71
LOI N°51/2001 DU 30/12/2001 PORTANT CODE DU TRAVAIL ITEGEKO N°51/2001 RYO KU WA 31/12/2001 RISHINGA AMATEGEKO AGENGA UMURIMO Nous, Paul KAGAME, Présidant de la République; Twebwe, Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika, L'ASSEMBLEE NATIONALE DE TRANSITION A ADOPTE ET NOUS SANCTIONNONS, PROMULGUONS LA LOI DECLAREE CONFORME A LA LOI FONDEMENTALE PAR LA COUR SUPREME, SECTION COUR CONSTITUTIONNELLE, DANS SON ARRET N°061/11.02/01, RENDU EN SON AUDIENCE DU 26/12/2001, ET ORDONNONS QU'ELLE SOIT PUBLIEE AU JOURNAL OFFICIEL DE LA REPUBLIQUE RWANDAISE. INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y'INZIBACYUHO YEMEJE, NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO RYEMEJWE N’URUKIKO RW’IKIRENGA, ISHAMI RY’URUKIKO RURINDA IREMEZO RY’ITEGEKO SHINGIRO, KO RITANYURANYIJE N’ITEGEKO SHINGIRO MU RUBANZA N° 061/11.02/01 RWACIWE KU WA 26/12/2001, KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y'U RWANDA L'Assemblée Nationale de Transition, réunie en sa séance du 3 Décembre 2001; Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho, mu nama yayo yo ku wa 3 Ukuboza 2001; Vu la Loi Fondamentale de la République Rwandaise, telle que révisée à ce jour, spécialement la constitution du 10 juin 1991 en ses articles 30 ;69 et 97 et l'Accord de Paix d'Arusha dans sa partie relative au Partage du Pouvoir en ses articles 6-d; 16-3 ; 40 et 72 ; Ishingiye ku Itegeko Shingiro, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane Itegeko Nshinga ry ku wa 10 Kamena 1991 mu ngingo zaryo, iya 30, iya 69n’iya 97 n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye Igabana ry’Ubutegetsi mu ngingo ya 6-d; iya 16-3, iya 40 n’iya 72; Revu la loi du 28 février 1967 portant code du travail telle qu’elle a été modifiée et complétée jusqu’à ce jour; Isubiye ku itegeko ryo kuwa 28 Gashyantare 1967 rishyiraho amategeko agenga umurimo, nk’uko yahinduwe kandi yujujwe kugeza ubu; ADOPTE: YEMEJE: TITRE PREMIER: DES DISPOSITIONS GENERALES INTERURO YA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE Article premier Ingingo ya mbere La présente loi institue le Code du Travail de la République Rwandaise. Iri tegeko rishinga amategeko agenga umurimo muri Repubulika y'u Rwanda. Article 2: Ingingo ya 2: Est considéré comme travailleur au sens de la présente loi, quels que soient son sexe et sa nationalité, toute personne qui s'est engagée à mettre son activité professionnelle, moyennant rémunération, sous la direction et l'autorité d'une autre personne, physique ou morale, publique ou privée. Toute personne engagée sous statut ou sous contrat assimilé aux sous statut dans un emploi permanent d'un cadre d'une administration publique n’est sont pas soumise aux dispositions de la présente loi. Muri iri tegeko, umukozi, hatarebwe igitsina cye n'ubwenegihugu bwe, ni umuntu wese wemeye gukorera undi ku gihembo, akagengwa kandi agategekwa na we cyangwa se ubwibumbe bw'abantu, agakoreshwa na Leta cyangwa undi mukoresha wigenga. Umukozi ugengwa na sitati cyangwa abagengwa n’amasezerano y’umurimo ariko ukurikiza sitati mu kazi ka Leta gahoraho, ntarebwa n'iri tegeko. Article 3: Ingingo ya 3: Toute personne physique ou morale, publique ou privée est considérée comme employeur et constitue une entreprise au sens de la présente loi, dès qu'elle emploie un ou plusieurs travailleurs, même de façon discontinue. L’entreprise peut comprendre plusieurs établissements formés chacun d’un groupe de personnes travaillant en commun dans un lieu déterminé (usine, local, chantier, etc …) sous l’autorité directrice de l’employeur. Muri iri tegeko, umukoresha ni umuntu ku giti cye cyangwa se ubwibumbe bw'abantu, Leta cyangwa ibigo byayo cyangwa se ibindi bigo byigenga. Umukoresha akaba agize ikigo mu gihe akoresha umuntu umwe cyangwa benshi, n’iyo byaba mu buryo budahoraho. Ikigo gishobora kugira amashami menshi y’ubukozi, rimwe muri yo rigizwe n’itsinda ry’abantu bakorera hamwe kandi hazwi (uruganda, inzu, ahandi hantu hakorerwa imirimo) kandi bayoborwa n'umukoresha.

CODE DU TRAVAIL

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: CODE DU TRAVAIL

LOI N°51/2001 DU 30/12/2001 PORTANT CODE DU TRAVAIL

ITEGEKO N°51/2001 RYO KU WA 31/12/2001 RISHINGA AMATEGEKO AGENGA UMURIMO

Nous, Paul KAGAME, Présidant de la République;

Twebwe, Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika,

L'ASSEMBLEE NATIONALE DE TRANSITION A ADOPTE ET NOUS SANCTIONNONS, PROMULGUONS LA LOI DECLAREE CONFORME A LA LOI FONDEMENTALE PAR LA COUR SUPREME, SECTION COUR CONSTITUTIONNELLE, DANS SON ARRET N°061/11.02/01, RENDU EN SON AUDIENCE DU 26/12/2001, ET ORDONNONS QU'ELLE SOIT PUBLIEE AU JOURNAL OFFICIEL DE LA REPUBLIQUE RWANDAISE.

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y'INZIBACYUHO YEMEJE, NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO RYEMEJWE N’URUKIKO RW’IKIRENGA, ISHAMI RY’URUKIKO RURINDA IREMEZO RY’ITEGEKO SHINGIRO, KO RITANYURANYIJE N’ITEGEKO SHINGIRO MU RUBANZA N° 061/11.02/01 RWACIWE KU WA 26/12/2001, KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y'U RWANDA

L'Assemblée Nationale de Transition, réunie en sa séance du 3 Décembre 2001;

Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho, mu nama yayo yo ku wa 3 Ukuboza 2001;

Vu la Loi Fondamentale de la République Rwandaise, telle que révisée à ce jour, spécialement la constitution du 10 juin 1991 en ses articles 30 ;69 et 97 et l'Accord de Paix d'Arusha dans sa partie relative au Partage du Pouvoir en ses articles 6-d; 16-3 ; 40 et 72 ;

Ishingiye ku Itegeko Shingiro, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane Itegeko Nshinga ry ku wa 10 Kamena 1991 mu ngingo zaryo, iya 30, iya 69n’iya 97 n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye Igabana ry’Ubutegetsi mu ngingo ya 6-d; iya 16-3, iya 40 n’iya 72;

Revu la loi du 28 février 1967 portant code du travail telle qu’elle a été modifiée et complétée jusqu’à ce jour;

Isubiye ku itegeko ryo kuwa 28 Gashyantare 1967 rishyiraho amategeko agenga umurimo, nk’uko yahinduwe kandi yujujwe kugeza ubu;

ADOPTE:

YEMEJE:

TITRE PREMIER: DES DISPOSITIONS GENERALES

INTERURO YA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Article premier

Ingingo ya mbere

La présente loi institue le Code du Travail de la République Rwandaise.

Iri tegeko rishinga amategeko agenga umurimo muri Repubulika y'u Rwanda.

Article 2:

Ingingo ya 2:

Est considéré comme travailleur au sens de la présente loi, quels que soient son sexe et sa nationalité, toute personne qui s'est engagée à mettre son activité professionnelle, moyennant rémunération, sous la direction et l'autorité d'une autre personne, physique ou morale, publique ou privée.

Toute personne engagée sous statut ou sous contrat assimilé aux sous statut dans un emploi permanent d'un cadre d'une administration publique n’est sont pas soumise aux dispositions de la présente loi.

Muri iri tegeko, umukozi, hatarebwe igitsina cye n'ubwenegihugu bwe, ni umuntu wese wemeye gukorera undi ku gihembo, akagengwa kandi agategekwa na we cyangwa se ubwibumbe bw'abantu, agakoreshwa na Leta cyangwa undi mukoresha wigenga. Umukozi ugengwa na sitati cyangwa abagengwa n’amasezerano y’umurimo ariko ukurikiza sitati mu kazi ka Leta gahoraho, ntarebwa n'iri tegeko.

Article 3:

Ingingo ya 3:

Toute personne physique ou morale, publique ou privée est considérée comme employeur et constitue une entreprise au sens de la présente loi, dès qu'elle emploie un ou plusieurs travailleurs, même de façon discontinue. L’entreprise peut comprendre plusieurs établissements formés chacun d’un groupe de personnes travaillant en commun dans un lieu déterminé (usine, local, chantier, etc …) sous l’autorité directrice de l’employeur.

Muri iri tegeko, umukoresha ni umuntu ku giti cye cyangwa se ubwibumbe bw'abantu, Leta cyangwa ibigo byayo cyangwa se ibindi bigo byigenga. Umukoresha akaba agize ikigo mu gihe akoresha umuntu umwe cyangwa benshi, n’iyo byaba mu buryo budahoraho. Ikigo gishobora kugira amashami menshi y’ubukozi, rimwe muri yo rigizwe n’itsinda ry’abantu bakorera hamwe kandi hazwi (uruganda, inzu, ahandi hantu hakorerwa imirimo) kandi bayoborwa n'umukoresha.

Page 2: CODE DU TRAVAIL

2

Article 4 :

Ingingo ya 4:

Le travail forcé ou obligatoire est interdit de façon absolue. Par terme «travail forcé», la présente loi désigne tout travail ou service exigé d’un individu sous la menace d’une peine quelconque et pour lequel ledit individu ne s’est pas offert de plein gré. Toutefois, le terme «travail forcé» ne désigne pas:

a) le travail ou le service exigé d’un individu dans les circonstances exceptionnelles en vertu des dispositions régissant le service militaire et relatif aux activités de caractère purement militaire ;

b) le travail ou le service exigé d'un individu

comme conséquence d'une condamnation judiciaire et portant sur d’autres activités différentes de celles régies par la convention internationale relative à l’abolition du travail forcé, à condition que le travail ou le service soit exécuté sous la surveillance et le contrôle des autorités publiques et que ledit individu ne soit pas concédé ou mis à la disposition des particuliers, compagnies ou personnes morales privées;

c) le travail ou le service exigé en cas de force

majeure, notamment la guerre, les sinistres ou les menaces de sinistres volcaniques, incendies, inondations, famines, tremblements de terre et épizooties violentes et, en général, toutes circonstances mettant en danger la vie ou risquant de mettre en danger la vie ou les conditions normales d'existence de l'ensemble ou d'une partie de la population;

d) les travaux organisés par les collectivités locales

lorsqu'ils ont été approuvés par la population ou les représentants directs de celle-ci.

Umurimo w'agahato urabujijwe ku buryo budasubirwaho. Icyo iri tegeko ryita “umurimo w'agahato” ni umurimo wose cyangwa akazi bisabwa umuntu akangishwa igihano icyo aricyo cyose kandi uwo murimo akaba atarawiyemereye ku bushake bwe. "umurimo w'agahato "ntibisobanura: a) umurimo umuntu ategetswe gukora, kubera ibihe bidasanzwe, hakurikijwe amategeko agenga akazi ka gisirikare kandi ugenewe ibikorwa bya gisirikare gusa; b) umurimo umuntu ategetswe gukora biturutse ku gihano gitanzwe n'ubucamanza, ku bikorwa bindi bidahuje n'ibigengwa n'isezerano mpuzamahanga ryerekeye ivanwaho ry'umurimo w'agahato; icyakora uwo murimo cyangwa ako kazi bigakorwa bihagarikiwe kandi bigenzurwa n'ubutegetsi, kandi ubikora akaba atagabiwe cyangwa ngo atizwe awaba yikorera ku giti cye, amasosiyeti cyangwa ubwibumbe bw'abantu ; c) umurimo umuntu ategetswe gukora kubera impamvu

ikomeye nk'intambara, amakuba n'ibindi bishobora kuyatera, nk'inkongi y’umuriro, imyuzure, inzara, imitingito y'isi, kuruka kw'ibirunga n'indwara z'ibyorezo z'amatungo; muri rusange ibindi byose bishobora guhungabanya ubuzima bw'abantu, imibereho yabo bose cyangwa se igice kimwe cyabo; d) imirimo abaturage bategetswe gukora ku buryo bwa

rusange babyumvikanyeho ubwabo cyangwa ababahagarariye.

TITRE II: DU CONTRAT DE TRAVAIL

INTERURO YA II : IBYEREKEYE AMASEZERANO Y'UMURIMO

CHAPITRE PREMIER: DE LA CONCLUSION ET DE L'EXECUTION DES CONTRATS DE TRAVAIL

UMUTWE WA MBERE:IBYEREKEYE IKORWA N'IKURIKIZWABY'AMASEZERANOY'UMURIMO

Section première: Des dispositions communes

Icyiciro cya mbere : Ingingo zihuriweho

Article 5 :

Ingingo ya 5:

Le contrat de travail est formé par le consentement mutuel du travailleur et de l'employeur, le premier s'engageant à mettre temporairement son activité professionnelle au service et sous l'autorité de l'employeur, le second s'engageant en contrepartie à verser au travailleur la rémunération convenue. La conclusion d’un contrat de travail à vie est prohibée.

Amasezerano y'umurimo agirwa ashingiye ku bwumvikane bw’umukoresha n’umukozi, umukozi yemera gukorera umukoresha kandi agategekwa nawe; umukoresha nawe yemera kumuhemba umushahara bumvikanye. Amasezerano yo gukorera undi ubuzima bwose ntiyemewe.

Article 6:

Ingingo ya 6:

Tout contrat de travail conclu pour être exécuté sur le Amasezerano y'umurimo yose akorewe kurangirizwa muri

Page 3: CODE DU TRAVAIL

3

territoire de la République Rwandaise est soumis aux dispositions de la présente loi, quels que soient le lieu de la conclusion du contrat et la résidence de l'une ou l'autre des parties. Il en est de même de tout contrat de travail conclu pour être exécuté sous l'empire d'une autre législation, dès lors qu'il est partiellement exécuté sur le territoire de la République Rwandaise.

Repubulika y'u Rwanda akurikiza ibikubiye mu ngingo z’ iri tegeko, hatitawe ku hantu yakorewe, kimwe n’aho umwe mu bayakoranye atuye. Ni nako bigenda ku masezerano y’umurimo yakorewe kurangizwa hakurikijwe amategeko y’ahandi, ariko igice cyayo kizarangirizwa muri Repubulika y'u Rwanda.

Article 7: Ingingo ya 7:

Les contrats de travail sont passés dans les formes qu'il convient aux parties contractantes d'adopter. La preuve peut en être rapportée par tous les moyens. Le contrat de travail à durée déterminée supérieure à quatre-vingt-dix (90) jours ouvrables consécutifs, ou pour un travail nettement défini, doit être constaté par écrit au plus tard au moment d’entrée en service du travailleur. En cas de contestation entre l’employé et l’employeur en l’absence du contrat écrit, la charge de la preuve incombe à l'employeur. Dans tous les cas, le contrat de travail d'un travailleur étranger doit être constaté par écrit.

Amasezerano y’akazi akorwa ku buryo bunogeye bene kuyagirana ku mpande zombi. Gihamya y’amasezerano ishobora kuba uburyo bwose bubonetse. Amasezerano y’akazi k’igihe kizwi kiri hejuru y’iminsi mirongo cyenda (90) y’akazi ikurikiranye, cyangwa ay’umurimo uzwi neza, agomba gushyirwa mu nyandiko mbere y’uko umukozi atangira akazi. Igihe havutse impaka hagati y’umukozi n’umukoresha kandi zishingiye ku masezerano atanditse, umukoresha niwe ugaragaza gihamya cy’ayo masezerano. Uko byagenda kose, amasezerano y’akazi ku mukozi w’umunyamahanga agomba gushyirwa mu nyandiko.

Article 8:

Ingingo ya 8:

Le travailleur peut engager ses services pour une période déterminée, indéterminée, ou pour un travail nettement défini. Le contrat est à durée déterminée lorsque le terme est fixé à l'avance par les deux parties ou dépend de la survenance d'un événement futur et certain, indiqué avec précision, et dont la réalisation est indépendante de la volonté des parties. Le contrat est à durée indéterminée lorsque le terme n'a pas été fixé à l'avance et qu’il peut cesser à tout moment par la volonté de l'une des parties mais pour motif légitime. Lorsque cette rupture de contrat donne lieu à des contestations, la personne qui se sent lésée peut faire recours aux juridictions compétentes.

Umukozi agirana n’umukoresha amasezerano y'umurimo ku gihe kizwi , ku gihe kitazwi cyangwa ku murimo uzwi neza. Amasezerano y’umurimo aba ay'igihe kizwi iyo iherezo ryagenwe mbere n'abayagiranye, cyangwa rizaterwa n'impamvu igaragara kandi ifite inkomoko, ridaturutse ku bushake bw'abayagiranye. Amasezerano y’umurimo aba ay’igihe kitazwi iyo adafite iherezo ryagenwe mbere, kandi ashobora guseswa buri gihe biturutse ku bushake bw'umwe mu bayagiranye, ku mpamvu yumvikana. Iyo iryo seswa ry’amasezerano ribyaye impaka, utanyuzwe yiyambaza ubucamanza bubishinzwe

Article 9:

Ingingo ya 9:

Lorsque le contrat de travail est conclu pour une durée déterminée, celle-ci ne peut excéder deux ans. Le contrat de travail stipulant une durée plus longue est réduite de plein droit à la durée légale maximum. Lorsqu'à l'arrivée du terme du contrat, les parties continuent leurs prestations, le contrat se transforme en contrat à durée indéterminée. Lorsque les parties ont conclu plusieurs contrats de travail successifs pour une durée déterminée ou pour un travail bien défini sans qu’il y ait entre eux une interruption attribuable au travailleur, elles sont censées avoir conclu un contrat à durée indéterminée, sauf si l’employeur prouve que ces contrats étaient justifiés par la nature du travail ou par d’autres raisons légitimes.

Iyo amasezerano y’umurimo akorewe igihe kizwi, icyo gihe ntigishobora kurenga imyaka ibiri. Amasezerano y’umurimo arengeje icyo gihe, arahinwa akagarurwa kuri icyo gihe ntarengwa. Iyo amasezerano arangiye, abayakoranye bakikomereza imirimo yabo, amasezerano ahinduka ay'igihe kitazwi. Iyo bagiranye amasezerano y’umurimo menshi akurikiranye y’igihe kizwi cyangwa ku murimo uzwi neza, umukozi ntiyigere ahagarika akazi ashinzwe, ayo masezerano afatwa nk’ay’igihe kitazwi, keretse iyo umukoresha agaragaje ko ayo masezerano yatewe n’ubwoko bw’akazi cyangwa n’izindi mpamvu zemewe n’amategeko.

Page 4: CODE DU TRAVAIL

4

Article 10:

Ingingo ya 10:

Le travailleur étranger ne peut valablement contracter qu'après avoir reçu l'autorisation préalable de la Direction du travail. Cette autorisation est demandée par l'employeur conformément à la procédure définie par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Umukozi w'umunyamahanga ntashobora kugirana amasezerano n’umukoresha atabiherewe uruhushya n'ubuyobozi bw'umurimo. Urwo ruhushya rusabwa n'umukoresha akurikije inzira zigenwa n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 11:

Ingingo ya 11:

Il est interdit d'engager un enfant n'ayant pas atteint l'âge de seize ans. Toutefois, si la personne a atteint l'âge de quatorze ans, dans le respect des articles 64, 65, 66 et 67 de la présente loi, elle peut être engagée avec l'autorisation expresse de celui qui exerce sur elle l'autorité parentale.

Birabujijwe kwinjiza mu murimo umwana utarageza ku myaka cumi n'itandatu y'amavuko. Ariko, iyo agejeje ku myaka cumi n’ine y'amavuko, hubahirijwe ibivugwa mu ngingo za 64, 65, 66 na 67 z'iri tegeko, ashobora guhabwa umurimo abiherewe uruhushya rw'umwishingiye kibyeyi.

Article 12: Ingingo ya 12:

Toute distinction, exclusion ou préférence fondées notamment sur la race ou l’ethnie, la couleur, le sexe, la religion, l'opinion politique, qui aurait pour effet de détruire ou d'altérer l'égalité des chances en matière d'emploi ou l’égalité de traitement devant les instances judiciaires en matière de différends de travail, est prohibée. En particulier, la caution exigée du demandeur étranger par la loi du 15 juillet 1954 portant code de procédure civile et commerciale n’est pas d’application dans les litiges liés aux contrats de travail.

Birabujijwe kuvangura, kwirukana cyangwa guhitamo abakozi bishingiye ku bwoko, ibara, igitsina, idini, politiki kuko bishobora kuba impamvu yo kudahabwa amahirwe angana mu byerekeranye n’umurimo cyangwa kudafatwa kimwe imbere y’inkiko mu manza zerekeranye n’umurimo. By’umwihariko, ingwate iteganywa n’itegeko ryo ku wa 15 Nyakanga 1964 rishyiraho amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’amahugu n’ubucuruzi, isabwa umunyamahanga uregera inkiko, irabujijwe mu bibazo bijyanye n’amasezerano y’umurimo

Article 13:

Ingingo ya 13:

Le travailleur doit toute son activité professionnelle à l'entreprise sauf dérogation stipulée au contrat. Il lui est toutefois loisible d'exercer en dehors de son temps de travail toute activité non susceptible de nuire à la bonne exécution des services convenus. Est nulle de plein droit, toute clause d'un contrat portant interdiction pour le travailleur d'exercer une activité quelconque à l'expiration du contrat de travail.

Umukozi agomba kwegukira umurimo yasezeraniye, keretse ayo masezerano agize uburenganzira bundi amuha. Icyakora nk'igihe atari ku kazi ashobora kugira undi murimo yikorera; uwo murimo ntugomba kudindiza iyo yasezeraniye. Ingingo z’amasezerano y’umurimo zibuza umukozi kuba yagira ikindi yikorera amasezerano arangiye, nta gaciro zigira.

Section 2: De l’engagement à l'essai Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye itangwa ry’akazi k’igeragezwa

Article 14:

Ingingo ya 14:

Il y a engagement à l'essai lorsque l'employeur et le travailleur en vue de conclure un contrat définitif, décident au préalable d'apprécier notamment, le premier, la qualité des services du travailleur et de son rendement; le second, les conditions de travail, de vie, de rémunération, de santé et de sécurité au travail ainsi que le climat social dans l'entreprise.

Haba amasezerano y’umurimo w'igeragezwa iyo umukozi n'umukoresha, mbere y’uko bagirana amasezerano adasubirwamo, bemeranywa ko umukoresha asuzuma cyane cyane imikorere y'umukozi n'umusaruro we, naho umukozi akagenzura, cyane cyane imiterere y'akazi, iy'imibereho, iy'umushahara, iy'ubuzima no kwirinda impanuka, kimwe n'iy'ubusabane bw'abo bakorana muri icyo kigo.

Article 15:

Ingingo ya 15:

L'engagement à l'essai, renouvellement compris, doit être stipulé par écrit et ne peut porter que sur une période maximale de six mois.

Amasezerano y’umurimo y’igeragezwa hamwe n’iyongerwa ryayo, agomba kuba yanditse, kandi ntarenze igihe cy’amezi atandatu.

Section 3: De la suspension du contrat de travail

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye isubikwa ry’amasezerano y’umurimo

Page 5: CODE DU TRAVAIL

5

Article 16:

Ingingo ya 16:

La suspension du contrat de travail exonère les parties de leurs obligations réciproques de travailler et de payer le salaire et les indemnités ; toutefois en cas d'accident de travail, il est versé au travailleur une indemnité égale au salaire mensuel pendant une période de six (6) mois ou jusqu’à ce que le travailleur soit pris en charge, avant ces six mois, par l’organisme de sécurité sociale.

Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo rituma impande zombi zitubahiriza inshingano ziyemeje zo gukora kimwe no guhemba umushahara na za indamunite; icyakora iyo umukozi yagize impanuka y’akazi, ahabwa indamunite ihwanye n’umushahara we wa buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu (6), keretse iyo atangiriye kwishyurwa n’isanduku ishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi mbere y’ayo mezi atandatu.

Article 17:

Ingingo ya 17:

Sont suspensifs du contrat de travail:

a) la période d'indisponibilité du travailleur résultant d'un accident du travail ou d'une maladie professionnelle;

b) l'absence du travailleur autorisée par l'employeur

en vertu des conventions collectives ou d'accords individuels entre l'employeur et le travailleur;

c) l'arrêt temporaire de l'activité économique de

l'entreprise en raison de difficultés économiques graves. Le salarié ne peut être mis au chômage technique plus de trois mois, en une ou plusieurs fois, au cours d’une période d’une année. Passé ce délai, le travailleur peut se considérer comme licencié;

d) l’absence du travailleur en cas de maladie

dûment attestée par un médecin agréé; la durée de cette absence est limitée à six mois, ce délai étant prolongé jusqu’au remplacement du travailleur ;

e) la détention du travailleur, mais non suivie de

condamnation, pendant une période ne dépassant pas six (6) mois.

Izi mpamvu zituma haba isubikwa ry’amasezerano y'umurimo :

a) kutaboneka k’umukozi ku kazi bitewe n'impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo akora;

b) kutaza ku kazi by'umukozi abiherewe uruhushya

n'umukoresha, mu buryo buhuje n'amasezerano rusange cyangwa ubwiyumvikanire bwite bw'umukozi n'umukoresha;

c) igihe ikigo cy'ubukozi gihagaritse umurimo yacyo

by’igihe gito bitewe n'ibibazo bikaze by'ubukungu. Umukozi ukorera umushahara ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike, inshuro imwe cyangwa nyinshi mu gihe kirenze amezi atatu yo mu mwaka umwe. Icyo gihe kirenze, umukozi ukorera umushahara ashobora kwitwara nk’aho yasezerewe;

d) iyo Umukozi ataje ku kazi kubera indwara yemejwe na muganga ubigenewe. Icyo gihe kigarukira ku mezi atandatu (6), gishobora gukomeza kongerwa kugeza igihe umukozi asimburiwe;

e) iyo Umukozi afunzwe ariko ntakatirwe, mu gihe

kitarenze amezi atandatu (6).

Section 4: De la résiliation des contrats de travail

Icyiciro cya 4 : Ibyerekeye iseswa ry’amasezerano y'umurimo

Article 18:

Ingingo ya 18:

Sauf dispositions conventionnelles contraires, le contrat d'engagement à l'essai peut être résilié sans préavis et sans que l'une ou l'autre partie puisse prétendre à une indemnité.

Amasezerano y’umurimo w’igeragezwa ashobora guseswa nta nteguza kandi nta n’umwe mu bayagiranye usaba indishyi, keretse iyo habaye ubwumvikane bubiteganya ukundi.

Article 19:

Ingingo ya 19:

En cas de résiliation avant terme d'un contrat soumis aux dispositions de l'article 7 de la présente loi, l'employeur est tenu d'en aviser l'Inspecteur du travail du ressort dans les quinze jours.

Iyo amasezerano y’umurimo ahuje n'ibivugwa mu ngingo ya 7 y’iri tegeko asheshwe mbere y'igihe yagombaga kurangiriraho, umukoresha agomba kubimenyesha Umugenzuzi w’Umurimo mbere y’iminsi cumi n’itanu (15).

Article 20:

Ingingo ya 20:

Le contrat de travail à durée indéterminée peut toujours cesser par la volonté de l'une des parties mais pour motif légitime. Cette résiliation est subordonnée à un préavis donné par la partie qui prend l'initiative de la rupture. A défaut de convention collective, la durée du préavis est déterminée par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses

Amasezerano y’umurimo y’igihe kitazwi ashobora guseswa igihe cyose iyo umwe mu bayagiranye abishatse ariko ku mpamvu zumvikana. Iryo seswa ribanzirizwa n’integuza itangwa n’urishaka. Iyo bidateganyijwe n’amasezerano rusange, igihe cy’integuza kigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze

Page 6: CODE DU TRAVAIL

6

attributions compte tenu notamment de la durée du contrat et des catégories professionnelles.

hakurikijwe ubwoko bw’amasezerano y’umurimo kimwe n’inzego z’imirimo.

Article 21:

Ingingo ya 21:

Lorsque le licenciement du travailleur lié par un contrat de travail à durée indéterminée est consécutif à une faute, ce licenciement doit être fondé sur un motif légitime et intervenir après que le travailleur ait eu la possibilité de s'expliquer sur les faits lui reprochés. En cas de contestation devant l’autorité administrative ou devant les instances judiciaires, la preuve de l'existence du motif légitime incombe à l'employeur.

Iyo iyirukanwa ry’umukozi ugengwa n’amasezerano y’igihe kitazwi riturutse ku ikosa, rigomba gushingira ku mpamvu igaragara kandi nyuma y'uko ahawe uburenganzira bwo kwisobanura ku byo aregwa. Iyo havutse impaka imbere y'ubutegetsi cyangwa imbere y’inkiko, umukoresha niwe ugaragaza impamvu nyayo y'iryo yirukanwa.

Article 22:

Ingingo ya 22:

En cas de résiliation par l’employeur du contrat de travail à durée indéterminée pendant le congé annuel du travailleur, l'indemnité de préavis est doublée.

Iyo amasezerano y’umurimo y’igihe kitazwi asheshwe n'umukoresha mu minsi y'ikiruhuko cy'umwaka, amafaranga y’integuza ahabwa uwo mukozi akubwa incuro ebyiri.

Article 23 :

Ingingo ya 23:

Le préavis doit être porté à la connaissance de la partie intéressée par écrit. Le préavis ne peut être subordonné à aucune condition suspensive ou résolutoire. En cas de rupture du contrat à l'initiative de l'employeur, le motif du licenciement est obligatoirement indiqué dans la lettre du préavis.

bagiranye amasezerano y'akazi. Integuza ntikurwaho no guhagarika amasezerano y’umurimo cyangwa kuyasesa. Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe biturutse ku mukoresha, impamvu itumye umukozi yirukanwa yandikwa mu ibaruwa y’integuza .

Article 24:

Ingingo ya 24:

Pendant la durée du délai de préavis l'employeur et le travailleur restent tenus au respect de toutes les obligations réciproques qui leur incombent de par le contrat de travail. Le préavis n'est pas dû en cas d'accord des parties.

Mu gihe cy’integuza, umukoresha n'umukozi bagomba kubahiriza ibyo bumvikanyeho byose mu gihe bakoranaga amasezerano y'umurimo. Iyo habaye ubwumvikane bwa bombi , integuza ntiba ngombwa.

Article 25: Ingingo ya 25:

Sous réserve des dispositions de l'article 24 de la présente loi, toute rupture du contrat à durée indéterminée, sans préavis ou sans que le délai de préavis ait été intégralement observé, emporte obligation pour la partie responsable de verser à l'autre partie une indemnité dont le montant correspond à la rémunération et aux avantages de toute nature dont aurait bénéficié le travailleur durant le délai de préavis qui n'aura pas été effectivement respecté. Cependant, la rupture du contrat peut intervenir sans préavis en cas de faute lourde de l'une des parties. Dans ce cas, la faute lourde est notifiée à l'autre partie dans les quarante-huit (48) heures de la constatation, par pli recommandé ou remis contre reçu en présence de deux témoins, ou par l’intermédiaire d’un huissier.

Hazirikanywe ibivugwa mu ngingo ya 24 y’iri tegeko, iseswa ryose ry’amasezerano y’umurimo y'igihe kitazwi, nta nteguza cyangwa se igihe cy’integuza kitarubahirijwe cyose, rituma uyasheshe yishyura undi indishyi y'amafaranga angana n'umushahara n'izindi nyungu z'ubwoko bwose umukozi yagombaga kubona mu gihe cy’integuza kitubahirijwe. Icyakora amasezerano y’umurimo ashobora guseswa nta nteguza iyo habaye ikosa rikomeye ry’umwe mu bayagiranye. Icyo gihe umwe mu basezeranye abimenyesha undi mu masaha 48 ikosa rikomeye rimaze kuboneka, akoresheje inyandiko ishinganye cyangwa ayitanze hari abagabo byibura babiri, cyangwa ayinyujije ku muhesha w’inkiko.

Article 26:

Ingingo ya 26:

Toute rupture abusive du contrat de travail peut donner lieu à des dommages intérêts. Les dommages intérêts à allouer à un travailleur victime d’un licenciement abusif ne peuvent jamais dépasser l’équivalent de six (6) mois de salaires, augmentés des indemnités et des avantages auxquels le travailleur avait droit mensuellement. Lorsque le travailleur avait une ancienneté de plus de dix ans chez le même employeur, les dommages intérêts à lui

Iseswa ryose ry’amasezerano y’umurimo ridashingiye ku mpamvu yumvikana rishobora gutuma hatangwa indishyi z'akababaro. Indishyi z’akababaro zihabwa umukozi wirukaniwe ubusa ntizishobora kurenza umushahara w’amezi 6 hongeweho indamunite n’ibindi umukozi yari afiteho uburenganzira buri kwezi. Iyo umukozi yari afite uburambe ku kazi burenze imyaka

Page 7: CODE DU TRAVAIL

7

allouer pourraient doubler.

icumi ku mukoresha we, indishyi z’akababaro zishobora kwikuba kabiri.

Article 27 :

Ingingo ya 27:

Le licenciement ou la résiliation du contrat de travail d’un travailleur ayant une ancienneté d'au moins une année dans une entreprise donne droit à une indemnité de licenciement. Tout travailleur mis à la retraite par limite d’âge a droit à une indemnité de fin de carrière. La période et les modalités d’octroi de l’indemnité de licenciement et de l’indemnité de fin de carrière sont fixés par arrêtés du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Iyirukanwa cyangwa iseswa ry’amasezerano y’umurimo ku mukozi wakoze mu kigo mu gihe cy’akazi gakomeza kingana byibura n’umwaka, bimuhesha uburenganzira ku mafaranga y’imperekeza. Umukozi uretse akazi burundu kubera izabukuru ahabwa amafaranga y’imperekeza. Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena igihe n’imitangire y’integuza n’imperekeza.

Article 28:

Ingingo ya 28:

Lorsqu'un travailleur ayant rompu abusivement son contrat de travail engage à nouveau ses services, le nouvel employeur est solidairement responsable du dommage causé à l'employeur précédent:

a) quand il est démontré qu'il est intervenu dans le débauchage;

b) quand il a embauché un travailleur qu'il savait déjà lié par un contrat de travail;

quand il a continué à occuper un travailleur après avoir appris que celui-ci était lié à un autre employeur par un contrat de travail non encore venu à expiration.

Iyo umukozi asheshe amasezerano y'umurimo ku buryo butari bwo yifatiye undi murimo, afatanya n’umukoresha we mushya kuriha umukoresha wa mbere indishyi z'akababaro, iyo bigaragaye ko : a) uwo mukoresha mushya yagize uruhare mu gutuma uwo

mukozi ata umurimo wa mbere; b) uwo mukoresha azi neza ko umukozi ahaye akazi afite

amasezerano y’undi murimo atararangiza; c) uwo mukoresha yakomeje gukoresha umukozi kandi

yaramenye ko uwo mukozi afitanye n’undi mukoresha amasezerano y’umurimo atararangira.

Article 29:

Ingingo ya 29:

Lorsque l'employeur envisage de réduire l’effectif du personnel pour des raisons économiques, il doit se réunir, et ce avant la mise en application de sa décision, avec les délégués du personnel et les informer des causes et critères, ainsi que la date de la réduction envisagée. Il prend leur avis sur les mesures qui pourraient être prises pour prévenir ou limiter cette réduction. L'ordre des licenciements est établi en tenant compte de la qualification professionnelle, de l'ancienneté dans l'établissement et des charges familiales de chacun. Dans les quinze jours qui suivent cette réunion avec les délégués du personnel, l’employeur transmet au Ministre ayant le travail dans les attributions, le compte rendu de cette réunion accompagné de la liste du personnel touché par cette réduction, de la date et des causes motivées de cette réduction.

Iyo umukoresha ateganya kugabanya abakozi bitewe n'impamvu z'ubukungu, mbere yo gushyira icyemezo cye mu bikorwa, agomba kubanza kugirana inama n’abahagarariye abakozi mu kigo kugira ngo abamenyeshe impamvu ateganya iryo gabanya, ibyo ashingiraho arikora, itariki y’igabanya, akanabasaba kumuha inama zatuma iryo gabanya ritabaho cyangwa ritagendamo abakozi benshi. Abakozi bagabanywa mu kigo cy'ubukozi batondekwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abo atunze. Inyandiko mvugo y'iyo nama hamwe n'urutonde rw'abakozi bagabanyijwe, itariki n'impamvu zisobanura icyo cyemezo byohererezwa Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze mu minsi itarenze cumi n’itanu ikurikira iyo inama.

Article 30: Ingingo ya 30:

A l'expiration du contrat de travail, pour quelque raison que ce soit, l’employeur délivre immédiatement au travailleur un certificat indiquant exclusivement l'ancienneté dans l’entreprise et les emplois qu’il y a occupés. Ce certificat est délivré au travailleur en même temps que son décompte final.

Iyo amasezerano y’umurimo arangiye ku mpamvu iyo ariyo yose, umukoresha ahita akorera umukozi icyemezo kivuga gusa uburambe bwe muri icyo kigo n’imirimo yagiye agikoramo.

Icyo cyemezo umukozi agiherwa rimwe n’umushahara we wa nyuma.

Page 8: CODE DU TRAVAIL

8

L’employeur qui refuse de délivrer ce certificat doit verser au travailleur des dommages intérêts équivalent au dernier salaire que touchait le travailleur sans que ceux-ci puissent dépasser l’équivalent de six mois de salaire.

Umukoresha wanze gutanga icyo cyemezo abitangira indishyi ingana n’umushahara umukozi yahembwaga, ariko icyo gihe ntirenze uw’amezi 6.

CHAPITRE II : DU CONTRAT D'APPRENTISSAGE

UMUTWE WA II: IBYEREKEYE AMASEZERANO YO KWITOZA UMURIMO

Section première: De la nature et de la forme du contrat d'apprentissage

Icyiciro cya mbere: Ibyerekeye ubwoko n'imiterere y’amasezerano yo kwitoza umurimo

Article 31:

Ingingo ya 31:

Le contrat d'apprentissage est celui par lequel un chef d'établissement s'engage à employer un jeune travailleur et à lui enseigner ou à lui faire enseigner, méthodiquement un métier pendant une période préalablement fixée au cours de laquelle l'apprenti s'engage à travailler au service de son employeur et à se conformer aux instructions qui lui seront données et à exécuter les ouvrages qui lui seront confiés en vue de l'apprentissage.

Amasezerano yo kwitoza umurimo ni ayo umukuru w'ikigo yemeramo gukoresha umukozi ukiri muto no kumwigisha cyangwa kumuha abamwigisha umwuga ku buryo bunoze kandi bukwiye mu gihe bumvikanyeho; uwo mwiga asezerana gukorera umukoresha no gukurikiza amabwiriza azahabwa, kimwe no gutunganya ibyo azashingwa bijyanye n’ukwitoza kwe.

Article 32:

Ingingo ya 32:

Le contrat d'apprentissage doit être constaté par écrit. Il est obligatoirement rédigé dans une langue comprise par l'apprenti. Il doit être revêtu du visa du Ministère ayant le travail dans ses attributions; le contrat est exempt de tout droit de timbre et d'enregistrement. Les prestations d’un apprenti non soumises à cette formalité sont considérées avoir été faites en exécution d'un contrat de travail.

Amasezerano yo kwitoza umurimo agomba gushyirwa mu nyandiko. Agomba kwandikwa mu rurimi umwiga yumva. Agomba gushyirwaho ikimenyetso-ruhamya cya Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo; asonerwa amafaranga y'imisoro yabigenewe n'ayo kwandikwa mu bitabo by'ubutegetsi. Imirimo y'umukozi ufite amasezerano yo kwitoza umurimo atanyuze muri iyo nzira ifatwa kimwe n'ikorewe mu masezerano y’umurimo.

Article 33:

Ingingo ya 33:

Le visa du contrat d'apprentissage peut être refusé ou retiré lorsque les conditions fixées par la loi ne sont pas réunies.

Ikimenyetso-ruhamya cy’amasezerano yo kwitoza umurimo gishobora kudatangwa, cyangwa kwamburwa uwari wagihawe iyo ibyangombwa bisabwa n'amategeko bitujujwe.

Article 34:

Ingingo ya 34:

Lorsque le métier auquel l'apprenti se destine exige des aptitudes physiques ou psychologiques particulières, celles-ci doivent être spécifiées et faire l'objet d'un examen approprié.

Iyo umwuga umwiga ashaka kwitoza ugomba ubushobozi bw'ingufu cyangwa imiterere y’umubiri cyangwa y’ubwenge yihariye, ubwo bushobozi n’iyo miterere bigomba gusobanurwa neza kandi bikanakorerwa isuzumwa ryabigenewe.

Article 35:

Ingingo ya 35:

Le contrat d'apprentissage est établi en tenant compte des usages et coutumes de la profession. Il contient en particulier:

a) les noms, prénoms, date de naissance, profession, domicile du maître et la raison sociale de l'entreprise;

b) les noms, prénoms, date de naissance et domicile

de l'apprenti; c) les noms, prénoms, profession et domicile de ses

parents, de son tuteur ou de la personne autorisée par les parents ou à leur défaut par le juge ;

Amasezerano yo kwitoza umurimo akorwa hakurikijwe uko umurimo usanzwe uteye n'uko ukorwa. Akubiyemo by'umwihariko ibi bikurikira :

a) amazina, itariki y’amavuko n’umwuga by’umukoresha, aho atuye n'izina ry'ikigo ;

b) amazina, imyaka y’amavuko by’umwiga, n'aho atuye

;

c) amazina n’ umwuga by’ababyeyi b’umwiga, iby’undi muntu umurera wabiherewe uruhushya n'ababyeyi cyangwa ubucamanza, n’aho batuye ;

d) itariki n'igihe amasezerano amara; icyo gihe

gishyirwaho hakurikijwe imiterere y'umwuga,

Page 9: CODE DU TRAVAIL

9

d) la date et la durée du contrat; celle-ci, fixée conformément aux usages de la profession, ne pourra excéder quatre ans;

e) les conditions de rémunération, de restauration et de logement de l'apprenti;

f) l'indication de la profession qui sera enseignée à

l'apprenti, éventuellement l'indication des cours professionnels que le chef d'établissement s'engage à faire suivre à l'apprenti, soit dans l'établissement soit en dehors.

ntigishobora kurenza imyaka ine ; e) uburyo bwo guhemba uwiga, kumufungurira no

kumuha icumbi ;

f) kugaragaza umwuga uzigishwa uwitoza umurimo; bishobotse hakagaragazwa inyigisho z'imyuga umukoresha yemeye guha umwiga, byaba mu kigo cyangwa hanze yacyo.

Section 2: Des conditions du contrat d’apprentissage

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye ibisabwa kugira ngo habeho amasezerano yo kwitoza umurimo

Article 36:

Ingingo ya 36:

Nul ne peut recevoir des apprentis s'il n'est âgé de vingt et un ans au moins.

Nta mukoresha udafite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y'amavuko ushobora kwakira uwitoza umurimo.

Article 37: Ingingo ya 37:

Aucun maître, s'il ne vit en famille ou en communauté, ne peut loger en son domicile personnel ou dans son atelier, le jeune apprenti.

Utoza umurimo ntashobora gucumbikira umwana witoza mu icumbi rye bwite cyangwa aho akorera, keretse iyo abana n'umuryango we cyangwa aba mu kigo rusange.

Article 38:

Ingingo ya 38:

Sauf autorisation du Ministère ayant le travail dans ses attributions, ne peut recevoir des apprentis, l’individu qui a été condamné, soit pour crime ou délit contre les mœurs, soit à une peine d'au moins six (6) mois d’emprisonnement ferme.

Umuntu wigeze gukatirwa kubera icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye kinyuranyije n’umuco cyangwa waba yarakatiwe igifungo kidasubitswe cy’amezi atandatu nibura, ntashobora kwakira uwitoza umurimo, keretse abifitiye uruhushya rwa Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo.

Section 3: Des obligations du maître et de l’apprenti Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye ibyo utoza n'utozwa umurimo bategetswe.

Article 39:

Ingingo ya 39:

Pour recevoir et former un apprenti, l'employeur doit lui-même être qualifié pour donner une formation appropriée, ou être à mesure de faire donner cette formation par une autre personne à son service ayant les qualifications requises. Par ailleurs, l'établissement doit répondre aux conditions nécessaires pour assurer, par un enseignement progressif et complet, une préparation adéquate de l'apprenti au métier auquel il se destine. Ces conditions sont déterminées par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Kugira ngo umukoresha yakire kandi yigishe abitoza umurimo, agomba kuba ubwe abifitemo ubuhanga kugira ngo ashobore gutanga inyigisho nyazo, cyangwa akaba yashobora kuzishinga undi muntu akoresha uzifitemo ubuhanga. Ikigo cyitorezwamo umurimo kigomba kugira ibyangombwa bihagije, utozwa agahabwa inyigisho ku buryo bumwongerera ubumenyi kandi bwuzuye, hagamijwe kumuhugurira umwuga azakora. Ibyo byangombwa bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 40:

Ingingo ya 40:

Le maître d'apprentissage n'emploiera l'apprenti que dans la mesure de ses forces et aux travaux et services qui se rattachent à l'exercice de sa profession. Il préviendra sans retard les parents de l'apprenti ou leurs représentants, en cas de maladie, d'absence ou de tout fait de nature à motiver leur intervention.

Utoza umurimo akoresha uwitoza akurikije imbaraga ze n’ imirimo ihuye n'umwuga yimirije imbere. Mu gihe uwitoza umurimo arwaye, abuze ku murimo cyangwa hagize ikindi kiba gisaba ko hakwitabazwa ababyeyi be cyangwa ababahagarariye, utoza umurimo agomba kwihutira kubibamenyesha.

Article 41:

Ingingo ya 41:

Le maître d'apprentissage doit traiter l'apprenti en bon père Utoza umurimo agomba gufata kibyeyi uwitoza, kandi byaba

Page 10: CODE DU TRAVAIL

10

de famille et lui assurer, s'il y a lieu, la restauration et le logement. Si l'apprenti ne sait ni lire, ni écrire ni compter, le maître est tenu de lui accorder le temps nécessaire pour son instruction. Ce temps sera dévolu à l'apprenti selon un accord réalisé entre lui et son maître.

bishoboka akamufasha kubaho amugenera ifunguro n'icumbi. Iyo uwitoza atazi gusoma, kwandika no kubara, umutoza asabwa kumuha igihe gihagije kugira ngo abyige. Icyo gihe gihabwa uwitoza hakurikijwe ubwumvikane bw'abagiranye amasezerano.

Article 42:

Ingingo ya 42:

Le maître doit enseigner à l'apprenti, progressivement et complètement, le métier ou la profession spéciale qui fait l'objet du contrat. Il lui délivre, à la fin de son apprentissage, un certificat constatant l'exécution des obligations prévues au contrat d’apprentissage.

Utoza agomba kwigisha uwitoza umurimo, ku buryo bwunguruza kandi bunoze, umwuga cyangwa undi murimo wihariye nk’uko bikubiye mu masezerano yo kwitoza umurimo. Iyo itoza rirangiye, umutoza aha uwitoje icyerekana ko yatunganije ibyari bikubiye mu masezerano yabo.

Article 43:

Ingingo ya 43:

L'apprenti doit à son maître, dans le cadre de l'apprentissage, obéissance et respect. Il doit l'aider dans son travail dans les limites de ses aptitudes et de ses forces. La durée de l'apprentissage est prolongée du nombre de jours de congé pour cause de maladie ou d'absence autorisée excédant quinze jours par an.

Uwitoza umurimo agomba kumvira no kubaha umutoza we igihe bagifitanye amasezerano yo kwitoza. Agomba kumufasha mu kazi ke akurikije ubushobozi bwe n'imbaraga ze. Igihe cyo kwitoza cyongerwaho iminsi ingana n’iy’ikiruhuko cyatewe n'indwara cyangwa gusiba ku kazi uwitoza abifitiye uruhushya, iyo kirengeje iminsi cumi n’itanu ku mwaka.

Article 44:

Ingingo ya 44:

A la fin des six (6) premiers mois de la période d’apprentissage, l'apprenti commence à percevoir une rémunération mensuelle équivalent à la moitié du salaire minimum interprofessionnel garanti (SMIG) ; au bout des douze (12) mois d’apprentissage suivants, il perçoit la totalité du SMIG.

Mu gihe cy’itozwa, uwitoza, nyuma y’amezi atandatu (6) atangira guhabwa igihembo kingana na kimwe cya kabiri cy’umushahara fatizo mpuzandengo; nyuma y’amezi cumi n’abiri (12) akurikira, ahabwa igihembo kingana n’umushahara fatizo mpuzandengo (SMIG).

Section 4: De la résiliation et de la fin du contrat d'apprentissage.

Icyiciro cya 4 : Ibyerekeye iseswa n'irangira by’amasezerano yo kwitoza umurimo

Article 45:

Ingingo ya 45:

Sauf pour motif légitime ou par accord des parties, le contrat d'apprentissage prend fin à l'expiration de la durée prévue au contrat. Toutefois, les six premiers mois de l'apprentissage sont considérés comme période d'essai pendant laquelle le contrat peut être résilié par la volonté de l’une des parties.

Amasezerano yo kwitoza umurimo arangira iyo igihe cyateganijwe akorwa, gishize, keretse habonetse impamvu yumvikana cyangwa ku bwumvikane bw’abayagiranye. Ariko mu mezi atandatu (6) ya mbere yo kwitoza, afatwa nk’igihe cy’igeragezwa, amasezerano ashobora guseswa ku bushake bw’umwe mu bayagiranye.

Article 46: Ingingo ya 46:

La résiliation ou la fin du contrat d'apprentissage intervient de plein droit dans les cas suivants:

a) en cas de décès du maître ou de l'apprenti; b) en cas de condamnation du maître à l'une des

peines énoncées à l'article 38 de la présente loi ; c) en cas de rappel du maître ou de l’apprenti au

service civique national ou en cas de force majeure ;

d) lorsqu’il se révèle que l’apprenti n’a pas atteint l’âge requis par la présente loi ;

Iseswa cyangwa irangira ry’amasezerano yo kwitoza umurimo ribaho nta nkomyi iyo :

a) umwe mu bayagiranye apfuye; b) utoza umurimo ahanishijwe kimwe mu bihano

bivugwa mu ngingo ya 38 y'iri tegeko; c) utoza cyangwa utozwa umurimo bahamagariwe

imirimo y’igihugu cyangwa habayeho impamvu zidasanzwe zidaturutse kuri umwe muri bo;

d) d)bigaragaye ko uwitoza umurimo atagejeje ku myaka yemewe n’iri tegeko.

Page 11: CODE DU TRAVAIL

11

Article 47:

Ingingo ya 47:

Le contrat d’apprentissage peut être résilié par l'une des parties en cas:

a) de violation par l’autre partie des clauses du contrat d’apprentissage ou des dispositions de la présente loi relatives aux conditions de travail de l’ apprenti;

b) d'inconduite de l'autre partie; c) de faute lourde dans le chef de l’autre partie; d) de cession du fonds ou de cessation des activités

du maître; e) de violation par l'apprenti du secret

professionnel ; f) de maladie entraînant l'impossibilité de

poursuivre l'apprentissage pour une durée supérieure à six mois.

Amasezerano yo kwitoza umurimo ashobora guseswa bisabwe n'umwe mu bayagiranye iyo:

a) uwundi atubahirije ibiyakubiyemo cyangwa ibikubiye mu ngingo z’iri tegeko zirebana n’imikorere y’umurimo wo kwitoza ;

b) uwundi afite imyifatire mibi; c) uwundi akoze ikosa rikomeye; d) habaye itangwa ry’ikigo cyitorezwagamo cyangwa

ihagarikwa burundu ry’akazi k'umutoza; e) uwitoza umurimo yamennye amabanga y'akazi; f) kubera impamvu z’uburwayi, umurimo wo kwitoza

udashobora gukomeza mu gihe kirenze amezi atandatu.

Article 48:

Ingingo ya 48:

La rupture du contrat d'apprentissage pour des motifs autres que ceux prévus aux articles 45,46 et 47 de la présente loi, ouvre droit à des dommages intérêts dont le montant ne peut excéder l’équivalent de six mois du salaire minimal interprofessionnel garanti.

Iseswa ry’amasezerano yo kwitoza umurimo ridashingiye ku mpamvu zivugwa mu ngingo ya 45, 46 na 47 z’iri tegeko rituma hakwa indishyi zitarenza umushahara fatizo mpuzandengo w’amezi atandatu.

Article 49:

Ingingo ya 49:

Celui qui embauche, comme ouvrier ou employé, une personne encore liée par un contrat d'apprentissage, est passible d'un dédommagement au profit de l’établissement abandonné. Est nul de plein droit, tout nouveau contrat d'apprentissage conclu sans que les obligations du précédent contrat aient été remplies complètement, ou sans qu'il ait été résilié en bonne et due forme.

Iyo ugengwa n’amasezerano yo kwitoza umurimo ahawe akandi kazi, nyir'ukugatanga aha indishyi nyir'ikigo yitorezagamo. Amasezerano mashya yo kwitoza umurimo akozwe hatararangizwa ibikubiye mu masezerano ya mbere cyangwa aya ataraseswa ku buryo bw’amategeko, nta gaciro agira.

Section 5: Des mesures de contrôle du contrat d'apprentissage

Icyiciro cya 5 : Ibyerekeye uburyo bw'igenzura ry’amasezerano yo kwitoza umurimo

Article 50:

Ingingo ya 50:

Il est ouvert par le maître pour chaque apprenti un carnet d'apprentissage mentionnant ses progrès dans sa formation. Ce carnet doit être tenu à jour et présenté à l'Inspecteur du Travail sur sa demande. Mention y est également faite de la date de signature du contrat et de la date de fin de l'apprentissage. A l'expiration du contrat, l'original du carnet est obligatoirement remis à l'apprenti.

Uwitoza umurimo wese agenerwa agatabo k’ukwitoza gashyirwaho n'umukoresha, kerekana uko uwitoza atera imbere mu nyigisho ahabwa. Ako gatabo kagomba guhora gateguye, kakerekwa Umugenzuzi w'Umurimo iyo abisabye. Kandikwamo kandi igihe amasezerano yo kwitoza umurimo yashyiriweho umukono n'itariki azarangiriraho. Iyo ayo masezerano arangiye, umwimerere w’ako gatabo ugomba guhabwa uwitozaga.

Article 51:

Ingingo ya 51:

L'Inspecteur du Travail est chargé du contrôle de l'exécution du contrat d'apprentissage. Il peut se faire assister d'un technicien pour le contrôle de la formation donnée à l'apprenti. La cessation du contrat d'apprentissage doit être portée à sa connaissance.

Umugenzuzi w'Umurimo ashinzwe kugenzura ikurikizwa ry’amasezerano yo kwitoza. Ashobora kwiyambaza umuntu uzobereye mu kugenzura inyigisho zihabwa uwitoza umurimo. Agomba kandi kumenyeshwa ihagarikwa ry’ayo masezerano.

Article 52:

Ingingo ya 52:

Page 12: CODE DU TRAVAIL

12

L'apprenti dont le temps d'apprentissage est terminé, passe un examen devant un jury dont les membres sont désignés par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions. Un certificat d'aptitudes professionnelles sera délivré à l'apprenti qui a passé l'examen avec succès. Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions fixe, de manière uniforme et pour un même métier, les qualifications exigées aux examens professionnels. Les certificats délivrés à la suite de ces examens sont homologués par le Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Iyo uwitoza umurimo arangije igihe cyo kwitoza, akoreshwa ikizamini n'abashyizweho n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Iyo atsinze icyo kizamini ahabwa inyemezabumenyi. Ubumenyi busabwa mu bizamini by'imyuga buteganywa ku buryo bumwe, ku myuga imwe n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu inshingano ze. Inyemezabumenyi zitangwa ibizamini birangiye zemezwa na we.

TITRE III: DES CONDITIONS DE TRAVAIL INTERURO YA III : IBYEREKEYE UBURYO IMIRIMO IKORWAMO

CHAPITRE PREMIER: DES OBLIGATIONS DE L’EMPLOYEUR ET DU TRAVAILLEUR

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE IBYO ABAKOZI N'ABAKORESHA BAGOMBA GUKURIKIZA

Article 53:

Ingingo ya 53:

L'employeur a notamment l'obligation:

a) de donner au travailleur l'emploi convenu et ce, dans les conditions, au temps et au lieu convenus;

b) de garantir la bonne exécution du contrat de travail conclu en son nom ;

c) de diriger le travailleur et veiller à ce que le travail s'accomplisse dans les meilleures conditions de sécurité, de santé et de dignité du travailleur;

d) de payer au travailleur la rémunération convenue avec régularité et ponctualité;

e) d'éviter tout ce qui peut nuire à la vie de l'entreprise, de ses travailleurs et à l’environnement.

Bimwe mu byo umukoresha ategetswe kubahiriza ni ibi:

a) guha umukozi akazi basezeranye kandi akakamuha mu buryo, mu gihe n'ahantu bumvikanyeho;

b) kwishingira ikurikizwa ry’amasezerano y'umurimo yakozwe mu izina rye;

c) kuyobora umukozi kandi akareba ko akazi gakorwa mu buryo butunganye, byaba mu byo kwirinda impanuka no mu by'ubuzima, akabikora mu buryo budatesheje umukozi icyubahiro;

d) guhemba umukozi umushahara basezeranye mu gihe cyateganyijwe kandi adakererewe;

e) kwirinda icyamerera nabi ubuzima bw’ikigo, ubw’abakozi bacyo n’ibidukikije.

Article 54:

Ingingo ya 54:

Le travailleur a notamment l'obligation: a) d'exécuter personnellement son travail ou service

au temps, au lieu et dans les conditions convenues;

b) d'agir conformément aux ordres qui lui sont donnés par l'employeur ou ses préposés en vue de l'exécution de son travail;

c) de s'abstenir de tout ce qui pourrait nuire soit à sa propre sécurité soit à celle de ses compagnons ou tiers; ou de porter atteinte à sa dignité et à celle des autres travailleurs;

d) de respecter les règlements édictés pour l'atelier, l'établissement ou le lieu dans lequel il doit fournir son travail;

e) de garder et de restituer en bon état les outils et matières premières qui lui ont été confiés, chaque fois qu’il termine son travail;

Bimwe mu byo umukozi ategetswe kubahiriza ni ibi: a) gukora ubwe umurimo yasezeranye, akawukorera

igihe, ahantu no mu buryo bwumvikanyweho;

b) gukora akurikije amategeko ahabwa n'umukoresha cyangwa umuhagarariye, hagamijwe kurangiza umurimo ashinzwe;

c) kwirinda ibishobora guhungabanya umutekano we, uw'abo bakorana n’uw’abandi bahagenda, cyangwa kwitesha icyubahiro no kugitesha abandi bakozi;

d) gukurikiza amategeko y'ishami ry'ikigo, ay'ikigo cy'ubukozi cyangwa ay'ahandi hantu agomba gukorera;

e) gufata neza ibikoresho yahawe no kubisubiza igihe cyose umurimo urangiye.

CHAPITRE II: DE LA DUREE DU TRAVAIL

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE IGIHE UMURIMO UMARA

Article 55:

Ingingo ya 55:

Dans tous les établissements, la durée légale du travail ne Mu bigo byose by'ubukozi, amasaha y'akazi ntashobora

Page 13: CODE DU TRAVAIL

13

peut excéder quarante heures par semaine. Toutes les heures effectuées au-delà de cette durée sont considérées comme heures supplémentaires et majorées des taux fixés par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

kurenga mirongo ine (40) mu cyumweru. Amasaha yose akozwe igihe cyateganyijwe kirangiye yitwa amasaha y'ikirenga ; igihembo cyayo gikubiyemo icy'ikirenga gishyirwaho n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 56:

Ingingo ya 56:

Des arrêtés du Ministre ayant le travailleur dans ses attributions déterminent, par branche d'activité et par catégorie professionnelle s'il y a lieu:

a) le nombre total des heures supplémentaires qui peuvent être effectuées dans le cadre de la semaine, et les équivalences autorisées;

b) les dérogations qui peuvent être autorisées:

(i) à titre permanent: pour les travaux essentiellement intermittents, dans certains cas exceptionnels qui s'imposent dans l'intérêt public; pour des travaux qui, pour des raisons techniques, doivent être nécessairement exécutés en dehors des limites assignées au travail général de l'entreprise;

(ii) à titre temporaire: en cas

d'accident survenu ou imminent, de travaux d'urgence à effectuer aux machines et à l'outillage; en cas de force majeure, pour faire face à des surcroîts de travail suite aux heures perdues par suite d'interruption de force motrice, à des intempéries, à des pénuries de matériaux et de moyens de transport ou à des sinistres; en cas d'événements présentant un danger national;

(iii) à titre périodique: pour

l'établissement d'inventaires et de bilans annuels, ou pour des activités de caractère saisonnier spécifiées.

Amateka ya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ashyiraho kuri buri shami ry'imirimo na buri rwego rw'imyuga, iyo bishoboka:

a) umubare wose w’amasaha ashobora gukorwa nyuma y’asanzwe mu cyumweru n’uway’umurimo ukozwe mu gihe kidasanzwe ariko ufatwa nk’ukozwe mu gihe cyemewe ;

b) ibinyuranyije n'igihe gitegetswe bishobora gutangirwa uruhushya:

mu buryo buhoraho: ku byerekeye imirimo ya rimwe na rimwe ikorwa mu buryo budasanzwe kubera inyungu z'igihugu; ku byerekeye imirimo igomba gukorwa mu gihe kirenze igiteganyijwe kubera ubuhanga bwayo bigatuma irenza igihe gitegetswe ku mirimo isanzwe; mu gihe gito: iyo habaye impanuka cyangwa se igiye kuba, iyo hari imirimo yihutirwa ikorwa ku mamashini cyangwa n'ibindi bikoresho; iyo hari impamvu ikomeye cyane ituma hakorwa imirimo y’inyongera kandi isanzwe, iyo hagamijwe kwiriha igihe abakozi bataye, ibikoresho byapfuye cyangwa kubera igihe kibi, ibikoresho n'ibibiheka byabuze cyangwa se iyo hari ibyago, igihugu cyagize amakuba; mu nsubiragihe: kugira ngo hakorwe ibaruramutungo kandi hamurikwe ibyakozwe mu mwaka cyangwa iyo hari imirimo izwi ikorwa hakurikijwe ihinduka ry'ibihe.

Article 57:

Ingingo ya 57:

L'horaire de travail et de repos journalier est fixé dans chaque entreprise. Les heures supplémentaires effectuées en vertu de l'article 55 de la présente loi doivent être inscrites sur un registre dont le modèle est déterminé par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Buri kigo cy'ubukozi gishyiraho ingengabihe y'amasaha y'akazi n'ay'ikiruhuko ku munsi. Amasaha y'ikirenga akozwe hakurikijwe ingingo ya 55 y’iri tegeko agomba kwandikwa mu gitabo gifite imiterere igenwa n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 58: Ingingo ya 58:

Page 14: CODE DU TRAVAIL

14

Le repos hebdomadaire est obligatoire pour tout travailleur décrit à l'article 2 de la présente loi. Il est au minimum de vingt quatre heures par semaine. Il a lieu en principe le dimanche. Il doit être, autant que possible, accordé en même temps à tout le personnel de chaque établissement.

Ikiruhuko mu cyumweru ni ngombwa ku mukozi wese uvugwa mu ngingo ya 2 y'iri tegeko. Ntigishobora kuba hasi y'amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumweru. Ubusanzwe giteganijwe ku cyumweru. Iyo bishobotse kigomba gutangirwa rimwe ku bakozi bose bakora muri buri kigo cy'ubukozi.

Article 59:

Ingingo ya 59:

Tout employeur est tenu de faire connaître, au moyen d'affiches posées d'une manière apparente dans l'établissement, aux endroits réservés à cet effet, les jours et heures de repos collectif ; lorsque le repos hebdomadaire n'est pas donné collectivement à l'ensemble du personnel, il est tenu d’afficher les noms des travailleurs soumis à un régime particulier de repos, et d’indiquer la nature de ce régime.

Umukoresha wese agomba kumenyesha iminsi n'amasaha y'ikiruhuko cy’abakozi bose, akabimanika aho bigenewe mu kigo; iyo ikiruhuko kidahuriweho n'abakozi bose, amanika amazina y'abazakibona undi munsi kandi akanamenyesha imiterere yacyo.

CHAPITRE III: DU TRAVAIL DE NUIT

UMUTWE WA III: IBYEREKEYE UMURIMO W'IJORO

Article 60:

Ingingo ya 60 :

Les heures pendant lesquelles le travail est considéré comme travail de nuit sont comprises entre dix neuf heures du soir et cinq heures du matin.

Umurimo witwa uw’ijoro iyo ukorwa hagati ya saa moya ya nimugoroba na saa kumi n'imwe ya mugitondo.

Article 61:

Ingingo ya 61:

Il est interdit d'employer pendant la nuit un enfant de moins de seize ans.

Birabujijwe gukoresha umurimo w’ijoro umwana utarageza ku myaka cumi n’itandatu y’amavuko.

Article 62:

Ingingo ya 62:

Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions détermine les conditions et les catégories d'emplois dans lesquelles les femmes enceintes ou allaitantes ne peuvent pas être employées pendant la nuit.

Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze risobanura inzego z'imirimo n’uburyo umugore utwite cyangwa wonsa adashobora gukoramo umurimo w’ijoro.

CHAPITRE IV: DU TRAVAIL DE L’ENFANT

UMUTWE IV: IBYEREKEYE UMURIMO W'ABANA

Article 63:

Ingingo ya 63:

Le repos de l’enfant de moins de seize ans entre deux périodes de travail doit avoir une durée minimum de douze heures consécutives.

Hagati y’ibihe bibiri by’umurimo ukorwa n’umwana utagejeje ku myaka cumi n’itandatu y’amavuko, hagomba kubamo ikiruhuko cy’amasaha 12 akurikiranye.

Article 64:

Ingingo ya 64:

Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions fixe la nature des travaux et les catégories d'entreprises interdites à l’enfant.

Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, rishyiraho imiterere y'imirimo n'inzego z'ibigo bibujijwe gukoramo.

Article 65:

Ingingoya 65:

L’enfant ne peut être employé dans aucune entreprise, même comme apprenti, avant l'âge de seize ans, sauf dérogation édictée par le Ministre ayant le travail dans ses attributions compte tenu des circonstances particulières. Cette dérogation ne pourra être accordée que pour l'emploi d'enfants âgés de quatorze à seize ans à des travaux légers, pour autant que ceux-ci ne soient pas susceptibles de porter préjudice à leur santé, à leurs études, à leur participation à des programmes d'orientation ou de formation complémentaire.

Umwana utarageza ku myaka cumi n’itandatu y’amavuko ntashobora gukoreshwa mu kigo na kimwe, kabone n’iyo yaba yitoza; keretse abyemerewe na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze biturutse ku mpamvu zihariye. Urwo ruhushya rutangwa ku mwana ufite hagati y'imyaka cumi n’ine na cumi n’itandatu y’amavuko iyo umurimo agomba gukora woroshye, udashobora kwangiza ubuzima bwe, udashobora kubangamira imyigire ye cyangwa se gukurikirana porogaramu zigamije kumuyobora no kumwigisha imyuga.

Page 15: CODE DU TRAVAIL

15

L’enfant âgé de moins de seize ans ne peut pas être employé aux travaux nocturnes, pénibles, insalubres ou dangereux tant pour sa santé que pour sa formation. La liste de ces travaux sera établie par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Umwana utagejeje ku myaka cumi n’itandatu y'amavuko ntashobora gukoreshwa umurimo wa nijoro, uruhije, uhumanya cyangwa ubangamiye ubuzima n'uburere bwe. Urutonde rw'iyo mirimo rushyirwaho n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshinganoze.

Article 66:

Ingingo ya 66:

L'inspecteur du travail peut requérir l'examen des enfants par un médecin agréé, en vue de vérifier si le travail dont ils sont chargés n'excède pas leurs forces et ne nuit pas à leur santé. A la demande des intéressés, cette réquisition est de droit. Un enfant ne peut être maintenu dans un emploi reconnu au-dessus de ses forces ou nuisible pour sa santé ; il doit être affecté à un emploi convenable. En cas d'impossibilité, le contrat de travail doit être résilié et une indemnité de préavis lui est accordée. Un enfant âgé de moins de seize ans ne peut être admis à un emploi dans les activités qui sont déterminées par un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions que s'il est reconnu apte par un médecin agréé.

Umugenzuzi w'umurimo ashobora gusaba ko umwana asuzumwa na muganga wemewe; ibyo akabikora agamije kureba neza ko umurimo uwo mwana akora utarenze imbaraga ze cyangwa se utabangamiye ubuzima bwe. Iryo suzumwa ni uburenganzira bw’urigeneye. Umwana ntashobora kugumishwa ku murimo urenze imbaraga ze cyangwa ubangamiye ubuzima bwe; agomba guhabwa umurimo umukwiriye. Ibyo bidashobotse, amasezerano y'umurimo agomba guseswa, ariko agahabwa amafaranga y’integuza. Umwana utarageza ku myaka cumi n’itandatu y’amavuko yemererwa gukora akazi mu mirimo igenwe n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ari uko muganga wemewe na Leta yemeje ko awushoboye.

CHAPITRE V : DU TRAVAIL DES FEMMES ENCEINTES OU ALLAITANTES

UMUTWE V : UMURIMO Y’ABAGORE BATWITE N’ABONSA

Article 67:

Ingingo ya 67:

Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions fixe les conditions de travail des femmes enceintes ou allaitantes et précise notamment la nature des travaux qui leur sont interdits. La femme enceinte ou allaitante ne peut pas être maintenue dans les travaux excédant sa force ou présentant un caractère dangereux ou incommode pour son état et sa santé.

Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rishyiraho imikorere y'akazi ku mugore utwite n'uwonsa kandi rikanahamya ubwoko bw'imirimo abujijwe gukora. Umugore utwite n'uwonsa ntibashobora kugumishwa ku mirimo irengeje imbaraga zabo cyangwa ishobora kubatera impanuka cyangwa kubangamira ubuzima bwabo.

Article 68:

Ingingo ya 68:

A l'occasion de son accouchement, toute femme salariée, a le droit de suspendre son travail pendant douze (12) semaines consécutives, dont au moins deux (2) semaines avant la date présumée de l'accouchement et six (6) semaines après l'accouchement. L'employeur ne peut notifier à la femme salariée un préavis de licenciement tombant dans le congé de maternité. La femme salariée a droit, pendant la période de suspension du contrat visée à l’alinéa précédent, à charge de l'employeur, et ce en attendant la mise en place d'un régime de prise en charge complète par la sécurité sociale, à deux tiers (2/3) du salaire qu'elle percevait avant la suspension du travail. Elle conserve le droit aux prestations en nature et à tous les avantages liés à son contrat de travail.

Biturutse ku mpamvu zo kubyara, umugore wese uhembwa umushahara afite uburenganzira bwo guhagarika umurimo igihe kingana n’ibyumweru cumi na bibiri (12) bikurikiranye, birimo nibura bibiri mbere y'uko abyara na bitandatu amaze kubyara. Umukoresha ntashobora guha umukozi w'umugore igihe cy’integuza yo kumwirukana gikubiye mu kiruhuko cye cyo kubyara. Mu gihe hatarajyaho amashami ya ngombwa agize ubwiteganyirize bwuzuye bw’abakozi, umugore uhembwa umushahara uhagaritse umurimo biturutse ku mpamvu zo kubyara, afite uburenganzira bwo guhabwa n’umukoresha we 2/3 by’umushahara asanzwe ahembwa. Agumana kandi uburenganzira bwo guhabwa imfashanyo y’ibintu no kubona izindi nyungu zikomoka ku masezerano yagiranye n’umukoresha we.

Article 69:

Ingingo ya 69:

Page 16: CODE DU TRAVAIL

16

Pendant une période de quinze mois à partir de la naissance de l'enfant, la femme salariée a droit, à deux repos par jour, d'une demi-heure chacun, pour lui permettre l'allaitement.

Mu gihe cy'amezi cumi n’atanu uhereye ku ivuka ry'umwana, umugore uhembwa umushahara afite uburenganzira bwo gufata ibiruhuko bibiri by'igice cy'isaha ku munsi, kugirango abone uko ajya konsa.

Ingingo ya 70:

Article 70:

Lorsqu’une femme absente de son travail en vertu des dispositions de l'article 68 de la présente loi, ne reprend pas le travail à l’issue de la période normale de suspension suite à une maladie attestée par certificat médical comme résultant de sa grossesse ou de ses couches, et qui la met dans l'impossibilité de reprendre son travail, son employeur ne peut rompre le contrat avant l'expiration d'un délai de six mois.

Iyo umugore ataza ku kazi hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 68 y'iri tegeko, akamara igihe kirekire atakazaho ariko afite urwandiko rwa muganga rwemeza ko arwaye kandi iyo ndwara yakomotse ku gutwita cyangwa ku kubyara, ndetse ikaba imubuza gusubira ku murimo we, umukoresha ntashobora kumusezerera atamaze amezi atandatu muri ubwo burwayi bwe.

CHAPITRE VI: DES CONGES ET DES JOURS FERIES.

UMUTWE WA VI: IBYEREKEYE KONJI N’IMINSI MIKURU

Section première: Du congé payé et des jours fériés Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye konji ihemberwa n'iminsi mikuru

Article 71:

Ingingo ya 71:

Sauf dispositions plus favorables des conventions collectives ou du contrat individuel, tout travailleur a droit au congé payé à charge de l'employeur, à raison d'un jour et demi de congé par mois de service effectif continu. Les jours fériés officiels ne sont pas comptés dans le congé annuel payé. Lorsque le nombre de jours de congé n'est pas un nombre entier, la durée du congé est arrondie au nombre entier immédiatement supérieur. Dans les emplois où le travail ne se poursuit pas d'une façon régulière toute l'année, la condition de continuité du service est considérée comme remplie si le travailleur a effectué en moyenne vingt et un jours de travail par mois. La durée ainsi fixée est augmentée en considération de l'ancienneté du travailleur dans l'entreprise à raison d'un jour ouvrable par trois ans de service. Les travailleurs âgés de moins de seize ans ont droit à deux jours ouvrables de congé par mois de travail continu. Les périodes d’absences énumérées aux points a), b) et c) de l'article 17 de la présente loi ne sont pas déduites pour le calcul de la durée du congé acquis.

Uretse ibiteganywa n'amasezerano rusange y'abakozi n'abakoresha cyangwa se n’amasezerano y'umuntu ku giti cye, umukozi ahabwa n'umukoresha konji y'umunsi umwe n'igice byo ku mubyizi buri kwezi kw'akazi. Iminsi y'ikiruhuko yashyizweho n’amategeko ntibarirwa muri konji y'umwaka ihemberwa. Iyo umubare w'iminsi ya konji urimo ibice, igihe konji imara gishyirwa ku mubare wuzuye uwukurikira. Mu mirimo ikorwa batayikurikiranyijeho mu mwaka wose, akazi kemerwa ko kakozwe kadahagarikwa iyo umukozi yakoze nibura iminsi makumyabiri n’umwe buri kwezi. Konji yagenwe ityo, yongerwaho umunsi umwe mu myaka itatu hakurikijwe igihe umukozi amaze ku kazi. Umukozi utarageza ku myaka cumi n’itandatu y'amavuko agomba guhabwa iminsi ibiri ya konji buri kwezi kw'akazi. Ibihe umukozi yasibyemo bivugwa mu bika a), b) na c) by'ingingo ya 17 y'iri tegeko ntibikurwamo iyo habarwa iminsi ya konji agejejemo.

Article 72:

Ingingo ya 72:

Le droit de jouissance au congé est acquis après une durée de service effectif égale à un an. En cas de rupture ou d'expiration du contrat avant que le travailleur ait joui de son congé, une indemnité compensatrice calculée sur la base des droits acquis d'après l'article 71 de la présente loi est accordée en lieu et place du congé.

Umukozi urangije umwaka akora, afite uburenganzira bwo gufata konji ya buri mwaka. Iyo habaye iseswa cyangwa irangizwa ry’amasezerano y’umurimo mbere y'uko umukozi ajya muri konji afitiye uburenganzira, ahabwa amafaranga mu kigwi cya konji yagombaga kuzabona, akabarwa hakurikijwe ibyo umukozi yarasanzwe afitiye uburenganzira nk’uko bivugwa mu ngingo ya 71 y’iri tegeko.

Article 73:

Ingingo ya 73:

Le fractionnement du congé annuel payé n'est autorisé Gucamo uduce konji y'umwaka ihemberwa byemerwa iyo

Page 17: CODE DU TRAVAIL

17

qu'en cas d'accord des parties. umukoresha abyumvikanyeho n’umukozi. Article 74:

Ingingo ya 74:

L'employeur ne peut pas empêcher le travailleur de prendre son congé dans le lieu de son choix

Umukoresha ntashobora kubuza umukozi gufatira konji ahantu yihitiyemo.

Article 75:

Ingingo ya 75:

L'époque du congé ne peut être retardée ou anticipée, par l'employeur, d'une période de plus de trois mois. La jouissance effective du congé peut être reportée par accord des parties.

Igihe cya konji ntigishobora gukererezwa cyangwa ngo gitangwe mbere n'umukoresha mu gihe kirenze amezi atatu (3). Iyo umukozi n'umukoresha babyumvikanyeho, igihe cya konji gishobora kwigizwayo.

Article 76:

Ingingo ya 76:

L'employeur doit verser au travailleur, pendant toute la durée du congé, une allocation qui est au moins égale à la moyenne des salaires, primes, allocations, avantages, indemnités de toute nature à l'exclusion des indemnités ayant le caractère de remboursement de frais, dont le travailleur a bénéficié au cours des douze mois ayant précédé la date de départ en congé, et qui ne saurait en aucun cas être inférieure à ce que le travailleur aurait reçu s'il avait effectivement travaillé. Cette allocation doit être payée au travailleur avant son départ en congé.

Iyo umukozi ari muri konji, umukoresha agomba kumuha amafaranga angana n'umushahara we wa buri kwezi yari asanganywe, ubarwa mu mezi cumi n’abiri ashize, amafaranga y'ishimwe n'andi yose yaba yarafitiye uburenganzira na yo abarirwamo uretse atangwa ku bwishyu; uwo mushahara wa konji ntushobora kujya munsi y'uwo afata akora. Ayo mafaranga ayafata mbere y'uko ajya muri konji.

Article 77:

Ingingo ya 77:

Les jours fériés sont déterminés par arrêté présidentiel. Pour tous les jours fériés officiels, le travailleur bénéficie de son salaire intégral.

Iminsi y’ikiruhuko iteganywa n’amategeko ishyirwaho n'iteka rya Perezida wa Repubulika. Kuri iyo minsi yose y’ikiruhuko yashyizweho n’amategeko, umukozi ahabwa umushahara we wose

Article 78:

Ingingo ya 78:

Les absences ayant pour cause l'accomplissement d'un devoir imposé par la loi ou autorisées par le Ministre ayant le travail dans ses attributions sont payées.

Ugusiba ku kazi bitewe no kurangiza ibikorwa byagenwe n'itegeko cyangwa byatangiwe uburenganzira na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, kurahemberwa.

Section 2: Des congés de circonstance Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye amakonji y'ingoboka

Article 79:

Ingingo ya 79:

Les événements qui ouvrent droit aux congés de circonstance sont déterminés par un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions. L'octroi des congés de circonstance doit coïncider avec l'événement qui en est la cause. Les congés de circonstance ne peuvent être fractionnés et ne sont déductibles du congé annuel payé. Les congés spéciaux accordés sont déduits du congé annuel s’ils n’ont pas fait objet d'une compensation ou d’une récupération des journées ainsi accordées.

Amakonji y'ingoboka ashyirwaho n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Konji y'ingoboka igomba gutangwa muri icyo gihe habaye impamvu ibiteye. Konji y'ingoboka ntishobora gucibwamo ibice cyangwa gukurwa mu makonji ahemberwa y'umwaka. Konji itangwa ku buryo bwihariye zikurwa muri konji y'umwaka iyo itigeze yishyurwa n'umukozi cyangwa ngo akore ariha iminsi yahawe.

Article 80: Ingingo ya 80:

Lorsque le droit au congé de circonstance s'ouvre à un moment où le travailleur bénéficie d'un autre congé

Iyo konji y’ingoboka ibaye umukozi ari mu yindi yemewe n’amategeko, konji y’ingoboka irayihagarika, ikongera

Page 18: CODE DU TRAVAIL

18

légal, le congé de circonstance suspend le congé légal, lequel reprend immédiatement après le dernier jour de la période du congé de circonstance.

kubarirwa umukozi nyuma y’umunsi wa nyuma wa konji y’ingoboka.

Section 3: Des congés de formation et de perfectionnement professionnels.

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye konji igenewe iyigishwa n'amahugurwa by'umukozi

Article 81:

Ingingo ya 81:

Tout travailleur autorisé par son employeur à participer à un stage de formation ou de perfectionnement professionnel, a droit à l'intégralité de son salaire et ses accessoires pendant la durée du stage. Le délai limite pour les congés de perfectionnement payés est déterminé par arrêté Ministériel.

Buri mukozi wemerewe n'umukoresha we gukurikira inyigisho cyangwa amahugurwa by'akazi afite uburenganzira ku mushahara we wose n’inyongera zawo mu gihe inyigisho cyangwa amahugurwa bizamara. Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena igihe ntarengwa cy’amahugurwa ahemberwa.

TITRE IV: DU SALAIRE.

INTERURO YA IV : IBYEREKEYE UMUSHAHARA

CHAPITRE PREMIER: DE LA DETERMINATION DU SALAIRE

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE IGENWA RY'UMUSHAHARA

Article 82:

Ingingo ya 82:

Le salaire est la contrepartie du travail fourni. Sauf accord entre les parties intéressées, aucun salaire n'est dû en cas d'absence, en dehors des cas prévus par la présente loi et ses arrêtés d’exécution.

Umushahara ni ikiguzi cy'umurimo wakozwe. Uretse ubwumvikane hagati y’abagiranye amasezerano y’umurimo, utakoze nta mushahara na mba abona, keretse mu bihe byateganyijwe n'iri tegeko n'amateka arishyira mu bikorwa.

Article 83:

Ingingo ya 83:

Le salaire minimum interprofessionnel garanti (SMIG) est fixé par l’arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions après consultation avec des organisations des travailleurs et des employeurs.

Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rishyiraho umushahara fatizo mpuzandengo (SMIG) amaze kumva ibyifuzo by’abahagarariye abakozi n’abakoresha.

Article 84:

Ingingo ya 84:

Sous le régime de la présente loi, les travailleurs possédant des compétences égales, exécutant le même type de travail et dans les mêmes conditions, doivent être rétribués de façon égale, sans tenir compte ni de leur origine, no de leur sexe ou de leur âge.

Abakozi bose bagengwa n’iri tegeko, iyo bakora imirimo ingana, bahwanyije ubushobozi, kandi bawutunganya kimwe, bahembwa kimwe hatitawe ku nkomoko yabo, igitsina, cyangwa ku myaka bamaze bavutse.

Article 85:

Ingingo ya 85:

Lorsqu'un travailleur est astreint, par obligation professionnelle, à un déplacement occasionnel et temporaire hors de son lieu habituel de travail, il a droit à une prise en charge des frais de déplacement, de restauration et d'hébergement; le montant de cette prise en charge est fixé par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions, après consultation des organisations des travailleurs et des employeurs.

Iyo umukozi agomba kwimuka by'igihe gito aho yakoreraga kubera impamvu z'akazi, iyo bibaye ngombwa ahabwa amafaranga y'urugendo, ayo kumutunga n'ay'icumbi ; umubare wayo ushyirwaho n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, amaze kumva ibyifuzo by’abahagarariye abakozi n’abakoresha.

Article 86:

Ingingo ya 86:

Les taux minima des salaires ainsi que les conditions de rémunérations du travail à la tâche ou aux pièces, doivent être affichés dans les bureaux des employeurs et sur les lieux de paie du personnel.

Umubare w'imishahara y'iremezo n'uburyo bwo guhembera umurimo wapataniwe cyangwa ugenwa hakurikijwe ibyakozwe, bigomba kumanikwa mu biro by'umukoresha n'aho abakozi bahemberwa.

Article 87:

Ingingo ya 87:

Lorsque la rémunération des services est constituée, en totalité ou en partie, par des commissions, des primes ou

Iyo igihembo cyose cyangwa se igice cyacyo kigizwe

Page 19: CODE DU TRAVAIL

19

prestations diverses, ou des indemnités représentatives de ces prestations, dans la mesure où celles-ci ne constituent pas un remboursement de frais, il est tenu compte de la moyenne mensuelle de ces éléments pour le calcul de la rémunération pendant la durée du congé payé, de l'indemnité de préavis, et des dommages- intérêts. Toutefois, ce calcul est effectué sur une période de douze mois ayant précédé la résiliation du contrat de travail.

n'amafaranga y'ijanisha ry’ibyagurishijwe, ay'ishimwe n'ay'ubwasisi, cyangwa se indamunite z'ubwo bwasisi, igihe izo indamunite zitari mu rwego rwo gusubiza umukozi amafaranga ye yatanze, ibyo byose birateranywa mu kugena igihembo ngereranyo cy'ukwezi kugirango habarwe amafaranga ya konji, indamunite y'imperekeza n'indishyi z'akababaro. Icyakora iryo bara rikorwa hakurikijwe igihembo cy’amezi cumi n’abiri (12) abanziriza iseswa ry’amasezerano y’umurimo.

CHAPITRE II: DU PAIEMENT DU SALAIRE UMUTWE II : IBYEREKEYE ITANGWA RY’UMUSHAHARA

Section première: Du mode de paiement du salaire.

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye uko umushahara utangwa

Article 88:

Ingingo ya 88:

Le salaire doit être payé directement au travailleur, sauf si celui-ci accepte un autre procédé. Le travailleur mineur touche personnellement son salaire sauf opposition expresse et justifiée du parent ou du tuteur. Le travailleur absent le jour de la paye peut retirer son salaire aux heures d'ouverture normale de l'entreprise, n'importe quel jour ouvrable après la date où la paye a été faite.

Umushahara uhabwa umukozi wakoze ubwe, keretse aramutse ashatse guhembwa ku bundi buryo. Umwana ukora yifatira umushahara we, keretse umubyeyi cyangwa undi umurera abyanze kandi yerekana impamvu zituma atawifatira. Umukozi udahari ku munsi wo guhembwa, ahembwa mu masaha y'akazi, ku munsi ubonetse wose nyuma y'uw'abandi bahembeweho.

Article 90:

Ingingo ya 90:

Sauf cas de force majeure ou accord entre le travailleur et l’employeur, la paye est faite sur le lieu du travail. En aucun cas elle ne peut avoir lieu dans un magasin de vente ou dans un lieu de divertissement, sauf pour les travailleurs qui y sont normalement occupés, ni le jour où le travailleur a droit au repos.

Umushahara y'umukozi ugomba gutangirwa aho umurimo ukorerwa, keretse iyo hari impamvu ikomeye ituma bidashobora cyangwa umukozi n’umukoresha babyumvikanyeho ukundi. Icyakora nta na rimwe umukozi ashobora guhemberwa mu mangazini acururizwamo, cyangwa ahandi hantu h'imyidagaduro, keretse ku mukozi usanzwe ahafite akazi; birabujijwe kandi guhemba umukozi ku munsi agomba kubonaho ikiruhuko afitiye uburenganzira.

Article 91:

Ingingo ya 91:

Pour tout travail aux pièces ou à la tâche, les dates de paiement sont fixées de gré à gré. Toutefois le paiement intégral doit intervenir au cours de la semaine qui suit la livraison de l'ouvrage. Les commissions sur les représentations commerciales acquises pendant un trimestre doivent être payées dans les trois mois suivant la fin de ce trimestre. Les parts dans les bénéfices réalisés au cours d’un exercice doivent être payées dans les six mois de la clôture de l'exercice considéré.

Ku murimo w'amapatano cyangwa uhemberwa akazi kakozwe, amatariki yo guhemba ashyirwaho n'abapatanyi. Icyakora igihembo cyuzuye gitangwa bitarenze icyumweru icyapataniwe kirangiye. Igihembo cy'ubutumwa bwo mu bucuruzi kigomba kwishyurwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) akurikira igihembwe ubucuruzi bwakorewemo. Uruhare ku rwunguko rwabonetse rugomba gutangwa mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) ya mbere y'umwaka ukurikira icyo gihe.

Article 92:

Ingingo ya 92:

L'employeur ne peut en aucun cas restreindre de quelque manière que ce soit la liberté du travailleur de disposer de son salaire à sa guise, en particulier lorsque l'entreprise possède des économats ou d’autres moyens de fournir des services aux travailleurs. Il est strictement interdit de

Umukoresha ntashobora na gato kubuza umukozi gukoresha umushahara we uko abishaka, cyane cyane iyo ikigo kimukoresha gifite amangazini cyangwa ubundi buryo bwo gutuma babona ibintu. Birabujijwe rwose ko hagira agahato ako ariko kose, kagirirwa umukozi kugira ngo agurire mu

Page 20: CODE DU TRAVAIL

20

contraindre les travailleurs, de quelque manière que ce soit, à s’approvisionner dans les économats de l’entreprise.

mangazini y'ikigo.

Article 93:

Ingingo ya 93:

Le salaire doit être exclusivement payé en monnaie ayant cours légal au Rwanda.

Umushahara wishyurwa gusa mu mafaranga afite agaciro mu Rwanda.

Article 94:

Ingingo ya 94:

Le paiement en nature, de tout ou partie du salaire, est interdit. Ne sont pas visées par le présent article les habitudes d'entraide traditionnelles, telles que l’« Ubudehe », l’ « Ubwubatsi » et « Gushaka amarariro ».

Guhemba umushahara wose cyangwa igice cyawo mu bintu birabujijwe. Imico isanzwe yo gufashanya nko mu buhinzi (ubudehe), mu bwubatsi no gushaka amarariro ntibirebwa n’iri tegeko.

Article 95: Ingingo ya 95:

Lorsque le contrat de travail prend fin, le salaire et les indemnités y afférentes doivent être payés dès la cessation du travail.

Iyo amasezerano y’umurimo arangiye, uwayakoze ahabwa umushahara we akirangira, agahabwa n'andi mafaranga afitiye uburenganzira kubera ayo masezerano.

Article 96:

Ingingo ya 96:

Le paiement du salaire doit être constaté par une pièce dressée ou certifiée par l'employeur ou son représentant, et signée par chaque travailleur concerné ou, s'il est illettré, marquée de son empreinte digitale ou émargée par deux témoins. Ces pièces sont conservées par l'employeur au siège de l'établissement et doivent être présentées immédiatement à toute réquisition de l'Inspecteur du travail. L’arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions définit le modèle du bulletin individuel de paie. Ne sera pas opposable au travailleur la mention "pour solde de tout compte" ou toute mention équivalente souscrite par lui, soit au cours de l'exécution, soit après la résiliation de son contrat de travail et par laquelle le travailleur renonce à tout ou partie des droits qu'il tient de son contrat de travail.

Uguhemba umushahara kugomba kugaragazwa n'inyandiko yateguwe n'umukoresha kandi yashyizweho umukono na buri mukozi wahembwe; umukozi yaba atazi gusoma no kwandika, akaba yarateye igikumwe cyangwa yarasinyiwe n'abagabo babiri. Izo nyandiko zibikwa mu biro by'umukoresha zigomba kwerekwa ugenzura umurimo igihe cyose azatse. Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena imiterere y’iyo nyandiko. Amagambo “nabonye ibyanjye byose” cyangwa ikindi gisa na yo byateguwe n’umukoresha bikemezwa gutyo n’umukozi, haba mu gice cy’amasezerano y’umurimo cyangwa se yararangiye, ntibishobora kuzitira uwo mukozi mu gukurikirana ibyo afitiye uburenganzira byose ahabwa n’ayo masezerano y’umurimo.

Article 97:

Ingingo ya 97:

En cas de contestation sur le paiement du salaire, et si l'employeur n'est pas en mesure de produire la pièce de paiement prévue à l'article 96 de la présente loi, dûment émargée, ou le double du bulletin de paie afférent au paiement du salaire contesté, l’employeur doit le payer.

Iyo umukozi atemeye ko yahembwe umushahara we kandi umukoresha akabura inyandiko yemeza ko yamuhembye yavuzwe mu ngingo ya 96 y’iri tegeko cyangwa se kopi yayo, umukoresha agomba kumuhemba

Section 2: De la garantie de la créance du salaire Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye ubwishingire bw'itangwa ry'umushahara

Article 98 : Ingingo ya 98:

Le salaire constitue une créance privilégiée de premier rang. La somme due au travailleur pour salaire est payée avant les sommes dues aux fournisseurs.

Umushahara w’umukozi ugira uburenganzira bwihariye bwo ku rwego rwa mbere mu kwishyurwa mbere y’indi myenda. Umushahara w'umukozi niwo ugomba kwishyurwa mbere y'indi myenda umukoresha yaba abereyemo abandi bantu.

Article 99:

Ingingo ya 99:

Page 21: CODE DU TRAVAIL

21

En cas de faillite ou de liquidation judiciaire de l'entreprise, le travailleur employé dans celle-ci bénéficie d'un privilège opposable à tous les autres privilèges généraux y compris ceux du Trésor Public. Ce privilège s'exerce sur les biens meubles et immeubles de l'employeur.

Iyo ikigo gihombye cyangwa gisheshwe n'inkiko, umukozi wagikoragamo ibyo bitaraba afite uburenganzira bwihariye bwo guhembwa mbere y’uko indi myenda yishyurwa, kabone n'iyo yaba ari iya Leta. Ubwo burenganzira abufite ku bintu byimukanwa n'ibindi bitimukanwa by'umukoresha.

Article 100:

Ingingo ya 100:

Dans les cas visés à l’article 99 de la présente loi, le travailleur doit toucher intégralement son salaire dans les quinze (15) jours qui suivent le jugement déclaratif de faillite ou de liquidation judiciaire. Le salaire privilégié doit être acquitté sur les premières rentrées de fonds, nonobstant le rang de toute autre créance privilégiée. Si le salaire est payé grâce à une avance faite par le curateur ou toute autre personne, le prêteur est subrogé dans tous les droits des salariés et doit être remboursé dès la rentrée des fonds sans qu'aucun autre créancier puisse y faire opposition.

Hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 99 y’iri tegeko, umukozi agomba guhembwa umushahara wose afitiye uburenganzira, mu minsi icumi n’itanu (15) ikurikira urubanza rwemeza igihombo cyangwa iseswa ry’ikigo. Umushahara umukozi afitiye uburenganzira ugomba kwishyurwa n’ushinzwe gucunga igihombo ku mafaranga abonetse mbere, n'iyo haba hari indi myenda bene yo bafiteho uburenganzira bwihariye. Iyo umushahara wishyuwe biturutse ku nguzanyo utanzwe n'ushinzwe gucunga igihombo cyangwa se n'undi muntu uwo ari we wese, abo bafite uburenganzira bwihariye buhwanye n'ubw'umukozi; iyo habonetse amafaranga, bishyurwa mbere y'aboumukoresha wahombye abereyemo imyenda bose kandi aba banyuma ntibemerewe kubitambamira.

Article 101: Ingingo ya 101:

La détermination du salaire en application des dispositions de la présente loi, doit tenir compte non seulement du salaire comme contrepartie du travail fourni, mais aussi de toute autre prime, de l'indemnité de préavis et de celle de congés payés.

Iyo hagenwa umubare w'umushahara hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo z’iri tegeko, ntihagomba kwitabwaho gusa ku mushahara uhemberwa umurimo, hanitabwa ku yandi mafaranga y'inyongera, ay’integuza n'amafaranga ya konji zihemberwa.

Section 3: De la prescription de l'action en paiement de salaire

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye igihe umushahara utagishoboye kwishyuzwa

Article 102: Ingingo ya 102:

L'action en paiement du salaire se prescrit par cinq ans. Cette prescription court à partir de la date à laquelle le salaire est exigible. Elle est suspendue quand par le compte arrêté, la reconnaissance sous seing privé, la citation en justice non périmée ou lorsque l'inspection du travail est saisie d'une demande de règlement à l'amiable du différend.

Umushahara umaze imyaka itanu (5) utarishyuzwa ntiwishyuzwa. Igihe cyo gutangira kutishyuzwa gihera umunsi umukozi yagombaga guhemberwaho. Icyo gihe gihagarikwa n’uko umukoresha yakoze umubaruro w'amafaranga, n’uko umukoresha n'umukozi bemeranijwe ko ari umwenda, urubanza rw'umukozi rukiri mu rukiko cyangwa se n’uko ibiro bigenzura umurimo byasabwe kubakiranura bitaratanga umwanzuro wabyo.

CHAPITRE III: DES RETENUES SUR SALAIRE UMUTWE WA III: IBYEREKEYE AMAFARANGA AFATWA KU MUSHAHARA

Article 103: Ingingo ya 103:

Le salaire ne peut faire objet de saisie par l’employeur. Il est interdit à l’employeur d’infliger des amendes au travailleur. La seule sanction fondée sur le pouvoir disciplinaire de l’employeur qui puisse entraîner la privation de salaire est celle de la mise à pied, mais le travailleur perçoit le salaire qui correspond aux heures prestées. La mise à pied n’est admise qu’aux conditions ci-après :

Umushahara ntushobora gufatirwa n’umukoresha. Kirazira ko umukoresha aca umukozi amahazabu. Igihano cyonyine gishobora gutuma umukozi atabona umushahara we ni igishingiye gusa ku bubasha bw'umukoresha afite ku myifatire y'umukozi mu gihe amuhagarika ku kazi kugira ngo yibaze, ariko agahemberwa amasaha yakoreye. Guhagarika umukozi ngo yibaze byemerwa hakurikijwe ibi bikurikira :

Page 22: CODE DU TRAVAIL

22

a) être d’une durée maximale de huit (8) jours

déterminée au moment même où elle est prononcée ;

b) être notifiée au travailleur par écrit avec

indication des motifs pour lesquels elle a été infligée ;

c) une copie de la notification de la mise à pied doit

être adressée dans les quarante huit heures (48) à l’Inspection du travail du ressort.

a) kuba icyo gihe kitarengeje iminsi munani (8),

kimenyekana ako kanya icyemezo kigifatwa ;

b) kuba bimenyeshejwe umukozi mu nyandiko hakavugwa n'impamvu icyo gihano gitanzwe;

c) kopi y’urwandiko ruhagarika umukozi kuri ubwo

buryo yohererezwa ubugenzuzi bw’umurimo bwo muri ako karere mu masaha atarenze mirongo ine n’umunani (48) akurikira iryo hagarikwa.

Article 104 : Ingingo ya 104:

En dehors des prélèvements légaux obligatoires et des consignations éventuellement stipulées par les conventions collectives ou les contrats de travail, il ne peut être fait de retenues sur les salaires que par saisie-arrêt ou cession volontaire constatée par écrit devant le président du tribunal compétent ou l'inspecteur du travail du lieu de résidence, ou en l'absence de ceux-ci, devant le chef de l'unité administrative la plus proche.

Uretse amafaranga agomba gukatwa ku buryo bwemewe n’amategeko n'andi ashobora gukurwaho hakurikijwe ibyavuzwe mu masezerano rusange y'abakozi n'abakoresha cyangwa mu masezerano y’umurimo, nta yandi mafaranga afatwa ku mushahara w'umukozi, keretse hakoreshejwe igwatira-tambama cyangwa atanzwe ku bushake, bikorewe imbere ya Perezida w'urukiko rubifitiye ububasha cyangwa imbere y'umugenzuzi w’umurimo wo muri ako karere, kandi bikaba byanditse ; abo badahari, bigakorerwa imbere y'uhagarariye ubutegetsi bwa Leta muri ako karere.

Article 105: Ingingo ya 105:

L'avance consentie par l'employeur ne peut être remboursée que dans la limite de la portion cessible ou saisissable du salaire. Cette portion est déterminée par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Amafaranga umukoresha yagurije umukozi yishyurwa hakurikijwe umubare washyizweho umukozi atarenza iyo yishyura cyangwa ayo bamufatira hakurikijwe amategeko. Uwo mubare ugenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 106: Ingingo ya 106:

Pour le calcul de la retenue, il doit être tenu compte, non seulement du salaire proprement dit, mais de tous accessoires du salaire, à l'exception toutefois, des indemnités déclarées insaisissables par la réglementation en vigueur, des sommes allouées à titre de remboursement de frais exposés par le travailleur.

Iyo bagena amafaranga afatwa ku mushahara umukozi akorera, bagomba no kwita ku mafaranga awongera, keretse gusa amafaranga ya za indamunite zabujijwe gufatirwa hakurikijwe amategeko ariho, ndetse n’amafaranga yishyurwa umukozi yatanze ku by’akazi.

Article 107:

Ingingo ya 107:

Les sommes retenues sur le salaire mensuel de l’employé en violation des dispositions ci-dessus portent intérêt à son profit au taux moyen fixé par la Banque Nationale depuis la date où elles auraient dû être payées, et peuvent être réclamées par lui jusqu'à prescription des salaires; cette prescription, fixée à cinq ans, court à partir de la résiliation du contrat.

Amafaranga yakuwe ku mushahara w'ukwezi ku buryo bunyuranyije n'ibimaze kuvugwa mu ngingo z’iri tegeko zibanziriza iyi, umukozi ayabonaho urwunguko rubazwe ku mubare w’ikigereranyo rusange gishyirwaho na Banki Nkuru y’Igihugu, ibyo bikaba guhera umunsi aba yarayahembeweho; ashobora gukomeza kuyaregera kugeza igihe ntarengwa cy’imyaka itanu cyagenwe ku byerekeye umushahara; icyo gihe gitangira kubarwa iyo amasezerano asheshwe.

CHAPITRE IV: DES ECONOMATS UMUTWE WA IV : IBYEREKEYE AMANGAZINI ASHYIRIRWAHO ABAKOZI

Article 108:

Ingingo ya 108:

L'économat est une organisation où l'employeur pratique directement ou indirectement, la vente de marchandises ou la fourniture de services au mieux des intérêts des travailleurs de l'entreprise.

Amangazini ashyirirwaho abakozi ni ahantu umukoresha agurishiriza ibintu ubwe cyangwa abigirirwa n'undi, agamije korohereza abakozi.

Page 23: CODE DU TRAVAIL

23

Article 109:

Ingingo ya 109:

L'ouverture d'un économat doit au préalable faire l'objet d'une déclaration auprès de l'Inspecteur du Travail du ressort. Pour être admis, l'économat doit remplir les conditions suivantes:

a) les travailleurs ne doivent pas être obligés de s'y ravitailler ;

b) le prix des marchandises mises en vente doit être affiché lisiblement et communiqué à l'Inspecteur du Travail;

c) il ne doit en aucun cas y être vendu de l'alcool et des spiritueux pendant les heures de travail..

Tout autre commerce installé à l'intérieur de l'entreprise est soumis aux dispositions du présent article.

Ufunguye amangazini agomba kubanza kubimenyesha ubugenzuzi bw'umurimo bw’aho ari. Kugira ngo ayo mangazini yemerwe agomba kuzuza ibi bikurikira :

a) abakozi ntibategetswe kuba ari ho bagurira ibintu; b) ibiciro by'ibicuruzwa bigomba kumanikwa byanditse

neza no kumenyeshwa umugenzuzi w'umurimo ; c) nta kinyobwa gisindisha kihacururizwa mu masaha

y’akazi. Ubundi bucuruzi bwose bukorerwa mu kigo bugomba gukurikiza ibyavuzwe muri iyi ngingo.

Article 110:

Ingingo ya 110:

Le fonctionnement de l'économat est contrôlé par l'Inspecteur du Travail qui, en cas d'abus constaté, peut ordonner la fermeture pour une durée maximum d'un mois. Le Ministre ayant le travail dans ses attributions peut ordonner la fermeture temporaire ou définitive de l'économat, sur rapport de l'Inspecteur du Travail après que celui-ci ait entendu les délégués du personnel et l'employeur.

Imikorere y'ayo mangazini igenzurwa n'Umugenzuzi w'Umurimo, iyo asanze ifutamye ashobora kuyafunga by'agateganyo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ashobora gutegeka ko ayo mangazini afungwa by’igihe gito cyangwa burundu, akabikora ahereye kuri raporo y'umugenzuzi w'umurimo, uyu nawe yaramaze kumva abahagarariye abakozi mu kigo n’Umukuru wacyo.

TITRE V: DE LA CONVENTION COLLECTIVE, DES ACCORDS COLLECTIFS D’ETABLSSEMENTS ET DU REGLEMENT INTERNE DU PERSONNEL.

INTERURO YA V : IBYEREKEYE AMASEZERANO RUSANGE, AMASEZERANO RUSANGE Y’IBIGO N’IBYEREKEYE AMATEGEKO Y'IKIGO AGENGA ABAKOZI

CHAPITRE PREMIER: DE LA CONVENTION COLLECTIVE

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE AMASEZERANO RUSANGE

Section première: De la nature de la convention collective

Icyiciro cya mbere: Ibyerekeye imiterere y'amasezerano rusange

Article 111:

Ingingo ya 111:

La convention collective de travail est un accord écrit relatif aux conditions de travail et d'emploi conclu entre, d'une part, un employeur ou un groupe d'employeurs ou une ou plusieurs organisations professionnelles d'employeurs, et d'autre part, un ou plusieurs syndicats représentatifs des travailleurs ou, en l'absence de telles organisations, les représentants des travailleurs intéressés.

Amasezerano rusange ni ubwumvikane bwanditse bureba ibyerekeye imirimo n'akazi bukorwa hagati y'umukoresha, ikomatanyo ry'abakoresha na sendika imwe cyangwa nyinshi z'abakozi zihagarariye benshi. Iyo izo sendika zitariho, abahagarariye abakozi bireba bagirana amasezerano n’abakoresha.

Article 112:

Ingingo ya 112:

Cet accord est négocié au sein d'une commission paritaire et à la demande de l'une des organisations d'employeurs ou des travailleurs intéressées. La commission est composée d'un nombre égal de représentants des organisations d'employeurs et des organisations des travailleurs. Des représentants du Ministre ayant le travail dans ses attributions participent aux travaux à titre consultatif.

Ayo masezerano yumvikanwaho mu kanama kagizwe n'impande zombi bisabwe na rimwe mu mashyirahamwe y'abakoresha cyangwa sendika bireba. Akanama kagizwe n'umubare ungana w'abahagarariye amashyirahamwe y'abakoresha n'abahagarariye ay'abakozi. Abahagarariye Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo bakurikirana imirimo y'ako kanama ku buryo ngishwanama.

Page 24: CODE DU TRAVAIL

24

Les règles de fonctionnement de ladite commission sont déterminées par un règlement d'ordre intérieur élaboré et adopté par les parties.

Imikorere y'ako kanama ishyirwaho n'amategeko ngengamikorere ateguwe kandi yemejwe n'impande zombi.

Article 113: Ingingo ya 113:

La convention collective peut contenir des dispositions plus favorables aux travailleurs que celles des lois et règlements en vigueur. Toutefois, elle ne peut pas déroger aux dispositions d'ordre public. L’employeur et le travailleur liés par une convention collective ne peuvent pas convenir, par le moyen de contrat de travail, des dispositions contraires ou moins favorables que celles de la convention collective. Dans le cas où de telles dispositions seraient insérées dans certains contrats de travail, même conclus antérieurement à l'entrée en vigueur de la convention, elles doivent être considérées comme nulles et remplacées d'office par des dispositions correspondantes de la convention collective. Les dispositions contractuelles plus favorables au travailleur restent acquises.

Amasezerano rusange ashobora gushyirwamo ibibereye umukozi kurusha ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza asanzwe akurikizwa, ariko ntashobora kunyuranya n’ingingo ndemyagihugu. Umukoresha n’umukozi bahujwe n’amasezerano rusange ntibashobora kwemeranya, igihe bakora amasezerano y’umurimo, ibinyuranyije cyangwa ibifite agaciro kari munsi y’ibiteganywa n’amasezerano rusange. Mu gihe byaba byarashyizwe muri amwe mu masezerano y’umurimo, n’iyo yaba yarakozwe mbere y’ikurikizwa ry’amasezerano rusange, bigomba gusimburwa n’ibikubiye mu masezerano rusange. Ibisanzwe bikubiye mu masezerano y’umurimo bibereye abakozi bigumaho.

Article 114: Ingingo ya 114:

Les représentants des organisations syndicales ou d’autres organisations professionnelles visées aux articles 142 et 143 de la présente loi, contractent au nom de l'organisation qu'ils représentent en vertu, soit des stipulations statutaires de cette organisation, soit d'une délibération spéciale de deux tiers (2/3) des membres présents à la réunion de cette organisation. Pour être valable, la convention collective doit être approuvée dans une session extraordinaire de l'organisation professionnelle ou syndicale convoquée à cet effet. Toute organisation professionnelle ou syndicale ou tout employeur qui n'est pas signataire de la convention peut y adhérer ultérieurement selon la procédure définie par la convention collective elle-même. Lorsque le personnel des services des entreprises et établissements publics n'est pas soumis à un statut légal ou réglementaire particulier, des conventions collectives peuvent être conclues conformément aux dispositions de la présente loi.

Abahagarariye sendika cyangwa abandi bishyize hamwe mu rwego rw'umwuga bavugwa mu ngingo ya 142 n’iya 143 z’iri tegeko, basezerana mu izina ry'abo bahagarariye hakurikijwe amabwiriza ari mu mategeko shingiro yabo, cyangwa hakurikijwe icyemezo kidasanzwe cy'inama y'abo bahagarariye cyafashwe na bibiri bya gatatu (2/3) by’abari bayirimo. Kugirango amasezerano rusange agire agaciro, agomba kwemezwa mu nama idasanzwe y'ubwifatanye cyangwa ya sendika yatumirijwe icyo kibazo. Sendika cyangwa ubwifatanye, cyangwa se umukoresha wese utari uhari igihe amasezerano rusange yashyirwagaho umukono, bashobora gusaba kugengwa n'ayo masezerano hakurikijwe uburyo buteganywa na yo. Iyo abakozi b'ibigo bya Leta badafite amategeko-shingiro yihariye abagenga, amasezerano rusange ashobora gushyirwaho hakurikijwe amabwiriza y'iri tegeko.

Article 115:

Ingingo ya 115:

La convention collective détermine son champ d'application et la durée pendant laquelle elle est applicable. Elle peut concerner des professions différentes quand les conditions sont comparables. Une convention collective ne peut être conclue que pour une durée déterminée. Sa durée ne peut être supérieure à cinq ans. Des dispositions de la convention doivent obligatoirement prévoir des modalités de renouvellement ou de révision et notamment la durée et les formes de notification du préavis qui précède l'expiration.

Amasezerano rusange yerekana abo areba n'igihe azamara akurikizwa. Ashobora kureba imirimo inyuranye iyo ifite ibyo ihuriyeho mu miterere yayo. Amasezerano rusange ashyirwaho gusa ku gihe kizwi. Icyo gihe ntikirenza imyaka itanu. Ingingo z'ayo masezerano zigomba guteganya uburyo avugururwamo cyangwa asubirwamo, nk'ibyerekeye igihe n’uburyo bwo gutanga integuza y’irangira ryayo.

Page 25: CODE DU TRAVAIL

25

Les conventions collectives doivent prévoir une procédure appropriée de règlement des différends résultant de leur mise en exécution.

Article 116: Ingingo ya 116:

La convention collective doit être écrite, sous peine de nullité, dans les langues officielles de la République Rwandaise. Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions détermine les conditions de dépôt, d’enregistrement et de publication des conventions collectives et des modifications qui y seraient ultérieurement apportées.

Amasezerano rusange agomba kuba yanditse mu ndimi zemewe muri Repubulika y'u Rwanda, bitabaye ibyo afatwa nk’aho atigeze abaho. Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ni ryo rishyiraho uburyo amasezerano rusange n'ibyahindurwamo bigomba gutangwa, kwakirwa no gutangazwa.

Article 117:

Ingingo ya 117:

Est soumise aux obligations de la convention collective toute personne qui l'a signée personnellement ou qui est membre d’une organisation qui l’a conclue. Cette convention s’applique aussi à toutes autres organisations qui y ont adhéré ainsi qu’à toute personne qui a adhéré à de telles organisations aussi longtemps que cette convention reste en vigueur.

Urebwa n'amasezerano rusange ni umuntu wayashyizeho umukono ubwe cyangwa wari muri sendika cyangwa mu bundi bwifatanye bwayashyizeho umukono. Amasezerano ahuza kandi ubwifatanye ubwo ari bwo bwose bwayemeye n'abandi babwinjiyemo igihe cyose ayo masezerano agikurikzwa.

Section 2: De l'extension des conventions collectives

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye ukwagurwa kw’amasezerano rusange

Article 118: Ingingo ya 118:

A la demande de l'une des organisations professionnelles de travailleurs appelée syndicat ou d'employeurs intéressées et considérée comme la plus représentative, ou de sa propre initiative, le Ministre ayant le travail dans ses attributions peut rendre obligatoires toutes ou certaines des dispositions d'une convention collective, à tous les employeurs et travailleurs compris dans le champ d'application professionnel et territorial de la convention.

Bisabwe na bumwe mu bwifatanye bw'abakozi bwitwa sebdika cyangwa ubw’abakoresha bireba, kandi bufashwe nk’aho buhagarariye abakozi n’abakoresha benshi, cyangwa se bimuturutseho ubwe , Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ashobora kwemeza ko ingingo zose cyangwa zimwe na zimwe z’amasezerano rusange zikurikizwa ku bakoresha n’abakozi bose b’akarere ayo masezerano yateganyirijwe gukurikizwamo.

Article 119:

Ingingo ya 119:

Le caractère représentatif d'un syndicat de travailleurs ou d’une organisation professionnelle est déterminé, pour une période de cinq ans, par le Ministre ayant le travail dans ses attributions, sur base des éléments d'appréciation suivants: a) l'indépendance de l'organisation syndicale: le syndicat

des travailleurs ne doit pas avoir été créé, dominé ou financé par un employeur ou son délégué. Dans tous les cas, l'organisation syndicale doit être apolitique.

b) le nombre des membres effectifs de l'organisation professionnelle ou syndicale est évalué d'après la régularité dans le paiement des cotisations. Toute organisation qui sollicite d’être reconnue comme la plus représentative doit autoriser l’administration à prendre connaissance de ses registres d'inscription des adhérents ainsi que ses livres comptables.

c) les résultats obtenus aux élections des représentants des travailleurs et des employeurs.

Icyemezo gihamya ko sendika ihagarariye abakozi benshi cyangwa ko ubwifatanye buhagarariye abakoresha benshi kigenwa na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, mu gihe cy’imyaka itanu ashingiye kuri ibi bikurikira :

a) ubwigenge bwa sendika: ububasha bwo guhagararira abantu benshi bwa sendika y'abakozi itashinzwe, idategekwa, idafashijwe n’umukoresha cyangwa umuhagarariye. Nta na rimwe sendika yemerewe kwivanga mu bya politiki;

b) umubare w'abagize ubwifatanye cyangwa sendika

wemezwa hakurikijwe uko imisanzu itangirwa igihe. Ubwifatanye ubwo ari bwo bwose busaba kwemererwa guhagararira abantu benshi, bugomba kwemerera ubutegetsi kugenzura igitabo cyanditswemo abanyamuryango n'ibitabo by'umutungo wabwo;

c) amajwi yagaragaye mu matora y'abahagarariye abakozi cyangwa abakoresha.

Article 120:

Ingingo ya 120:

L'extension d'une convention collective est subordonnée Ukwagurwa kw’amasezerano rusange kugomba kubahiriza ibi

Page 26: CODE DU TRAVAIL

26

aux conditions suivantes: a) la convention collective doit viser un nombre

suffisant de travailleurs ou d'employeurs les plus représentatifs de la catégorie professionnelle intéressée;

b) la convention collective doit contenir obligatoirement des dispositions concernant:

(i) le libre exercice du droit syndical et la

liberté d'opinion du travailleur; (ii) la définition des catégories

professionnelles; (iii) les salaires applicables par catégories

professionnelles, les modalités d'exécution, et les taux de rémunérations des heures supplémentaires, la durée de la période d'essai et du préavis;

(iv) les délégués du personnel; (v) les congés payés, les primes

d'ancienneté, les indemnités de déplacement;

(vi) les conditions de révision, de

modification et de dénonciation de tout ou partie de la convention.

c) la convention collective peut également contenir :

(i) les montants et les modes de fixation des primes d'assiduité, des indemnités pour frais professionnels et assimilés, des primes de panier, des majorations pour travaux pénibles, dangereux ou insalubres;

(ii) les conditions d'embauchage et de licenciement des travailleurs;

(iii) l'organisation et le fonctionnement de l'apprentissage et de la formation professionnelle dans le cadre de la branche d'activité considérée;

(iv) les conditions d'emploi à temps réduit et de rémunération de certaines catégories du personnel;

(v) l'organisation et la gestion des services sociaux et médico- sociaux de l’entreprise ainsi que la contribution financière à d’autres organisations appuyant les travailleurs ;

(vi) la fixation des conditions particulières pour les travaux suivants : travail par roulement, travail durant le repos hebdomadaire et le travail durant les jours fériés;

(vii) les procédures conventionnelles de règlement des différends collectifs du travail susceptibles de survenir entre les travailleurs et les employeurs liés par la convention.

bikurikira: a) amasezerano rusange agomba kwita ku mubare uhagije

w'abakozi cyangwa uw’abakoresha bahagarariye benshi b’urwego rw'umwuga ashyiriweho ;

b) amasezerano rusange agomba kuba agaragaramo ingingo

zerekeranye n’ibi bikurikira:

(i) Uburenganzira bw'umukozi mu byerekeye sendika no gutanga ibitekerezo bye;

(ii) Gusobanura inzego z'imirimo; (iii) umushahara ukurikizwa mu rwego rw’umurimo,

uburyo bwo gukoresha amasaha y'ikirenga n'umubare w'amafaranga ayahemberwa, igihe cy’igeragezwa ry’umurimo n’icy’integuza;

(iv) Intumwa z'abakozi ; (v) Amakonji ahemberwa, amafaranga y'uburambe

ku murimo n’amafaranga y'ingendo; (vi) Uburyo bwo kuvugurura, guhindura no kwanga

amasezerano yose cyangwa igice cyayo ; c) Ibindi bishobora kujya muri ayo masezerano:

(i) umubare n'imishyirireho by'amafaranga y’agahimbaza-musyi, amafaranga atangwa mu by'akazi, n'ibindi bimeze kimwe, amafaranga ahabwa umukozi ugomba gufungurira ku murimo, amafaranga y'inyongera atangirwa umurimo ikomeye ushobora gutera amakuba cyangwa kugabanya ubuzima ;

(ii) uburyo bwo guha umukozi akazi n’uko yirukanwa ;

(iii) imitunganyirize n’imigendekere y’itozwa, kimwe n’amahugurwa, bigamije gutangiza umurimo uyu n’uyu;

(iv) ibyerekeye umurimo ukorwa mu gihe gito n'umushahara ugenewe inzego zimwe na zimwe z'abakozi ;

(v) gutunganya no gucunga amavuriro y’ibigo, kimwe no gutanga amafaranga mu yindi miryango ifasha abakozi;

(vi) ishyirwaho ry'uburyo imirimo ikurikira igomba gukorwa : umurimo ukuranwaho, ukorwa ku munsi wahariwe ikiruhuko nyuma y’akazi k’icyumweru n’umurimo ukorwa ku yindi minsi y’ikiruhuko.

(vii) uburyo bwo gukemura amakimbirane ashobora kuvuka hagati y'umukozi n'umukoresha bahujwe n'amasezerano.

Article 121:

Ingingo ya 121 :

La convention collective rendue obligatoire s'impose à Amasezerano rusange yemejwe n'ubutegetsi agomba

Page 27: CODE DU TRAVAIL

27

tous les travailleurs et à tous les employeurs compris dans son champ d'application, conformément à la durée et les modalités qui y sont prévues. En particulier, elle s’applique aux services, entreprises et établissements publics qui en raison de leur nature ou de leur activité, se trouvent placés dans son champ d'application. Toutefois, à la demande des parties intéressées ou de sa propre initiative, le Ministre ayant le travail dans ses attributions peut, par arrêté, mettre fin à l'extension de la convention collective, ou à certaines de ses dispositions.

gukurikizwa ku mukozi n'umukoresha wese uri mu murimo no mu karere ayo masezerano areba, hakurikijwe igihe n'uburyo bwateganijwe nayo. Akurikizwa kandi byihariye mu murimo, ku mukozi no mu bigo bya Leta biri mu mirimo no mu karere ayo masezerano akurikizwamo, iyo bayahurijeho bitewe n'imiterere n’imikorere y’imirimo. Ariko Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, kandi abisabwe n'impande zirebwa n'icyo kibazo, cyangwa ku bushake bwe, ashobora gushyiraho iteka rikuraho ukwagurwa kw’amasezerano rusange cyangwa zimwe mu ngingo zayo.

Article 122: Ingingo ya 122 :

A défaut ou en attendant l'établissement d'une convention collective, un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions peut réglementer les conditions de travail dans une profession déterminée.

Iyo nta masezerano rusange ariho cyangwa hategerejwe kuyashyiraho, iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rishobora gushyiraho uburyo umukozi azafatwa mu mikorere y'akazi mu mwuga uyu n'uyu.

CHAPITRE II: DES ACCORDS COLLECTIFS D'ETABLISSEMENTS

UMUTWE WA II: IBYEREKEYE AMASEZERANO RUSANGE Y'IBIGO

Article 123: Ingingo ya 123:

Des accords concernant un ou plusieurs établissements peuvent être conclus entre d'une part, un ou plusieurs employeurs et, d'autre part, des représentants des syndicats les plus représentatifs du personnel ou, à défaut, des délégués du personnel. Les accords d'établissements ont pour objet l'adaptation des dispositions des conventions collectives aux conditions particulières d’un ou de plusieurs établissements. Ils peuvent prévoir des dispositions nouvelles et des clauses plus favorables aux travailleurs. A défaut de convention collective, les accords d'établissements ne peuvent porter que sur la fixation des salaires et des accessoires de salaires. Les accords d'établissements sont soumis aux mêmes formalités que celles prévues pour les conventions collectives.

Amasezerano rusange areba ikigo kimwe cyangwa byinshi, ashobora gukorwa hagati y'umukoresha umwe cyangwa benshi n’abahagarariye za sendika z'abakozi ziganje, cyangwa intumwa z'abakozi iyo izo sendika zidahari. Amasezerano rusange y'ibigo agenewe guhuza amabwiriza y’amasezerano rusange n’amabwiriza yihariye agenga ikigo kimwe cyangwa byinshi. Amasezerano rusange y’ibigo ashobora guteganya uburyo bushya n'ingingo zirushaho kwunganira abakozi. Iyo nta masezerano rusange ariho, amasezerano rusange y'ibigo yibanda gusa ku ishyirwaho ry'imishahara n'ibindi bijyana nayo. Amasezerano rusange y'ibigo agomba gukurikiza ibiteganyijwe ku masezerano rusange asanzwe.

Article 124: Ingingo ya 124:

Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions détermine les conditions dans lesquelles des accords concernant un ou plusieurs établissements déterminés peuvent être conclus en vue d'adapter aux conditions particulières des établissements considérés, les dispositions d'une convention collective.

Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze ni ryo rigena uburyo abagize ikigo kimwe cyangwa byinshi bagiramo amasezerano rusange y’ibigo kugira ngo imikorere yabyo yihariye ihuzwe n’ibiteganywa n’amasezerano rusange.

CHAPITRE III: DE L'EXECUTION DE LA CONVENTION COLLECTIVE ET DES ACCORDS COLLECTIFS D'ETABLISSEMENTS

UMUTWE WA III: IBYEREKEYE IKURIKIZWA RY’AMASEZERANO RUSANGE N’IRY’AMASEZERANO RUSANGE Y’IBIGO

Article 125:

Ingingo ya 125:

Les organisations professionnelles ou les personnes liées par une convention collective ou par un accord collectif

Sendika cyangwa abantu bahujwe n'amasezerano rusange ntacyo bashobora gukora kibangamiye ikurikizwa

Page 28: CODE DU TRAVAIL

28

d'établissement sont tenues de ne rien faire qui soit de nature à en compromettre la loyale exécution. Elles peuvent, en leur nom propre, intenter une action en dommages intérêts à toute organisation ou à toutes personnes, liées par la convention ou l'accord, qui violeraient à leur égard les engagements contractés.

ry'amasezerano rusange n’amasezerano rusange y’ibigo. Bashobora, mu izina ryabo bwite, kurega basaba indishyi z’akababaro ubundi bwifatanye cyangwa abantu bose bahujwe n’ayo masezerano, iyo batayakurikije.

Article 126: Ingingo ya 126:

Les organisations syndicales ou toute autre organisation professionnelle capables d'ester en justice et qui sont liées par une convention collective ou un accord d'établissement, peuvent exercer en faveur de leurs membres toutes les actions qui naissent de cette convention ou de cet accord, sans avoir à justifier d'un mandat de l'intéressé, pourvu que celui-ci ait été averti et n'ait pas déclaré vouloir s'y opposer. Lorsqu'une action née de la convention collective ou de l'accord d’établissement est intentée soit par une personne, soit par une organisation syndicale, tout groupement capable d'ester en justice, dont les membres sont liés par la convention ou l'accord, peut toujours se joindre à l'instance engagée en raison de l'intérêt collectif que la solution du litige peut présenter pour ses membres.

Sendika cyangwa ubundi bwifatanye bafite ububasha bwo kurega mu nkiko, kandi bahujwe n'amasezerano rusange cyangwa amasezerano rusange y’ibigo, bashobora kurengera ababirimo batagombye kwitwaza impapuro zo kubahagararira ; gusa uhagarariwe agomba kuba yarabimenyeshejwe kandi atarigeze abyanga. Iyo urubanza rukomoka ku masezerano rusange cyangwa ku bwumvikane ruburanwa n'umuntu, cyangwa sendika, ikomatanyo ry’abantu ryose rifite ububasha bwo kurega iyo abarigize bahujwe n'amasezerano cyangwa ubwumvikane, rishobora buri gihe kujya mu rubanza rwatangiye bitewe n'inyungu rusange zabo zishobora gukomoka ku ikemurwa ry'impaka z’icyaregewe.

Article 127: Ingingo ya 127:

Tout employeur lié par une convention collective ou un accord collectif d'établissement, doit prendre les mesures appropriées en vue de porter à la connaissance de ses travailleurs les textes de la convention ou de l'accord applicables dans son entreprise.

Umukoresha wese urebwa n'amasezerano rusange cyangwa amasezerano rusange y’ibigo, agomba kumenyesha abakozi be inyandiko z'amasezerano rusange cyangwa ay’ibigo akurikizwa mu ishami rye ry’ubukozi.

CHAPITRE IV: DU REGLEMENT INTERNE DU PERSONNEL

UMUTWE WA IV: IBYEREKEYE AMATEGEKO Y'IKIGO AGENGA ABAKOZI

Article 128: Ingingo ya 128:

Un règlement interne du personnel est obligatoire dans toutes les entreprises employant plus de dix travailleurs. Il est rédigé en Kinyarwanda et dans l'une des autres langues officielles. Dans les entreprises comportant plusieurs établissements, il peut être établi pour chaque établissement un règlement annexe comportant des dispositions particulières.

Amategeko y'ikigo agenga abakozi ni ngombwa mu bigo byose bikoresha abakozi barenze icumi. Ayo mategeko yandikwa mu Kinyarwanda no muri rumwe mu ndimi zindi zemewe n’amategeko mu Rwanda. Mu bigo bifite amashami menshi y’ubukozi, buri shami rishyirirwaho ingingo zihariye zikubiyemo amabwiriza arigenga.

Article 129: Ingingo ya 129:

Le règlement interne du personnel est établi par le chef de l’entreprise après consultation des délégués du personnel. Son contenu est limité exclusivement aux règles relatives à l'organisation technique du travail, à la discipline, aux prescriptions concernant la santé et la sécurité au travail et aux modalités de paiement des salaires.

Amategeko y'ikigo agenga abakozi ashyirwaho n'umukuru w'ikigo amaze kumva intumwa z'abakozi. Ibiyakubiyemo bireba gusa amabwiriza yerekeye imitunganyirize y’umurimo, imyifatire y'umukozi ku kazi, ubuzima bwe no kwirinda impanuka ku kazi n'uburyo umushahara itangwa.

Article 130: Ingingo ya 130:

Le chef d'entreprise doit adresser à l'Inspecteur du Travail du ressort le projet de règlement interne du personnel. Dans un délai d'un mois, l'Inspecteur du Travail le vise ou transmet au chef d'entreprise ses avis et considérations sur les éventuelles dispositions contraires aux lois, aux

Umukuru w'ikigo agomba koherereza Umugenzuzi w'Umurimo w'akarere ikigo kirimo, umushinga w'amategeko agenga abakozi mu kigo cye. Mu gihe kitarenze ukwezi, Umugenzuzi w'Umurimo

Page 29: CODE DU TRAVAIL

29

règlements et conventions collectives à enlever ou à modifier.

arawemeza cyangwa akamenyesha umukuru w'ikigo ingingo zakurwamo cyangwa zahindurwa kubera kuba zinyuranije n'amategeko, amabwiriza n'amasezerano rusange akurikizwa.

Article 131:

Ingingo ya 131:

Le règlement interne du personnel entre en vigueur après avoir été visé par l’Inspection du Travail ou après que le délai d’un mois s’est écoulé sans la réaction de l’Inspecteur du Travail. Il est communiqué aux délégués du personnel et affiché dans les locaux d'embauche et sur les lieux de travail à un endroit précis aisément accessible aux travailleurs. Il doit être tenu constamment en bon état de lisibilité.

Amategeko y’ikigo agenga abakozi atangira gukurikizwa iyo amaze kwemezwa n’Umugenzuzi w’Umurimo cyangwa hashize ukwezi Umugenzuzi w’Umurimo ntacyo arayavugaho. Amenyeshwa intumwa z'abakozi, akamanikwa mu biro batangirwamo akazi n'aho gakorerwa, mu mwanya wabigenewe, aho umukozi ashobora kuyabona nta nkomyi. Ayo mategeko agomba kuba asomeka neza buri gihe.

TITRE VI: DE LA SANTE ET DE LA SECURITE AU LIEU DE TRAVAIL

INTERURO YA VI : IBYEREKE UBUZIMA BW’ABAKOZI NO KWIRINDA IMPANUKA KU MURIMO

Article 132: Ingingo ya 132:

Le lieu de travail doit toujours être tenu dans un état constant de propreté et présenter les conditions de protéger la santé et de garantir la sécurité du personnel. L'employeur doit dispenser au travailleur l’éducation en matière de santé et de sécurité au travail et afficher dans les locaux de travail les consignes de santé et de sécurité à observer.

Aho umurimo ukorerwa hagomba guhora hasukuye kandi hanagaragaza uburyo bwo kurinda ubuzima bw’umukozi, kimwe no kumurinda impanuka. Umukoresha agomba kwigisha umukozi iby'ubuzima no kwirinda impanuka ku murimo, anagomba kumanika mu byumba bakorerwamo amabwiriza akurikizwa mu kurinda ubuzima impanuka.

Article 133:

Ingingo ya 133:

L'employeur est tenu de mettre à la disposition du travailleur les équipements de protection nécessaires et appropriés et de veiller à leur correcte utilisation. Il doit se tenir informé des risques liés aux progrès techniques et organiser la sécurité en conséquence par mesure de prévention. Le travailleur est tenu de respecter les prescriptions prévues par les règlements internes de l’entreprise en matière de santé et de sécurité au travail. Il est en outre tenu de veiller à l’utilisation correcte des équipements de protection nécessaires mis à sa disposition.

Umukoresha agomba guha umukozi ibikoresho bya ngombwa byo kurinda ubuzima bwe akanagenzura uko bikoreshwa. Agomba kumenya impanuka zijyana n’amajyambere y’ikoranabuhanga akanashyiraho uburyo bwo kuzirinda. Umukozi agomba gukurikiza amabwiriza ateganywa n'amategeko yo mu kigo mu byerekeye ubuzima no kwirinda impanuka ku murimo. Anagomba gufata no gukoresha neza ibikoresho bibarinda impanuka ku kazi.

Article 134: Ingingo ya 134:

Il est interdit d’importer, d'exposer, de mettre en vente, de louer, de céder à quelque titre que ce soit ou d'utiliser des appareils, des machines et éléments de machines qui ne sont pas construits, commandés dans des conditions assurant la sécurité et la santé du travailleur; Sans préjudice aux dispositions légales et réglementaires relatives aux établissements dangereux, insalubres ou incommodes, la sécurité doit être intégrée dans toutes les places de construction, de conversion ou d’aménagement de locaux destinés à servir de lieux de travail y compris les établissements commerciaux, artisanaux et les bureaux. Une déclaration préalable, accompagnée des plans, doit être adressée aux Ministres ayant la santé et la sécurité du travail dans leurs attributions, avant de commencer tous

Birabujijwe gutumiza, kumurika, kugurisha, gukodesha, gutanga ku buryo ubwo aribwo bwose cyangwa gukoresha ibyuma, amamashini cyangwa bimwe mu byuma byayo bitakozwe cyangwa ngo bitumizwe mu buryo bugamije kurinda ubuzima bw’umukozi no kumurinda impanuka. Bitabangabamiye amategeko n'amabwiriza yashyizweho ku bireba ibigo bishobora gutera amakuba, umuze cyangwa imbogamizi, ibyo byose bigomba kwinjizwa mu gishushanyo cy’ubwubatsi, cyo guhindura cyangwa kwagura amazu agomba gukorerwamo akazi, habariwemo n’amazu y'ubucuruzi, ay'ubukorikori n'ay’ubuyobozi. Ufite igitekerezo cyo kwubaka bene ayo mazu agomba mbere na mbere kubimenyesha Minisiteri ifite kwirinda impanuka ku mirimo mu nshingano zayo, ibyo akabikora ataratangira

Page 30: CODE DU TRAVAIL

30

travaux de construction, de modification ou d'extension, aux fins de vérification et d’approbation de la conformité des prescriptions en la matière.

umurimo uwo ariwo wose werekeye ubwubatsi, guhindura cyangwa kwagura amazu hagamijwe igenzurwa n'itangwa ry'icyemezo cy'uko igishushanyo cy’ubwubatsi cyateganyijwe nk’uko amategeko abigena.

Article 135: Ingingo ya 135:

Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions règle les conditions générales et particulières relatives à la santé du travailleur et à sa sécurité sur le lieu de travail.

Amabwiriza rusange n'ay'umwihariko yerekeye ubuzima bw’umukozi no kwirinda impanuka ku murimo agenwa n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 136:

Ingingo ya 136:

Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions détermine les établissements dans lesquels il est créé des comités de santé et de sécurité au travail.

Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu shingano ze rigena ibigo bishyirwamo utunama tw’ubuzima no kwirinda impanuka.

Article 137: Ingingo ya 137:

L'employeur doit déclarer à l'organisme de sécurité sociale et à l'Inspection du Travail du ressort, dans un délai de quarante-huit heures, tout accident de travail survenu ou toute maladie professionnelle constatée. Jusqu'à l'expiration de la deuxième année suivant la date de l'accident la déclaration d’accident peut être faite par le travailleur ou ses ayants droit aussi longtemps que l’employeur ne le fait pas. L'employeur qui utilise des procédés de travail susceptibles de provoquer des maladies professionnelles, doit en faire la déclaration, avant le commencement des travaux, à l'organisme de sécurité sociale et à l’Inspecteur du Travail du ressort.

Umukoresha agomba kumenyesha ikigo gishinzwe ubwiteganyirize bw'abakozi n'Umugenzuzi w'Umurimo w'ako karere k'umurimo, mu gihe cy'amasaha mirongo ine n’umunani (48), impanuka zose ziturutse ku kazi cyangwa indwara zikomoka ku kazi zabonetse. Imenyesha kandi rishobora gukorwa n'umukozi cyangwa se abantu be igihe cyose umukoresha atabikoze, bitarenze igihe cy’imyaka ibiri ikurikira itariki impanuka yabereyeho. Umukoresha ufite ikigo gikoresha imirimo ishobora gutera indwara zikomoka ku kazi, agomba kubimenyesha Umugenzuzi w'Umurimo n'ikigo cy'ubwiteganyirize bw'abakozi mbere y'uko atangiza iyo mirimo.

Article 138: Ingingo ya 138:

Toute entreprise ou établissement, selon sa taille, peut mettre un service médical ou sanitaire à la disposition de ses travailleurs. L'employeur doit faire évacuer sur la formation médicale la plus proche, les blessés, les malades qui ne peuvent être traités par les moyens dont il dispose.

Buri kigo cyangwa ishami ryacyo, bitewe n'uko kingana, gishobora kugira ivuriro ry’ingoboka ry'abakozi bacyo. Umukoresha agomba kugeza ku bitaro bimuri hafi inkomere n'abarwayi badashobora kuvurishwa ibikoresho afite.

TITRE VII: DE L’INCAPACITE ET DU RECLASSEMENT PROFESSIONNELS

INTERURO YA VII: IBYEREKEYE UBUMUGA NO GUSUBIZWA MU KAZI

CHAPITRE PREMIER: DE L’INCAPACITE D'ORIGINE PROFESSIONNELLE.

UMUTWE WA MBERE: UBUMUGA BUTEWE N’AKAZI

Article 139: Ingingo ya 139:

Est considéré comme handicapé pour bénéficier des dispositions du présent chapitre, toute personne dont les possibilités d'acquérir ou de conserver un emploi sont effectivement réduites par suite d'une insuffisance ou d'une diminution de ses capacités. La qualité de" travailleur handicapé" est reconnue par une commission médicale qui donne un avis sur l'orientation professionnelle répondant à ses capacités et se prononce sur l'opportunité des mesures à prendre pour favoriser le reclassement.

Ikimuga kirebwa n'ibivugwa muri uyu mutwe ni umuntu wese bigaragara ko atagifite uburyo bwo kubona cyangwa kugumana umurimo we bitewe n'ubushobozi buke cyangwa kugabanyuka kw'imbaraga ze. Kwemeza ko umukozi ari ikimuga bikorwa n'inama y'abaganga nyuma itanga icyifuzo cyo kumushakira umwuga uhuje n'ubushobozi bwe kandi ikemeza ibishobora gukorwa kugirango asubizwe ku murimo.

Page 31: CODE DU TRAVAIL

31

CHAPITRE II: DU RECLASSEMENT PROFESSIONNEL

UMUTWE WA II: IBYEREKEYE GUSUBIZWA MU KAZI

Article 140:

Ingingo ya 140:

L'employeur doit reclasser dans son entreprise, le travailleur qui n’est plus apte à effectuer son travail habituel suite à une maladie ou un accident causés par le travail et ceci est fait suivant les capacités et les aptitudes qui restent au travailleur. L’employeur informe l’Inspecteur du Travail du ressort où est survenu l’accident de travail, du reclassement du travailleur concerné ou de son licenciement consécutif à cet accident. Si l'employeur ne dispose d'aucun emploi permettant le reclassement, le licenciement du travailleur accidenté ou atteint d’une maladie professionnelle doit être communiqué à l'Inspecteur du Travail du ressort du lieu du travail.

Umukoresha agomba gusubiza mu kazi, mu kigo cye umukozi utagishoboye gukora umurimo yari asanganywe bitewe n’indwara cyangwa se impanuka bikomoka ku kazi, ibyo akabikora akurikije ububasha n'ubushobozi uwo mukozi asigaranye. Umukoresha amenyesha Umugenzuzi w'Umurimo w’akarere umukozi yagiriyemo impanuka, isubizwa rye ku kazi cyangwa isezererwa ritewe n’ubwo bumuga. Iyo umukoresha adafite umurimo n'umwe umukozi warwaye cyangwa se wagize impanuka ashoboye gukora, kumwirukana bimenyeshwa Umugenzuzi w'Umurimo w'akarere umurimo ukorerwamo.

CHAPITRE III: DE LA FORMATION PROFESSIONNELLE DES HANDICAPES DU TRAVAIL

UMUTWE WA III: IBYEREKEYE KWIGISHA IMYUGA UWAMUGAJWE N’AKAZI

Article 141:

Ingingo ya 141:

Aux termes de la présente loi, la "formation professionnelle" désigne un ensemble d'activités de formation dispensée dans un centre ou une école quelconque. La formation professionnelle dont le travailleur a besoin doit se baser sur ce qui est requis par l’institution au sein de laquelle il travaille ou il s’apprête à travailler.

Muri iri tegeko,"kwigisha imyuga"bisobanura igikorwa cyose cyo kwigisha gikorerwa mu iigo no mu ishuri iryo ariryo ryose. Inyigisho z’imyuga zikenewe n’umukozi zigomba gushingira ku bikenewe n’ikigo akoramo cyangwa azakoramo.

TITRE VIII: DES ORGANISATIONS PROFESSIONNELLES DES TRAVAILLEURS ET DES EMPLOYEURS

INTERURO YA VIII: IBYEREKEYE UBWIFATANYE BW'ABAKOZI CYANGWA BW’ABAKORESHA

CHAPITRE PREMIER: DE LA DEFINITION ET DE LA CONSTITUTION

UMUTWE WA MBERE :IBYEREKEYE ISIGANURA RYABYO N’UKO BUSHINGWA

Article 142:

Ingingo ya 142:

L'organisation professionnelle de travailleurs, appelée syndicat, ou d’employeurs est une fédération de travailleurs ou d’employeurs exerçant la même profession, des métiers similaires ou des professions connexes et qui a exclusivement pour objet l'étude et la défense de ses intérêts économiques et sociaux. Les travailleurs ou les employeurs peuvent constituer librement et sans autorisation préalable un syndicat ou une organisation professionnelle. Ils ont également la liberté d'adhérer à un syndicat ou une organisation professionnelle de leur choix.

Ubwifatanye bw'abakozi bwitwa sendika cyangwa ubw'abakoresha bwitwa “ishyirahamwe ry’umuwuga ry’abakoresha ni ishyirahamwe ry’abakozi cyangwa ry’abakoresha bakora umurimo umwe, imyuga isa cyangwa imirimo yenda gusa, rigamije gusa kwiga no kurengera uburenganzira n’inyungu zaryo mu by'ubukungu n'imibereho myiza . Abakozi cyangwa abakoresha bashobora kwishyiriraho sendika cyangwa amashyirahamwe y’imyuga y’abakoresha ku buryo bishakiye kandi batabanje kubisabira uruhushya. Banafite uburenganzira busesuye bwo kwinjira muri Sendika cyangwa amashyirahamwe y’imyuga y’abakoresha bihitiyemo.

Article 143:

Ingingo ya 143:

Le syndicat ou l’organisation professionnelle d’employeurs peuvent constituer des fédérations ainsi que s'affilier à d'autres.

Sendika cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha bishobora kwibumbira hamwe no kwisunga ababa bibumbye. Sendika cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha,

Page 32: CODE DU TRAVAIL

32

Le syndicat ou l’organisation professionnelle des employeurs, la fédération des syndicats ou des organisations professionnelles, leurs confédérations respectives, peuvent s’affilier à d’autres organisations internationales de travailleurs ou d’employeurs. Ces unions sont soumises aux mêmes obligations que les syndicats ou les organisations professionnelles, et jouissent des mêmes droits que ceux conférés par la présente loi à ces syndicats ou organisations professionnelles.

ubwibumbe bw’ ayo masendika cyangwa bw’ayo mashyirahamwe, cyangwa urugaga rw’ubwibumbe bishobora kwisunga indi miryango mpuzamahanga y'abakozi cyangwa y’abakoresha. Ubwo bwibumbe bukurikiza amategeko agenga sendika cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha kandi bugira uburenganzira nk'ubwo sendika cyangwa ishyirahamwe bihabwa n’iri tegeko.

Article 144: Ingingo ya 144:

Sans préjudice des dispositions de l'article 145 de la présente loi, les organisations syndicales des travailleurs ou professionnelles d'employeurs doivent élaborer leurs statuts et règlements administratifs, élire librement leurs représentants, organiser leur gestion et leur activité et formuler leur programme d'action. Les statuts de toute organisation, les noms et les qualités de ceux qui sont chargés de sa direction, doivent être déposés par les fondateurs de ladite organisation selon la procédure déterminée par un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions. Les modifications apportées aux statuts et les changements survenus dans la composition de la direction de l'organisation syndicale ou professionnelle sont soumises aux mêmes obligations.

Hatirengagijwe ibiteganyijwe mu ngingo y’i 145 y'iri tegeko, Sendika cyangwa amashyirahamwe y’umwuga bigomba gukora amategeko-ngenga n'amategeko y'imboneza-mirimo, kwitorera ubwabo ababahagararira, gutunganya ibyerekeye imirimo n’icungwa ry'umutungo no gukora gahunda y'ibyo bagamije. Amategeko-ngenga y'ubwifatanye ubwo aribwo bwose, amazina n'imirimo y'abashinzwe ubuyobozi bwabwo bigomba gutangwa n’ababushinze hakurikijwe uburyo buteganywa n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Ibihinduka mu mategeko-ngenga n'ibihinduka mu miterere y'ubuyobozi bwa sendika cyangwa bw’amashyirahamwe y’umwuga bikurikiza amabwiriza amwe.

Article 145: Ingingo ya 145:

Les membres chargés de la direction d'une organisation syndicale ou professionnelle doivent:

a) jouir de leurs droits civils et politiques; b) être de nationalité rwandaise ou de nationalité

étrangère remplissant les conditions exigées au point du présent article.

Toutefois, pour les organisations syndicales de travailleurs, les expatriés ne pourront être élus qu'après une période de résidence d'au moins cinq ans dans le pays et leur nombre ne peut dépasser 1/3 des membres du comité de direction de l'organisation;

c) avoir leur domicile ou leur résidence habituelle au Rwanda.

Abashinzwe ubuyobozi bwa sendika cyangwa amashyirahamwe y’umwuga y’abakoresha bagomba kuzuza ibi bikurikira:

a) kuba batarambuwe uburenganzira bw'umuturage mu by’imibereho n’ibya politiki;

b) kuba ari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bujuje ibisabwa mu gika cy’iyi ngingo;

Icyakora ku birebana na sendika, abanyamahanga bashobora gutorwa ari uko bamaze nibura imyaka itanu mu Gihugu, kandi umubare wabo nturenge 1/3 cy'abagize ubuyobozi bwayo;

c) kuba batuye cyangwa baba mu Rwanda.

Article 146: Ingingo ya 146 :

Tout membre d'un syndicat de travailleurs ou d’une organisation professionnelle d’employeurs peut s'en retirer chaque fois qu’il le veut. Le travailleur qui a quitté ses fonctions ou cessé l'exercice de sa profession peut continuer à faire partie d'un syndicat, à la condition qu'il ait exercé cette profession pendant au moins une année.

Umuntu wese uri muri sendika cyangwa mu ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha ashobora kuvamo igihe cyose abishakiye. Umukozi uvuye ku murimo wabo cyangwa uretse umwuga yakoraga ashobora kuguma muri sendika ariko agomba kuba nibura yarakoze uwo murimo cyangwa uwo mwuga igihe cy’umwaka umwe.

Article 147: Ingingo ya 147:

Sauf sur base de la volonté des membres ou sur décision judiciaire, le syndicat des travailleurs ou l’organisation professionnelle d'employeurs ne peuvent pas être dissous ou suspendus par décision administrative.

Uretse ku bushake bw’abanyamuryango cyangwa hashingiwe ku cyemezo cy’ ubucamanza, sendika cyangwa amashyirahamwe y’umwuga y’abakoresha ntibishobora guseswa cyangwa guhagarikwa n’icyemezo cy’ubutegetsi.

Page 33: CODE DU TRAVAIL

33

En cas de dissolution volontaire ou judiciaire, les biens des organisations sont dévolus conformément aux statuts ou, à défaut, suivant les règlements établis par l’Assemblée Générale. En aucun cas, ils ne peuvent être répartis entre les membres du syndicat ou de l’organisation professionnelle.

Iyo iseswa, umutungo w’ubwifatanye utangwa mu buryo bwateganyijwe n'amategeko ngengamikorere, yaba ntayo hagakurikizwa amategeko yashyizweho n'Inama Rusange. Nta na rimwe uwo mutungo ushobora kugabanywa abantu bari muri sendika cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha.

CHAPITRE II: DE LA CAPACITE JURIDIQUE DES SYNDICATS DE TRAVAILLEURS OU DES ORGANISATIONS PROFESSIONNELLES D’EMPLOYEURS

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBWIHAGARARIRE BW' UBWIFATANYE BW'ABAKOZI CYANGWA BW’ABAKORESHA

Article 148:

Ingingo ya 148:

Le syndicat ou l’organisation professionnelle jouissent de la personnalité juridique. Ils ont le droit d’ester en justice, de défendre les intérêts de leurs membres et de les représenter et d'acquérir sans autorisation, à titre gratuit ou à titre onéreux, des biens meubles ou immeubles.

Sendika cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha rifite ubuzima-gatozi. Bifite uburenganzira bwo kuregera inkiko, kuvuganira ababirimo, no kubahagararira kuronka ibintu bitagombye uruhushya, ari ibyimukanwa cyangwa ibitimukanwa, bibiboneye ubuntu cyangwa bibiguze.

Article 149:

Ingingo ya 149:

Le syndicat ou l’organisation professionnelle peuvent affecter une partie de leurs ressources à la création de logements des travailleurs, à l'acquisition de terrains de culture ou de terrains d'éducation physique à l'usage de leurs membres. Ils peuvent créer, administrer ou subventionner des œuvres professionnelles de leurs membres. Ils peuvent passer des contrats ou conventions avec toute autre organisation de travailleurs ou d’employeurs, sociétés ou associations, entreprises ou particuliers.

Sendika cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha bishobora gukoresha igice cy'umutungo wabyo mu iyubakwa ry'amacumbi y'abakozi, mu kugura imirima yo guhinga, cyangwa ibibuga byo gukiniraho bikoreshwa n'ababirimo. Bishobora gushinga, gutegeka no gushyigikira ibikorwa bibereye ababirimo. Sendika n’ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha bishobora kugirana amasezerano n’ubundi bwifatanye bw’abakozi cyangwa amashyirahamwe y’abakoresha, amasosiyete, amashyirahamwe, ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo.

Article 150:

Ingingo ya 150 :

Un syndicat de travailleurs peut, en se conformant aux dispositions légales en vigueur, constituer pour ses membres des caisses spéciales de secours mutuels et de retraite. Tout travailleur qui n’est plus membre d'une organisation syndicale conserve son droit d'être membre des caisses spéciales de secours mutuels et de retraite, à l'actif desquelles il a contribué par des cotisations ou versements de fonds.

Sendika ikurikije ibiteganywa n'amategeko ariho, ishobora gushyiriraho abayirimo amasanduku adasanzwe yo gufashanya mu gihe bagikora no mu za bukuru. Umukozi wese utakiri muri sendika agumana uburenganzira bwo kuba umwe mu bashyizeho isanduku zo gutabarana mu gihe bagikora no mu zabukuru, zari zaragiyeho kandi azitangamo imigabane cyangwa azibitsamo.

CHAPITRE III: DE L'EXERCICE DU DROIT SYNDICAL

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE UKO SENDIKA IKORESHA N'UBURENGANZIRA BWAYO

Article 151:

Ingingo ya 151:

L'exercice du droit syndical est reconnu aux travailleurs dans toutes les entreprises dans le respect des droits et libertés garantis par la Loi Fondamentale.

Gukoresha uburenganzira bwa gisendika biremewe mu bigo byose mu gihe hubahirijwe uburenganzira n'ukwishyira ukizana biteganywa n'Itegeko Shingiro .

Article 152:

Ingingo ya 152:

La représentation des travailleurs auprès de l'entreprise ou de l'établissement, est assurée par la section syndicale de l’entreprise ou de ses succursales. Les membres du bureau syndical de la section syndicale de l’entreprise ou de ses

Guhagararirwa kw'abakozi mu kigo cyangwa igisa nacyo bikorwa n'ishami rya sendika mu kigo cyangwa mu mashami yacyo. Abagize ibiro by'ishami rya sendika mu kigo no mu mashami yacyo batorwa n'abakozi mu buryo buteganywa

Page 34: CODE DU TRAVAIL

34

succursales sont élus par les travailleurs dans les conditions fixées par les statuts de leurs organisations. Les contestations relatives à l'élection et à l'éligibilité des membres du bureau de la section syndicale ainsi qu'à la régularité des opérations sont examinées par l'organisation syndicale concernée.

n'amategeko ya sendika. Impaka zivutse kubera itora n'itorwa ry'abagize ibiro by'ishami rya sendika mu kigo no mu mashami yacyo n'imigendekere y'ayo matora, byigwa na sendika bireba.

Article 153:

Ingingo ya 153:

Les délégués syndicaux des travailleurs d’une entreprise ont pour mission: a) de représenter leur syndicat auprès de l'employeur et

d'assister les membres dans la présentation de leurs revendications;

b) de participer à la vie syndicale dans l'entreprise.

Abahagarariye sendika mu kigo bashinzwe ibi bikurikira :

a)guhagararira sendika imbere y’umukoresha no gutera inkunga abayoboke bayo mu gihe cyo gutanga ibyifuzo byabo; b)gufatanya n'abandi mu mirimo ya sendika mu kigo.

Article 154:

Ingingo ya 154:

Les délégués syndicaux doivent disposer du temps libre suffisant à l'accomplissement de leur fonction de représentation et bénéficient annuellement d'un congé de formation d'éducation ouvrière dont la durée et les conditions d'octroi sont fixées par les conventions collectives ou, à défaut de celles-ci, par le Ministre ayant le travail dans ses attributions après consultation des délégués des travailleurs et des employeurs.

Abahagarariye sendika mu kigo bagenerwa igihe gihagije cyo gutunganya umurimo wo guhagararira bagenzi babo, bakanahabwa ku mwaka konji yo kujya mu mahugurwa; igihe n'uburyo bitangwamo bikaba bishyirwaho n'amasezerano rusange cyangwa yaba adahari bikagenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze amaze kumva icyifuzo cy'abahagarariye abakozi n’abakoresha.

Article 155:

Ingingo ya 155:

Les communications syndicales se font sans autorisation et sont affichées aux panneaux réservés à cet effet et distincts de ceux qui sont réservés aux instructions des délégués du personnel. Des copies de ces communications syndicales sont transmises au chef d'entreprise avant l'affichage. Des panneaux d’affichage sont mis à la disposition de chaque bureau syndical suivant des modalités fixées par accord avec le chef d'entreprise. Les publications et communications de nature syndicale peuvent être librement diffusées aux travailleurs dans l'enceinte de l'entreprise aux heures de début et de fin de travail. Ces communications et publications doivent correspondre aux objectifs du syndicat tels qu'ils sont définis à l'article 142 de la présente loi.

Inyandiko zikubiyemo ubutumwa sendika igeza ku bayirimo zikorwa bitagombye uruhushya, zikamanikwa ku kibaho kibiteganyirijwe, kandi gitandukanye n'ibibaho bimanikwaho inyandiko y'amabwiriza y'abahagarariye abakozi. Kopi z’izo nyandiko zohererezwa umukuru w'ikigo mbere y’imanikwa ryazo. Buri biro bya sendika bigenerwa ibibaho bimanikwaho inyandiko zinyuranye hakurikijwe uburyo bwumvikanyweho n'umukuru w'ikigo. Inyandiko n'impapuro zamamaza za sendika zishobora kugezwa ku bakozi mu kigo bakoreramo bitagombye uruhushya, bigakorwa ku masaha yo gutangiriraho no kurangirizaho akazi. Izi nyandiko n'impapuro zamamaza, bigomba guhuza n'ibyo sendika igamije nk’uko bivugwa mu ngingo ya 142 y'iri tegeko.

Article 156: Ingingo ya 156:

Dans les entreprises où sont occupés plus de vingt (20) salariés, le chef d'entreprise met à la disposition des membres du bureau syndical un local convenant à l'exercice de leur mission. Les membres de la section syndicale de base peuvent se réunir une fois par mois dans l'enceinte de l'entreprise suivant des modalités fixées en accord avec le chef d'entreprise.

Mu bigo bikoresha abakozi barenze makumyabiri (20), umukuru w'ikigo aha abagize Biro ya sendika icyumba ikoreramo ibijyanye n’inshingano zayo. Abagize ishami rya sendika mu kigo bashobora kugirana inama rimwe mu kwezi, bakayikorera mu kigo cy’akazi, hakurikijwe uburyo bwumvikanyweho n'umukuru w'ikigo.

Article 157: Ingingo ya 157:

Page 35: CODE DU TRAVAIL

35

Les noms des membres du bureau syndical sont portés à la connaissance du chef d'entreprise. Ils doivent être affichés sur les panneaux réservés aux communications syndicales. Une copie de la communication adressée au chef d'entreprise est transmise à l'Inspecteur du Travail du ressort.

Amazina y'abagize Biro ya sendika amenyeshwa umukuru w'ikigo. Agomba kumanikwa ku kibaho cyagenewe ibyo sendika igeza ku bakozi. Kopi y'ibyamenyeshejwe umukuru w'ikigo yohererezwa Umugenzuzi w'Umurimo w'ako karere.

Article 158: Ingingo ya 158:

Les délégués syndicaux dans une entreprise bénéficient de la même protection que celle accordée aux délégués du personnel tel que prévu à l'article 175 de la présente loi.

Abahagarariye sendika mu kigo barengerwa n'amategeko arengera abahagarariye abakozi nk’uko biteganywa n'ingingo y’i 175 y'iri tegeko.

Article 159: Ingingo ya 159:

Il est interdit à l'employeur de prendre en considération l'appartenance à un syndicat ou l'exercice d'une activité syndicale pour arrêter ses décisions en ce qui concerne notamment l'embauchage, la conduite et la répartition du travail, la formation professionnelle, l'avancement, la rémunération et l'octroi d'avantages sociaux et les mesures de discipline et de licenciement. Il est interdit à l'employeur de prélever les cotisations syndicales sur le salaire lorsqu’il n’y a pas de preuve de l’accord du travailleur concerné. L’employeur ou son représentant ne peuvent pas utiliser aucun moyen de pression en faveur ou à l'encontre d'une organisation syndicale quelle qu’elle soit. Tout moyen utilisé par l'employeur en violation des dispositions des alinéas précédents du présent article est considérée comme abusive et donne lieu aux dommages intérêts. Les dispositions contenues dans le présent article sont d'ordre public.

Umukoresha abujijwe gushingira ku kuba muri sendika cyangwa gukora imirimo yayo afata ibyemezo mu byerekeye gutanga akazi, imigendekere y’imirimo n’itangwa ryayo, ukwigisha imyuga; ukuzamura mu ntera, guhemba no gutanga ibiteza imbere umukozi cyangwa gushyiraho amategeko arebana n’imyifatire ku kazi n'iyirukana. Umukoresha abujijwe kuvana ku mushahara w’umukozi imisanzu itangwa muri sendika iyo nta gihamya cy’uko yabyumvikanyeho n'umukozi bireba. Umukoresha cyangwa umuhagarariye nta buryo na bumwe bukandamiza bashobora gukoresha kugira ngo barengere cyangwa barwanye ubwifatanye ubwo ari bwo bwose. Uburyo bwose bukoreshejwe n'umukoresha bunyuranije n'ibikubiye mu bika bibanza by’iyi ngingo bwitwa kurengera kandi butangirwa indishyi z'akababaro. Amahame akubiye muri iyi ngingo ni indemya-gihugu.

TITRE IX: DES ORGANES ADMINISTRATIFS DU TRAVAIL ET DES MOYENS DE CONTROLE

INTERURO YA IX : IBYEREKEYE INZEGO Z’UBUYOBOZI BW’UMURIMO N’UBURYO ZIGENZURA

CHAPITRE PREMIER: DES ORGANES ADMINISTRATIFS DU TRAVAIL

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INZEGO Z’UBUYOBOZI BW’UMURIMO

Section première: De la Direction du travail Icyiciro cya mbere : Ubuyobozi bw’umurimo

Article 160: Ingingo ya 160:

La Direction du travail est un organe de l'administration publique chargé d'élaborer, de mettre en œuvre et d'appliquer la politique nationale du travail et de l'emploi.

Ubuyobozi bw'umurimo ni urwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta bushinzwe gutegura, gushyira mu bikorwa no kubahiriza politiki y'igihugu yerekeye umurimo.

Section 2: De l'Inspection du travail Icyiciro cya 2: Ibyerekeye Ubugenzuzi bw’Umurimo

Article 161: Ingingo ya 161:

L’Inspecteur du travail est chargé de veiller à l'application des dispositions du code du travail et de ses arrêtés d’exécution, des stipulations des conventions collectives ainsi que des lois relatives à la sécurité sociale. Il est également chargé de constater par procès-verbal faisant foi jusqu'à preuve du contraire, les infractions aux

Umugenzuzi w’umurimo ashinzwe kugenzura ikurikizwa ry’amategeko agenga umurimo n’amateka ayubahiriza, ibiri mu masezerano rusange kimwe n’amategeko yerekeye ubwiteganyirize bw’abakozi.

Umugenzuzi w’umurimo anashinzwe gukora inyandiko-mvugo

Page 36: CODE DU TRAVAIL

36

dispositions des lois et règlements du travail et de saisir directement l’autorité judiciaire compétente.

ku byaha byo kurenga ku mategeko cyangwa amabwiriza agenga umurimo, akayishyikiriza urwego rw’ubucamanza rubifitiye ububasha, ibikubiye muri iyo nyandiko-mvugo bifatwaho ukuri kugeza igihe habonekeye ikibivuguruza.

Article 162: Ingingo ya 162:

Une copie du procès-verbal est remise à l’entreprise concernée dans les quinze jours (15) suivant la constatation de l'infraction. Un exemplaire du procès-verbal est déposé au Parquet de la République du ressort, un second transmis pour information à la Direction du travail, un troisième classé dans le dossier de l'entreprise en cause. Le Parquet informe l’Inspecteur du travail de la suite qu’il a réservée à ce procès-verbal.

Ikigo kiregwa gihabwa kopi y'inyandiko-mvugo y'ibyo kiregwa, ibyo bigakorwa mu minsi cumi n’itanu (15) ikurikira umunsi ikosa ryabonekeyeho. Kopi imwe y’inyandiko-mvugo yoherezwa muri Parike ya Repubulika yo muri ako karere, indi mu biro by'umurimo, iyindi igashyirwa muri dosiye y'ikigo kiregwa. Parike imenyesha Umugenzuzi w’Umurimo umwanzuro wafatiwe iyo nyandiko-mvugo.

Article 163: Ingingo ya 163:

L’Inspecteur du travail, muni de pièces justificatives de sa fonction, a le pouvoirs suivant de: a) pénétrer librement pendant les heures de travail dans

tout établissement assujetti à son contrôle et ce, sans devoir avertir préalablement la direction de l’entreprise;

b) pénétrer dans tout local qu'il juge raisonnablement requérir son contrôle;

c) procéder à tout contrôle ou enquête jugés nécessaires pour s'assurer que les dispositions légales sont effectivement observées et en particulier:

(i) interroger, seul ou en présence des

témoins, l'employeur ou le personnel de l'entreprise sur toutes les matières relatives à l'application par cette dernière des dispositions légales et réglementaires en vigueur;

(ii) demander communication de tous

livres, registres, et documents dont la tenue est prescrite par la législation du travail; ce contrôle est effectué en vue de vérifier si la teneur de tous ces documents est en conformité avec les dispositions légales en vigueur. L’inspecteur du travail reçoit copie de tous ces documents ou il lui est transcrit d’autres similaires.

(iii) exiger l'affichage dans l’entreprise des

communiqués prévus par les dispositions légales;

(iv) prélever en présence de l’employeur ou

de son préposé et emporter, après les avoir informé, aux fins d’analyses des échantillons des matières et substances utilisées ou manipulées. Lorsque l’analyse de ces matières ou substances révèle qu’elles peuvent être nocives, les

Umugenzuzi w’umurimo, yitwaje impapuro zerekana umurimo we, afite ububasha bukurikira: a) kwinjira nta nkomyi mu kigo cy’umurimoasinzwe

kugenzura, ibyo akabikora mu masaha y’akazi kandi atagombye kubimenyesha ubuyobozi bwacyo;

b) kwinjira ahantu hose abona ari ngombwa ko hagenzurwa mu rwego rw'umurimo;

c) gukora igenzura cyangwa iperereza asanze ari ngombwa, akabikora agamije kumenya niba muri icyo kigo amategeko akurikizwa koko; cyane cyane yibanda kubikurikira :

(i) kubaza umukoresha cyangwa abakozi, ari bonyine cyangwa hari abagabo, ingingo zose zerekeranye n’uko icyo kigo cy’umurimo cyubahiriza amategeko n’amabwiriza biriho;

(ii) gusaba ko yerekwa ibitabo, rejisitiri n'izindi

nyandiko zuzuzwa ku buryo bwateganijwe n'amategeko agenga umurimo ; iryo genzura arikora agamije kumenya niba ibikubiye muri izo nyandiko zose bihuje n’amategeko ariho. Umugenzuzi w’umurimo ahabwa kopi yazo zose cyangwa akandukurirwa izindi nkazo;

(iii) gutegeka ko mu kigo cy’umurimo hamanikwa

amatangazo ateganywa n’amategeko;

(iv) gufata no gutwara bimwe mu bikoresho-fatizo by’ikigo, nyiracyo ahibereye cyangwa umuhagarariye, bakamenyeshwa ko Umugenzuzi w’Umurimo abitwariye gukoresha isuzuma ry’imiterere yabyo. Iyo isuzuma ry’ibyo bikoresho-fatizo ryerekanye ko bishobora guhumanya, amafaranga aritangwaho yishyurwa na nyir’ikigo cyangwa umuhagarariye. Cyakora yishyuzwa Leta iyo bigaragaye ko ibyo bikoresho-fatizo bidashobora guhumanya.

d) kwitabaza ubutegetsi bubifitiye ububasha mu kugeza ku biro by’ubugenzuzi bw’umurimo, umukoresha cyangwa umukozi wanze kwitaba urupapuro rw’ihamagara rutanzwe

Page 37: CODE DU TRAVAIL

37

frais d’examen sont supportés par le propriétaire de l’entreprise ou son préposé. Ils sont à charge de l’Etat s’il s’avère que ces matières ou substances ne peuvent pas être nocives.

d) requérir le concours de l’autorité compétente pour

amener au bureau de l’Inspection du travail, l’employeur ou le travailleur qui refuserait de répondre à la convocation lancée par l’inspection du travail.

n’uwo Mugenzuzi w’Imirimo.

Article 164: Ingingo ya 164:

L’Inspecteur du travail peut s'assurer de la collaboration d'experts et de techniciens dûment qualifiés dans tous les travaux effectués au sein de l’entreprise pour s’enquérir des méthodes de travail, de ses outils de base et des méthodes utilisées pour préserver la santé des travailleurs et les protéger contre les accidents. Ces techniciens sont tenus au secret professionnel dans les mêmes conditions et sous les mêmes sanctions que l’Inspecteur du travail. Le concours du technicien s'exerce sous la direction de l'Inspecteur du travail. Les frais de ce concours sont à charge du Ministère ayant le travail dans ses attributions.

Umugenzuzi w’umurimo ashobora kwifashisha abahanga n'abajijukiwe mu mirimo yose ikorerwa mu kigo kugira ngo amenye uburyo ikorwa, ibikoresho-fatizo byayo n'uburyo bukoreshwa ngo ubuzima bw'umukozi burindwe kandi anarindwe impanuka. Abo bahanga bagomba kugira ibanga ry'akazi nk'uko Umugenzuzi w’Umurimo abitegetswe, bitaba ibyo bagahanishwa amategeko ahana Umugenzuzi w’Umurimo. Batanga iyo nkunga bayobowe n'Umugenzuzi w'Umurimo. Amafaranga ayitangwaho yishingirwa na Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo.

Article 165:

Ingingo ya 165:

L'Inspecteur du travail doit, à l'occasion d'une visite d'inspection, informer de sa présence l'employeur ou son représentant, à moins qu'il n'estime qu'un tel avis risque de porter préjudice à l'efficacité du contrôle. Il peut demander à être accompagné, au cours de sa visite, d'un délégué du personnel de l'entreprise de son choix.

Umugenzuzi w'umurimo agomba kumenyesha umukoresha cyangwa uri mu kigwi cye ko aje kugenzura imirimo ye, keretse abonye ko kubivuga byashobora kubangamira igenzura. Igihe agenzura, Umugenzuzi w’Umurimo ashobora gusaba ko umwe mu bahagarariye abakozi , kandi yihitiyemo, amuherekeza.

Article 166: Ingingo ya 166:

Dans les mines et carrières, ainsi que dans les établissements ou chantiers, l’inspection y est effectuée par des experts; ceux qui sont chargés de cette inspection doivent s’assurer que les installations inspectées sont aménagées de manière à garantir la santé des travailleurs. L’inspecteur expert assure l'application des règlements spéciaux qui peuvent être pris dans ce domaine et dispose, à cet effet et dans cette limite, des pouvoirs de l’Inspecteur du travail. L’Inspecteur expert porte à la connaissance de la Direction du travail les employeurs auxquels il a signifié les sommations. L'Inspecteur du travail peut, à tout moment, demander à effectuer avec les fonctionnaires visés aux paragraphes précédents, la visite des mines, carrières, établissements et chantiers soumis à inspection technique. Dans les établissements militaires employant de la main-d’œuvre civile, le contrôle de l'exécution des dispositions applicables en matière de travail est assuré soit par un officier désigné par le Chef d’Etat-Major de l’Armée

Ahacukurwa amabuye y’agaciro n’asanzwe yo kubakisha, mu bigo cyangwa ahandi ahantu hubakw, hakorerwa imirimo y’ubugenzuzi n’ababizobereyemo; abashinzwe iryo genzura bagomba kureba niba ibikoresho byaho bifite ibya ngombwa byose byo kurinda ubuzima bw’abakozi. Umugenzuzi w’inzobere yubahiriza amategeko ashyirwaho yerekeye iyo mirimo, kandi afite ububasha, iyo ayikora, nk'ubw'Umugenzuzi w’umurimo. Anamenyesha Ubuyobozi bw’Umurimo abakoresha bihanijwe. Umugenzuzi w'umurimo ashobora, igihe cyose ari ngombwa, gusaba ko abagenzuzi b’inzobere bavugwa mu bika bibanza by’iyi ngingo bamuherekeza agiye mu igenzura ry’ahacukurwa amabuye y’agaciro, asanzwe yo kubakisha, ibigo cyangwa ahandi hantu hubakwa. Mu bigo by'ingabo z'igihugu bikoresha abasiviri, igenzura ry'ikurikizwa ry'amategeko agenga umurimo rikorwa na ofisiye ushyirwaho n’Umugaba w’Ingabo z’Igihugu akabimenyesha Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, cyangwa rigakorwa n’umukozi wa Leta ushyirwaho na

Page 38: CODE DU TRAVAIL

38

Nationale qui en informe le Ministre ayant le travail dans ses attributions, soit par un fonctionnaire désigné par ledit Ministre à la demande du Chef d’Etat-Major de l’Armée Nationale.

Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze abisabwe n’Umugaba w’Ingabo z’Igihugu.

Article 167: Ingingo ya 167:

Hormis les établissements militaires, la nomenclature des autres établissements visés à l'article 166 de la présente loi est établie par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Uretse ibigo by’ingabo z’igihugu, ibindi bigo bivugwa mu ngingo ya 166 y’iri tegeko bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshigano ze.

Article 168: Ingingo ya 168:

Un Médecin expert du travail est nommé par le Ministre ayant le travail dans ses attributions, après avis du Ministre ayant la santé dans ses attributions. Il est chargé du contrôle des obligations de l'employeur relatives à la santé des travailleurs, à l'équipement médical et sanitaire de l'entreprise. Il fait rapport à l'Inspecteur du travail du ressort. Il peut lancer des sommations à l’employeur, dresser des procès-verbaux en ce qui concerne la non-observation des règles relatives à la santé et à l'équipement médical et sanitaire et en informer l'Inspecteur du travail du ressort.

Umuganga ukora ubugenzuzi bw'ubuzima k’umurimo ashyirwaho na ba Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze amaze kumva icyo Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze abitekerezaho. Ashinzwe kugenzura ibyo umukoresha ategetswe gukora byerekeye ubuzima bw'abakozi n'ibikoreshwa mu ivuriro ry'ikigo. Akorera raporo umugenzuzi w'umurimo w'ako karere. Umuganga ukora ubugenzuzi bw'ubuzima k’umurimo ashobora no kwihaniza umukoresha no gukora inyandiko-mvugo mu birebana no kudakurikiza amategeko mu by'ubuzima bw'abakozi n'ibikoresho by'ivuriro, akabimenyesha Umugenzuzi w'umurimo w'ako karere.

Article 169: Ingingo ya 169:

Lorsqu'il existe des conditions de travail dangereuses pour la sécurité ou la santé des travailleurs et non visées par l’arrêté prévu à l'article 135 de la présente loi, l'employeur est sommé par l'Inspecteur du travail ou le Médecin expert du travail d'y remédier dans les formes et conditions précisées à l'article 171 de la présente loi. En cas de contestation de l'employeur, le litige est soumis au Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Iyo hari uburyo bwo gukora umurimo bubangamiye ubuzima no kwirinda impanuka ku bakozi kandi butavuzwe mu iteka riteganywa mu ngingo y’i 135 y’iri tegeko, umukoresha yihanizwa n'Umugenzuzi w'Umurimo cyangwa umuganga ugenzura umurimo kugirango yisubireho mu buryo buvugwa mu ngingo y’i 171 y’iri tegeko. Iyo umukoresha abihakanye, ikibazo gishyikirizwa Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 170: Ingingo ya 170:

Lorsque les circonstances exigent la prise de décisions immédiates pour rendre les aménagements des locaux et des appareils conformes aux dispositions des lois et règlements en vigueur, l'Inspecteur du travail est habilité à prendre les mesures nécessaires comportant les sommations ou la suspension immédiate de l'utilisation des locaux, installations, outils, équipements ou appareils incriminés, et à demander la réalisation, dans un délai déterminé, des modifications proposées dans les installations des locaux ou des appareils. Ces sommations ont force exécutoire et leur effet ne peut être suspendu que par décision du Ministre ayant le travail dans ses attributions. La procédure des sommations est réglée par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Iyo hari impamvu zituma hafatwa ibyemezo ku buryo buhutiyeho hagamijwe itunganywa ry'ahakorerwa n'iry’ibyuma bikoreshwa ku buryo buhuje n'amabwiriza n'amategeko ariho, Umugenzuzi w'Umurimo ashobora guhita afata ibyemezo bya ngombwa byo kwihaniza cyangwa gufunga ako kanya ahakorerwa, ibikoresho n’ibyuma bihifashishwa bikoreshwa bikemanzwe, kandi agasaba ivugururwa no mu gihe kizwi; ry'ibyasabiwe ihindurwa. Uko kwihaniza kugomba guhita gukurikizwa; icyakora gushobora guhagarikwa gusa n'icyemezo cya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Uburyo n'igihe kwihaniza bikorwamo bigenwa n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 171: Ingingo ya 171:

La sommation doit être faite par écrit, soit sur le registre d'employeur réservé à cet effet, soit par lettre recommandée avec accusé de réception. Cette sommation

Ukwihaniza kugomba gukorwa mu nyandiko, byaba mu gitabo cyabigenewe cy'umukoresha cyangwa mu ibaruwa ishinganye ifite icyemezo ko bayibonye. Uko kwihaniza gushyirwaho

Page 39: CODE DU TRAVAIL

39

est datée et signée; elle précise les infractions ou les dangers constatés et fixe le délai durant lequel l’employeur doit avoir procédé aux corrections nécessaires. Ce délai est fixé raisonnablement et ne peut être inférieur à quatre jours, sauf en cas d'extrême urgence.

itariki n'umukono kandi kuvuga neza amakosa cyangwa icyago gishobora kugwirira ikigo byagaragayemo, kandi kugashyirwaho igihe umukoresha agomba kuba yakosoye ibimeze nabi. Icyo gihe gitangwa mu bushishozi hakurikijwe uko ibintu biteye, kandi ntigishobora kujya hasi y'iminsi ine, keretse mu gihe hari ibyihutirwa cyane.

Article 172: Ingingo ya 172:

L’Inspecteur du travail ne peut avoir aucun intérêt personnel, direct ou indirect, dans les entreprises placées sous son contrôle.

Mu bigo ashinzwe kugenzura, Umugenzuzi w’umurimo ntashobora kugiramo inyungu ze bwite, haba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Article 173: Ingingo ya 173:

Le Directeur du travail peut, à tout moment, exercer les pouvoirs et prérogatives dévolus à l’Inspecteur du travail par la présente loi et ses arrêtés d’exécution.

Igihe cyose Umuyobozi w’Umurimo ashobora gukoresha ubushobozi n'ububasha byagenewe Umugenzuzi w’Umurimo n’iri tegeko n’amateka arishyira mu bikorwa

CHAPITRE II: DES DELEGUES DU PERSONNEL UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INTUMWA Z’ABAKOZI

Article 174:

Ingingo ya 174:

Les délégués du personnel sont élus parmi les travailleurs de l'établissement. Ils ont pour mission de:

a) présenter à l'employeur toutes les réclamations individuelles ou collectives concernant les conditions de travail et la protection des travailleurs, l'application des conventions collectives, les classifications professionnelles et les taux de salaires;

b) saisir l'inspection du travail de toute plainte ou différend concernant l'application des prescriptions légales ou réglementaires dont elle est chargée d'assurer le contrôle;

c) veiller à l'application des prescriptions relatives à la santé et à la sécurité des travailleurs et proposer toutes mesures utiles à ce sujet;

d) donner leur avis sur les mesures et les conditions de licenciements envisagés par l'employeur en cas de compression du personnel pour motif de ralentissement d'activité ou de réorganisation de l'entreprise;

e) communiquer à l'employeur toutes suggestions utiles tendant à l'amélioration de l'organisation et du rendement de l'entreprise.

L'existence des délégués du personnel dans un établissement ne fait pas obstacle au droit qu’a un travailleur de présenter lui-même ses doléances et suggestions à l'employeur sur le déroulement du travail.

Intumwa z'abakozi zitorwa mu bakozi bo mu kigo bakoramo. Zifite inshingano zikurikira:

a) kumenyesha umukoresha ibibazo byose bya buri muntu cyangwa bya bose bishingiye ku mikorere rusange no kurinda impanuka abakozi, ikurikizwa ry'amasezerano rusange, igenwa ry'inzego z'imyuga n'imishahara;

b) kumenyesha ubugenzuzi bw'umurimo ikirego cyangwa ikibazo cyose cyerekeye ikurikizwa ry'amategeko yashyizweho, kandi agomba kugenzurwa nabwo ;

c) kureba uko amategeko yerekeye ubuzima bw’umukozi kimwe no kumurinda impanuka akurikizwa no gutanga inama zatuma akurikizwa neza;

d) gutanga ibitekerezo byabo mu byerekeye gahunda yo kugabanya abakozi, bitewe n’uko imirimo yabaye mike cyangwa umukoresha yagennye guhindura imiterere n'imikorere y'ikigo ;

e) kumenyesha umukoresha ibyakorwa byose kugira ngo akazi k’ikigo kagende neza n'umusaruro wiyongere.

Kuba hari intumwa z'abakozi mu kigo, ntibibangamira uburenganzira umukozi afite bwo kwitangira ubwe ibibazo bye no kungura umukoresha inama ku migendekere y'akazi.

Article 175:

Ingingo ya 175:

Tout licenciement d'un délégué du personnel, titulaire ou suppléant envisagé par l'employeur ou son représentant, doit être soumis à l'Inspecteur du travail qui fera connaître son avis dans un délai ne dépassant pas quinze jours. La stipulation du paragraphe premier du présent article vaut aussi pour les candidats délégués pendant la période

Umukoresha cyangwa umusimbura we ushaka kwirukana intumwa ihagarariye abakozi cyangwa uyisimbura, agomba kubanza kubimenyesha umugenzuzi w'umurimo; na we agomba kumumenyesha icyo abitekerezaho mu minsi itarenze cumi n’itanu. Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikorerwa

Page 40: CODE DU TRAVAIL

40

qui s'étend de la date de remise des listes de candidature au chef d'établissement à celle du scrutin, ainsi que pour l'ancien délégué du personnel pendant les six mois suivant l'expiration de son mandat. Toutefois, en cas de faute lourde, l'employeur peut prononcer la mise à pied provisoire de l'intéressé en attendant l'avis de l'Inspecteur du travail sur ce licenciement.

n'abakandida bashaka kuzatorwa, kuva igihe umukoresha yamenyesherejwe urutonde y'abiyamamaje kugera ku munsi w'itora. Intumwa y'abakozi nayo itongeye gutorwa igira ubwo burenganzira mu gihe cy'amezi atandatu guhera manda yayo irangiye. Ariko, iyo ari icyaha gikomeye, umukoresha ashobora guhagarika by'agateganyo intumwa y'abakozi mu gihe hagitegerejwe icyo Umugenzuzi w'umurimo atekereza kuri iryo yirukanwa.

CHAPITRE III: DES MOYENS DE CONTROLE

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE UBURYO BW'IGENZURA

Article 176:

Ingingo ya 176:

Toute personne qui se propose d'ouvrir une entreprise de quelque nature que ce soit, doit en faire la déclaration à l'Inspecteur du travail. La même procédure doit être suivie en cas de cessation d'activités, de cession ou de transformation de l'établissement. Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions détermine les modalités et le délai de cette déclaration.

Umuntu wese ushaka gufungura ikigo cy’murimo icyo aricyo cyose agomba kubimenyesha Umugenzuzi w'Umurimo. Ni nako bigenda iyo ikigo kiretse uwo cyakoraga, iyo gitanzwe cyangwa gihinduriwe ibyo cyakoraga. Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena igihe n’uburyo iri menyekanisha rikorwamo.

Article 177:

Ingingo ya 177:

Tout employeur doit compléter et fournir les documents relatifs aux renseignements sur les travailleurs, selon les modalités fixées par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Umukoresha wese agomba kuzuza no gutanga impapuro z'imenyekanisha ry'abakozi, ku buryo bwashyizweho n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Article 178:

Ingingo ya 178:

Le registre d’employeur doit être constamment tenu à jour, au lieu d'exploitation. Son modèle est fixé par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions. Le registre d'employeur doit être présenté à l'Inspecteur du travail, s’il en fait la demande; il est conservé pendant cinq ans à partir de la date de la dernière écriture qui y a été portée.

Igihe cyose rejisitiri y'umukoresha igomba kuba aho imirimo ikorerwa; uko igomba kuba iteye kugenwa n'iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Rejisitiri y'umukoresha igomba kwerekwa Umugenzuzi w'Umurimo kandi ikabikwa igihe cy’imyaka itanu ibarwa guhera umunsi yandikiwemo bwa nyuma.

Article 179:

Ingingo ya 179:

Tout travailleur doit faire l'objet, dans les trente jours de son engagement, d'une déclaration établie par l'employeur et adressée à l'Inspecteur du travail du ressort. Tout travailleur quittant une entreprise doit faire l'objet d'une déclaration établie dans les mêmes conditions et mentionnant la date de départ de l'entreprise. Les modalités d’établissement et de présentation de ces déclarations, de même que les renseignements concernant le travailleur qui a quitté son emploi sont déterminés par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions.

Umukozi wese yandikwa mu rwandiko rwateguwe n'umukoresha we rwohererezwa Umugenzuzi w'umurimo w'ako karere mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu umukozi ahawe akazi. Iyo umukozi avuye ku murimo, nabwo bigomba kumenyeshwa Umugenzuzi w’umurimo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu, hakanavugwa itariki yawuviriyeho. Uburyo iri menyekanisha rikorwamo n’uko ryuzuzwa n’ibivugwa ku mukozi uvuye ku murimo, bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze

TITRE X: DES DIFFERENDS DU TRAVAIL

INTERURO YA X : IBYEREKEYE IMPAKA Z’UMURIMO

Page 41: CODE DU TRAVAIL

41

CHAPITRE PREMIER: DES DEFINITIONS

UMUTWE WA MBERE : ISIGANURA

Article 180:

Ingingo ya 180:

Les différends du travail peuvent être individuels ou collectifs. Le différend individuel de travail est celui qui survient entre un travailleur et son employeur ou à la fois entre plusieurs travailleurs et leur employeur, mais pour des motifs ayant trait à l'inobservation d'une clause du contrat de travail qui lie chacun d'eux à son employeur, cette clause pouvant varier d'un travailleur à un autre. Le différend collectif est celui qui survient entre un ou plusieurs employeurs, d'une part, et d'autre part, un certain nombre ou la totalité des membres du personnel au sujet des conditions de travail, lorsque ce différend est de nature à compromettre la bonne marche ou la paix sociale de l'entreprise

Impaka zerekeye umurimo zishobora kuba zihariye cyangwa ari rusange. Impaka zihariye z'umurimo ni izivutse hagati y'umukozi n'umukoresha we, cyangwa hagati y'abakozi benshi n'umukoresha wabo, ariko zitewe n'ikibazo cyavutse mu iyubahiriza ry'amasezerano y'umurimo buri mukozi yagiranye n'umukoresha we, ingingo y’ayo masezerano ikurura impaka ishobora kuba itari imwe ku bakozi bose. Impaka rusange z'umurimo ni izivutse hagati y'umukoresha umwe cyangwa benshi ku ruhande rumwe n'itsinda ry'abakozi cyangwa abakozi bose, ku rundi ruhande, igihe izo mpaka zerekeye imikorere y'imirimo kandi zabangamiye imikorere myiza cyangwa umutekano mu kigo.

Article 181:

Ingingo ya 181:

Toutes les actions découlant des contrats de travail conclus suivant les dispositions de la présente loi se prescrivent par cinq ans à partir de l’acte qui a donné naissance au litige.

Ce délai est suspendu par une action en justice non périmée ou lorsque l’inspection du travail se trouve encore saisi d’une demande de conciliation.

Impaka n’ibirego byose bishingiye ku masezerano y’umurimo agengwa n’iri tegeko bisaza hashize imyaka itanu kuva icyateye impaka kibaye. Icyo gihe gihagarikwa n’urubanza ruregewe mu rukiko rutarasaza cyangwa n’uko ibiro bigenzura imirimo bitarafata umwanzuro ku mpaka byashyikirijwe

CHAPITRE II: DU REGLEMENT DES DIFFERENDS DU TRAVAIL

UMUTWE WA II: IBYEREKEYE IKEMURWA RY'IMPAKA Z'UMURIMO

Article 182:

Ingingo ya 182:

Lorsqu’il survient un différend individuel du travail, avant toute saisine du tribunal, la partie intéressée doit d’abord demander aux délégués du personnel dans l’entreprise de tenter de régler le différend à l'amiable. Lorsque les délégués du personnel ne parviennent pas à régler le différend, toute partie intéressée saisit l’Inspecteur du Travail d’une demande de tentative de conciliation. Cette demande suspend la prescription de l’action depuis la date de son introduction au bureau de l’inspection du travail jusqu’à la date de procès-verbal clôturant la tentative de conciliation du travailleur et de l’employeur.

Iyo habaye impaka zihariye ziturutse ku murimo, mbere yo kuzishyikiriza urukiko, ubifitemo inyungu agomba kubanza gusaba abahagarariye abakozi muri icyo kigo kugerageza kuzikemura mu bwumvikane. Iyo abahagarariye abakozi badashoboye kuzikemura, ubifitemo inyungu wese ashyikiriza ikibazo Umugenzuzi w’Umurimo amusaba kugerageza kugikemura mu bwumvikane Iryo saba rihagarika igihe cy’ubusaze bw’ikirego uhereye igihe rigereye mu biro by’ubugenzuzi bw’umurimo kugeza ku munsi hakoreweho inyandiko-mvugo isoza igerageza ry’ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha. Iyo havutse ikibazo cy’impaka rusange z’umurimo, mbere yo kugishyikiriza urukiko rubifiye ububasha, abagifitemo inyungu agomba kubanza kugishyikiriza Inama Ikemura Impaka mu bwumvikane igizwe n’abahagarariye abakozi n’abahagarariye abakoresha kugira igerageze kugikemura mu bwumvikane. Uburyo iyo nama ijyaho n’imikorere yayo bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Iyo ikemura ry’impaka mu bwumvikane ritabaye, ikibazo gishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.

Article 183:

Ingingo ya 183:

Lorsqu’il survient un différend collectif du travail, avant Iyo havutse ikibazo cy’impaka rusange z’umurimo, mbere yo

Page 42: CODE DU TRAVAIL

42

toute saisine de la juridiction compétente, les parties intéressées doivent d’abord saisir le Conseil de Conciliation composé des représentants de travailleurs et d’employeurs pour une tentative de règlement amiable. La mise en place et le fonctionnement du Conseil de Conciliation sont déterminés par arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions. En cas de non-conciliation, le différend est porté devant la juridiction compétente.

kugishyikiriza urukiko rubifiye ububasha, abagifitemo inyungu agomba kubanza kugishyikiriza Inama Ikemura Impaka mu bwumvikane igizwe n’abahagarariye abakozi n’abahagarariye abakoresha kugira igerageze kugikemura mu bwumvikane. Uburyo iyo nama ijyaho n’imikorere yayo bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze. Iyo ikemura ry’impaka mu bwumvikane ritabaye, ikibazo gishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.

Article 184:

Ingingo ya 184:

La juridiction saisie a le pouvoir de demander toutes informations sur la situation économique des entreprises et sur la situation sociale des travailleurs intéressés par le conflit.

Urukiko rwaregewe rufite ububasha bwo gusaba kumenyeshwa uko ubukungu bw’ikigo n’imibereho y’abakozi barebwa n’icyo kibazo cyakuruye impaka biteye.

Article 185:

Ingingo ya 185:

La juridiction statue souverainement sur les différends collectifs conformément aux lois, arrêtés et conventions collectives. Elle statue en équité sur les différends portant sur les salaires ou sur les conditions de travail en cas de silence de la loi, des arrêtés ou des conventions collectives ou sur les différends portant sur l’établissement et la révision des clauses des conventions collectives.

Urukiko rukemura impaka rukurikije ibyateganijwe n’amategeko, amateka n’amasezerano rusange. Rukemura kandi izindi mpaka mu butabera bwarwo iyo zerekeye imishahara n’uko imirimo ikorwa bitashyizweho n’amategeko, amateka n’amasezerano rusange cyangwa mu gihe cy’impaka zerekeye ishyirwaho n’ihindurwa ry’ingingo z’amasezerano rusange.

Article 186:

Ingingo ya 186:

Les jugements rendus en matière de conflits collectifs sont exécutoires par provision, nonobstant appel ou opposition.

Imanza zaciwe n’urukiko mu byerekeye impaka rusange zihita zirangizwa by’agateganyo, kabone niyo zasubirishwamo cyangwa zajuririrwa.

Article 187:

Ingingo ya 187:

L’acte constatant l'accord de conciliation et celui constatant la conclusion du Conseil de Conciliation, de même que le jugement rendu sur un conflit collectif du travail sont déposés au greffe de la juridiction compétente pour connaître des conflits collectifs du travail et au bureau de l'inspection du travail où communication peut en être donnée au public.

Icyemezo cy’amasezerano y’ubwumvikane cy’Inama Ikemura Impaka n’icy’umwanzuro wayo kimwe n’urubanza rwaciwe ku mpaka rusange, bishyikirizwa ibiro by’ubwanditsi bw’urukiko rufite ububasha bwo guca imanza z’umurimo hamwe n’ibiro by’ubugenzuzi bw’umurimo; aho hose rubanda rukaba rushobora kuhabona izo nyandiko.

Article 188:

Ingingo ya 188:

Lorsque l'acte constatant l’accord de conciliation du Conseil de Conciliation ou le jugement rendu portent sur l'interprétation des clauses d'une convention collective relatives aux salaires ou aux conditions de travail. Il a la valeur d’une convention collective du travail.

Iyo icyemezo cy’amasezerano y’ubwumvikane y’Inama Ikemura Impaka ku bwumvikane cyangwa urubanza rwaciwe byerekeye gusobanura ingingo z’amasezerano rusange ku mushahara cyangwa ku buryo umurimo ukorwamo, icyo cyemezo cy’amasezerano y’ubwumvikane cy’Inama Ikemura Impaka kimwe n’urubanza rwaciwe bihabwa agaciro k’amasezerano rusange.

Article 189:

Ingingo ya 189:

Sont interdits toute grève pour les travailleurs et tout lock-out pour l’employeur avant l'épuisement des procédures fixées par la présente loi, ou en violation d'un accord de conciliation sur le différend collectif ou d'un jugement ayant acquis force exécutoire. La grève des travailleurs ou le lock-out pour l’employeur sont légaux moyennant un préavis de quatre jours donné à l'autre partie ou lorsque:

Birabujijwe kwigaragambya ku bakozi no gufunga ikigo ku mukoresha, mbere y’uko harangira inzira zateganyijwe n’iri tegeko, kimwe no kutubahiriza amasezerano y’ubwumvikane ku mpaka rusange cyangwa urubanza rwaciwe ruba rwagize ingufu z’irangiza-rubanza. Ukwigaragambya kw’abakozi cyangwa gufunga ikigo ku mukoresha byemewe n’amategeko, iyo umwe mu bagiranye amasezerano ahaye undi integuza y’iminsi ine cyangwa igihe :

Page 43: CODE DU TRAVAIL

43

a) un délai de quinze (15) jours s’est écoulé sans que le Conseil de Conciliation ait donné sa conclusion. b) le non respect de l'accord de conciliation sur le

différend collectif du jugement rendu ayant acquis force exécutoire.

a) hashize iminsi irenga cumi n’itanu (15) Inama Ikemura Impaka mu bwumvikane itaratanga umwanzuro wayo;

b) hatubahirijwe amasezerano y’ubwumvikane ku mpaka rusange cyangwa

urubanza rwaciwe kandi rwahawe ingufu z’irangiza-rubanza.

Article 190:

Ingingo ya 190:

La grève déclenchée illégalement par les travailleurs peut entraîner pour eux des conséquences suivantes: a) le non-paiement du salaire des jours de grève; b) la réparation des dommages causés aux biens et au

matériel abîmés par eux ; c) l’intentement d’une action en justice par l'employeur ou l’organisation professionnelle à laquelle il est affilié à l'encontre des grévistes, le syndicat ou toute autre organisation des travailleurs responsables de cette grève ou impliqués dans cette grève. En réplique, le lock-out illégalement décidé par l’employeur peut entraîner pour lui: a) le paiement du salaire des jours chômés par les

travailleurs; b) la perte, pendant une période de six mois, du

droit d’adjudication aux marchés publics; c) la radiation au registre de commerce en cas de

persistance à poursuivre le lock-out. Seule la juridiction compétente se prononce sur le caractère illégal de la grève ou du lock-out et inflige les sanctions prévues dans le présent article.

Ukwigaragambya kw'abakozi kudakurikije amategeko gushobora kugira kuri bo ingaruka zikurikira : a) kudahemberwa iminsi bigaragambijeho; b) kuriha ibintu n'ibikoresho byangijwe ku bwende bwabo ; c) gukurikiranwa imbere y’inkiko kw’abakozi bigaragambije,

sendika cyangwa urundi rugaga rw’abakozi nyirabayazana cyangwa rwivanze muri iyo myigaragambyo n’umukoresha cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga ry’abakoresha arimo.

Ukwivumbura k’umukoresha afunga ikigo mu buryo butemewe n'amategeko bishobora gutuma : a) ategekwa guhembera abakozi iminsi yabahagaritseho ; b) yamburwa, by’igihe cy’amezi atandatu, uburenganzira ku mapiganwa y'imirimo ya Leta; c) izina rye rihanagurwa muri rejisitiri y'ubucuruzi igihe

akomeje kunangira agafunga ikigo. Urukiko rubifiye ububasha ni rwo rwemeza ko amategeko atakurikijwe rukanagena ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo.

Article 191:

Ingingo ya 191:

Le droit de grève pour les travailleurs occupant un emploi indispensable au maintien de la sécurité des personnes et des biens de même que pour les travailleurs occupant des emplois dont l’arrêt compromettrait la sécurité et les vies humaines, est exercé suivant des procédures particulières Un arrêté du Ministre ayant le travail dans ses attributions règle les modalités d’application du présent article.

Uburenganzira bwo kwigaragambya bunyura mu nzira zihariye ku mukozi ukora umurimo wa ngombwa wo gucunga umutekano w'abantu n'ibintu no ku mukozi ukora akazi ku buryo ihagarikwa ryako ryahungabanya urwego umutekano n’ubuzima bw’abantu. Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena uko iyi ngingo ishyirwa mu bikorwa.

Article 192:

Ingingo ya 192:

Est puni d'une amende de 2.000 à 10.000 francs et en cas de récidive, d'une amende de 15.000 à 20.000 francs, l’auteur d'infractions aux dispositions des articles 13, 129, 130 et 131 de la présente loi.

Ahanishwa igihano kuva ku mafaranga 2.000 kugeza ku 10.000, naho isubiracyaha rihanishwa igihano kuva ku mafaranga 15.000 kugeza kuri 20.000, uciye ku bivugwa mu ngingo ya 13, 129, 130 n’iya 131 z’iri tegeko.

Article 193: Ingingo ya 193:

Est puni d'une amende de 5.000 à 15.000 francs et en cas de récidive, d'une amende de 15.000 à 50.000 francs, l’auteur d'infractions aux dispositions des articles 7, 10, 11, 15, 28, 58, 65, 71, 72, 79, 96, 109,135, 138, 169, 170,171, 176, 177, 178 et 179 de la présente loi.

Ahanishwa igihano kuva ku mafaranga 5.000 kugeza ku 15.000 naho isubiracyaha rihanishwa igihano kuva ku mafaranga 15.000 kugeza kuri 50.000, uciye ku bivugwa mu ngingo ya 7, 10, 11, 15, 28, 58, 65, 71 ,72, 79, 96,109, 135, 138, 169, 170, 171, 176, 177, 178 n’iya 179 z’iri tegeko.

Article 194: Ingingo ya 194:

Dans le cas des infractions aux articles 4, 12, 32, 36, 37, Mu gihe haciwe ku bivugwa mu ngingo ya 4, 12, 32, 36, 37,

Page 44: CODE DU TRAVAIL

44

38,60, 61, 63, 64,65, 66, 67, 68, 69, 70 , 88, 90, 92, 93,94, 95, 97, 103, 104,118, 128, 137, 139,140,141,145,166 et 175 de la présente loi, l'auteur visé à l’article 193 est puni d'une amende de 10.000 à 50.000 francs; la récidive est punie, outre l'amende, d'une peine d'un emprisonnement de quinze jours à six mois.

38, 60, 61, 62, 63, 64, 65, 66, 67, 68, 69, 70, 88, 90, 92, 93, 94, 95, 97, 103, 104, 118, 128, 137, 139, 140, 142,145, 166 n’iya 175 z’iri tegeko, uwakoze icyaha uvugwa mu ngingo ya 193 ahanishwa ihazabu ingana n'amafaranga kuva 10.000 kugeza kuri 50.000; uretse ihazabu, isubiracyaha rihanishwa igifungo kuva ku minsi cumi n’itanu kugeza ku mezi atandatu.

Article 195:

Ingingo ya 195:

Est puni d'une amende de 10.000 à 50.000 francs et d'un emprisonnement d'un mois à six mois, ou de l'une de ces peines seulement, toute personne qui s’oppose ou tente de s'opposer à l'exécution des obligations ou à l'exercice des pouvoirs qui incombent à l’Inspecteur du travail. En cas de récidive, l'amende est de 50.000 à 100.000 francs. Les dispositions du Code Pénal qui prévoient et répriment les actes de résistance, les outrages et les violences contre l’Officier de Police judiciaire sont, en outre, applicables à ceux qui se rendent coupables des faits de même nature à l'égard de l’Inspecteur du travail.

Atanga ihazabu kuva ku mafaranga 10.000 kugeza ku mafaranga 50.000, n’ igifungo kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano, umuntu wese ubangamira cyangwa akagerageza kubangamira Umugenzuzi w'umurimo mu mikorere ye cyangwa mu murimo wo kubahiriza amategeko. Iyo yongeye guca kuri ayo mategeko atanga ihazabu ingana n'amafaranga kuva ku 50.000 kugeza ku 100.000. Ingingo z'Igitabo cy'Amategeko Ahana ziteganya kandi zigahana ibikorwa byo gutambamira, gutukana n'ubugizi bwa nabi bikorerwa umugenzacyaha, zikurikizwa kandi no kubakorera Umugenzuzi w'Umurimo ibyaha nk'ibyo.

Article 196:

Ingingo ya 196:

Lorsqu'une peine d’amende est prononcée en vertu de la présente loi, elle est encourue autant de fois qu'il y a d'infractions, sans cependant que le montant total des amendes puisse excéder cinq fois les taux maxima des amendes.

Igihe bahannye bakurikije iri tegeko, uryishe wese agomba kubihanirwa kuri buri kosa, ariko umubare wose w'ibihano ntushobora kurenga incuro (5) ingano y’ibihano ntarengwa byateganijwe.

TITRE XII: DES DISPOSITIONS FINALES

INTERURO YA XII : IBYEREKEYE INGINGO ZISOZA

Article 197:

Ingingo ya 197:

Les dispositions de la présente loi sont de plein droit applicables aux contrats de travail en cours. Toute clause d'un contrat en cours qui ne serait pas conforme aux dispositions de la présente loi, devra avoir été modifiée dans un délai de six mois à compter de l’entrée en vigueur de la présente loi. La présente loi ne doit pas occasionner la rupture des contrats en cours.

Amasezerano y'umurimo asanzweho agomba gukurikiza ingingo z'iri tegeko. Ingingo yose y’amasezerano y’umurimo asanzweho ikaba inyuranyije n’ingingo z’iri tegeko izasubirwamo mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko. Iri tegeko ntirigomba kuba impamvu yo gusesa amasezerano y’umurimo asanzweho.

Article 198:

Ingingo ya 198:

Toutes dispositions légales et réglementaires antérieures contraires à la présente loi, en particulier la loi du 28 février 1967 portant code du travail telle que modifiée ou complétée à ce jour, de même que celles d’autres arrêtés pris pour son exécution, sont abrogées.

Ingingo z’amategeko n’amabwiriza abanziriza iri tegeko kandi zinyuranye naryo, by’umwihariko iz’itegeko ryo ku wa 28 Gashyantare 1967 rishinga amategeko agenga umurimo nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu kimwe n’ayandi mateka arishyira mu bikorwa, zivanyweho.

Article 199:

Ingingo ya 199:

La présente loi entre en vigueur le jour de sa publication au Journal Officiel de la République Rwandaise.

Iri tegeko ritangira gukurikizwa umunsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Fait à Kigali, le 30/12/2001

Le Président de la République

Kigali, ku wa 31/12/2001

Perezida wa Repubulika

Paul KAGAME

Page 45: CODE DU TRAVAIL

45

Paul KAGAME (sé)

Le Premier Ministre Bernard MAKUZA

(sé)

Le Ministre de la Fonction Publique et du Travail KAYITESI Zaïnabo Sylvie

(sé)

Le Ministre de la Santé Dr. Ezéchias RWABUHIHI

(sé)

Vu et scellé du Sceau de la République:

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles

Jean de Dieu MUCYO (sé)

(sé)

Minisitiri w'Intebe Bernard MAKUZA

(sé)

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo KAYITESI Zaïnabo Sylvie

(sé)

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ezéchias RWABUHIHI

(sé)

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Minisitiri w’Ubutabera n’izindi nzego Jean de Dieu MUCYO

(sé)

ANNEXE I : TEXTES D’APPLICATION

ARRETE MINISTERIEL N° 05/19 DU 14/03/2003 DETERMINANT LES MODALITES D'APPLICATION DE LA SEMAINE DE 40 HEURES ET LES TAUX DE REMUNERATION DES HEURES SUPPLEMENTAIRES

ITEKA RYA MINISITIRI N°05/19 RYO KU WA 14/03/2003 RISHYIRAHO UBURYO AMASAHA 40 YUBAHIRIZWA MU CYUMWERU N'IGIPIMO CY'IGIHEMBO CY'AMASAHA Y'IKIRENGA

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, 6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk‘uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant code du Travail, spécialement en ses articles 55, 56 et 57;

Ashingiye ku itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo zaryo za 55, 56 na 57 ;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 12 août 2002

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kanama 2002.

ARRETE :

ATEGETSE :

CHAPITRE PREMIER : DE L'HORAIRE DE TRAVAIL

UMUTWE WA MBERE : INGENGABIHE Y'AKAZI

Article premier:

Ingingo ya mbere :

Sous réserve des dispositions prévues dans le présent arrêté, la durée du travail accomplie par chaque travailleur ne peut en principe excéder quarante heures par semaine.

Haseguriwe ingingo ziteganyijwe muri iri teka, zishobora kubigena ukundi, amasaha y‘akazi ntashobora kurenga mirongo ine (40) mu cyumweru.

Article 2:

Ingingo ya 2 :

Le repos hebdomadaire est au minimum de 24 heures Ikiruhuko cya buri icyumweru ntikijya munsi y'amasaha 24

Page 46: CODE DU TRAVAIL

46

consécutives et a lieu en principe le dimanche.

akurikiranye ; ubusanzwe kiba ku cyumweru.

Article 3:

Ingingo ya 3 :

Les jours non ouvrables comprennent les jours fériés mentionnés dans l’arrêté présidentiel et le jour de repos hebdomadaire.

Iminsi itari iy'akazi ikubiyemo iminsi y‘ikiruhuko iri mu iteka rya Perezida n‘umunsi w‘ikiruhuko mu cyumweru.

Article 4:

Ingingo ya 4 :

Les heures supplémentaires interviennent dans les cas suivants :

- travaux urgents; - travaux exceptionnels; - travaux saisonniers; - travaux en vue du maintien ou de

l'accroissement de la production.

Amasaha y'ikirenga akorwa iyo hari : - imirimo yihutirwa ; - imirimo idasanzwe ; - imirimo ijyana n'ibihe by'umwaka ; - imirimo ikorwa kugira ngo umusaruro

udahungabana ahubwo urusheho kwiyongera.

Article 5:

Ingingo ya 5 :

La diminution de la durée journalière du travail résultant des faits étrangers à la volonté des travailleurs ne peut en aucun cas entraîner une diminution de leur rémunération.

Igabanuka ry'igihe cy'akazi gisanzwe ku munsi, bitewe n'impamvu zidakomotse ku bakozi ntirishobora kugabanya igihembo cy'umukozi.

Article 6:

Ingingo ya 6 :

Dans chaque établissement, après consultation des délégués du personnel, s'il en existe, l'employeur établit un horaire indiquant les heures auxquelles commence et finit chaque période de travail sans toutefois dépasser 10 heures par jour. Daté et signé par l'employeur, l'horaire est rédigé en Kinyarwanda et dans l'une des autres langues officielles et affiché à l'endroit prévu pour la communication au personnel concerné. Une copie de l'horaire ou de toute modification y relative est adressée à l'Inspecteur du travail du ressort préalablement à son entrée en vigueur.

Muri buri kigo umukoresha amaze kugisha inama abahagarariye abakozi, iyo bahari, ategura ingengabihe igaragaza igihe akazi gatangirira n'igihe karangirira, ariko ntashobora kurenza amasaha 10 y‘akazi ku munsi. Ingengabihe yandikwa n'umukoresha mu kinyarwanda no muri rumwe mu ndimi z'amahanga zemewe akayishyiraho itariki n' umukono, akayimanika ahabigenewe kugira ngo abakozi bireba bayimenye. Kopi y'ingengabihe cyangwa icyahinduwemo icyo aricyo cyose byohererezwa umugenzuzi w'umurimo mbere y'uko byubahirizwa.

Article 7 :

Ingingo ya 7 :

La période de la journée de travail commence avec l'entrée du travailleur dans l’établissement et finit à sa sortie. Les heures de repos pendant lesquelles le travailleur n'est pas à la disposition de l'employeur sont déduites du temps de travail. Toutefois, le temps de pause pris sur les lieux de travail s'inscrit dans le temps normal de travail.

Igihe cy'umunsi w'akazi gitangira umukozi yinjiye mu kigo kikarangira agisohotsemo ; Amasaha y'ikiruhuko umukozi aba atari mu maboko y'umukoresha ntikibarirwa mu gihe cy'akazi ; Nyamara, ikiruhuko gifatirwa aho akazi gakorerwa kibarirwa mu masaha asanzwe y'akazi.

Article 8:

Ingingo ya 8 :

Les heures supplémentaires donnant lieu à majoration de salaire doivent être inscrites sur le bulletin de paie et dans le registre d'heures supplémentaires dont le modèle est annexé au présent arrêté. Les heures supplémentaires donnant lieu à majoration sont celles décomptées en dépassement de la durée légale hebdomadaire du travail d'un établissement sous réserve

Amasaha y'ikirenga atuma umushahara wongerwa agomba kwandikwa ku rupapuro ruhemberwaho no mu gitabo cyabugenewe hakurikijwe icyitegererezo kiri ku mugereka w'iri teka. Amasaha y'ikirenga atuma umushahara wiyongera ni ayakozwe nyuma y'igihe gisanzwe mu cyumweru hatirengagijwe ibivugwa mu ngingo za 9, 10, 17 na 18 z'iri teka.

Page 47: CODE DU TRAVAIL

47

des dispositions des articles 9, 10, 17 et 18 du présent arrêté. CHAPITRE II : DEROGATIONS PERMANENTES

UMUTWE WA II : IBITANGIRWA UBURENGANZIRA BUHORAHO

Section 1 : Dérogations permanentes ne donnant pas lieu à majoration de rémunération.

Igice cya mbere : Ibitangirwa uburenganzira buhoraho bitajyana n‘iyongerwa ry‘ igihembo.

Article 9 :

Ingingo ya 9 :

En raison de la nature particulière ou du caractère intermittent de certains travaux, la durée du travail peut excéder la durée légale du travail tout en étant tenue pour équivalente à celle-ci dans les limites suivantes:

- Gardiens et surveillants de jour : 10 heures par semaine;

- Gardiens de nuit : 20 heures par semaine; - Personnel des hôtels, restaurants ( sauf

personnel de cuisine et blanchisserie ) : 10 heures par semaine;

- Personnel de débit de boisson : 10 heures par semaine;

Kubera imiterere yihariye y'imirimo imwe n'imwe igihe akazi kamara gishobora kurenga icyemewe nubwo byafatwa kimwe bwose ku bakozi bakora imirimo ikurikira:

- Abarinzi n'abazamu b'amanywa : amasaha 10 mu cyumweru ;

- Abazamu ba nijoro : amasaha 20 mu cyumweru ; - Abakozi bo mu mahoteri, abo mu bigo bigaburira

abagenzi (ukuyemo abakozi bateka n'abamesa ) : amasaha 10 mu cyumweru ;

- Abakozi bo mu runywero : amasaha 10 mu cyumweru ;

Article10 :

Ingingo ya 10 :

Les durées de présence mentionnées à l’article 9 sont considérées comme équivalentes à la durée légale du travail et rémunérées sur cette base. Les heures de travail effectuées au-delà du dépassement de la durée hebdomadaire d'équivalence sont considérées comme des heures supplémentaires et rémunérées comme telles.

Ibihe bivugwa mu ngingo ya 9 abakozi bamara ku mirimo bifatwa nk'aho ari ibihe bingana n'igihe cyemewe n'amategeko cy'akazi kandi bigahemberwa nk'aho byakozwe muri icyo gihe. Amasaha y'akazi akozwe mu gihe kirenze ayateganyijwe angana n'ategetswe, afatwa nk'amasaha y'ikirenga kandi agahemberwa nk'uko biteganyijwe.

Article 11:

Ingingo ya 11 :

La journée de travail est comprise entre 5 heures et 19 heures. Toutefois, en raison de leur caractère spécifique, cette disposition ne s'applique pas notamment aux catégories d'entreprises ci-après:

- Hôtels, restaurants, entreprises de loisirs ; - Entreprises de journaux ; - Agences d'information ; - Entreprises de transport en commun ; - Travaux de déchargement et de

manutention de marchandises dans les ports, entrepôts, stations ;

- Entreprises où les matières mises en oeuvre sont susceptibles d'altération très rapide dans le cas d'interruption trop longue du travail ;

- Entreprises industrielles à feu continu ; - Hôpitaux, cliniques et établissements de

santé ; Travaux dont l'exécution ne peut, en raison de leur nature, être interrompue ou retardée

Umunsi w'akazi uri hagati ya saa kumi n'imwe za mugitondo na saa moya za nimugoroba. Ariko iyo ngingo ntireba ubwoko bw'ibigo bikurikira kubera imiterere yabyo yihariye :

- Amahoteri, ibigo bigaburira abagenzi n'ibigo bikoresha imyidagaduro;

- Ibigo by'ibinyamakuru ; - Ibigo bitara bikanatangaza amakuru ; - Ibigo bitwara abantu ; - Ibigo bikora imirimo yo gupakira no gupakurura

ibicuruzwa mu byambu no mu bigega ; - Ibigo bikoresha ibintu bishobora kwangirika vuba

mu gihe akazi gahagaritswe igihe kirekire; - Inganda zikora zidahagarara ku buryo abakozi

bahora basimburana mu masaha 24; - Amavuriro; - Imirimo idashobora guhagarikwa cyangwa ngo

yigizweyo, kubera imiterere yayo.

Section 2 : Dérogations permanentes donnant lieu à majoration de rémunération

Igice cya kabiri : Ibitangirwa uburenganzira buhoraho bijyana n’iyongerwa ry’ igihembo.

Page 48: CODE DU TRAVAIL

48

Article 12 :

Ingingo ya 12 :

En raison du caractère préparatoire ou complémentaire de certains travaux pouvant nécessairement être exécutés en dehors de l'horaire assigné au reste du personnel de l'établissement, la durée du travail peut être prolongée d'une heure par jour, pour :

- le personnel de maîtrise et les chefs d'équipe dont la présence est indispensable pour la préparation des tâches ou la coordination des équipes successives;

- Les conducteurs de véhicules automobiles,

livreurs, magasiniers, peseurs, pointeurs de matériel et de personnel;

- Le personnel chargé de la préparation, de

l'entretien, du nettoyage du matériel ou des locaux, ouvriers affectés spécialement aux fours, fournaux, sécheries, appareils frigorifiques, mécaniciens et électriciens chargé de matériel de traction, de levage ou de transport;

- Les plantons.

Kubera imiterere y'imirimo imwe n'imwe itegurira cyangwa yuzuza iyindi, igomba byanze bikunze gukorwa nyuma y'ingengabihe isanzwe ikurikizwa n'abakozi b'ikigo, igihe cy'akazi gishobora kongerwaho isaha imwe buri munsi ku bakozi bakurikira :

- Abayobozi b'imirimo n'abakuru b'amakipe

bashinzwe kugena imirimo ikorwa no guhuza amakipe asimburana ; - Abashoferi b'imodoka, abageza ibicuruzwa kuri

benebyo, abacunga amangazini, abakoresha iminzani, abashinzwe kubarura ibikoresho n'abakozi ;

- Abashinzwe gutegura, gufata neza, gusukura ibikoresho n'aho bakorera, abacanirizi b'amafuru, by'umwihariko abakozi basukura imiyoboro y'imyotsi y'inganda, abumutsa, abashinzwe gutunganya ibyuma bikonjesha, abakanishi n'abakozi b’amashanyarazi bashinzwe imashini zikurura, ziterura n'izikorera imizigo ;

- Abapalanto.

Article 13 :

Ingingo ya 13 :

Après consultation des délégués du personnel, s'il en existe, le bénéfice des dérogations énumérées à l'article 12 du présent arrêté est acquis de plein droit au chef de l'établissement.

Umukoresha amaze kugisha inama abahagarariye abakozi, iyo bahari, afite uburenganzira bwo guhita ashyira mu bikorwa ibimaze kuvugwa mu ngingo ya 12 y'iri teka, atiriwe abisabira uruhushya.

Article 14:

Ingingo ya 14 :

Dans les hôpitaux, cliniques et établissements de santé, la durée journalière du travail du personnel paramédical peut être prolongée d'une durée maximum d'une heure.

Mu bitaro no mu bigo by'ubuzima, igihe cy'akazi ku munsi ku bakozi b'abafasha b'abaganga gishobora kongerwaho isaha imwe buri munsi.

CHAPITRE III : DEROGATIONS TEMPORAIRES DE PLEIN DROIT

UMUTWE WA III : IBITAGOMBA URUHUSHYA BY‘IGIHE GITO

Section 1 : Dérogations temporaires de plein droit donnant lieu à majoration de rémunération

Igice cya mbere : Ibitagomba uruhushya by‘igihe gito bijyana n‘iyongerwa ry‘igihembo.

Article 15:

Ingingo ya 15 :

En raison du caractère urgent et imprévu de certains travaux, la durée hebdomadaire du travail peut être prolongée de dix heures, pendant une période de 60 jours ouvrables par an, dans les circonstances suivantes:

- Travaux imprévus nécessaires pour charger ou décharger les véhicules de transport, pour prévenir la perte des matières périssables ou l'arrêt d'une production continue;

- Travaux urgents pour prévenir des

accidents imminents, pour organiser des mesures de sauvetage ou réparer les dommages accidentels survenus aux installations susceptibles d'entraver leur

Kubera imirimo imwe n'imwe yihutirwa itunguranye, igihe cy'akazi gisanzwe mu cyumweru gishobora kwiyongeraho amasaha 10 mu gihe cy'iminsi 60 y'akazi kuri iyi mirimo ikurikira:

- Imirimo ya ngombwa itunguranye yo gupakira cyangwa gupakurura imodoka bitewe no kurwana ku bikoresho bishobora kwangirika vuba cyangwa ihagarikwa ry'imirimo ikorwa mu ruhererekane ;

- Imirimo yihutirwa igenewe kwirinda impanuka

zugarije, kugoboka abari mu kaga cyangwa gusana ibyangiritse bishobora kubangamira imikorere isanzwe y'ikigo;

- Imirimo yihutirwa igamije kurwanya ibyago byugarije

Page 49: CODE DU TRAVAIL

49

marche normale;

- Travaux urgents destinés à parer à un danger national.

Igihugu.

Article 16 :

Ingingo ya 16 :

Dans les vingt quatre heures suivant le début de tels travaux, l'employeur doit en informer l'Inspecteur du Travail du ressort en mentionnant la nature des travaux entrepris, leur durée effective ou probable et le nombre de travailleurs concernés.

Mu masaha 24 iyo imirimo itangiye, umukoresha agomba koherereza umugenzuzi w'umurimo w’akarere, inyandiko ivuga ubwoko bw'imirimo ikorwa, igihe nyacyo cyangwa kigenekereje izamara n'umubare w'abakozi bayikora.

Section 2 : Dérogations temporaires de plein droit ne donnant pas lieu à majoration de rémunération

Igice cya kabiri : Ibitagomba uruhushya by’igihe gito bitajyana n‘iyongerwa ry‘igihembo

Article 17 :

Ingingo ya 17 :

En cas d'interruption de l'activité de l'établissement par suite de cause accidentelle notamment par défaillance de force motrice, intempérie, pénurie de matériaux ou de moyen de transport, sinistres et jours chômés occasionnels, les heures perdues peuvent être récupérées moyennant prolongation de l'horaire de travail pendant la semaine ou les semaines immédiatement consécutives à l'interruption dans la limite de 30 jours par an. Toutefois, les heures perdues à la suite d'une grève déclenchée conformément à la procédure légale ne peuvent pas être récupérées. Il en va différemment en cas de dépôt d’un préavis postérieurement à la décision de récupération.

Mu gihe akazi gahagaritswe bitewe n' impanuka, nk’ibura ry’ingufu zikoreshwa, ibihe bitameze neza, ibura ry'ibikoresho cyangwa ibura ry’uburyo bwo kubitwara, amakuba ndetse n'iminsi y'ikiruhuko y’ingoboka, amasaha atakozwe ashobora kurihwa hongerwa amasaha ku ngengabihe y'akazi isanzwe ibyo bigakorwa mu gihe cy’icyumweru cyangwa ibyumweru bikurikira ihagarikwa ry'imirimo ku buryo bitarenga iminsi 30. Ariko, amasaha atakozwe bitewe n'imyigaragambyo yakozwe mu buryo bwemewe n'amategeko ntashobora kurihwa. Icyakora, iyo integuza y’imyigaragambyo itanzwe nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo kuriha amasaha yatakajwe, amasaha atakozwe mu gihe cy’iyo myigaragambyo ararihwa.

Article 18 :

Ingingo ya 18 :

La récupération prévue à l'article 17 doit avoir lieu pendant les jours ouvrables à raison d'une heure par jour au maximum, la journée de travail ne pouvant pas dépasser dix heures. Préalablement à la mise en œuvre de la récupération, l'employeur doit informer l'Inspecteur du Travail du ressort en mentionnant la cause et le nombre de travailleurs concernés.

Kuriha amasaha atakozwe nk'uko biteganywa mu ngingo ya 17 y'iri teka, bigomba kuba mu minsi y'akazi hongerwaho isaha imwe gusa ku munsi kandi ku buryo umunsi w'akazi udashobora kurenza amasaha 10. Mbere y'uko ayo masaha arihwa, umukoresha agomba kubimenyesha umugenzuzi w'umurimo w’akarere yerekana impamvu zibiteye n'umubare w'abakozi bireba.

CHAPITRE IV: DEROGATIONS TEMPORAIRES SUR AUTORISATION

UMUTWE WA IV : IBIGOMBA URUHUSHYA BY’IGIHE GITO

Article 19 :

Ingingo ya 19 :

La durée du travail effectuée peut, après autorisation et à titre temporaire, excéder la durée légale pour faire face à des surcroîts exceptionnels ou saisonniers de travail tels que la récolte, la commercialisation des denrées agricoles et l'établissement d'inventaires et de bilans annuels.

Igihe cy'akazi cyakozwe gishobora kurenza igihe gisanzwe ariko bitangiwe uruhushya rw'igihe gito kugira ngo hihutishwe imirimo idasanzwe y’inyongera cyangwa ijyana n'ibihe by'umwaka nk'isarura, icuruzwa ry'ibihingwa, ibarura n'itegurwa ry’ifoto y'umutungo bya buri mwaka.

Article 20 :

Ingingo ya 20 :

Les dérogations prévues à l'article 19 ne sont admises que si l'employeur n'a pas la possibilité de recruter la main-d'œuvre complémentaire ou de recourir à d'autres

Ibitangirwa uburenganzira nk'uko bivugwa mu ngingo ya 19 y'iri teka byemerwa gusa iyo umukoresha adashobora guha

Page 50: CODE DU TRAVAIL

50

mesures, en raison de la nature des travaux à effectuer ou de l'organisation des postes de travail dans l'établissement.

akazi abakozi b'ingoboka cyangwa se ngo afate ibindi byemezo bitewe n'ubwoko bw'imirimo igomba gukorwa cyangwa n'imiterere y'akazi mu kigo.

Article 21 :

Ingingo ya 21 :

L’employeur demande l'autorisation à l'Inspecteur du Travail du ressort. Cette demande doit mentionner :

- les motifs de la prolongation envisagée; - la période pendant laquelle elle sera

pratiquée; - les modifications apportées à l'horaire de

travail.

Umukoresha abisabira uruhushya ku mugenzuzi w’umurimo w’akarere. Iryo saba rigomba kugaragaza :

- Impamvu z'iyongera ry'ingengabihe ; - Igihe rizamara ; - Ibyahindutse mu ngengabihe isanzwe y’akazi.

Article 22 :

Ingingo ya 22 :

Avant de donner l'autorisation prévue à l'article 21, l'Inspecteur du Travail consulte les délégués du personnel, s'il en existe. Cette autorisation est accordée pour une durée de trois mois au maximum, renouvelable une seule fois par an. Elle ne peut avoir pour effet de porter la durée du travail à plus de 10 heures par jour même pour le personnel sujet à équivalence ou à prolongations permanentes prévues aux articles 12 et 14 du présent arrêté.

Mbere yo gutanga uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 21 y'iri teka, umugenzuzi w'umurimo agisha inama abahagarariye abakozi iyo bahari ; Urwo ruhushya rutangirwa igihe kitarenze amezi atatu kandi rwongerwa inshuro imwe gusa mu mwaka ; Urwo ruhushya ntirushobora kuba intandaro yo kongera igihe cy'akazi ku buryo kirenza amasaha 10 ku munsi haba ku bakozi bakora mu gihe gisa n'icyemewe haba ku bakozi bakora mu gihe cyatangiwe uburenganzira buhoraho nk'uko biteganywa mu ngingo ya 12 ni ya 14 z'iri teka.

Article 23 :

Ingingo ya 23 :

Est nul de plein droit le licenciement pour manque de travail ou réduction d'effectif dans un établissement dont l'horaire de travail a été prolongé au titre du présent chapitre. Cette mesure est valable uniquement pendant les trente jours qui suivent la prolongation de l'horaire de travail. Elle ne s'applique pas aux travailleurs embauchés temporairement pour faire face au surcroît exceptionnel de travail.

Iyirukanywa cyangwa igabanywa ry'abakozi byitwaje ko nta kazi gahari kandi ingengabihe y'akazi yarongerewe nk'uko bivugwa muri uyu mutwe, nta gaciro bifite. Icyo cyemezo gifite agaciro gusa mu minsi 30 ikurikira igihe ingengabihe yongereweho. Ntikireba abakozi bahawe akazi k'igihe gito kugira ngo ikigo kirangize imirimo yiyongereye ku buryo butari busanzwe.

CHAPITRE V : DE LA REMUNERATION DES HEURES SUPPLEMENTAIRES, DE LA FIXATION DE LA PRIME DE PANIER ET DES DISPOSITIONS FINALES

UMUTWE WA V : IHEMBA RY‘AMASAHA Y‘IKIRENGA, IGENA RY‘AMAFARANGA Y‘IFUNGURO RIFATIRWA KU KAZI N‘INGINGO ZISOZA.

Section 1 : Majoration de salaire pour heures supplémentaires

Igice cya mbere : Iyongera ry'umushahara hakurikijwe amasaha y'ikirenga

Article 24 :

Ingingo ya 24 :

Les heures effectuées au-delà de la durée légale ou reconnue équivalente donnent lieu à majoration du salaire horaire dans les conditions suivantes: - 50 % de majoration pour des heures effectuées de la 41e à la 50e heure;

- 70 % de majoration pour des heures effectuées au delà de la 50e heure;

- 70 % de majoration pour des heures de nuit effectuées pendant les jours ouvrables;

- 100 % de majoration pour des heures de jour effectuées pendant les jours non ouvrables et les jours fériés;

Amasaha yakozwe mu cyumweru arengeje igihe cyagenwe n’amategeko cyangwa kingana nacyo yongererwa igihembo ku buryo bukurikira :

- 50 % y’inyongera ku mushahara w’isaha ku masaha yakozwe kuva ku ya 41 kugera ku ya 50;

- 70 % y’inyongera ku mushahara w’isaha ku masaha arenga ku ya 50;

- 70 % y’inyongera ku mushahara w’isaha ku masaha yakozwe nijoro mu minsi y'akazi ;

- 100 % y’inyongera ku mushahara w’isaha ku masaha yakozwe kumanywa mu minsi itari iy'akazi

Page 51: CODE DU TRAVAIL

51

- 120 % de majoration pour des heures de nuit effectuées pendant les jours non ouvrables et les jours fériés.

n'iminsi y'ikiruhuko ; - 120 % y’inyongera ku mushahara w’isaha ku

masaha yakozwe nijoro mu minsi itari iy'akazi n'iminsi y'ikiruhuko .

Article 25 :

Ingingo ya 25 :

Le salaire horaire auquel s'applique la majoration est le salaire global du travailleur à l'exclusion des indemnités à caractère de remboursement de frais et des avantages en nature, calculé sur base de la durée légale du travail.

Umushahara w'isaha ubarirwaho inyongera y'amasaha y'ikirenga ni umushahara wose w'umukozi hakuwemo amafaranga asubizwa umukozi mu kigwi cy'ayo yatanze kubera impamvu z'akazi n'izindi nyongera ahabwa mu bintu, ubarwa hakurikijwe igihe cy'akazi.

Article 26 :

Ingingo ya 26 :

La rémunération des heures supplémentaires peut être remplacée par un forfait à condition que la somme allouée ne soit pas inférieure à celle que le travailleur devrait percevoir si les heures supplémentaires effectuées étaient rémunérées conformément au présent arrêté.

Igihembo cy'amasaha y'ikirenga gishobora gusimburwa n'igihembo kigereranyije ariko icyo gihembo ntigishobora kujya munsi y'icyo umukozi yagombye guhabwa aramutse ahembewe amasaha y'ikirenga nk'uko iri teka ribiteganya.

Article 27:

Ingingo ya 27:

Il est interdit de compenser les heures supplémentaires effectuées la nuit et les jours non ouvrables par les heures normales perdues.

Birabujijwe gusimbuza amasaha y'ikirenga yakozwe nijoro no ku minsi itari iy'akazi amasaha asanzwe atakozwe.

Section 2 : De la prime de panier

Igice cya kabiri : Amafaranga y'ifunguro rifatirwa ku kazi

Article 28 :

Ingingo ya 28 :

Les travailleurs effectuant une journée de travail continue ou gong unique bénéficient d'une "prime minimum de panier" fixée comme suit:

- heures de travail effectuées pendant la journée : 20 % de majoration du salaire horaire;

- heures de travail effectuées pendant la nuit : 40 % du salaire horaire.

Abakozi bakora amasaha yose y'akazi ingunga imwe ku munsi bagenerwa nibura amafaranga y'ifunguro rifatirwa ku kazi ku buryo bukurikira :

- Iyo ari amasaha yakozwe ku manywa : 20 % y’inyongera ku mushahara w'isaha;

- Iyo ari amasaha yakozwe nijoro: 40 % y’inyongera ku mushahara w'isaha.

Section 3 : Des dispositions finales

Igice cya gatatu : Ingingo zisoza

Article 29 :

Ingingo ya 29 :

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté sont abrogées.

Ingingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranyije naryo zivanyweho.

Article 30 : Ingingo ya 30 :

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au Journal Officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Kigali, le14/03/2003

Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego

Page 52: CODE DU TRAVAIL

52

Institutionnelles Jean de Dieu MUCYO

Jean de Dieu MUCYO

ARRETE MINISTERIEL N°06/19 DU 14/03/2002 FIXANT LES MODALITES DE DECLARATION PERIODIQUE DE LA MAIN-D'ŒUVRE.

ITEKA RYA MINISITIRI N° 06/19 RYO KU WA 14/032003 RISHYIRAHO UBURYO BW’IMENYEKANISHA RY’ABAKOZI

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, 6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk‘uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant code du Travail, spécialement en son article 177;

Ashingiye ku itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo ya ryo ya 177 ;

Revu l’arrêté ministériel n° 47/06 du 10 janvier 1985 fixant les modalités de déclaration de la main-d’œuvre;

Asubiye ku iteka rya Minisitiri n° 47/06 ryo ku wa 10 Mutarama 1985 rishyiraho uburyo bw’imenyekanisha ry’abakozi ;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 02 octobre 2002.

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Ukwakira 2002.

ARRETE :

ATEGETSE :

Article premier:

Ingingo ya mbere :

Tout employeur de main-d'œuvre salariée, doit fournir une déclaration initiale des renseignements demandés sur la situation de la main-d'œuvre à son service Ces renseignements sont consignés dans un formulaire de déclaration dont le modèle est annexé au présent arrêté.

Umukoresha wese agomba kuzuza no gutanga impapuro zisabwa z’imenyekanisha ry’ibanze ryerekeye abakozi akoresha. Ibisobanuro bikubiye mu mpapuro z’imenyekanisha zuzuzwa hakurikijwe icyitegererezo kiri ku mugereka w’ir’iteka.

Article 2:

Ingingo ya 2 :

La déclaration initiale établit la situation exhaustive de l'entreprise et du personnel qu'elle occupe.

Les déclarations ultérieures se font au 30 juin et au 31 décembre de chaque année et se limitent à reproduire les variations intervenues dans l'entreprise ou dans l'établissement d'un semestre à l'autre. Ces déclarations n'annulent pas les obligations de l'employeur prévues à l'article 176 de la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant Code du Travail. Si l'entreprise déclarée comporte plusieurs établissements le formulaire doit être rempli séparément pour chacun d'eux en respectant les dates de référence reprises à l'alinéa 2 du présent article.

Imenyekanisha ry’ibanze ryerekana ku buryo bonononsoye imiterere y’ikigo n’umwirondoro wa buri mukozi. Amamenyekanisha akurikira akorwa kuri 30 Kamena na 31 Ukuboza bya buri mwaka kandi yibanda gusa ku byagiye bihinduka mu kigo cyangwa ishami ryacyo buri mezi atandatu. Ayo mamenyekanisha ntakuraho ibyo umukoresha ategekwa kubahiriza nk’uko bivugwa mu ngingo ya 176 y’ itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo. Iyo ikigo cyamenyekanishijwe gifite amashami menshi, icyitegererezo kiri ku mugereka w’iri teka cyuzurizwa buri shami hubahirizwa amatariki-fatizo avugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.

Article 3:

Ingingo ya 3 :

Les déclarations doivent être établies en deux exemplaires et remis à l'Inspection du Travail du ressort de l'entreprise ou de l'établissement. L'Inspection du Travail garde une copie et transmet l'original au Ministère ayant le travail

Imenyekanisha rikorwa muri kopi ebyiri zishyikirizwa ubugenzuzi bw’umurimo bw’aho ikigo cyangwa ishami ryacyo bikorera. Ubugenzuzi bw’umurimo bugumana kopi imwe bukoherereza Minisiteri ifite umurimo mu nshingano

Page 53: CODE DU TRAVAIL

53

dans ses attributions. Les délais de dépôt de déclarations sont de 15 jours à compter de la date de référence.

zayo kopi y’umwimerere. Igihe ntarengwa cyo kugeza iryo menyekanisha mu bugenzuzi bw’umurimo ni iminsi 15 uhereye ku itariki y’ifatizo.

Article 4:

Ingingo ya 4 :

Les auteurs d'infractions aux dispositions du présent arrêté sont passibles des peines prévues à l'article 193 de la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant Code du Travail.

Uzanyuranya n’ibikubiye mu ngingo z’iri teka azahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 193 y’itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo

Article 5 :

Ingingo ya 5 :

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté, en particulier celles de l’arrêté ministériel n° 47/06 du 10 janvier 1985 fixant les modalités de déclaration de la main-d’œuvre, sont abrogées.

Ingingo zose z’amateka yabanjirije iri teka kandi zinyuranye na ryo, by’umwihariko iz’iteka rya Minisitiri n° 47/06 ryo ku wa 10 Mutarama 1985 rishyiraho uburyo bw’imenyekanisha ry’abakozi, zivanyweho.

Article 6:

Ingingo ya 6 :

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au Journal Officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Kigali, le 14/03/2003 Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles

Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

ARRETE MINISTERIEL N° 07/19 DU 14/03/2003 FIXANT LE MODELE DE REGISTRE

D’EMPLOYEUR

ITEKA RYA MINISITIRI N° 07/19 RYO KU WA 14/032003 RISHYIRAHO ICYITEGEREREZO CYA REJISITIRI Y’UMUKORESHA

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, . .6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk‘uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n° 51/2001 du 30/12/2001 portant code du travail, spécialement en son article 178;

Ashingiye ku itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo ya ryo ya 178;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du12 août 2002.

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kanama 2002.

ARRETE ATEGETSE :

Article premier :

Ingingo ya mbere :

Tout employeur public ou privé doit tenir constamment à jour, au lieu d’exploitation, un registre dit « registre d’employeur » dont le modèle est annexé au présent

Umukoresha wese yaba Leta cyangwa uwikorera ku giti cye agomba buri gihe kuba afite aho akorera, igitabo cyitwa « rejisitiri y’umukoresha » giteye nk’uko icyitegererezo kiri ku

Page 54: CODE DU TRAVAIL

54

arrêté.

mugereka w’iri teka kibyerekana.

Article 2 :

Ingingo ya 2 :

Le registre d’employeur comprend 3 fascicules : Le premier fascicule mentionne l’identité du travailleur selon l’ordre d’entrée dans l’établissement. Le deuxième fascicule enregistre les modifications intervenues dans la vie professionnelle du travailleur jusqu’à la sortie de l’établissement. Ce fascicule peut être remplacé sur autorisation de l’inspecteur du travail, par une série de fiches individuelles , classées suivant les mêmes numéros d’ordre et comportant toutes les indications mentionnées dans le deuxième fascicule. Le troisième fascicule contient les observations et les mises en demeure de l’inspecteur du travail, en exécution de l’article 171 de la loi n° 51/2001 du 30/12/2001 portant code du travail.

Rejisitiri y’umukoresha igizwe n’ibitabo bitatu : Igitabo cya mbere gitanga umwirondoro w’abakozi uko bagiye bahabwa akazi mu kigo. Igitabo cya kabiri cyerekana imihindagurikire y’umukozi mu kazi kugeza avuye mu kigo. Byemewe n’umugenzuzi w’umurimo, icyo gitabo gishobora gusimbuzwa amafishi y’abakozi atondetse hakurikijwe uko bagiye bahabwa akazi kandi buri fishi ikaba ikubiyemo ibivugwa muri icyo gitabo cya kabiri. Igitabo cya gatatu kigenewe kwandikwamo ibyo umugenzuzi w’umurimo yabonye bigomba gukosorwa n’ukwihanangiriza umukoresha, ibyo abikora yubahiriza ingingo ya 171 y’itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo.

Article 3 :

Ingingo ya 3 :

Le registre d’employeur doit être préalablement à son utilisation visé par l’inspecteur du travail du ressort et paginé sans interruption. Il doit être rempli sans surcharge ni rature et conservé pendant cinq ans à partir de la date de la dernière mention qui y a été portée. Le registre d’employeur doit être tenu à la disposition de l’inspecteur du travail, même en l’absence du chef de l’établissement.

Mbere y’uko ikoreshwa, rejisitiri y’umukoresha igomba gushyirwaho gihamya y’umugenzuzi w’umurimo kandi ikagira impapuro zifite amapaji akurikirana. Igomba kuzuzwa nta siba n’ingerekeranyanyandiko kandi ikabikwa mu gihe cy’imyaka itanu ibarwa guhera umunsi yandikiwemo bwanyuma. Rejisitiri y’umukoresha igomba buri gihe kwerekwa umugenzuzi w’umurimo kabone n’iyo umukuru w’ikigo yaba adahari.

Article 4 :

Ingingo ya 4 :

Si l’entreprise comporte plusieurs établissements, un registre distinct doit être tenu séparément pour chacun d’eux. Toutefois, pour les établissements dont l’effectif est inférieur à 10 travailleurs et qui sont situés dans le même district, l’employeur peut tenir un seul registre à condition de mentionner pour chaque travailleur, au deuxième fascicule sous la rubrique « emploi tenu », l’établissement dans lequel il est en service.

Iyo ikigo gifite amashami menshi, buri shami rigomba kugira rejisitiri yaryo. Ariko, ku mashami y’ikigo afite umubare w’abakozi uri munsi ya 10 kandi ari mu karere kamwe, umukoresha ashobora kugira rejisitiri imwe gusa yerekana ku gitabo cya kabiri ahagenewe « umurimo ukorwa », ishami buri mukozi akoramo.

Article 5 :

Ingingo ya 5 :

Les personnes employant des gens de maison ne sont pas astreintes à la tenue d’un registre d’employeur.

Abakoresha abakozi bo mu rugo, ntibategetswe kugira rejisitiri y’umukoresha.

Article 6 :

Ingingo ya 6 :

Les infractions aux dispositions du présent arrêté sont punies des peines prévues à l’article 193 de la loi n° 51/2001 du 30/12/2001portant code du travail.

Kutubahiriza ingingo z’iri teka bihanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 193 y’itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo.

Article 7 :

Ingingo ya 7 :

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent Ingingo zose z’amateka yabanjirije iri kandi zinyuranyije na ryo

Page 55: CODE DU TRAVAIL

55

arrêté sont abrogées.

zivanyweho.

Article 8 : Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au Journal Officiel de la République Rwandaise.

Ingingo ya 8 : Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Kigali, le 14/03/2003 Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles

Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

ARRETE MINISTERIEL N°08/19 DU 14/03/2003 DETERMINANT LES MODALITES DE DECLARATION DE DEBUT ET DE FIN D'ENGAGEMENT DU TRAVAILLEUR

ITEKA RYA MINISITIRI N°08/19 RYO KU WA 14/03/2003 RISHYIRAHO UBURYO BW’IMENYEKANISHA RY’UMUKOZI UHAWE AKAZI CYANGWA UKAVUYEMO

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, 6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk‘uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant code du Travail, spécialement en son article 179;

Ashingiye ku Itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 179 ;

Revu l’arrêté ministériel n° 733 du 08 septembre 1981 déterminant les modalités d’octroi et de port de la carte de travail tel que modifié et complété jusqu’à ce jour;

Asubiye ku Iteka rya Minisitiri n° 733 ryo ku wa 8 Nzeri 1981 ryerekeye itangwa ry’ikarita y’umurimo nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 02 octobre 2002.

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Ukwakira 2002.

ARRETE :

ATEGETSE :

Article premier :

Ingingo ya mbere:

Tout travailleur embauché ou quittant l’entreprise doit faire l'objet, dans les 30 jours, d'une déclaration de début et de fin d’engagement du travailleur établie et adressée par l’employeur à l’Inspecteur du Travail du ressort.

Umukozi wese uhawe akazi cyangwa ukavuyemo agomba, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30), gukorerwa n’umukoresha imenyekanisha ry’umukozi uhawe akazi cyangwa ukavuyemo rikohererezwa umugenzuzi w’umurimo wo muri ako karere.

Article 2 :

Ingingo ya 2 :

La déclaration visée à l’article précédent est établie conformément au modèle annexé au présent arrêté. Ce modèle est obtenu par l’employeur chez le comptable public contre versement d’une somme de 500 francs .

Imenyekanisha rivugwa mu ngingo ibanziriza iyi rikorwa hakurikijwe icyitegererezo kiri ku mugereka w’iri teka Icyo cyitegererezo gihabwa umukoresha atanze amafaranga 500 y’amanyarwanda ku mucungamari wa Leta .

Article 3 :

Ingingo ya 3 :

Page 56: CODE DU TRAVAIL

56

Les infractions aux dispositions de l’article premier du présent arrêté seront passibles des peines prévues à l’article 193 du Code du travail.

Uzanyuranya n’ibikubiye mu ngingo ya mbere y’iri teka azahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 193 y’Itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo.

Article 4 :

Ingingo ya 4 :

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté, en particulier celles de l’arrêté ministériel n° 733 du 08 septembre 1981 déterminant les modalités d’octroi et de port de la carte de travail tel que modifié et complété jusqu’à ce jour, sont abrogées.

Ingingo zose z’amateka yabanjirije iri teka kandi zinyuranyije naryo, by’umwihariko iz’iteka rya Minisitiri n° 733 ryo ku wa 8 Nzeri 1981 ryerekeye itangwa ry’ikarita y’umurimo nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, zivanyweho.

Article 5 :

Ingingo ya 5 :

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au Journal Officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa umunsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Kigali, le 14/03/2003

Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles

Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

ITEKA RYA MINISITIRI N°09/19 RYO KU WA

14/03/2003 RISHYIRAHO UKO UMUSHAHARA USHOBORA GUFATIRWA CYANGWA UKO NYIRAWO AWEGURIRA UNDI.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk‘uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Ashingiye ku Itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 105;

Asubiye ku Iteka rya Minisitiri n° 53/06/062 ryo ku wa 20 Ukuboza 1972 rishyiraho uko umushahara ushobora gufatirwa cyangwa uko nyirawo awegurira undi;

Page 57: CODE DU TRAVAIL

57

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Ukwakira 2002.

ATEGETSE:

Ingingo ya mbere:

Uretse amafaranga agomba gukatwa ku mushahara hakurikijwe itegeko n‘andi ashobora gukurwaho hakurikijwe ibyavuzwe mu masezerano rusange y‘abakozi n‘abakoresha cyangwa mu masezerano y‘umurimo, nta yandi mafaranga afatwa ku mushahara keretse hakoreshejwe igwatira-tambama mu buryo buteganywa n‘amategeko mbonezamubano cyangwa atanzwe n‘umukozi ku bushake bwe.

Ingingo ya 2:

Umushahara ntushobora gufatirwa cyangwa kwegurirwa undi ho igice kirenze 1/3 cy‘umushahara w‘ukwezi umukozi afata mu ntoki.

Ingingo ya 3:

Iyo bagena amafaranga afatwa ku mushahara nk'uko yavuzwe mu ngingo ya 2 y’iri teka, ntibagomba kwita gusa ku mushahara w'ibanze, ahubwo bagomba no kubariramo amafaranga y’inyongera zawo, ariko inyongera z’umushahara zidafatirwa nkuko biteganywa n’amategeko ntizikorwaho. Amafaranga y’inyongera adafatwaho ni nk'atangwa kubera impanuka z'umurimo, asubizwa umukozi kubera aye yatanze ku mpamvu z'akazi, n'amafaranga y'ingobokarugo.

Ingingo ya 4:

Iyo umukozi agamije gutanga ku bushake igice cy‘umushahara we agomba kubikorera imbere ya Perezida w'Urukiko rubifitiye ububasha cyangwa Umugenzuzi w'umurimo w‘aho akorera. Iyo kuva aho umukozi akorera kugera ku rukiko cyangwa ku biro by'ubugenzuzi bw‘umurimo hari ibirometero birenze 25, igikorwa cyo gutanga ku bushake igice cy‘umushahara gikorerwa imbere y‘uhagarariye ubutegetsi bwa Leta buri bugufi y‘aho akorera. Itangwa ku bushake ry‘igice cy‘umushahara rimenyeshwa umukuru w'ikigo umukozi akoramo mu ibaruwa ishinganye, kandi ibyo bigakorwa n'uwishyurwa, ari nabwo agira uburenganzira bwo gushyikirizwa n‘umukoresha amafaranga yakase ku mushahara.

Ingingo ya 5:

Iyo itangwa ku bushake ry‘igice cy‘umushahara ridashobora kurangizwa kubera ko hari irindi ririmo gukorwa kuri uwo mushahara, umukoresha, akimenyeshwa iryo tangwa ku bushake, ahita abimenyesha uwagombaga kwishyurwa cyangwa ubutegetsi bwahagarikiye ubwo bwumvikane.

Ingingo ya 6:

Ingingo zose z‘amateka yabanjirije iri teka kandi zinyuranyije naryo, by‘umwihariko iz‘iteka rya Minisitiri n° 53/06/062 ryo ku wa 20 Ukuboza 1972 rishyiraho uko umushahara ushobora gufatirwa cyangwa uko nyirawo awegurira undi, zivanyweho.

Page 58: CODE DU TRAVAIL

58

Ingingo ya 7:

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Kigali, ku wa 14/03/2003

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika : Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego

Jean de Dieu MUCYO

ARRETE MINISTERIEL N°10/19 DU 14/03/2003 DETERMINANT LE MODELE DE BULLETIN INDIVIDUEL DE PAIE

ITEKA RYA MINISITIRI N°10/19 RYO KU WA 14/03/2003 RISHYIRAHO ICYITEGEREREZO CY‘URUPAPURO UMUKOZI AHEMBERWAHO

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, 6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk‘uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye Igabana ry’Ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant code du Travail, spécialement en son article 96;

Ashingiye ku Itegeko n° 51 / 2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 96 ;

Revu l’arrêté ministériel n° 55/06/062 du 20 décembre 1972 définissant le modèle du bulletin de paie;

Asubiye ku Iteka rya Minisitiri n° 55/06/062 ryo ku wa 20 Ukuboza 1972 rishyiraho icyitegererezo cy‘urupapuro umukozi ahemberwaho;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 02 octobre 2002.

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Ukwakira 2002.

ARRETE :

ATEGETSE:

Article premier:

Ingingo ya mbere:

Tout employeur public ou privé, quels que soient son statut juridique et l'importance de son personnel, doit délivrer au travailleur, à l'occasion de chaque paie, un bulletin individuel de paie.

Buri mukoresha, yaba Leta cyangwa ikigo cyigenga, hatitaweho amategeko amugenga n’umubare w’abakozi akoresha, agomba guha umukozi mu gihe amuhemba, urupapuro bwite rwemeza ko amuhembye.

Article 2:

Ingingo ya 2:

Le bulletin individuel de paie conforme au modèle en annexe, doit comporter les indications suivantes:

1° Désignation de l'employeur et numéro d'immatriculation à la Caisse Sociale;

2° Désignation du travailleur et numéro d'affiliation à la Caisse Sociale ; 3° Emploi et catégorie professionnelle du

travailleur; 4°Taux du salaire de base mensuel, journalier ou horaire éventuellement majoré de l'indemnité d'ancienneté; 5° Période de travail couverte par le paiement; 6° Dates des absences éventuelles; 7° Montant de la rémunération de base ; 8° Montant distinct de la rémunération des heures

Icyitegererezo cy‘urupapuro umukozi ahemberwaho kiri ku mugereka w’iri teka kigomba kuba gikubiyemo ibi bikurikira: 1. Amazina y’umukoresha na nomero ye mu isanduku

y’ubwiteganyirize bw’abakozi; 2. Amazina y’umukozi na nomero ye mu isanduku

y’ubwiteganyirize bw’abakozi; 3. Umurimo n’urwego umukozi agezemo; 4. Umushahara w’isaha, uw’umunsi cyangwa uw’ukwezi

wongereyeho amafaranga y’uburambe ku murimo iyo buhari;

5. Igihe cy’akazi gihembewe ; 6. Amatariki yaba yarasibyeho akazi ; 7. Umushahara w’ibanze yatangiriyeho; 8. Igihembo kigaragaza ubwishyu bw’amasaha y’ikirenga

y’ijoro, ay’umunsi udakorwaho cyangwa ayakozwe nyuma

Page 59: CODE DU TRAVAIL

59

supplémentaires éventuellement payées avec majoration au titre d’heure de nuit, de jour ouvrable ou non ouvrable; 9° Montant des primes, accessoires et indemnités éventuels;

10° Total de la rémunération brute ; 11° Montant des retenues éventuelles avec mention de leur cause ; 12° Total de la rémunération nette; 13° Date de paiement, signature et cachet de l'employeur; 14° Signature ou empreinte digitale du travailleur.

y’ayategetswe ; 9. Igihembo cy’amashimwe n’inyongera iyo bihari ; 10. Umushahara ubumbiye hamwe ; 11. Umubare w’amafaranga yaba yakaswe n’icyabiteye ; 12. Umushahara ashyikirizwa mu ntoki ; 13. Itariki ahembeweho, umukono na kashe by’umukoresha ; Umukono cyangwa igikumwe cy’umukozi.

Article 3:

Ingingo ya 3:

Les pièces de paiement doivent être rassemblées, après chaque paie, sous une numérotation continue par ordre de dates, de façon à constituer, dans chaque établissement, un registre des paiements. Toutefois, lorsque plusieurs établissements sont situés dans un même district, le chef d'entreprise a la faculté de ne tenir qu'un seul registre au siège de l'établissement principal, sous réserve d'en aviser au préalable l'inspecteur du travail du ressort.

Inyandiko zihemberwaho zigomba gushyirwa hamwe nyuma ya buri hemba, zigahabwa nomero zikurikirana hakurikijwe amatariki ku buryo zikora muri buri kigo rejisitiri y’ihemba. Cyakora, iyo ikigo gifite amashami menshi ari mu karere kamwe, umukoresha ashobora kugira rejistiri imwe mu kigo cy’ibanze, ariko abanje kubimenyesha Umugenzunzi w’imirimo w’ako karere kirimo.

Article 4:

Ingingo ya 4:

Lorsque le bulletin de paie est détaché d'un carnet à souches dont les feuillets fixes et les feuillets détachables portent une même numérotation continue, ce carnet à souches vaut registre de paiement. Le double du bulletin individuel de paie doit porter la signature du travailleur ou son empreinte digitale.

Iyo urupapuro ruhemberwaho ruba ruri mu gatabo gafite impapuro zisigara zitavamo n’izindi zivamo zose zifite inomero zihuje, ako gatabo k’izisigaye niko kagize rejisitiri y’ihemba. Kopi y’urupapuro umukozi yahembeweho igomba kubaho umukono w’umukozi cyangwa igikumwe cye.

Article 5 :

Ingingo ya 5:

Sous réserve des dispositions de l'article 3, alinéa 2 du présent arrêté, le registre des paiements doit être tenu immédiatement à la disposition de l'inspecteur du travail, même en l'absence du chef d'établissement; il doit être conservé pendant cinq ans suivant la dernière mention.

Haseguriwe ibyavuzwe mu gika cya 2 cy’ingingo ya 3 y’iri teka, rejisitiri y’ihemba igomba kubikwa hafi ku buryo igihe Umugenzuzi w’umurimo ayisabye ahita ayishyikirizwa n’ubwo umuyobozi w’ikigo yaba adahari. Rejisitiri igomba kubikwa mu gihe cy’imyaka itanu guhera umunsi yandikiwemo bwa nyuma.

Article 6:

Ingingo ya 6:

Les auteurs d’infraction au présent arrêté seront passibles des peines prévues à l’article 193 de la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant Code du Travail.

Abazanyuranya n’ibikubiye muri iri teka bazahanishwa ibihano biteganywa n’Ingingo ya 193 y’Itegeko n°51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo.

Article 7: Ingingo ya 7:

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté, en particulier celles de l’arrêté ministériel n° 55/06/062 du 20 décembre 1972 définissant le modèle du bulletin de paie, sont abrogées.

Ingingo zose z’amateka yabanjirije iri teka kandi zinyuranye naryo, by’umwihariko iz’iteka rya Minisitiri n° 55/06/062 ryo ku wa 20 Ukuboza 1972 rishyiraho icyitegererezo cy‘urupapuro umukozi ahemberwaho; zivanyweho.

Article 8 :

Ingingo ya 8:

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au journal officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda

Page 60: CODE DU TRAVAIL

60

Kigali, le 14/03/2003

Kigali, ku wa 27/06/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles

Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

MODELE DE BULLETIN INDIVIDUEL DE PAIE Employeur :

ICYITEGEREREZO CY’URUPAPURO RUHEMBERWAHO

Nom et prénom ou raison sociale………………………………………………………………

Umukoresha: Amazina cyangwa inyito y’ikigo……………………………..

N° d'immatriculation à la Caisse Sociale…………… ……………………………………………………

Nomero y’ubupatane mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi ……………………………………………………………………. …………………………………………………………………….

Travailleur : Nom et prénoms ……………………………………………………………………..………… N° d’affiliation à la Caisse Sociale ……………………………………………………………. Emploi…………………………….catégorie professionnelle…………………………………. Période de paie du …………………………..au Taux de salaire

- par mois : ………………………….……………

- par jour: ……………………………….……………

- par heure :………………………… Absences …………………………………. Rémunération de base……………..….( mois, jour, heure ) ………...….……………… ( au taux normal ) Rémunération d’heures supplémentaires :

- Jours ouvrables o jour

(nombre)……………...……..…....(montant)…………………..….

o nuit (nombre)……………...……..…....(montant)………………...…….………

- Jours non ouvrables o jour

(nombre)…………….…….…..….(montant)…………………

o nuit (nombre)……………...…..……....(montant)…………………...…

Primes ……………………….. Indemnités ………………….……

Umukozi : Amazina ………………………………………………………… N° y’ubwiteganyirize bw’umukozi ……………………………. Umurimo ………………....urwego rw’umurimo agezemo……… Igihembo cyo kuva ku wa ………………………….kugeza ku wa……… Umushahara :

- w’ukwezi…………………………… - w’umunsi …………………………… - w’isaha ………………………………

Iminsi yasibye ……………..………………………..………… Umushahara w’ibanze (ku gipimo gisanzwe cy’igihembo)……..…..( ukwezi, umunsi, amasaha ) Igihembo cy’amasaha y’ikirenga : - ku minsi y’imibyizi :

ay’amanywa ( umubare) ………………..…. (igihembo) ……………

ay’ijoro( umubare) ………………..…. …….(igihembo) ………………….…..

- ku minsi itari iy’akazi : ay’amanywa ( umubare) ………………..….

.(igihembo) ………………….….. ay’ijoro ( umubare) ………………..………..

(igihembo) …………… Amashimwe : ………………………………………………. Umushahara wose hamwe …………………………………………………………. Amafaranga akaswe ku mushahara: - ubwiteganyirize bw’umukozi ………… - umusoro ………………………… - andi ……………………………… Umubare w’amafaranga y’igihembo asigaye ashyikirijwe umukozi …………… Ahembewe i ………………………… tariki ya ………………

Page 61: CODE DU TRAVAIL

61

Total rémunération brute ……………………..………………. Retenues :

- Sécurité sociale ..………………………………… - Taxe professionnelle …………………… - Autres ……………………

Total rémunération nette ……………………………………………………. Lieu et date de payement………………………………….. Signature de l'employeur ou son délégué Signature ou empreinte digitale du travailleur

Umukono w’umukoresha cyangwa umuhagarariye Umukono cyangwa igikumwe cy’umukozi

Vu pour être annexé à l'arrêté ministériel n°………du…….. déterminant le modèle de bulletin individuel de paie.

Uyu mugereka ujyanye n’iteka rya Minisitiri n°1O/19 ryo ku wa 14/03/2003 rishyiraho icyitegererezo cy‘urupapuro umukozi ahemberwaho.

Kigali, le14/03/2003

Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle,

des Métiers et du Travail

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

BUMAYA André

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Vu et scellé du Sceau de la République : Le Ministre de la Justice et des Relations

Institutionnelles Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

ARRETE MINISTERIEL N° 11/19 DU 14/03/2003

DETERMINANT LA DUREE DU PREAVIS

ITEKA RYA MINISITIRI N° 11/19 RYO KU WA 14/03/2003 RISHYIRAHO IGIHE CY'INTEGUZA

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, 6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n° 51/2001 du 30/12/2001 portant code du travail, spécialement en son article 20 ;

Ashingiye ku itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 20 ;

Revu l’arrêté ministériel n° 23/06/03 du 23 octobre 1968 déterminant les formes et modalités d’établissement et de visa du contrat de travail à durée déterminée ou nécessitant le déplacement du travailleur hors de sa résidence habituelle, et la durée du préavis ;

Asubiye ku iteka rya Minisitiri n° 23/06/03 ryo ku wa 23 Ukwakira 1968 rigena uburyo bwo gupatana no gushyira ruhamya kuri kontaro y‘umurimo y‘igihe kizwi cyangwa ituma umukozi ajya kuba aho adasanzwe n‘igihe cy‘integuza;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 12 août 2002.

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kanama 2002.

ARRETE :

ATEGETSE :

Article premier :

Ingingo ya mbere :

En cas de rupture du contrat de travail à durée Mu gihe habaye iseswa ry’amasezerano y’umurimo

Page 62: CODE DU TRAVAIL

62

indéterminée, la partie qui prend l'initiative de rupture doit prévenir l'autre partie dans le délai défini au présent arrêté.

atarateganyirijwe igihe azamara, ufashe iya mbere kuyasesa agomba kubimenyesha undi ku buryo bwanditse amuha integuza iteganyijwe muri iri teka.

Article 2 :

Ingingo ya 2 :

La durée du préavis est fixée en fonction de l’ancienneté et de la catégorie professionnelle du travailleur au moment de la rupture du contrat.

Igihe integuza imara kigenwa hakurikijwe uburambe mu kigo n’urwego rw’umurimo umukozi arimo igihe cy’iseswa ry’amasezerano.

Article 3 :

Ingingo ya 3 :

Sauf stipulations conventionnelles plus favorables au travailleur, la durée du préavis est fixée comme ci-après : Ancienneté Groupes de catégories

moins de 5 ans

5 ans et plus

Manœuvres et aides de métier, ouvriers, employés et assimilés

15 jours calendrier

30 jours calendrier

Techniciens, techniciens supérieurs et assimilés

1 mois calendrier

2 mois calendrier

Cadres moyens, supérieurs et assimilés

1 mois calendrier

2 mois calendrier

Uretse ibyaba biteganyijwe mu masezerano binogeye umukozi kurushaho, igihe cy’integuza cyigenwe ku buryo bukurikira: Uburambe mu kigo Ibyiciro by‘inzego z’imirimo

Munsi y’imyaka 5

Kuva ku myaka 5

Banyakabyizi, abafasha b’umwuga, abanyamyuga n’abandi bakora imirimo imeze nkayo;

Iminsi 15

Ukwezi 1

Abatekinisiye, abatekinisiye bo mu rwego rwo hejuru n’abandi bakora imirimo imeze nkayo;

Ukwezi 1

Amezi 2

Abayobozi bungirije, abayobozi n’abandi bakozi bo mu nzego zisa nazo.

Ukwezi 1

Amezi 2

Article 4 :

Ingingo ya 4 :

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté en particulier celles de l’arrêté ministériel n° 23/06/03 du 23 octobre 1968 déterminant les formes et modalités d’établissement et de visa du contrat de travail à durée déterminée ou nécessitant le déplacement du travailleur hors de sa résidence habituelle, et la durée du préavis sont abrogées.

Ingingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranyije naryo by’umwihariko iz’iteka rya Minisitiri n° 23/06/03 ryo ku wa 23 Ukwakira 1968 rigena uburyo bwo gupatana no gushyira ruhamya kuri kontaro y‘umurimo y‘igihe kizwi cyangwa ituma umukozi ajya kuba aho adasanzwe n‘igihe cy‘integuza zivanyweho.

Article 5 :

Ingingo ya 5 :

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au journal officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Kigali, le14/03/2003

Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles

Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

Page 63: CODE DU TRAVAIL

63

ARRETE MINISTERIEL N° 12/19 DU 14/03/2003 DETERMINANT LES EVENEMENTS QUI OUVRENT DROIT AUX CONGES DE CIRCONSTANCE

ITEKA RYA MINISITIRI N°12/19 RYO KU WA 14/03/2003 RISHYIRAHO AMAKONJI Y'INGOBOKA

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, 6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk‘uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye Igabana ry’Ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n°51/2001 du 30 décembre 2001 portant Code du Travail spécialement en son article 79 ;

Ashingiye ku Itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 79 ;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 02 octobre 2002.

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Ukwakira 2002.

A R R E T E :

ATEGETSE:

Article premier :

Ingingo ya mbere:

Sauf dispositions conventionnelles plus favorables, le travailleur bénéficie des congés de circonstance avec maintien du salaire à l’occasion des événements survenus dans sa famille dans les limites suivantes : - Mariage du travailleur : 2 jours ouvrables ; - Accouchement de l’épouse : 4 jours ouvrables ; - Décès du conjoint : 6 jours ouvrables ; - Décès d’un ascendant ou descendant en ligne

directe au premier degré : 3 jours ouvrables ; - Décès d’un frère ou d’une sœur : 2 jours ouvrables ;- Décès d’un beau –père ou d’une belle – mère : 2

jours ouvrables ; - Décès d’un beau – frère ou d’une belle – sœur : 1

jour ouvrable ; - Mutation du travailleur dans une autre province ou

un autre district : 2 jours ouvrables ;

Uretse ingingo zibereye umukozi kurushaho zikubiye mu masezerano y’umurimo, umukozi ahabwa amakonji y'ingoboka kandi agakomeza guhembwa umushahara we igihe habonetse impamvu zikurikira :

Ishyingirwa ry'umukozi: iminsi 2 y'imibyizi; Iyo umugore we yabyaye: iminsi 4 y'imibyizi; Iyo uwo bashakanye yapfuye: iminsi 6 y'imibyizi; Iyo umwe mu bo umukozi akomokaho cyangwa mu

bamukomokaho kugera ku gisanira cyo mu rwego rwa mbere yapfuye: iminsi 3 y'imibyizi;

Iyo umukozi yapfushije uwo bava inda imwe: iminsi 2 y'imibyizi;

Iyo sebukwe cyangwa nyirabukwe yapfuye: iminsi 2 y'imibyizi;

Iyo muramu we cyangwa muramukazi we yapfuye: umunsi 1 w'umubyizi;

Iyo umukozi yimuriwe ahandi mu gihe aho yimuriwe ari mu yindi ntara cyangwa akandi karere : iminsi 2 y'imibyizi;

Article 2 :

Ingingo ya 2:

Tout congé de circonstance doit faire l’objet d’une demande préalable adressée à l’employeur sauf dans le cas fortuit qui met le travailleur dans l’impossibilité d’aviser son employeur. Dans cette éventualité, le travailleur doit avertir l’employeur dans les 48 heures.

Konji y'ingoboka igomba gusabwa mbere y’uko umukozi ayijyamo, keretse iyo habonetse impamvu itunguranye ibibuza. Muri icyo gihe, umukozi yihutira kubimenyesha umukoresha we bitarenze amasaha 48 .

Article 3 :

Ingingo ya 3:

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté sont abrogées.

Ingingo zose z’amateka abanjirije iri kandi zinyuranyije na ryo zivanyweho.

Article 4 :

Ingingo ya 4:

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au Journal Officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Page 64: CODE DU TRAVAIL

64

Kigali, le14/03/2003

Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles

Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

ARRETE MINISTERIEL N°13/19 DU 14/03/2003 DETERMINANT LA PROCEDURE D'ENGAGEMENT DES TRAVAILLEURS ETRANGERS

ITEKA RYA MINISITIRI N° 13/19 RYO KU WA 14/03/2003 RYEREKEYE UGUHABWA UMURIMO KW’ABANYAMAHANGA.

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo;

Vu la Loi Fondamentale, telle que modifiée et complétée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au partage du pouvoir signé à Arusha le 30 octobre 1992 ; spécialement en son article 16, 6° ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n°51/2001 du 30 décembre 2001 portant Code du Travail spécialement en son article 10 ;

Ashingiye ku Itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 10 ;

Revu l’arrêté ministériel n°6/06/020 du 5 mai 1967 portant conditions d’engagement des étrangers tel que modifié et complété jusqu’à ce jour ;

Asubiye ku Iteka rya Minisitiri n° 6/06/020 ryo ku wa 5 Gicurasi 1967 ryerekeye uguhabwa umurimo kw’abanyamahanga nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 02 octobre 2002.

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kanama 2002.

A R R E T E :

ATEGETSE :

CHAPITRE I: DE LA DEFINITION DES TRAVAILLEURS ETRANGERS

UMUTWE WA MBERE : ISIGANURA RY’UMUKOZI W’UMUNYAMAHANGA

Article premier : Ingingo ya mbere :

Aux fins du présent arrêté, "est considéré comme travailleur étranger toute personne qui, ne possédant pas de nationalité rwandaise, exerce ou désire exercer une activité professionnelle salariée au Rwanda".

Muri iri teka, uwitwa umukozi w’umunyamahanga ni umuntu wese udafite ubwenegihugu bw’umunyarwanda ukora cyangwa ushaka gukora umurimo uhemberwa mu Rwanda.

Article 2 : Ingingo ya 2 :

Les travailleurs étrangers sont classés comme suit : a) Le travailleur étranger dont le pays d'origine est lié par un accord de libre circulation de la main- d'œuvre avec le Rwanda b) Le travailleur réfugié; c) Le travailleur étranger né ou domicilié au Rwanda dont l'un des parents ou l'un des conjoints est de nationalité rwandaise;

Abakozi b’abanyamahanga bari mu byiciro bikurikira : a) Umukozi w’umunyamahanga ukomoka mu gihugu

gifitanye amasezerano n’u Rwanda y’urujya n’uruza rw’abashaka akazi ;

b) Impunzi y’umukozi ; c) Umukozi w’umunyamahanga wavukiye cyangwa utuye mu Rwanda ariko umwe mu babyeyi be cyangwa uwo bashakanye

Page 65: CODE DU TRAVAIL

65

d) Le volontaire d’un organisme non gouvernemental (ONG) et d’une Association sans but lucratif ( ASBL ); e) Le travailleur étranger recruté pour ses hautes qualifications professionnelles dont le pays d'origine n’est pas lié par un accord ou convention de libre circulation de la main-d'œuvre avec le Rwanda.

afite ubwenegihugu bw’umunyarwanda. ; d) Umukoranabushake w’umuryango utegamiye kuri Leta (ONG) cyangwa w’umuryango udaharanira inyungu (ASBL) ; e) Umukozi w’umunyamahanga uhabwa umurimo kubera ubuhanga bwe buhanitse, ukomoka mu gihugu kidafitanye amasezerano n’u Rwanda y’urujya n’uruza rw’abashaka akazi.

CHAPITRE II : DES CONDITIONS D'ENGAGEMENT DU TRAVAILLEUR ETRANGER

UMUTWE WA II: IBIKURIKIZWA MU ITANGWA RY’AKAZI KU BANYAMAHANGA

SECTION I: DE L'AUTORISATION D'ENGAGEMENT

IGICE CYA MBERE : URUHUSHYA RWO GUHABWA AKAZI KU BANYAMAHANGA

Article 3: Ingingo ya 3 :

Sous réserve des cas des travailleurs étrangers énumérés à l'article 2, (a), (b), (c), (d) et (e), il est interdit à tout employeur d'engager un travailleur étranger non muni d'une autorisation préalable d'engagement accordée par la Direction du Travail au Ministère ayant le travail dans ses attributions. La demande d'autorisation d'engagement du travailleur étranger visé par l'article 2, (e) dûment motivée, est adressée à la Direction du Travail par l'employeur.

Hatirengagijwe ibivugwa ku bakozi b’abanyamahanga bavugwa mu ngingo ya 2, (a), (b), (c), (d) na (e) nta mukoresha wemerewe gukoresha umunyamahanga udafite uruhushya rumuhesha akazi rutangwa n’Umuyobozi w’Umurimo muri Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo. Uruhushya rwo guhabwa akazi ku munyamahanga uvugwa mu ngingo ya 2, (e) umukoresha arusaba Umuyobozi w’Umurimo yerekana impamvu amukeneye.

Article 4: Ingingo ya 4 :

L'employeur ne peut utiliser les services du travailleur étranger que dans les limites fixées par cette autorisation visée à l’article 3 du présent arrêté.

Umukoresha ntiyemerewe gukoresha umukozi w’umunyamahanga mu yindi mirimo itari iyo yaherewe uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 3 y’iri teka.

Article 5: Ingingo ya 5 :

L'autorisation d'engagement du travailleur étranger visé à l’article 2, (e) n'est accordée que si les conditions ci-après sont réunies:

a) La justification que l'employeur n'a pas pu trouver sur le marché national du travail, un travailleur rwandais apte à occuper l'emploi vacant;

b) La possession d'un titre universitaire et une

expérience professionnelle requise pour le poste à occuper. Toutefois, des dérogations au niveau de formation peuvent être accordées pour certaines spécialités par le Directeur du Travail.

Uruhushya rwo guhabwa akazi ku mukozi uvugwa mu ngingo ya 2, (e) rutangwa hakurikijwe ibi bikurikira : a) Umukoresha agaragaza ko atashoboye kubona mu gihugu umunyarwanda ushoboye gukora umurimo uteganyijwe ; b) Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri makuru n’uburambe ku kazi bisabwa kuri uwo mwanya. Nyamara , Umuyobozi w’Umurimo ashobora kwemerera abadafite iyo mpamyabumenyi gukora imirimo imwe n’imwe isaba ubuhanga bwihariye.

SECTION II : DU PERMIS DE TRAVAIL IGICE CYA KABIRI : ICYEMEZO CY’AKAZI

Article 6: Ingingo ya 6 :

Le permis de travail dont le modèle fait l’objet de l’annexe II du présent arrêté est délivré à la demande de l'employeur par le Directeur du Travail à la demande de l’employeur. La lettre de demande est accompagnée d’un formulaire d'identité complète et de curriculum vitae du travailleur,

Icyemezo cy’akazi nk’uko kigaragazwa n’icyitegererezo kigize umugereka wa II w’iri teka, gitangwa n’Umuyobozi w’Umurimo, gisabwe n’umukoresha. Ibaruwa igisaba iherekezwa n’umwirondoro w’umukozi hakurikijwe icyitegererezo kigize umugereka wa I na gahunda

Page 66: CODE DU TRAVAIL

66

conforme au modèle de l'annexe I ainsi que le formulaire type de formation prévu pour l'homologue rwandais conforme au modèle III du présent arrêté.

y’iyigishwa ry’umwenegihugu umwungiriza kuri uwo murimo nk’uko biteganywa n’icyitegererezo kigize umugereka wa III w’iri teka.

Article 7: Ingingo ya 7 :

Il est institué quatre classes de permis de travail qui sont délivrés aux travailleurs étrangers selon les catégories énumérées à l'article 2 du présent arrêté: - Le permis de travail de classe A est délivré aux travailleurs étrangers visés au litera (a et b) de l'article 2. - Le permis de travail de classe B est délivré au travailleur étranger défini au litera (c) de l'article 2. - Le permis de travail de classe C est délivré au travailleur précisé au litera (d) de l'article 2. - Le permis de travail de classe D est délivré au travailleur étranger visé au litera (e) de l'article 2.

Hashyizweho ibyiciro 4 by’icyemezo cy’akazi gihabwa abakozi hakurikijwe inzego zivugwa mu ngingo ya 2 y’iri teka : - Icyemezo cy’akazi cy’icyiciro A gihabwa abakozi bavugwa mu gika (a) na (b) cy’ingingo ya 2; - Icyemezo cy’akazi cy’icyiciro B gihabwa umukozi uvugwa mu gika (c) cy’ingingo ya 2; - Icyemezo cy’akazi cy’icyiciro C gihabwa umukozi uvugwa mu gika (d) cy’ingingo ya 2; - Icyemezo cy’akazi cy’icyiciro D gihabwa umukozi uvugwa mu gika (e) cy’ingingo ya 2.

Article 8: Ingingo ya 8 :

Les permis de travail classes A et B, sont délivrés gratuitement pour une durée de 3ans renouvelable. Les permis de travail classes C et D sont valables pour une durée d'un an et peuvent être renouvelés. Ils seront délivrés ou prorogés contre versement de DEUX CENT MILLE FRANCS RWANDAIS ( 200 000 FRWS) à charge de l'employeur. La demande de renouvellement du permis de travail doit être introduite au moins trois mois avant la date de son expiration. Toutefois, la prorogation du permis de travail de classe C et D, ne peut excéder trois fois, sauf pour les travailleurs étrangers occupant les postes de direction ou détenteurs d'un visa d'établissement.

Icyemezo cy’akazi cyo mu byiciro A na B gitangirwa ubuntu kandi kikamara igihe cy’ imyaka 3 gishobora kongerwa. Icyemezo cy’akazi cyo mu byiciro C na D kimara igihe cy’umwaka umwe kandi gishobora kongerwa. Gitangwa cyangwa cyongerwa umukoresha amaze gutanga amafaranga ibihumbi magana abiri by’amanyarwanda (200.000). Usaba kongererwa igihe cy’icyemezo cy’akazi abikora nibura hasigaye amezi atatu kugira ngo itariki kizarangiriraho igere. Ariko, iyongerwa ry’igihe cy’icyemezo cy’akazi cyo mu byiciro C na D ntigishobora kurenza inshuro eshatu uretse ku bakozi b’abanyamahanga bari mu mirimo y’ubuyobozi cyangwa se bafite viza yo gutura mu gihugu.

CHAPITRE III: DES DISPOSITIONS COMMUNES A L'AUTORISATION D’ENGAGEMENT ET AU PERMIS DE TRAVAIL

UMUTWE WA III : INGINGO RUSANGE ZEREKEYE URUHUSHYA RWO GUHABWA AKAZI N’ICYEMEZO CY’AKAZI

Article 9: Ingingo ya 9 :

L'autorisation d'engagement et le permis de travail sont valables uniquement pour l'employeur qui les a sollicités et obtenus.

Le permis de travail doit être constamment tenu prêt par l’employeur et exhibé à toute autorité habilitée qui le réclamerait.

Uruhushya rwo guhabwa akazi n’icyemezo cy’akazi bigira agaciro gusa mu kazi k’umukoresha wabisabye akanabihabwa. Umukoresha agomba kwerekana icyemezo cy’akazi cy’umunyamahanga igihe cyose abisabwe n’ababishinzwe.

Article 10:

Ingingo ya 10 :

L'autorisation d'engagement et le permis de travail sont d'office retirés aux bénéficiaires dans les cas suivants:

a) Lorsque l'employeur a eu recours à des pratiques frauduleuses ou fait des déclarations inexactes pour les obtenir;

b) Lorsque l'employeur ou le travailleur ne remplit pas les conditions auxquelles leur octroi a été soumis;

Uruhushya rwo guhabwa akazi n’icyemezo cy’akazi bihita byamburwa nyirabyo kubera impamvu zikurikira : a) Iyo umukoresha yakoze uburiganya cyangwa akabeshya kugira ngo abibone ; b) Iyo umukoresha cyangwa umukozi batacyujuje ibyangombwa byatumye bahabwa izo mpushya ; c) Iyo bigaragaye ko amafaranga umunyamahanga ahembwa ari uburyo bufifitse bwo gusahurira umutungo w’ikigo mu

Page 67: CODE DU TRAVAIL

67

c) Lorsqu'il est établi que les rémunérations octroyées au travailleur étranger consistent en un déguisement du transfert des bénéfices de l'entreprise à l'étranger;

d) Lorsque le comportement du travailleur étranger est contraire soit à l'ordre public soit aux lois et règlements en vigueur.

mahanga ; d) Iyo imyifatire y’umukozi w’umunyamahanga ibangamiye umutekano cyangwa amategeko n’amabwiriza ariho mu gihugu.

Article 11:

Ingingo ya 11 :

L'employeur est tenu d'aviser le Directeur du Travail de tout licenciement ou de toute démission ou de tout rapatriement du travailleur étranger et de remettre le permis de travail endéans 30 jours.

Umukoresha ategetswe kumenyesha Umuyobozi w’Umurimo ko umukozi w’umunyamahanga yirukanywe cyangwa yeguye cyangwa se ashubijwe iwabo kandi agasubiza icyemezo cy’akazi mu gihe kitarenze iminsi 30.

CHAPITRE IV: DE LA FORMATION DE L'HOMOLOGUE

UMUTWE WA IV : IYIGISHWA RY’UMUKOZI WUNGIRIJE

Article 12: Ingingo ya 12 :

Il est adjoint à tout travailleur étranger détenteur du permis de travail classes C ou D un homologue engagé par l'employeur. Cet homologue est appelé à prendre la relève de l’expatrié le moment venu.

Umukozi w’umunyamahanga ufite icyemezo cy’akazi kiri mu cyiciro cya C cyangwa D ateganyirizwa umukozi w’umwenegihugu umwungirije ushyirwaho n’umukoresha. Uwo mukozi w’umwenegihugu agenewe kuzamusimbura igihe kigeze.

Article 13: Ingingo ya 13 :

Lors de la demande de renouvellement du permis de travail classe C ou D, l'employeur doit présenter un rapport détaillé sur le déroulement de la formation dispensée à l'homologue suivant le plan de formation conforme au modèle de l’annexe III du présent arrêté.

Mu gihe cyo gusaba kongererwa igihe cy’icyemezo cy’akazi cyo mu cyiciro cya C cyangwa D, umukoresha agomba gutanga raporo irambuye yerekana uburyo iyigishwa ry’umwenegihugu wungirije ryagiye rikorwa hakurikijwe icyitegererezo kigize umugereka wa III uri kuri iri teka.

CHAPITRE V: DES PENALITES

UMUTWE WA V : IBIHANO

Article 14: Ingingo ya 14 :

Les infractions aux dispositions du présent arrêté sont punies des peines prévues à l'article 193 de la loi n°51/2001 du 30/12/2001 portant Code du Travail.

L'employeur est civilement responsable des amendes infligées à ses préposés ou mandataires.

Kutubahiriza ingingo z’iri teka bihanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 193 y’itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo. Umukoresha akurikiranwaho amahazabu aciwe abamuhagarariye.

CHAPITRE VI : DISPOSITIONS TRANSITOIRES ET FINALES

UMUTWE WA VI : INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

Article 15 :

Ingingo ya 15 :

Tous les permis de travail en vigueur sont d'office soumis aux dispositions du présent arrêté. Les bénéficiaires doivent réintroduire la demande de revalidation du permis de travail, qui leur sera accordée gratuitement, dans un délai de six mois à dater de l'entrée en vigueur du présent arrêté pour autant que le permis ne soit pas arrivé à expiration.

Ibyemezo by’akazi byose byari biriho bigomba guhita bikurikiza ibikubiye muri iri teka. Abasanganywe ibyemezo by’akazi bitararenza igihe, bategetswe gusaba kongererwa igihe, nta kiguzi ; ibyo bigakorwa mu mezi atandatu uhereye ku munsi iri teka ritangiriye gukurikizwa.

Article 16 : Ingingo ya 16 :

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté en particulier celles de l’arrêté ministériel n°6/06/020 du 5 mai 1967 portant conditions d’engagement des étrangers tel que modifié et complété

Ingingo zose z’amateka yabanjirije iri kandi zinyuranyije na ryo by’umwihariko iz’ Iteka rya Minisitiri n° 6/06/020 ryo ku wa 5 Gicurasi 1967 ryerekeye uguhabwa umurimo kw’abanyamahanga nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe

Page 68: CODE DU TRAVAIL

68

jusqu’à ce jour sont abrogées.

kugeza ubu zivanyweho.

Article 17 :

Ingo ya 17 :

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au journal officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda

Kigali, le 14/03/2003 Kigali, ku wa 14/03/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle,

des Métiers et du Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations Institutionnelles Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

ARRETE MINISTERIEL N° 16/19 DU 27/06/2003 PORTANT MODALITES D'OCTROI DE L'INDEMNITE DE LICENCIEMENT ET L'INDEMNITE DE DEPART A LA RETRAITE

ITEKA RYA MINISITIRI N° 16/19 RYO KU WA 27/06/2003 RIGENA UBURYO BWO GUTANGA AMAFARANGA Y’IMPEREKEZA Y’IYIRUKANWA KU KAZI N’AY’IMPEREKEZA KU MUKOZI UGIYE MU KIRUHUKO CY’IZABUKURU

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du Travail ;

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga iciriritse n'Umurimo;

Vu la Constitution de la République Rwandaise du 04 juin 2003, spécialement en son article 120 ;

Ashingiye ku Itegeko Shingiro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyayo cyerekeye igabana ry’ubutegetsi yashyiriweho umukono Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992, mu ngingo yayo ya 16, igika cya 6 ;

Vu la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant code du Travail, spécialement en son article 27;

Ashingiye ku itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 27 ;

Après examen et adoption par le Conseil des Ministres en sa séance du 13 novembre 2002

Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ugushyingo 2002 ;

ARRETE :

ATEGETSE :

Article premier:

Ingingo ya mbere:

Tout travailleur ayant accompli dans l'entreprise une durée de service au moins égale à un an a droit, en cas de résiliation du contrat de travail par l’employeur, à une indemnité de licenciement calculée sur base de la rémunération mensuelle moyenne définie à l'article 3 du présent arrêté. Toutefois, ladite indemnité n'est pas due en cas de licenciement pour faute lourde et en cas de démission du travailleur.

Umukozi wese ukoze byibura igihe kingana n’umwaka mu kigo bimuhesha, iyo yirukanywe, uburenganzira ku mafaranga y’imperekeza y’iyirukanwa cyangwa iseswa ry’amasezerano y’umurimo abarwa bahereye ku mushahara mpuzandengo w’ukwezi uvugwa mu ngingo ya 3 y’iri teka. Nyamara ayo mafaranga ntatangwa iyo umukozi yirukanywe ku kazi kubera ikosa rikomeye cyangwa igihe asheshe amasezerano y’umurimo ku bwende bwe.

Article 2 :

Ingingo ya 2 :

Sous réserve des dispositions plus favorables des Bitabangamiye ingingo z’amasezerano rusange cyangwa

Page 69: CODE DU TRAVAIL

69

conventions collectives ou du contrat individuel de travail, l’employeur verse, en cas de rupture du contrat de travail pour motif de décès du travailleur, une allocation de décès à la famille du défunt égale au triple de la rémunération mensuelle moyenne prévue à l’article 3 du présent arrêté et prend en charge les frais funéraires.

amasezerano yihariye y’umurimo zibereye umukozi, igihe amasezerano y’akazi asheshwe kubera impamvu y’urupfu rw’umukozi, umukoresha aha umuryango wa nyakwigendera amafaranga y’impozamarira atangwa ingunga imwe angana n’inshuro eshatu z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi uvugwa mu ngingo ya 3 y’iri teka kandi akagena n’uburyo bwo kumuhambisha.

Article 3

Ingingo ya 3 :

La rémunération mensuelle moyenne s'obtient en divisant par 12 le total des rémunérations perçues par le travailleur au cours de 12 derniers mois d'activité, déduites les indemnités à caractère de remboursement des frais.

Umushahara mpuzandengo w’ukwezi uboneka bagabanya na 12 igiteranyo cy’amafaranga yose umukozi yahembwe mu mezi 12 ya nyuma y’akazi hatabariwemo amafaranga y’ubwishyu umukozi yatanze mu rwego rw’akazi.

Article 4

Ingingo ya 4 :

Sauf dispositions plus favorables des conventions collectives ou des contrats individuels de travail, le montant de l’indemnité de licenciement ne peut en aucun cas être inférieur à:

a)Une fois le montant de la rémunération mensuelle moyenne pour une ancienneté de moins de 5 ans dans l’entreprise; b)Deux fois le montant de la rémunération mensuelle moyenne pour une ancienneté de 5 ans à 10 ans dans la même entreprise; c)Trois fois le montant de la rémunération mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 10 ans jusqu’à 15 ans dans la même entreprise ; d)Quatre fois le montant de la rémunération mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 15 jusqu’à 20 ans dans la même entreprise; e)Cinq fois le montant de la rémunération mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 20 ans jusqu’à 25 ans dans la même entreprise ; f) Six fois le montant de la rémunération mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 25 ans dans la même entreprise.

Uretse ingingo z’amasezerano rusange zibereye umukozi cyangwa amasezerano yihariye y’umurimo, umubare w’amafaranga y’imperekeza y’iyirukanwa cyangwa iseswa ry’amasezerano y’umurimo, ntushobora kujya na rimwe munsi ya :

a) Inshuro 1 y’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu mu kigo ;

b) Inshuro 2 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buhera ku myaka itanu kugeza ku icumi mu kigo;

c) Inshuro 3 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka cumi kugeza kuri cumi n’itanu mu kigo ;

d) Inshuro 4 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka cumi n’itanu kugeza kuri makumyabiri mu kigo;

e) Inshuro 5 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka makumyabiri kugeza kuri makumyabiri n’itanu mu kigo;

Inshuro 6 z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka makumyabiri n’itanu mu kigo.

Article 5

Ingingo ya 5 :

L'indemnité de licenciement ne se confond ni avec l'indemnité de préavis ni avec les dommages et intérêts accordés au travailleur pour rupture abusive du contrat de travail.

Amafaranga y’imperekeza y’iyirukanwa cyangwa iseswa ry’amasezerano y’umurimo ntiyitiranywa n’amafaranga y’integuza cyangwa ay’indishyi zihabwa umukozi mu gihe yirukanywe arenganyijwe.

Article 6

Ingingo ya 6 :

Au moment du départ à la retraite, le travailleur a droit à une indemnité de départ à la retraite déterminée comme suit :

a) Une fois le montant de la rémunération mensuelle moyenne pour une ancienneté de moins de 5 ans dans l’entreprise;

Igihe umukozi agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga y’imperekeza abarwa ku buryo bukurikira :

a) Inshuro 1 y’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu mu kigo ;

Page 70: CODE DU TRAVAIL

70

b) Deux fois le montant de la rémunération

mensuelle moyenne pour une ancienneté de 5 ans à 10 ans dans la même entreprise ;

c) Trois fois le montant de la rémunération

mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 10 ans jusqu’à 15 ans dans la même entreprise ;

d) Quatre fois le montant de la rémunération

mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 15 jusqu’à 20 ans dans la même entreprise ;

e) Cinq fois le montant de la rémunération

mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 20 ans jusqu’à 25 ans dans la même entreprise ;

f) Six fois le montant de la rémunération

mensuelle moyenne pour une ancienneté de plus de 25 ans dans la même entreprise.

L’indemnité de départ à la retraite ne se cumule pas avec l’indemnité de licenciement.

b) Inshuro 2 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buhera ku myaka itanu kugeza ku icumi mu kigo;

c) Inshuro 3 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka cumi kugeza kuri cumi n’itanu mu kigo ;

d) Inshuro 4 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka cumi n’itanu kugeza kuri makumyabiri mu kigo;

e) Inshuro 5 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka makumyabiri kugeza kuri makumyabiri n’itanu mu kigo;

f) Inshuro 6 z’umushahara mpuzandengo

w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka makumyabiri n’itanu mu kigo.

Amafaranga y’imperekeza ntabangikanywa n’ay’iyirukanwa.

Article 7

Ingingo ya 7 :

Les cas de suspension de contrat du travail énumérés à l’article 17 de la loi n° 51/2001 du 30 décembre 2001 portant code du travail sont pris en considération lors de la détermination de l’ancienneté du travailleur dans l’entreprise.

Impamvu z’isubikwa ry’amasezerano y’umurimo zivugwa mu ngingo ya 17 y’itegeko n° 51/2001 ryo ku wa 30 Ukuboza 2001 rishinga amategeko agenga umurimo zitabwaho mu gihe cyo kubara uburambe bw’umukozi mu kigo.

Article 8

Ingingo ya 8:

Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté sont abrogées.

Ingingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranyije naryo zivanyweho.

Article 9 Ingingo ya 9:

Le présent arrêté entre en vigueur le jour de sa publication au journal officiel de la République Rwandaise.

Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Repubulika y'u Rwanda.

Kigali, le 27/06/2003

Kigali, ku wa 27/06/2003

Le Ministre de la Fonction Publique, de la Formation Professionnelle, des Métiers et du

Travail BUMAYA André

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo

BUMAYA André

Vu et scellé du Sceau de la République :

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Le Ministre de la Justice et des Relations

Institutionnelles Jean de Dieu MUCYO

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego Jean de Dieu MUCYO

Page 71: CODE DU TRAVAIL

71