2
Bimwe mu byokurya 5 ubwonko bukeneye kandi bikize kumyunyungugu Na vitamine. --------------------------------- Kugira ngo bukore neza, iby’ibanze bukeneye ni umwuka mwiza wa okisijeni n’isukari ya gilikoze. Vitamini zo mu gatsiko ka B na zo zirakenewe cyane. Na none kandi kugira ngo ubwonko bukore neza, ni ngombwa ko amaraso aba ari meza, yujuje ibisabwa. Birumvikana ko hakenewe n’ibituma amaraso agira ireme, nta myanda iyarimo kandi akagenda neza. Hakenewe n’imyungu ngugu, by’umwihariko ubutare (fer), manyeziyumu, fosifori, potasiyumu, zinc na kalisiyumu. Nk’umunyu wa manyeziyumu iyo ubuze, bitera kutihanganira ibikubangamiye no kugira intimba. Dore bimwe mu byokurya bikenewe cyane : 1. Imineke: ikungahaye kuri vitamini B6, C, B1, B2 na E; no ku myunyu nka manyeziyumu, potasiyumu n’ubutare (fer). Kuri potasiyumu, ku isi yose avoka ni yo yonyine itambutse imineke. Umuneke ukize kuri aside yitwa « sérotonine » y’ingenzi cyane ku mikorere myinshi y’ubwonko no ku musokoro wo mu ruti rw’umugongo. Umuneke ugirira akamaro abarwaye indwara z’umutima, iz’amara, izo mu ngingo hiniro nka goutte, diyabete (kuko isukari yawo idahita yisuka mu maraso mu buryo butunguranye). 2. Noix de cajou: imbuto zayo ni zimwe mu zikize iyi si ifite. Zikize kuri vitamini B1, B2, n’imyunyu nka potasiyumu, ubutare (fer), fosifori na manyeziyumu: 260mg/100gr. Manyeziyumu ikora cyane mu bwonko by’umwihariko mu myakuro. Noix de cajou ni ingenzi mu gutuma ubwonko bugira gahunda, zirabusana igihe bwahungabanye, igihe bufite intege nke, bunaniwe, ku bantu barakazwa n’ubusa, abakora imirimo inaniza ubwenge… Kuri Manyeziyumu (260mg/100gr), noix de cajou ku isi yose irushwa gusa n’igihwagari (354mg/100gr), mu gihe inyama n’amagi bitagejeje no kuri 24mg/100gr. 3. Ibihwagari: ni kimwe mu biribwa bikungahaye kuri vitamini E na B1 (birushwa gusa n’ingano zimeze). Bikungahaye cyane ku myunyu nka manyeziyumu, fosifori, zinc na kalisiyumu. Ibihwagari ni ingenzi cyane ku barwayi, by’umwihariko ku ndwara z’umutima, diyabete, igicuri, umwijima, indwara zo mu bwonko nka stress, dépression, kudasinzira neza no kutihanganira ibitakuguye nabi (nervosité). Gikora no kuri kanseri, kigirira akamaro ababyeyi bonsa n’abatwite, abakinnyi, abafite amaraso make n’imirire mibi, abakirutse vuba (convalescents). 4. Soya: ni ingenzi cyane ku mubiri wose muri rusange, by’umwihariko ku mikorere y’ingingo zishinzwe imyororokere, ku buryo abayikoresha cyane, nk’abagore b’Abashinwa, Abahindi, Abakoreya n’Abayapani badahura n’ingaruka ziterwa no gucura kw’abagore, ari na yo mpamvu ijambo « gucura » ritaboneka mu rurimi rw’Ikiyapani. Ku isi yose ni cyo kinyamisogwe (légumineuse) cya mbere mu gukungahara kuri proteyine. Ni umuti wa diyabete, ifite vitamini B1 na B2, B6 na E zirusha izo mu zindi mboga zose. Ku munyu w’ubutare, tofu zayo zikubye inyama inshuro 3, naho amata yayo akubye ay’inka inshuro 10. (Santé par les aliments, p. 124). 5. Spirulina: ikomoka mu biyaga by’umunyu byo mu gihugu cya Mexique. Hashize imyaka irenga 500 ihingwa n’abitwa Aztèques bakundaga kuyikoresha cyane. Ikurira mu mazi. Iri mu bwoko bw’ibyo bita ‘algues’, ikaba ifite chlorophylle (kolorofile) n’ibindi nka: proteyine (70% bya spirulina ni proteyine, mu gihe muri soya harimo 35% naho mu nyama ni 20%). Izo proteyine zikagira utuntu 8 tw’ingenzi

Best Food

Embed Size (px)

DESCRIPTION

Nutrition

Citation preview

Page 1: Best Food

Bimwe mu byokurya 5 ubwonko bukeneye kandi bikize kumyunyungugu Na vitamine. --------------------------------- Kugira ngo bukore neza, iby’ibanze bukeneye ni umwuka mwiza wa okisijeni n’isukari ya gilikoze. Vitamini zo mu gatsiko ka B na zo zirakenewe cyane. Na none kandi kugira ngo ubwonko bukore neza, ni ngombwa ko amaraso aba ari meza, yujuje ibisabwa. Birumvikana ko hakenewe n’ibituma amaraso agira ireme, nta myanda iyarimo kandi akagenda neza. Hakenewe n’imyungu ngugu, by’umwihariko ubutare (fer), manyeziyumu, fosifori, potasiyumu, zinc na kalisiyumu. Nk’umunyu wa manyeziyumu iyo ubuze, bitera kutihanganira ibikubangamiye no kugira intimba.

Dore bimwe mu byokurya bikenewe cyane :

1. Imineke:

ikungahaye kuri vitamini B6, C, B1, B2 na E; no ku myunyu nka manyeziyumu, potasiyumu n’ubutare (fer). Kuri potasiyumu, ku isi yose avoka ni yo yonyine itambutse imineke. Umuneke ukize kuri aside yitwa « sérotonine » y’ingenzi cyane ku mikorere myinshi y’ubwonko no ku musokoro wo mu ruti rw’umugongo. Umuneke ugirira akamaro abarwaye indwara z’umutima, iz’amara, izo mu ngingo hiniro nka goutte, diyabete (kuko isukari yawo idahita yisuka mu maraso mu buryo butunguranye).

2. Noix de cajou: imbuto zayo ni zimwe mu zikize iyi si ifite. Zikize kuri vitamini B1, B2, n’imyunyu nka potasiyumu, ubutare (fer), fosifori na manyeziyumu: 260mg/100gr. Manyeziyumu ikora cyane mu bwonko by’umwihariko mu myakuro. Noix de cajou ni ingenzi mu gutuma ubwonko bugira gahunda, zirabusana igihe bwahungabanye, igihe bufite intege nke, bunaniwe, ku bantu barakazwa n’ubusa, abakora imirimo inaniza ubwenge… Kuri Manyeziyumu (260mg/100gr), noix de cajou ku isi yose irushwa gusa n’igihwagari (354mg/100gr), mu gihe inyama n’amagi bitagejeje no kuri 24mg/100gr.

3. Ibihwagari: ni kimwe mu biribwa bikungahaye kuri vitamini E na B1 (birushwa gusa n’ingano zimeze). Bikungahaye cyane ku myunyu nka manyeziyumu, fosifori, zinc na kalisiyumu. Ibihwagari ni ingenzi cyane ku barwayi, by’umwihariko ku ndwara z’umutima, diyabete, igicuri, umwijima, indwara zo mu bwonko nka stress, dépression, kudasinzira neza no kutihanganira ibitakuguye nabi (nervosité). Gikora no kuri kanseri, kigirira akamaro ababyeyi bonsa n’abatwite, abakinnyi, abafite amaraso make n’imirire mibi, abakirutse vuba (convalescents).

4. Soya: ni ingenzi cyane ku mubiri wose muri rusange, by’umwihariko ku mikorere y’ingingo zishinzwe imyororokere, ku buryo abayikoresha cyane, nk’abagore b’Abashinwa, Abahindi, Abakoreya n’Abayapani badahura n’ingaruka ziterwa no gucura kw’abagore, ari na yo mpamvu ijambo « gucura » ritaboneka mu rurimi rw’Ikiyapani. Ku isi yose ni cyo kinyamisogwe (légumineuse) cya mbere mu gukungahara kuri proteyine. Ni umuti wa diyabete, ifite vitamini B1 na B2, B6 na E zirusha izo mu zindi mboga zose. Ku munyu w’ubutare, tofu zayo zikubye inyama inshuro 3, naho amata yayo akubye ay’inka inshuro 10. (Santé par les aliments, p. 124).

5. Spirulina: ikomoka mu biyaga by’umunyu byo mu gihugu cya Mexique. Hashize imyaka irenga 500 ihingwa n’abitwa Aztèques bakundaga kuyikoresha cyane. Ikurira mu mazi. Iri mu bwoko bw’ibyo bita ‘algues’, ikaba ifite chlorophylle (kolorofile) n’ibindi nka: proteyine (70% bya spirulina ni proteyine, mu gihe muri soya harimo 35% naho mu nyama ni 20%). Izo proteyine zikagira utuntu 8 tw’ingenzi

Page 2: Best Food

bita Acides Aminés Essentiels: AAE umubiri udashobora gukora wo ubwawo. Ikize kandi ku mavuta, vitamini A, imyunyu ngugu nk’ubutare (fer) ku rugero rwa 53mg/100gr, mu gihe mu nyama habonekamo 2-3 gusa. Ni nziza ku barwayi b’imitsi y’amaraso, ababyibushye bikabije, aba diyabete, umwijima, urwagashya, abagore batwite, abahuye n’imirire mibi, abakirutse vuba, abananiwe, abarwaye umutima. Ni ingenzi ku bageze mu za bukuru. Ikora ibitangaza byinshi ! Ibindi byunganira ubwonko tutavugaho birambuye muri iyi nyandiko, ni nka marakuja, avoka, ibinyampeke, tungulusumu, amazi, ubuki,… Gusa tumenye ko ibyo byose tubikesha amaraso ya Kristo. “Yesu Umurengezi wacu. –Urukundo Yesu aminjagira mu mpagarike y’umuntu yose ni rwo mbaraga ibeshaho. Ni rwo rukiza umutima, ubwonko n’imitsi yumva byacu. Ku bwarwo, imbaraga ziboneye zo mu mutima wacu zitangira gukora. Rubohora umuntu ku mibabaro, ku mahoro make n’amaganya. Rukatuzanira umutuzo n’amahoro yo mu mutima,… (Ihumure ry’abizera, p. 13-14; Ministère de la guérison, p. 90, 91).

IMANA IBAHIRE !