2
Kutaba intinyamaso (timide) Si byiza gushira isoni, kwihandagaza, no kwigira igitangarirwa mu bibi, no guhora ushaka kuba uwa mbere mu bigezweho. Nyamara kandi na none, dusabwa gushira amanga, tukagira ubwenge, ubuhanga n’ubumenyi bwo gutuma dushobora kurengera ukuri n’icyiza, n’ubwo cyaba kitemewe na benshi. “Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bamuzanira Saduraka na Meshaki na Abedinego. Nuko babashyira umwami. Nebukadinezari arabakabukana aravuga ati ‘Mbese… ni mwe mwabyitumye kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cy’izahabu nakoze?… basubiza umwami bati ‘Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe. Ariko n’aho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze’.” (Daniyeli 3:13-18) Hari impamvu nyinshi zituma umuntu ataba intinyamaso. · Kuva ku byumweru bibanza umwana avutse kugeza ku myaka 2, uruhinja ruba rwiyumvamo ko ari urw’agaciro; Aba azi gutandukanya uwe n’undi muntu. Icyo ni cyo gihe agaciro ke gatangirira kuba mu mutimanama we. · Mu myaka yo kujya ku ishuri (imyaka 6/7), na yo ituma umuntu amenya aho abandi bamurusha, akamenya ibikwiriye kuvugururwa, na we akamenya ibyo arusha abandi. Abahanga mu bushakashatsi, bazi ko agaciro k’umuntu gatangirira mu ko yisanga mu bandi, hakurikijwe ibyo ashoboye. · Mu bugimbi, n’ubwo mu buhinja byari bifite akamaro, mu butambabuga bikagira akandi, mu bugimbi ho ni akarusho, kuko bagenzi be baba batangiye kumukenera, kumushaka, kumubaza no kumwigana. · Mu busore: ubukuru butangirwa n’ubucuti burambye, kwitegura gushyingirwa kuri benshi. Aha ni ho umuntu yigira guhāna n’abandi amakuru, kuganira n’uwo washatse, abaturanyi, abo mwigana n’abo mukorana. Ni byiza kumenya ko umuntu utari intinyamaso adatinya kubaza, kuramukanya, kubaririza, kwihugura, gufatanya, no kugenda ahagaragara. · Umuntu mukuru we, ibyo akora bimuha umwanya wo gutinyuka. Imbaraga ze z’impagarike zikamwereka abo yakwisunga n’abamwisunga, agatinyuka kwishyiriraho imishinga, kuko aba azi icyo ari cyo.

Timidite Kinyarwanda

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Timidite Kinyarwanda

Kutaba intinyamaso (timide) 

Si byiza gushira isoni, kwihandagaza, no kwigira igitangarirwa mu bibi, no guhora ushaka kuba uwa mbere mu bigezweho.

Nyamara kandi na none, dusabwa gushira amanga, tukagira ubwenge, ubuhanga n’ubumenyi bwo gutuma dushobora kurengera ukuri n’icyiza, n’ubwo cyaba kitemewe na benshi.

“Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bamuzanira Saduraka na Meshaki na Abedinego. Nuko babashyira umwami. Nebukadinezari arabakabukana aravuga ati ‘Mbese… ni mwe mwabyitumye kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cy’izahabu nakoze?… basubiza umwami bati ‘Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe. Ariko n’aho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze’.” (Daniyeli 3:13-18)

Hari impamvu nyinshi zituma umuntu ataba intinyamaso.

· Kuva ku byumweru bibanza umwana avutse kugeza ku myaka 2, uruhinja ruba rwiyumvamo ko ari urw’agaciro; Aba azi gutandukanya uwe n’undi muntu. Icyo ni cyo gihe agaciro ke gatangirira kuba mu mutimanama we.

· Mu myaka yo kujya ku ishuri (imyaka 6/7), na yo ituma umuntu amenya aho abandi bamurusha, akamenya ibikwiriye kuvugururwa, na we akamenya ibyo arusha abandi. Abahanga mu bushakashatsi, bazi ko agaciro k’umuntu gatangirira mu ko yisanga mu bandi, hakurikijwe ibyo ashoboye.

· Mu bugimbi, n’ubwo mu buhinja byari bifite akamaro, mu butambabuga bikagira akandi, mu bugimbi ho ni akarusho, kuko bagenzi be baba batangiye kumukenera, kumushaka, kumubaza no kumwigana.

· Mu busore: ubukuru butangirwa n’ubucuti burambye, kwitegura gushyingirwa kuri benshi. Aha ni ho umuntu yigira guhāna n’abandi amakuru, kuganira n’uwo washatse, abaturanyi, abo mwigana n’abo mukorana. Ni byiza kumenya ko umuntu utari intinyamaso adatinya kubaza, kuramukanya, kubaririza, kwihugura, gufatanya, no kugenda ahagaragara.

· Umuntu mukuru we, ibyo akora bimuha umwanya wo gutinyuka. Imbaraga ze z’impagarike zikamwereka abo yakwisunga n’abamwisunga, agatinyuka kwishyiriraho imishinga, kuko aba azi icyo ari cyo.

· Mu busaza, abashaje bari intinyamaso, bakunda kwisuzugura, amaganya, gukunda kunegura, kumva atanyuzwe, agahora ababaye, akaba umwihebe.

Page 2: Timidite Kinyarwanda

Utarabaye intinyamaso mu bwana, mu bugimbi, mu busore no mu bukwerere, yivuga ibigwi ashaje, agatanga inama neza, agacyaha atikandagira; kandi agahora akenewe.

Ubutwari bwa Yosefu bwatumye atsinda irari rya gisore, yanga kumvira igitsure n’ihendahenda ry’umugore w’umusambanyi wa Potifari. Byatumye ayobora igihugu gikomeye (mu butunzi) nka Egiputa.

Ubwo butwari bwamuteye no kutihorera imbere ya benese, ahubwo atinyuka kubabwira uwo ari we, maze ubukiranutsi butuma abereka ko ari Imana yatumye agera aho.

Ubuzima bwe bwahesheje Imana icyubahiro, bwabereye umuryango wabo umugisha, kandi burinda Abanyegiputa kwicwa n’inzara.

“…Igisubizo Yosefu yatanze gihishura imbaraga y’amahame y’idini. …abanza gutekereza Imana. Aravuga ati ‘none nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?’

“Abasore bakwiriye guhora bibuka yuko aho baba bari hose, n’icyo bakora cyose bari kumwe n’Imana. Nta mugabane w’icyo dukora cyose utamenyekana. Inzira tugenderamo ntitwazihisha Isumbabyose. Ku gikorwa cyose haba hari umuhambya utagaragara. Igikorwa cyose, ijambo ryose, igitekerezo cyose, byose bigaragara neza cyane nk’aho isi yose ituwe n’umuntu umwe gusa.” (Abakurambere n’Abahanuzi, p. 102; PP, …)