9
YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI Eugène (Padiri NKURUNZIZA Thaddée) Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseridoti ya Padiri MURENZI Eugène. Uyu Musaseridoti ni uwa Diyosezi ya Nyundo, yahawe ubusaseridoti kuwa 02 Nzeri 1990. Abuhererwa mu gihugu cya Tanzaniya na Nyirubutungane Papa Mutagatifu Yohani PawuloII.

YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

  • Upload
    others

  • View
    7

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI Eugène (Padiri

NKURUNZIZA Thaddée)

Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu

Petero KIBUYE twizihije Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseridoti ya Padiri MURENZI Eugène.

Uyu Musaseridoti ni uwa Diyosezi ya Nyundo, yahawe ubusaseridoti kuwa 02 Nzeri 1990.

Abuhererwa mu gihugu cya Tanzaniya na Nyirubutungane Papa Mutagatifu Yohani PawuloII.

Page 2: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

Muri ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya, Misa yatangiye saa yine (10h00’)

muri Kiliziya ya Paruwasi Mutagatifu Petero Kibuye. Umushyitsi mukuru yari Nyiricyubahiro

Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ari nawe

watuyoboreye Igitambo cya Misa, hari na Nyakubahwa Musenyeri Jean Marie Vianney

NSENGUMUREMYI Igisonga cy’Umwepiskopi n’abandi Basaseridoti banyuranye, aba

Diyosezi ya Nyundo, Butare na Kibungo. Hari kandi n’Abihayimana mu ngeri zinyuranye,

Ababikira n’Abafurere ndetse n’abo mu yandi matorero. Abakristu ba Paruwasi ya Kibuye

bari babukereye ndetse n’aba paruwasi ya Rusumo Padiri Eugène Murenzi avukamo.

Abashyitsi bari benshi, dore ko ntagushidikanya uyu mupadiri yakoreye ubutumwa ahantu

hanyuranye, bigatuma akundwa n’abantu benshi ku buryo bari baje bamushagaye.

Page 3: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

Umusaza Gabriel NKWANDI, umubyeyi wa Padiri Eugène MURENZI

Mu nyigisho nziza twahawe na Padiri Murenzi Eugène, wizihizaga Yubile y’imyaka 25

yatangiye atubwira ko atagiye kwivuga, ahubwo agiye kuvuga :

a) Yezu, amuvuge uko ari

b) Ubusaseridoti nk’Impano yahawe

c) Hanyuma ashimire Imana

Yatangiye arata Yezu, Umusaseridoti mukuru We rukundo rw’Imana mu bantu nkuko Yohani

abivuga mu Ivanjili ye « Imana yakunze isi cyane kugeza aho itanga Umwana wayo wikinege

kugira ngo umwemera ntazacibwe ahubwo agire ubugingo » (Yh 3,16). Yezu ni Umushumba

mwiza, We witanze ku musaraba nanjye akaba yarantoye ntabikwiye. Yaragize

ati : « Ndashimira Umwepiskopi wanjye, wampaye aka kanya ko kwigisha, kuko mu bubasha

yahawe bwo kwigisha agahuza abantu n’Imana, ndetse akambikwa n’Impeta y’ayo

masezerano ». Intumwa za Yezu nazo hari ubwo zitumvaga uwo Yezu ari we, kuko yigeze

ababaza uko abantu bamwita, hanyuma nabo akabahindukirana akababaza uko bamuzi, Petero

agasubiza koari Kristu, Umwana w’Imana. Yezu akamubwira ko atari umubiri n’amaraso

byabimuhishuriye. Ubusaseridoti ni Impano ikomeye kuko Umusaseridoti ni « Alter Christi »

ni undi Kristu, Padiri ni ikiraro gihuza abantu n’Imana, Umusaseridoti ababarira ibyaha,

nubwo ari Yezu ukiza, ariko aravuga ngo ku bubasha nahawe ndakubabariye kandi

ukabibabarirwa. Ubuzima bw’umusaseridoti burimo ibice 2 cyangwa amabara abiri : Hari

ubuzima busanzwe bumwe butabura ibibazo, hari n’Umutsindo.

Page 4: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

Amasomo y’uyu munsi yaganishaga ku rukundo kandi akanifuza ko ubuzima bwa gisaseridoti

bwe buyoborwa n’urukundo. Akabyifuriza Abasaseridoti bakuru be na barumuna be ngo nabo

ubuzima bwabo bujye burangwa n’urukundo, kandi ngo ’ijya kurisha ihera ku rugo’. Icyo

wakora cyose kitarimo urukundo aba ari imfabusa. Umuntu niwe wavuze ati nutanga igice

cy’umugati ujye utanga n’umutima wawe. Ntabwo ari ukubikora nk’imashini. Umwana

w’Imana yaradukunze yitangira abantu twese ku musaraba ni nabyo yanditse kuri invitation

agira : « Ntawagira urukundo ruruta urwuhara amagara ye kubera inshuti ze ». Nyagasani

yatweretse urukundo ruhambaye kandi no munyigisho ze akagenda arugarukaho kenshi.

Nimukundana abantu bazabamenyeraho ko muri Abigishwa banjye. Iyo turangamiye

umusaraba, tureba uko yezu yari arambuye amaboko ku musaraba ahobera isi yose, uko

batoboje icumu urubavu rwe tubona urukundo rw’Imana. Tuzaba inshuti za Yezu nidukora

icyo adutegetse. Abasaseridoti bazaba inshuti za Yezu nibarangiza ubutumwa bwabo neza

nkuko Yezu abibategeka . Yarangirije ku ijambo yanditse kuri invitation : « Ariko uwo mukiro

tuwutwaye mutubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse

buturuka ku Mana aho kutwitirirwa » 2Kor 4,7. Ubuzima bwacu ni ubusa, ariko dufite

ubukungu dutwaye muri utwo tubindi tumeneka ubusa. Iyi talenta dufite twese, tugomba

kuyifata neza kugira ngo tutazajugunywa hanze aho tuzaririra kandi tugahekenya amenyo.

Dushimire Imana yaduhaye Umubyeyi Bikira Mariya, nawe akaza iwacu mu Rwanda,

dusabire n’abababaye ku buryo bwose cyane cyane abakristu batotezwa ngo Umubyeyi Bikira

Mariya aduhakirwe kuri Yezu, twese tuzabane n’Abatagatifu. Nyagasani Yezu nabane

namwe !

Nyuma y’iyi Nyigisho nziza kandi irambuye, abakristu bahise batera indirimbo « JUBILATE

DE , JUBILATE OMNISTELLA , JUBILATE DEO ! »

Page 5: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile
Page 6: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

Nyuma yo gutanga umugisha usoza Igitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri

Umwepiskopi wa diyosezi ya Nyundo yasabye Padiri Murenzi Eugène kugira icyo abwira

imbaga yari aho. Padiri Murenzi Eugène yateruye ijambo ashimira Imana n’abantu b’inzego

zinyuranye ahereye kuri Kiliziya muri rusange, Umubyeyi wacu, yashimiye Nyiricyubahiro

Umwepiskopi, ashimira ababyeyi n’abandi bose kandi akomeza abisubiramo ko yishimye

agira ati : « Ndishimye (˟ 3) ». Yakomeje atubwira ko kwivuga bigoye, ariko atubwira ku

buryo yatangiye Iseminari nto i Burundi, akomereza inkuru muri Tanzaniya agahabwa

ubupadiri na Nyirubutungane Papa Mutagatifu Yohani Pawulo II. Ubutumwa bwe yakunze

gukora mu burezi, ku buryo na Musenyeri nyakwigendera KARIBUSHI Wensensilas

yamusanze mu Kigo cy’ishuri aho yari Père spirituel muri petit séminaire. Akaza aje gufasha

Diyosezi yari mu bihe bikomeye byo kubura Abapadiri nyuma ya Génocide yakorewe

abatutsi muri 1994 , akaza ahera ubutumwa muri zone ya Kibuye, hanyuma akaba Recteur wa

petit séminaire ku Nyundo, anaboneraho umwanya wo gushimira Imana kubera ko abo yareze

babaye ubukombe kandi abenshi muri bo bakaba barabaye Abapadiri, yagarutse muri Kibuye

kugeza n’uyu munsi. Yasabye abari aho gukomeza kumusabira kugira ngo azabe umupadiri

w’ibyishimo kandi akunda Imana n’Abantu nk’uko amasomo yabyigishaga.

Page 7: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

Nyuma yaho Umwepiskopi yafashe ijambo, ashimira umunsi nk’uyu aho umupadiri we akora

Yubile. Abwira Padiri Murenzi Eugène ko ari ibyo kwishimira kuko yaririmbiwe na Chorale

eshatu zose akaba ari ibyo kwishimira. Yashimiye uburyo abantu bateguye neza uyu munsi,

kandi ukabona abantu bazi ibyo barimo, abapadiri ba Paruwasi ya Kibuye n’Abakristu b’iyi

Paruwasi bitanze uko bashoboye, kugira ngo uyu munsi ugende neza kandi bataretse no

guteza Paruwasi yabo imbere. Umunsi nk’uyu ni umunsi ukomeye wo gushimira Imana kuko

uyu Eugène MURENZI yahawe ubupadiri n’umutagatifu, uwabaye umutagatifu. Iyo ni

Responsability ikomeye, jya wiyambaza umutagatifu nubona bikomeye. Iyi Yubile ugize

ibaye ihurirana na Yubile y’imyaka ijana umupadiri w’Umunyarwanda abayeho. Abapadiri

bambere nabo binjiriye muri Tanzaniya none nabyo byahuriranye, nabyo bigire icyo

bikwibutsa. Uyu mwaka kandi Papa yawise uw’Impuhwe z’Imana, tuzawutangira ku

08/12/2015 i Congo Nil no kuri 13/12/2015 kuri Cathedral hafungurwa umuryango

mutagatifu w’Imphwe z’Imana. Wavuze ibintu byinshi wakoze, abo wareze, abo washyingiye

nabo abo babyaye bashyingiwe, iyo nayo ni responsabilty. Muri Diyosezi yacu abapadiri

bakoze Yubile y’imyaka 25 ni bake, ibi bivuga ko ufite une grande responsabilité. Ukabera

urugero barumuna bawe. Komeza wambaze Imana igufashe nawe ubahe urugero rwiza,

ubabere umukurambere, inararibonye ndetse n’umujyanama. Ubuzima bw’umusaseridoti

nabwo buragoye, ariko igihe nk’iki kuri wowe ni igihe cyo kwicisha bugufi cyane. Ni

ngombwa gutsinda sekibi mu buzima.

Page 8: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile
Page 9: YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’UBUSASERIDOTI YA PADIRI MURENZI ... · Uyu munsi ku itariki 24 Ukwakira 2015, Muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Mutagatifu Petero KIBUYE twizihije Yubile

Nyuma yo guhabwa umugisha usoza Igitambo cy’Ukaristiya, abashyitsi bakomereje muri

salle y’Ababikira b’Aba Sainte Marie maze barakirwa. Abantu bingeri zinyuranye bishimiye

Padiri Murenzi Eugène ndetse banamuha n’impano zinyuranye, dore ko n’umubyeyi we

yamusabye gukomeza agakomera kuwo yemeye kugira ngo ku munsi umwe nawe azaririmbe

TE DEUM.

Padiri NKURUNZIZA Thaddée