose ubitere kuyazana.» NKURUKUMBI

aranga noneho byeruye. Bêreza se wabo wa RUGANZU I wari w a h u n g u y e N YA K A N G A : umugabekazi aramwimana, ati: « Napfushije NSORO nkiri muto none umpunguye na we apfuye? Sinzitwara ruhanga rubi mu banyiginya se?» N’ibyo bibura bityo.

5. Bigeze aho rero, bereza ko RUGANZU I ubwe atabarira ingoma: umunsi wabyo ugeze arahaguruka, yambara imyambaro y’Abacengeli, ali bo Abatabazi bagiye kugwira ingoma. Ubwo abami bombi bari i GASABO : RUGANZU I ahisha nyina ko agiye gutabara kuko ubwe yari yanze ko umugabo we atabara, kandi na musaza we yabyanze. Ahagurutse umuja we ajya kubwira NYAKANGA ati: «RUGANZU arahagurutse, ariko ukuntu yambaye nta bwo nigeze mbibona.»NYAKANGA yumvise igugu ry’ingabo zihurura n’ingoma zisûma ku mugendo, aza i kambere kubaza ibyo ari byo. Aje arahamagara ati: « Yemwe abari muri uru rugo.» CYENGE wari wasigaye ku ngoma z’ingabe i Bwami, ati: «Uracyahamagara se bene urugo bandi bahe, ko nyirarwo ari nguriya agiye abasinga mukaba murumukûyemo.

Ko musaza wawe yanze gutabalira ingoma, ukanga ko umugabo wawe ayitabarira, none umwami akarinda kwîgîrayo : ngwino ga ahari aho uyime ubwawe tukuramutse» !

6. NYAKANGA yumvise ibyo, arataka ati : «Ni mujye kumugarura, harajyayo undi. Nta bwo twamenye ko ari we uzîgîrayo : twagiraga ngo mu kigwi cye hazajyayo undi». Intumwa ye igenda yiruka, i jyana umweko iwutambika mu nzira, iti : «NYAKANGA ngo n tu renge uyu mweko , ugaruke none aha. Harajyayo NKURUKUMBI ubwe cyangwa nibinanirana NYAKANGA yigire yo ubwe». RUGANZU I umweko arawutambuka, ati : «Umusindi yarenze akarwa». Akarwa mu kinyarwanda cya kera kari agasozi nk’uko ubu umurwa ari umusozi Umwami yubatseho cyangwa ikirwa kikaba umusozi ukikijwe n’amazi impande zose. Bavuga ko uwo mugani wo kugira ngo : Umusindi yarenze akarwa, ari ho waturutse. Usobanurwa ngo : «Icyo ngiye gukora nabanje kugitekereza neza. Ubwo natangiye ntabwo nzaguranura naho byagenda bite». Ibyo ahanini kandi byatewe n’uko nta mutabazi w’umucengeri usubiza amaso inyuma. Iyo yahagurutse yambaye, agenda arangamiye imbere ye gusa, aguranuye yaba atinyiliye ingoma.

7. RUGANZU I rero aragumya aratabara ; ariko agenda ahîga inyamaswa mu BUGANZA bwose, ategereje kumenya igihe umugore we azabyarira kuko ubwo nta mwana n’umwe yari afite wo kuzasigarana ingoma. Yatabaye akiri umusore muto. Rimwe haza ingwe mu ijoro ihagarara hejuru y’imyugariro y’urugo yari acumbitsemo ; asohokana umuheto ayigira umwambi umwe. Bukeye barayibaga uruhu rwayo bararubamba. RUGANZU I ahamara iminsi. Uwo musozi witwaga TABIRAGO. Bukeye abona NKURUKUMBI araje ati : «Nje kukwitwaraho naragomye. None nje gutabarira ingoma». RUGANZU I aramusubiza ati : «Ingoma bihumbi ABASINGA mutarasubira kubyara umwami». N K U R U K U M B I a r i k u b u r a arataha. Bavuga ko yacikiye mu NDORWA. Ni bwo ABASINGA bavuye ku ngoma. Biracyaza mu nimero itaha ntimuzacikwe.

Munyandamutsa

Intwari itabarira igihugu, umusindi yarenze akarwa

Gukunda igihugu : Indangagaciro ya buri munyarwanda

Page 10: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 201010

Um w a v o k a w’umunyamerika w a r i w a j e

k u b u r a n i r a u m w e m u batangaje kuziyamamariza u m w a n y a w ’ U m u k u r u w’ ig ihugu ya tawe mur i yombi kuwa 28 Gicurasi 2010 ashinjwa gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Ibi ni ibitangazwa n’inzego za Parquet na polisi y’u Rwanda.

Hashingiwe ku i tegeko ryatowe mu mwaka w’2003, mu Rwanda umuntu wese ukekwaho gupfobya cyangwa guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 cyangwa umuntu wiha gushaka gusobanura ukundi jenoside akatirwa igihano kiki hagati y’imyaka icumi na makumyabiri y’igifungo.

M u k w e z i k w a M a t a m u r i u y u m w a k a w a 2 0 1 0 , u m u n y a m a t e g e k o w ’ u m u n y a m e r i k a P e t e r ERLINDER yabaye umwe mu batanze ikirego muri Amerika bashinja Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba ngo ariwe watanze amabwiriza n’ibisasu byo mu bwoko bwa missile byo kurasa indege y’uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda muri icyo gihe Juvénal Habyarimana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata mu mwaka w’1994.

Tubibutse ko iyo ndege ya Habyarimana yari irimo n’uwari Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Cyprien Ntaryamira yari irimo kandi n’abandi bantu barimo uwari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe Déogratias Nsabimana ndetse n’abafaransa harimo n’uwari uyitwaye.

Ihanurwa ry’ iy i ndege r i k u n z w e g u f a t a w a nk’imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Iyi jenoside ikaba yarahitanye abantu bagera ku bihumbi maganinani b’abatutsi

ndetse n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Avoca t Pe te r E r l inde r yari amaze igihe kigera ku cyumweru mu Rwanda aho yari yaje kunganira mu mategeko Madame Ingabire Umuhoza Victoire Umukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi, ishyaka ridacana uwaka n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi. Cyakora iri shyaka rya FDU-Inkingi rikaba ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda ku mugaragaro n’ubwo rivuga ko rizagira uruhare mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 09 Kanama 2010, iri shyaka rirasa n’irigiye kurengerwaho n’izuba kuko kugeza nan’ubu ryimwe uruhushya rwo gukoresha inama yo kuritangiza, ahubwo Umukuru w’iri shyaka Madame Ingabire Umuhoza Victoire akaba ubu akur ik i ranwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

A r a s h i n j w a i b y a h a biremereye nawe ubwe akaba aherutse gufatwa arazwa mu buroko. Cyakora bukeye bwaho nibwo yarekuwe ariko ahabwa amabwiriza ntarengwa agomba gukurikiza. Amwe muri ayo mabwiriza harimo kutarenga imbibi z’Umujyi wa Kigali, kwitaba ubutabera byibura inshuro ebyiri mu kwezi no gutanga urupapuro rwe rw’inzira rumuhesha uburenganzira bwo kubasha kujya mu mahanga.

Mu gihe yafatwaga agafungwa muri Mata uyu mwaka wa 2010 kandi urugo rwe rwasatswe n’inzego zishinzwe umutekano. Nk’uko yabitangaje Madame Ingabire Victoire yavuze ko icyo gihe batwaye imashini zandika(Ordinateurs), terefone zose zo mu rugo harimo ndetse n’iz’abakozi bo mu rugo ndetse n’inyandiko za politike zirimo n’iz’ishyaka rye rya FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda ku mugaragaro.

Bimwe mu byaha Ingabire

Victoire akurikiranyweho, harimo icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ingengabitekerezo ya jenoside. Tugarutse ku birebana n’uyu munyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder, ubu ur imo kunnyabi r i ra mu munyururu nyafurika w’abirabura, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Eric Kayiranga ngo bimwe mu byaha uyu mugabo akurikiranyweho harimo kuba yaravuze ko ngo nta jenoside yabaye mu Rwanda, ko ngo nta mututsi n’uyu n’umwe wigeze wicwa n’abahutu.

N k ’ u k o b i t a n g a z w a n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Martin Ngoga ngo uyu mwavoka w’umunyamerika yafashwe nyuma y’amanama yagiye akoresha n’amatangazo yagiye ashyira ahagaragara. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters aravuga ko uyu mushinjacyaha Mukuru wa Repubulika atigeze agira icyo avuga ku birebana n’uruzinduko rw’umunyamerika ruvugwa.

Nk’uko dukomeza tubikesha ibiro ntaramakuru Reuters n g o A m b a s a d e y a L e t a Zunze Ubumwe z’Amerika i Kiga l i i remeza i fa twa r y ’ u y u m u n y a m a t e g e k o

w ‘umunyamer ika Pe te r Erlinder wunganira abakekwaho ibyaha bya jenoside mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda r u k o r e r a A r u s h a m u r i Tanzaniya(TPIR).

Ifatwa ry’uyu munyamerika rikaba ryarabaye nyuma y’iminsi mikeya rikurikira ibyatangajwe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko zifite impungenge ku birebana n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza mu Rwanda mu gihe amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka wa 2010 agenda yegereza.

Izi mpungenge kandi zo kutubahiriza uburenganzira bwo kwisanzura mu kuvuga icyo umuntu atekereza mu Rwanda z ikaba za ranagaraga jwe n’imiryango mpuzamahanga iha ran i ra uburenganz i ra bw’ikiremwamuntu nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru Reuters.

Ifatwa ry’uyu mwavoka w’umunyamerika Peter Erlinder kandi ryagarutsweho n’abantu batandukanye buri wese agira icyo abivugaho. Bamwe mu bagize icyo babivugaho harimo Gen.Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’epfo ndetse na bamwe mu banyamategeko.

Gen.Kayumba Nyamwasa m u k i g a n i r o c y ’ i m v o n’imvano yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’abongereza BBC kuwa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2010, yavuze ko uriya mwavoka Peter Erlinder ifungwa rye ngo ari nk’uburyo bwo kumwihimuraho bwakozwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Yavuze ko ngo uriya mwavoka ari umwe mu batanze ikirego ahitwa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barega Perezida Kagame ubwicanyi.

Mu bwicanyi bamureze muri urwo rukiko hakaba harimo

ngo kuba yarahanuye indege ya Perezida Juvénal Habyarimana. Ihanurwa ry’iyi ndege rikaba rikunzwe gufatwa nk’imbarutso ya jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Nyuma y’ifatwa ry’uriya mwavoka kandi bamwe mu banyamategeko batangarije ku maradiyo mpuzamahanga a r i m o R a d i y o B B C n a Radiyo Ijwi ry’Amerika ko ibyakozwe n’u Rwanda ngo ari agahomamunwa. Aba banyamategeko batangaje ko kuba ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko uriya mwavoka a h a k a n a j e n o s i d e n g o akanayipfobya ngo mu rwego mpuzamahanga ngo ibyo si icyaha.

Batangaje ko mu bihugu byubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi byubahiriza ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza ngo ko kuba yaravuze ariya magambo bitagombye gufatwa nk’icyaha. Kuri we ngo ubwo niko abizi cyangwa abyumva. Ngo si byiza ko abihisha mu mut ima ahubwo ahubwo agomba kubivuga kuko ari uburenganzira yemererwa ngo bwo kuvuga icyo atekereza.

Ku bw’aba banyamategeko ngo icyo babona ubutegetsi bw’u Rwanda bwakagombye gukora ngo ni ukumwegera bukamwumvisha ko ibyavuga ataribyo bakamuha ingingo n’ingero zifatika. Bati ibi byatuma abyemera n’umutima w e w o s e a h o k u g e n d a abiririmba nyamara ku mutima we atabyemera. Barifuza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwakwitoza umuco mwiza wo kujya impaka(Debat) ku bo batabona ibintu kimwe, aho gukoresha gufunga uwo ariwe wese badahuje ibitekerezo ngo kuko amaherezo yabyo atazaba meza.

Byegeranyijwe na Birungi Kessia

Umunyamerika mu buroko bw’u Rwanda- Agahomamunwa : Umwavoka yatanze uwo yunganira gufungwa- « Arazira ko yareze ubwicanyi Kagame muri Amerika » Nyamwasa

Prof. Peter Erlinder(Photo Archive)

Page 11: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 2010 11

Um u n y a m a b a n g a wa Leta wungirije m u r i L e t a

Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazo by’Afurika a r a m a g a n a i m y i t w a r i r e itari myiza mu mubano w’u Rwanda n’amahanga. Ibi ni ibitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

A m a k u r u d u k e s h a ikinyamakuru Jeune Afrique aratangaza ko ubwo yabazwaga niba hari umuntu babona watanga isomo rya demokarasi, niba byibuze mu baperezida bake baboneka harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, asa nk’aho yaruciriye ararumira yirinda kugira igisubizo atanga kuri icyo kibazo.

Uyu Johnie Carson ukubutse i Kigali yabitangaje imbere y’itsinda ry’abadepite ba Leta Zunze Ubumwe i Washington ku wa 25 Gicurasi uyu mwaka wa 2010. Yatangaje ko umwuka wa politike mu Rwanda atari mwiza, kuri we ngo ishyamba si ryeru mu gihe amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 09 Kanama 2010 agenda yegereza.

Uyu Johnie Carson aravuga ko uko bwije n’uko bucyeye ngo hagenda hagaragara ibikorwa biteye ubwoba kandi bihangayikishije. Ngo bikorwa

n’ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bugamije gucecekesha abantu bubambura uburenganzira bwo

kuvuga icyo umuntu atekereza.Ibi bikaba ari ibitangazwa na

Johnie Carson, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo by’Afurika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique gikomeza kibitangaza ngo mu mezi make, ubutegetsi bw’u Rwnda bwahagaritse ibinyamakuru bibiri bubyambura uburenganzira bwo gukora. Ngo ubu butegetsi bwa Kigali kandi bwabujije umushakashatsi w’umuryango mpuzamahanga uharan i ra uburenganz i ra bw’ikiremwamuntu Human Rights watch.

Carson Johnie kadi akomeza

avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwafashe bukanafunga Umukuru w’abatavuga rumwe

n’ubutegetsi bw’u Rwanda Madame Ingabire Umuhoza Victoire n’ubwo yarekuwe by’agateganyo nyuma y’umunsi umwe gusa ariko akaba ngo yarakomeje gushyirwaho inzitizi ngo zimubuza gukora politike neza kandi mu bwisanzure.

Nk’uko uyu muyoboz i u s h i n z w e u b u b a n y i n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akomeza abisobanura ngo hashize igihe hagaragara ibikorwa bitari byiza bikorerwa amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ariyo Green Party na FDU-Inkingi (Forces Démocratiques Unufiées) rya Madame Ingabire Umuhoza Victoire kugeza nan’ubu aya mashyaka ngo akaba atarabasha guhabwa uburenganzira bwo kuyemerera gukora ku mugaragaro. Ngo nk’uko yabikurikiranye Johnie Carson arakomeza avuga ko aya mashyaka ashyirwaho amananiza mu mayeri n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda FPR riyobowe na Perezida Kagame.

G u s a b a k o a m a t o r a yazakorwa mu bwisanzure

Uyu mutegetsi w’igihugu cy’igihangange ku isi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aravuga ko bahangayikishijwe cyane n’uburyo biriya bikorwa bibi birushaho kwiyongera kandi we akaba yemeza ko ngo

bitizwa umurindi n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

U y u m u n y a m e r i k a arahamagarira ubutegetsi bw’u Rwanda gusaba abayobozi bo mu nzego zo hejuru kubahiriza ubwisanzure bwa buri wese mu bitekerezo, ubwisanzure b w ’ i t a n g a z a m a k u r u , ubwisanzure bwo kwishyira hamwe no gukora amanama.

Johnie Carson yongeyeho ko kuburyo bwihariye bategetse abayobozi kwemerera imiryango mpuzamahanga n’ ikorera imbere mu gihugu hamwe n’ibitangazamakuru gukora no gusohora raporo zabo mu bwisanzure.

N k ’ u k o d u k o m e z a tubitangarizwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique ngo Washington kandi yasabye abategetsi b’u Rwanda gufata Madame Ingabire Umuhoza Victoire mu buryo bwubahiriza amategeko m p u z a m a h a n g a k a n d i agahabwa ubutabera bwihuse, butabogamye kandi bukorera mu mucyo.

Carson Johnie akomeza agira ati: “Twasabye ubutegetsi bw’ u Rwanda kimwe n’ababutera inkunga baba abo mu rwego rw’akarere cyangwa abo mu rwego mpuzamahanga gukorera hamwe kugirango hazabashe kubaho amatora akozwe mu bwisanzure, atabogamye kandi akozwe mu mucyo kuburyo bubereye u Rwanda”. Yongeyeho ati niba ibyo numva bivugwa ko ashobora kutabaho ataribyo.

Carson Johnie arakomeza agira ati birakwiye ko hashingiwe ku mateka ya vuba u Rwanda rwanyuzemo ya jenoside, ari ngombwa umutekano, umutuzo, ubwiyunge kandi bigaragara. Ati ariko ibyo byose bikwiriye kuba bihamye kandi aribyo igihe kirekire. Ati ibi bigomba kubaho ari uko habayeho ubutegetsi bwemera kandi bwubahiriza demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ati ibi bigomba guharanirwa.

Dushingiye ku mpungenge zagaragajwe n’uyu mutegetsi m u k u r u w o m u r i L e t a Zunze Ubumwe z’Amerika, Umunyamabanga Mukuru w u n g i r i j e u s h i n z w e

by’Afurika nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique, turasanga hakwiye gukorwa ibishoboka byose u Rwanda r u k a g a r a g a z a i b i k o r w a by’ubutabera na politike bitanga ikizere cy’uko amatora azagenda neza nk’uko byifuzwa na buri wese.

Hakazabaho amatora akozwe mu bwisanzure, mu mucyo kandi atarangwamo ubujura bw’amajwi nk’uko bikunze kugaragara hirya no hino mu bihugu by’Afurika. Byabaye byiza kandi n’ibikorwa bya politike bibanziriza amatora b i r i m o k w i y a m a m a z a kw’abakandida, kwemera amashyaka mashya bikozwe neza maze buri wese akibona nk’umunyagihugu wisanzura kandi wishyira akizana mu gihugu cye.

Bityo nyuma y’ibyo abaturage nabo mu kwishyira ukizana kwabo nta gitugu, nta terabwoba, n ta nduru , n ta muvundo bazashobora gukemura impaka bagaca urubanza rutabera kandi rutabogamye maze bakagaragaza uwo bifuza ko yabayobora.

Ibi bikozwe neza byakuraho impungenge za benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga bibwira ko amatora ateganyijwe ngo atazakorwa neza ndetse ko ngo yaba ari ayo kurangiza umuhango nk’uko hari ababa babitekereza batyo.

U b u r e n g a n z i r a b w ’ i k i r e m w a m u n t u nibwubahirizwa, buri wese azisanzura mu bitekerezo no mu kwishyira akizana. Buri wese niyishyira akizana amatora azagenda neza. Amatora nagenda neza nta bibazo bizavuka. Hatagize ibibazo bivuka, buri wese yagira amahoro, ubumwe n’ubwumvikane byaganza mu Rwanda rwa Gasabo urukundo rugashinga imizi hose muri bose kandi igihe cyose. Ahari urukundo, ubuzima bwa buri wese burarengerwa maze igihugu kigatemba amata n’ubuki kigashashagirana amahoro.

Amakuru dukesha Jeunne Afrique

Amerika iramagana urugomo rukorerwa abatavuga rumwe

na FPRAmerika irashingana Ingabire Victoire

Perezida w’Amerika Barack Obama(Photo Internet)

Ingabire Victoire.(Photo Archive)

Page 12: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 201012

Mu s e e m o b i l e n i g a h u n d a y a s h y i z w e h o

n’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda u m u c o n ’ i m y u g a y o kwibeshaho, ikaba imaze kugira uruhare mu kwigisha abanyeshuri umuco no gukoresha imvugo nziza.

Mu birori by’umuhango wiswe „ Imvugo nz iza“ byabereye ku biro by’ishami ry’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda riri i Kanombe ku wa 30 Gicurasi 2010, Bwana Jean Butoto yatangarije ikinyamakuru Umurabyo ko hashyizweho gahunda y’Imvugo Nziza kugira ngo bakangurire urubyiruko kugira umuco

wo kuvuga neza kuko biri mu bintu birandura amakimbirane mu bantu.

Ngo ubusanzwe mu itorero rya kera bigaga no kuvuga neza kuko byagaragazaga ko umuntu yarezwe kandi ngo byar indaga abantu kurakara cyane cyangwa kuba igifura.

Imvugo nziza kandi ngo yari igamije kwunga abantu kandi ikemura amakimbirane, kuko iyo wabaga waratojwe imvugo nziza washoboraga gucyocyorana n’abandi ntibikurakaze cyane kuko a b a n t u b a k u n d a n a g a basangira nta rwikekwe.

N i y o m p a m v u r e r o ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda ( I n s t i t u t o f N a t i o n a l M u s e u m s o f R w a n d a )

cyahisemo gushyiraho iyo gahunda yo kwigisha mu mashuri imvugo nziza kuko bari bamaze kubona ko hari amakimbirane akenshi ashingiye ku kutamnenya gukoresha imvugo nziza mu rubyiruko.

Bwana Butoto John akomeza avuga ko batangiriye mu mashuri bigisha abanyeshuri mu turere dutandukanye ibijyanye n’imikino ya kera nko gusimbuka, gufora no kurasa byo hambere, n’ibindi ngo kuko bituma abantu bashyira hamwe bagahurira ku gikorwa kimwe kandi bikaba byabafasha no kwiyunga, cyane cyane ko umuco nyarwanda ukize ku bintu byinshi bitandukanye kandi byafasha abantu kwiyunga nko gukina amakinamico,

siporo n’ubugeni.I m p a m v u n y a m u k u r u

y’Imvugo nziza rero harimo g u h u z a i b y o h a m b e r e n ’ i b y ’ i k i g i h e b u b a k a amahoro y’e jo hazaza , ibyo bakaba babigeraho b i f a s h i s h i j e a b a s a z a b’inararibonye babayeho ku ngoma zitandukanye, bakaba bigisha abana umuco bahereye kubyo babona ubu n’uburyo hambere byari bimeze

A b o b a s a z a b a k a b a barasobanuriye abo bana uburyo bakwirinda gucikamo ibice bakareka kuvuga amoko kuko ngo kuva na mbere nta moko yahozeho ko ahubwo ari inyungu za bamwe zatumye bagoreka amateka

A b o b a s a z a b a s a b a

urubyiruko kugira uruhare mu kuzana amahoro ndetse byaba ngombwa bakegera abasaza b’ inarar ibonye kugira ngo babasobanurire uko u Rwanda rwari rumeze ha mbere n’uburyo abantu babanaga neza kugira ngo na bo bakomerezeho kandi bagere ikirenge mu cyabo

Cyakora ku bwa John Butoto asanga gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bwa Musee yaragize impinduka igaragara mu banyeshuri, kuko ubu abenshi bamaze kumenya gukoresha imvugo nziza ndetse bamenya bimwe mu byarangaga umuco, akaba

afite icyizere ko bizatanga u m u s a r u r o m u g i h u g u hose, dore ko kugeza ubu bamaze kwigisha bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’i burengerazuba, Umujyi wa Kigali ndetse na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye ibyo birori kuri uwo munsi,bavuze ko hari ibintu byinshi byigishijwe kandi byabafashije kuko abenshi batari basobanukiwe amateka y’igihugu ariko ngo ubu bamaze gutahura ikinyoma cy’ibyabatanyaga ndetse bakaba bariyemeje no kuba intangarugero iwabo aho baba mu biruhuko no kuri bagenzi babo bataramenya

amateka y’ukuri.Tw a b a b w i r a k o i k i

gikorwa cyatewe inkunga n’umuryango w’abadage DED/ZFD (Service Allemand de Developemment) ukorera mu Rwanda ndetse inkunga yabo ikaba yarafashije Musee gutanga impano ku bigo byitabiriye uwo muhango, muri izo mpano hakaba harimo ama CD ariho amakinamico, ibitabo bigaragaza amateka ya Musee, bimwe mu bikoresho by’ishuri birimo n’imipira yo gukina.

M.Louise Uwizeyimana

Musee mobile mu bikorwa by’amahoro mu banyeshuri

Bamwe mu basaza bigisha umuco(Photo Umurabyo)

Bigishijwe gusimbuka urukiramende(Photo Umurabyo)

Hatangwa ibihembo ku bakurikiranye amasomo y’umuco(Photo Umurabyo)

Banigishwa kurashisha umuheto (Photo Umurabyo)

Page 13: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 2010 13

Ib y o b y a g a r a g a j w e n ’ u b u s h a k a s h a t s i bwakorewe mu bigo 25

byo mu Rwanda mu Ntara zitandukanye nk’uko bitangazwa na Gasherebuka Jean Bosco wakoze ubu bushakashatsi

I b y o b i g o b y a k o r e w e m o ubushakashatsi byatoranyijwe na Minisiteri y’uburezi maze amajyaruguru havayo ibigo 5, Amajyepfo 4, Iburengerazuba 7 Iburasirazuba 8, n’umujyi wa Kigali 1

Ubushakashatsi bwerekana ko nibura 1,8 by’abana bo muri biriya bigo byatoranyijwe bari hagati y’imyaka 13 na 15 banywa itabi buri munsi

Ikindi cyagaragaye ni uko abana bakiri bato batumwa itabi n’ababyeyi babo dore ko abo babyeyi gito badatinya no kurinywera iruhande rwabo, bakabatera ishyushyu ryo gushaka kunywa nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubuzima Bwana Richard Sezibera

Umubare munini wagaragaye ko unywa itabi muri bariya bana wari igitsina gabo ariko ngo ubu abana b’abakobwa akaba aribo bibasiwe nk’uko bitangazwa nyine na Sezibera ko ubu igitsina gore ari cyo kibasiwe cyane cyane n’iyamamazabucuruzi aho bagenda

babwirwa ko kugira ngo umukobwa abe mwiza agomba kuba anywa itabi

M u r i r u r i y a r u b y i r u k o rwakoreweho ubushakashatsi abarenga 40% ngo batangiye kunywa itabi batarageza ku myaka 10.

Ingaruka zaryo ngo ni nyinshi kandi ngo zose ni mbi, iya mbere ngo ni uko itabi ritera abagabo uburemba, ngo umubiri w’umuntu unywa itabi urapfunyarara yaba ari inzobe agahinduka ukundi, bagapfuka umusatsi, bakarwara kanseri yo ku munwa no mu kanwa n’iyo mu gifu

Ku bagore bo rero ngo birakabya cyane cyane iyo batwite, umugore unywa itabi ingaruka zaryo zigera no ku mwana atwite, impamvu ikaba ari uko umwana iyo akiri mu nda ya nyina aba atunzwe n’amaraso ya nyina

Niba rero ayo maraso yaramunzwe n’itabi n’uwo mwana azaba atunzwe na ya maraso yuzuyemo rya tabi bityo nta cyizere azaba afite kuko ingaruka yazitangiriye mu nda ya nyina

Umugore utwite rero ashobora gukuramo inda, ashobora kubyara umwana utuzuye.

Icyari kigenderewe rero muri biriya birori byari ugushishikariza

urubyiruko kwirinda kunywa itabi ari nako abagore bakangurirwa kutanywa itabi

Minisitiri Sezibera yagize ati : hari abagore bumva ko uburinganire n’ubwuzuzanye bugomba kuba no mu bibi, birimo no kunywa itabi, sibyo kuko abagore bafite umubare uyingayinga uw’abagabo kandi mbere bari bake cyane, byatewe no kumva nabi uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo

Ingamba za Minisiteri w’ubuzima nk’uko insanganayamatsiko y’uwo munsi yabivugaga nta muntu uri munsi y’imyaka 18 ugomba kugurishwa itabi, ryaba ari irye cyangwa ari umuntu umutumye, bagomba kurwanya kandi iyamamazabiciro riteza imbere itabi, hagashyirwaho ibyapa byamagana ahahurira abantu benshi nko mu manama atandukanye, mu tubari aho bidagadurira n’ahandi

Itegeko rirwanya ubunywi bw’itabi ubu ngo riri mu nteko rigomba kwihutishwa.

Dr Bonaventure Nzeyimana , impuguke mu gutegura za politiki z’ubuzima no gukur iki rana ubuzima rusange bw’abaturage (Expert in Policy Formulation, Monitoring and Evaluation of Public Health Facilities) muri Minisiteri y’Ubuzima we yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ubunywi bw’itabi yahamagariye abashaka kurireka kubagana kuko hashyizweho gahunda igamije gufasha ababyifuza

Yongeyeho ko ashishikariza urubyiruko rwose n’abagiye kuzashinga ingo ngo ntihazagire ushaka umuntu unywa itabi

Insanganyamatsiko yo ku rwego rw’isi ni : « uburinganire n’itabi, dushyira imbaraga ku guhashya

iyamamaza bucuruzi bw’itabi cyane cyane ku bagore »

Naho in sanganyama t s iko yashyizweho na Min is i t e r i w’ubuzima igira iti : « ntitugurisha itabi ku bantu bafite imyaka iri munsi ya 18 »

Cyakora kugeza ubu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko umuntu umwe mu bantu bakuru icumi ku isi bapfa bazira ingaruka z’itabi. Ibyo bigatuma itabi riza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zica abantu.

Muganga Nzeyimana akomeza atangaza ko uwo munsi hatumiwe urubyiruko ruturutse mu bigo by’amashuri atandukanye basaga 300 kugira ngo bazageze ubwo butumwa ku rundi rubyiruko mu bigo by’amashuri.

By’umwihariko kandi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda iri i Butare hari hateganyijwe gahunda yihariye kuri uwo munsi Kuva mu mwaka wa 1987 ni bwo OMS yatangiye gukora u b u k a n g u r a m b a g a n o kumenyekanisha ububi bw’itabi, abakinywa itabi bakaba basabwa kurushaho kuzirikana ko ryica.

Munyandamutsa

Abana b’abakobwa bibasiwe no kunywa itabi

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Richrd Sezibera

(Photo Archive)

ngo ariko abanyarwanda basubizwe uburenganzira bwabo.

Mai t re Ntaganda a r ibaza impamvu FPR iterwa ubwoba n’ishyaka rye kandi guhitamo ari ukw’abanyarwanda, ngo niba bazi ko bakorera ibyiza abanyarwanda bahangayikishijwe n’ iki baretse abaturage bakihitiramo? Maitre Ntaganda ngo biriya byose ni imiyaga nta bwoba bimuteye cyane ko ngo ibyakora bishingiye ku mategeko ngo naho Leta ya Kigali yo ikaba yica amategeko nkana kandi ari yo yayishyiriyeho.

Ubu umugambi mushya ngo ni uwo gufata Maitre Ntaganda bakamufunga kugira ngo amatora azagende uko babishaka n’uko babyifuza, twandika iyi nkuru twahamagaye Ntaganda tumubaza n iba ya rabonye u rupapuro

rumuhamagaza kwitaba inzego za polisi z’iperereza mbere yo kuza kumufata, adutangariza ko bageze ku biro by’ishyaka bakanga gusiga urwo rupapuro ngo bashakaga kubona Ntaganda ku giti cye, ngo ubwo baragiye bamutera iwe mu rugo Ntaganda agerageza kwiruka arabacika hari kuwa gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2010 ku isaha ya nimugoroba.

Maitre Ntaganda yadutangarije ko abanyapolit ike batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda FPR INKOTANYI batorohewe na gato ngo barahigwa bukware uko bwije n’uko bukeye, ariko nabo ngo barakaniye ngo inzira ya demokarasi irimo amahwa n’imifatango ntibazahagarara batageze aho basiganirwa. Ngo azemera amaraso ye ameneke ariko abanyarwanda babone demokarasi nyayo.

Twandika iyi nkuru Me Ntaganda yadutangarije ko ari gutegura imyigaragambyo izakorwa mu rugendo rutuje rugamije guharanira demokarasi nyayo mu gihugu cy’u Rwanda, akaba yaratubwiye ko ajyiye kwandikira inzego zibishinzwe asaba uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo.

Gusa ibyo mu Rwanda ni amayobera bucya bucyana ayandi aka ya mvugo nyarwanda kandi ngo utazi akaraye i Fumbwe araza ifu mu cyibo. Ugufungwa, uguhunga, ukwicwa n’ibindi bikorwa bibi biba ku banyarwanda byari bikwiye guhagarara abanyarwanda aho kugambanirana bagamije indonke z’isi zitaramba, bagaharanira kubana neza mu rukundo no mu mahoro aho ineza iganza inabi.

Birungi Kessia

Ntaganda: Nelson Mandella w’u Rwanda

* Ntaganda arategura imyigaragambyo * “Igihe kirageze ngo amaraso yanjye ameneke ariko abanyarwanda bahumeke” Ntaganda

Bikurikira P. ya 7

Page 14: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 201014

Nta mahoro ariho i b i d u k i k i j e byahungabana

k a n d i i b i d u k i k i j e bihungabanye nta mahoro yabaho.”Ibi ni ibyatangajwe na Niyonizeye Nadia wo muri “Mere du verbe”. Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima

Uwo muhango wateguwe mu rwego rwo gukangurira abatuye isi kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, ku itariki ya 21 Gicurasi amashuri akorana n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryi ta ku burezi n’umuco (UNESCO) bitabiriye gutera ibiti ku migabane yose y’isi.

Mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, iki gikorwa cyabereye mu karere ka Nyaruguru.

Mu gihe hizihizwaga uwo umunsi mpuzamahanga w a h a r i w e u r u s o b e r w ’ i b i n y a b u z i m a i s h a m i r y ’ U m u r y a n g o w’Ababumbye ryita ku burezi

n’umuco rirahamagarira abatuye isi kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ni mur i u rwo rwego ku italiki ya 21 Gicurasi amashuri 5000 akorana na UNESCO mu biguhugu 150 byo ku isi yitabiriye ibikorwa byo gutera ibiti bifite uruhare runini mu buzima bwa muntu.

Mu Majyepfo y’ u Rwanda icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyaruguru. Abanyeshuri mu rwunge rw’amashuri “Mere du Verbe” n’ishuri ryisumbuye rya Rasaniro akorana n’iri s h a m i r y ’ U m u r y a n g o w’Abibumbye , bakaba bitabiriye gutera ibiti. Muri aya mashuri hasanzwemo amatsinda yita ku muco w’amahoro no kurengera ibidukikije.

Abanyeshuri bayagize bakaba baragaragaje ko nta mahoro yagerwaho mu gihe ibidukikije byangizwa. Mu butumwa yatanze, umuyobozi w’itumanaho muri komisiyo ikorana

na Unesco mu Rwanda Musangabatware Clement, yahamagariye urubyiruko muri rusange n’ururi mu mashuri by’umwihariko gucengerwa n’umuco wo kurengera ibidukikije kuko aribyo buzima. Ku banyeshuri by’umwihariko, yabasabye ko mu gihe bari mu biruhuko bajya bakangurira abaturage kwita no kubungabunga ibidukikije. Yagize ati ”Icyo tubasaba ni uko bakomeza

umurego, babitangiye ari batoya tukabasaba ko bageze mu rugo babikangurira n’abaturanyi ndetse n’abo babana.”

I b i n i n a b y o b a y a g a r u t s w e h o n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri Mere du Verbe S o e u r U w i z e r a m a r i y a Brigit te wagaragaje ko i r i shu r i r i t a zahwema gukangurira no gufasha abanyeshu r i kwi t a no

kubungabunga ibidukikije. Ati”Ibi mukoze ni byiza muzabyigishe n’abandi ntibigarukire aha aha.”

Iyi gahunda yateguwe na ENO (Environment on line) ariyo gahunda yigisha ibijyanye no kurengera ibidukikije ku murongo wa internet.

I b i d u k i k i j e b i f i t e u r u h a r e r u n i n i m u buzima bw’ibinyabuzima kutabyitaho bikaba bimeze nko gutema ishami umuntu yicariye.

N’ubwo bimeze bityo ariko ibikorwa bya muntu n t i b i h w e m a k o t o t e r a i b i d u k i k i j e . I b i h u g u bikomye ku isi byakataje mu nganda ntibihwema kohereza mu kirere ibyuka bigihumanya kandi mu nama zibihuza ntibirumvika ku buryo ibi byakosoka n ’ i b y u m v i k a n y w e h o ntibyubahirizwa.

Birungi Kessia

Birakomeye kuko imibare y’ubwandu mu rubyiruko rwa Kimisagara yikubye

kabiri igipimo cya 3% kigaragazwa ku rwego rw’igihugu.”

Ibyo ni ibyatangajwe na Madamu Mukamusoni Concessa ushinzwe ibikorwa byo gupima Virusi ya Sida muri PSI/Rwanda ubwo ku nzu y’urubyiruko iri ku Kimisagara “Maison des jeunes”, haberaga igikorwa cyo gupima virusi itea Sida ku rubyiruko rwa Kimisagara rubyifuza.

Icyo gikorwa cyatangiye ku itariki ya 24 kugera ku wa 26 Gicurasi 2010, aho inzu y’urubyiruko ya Kimisagara ikorera mu bisubizo byagaragajwe na PSI/ Rwanda yakurikiranaga iki gikorwa, basanze 6% by’urubyiruko rwipimishije rubana na Virusi ya Sida.

Madamu Mukamusoni yatangaje ko kuba umubare w’abanduye warikubye ari ikibazo gikomeye bityo hakaba hagomba gufatwa ingamba zo gushaka uburyo iyo mibare yaganuka ikareka gukomeza

kwiyongeraIcyo g ikorwa cya teguwe

n’Ishyirahamwe ry’urubyiruko rikorera muri maison des jeunes rigamije guharanira uburenganzira, iterambere rirambye n’imibereho myiza y’umuryango “ADBEF”, bafatanyi je na PSI/Rwanda n’Umurenge wa Kimisagara bakaba barasoje ku mugaragaro igikorwa bateganije cyo guhugura urubyiruko n’abakozi bo mu rugo 600, ku ikoreshwa ry’agakingirizo.

Ndagijimana Lyhotely uyobora ADBEF, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko byagaragaye ko Sida yibasira cyane urubyiruko, ati “muri aya mahugurwa twibanze cyane ku bakozi bo mu rugo kuko nabo ari urubyiruko kandi tukaba twarasanze, bari mu byiciro byibagiranye.”

Mu bushakashatsi ADBEF yakoze mu bakozi bo mu rugo ku bijyana n’ubumenyi bafite kuri Virusi ya Sida, yagaragaje ko 100% bazi neza ko Sida iriho, 33% bazi uko Sida yandura, naho 26,9 nibo

bazi uko yirindwa.Ndagij imamana avuga ko

amahugurwa menshi n’amanama akorwa hirya no hino ku birebana na Sida atajya agera ku bakozi bo mu ngo, nyamara ngo mu bushakashatsi bakoze basanze

abakozi bo mu ngo ari urubyiruko rugikeneye kwigishwa kuko abenshi bari hagati y’imyaka 13 na 17, bibanzemo ab’igitsina gore kandi batageze no mu ishuri.

Ndagij imana ati “abenshi muri abo bahinduka indaya

bagakwirakwiza Sida.”Umwe mu bakozi bo mu rugo

wakurikiranye ayo mahugurwa U w i m a n a , y a t a n g a r i j e abanyamakuru ko ko kuba urubyiruko rwa Kimisagara rwagaragayemo benshi babana na Sida bidatangaje, ati “uyu Murenge urimo urubyiruko, benshi bafite amaraso ashyushye kandi bigenga, ugasanga nta bumenyi bafite mu bijyana n’ingaruka z’imibonano bishoramo n’uko bakwirinda.”

Rukwavu Etienne ushinzwe imibereho myiza mur i uyu Murenge yavuze ko abakozi bo mu rugo ni igice cy’urubyiruko cyari cyaribagiranye nyamara biboneka ko bafite ibibazo kandi batitaweho ingaruka zabyo zagera no ku bandi baturage

M. Louise Uwizeyimana

6% babana na virusi itera Sida mu Murenge wa Kimisagara-PSI

Umuyobozi wa CNLS, Anitha Assimwe(Photo Archive)

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Mme Rose Mukankomeje (Photo Archive)

Abanyeshuri bafite uruhare mu kubungabunga ibidukikije

Page 15: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 2010 15

Urubuga rw’imikino

Irushanwa ryatangiye ,u Rwanda ku wa 15 Gicurasi risozwa ku wa 29 Gicurasi rirangiye APRFC yo mu Rwanda ariyo yegukanye igikombe nk’uko byagenze kuri abiri yayibanjirije iri, nyuma yo guhangana na St George kugeza mu minota y’inyongera ubwa APR ifashijwe na Chuekepo MUSOI wamaze kugurwa n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ayitsindira ibitego 2 mu minota 5 ya mbere y’agace ka mbere k’inyongera

N ’ u b w o S a i n t G e o rg e yakinnye neza, byarangiye itahiye aho nayo APR izamura igikombe

B i r a n g i y e a b a k i n n y i ba APRFC cyane cyane ba basore tudahwema kubabwira b’abanyarwanda Jean Baptiste Migi na Nshutimagara Codo bose bishimiye igikombe cyabo cya mbere mpuzamahanga batwaye muri APRFC

Migi ati : nibwo bwa natwara CECAFA kuva nava muri la jeunesse, yongeraho ko

ashimira abanyarwanda bose muri rusange ati : iki gikombe twagikesha abanyarwanda bose kuko batugiye inyuma, turabibashimira cyane

Ibyo kandi byahamijwe na President w’ikipe ya APRFC Afande Alex Kagame aho yagize ati : abanyarwanda berekanye ubufatanye bwiza cyane bashyigikira ikipe ya APR ni ibyo gushimirwa

H a n y u m a i g i k o m b e cyatwawe n’ikipe nziza nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakinnyi ba SOFAPAKA, nawe Alex Kagame ati : twariteguye b i h a g i j e , n o n e t u b o n y e umusaruro

ATRACO yo yegukanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na SOFAPAKA 1-2

Mbere kandi yo gukinira umwanya wa gatatu, habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Umurenge cyitiriwe Kagame perezida w’u Rwanda gitwarwa n’umurenge wa Gisenyi, wo mu Karere ka Rubavu utsinze Akarere ka Ruhango kuri

penalilitiTugarutse kuri CECAFA,

n u b w o b w a n a M u s o n i umuyobozi wayo yemezako irushanwa ryabaye ryiza, siko byakwemerwa na buri wese kuko iyi CECAFA yagaragayemo kutagira fair play

None se APRFC itwaye igikombe niyo yagize amakarita menshi atukura 3 mu mikino 6, igira ay’umuhondo yatumye abakinnyi babiri bakomeye nka Ngaboyisibo Albert na Kafoteka Elvis badashobora gukina umukino wa nyuma hakiyongeraho abakarateka n’abakungufumani bagiye bongerwamo mu buryo butazwi byabaye kuri APR na Rayon

Ikindi cyabaye kikagaragara mu irushanwa amategeko ashyirwaho mbere yaryo, bigatangazwa bikamenywa na bose ko amategeko ari ayo.

Mu gihe banganije byagenda bite ? ubu turabizi ko mu gikombe cy’isi cyenda gutangira hepfo aha muri Afurika y’epfo ibyo bita Tirs au but (amapenaliti )

ari uguhitamo kwa kabiri, ukwa mbere ni iminota 30 y’inyongera n’ibyo byitwa prolongation cyangwa extratime

None CECAFA muri 1l4 Rayon yanganyie na SOFAPAKA bati duhite twitabaza Tirs au But

1l2 St Geprge inganije na ATRACO bat i tubanzeho p r o l o n g a t i o n . a m a t e g e k o yagombye kuba yaragiyeho

mbere hagateganywa icyakorwa biramutse bibaye ngombwa ko amakipe atiosobanuye muri ya minota 90.

Aho kugira ngo abafana babe bazi ko hagiye guterwa penaliti bakabona haje iminota y’inyongera cyangwa se haje amapenaliti

Munyandamutsa

APR FC itwaye igikombe

Ikipe ya APR FC

Uy u m u g a b o J o s é MURINHO yerekanye ubuhangage bwe ubwo

yatwaraga igikombe cy’amakipi yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi atsinda uwo yahoze yungirije mu ikipi ya FC Barcelone umuhorandi Louis Van Gaal mu ikipi ya Bayern Munich yo mu Budage ibitego 2-0 byose bitsinzwe n’umusore Diego Milito umunya Argentine ukinira Internazional da Milano kwa Massimo Moratti.

Ikipi rero ya Internazional y’i Milan mu Butariyani itwaye ibikombe bitatu bikomeye bwa mbere mu mateka ya champiyona yo muri icyo gihugu nta yindi kipi yari yabikora. Itwaye igikombe cy’igihugu igiheshejwe n’uriya Milito ku gitego kimwe rukumbi uyu mugabo yatikuye AS Roma inter bayiha igikombe. Umukino wabahesheje Escudetto bakinnye na Sienna ubu yibereye mu cyiciro cya kabiri maze Milito yongera kubasengerera kimwe ku busa, Murinho amanika icya kabiri (igikombe). None Champions League bayicyuye i Milan.

Akimara gutwara icyo gikombe, Murinho yagaragaje ko akomeye dore ko ari ubwa kabiri agitwaye nyuma yo kucyegukana muri 2004 ari kumwe na FC Porto yo muri Portugal. Gusa ahise yerekeza mu ikipi ya Real Madrid aho agiye gukomereza ubutoza bwe kandi afite gahunda yo kugitwara bwa gatatu

mu makipi atatu atandukanye.Ese naho azitwara uko yitwaye i

Milan? Tubitege amaso. Iki gikombe kandi intermilan yagiherukaga muri 1965 aho Massimo Moratti yagize ati : Nabonye Papa agiterura ari perezida w’iyi kipi nanjye nkiri akana none ngeze ikirenge mu cye. Ibyo yabivugaga asa nurira kubera ibyishimo.

Ikipi ya Arsenal imaze gutangaza ku mugaragaro ko yarangije gusinyisha umunya

Maroc Marouane Chamakh uyu musore w’imyaka 26 ageze muri Arsenal ya Arscène Wenger na Francesc Fabregas urimo kuvugisha abantu benshi kuko ashaka gusubira ku ivuko muri FC Barcelone, yaravuzwe kenshi ndetse no mu kwa mbere byari bigiye kurangira ariko Jean Louis Triaud umuyobozi wa Bordeaux ariyo CHAMAKH yakinagamo arabyanga, asaba WENGER amafaranga menshi (kandi atazwi ho kuyarekura) maze basezerana ko CHAMAKH arangiza amasezerano ye muri Bordeaux.

Akimara kubona uyu mukinnyi, WENGER yagize ati : Ni amahirwe atangaje tugize kubona uyu musore twamwitegereje kuva kera. Agiye rero gutanga uruhare rwe n’imbaraga ze ndetse n’ubuhanga bwe mu ikipi yacu. Ni rutahizamu mwiza ukoresha imbaraga mu kibuga, ni mwiza cyane ku mpande kandi ni umukinnyi uzi gukinana n’abandi.

Kuwa 08/05 nibwo uyu musore ukomotse kwa Laurent Blanc (nawe wamaze gusinyira gutoza ikipi y’igihugu cy’Ubufaransa) yatangarije ikinyamakuru le Parisien ko yakunze Arsenal kuva akiri

muto aho yagize ati : Arsenal ni ikipi nziza nayikunze kuva kera ngiye gukabya inzozi, umukino wayo uzaba uwanjye kandi nizeye ko nzahagirira ibihe byiza nko muri Bordeaux. Nkunda cyane Premier League kuva nkiri umwana. Ibyo ariko ntibyashimishije Jean Louis Triaud we yatangaje ko kuba CHAMAKH agiye hari abajyanama babi yagize. Tubamenyeshe ko Marouane CHAMAKH azambara nomero 29 muri Arsenal.

TRANSFERT : Chamakh muri Arsenal MURINHO :

Intahanabitatu

Dore uko amakipi yagiye atwara iki gikombe mu myaka

10 ishize.

2000: Real Madrid (Espagne) 2 0 0 1 : B a y e r n M u n i c h (Allemagne)2002: Real Madrid (Espagne)2003: Milan AC (Italie)2004: FC Porto (Portugal)2005 : Liver Pool (Ingrande)2006 : FC Barcelonne (Espagne)2007 : Milan AC (Italie)2 0 0 8 : M a n c h e s t e r U T D (Ingland)2009 : FC Barcelonne (Espagne)2010 : Internazional (Italie)

Munyandamutsa

Chamakh

José MURINHO

Page 16: N° 07 Umwaka wa VI N° 25, 02 - 16 Kamena 2010, B.P 4305 ...jkanya.free.fr/Umurabyo_25.pdf · Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda riri mu bibazo, aka ya mvugo nyarwanda ngo urwishe

UMURABYO No 25 02 - 16 Kamena 201016