Upload
others
View
9
Download
0
Embed Size (px)
Citation preview
44
“A man who dares to waste one hour of
time has not discov-ered the value of life.”
LDK AMABWIRIZA AGENGA
ABANYESHURI N’ABAREZI BA
LYCEE DE KIGALI
2
Intangiriro
Ishuri rya Lycée de Kigali (LDK) riherereye mu Kagari ka
Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka
Nyarugenge mu Mugi wa Kigali.
Ni ishuri rya leta ryatangiye mu 1974, ritangira ryitwa Ly-
cée Francais. Abanyeshuri bambere bigiye muri ETO Kicu-
kiro igihembwe kimwe hategerejwe ko inyubako zuzura.
Muri 1975 niho abanyeshuri bambere baje muri iri shuri
ryari riyobowe n’Abafaransa. Iri shuri ni intangarugero mu
kwigisha no kugira abanyeshuri b’abahanga rikaba ari rim-
we mu mashuri y’ikitegererezo mu Mugi wa Kigali.
Kugirango ishuri rigere ku ntego zaryo ni ngombwa ko
habaho umurongo ngenderwaho abanyeshuri, abarezi, aba-
byeyi n’abayobozi bifashisha. Uwo murongo ngenderwaho
ukaba ukubiye mu mategeko n’amabwiriza agenga abanye-
shuri n’abarezi ba Lycée de Kigali akubiye muri aka
gatabo.
43
Thirst for reading,
Finding solutions to
different problems
Do you get
what you read?
42
Umwarimu wese ufite kwigisha isaha ya mbere agomba
kuba kuri rassemblement, agafatanya n’abashinzwe disci-
pline kuyishyira mu bikorwa
Umwarimu agomba kumenya imibereho y’abana yigisha.
Umwarimu agomba kubahiriza andi mabwiriza yose
ahawe n’ubuyobozi bumukuriye.
Nta mwarimu wemerewe kwinjiza umunyeshuri mu biro
bateguriramo amasomo (staffroom).
Nta mwarimu uba mu kigo wemerewe kwinjiza umunye-
shuri mu icumbi rye.
Umurezi atanga ubumenyi n’uburere bityo buri murezi
wese agomba kuba intangarugero imbere y’abo ash-
inzwe.
Martin M. MASABO
Umuyobozi wa LYCEE DE KIGALI
NYAMUTAMBA Celestin
PERESIDA WA PTA
3
ISHAKIRO
1. Teachers as role models …………………………………………………...…...……..p 4
2. Intego zigamijwe…………………………………………………………...…………..p 5
3. Icyiciro by’abanyeshuri…………………………………………………..…………...p 6
4. Indangagaciro…………………………………………………………………..……...p 7
5. Kugera ku kigo……………………………………………………….………….…….p 8
6. Gusura abanyeshuri…………………………………………………….………..….p 10
7. Amasomo ………………………………………………………………….…..……..p 12
8. Isuzumabumenyi…………………………………………………………...………...p 13
9. Gusubiramo amasomo……………………………………………………..….……..p 14
10. Ikoranabuhanga mu ishuri ………………………………………………..……..….p 15
11. Imyifatire n’ikinyabupfura………………………………………………..……..…..p 16
12. Kwirukanwa burundu………………………………………………………....……..p 17
13. Guhagarikwa umwaka wose………………………………………………....………p 20
14. Icumbi ry’abanyeshuri ……………………………………………………..…..……p 21
15. Guhagarikwa by’agateganyo ……………………………………….………..……..p 23
16. Gukurwaho amanota y’imyifatire…………………………….…….……………....p 24
17. Umutungo w’ikigo…………………………………………….…….…………….….p 27
18. Imyifatire (abahungu vs abakobwa)………………………………….……………..p 28
19. Imyifatire (mwarimu vs umunyeshuri ………………………………….…………..p 28
20. Imyambarire……………………………………………………………………..…...p 29
21. Isuku n’isukura………………………………………………………………..……...p 30
22. Uruhushya rwo gusohoka…………………………………………………….……...p 31
23. Ifunguro …………………………………………………………………….………...p 33
24. Gahunda z’ikigo …………………………………………………….……………….p 34
25. Ubuyobozi bw’abanyeshuri ……………………………………………………..….p 34
26. Imikoreshereze y’igihe……………………………………………………………….p 38
27. Amategeko agenga abarimu……………………………………………………...….p 39
4
LDK Teachers as role models
A teacher who arrives late for lessons, teaches students indis-
cipline.
A teacher who dresses shabbily teaches students to be irre-
sponsible;
A teacher who uses bad language teaches students to be ill-
mannered.
A teacher who loses temper quickly teaches students violence
A teacher who gossips about fellow teachers teaches students
idleness;
A teacher who does not mark assignments on time teaches
students laziness;
A teacher who does not encourage questions teaches students
impatience.
A teacher who criticizes without correcting trains students to
become bad parents;
A teacher who does not help students with their work teaches
them selfishness.
A teacher who does not forgive teaches students brutality
A teacher who is not courteous teaches students bad manners
A teacher who flirts with students teaches them promiscuity.
(M. NANGOLI, 2002)
41
Umwarimu wese agomba gukurikirana isuku mu ishuri
arimo, bigakurikiranwa na class teacher w, iryo shuri.
Umwarimu agomba gukurikirana ko abanyeshuri ba-
tangiza ibikoresho, byaba ibyabo cyangwa iby’ikigo.
Umwarimu agomba kumenya ko abanyeshuri be bafite
ibikoresho byuzuye bibafasha mu masomo yabo.
Umwarimu agomba kwirinda ikintu cyose cyahungaban-
ya imyigire y’abanyeshuri yigisha, nko guha uruhushya
rusohoka mu ishuri abana benshi icyarimwe, agomba
kandi gukurikirana akamenya ko uwo yahaye uruhushya
yagarutse mu ishuri ku gihe.
Buri mwarimu ushinzwe ishuri (classteacher) agomba
gutanga raporo yanditse y’ishuri ashinzwe buri mpera
z’icyumweru mu buyobozi bw’ikigo akabafasha ku-
bibonera ibisubizo afatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo.
40
Nta mwarimu wemerewe kohereza abanyeshuri ishuri
ryose mu isomero atari kumwe nabo kuko naryo ari isomo
mu yandi. (imyifatire n’imyitwarire y’umunyeshuri muri
ayo masaha ibazwa mwarimu we). Mwarimu agomba
kandi kubaherekeza akabasubiza mu ishuri ku gihe.
Umwarimu utanze umukoro uwo ariwo wose mu ishuri
agomba kuwuhagararira, ntiyemerewe gusiga abanyeshuri
mu ishuri bonyine.
Gukoresha abana isuku mu ishuri mu masaha y’amasomo
ntibyemewe na gato, isuku ikorwa nyuma y’amasomo ni-
mugoroba.
Igihano cyo gusohora umunyeshuri hanze y’ishuri mu
masaha y’amasomo nticyemewe kuko biteza akavuyo mu
kigo
Umwarimu agomba guha umunyeshuri wakoze ikosa igi-
hano kigamije kumukosora kikamuhindura mu mico no
mu myifatire.
5
INTEGO ZIGAMIJWWE
Intego rusange y’aya mategeko n’amabwiriza ni ugufasha
ababyeyi, abarimu, abanyeshuri ndetse n’abandi kuzagira
abana barezwe, bazi ubwenge, biyubashye, bashoboye kan-
di bazi inshingano zabo.
Amategeko n’amabwiriza y’ishuri agamije guhindura
imyitwarire y’abanyeshuri ikarushaho kuba myiza kugira
ngo bige neza kandi batsinde cyane (behavioural change for
better academic performance).
Aya mabwiriza kandi afasha abanyeshuri kubaho ba-
rushanwa n’abandi no kubana n’abandi uko bikwiye mu
muryango nyarwanda kimwe n’ahandi hose ku isi.
Abanyeshuri bose bagomba kuyamenya no kuyubahiriza
kugira ngo biyungure ubwenge, banoze imibereho n’imiba-
nire hagati yabo.
Abanyeshuri bose barareshya imbere y’amategeko. Niyo
mpamvu buri munyeshuri agomba kubaha mugenziwe ati-
taye kubibatandukanya (imyaka, ubushobozi bw’umuryan-
go, igitsina, idini, ivangura iryariryo ryose, n’ibindi).
6
Aya mabwiriza yemejwe n’ababyeyi bahagarariye abandi
kandi hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi
ndetse n’ agenga uburezi mu mugi wa Kigali (journal offi-
ciel 2004).
IBYICIRO BY’ABANYESHURI BIGA MURI LDK
Ishuri rigizwe:
1. Abanyeshuri biga bataha (nibo benshi)
2. Abanyeshuri biga baba mu icumbi
Abanyeshuri biga baba mu icumbi bagomba gukurikiza am-
abwiriza abagenga mu icumbi. Kubera ko imyanya ari mike
mu icumbi, ihari ihabwa mbere na mbere abagiye mu mwa-
ka bateguramo ikizamini cya leta (candidate classes).
Abandi bashyirwamo hakurikijwe abafite ibibazo by’
icumbi kurusha abandi.
39
IV. AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AGENGA
ABAREZI
Umwarimu uri mu ishuri wese imyitwarire n’imyifatire
y’abanyeshuri iramureba, ni ukuvuga ko discipline y’aba-
na mu masaha y’amasomo ireba cyane abarimu buri wese
mu ishuri yigisha, akareba kandi imyambarire n’isuku yo
ku mubiri.
Umwarimu wese agomba kubahiriza ingengabihe
(timetable) ye.
Umwarimu agomba kubahiriza igihe akabitoza n’abanye-
shuri ashinzwe
Umwarimu ufite impamvu ituma ataba ari mu ishuri
rye, bigomba kuba bizwi n’ubuyobozi bw’ikigo kugiran-
go abo banyeshuri babashe gukurikiranirwa hafi.
Nta mwarimu wemerewe gusigira abanyeshuri notes mu
ishuri ngo abasige bonyine.
Umwarimu agomba kumenya abanyeshuri yigisha, aka-
menya abize n’abatize buri munsi akabimenyesha ubuy-
obozi.
38
Ing. 22. Imikoreshereze y’igihe
1. Nta munyeshuri wemerewe gusohoka mu ishuri mu
masaha y’amasomo mwarimu yaba arimo cyangwa ata-
rimo keretse afite uruhushya.
2. Buri munyeshuri wese agomba kubahiriza amabwiriza
agenga isomero na laboratwari by’ikigo.
3. Buri munyeshuri agomba kwitabira ndetse no gukunda
amasomo yose ntaryo arutisha irindi.
4. Nta suku ikorwa mu masaha y’amasomo mu mashuri
ikorwa nyuma yayo.
5. Nta munyeshuri wemerewe kwangiza ibikorwa remezo
by’ikigo (kwandika ku ntebe, ku nkuta, inzugi
n’amadirishya, kumena ibirahuri, kuvuna intebe, guca
iserire cg ingufuri by’inzugi z’amashuri.)
6. Birabujijwe kujugunya imyanda ahatabugenewe.
7
INDANGAGACIRO ZIRANGA UMUNYESHURI
WA LDK.
Imyigire myiza ishingira ku myitwarire iboneye ishingiye
ku ndangagaciro nyarwanda:
1. Gukunda igihugu
2. Ishyaka ry’umurimo
3. Umurimo unoze
4. Guhora ashaka icyateza imbere urwego akoramo
(ishuri rye)
5. Kubahiriza igihe
6. Gukorana ibakwe
7. Kudakorera kujisho
8. Kugira urugwiro
9. Kuba umunyakuri
10. Kutavangura
8
AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AGENGA ABANYE-
SHURI.
Amategeko n’amabwiriza agenga abanyeshuri muri LDK aku-
biye mu ngingo (specify the number) zikurikira:
Ing. 1. KUGERA KU KIGO
a. Abanyeshuri bose bagomba kugera ku ishuri ku munsi bame-
nyeshejwe bishingiye kuri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi
igenga itangira ry’amashuri.
b. Abanyeshuri bacumbikiwe mu kigo bagomba kugera ku
ishuri ku munsi wagenwe mu ingingo yavuzwe haruguru, saa
kumi n’ igice (4:30 pm) z’umugoroba.
c. Nk’uko bisanzwe umunyeshuri uje gutangira arangwa n’um-
wambaro w’ishuri ndetse n’ikarita imuranga. agomba kuba
afite isuku, yogoshe neza (no fashions), kandi yambaye um-
wambaro w’ishuri neza uko amategeko abiteganya mu ngingo
ya 15 y’amategeko agenga abanyeshuri muri LDK.
d. Umunyeshuri uje gutangira yakirwa ari uko yujuje ib-
yangombwa bisabwa kugira ngo imyigire ye irusheho ku-
genda neza, eg. Amakaye, amakaramu, ibikoresho by’isuku,
kuba yishyuye amafaranga y’ishuri, etc.
37
Nta munyeshuri wemerewe kurara mu buriri bwa
mugenzi we cyangwa kwimura umufariso wa mugenzi
we.
Nta munyeshuri wemerewe kwiyimura mu mwanya ya-
hawe n’ubuyobozi bw’ikigo haba igitanda cyangwa
icyumba.
Kugira isuku nke no kudasasa ntibyemewe.
Nta munyeshuri uba mu icumbi ry’ikigo wemerewe ku-
renga kuri gymnase ajya ku muryango munini w’ikigo
atabifitiye uruhushya rw’ubuyobozi bw’ikigo
Buri munyeshuri wese agomba gukora isuku mu icumbi
hakurikijwe gahunda yapanzwe n’ubuyobozi bw’ikigo.
Umunyeshuri udakoze isuku ku gihe, ahanwa haku-
rikijwe amategeko agenga ababa mu icumbi ry’ikigo.
36
Nta munyeshuri wemerewe kusigara mu icumbi yaba ar-
waye cyangwa atarwaye.
Nta munyeshuri wemerewe kuzana ipasi n’ibindi bikore-
sho tekinike (pince, screwdrive, digital, radio, phones,
earphones, kettles, iron box…)
Umunyeshuri wese agomba kurangwa n’umwambaro
w’ishuri (uniform) igihe cyose (ni ukuvuga kuva kuwa
mbere kugeza ku cyumweru) keretse mu gihe cya siporo.
Umunyeshuri wese uhawe uruhushya agomba gusinyisha
aho agiye igihe yagereyeyo, igihe yaviriyeyo kandi yaga-
ruka akubahiriza amabwiriza agenga umunyeshuri ugiye
hanze y’ikigo. (gusinya mu gitabo kiri kumuryango mu-
nini w’ikigo no mubiro bishinzwe imyifatire n’imyitwar-
ire ndetse akanarusubiza).
Nta munyeshuri wemerewe kurarana na mugenzi we ku
gitanda kimwe n’uburiri bumwe.
9
Igihano:
Umunyeshuri wese uhageze nyuma y’ isaha yagenwe
ntiyemererwa kwinjira mu kigo keretse aherekejwe n’u-
mubyeyi agasobanura impamvu umunyeshuri akererwa.
Umunyeshuri utageze mu kigo k’umunsi wo gutangira
kandi nta mpamvu izwi n’ubuyobozi bw’ishuri (ku
bacumbikiwe n’ikigo) atakaza umwanya yari afite mu
icumbi ugahabwa undi. Yoherezwa murugo kuzana umu-
byeyi cyangwa umurera kugirango asobanure icyatindije
umwana.
Umunyeshuri utujuje ibisabwa birimo umwambaro
w’ishuri, ibikoresho, asubizwa murugo kubishaka.
10
Ing. 2. GUSURA ABANYESHURI.
Isurwa ry’ umunyeshuri iryo ariryo ryose ritangirwa ubu-
renganzira n’ubuyobozi bw’ishuri.
Abemerewe gusura umunyeshuri ni ababyeyi be
cyangwa abamuhagarariye banditse muri dosiye y’um-
wana.
Isurwa ry’abanyeshuri rikorwa mu minsi y’akazi mu
masaha y’ikiruhuko (10h00-10h25am) cyangwa saa
1h00 kugera 1h40 pm.
Abanyeshuri baba mu kigo baturuka mu ntara basurwa
rimwe mu kwezi ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi
guhera saa tatu za mugitondo kugera saa kumi z’u-
mugoroba (8h00am-4h00pm).
Abatuye muri Kigali bahabwa sortie kuri uwo munsi
wavuzwe haruguru (8h00am-4h00pm)
Birabujijwe kuzanira abanyeshuri ibiribwa n’ibinyobwa
ibyo ari byo byose biturutse hanze y’ikigo.
Abanyeshuri ntibasurwa muri weekend. Keretse bibaye
ngombwa kandi bigombera uruhushya rwanditse.
35
Umunyeshuri uhabwa inshingano zo kuyobora abandi
agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
a) Kuba ari umuhanga mu ishuri atsinda neza abo-
na nibura 75%
b) Kuba ari indacyemwa mu mico no mu myifatire
c) Kuba abishaka kandi ashobora kuyobora abandi
Abanyeshuri muri buri shuri bafatanyije n’umwarimu
ubahagarariye batora abayobozi b’ishuri (class moni-
tor and his her assistant).
34
Ing. 20. IBINDI BIKORWA BIRI MURI GAHUNDA
Z’IKIGO
1. Buri munyeshuri agomba kuba mu itorero ry’Igihugu
kandi akagira isibo abarizwamo.
2. Umunyeshuri wese yemerewe kujya mu muryango
(Clubs, itorero, idini) ashaka ariko wemewe n’ikigo.
3. Buri muryango abanyeshuri babarizwamo ugomba kugira
umurezi uyishinzwe.
4. Mugihe cya siporo buri munyeshuri wese agomba kuyi-
kora mugihe cyagenwe. Umunyeshuri wese ufite im-
pamvu zizwi n’ubuyobozi bw’ikigo zituma atayikora mu
gihe irigukorwa agomba kuba ari kumwe na bagenzi be.
Ing. 21. Ubuyobozi bw’abanyeshuri
Abanyeshuri bihitiramo ababahagarariye cyangwa se
byaba ngobmwa ubuyobozi bw’ikigo bukabafasha ku
bahitamo.
Komite nyobozi y’abanyeshrui igizwe n’abanyeshuri 16
bayobowe na HEAD PREFECT afatanyije n’umwungi-
rije.
11
Gusura abanyeshuri bikorwa iyo ari ngombwa bitewe
n’impamvu zitandukanye (kureba imyigire y’umwana,
ibibazo bijyanjye n’imyitwarire, ubuzima, etc. Bishobora
gusabwa n’umubyeyi cyangwa se ishuri rigatumaho umu-
byeyi.
Ntamunyeshuri wemerewe guhamagaza ababyeyi be kuri
telefoni ku mpamvu iyo ari yo yose. Iyo afite ikibazo
akigeza kubuyobozi byabangombwa bugahamagara umu-
byeyi.
Ibihano:
Umwana wasuwe ntaruhushya ahanishwa akurwaho am-
anita 5 y’imyifatire
Uwasuwe n’umuntu utazwi atumwa umubyeyi kandi
agakurwaho amanota 5 y’imyifatire.
Umwana utumije umuntu atahawe uruhushya n’ishuri
yirukanwa mu icumbi.
Umunyeshuri uba mu icumbi ufashwe arya ibintu bitu-
rutse hanze y’ishuri ahanishwa kwiga ataha
Umunyeshuri wahamagaje umubyeyi atabimenyesheje
ubuyobozi atahana nabo akazagaruka nyuma y’icyumwe-
ru.
12
Ing. 3. AMASOMO
1. Buri munyeshuri agomba kwitabira amasomo buri munsi.
Mugihe cy’amasomo umunyeshuri ntahandi abarizwa hatari
mu ishuri, laboratwari cyangwa isomero rusange.
2. Umunyeshuri agomba kugerera ku ishuri ku gihe kandi aga-
taha ku gihe cyagenwe mu ingengabihe y’ishuri (7h20-
16h40)
3. Umunyeshuri udashoboye kujya mu ishuri kubera uburwayi
cyangwa indi mpamvu agomba kuba afite uruhushya
rwanditswe n’umwe mubayobozi b’ishuri. (Umuyobozi
w’ishuri n’abamwungirije).
4. Umunyeshuri wese usohotse mugihe cy’amasomo (afite
uruhshya) mu gitabo cy’abinjira n’abasohoka ku irembo rini-
ni rya LDK.
5. Umunyeshuri wese yaba utaha cyangwa urara mu kigo
agomba kwitabira igikorwa cyose cyateguwe n’ikigo kuva
igihembwe gitangiye kugera kumunsi wo gufata indangama-
nota (ibiganiro, imikino, ingendoshuri…)
6. Buri mu nyeshuri ategetswe gufata indangamanota ku munsi
wagenwe. Utabyubahirije kandi nta mpamvu izwi ifatika
ayibona nyuma yo gukora ibihano.
33
Ing. 19. Gufata ifunguro.
1. Umunyeshuri wese agomba kugera aho bafatira amafun-
guro mu gihe cyagenwe.
2. Abanyeshuri ntibagomba kuvana ibiryo, ibikombe, ama-
sahani, n’ibindi bikoresho byo mu gikoni aho barira.
3. Mu gihe cyo gufungura abanyeshuri bagomba kurangwa
n’ikinyabupfura
4. Nta munyeshuri wemerewe kwiyiriza ubusa cyangwa ku-
rara atariye.
5. Umunyeshuri wese agomba gukoresha umwanya muto
mugihe cyo gufata amafunguro
6. Nta munyeshuri wemerewe gufata amafunguro ahagaze
cyangwa kumena ibyo kurya ku meza.
7. Gufatira amafunguro hanze y’icyumba bafatiramo ifun-
guro ntibyemewe.
8. Nta munyeshuri wemerewe kwinjira mu gikoni.
32
Abanyeshuri ntibemerewe kujya mu macumbi y’abarezi
babo kabone niyo baba bafitanye isano.
Abanyeshuri ntibemerewe kwinjira mu biro cyangwa
icyumba abarimu bateguriramo amasomo (staffroom) nta
ruhushya cyangwa impamvu yumvikana.
Mugihe abanyeshuri bagiye hanze y’ikigo mu gikorwa
kimwe ntamunyeshuri wemerewe gusiga bagenzi be,
uzabirengaho azahanwa uko amategeko abiteganya.
Ibihano:
Umunyeshuri utagarukiye ku gihe (isaha n’umunsi) aga-
ruka ku ishuri aherekejwe n’umubyeyi we cyangwa
umuhagarariye uzwi n’ubuyobozi bw’ishuri.
Umunyeshuri ufatiwe hanze nta ruhushya ahagarikwa
icyumweru akazagaruka aherekejwe n’umubyeyi.
Umunyeshu uciye ahandi hose hatari ahavuzwe haruguru
aba yaseseye, ahagarikwa umwaka wose.
13
Ibihano:
Umunyeshuri wasibye amasomo ntaruhushya akurwaho amanota 10. Iyo
yongeye gusiba ishuri nta mpamvu ahagarikwa by’agateganyo icyumweru
murugo akazagaruka aherekejwe n’umubyeyi.
Iyo gusiba ishuri abigize ingeso (akunda gusiba kenshi) ahagarikwa umwaka
wose akazasibira muri uwo mwaka yigagamo umwaka w’amashuri ukurikira
Umunyeshuri wakererewe kujya mu ishuri akurwaho amanita 5 y’imyifatire.
Ing. 4 ISUZUMABUMENYI
Umunyeshuri wese akora ibizami byose bitangwa kugiti cye ahagarikiwe
n’umurezi mu rwego rwo kunoza isuzumabumenyi.
Uburyo bwose buganisha kugukopera mu kizami burabujijwe. Umwarimu
uhagarariye ikizami afite inshingano zo gufasha abanyeshuri kugaragaza
ibyo bazi munyandiko buri wese kugiti cye. Iyo afashe umunyeshuri
akopera agomba kugaragaza ibimenyetso simusiga (impapuro cyangwa
ikaye) bikomekwa ku mpapuro z’ikizami yandikaga.
Nta munyeshuri ufite uburenganzira bwo kwanga isuzumabumenyi rya
mwarimu we.
Umunyeshuri ashobora guhabwa ikindi kizami igihe afite impamvu
igaragazwa mu nyandiko. Urugero: impampuro zo kwa muganga ukora mu
bitaro bizwi.
Igihano:
Umunyeshuri ufashwe akopera ahagarikwa umwaka wose akazasibira muri
uwo mwaka yigagamo.
Umunyeshuri utakoze ikizami nta mpamavu izwi ahabwa zero muri icyo kizami
agakurwaho n’amanota 10 y’imyitwarire mibi.
14
Ing. 5 GUSUBIRAMO AMASOMO
1. Ku masaha yagenwe yo gusubiramo amasomo (ku banye-
shuri baba mu kigo) buri munyeshuri agomba kuba mu
ishuri yahawe gukoreramo uwo murimo cyangwa akaba
ari mu isomero rusange.
2. Ufatiwe ahandi hatari ahavuzwe haruguru (computer lab,
science lab) agomba kuba afite uruhushya rwanditse.
3. Abanyeshuri biga bataha bemererwa gusubiramo amaso-
mo yabo nyuma y’amasaha yo kuba mukigo iyo babi-
fitiye uruhushya rwanditse ubuyobozi bw’ishuri bumaze
kubiganiraho n’ababyeyi babo.
Ibihano:
Umunyeshuri utubahiriza amategeko abiri yambere
yo mu ngingo ya 5 ahanishwa gukurwaho amanota
5 y’imyifatire cyangwa se agahabwa ikindi gihano
(urug. gukora isuku). Iyo bibaye ingeso akurwa mu
icumbi akajya yiga ataha.
31
Ing. 18. URUHUSHYA RWO KUJYA HANZE Y’IKIGO
Ntaruhushya rutangirwa kuri telephone, Umubyeyi
w’umwana cyangwa umurera uzwi n’ubuyobozi
bw’ishuri (wanditse muri dosiyi y’umunyeshuri) Niwe
wenyine usabira umwana uruhushya igihe ari ngombwa.
Impamvu y’uruhushya rutuma umunyeshuri asiba amaso-
mo igomba kuba yumvikana, bityo uruhushya rwo kujya
muri graduation, ubukwe n’indi minsi mikuru ntiru-
tangwa mu gihe cy’amasomo.
Nta munyeshuri wemerewe kuba hanze y’imbago
z’ishuri mu gihe cy’amasomo adafite uruhushya yahawe
n’ubuyobozi bw’ikigo.
Umunyeshuri wese ugiye hanze y’ikigo agomba kunyura
ku muryango munini kandi yambaye umwambaro
w’ishuri n’ikarita imuranga ndetse afite n’uruhushya ya-
hawe n’ubuyobozi kw’ikigo kandi rwanditse.
Umunyeshuri wahawe uruhushya iyo agarutse asinya ko
agarutse mu bitabo bibiri: - mu gitabo kiri kumuryango
munini no mu kindi kiri muri discipline ndetse
akanasubiza urwo ruhushya.
30
Ing. 17. ISUKU N’ISUKURA
1. Buri munyeshuri agomba kugira isuku kumubiri, ku myambaro
naho ari hose (ishuri, aho bafatira amafunguro, aho
barara…)
2. Umusatsi ugomba kuba uringaniye, wogoshe neza ku bakobwa.
Inyogosho z’inzaduka ntizemewe.
3. Gutereka ubwanwa birabujijwe ku banyeshuri.
4. Agomba kubungabunga no gufata neza ibidukikije
5. Buri munyeshuri ategetswe gusukura ishuri yigamo hakurikijwe
ingengabihe bemeranyijweho muri iryo shuri, (see class moni-
tors)
6. Agomba kurangwa n’ikinyabupfura no kubaha bagenzibe aho ari
hose. Kurira ku isahani imwe no kurisha ifurusheti imwe
ntibyemewe. Gutizanya imyenda ntibyemewe.
Ibihano:
Umunyeshuri ufashwe arisha intoki cyangwa ikarita akurwaho
amanita 10 y’imyifatire. Cfr. Ingingo ya 11
Umunyeshuri wangije cyangwa wanduje inyubako z’ikigo (inkuta,
amadirishya, inzugi, etc.) ahanishwa kwishyura ibyo yangije. Cfr.
Ingingo ya 12
Umunyeshuri wanze gukora isuku mu ishuri akurwaho amanita
icumi (10) iyo bikomeje ahanishwa kujya murugo akamarayo
icyumweru akazagaruka aherekejwe n’ababyeyi. Cfr. Ingingo ya
10
15
Ing.6. IMIKORESHEREZE Y’IKORANABUHANGA MU
ISHURI.
Abanyeshuri bose bemerewe gutunga mudasobwa no gukoresha
internet iri mu kigo. Ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga nka
cameras, mobile phone, tablets, etc. kigombera uruhushya kugira
ngo kinjire mu kigo. Abanyeshuri bakoresha mudasobwa igihe
mwarimu abahaye uruhushya rwo kuzifungura no kuzikoresha.
Gucuranga imiziki no kureba film mu ishuri mu gihe cy’amaso-
mo birabujijwe.
Buri munyeshuri agomba gufata neza no gucunga laptop ye igihe
cyose ari ku ishuri nkuko yita no ku bindi bikoresho bye.
Ntibyemewe gufungura laptop mu icumbi mu masaha yo kurya-
ma.
Igihano:
Umunyeshuri ukoresheje mudasobwa nabi mu gihe cy’amasomo
atakaza amanota 5 y’imyifatire.
Iyo ayikoresheje nabi mu icumbi arihanangirizwa agakurwaho
n’amanota 5. Iyo asubiriye akurwa mu icumbi.
Umunyeshuri ufatanwe telephone irabikwa akanahanishwa
guhagarikwa icyumweru no gukurwaho amanota 10 y’imyifatire.
16
Ing. 7. IMYIFATIRE N’ IKINYABUPFURA
Umunyeshuri agomba kurangwa n’imyifatire igaragaza ko
yarezwe neza, ikinyabupfura, kubaha abantu bose, gusenga,
umuhate wo kwiga nibindi yaba ari ku ishuri cyangwa ahan-
di aho ari ho hose.
Buri gihe umunyeshuri agomba kubaha buri wese yaba uwo
mu kigo cyangwa hanze yacyo. Ahagurukira umuntu muku-
ru igihe bibaye ngombwa.
Ibihano:
Umunyeshuri wasuzuguye umurezi (abarimu n’abandi bose
bafasha mu kurera abana) akurwaho amanota icumi kandi
umubyeyi we akaza kwigira hamwe n’ishuri uko imyitwarire
y’umwana yahinduka.
Igihe bibaye ngombwa umunyeshuri wasuzuguye umure-
zi we ahanirwa aho yakoreye ikosa kugira ngo bibere
n’abandi isomo.
Iyo agasuzuguro gakabije ahagarikwa byagateganyo
icyumweru kandi n’igihano cyambere kikubahirizwa
29
Ing. 16. IMYAMBARIRE
1. Umwambaro w’ishuri ni ipatalo cyangwa ijipo ya kaki,
ishati y’umweru iriho ikirango cy’ikigo, umupira w’ubu-
ruru kubiga mu mashami atandukanye, umupira w’icyatsi
kibisi ku biga mu kiciro rusange, amasogisi y’umweru
maremare n’imkweto z’umukara ngufi.
2. Ishati igomba kwambarwa itebeje igihe cyose
3. Kugabanya umwambaro w’ishuri ntibyemewe keretse
iyo bibaye ngombwa (bitangirwa uburenganzira n’ubuy-
obozi nyuma yo gusuzuma niba bikwiye)
4. Kwambarira umwambaro w’ishuri hasi (pocket down)
ntibyemewe kimwe no kurangaza igituza.
5. Ntayindi myambaro yemewe ku ishuri
Ibihano:
Umunyeshuri ufashwe atambaye umwambaro w’ishuri
uko bikwiye akurwaho amanita 5 y’imyifatire.
Umunyeshuri ugabanyije umwambaro w’ishuri ahanish-
wa gukurwaho amanita 10 no kugura indi.
28
Ing. 14. IMYIFATIRE HAGATI Y’ABAKOBWA N’ABA-
HUNGU
Ishuri rya LYCEE de KIGALI ryigamo abahungu n’abakobwa
(ingimbi n’abangavu) imyifatire yose iganisha ku ingeso mbi
yose irabujijwe, (gusambana, gusomana, kuganirira mu mwijima,
kujya mu icumbi ry’ikindi gitsina, etc.)
Ibihano:
Umunyeshuri ufatiwe mu ingeso ziganisha kucyaha cyo
gusambana (gusomana, kuganirira mu mwijima…) ahanish-
wa igihano cyo kumara icyumweru murugo akazaza ahereke-
jwe n’umubyeyi.
Abanyeshuri bafashwe basambana birukanwa burundu nkuko
biri mu ngingo ya 7.
Ing. 15. IMYIFATIRE HAGATI Y’UMUNYESHURI
N’UMWARIMU
Umubano hagati y’umunyeshuri n’umwarimu ushingiye ku
myigire n’imyigishirize no ku indangagaciro zigenga umwuga
wo kwigisha. Abanyeshuri bagomba kubaha no kumvira abarimu
igihe cyose. Abanyeshuri ntibemerewe gusura abarimu mu ma-
cumbi yabo cyangwa kugirana indi mishyikirano idashingiye ku
ntego z’ishuri.
17
Ing. 8. AMAKOSA ATUMA UMUNYESHURI
YIRUKANWA BURUNDU MURI LDK
Muri rusange intego y’uburezi si ukwirukana umunyeshuri
ahubwo ni ukumuremamo umuntu muzima kandi w’ingi-
rakamaro ari kuri we ubwe, ku muryango we ndetse no ku
gihugu muri rusange. Niyo mpamvu umunyeshuri agomba
kwirinda ingeso mbi zose zibangamira amasomo ye. Igi-
hano cyo kwirukanwa gitangwa iyo nta kindi cyagisimbura
bitewe n’uburemere bw’ikosa umunyeshuri yakoze.
Amakosa atuma umunyeshuri yirukanwa burundu ni aya
akurikira:
1. Kunywa ibiyobyabwenge (urumogi, mugo, isigara,
inzoga n’ibindi biri muri urwo rwego)
Umunyeshuri afashwe anywa ibiyobyabwenge nkuko
byavuzwe haruguru yirukanwa burundu. Abanyeshuri
bigishwa buri munsi (on general assembly) ububi
bw’ibiyobyabwenge, ubifatiwemo hari n’ibimenyetso
simusiga yirukanwa burundu.
18
Iyo agejeje ku myaka y’ubukure (18) ashyikirizwa
inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (police) ku
gira ngo iperereza rikorwe ababigurisha urubyiruko
bashobore gufatwa bahanwe n’amategeko.
NB. Umunyeshuri uvugishije ukuri, akemera kwereka
inzego za police abantu babigurisha, abo babisangira
kandi akiyemeza guhinduka (igihe gusa yari afite
imyitwarire myiza idakemangwa) ashobora guhabwa
ikindi gihano kitari ukwirukanwa burundu ubuyobozi
bw’ishuri bumaze kubikorera ubushishozi.
2. Kwiba
Umunyeshuri bigaragaye ko yiba kandi ibimenyetso
bimufata ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu kandi
akaryozwa ibyo yibye igihe byangiritse cyangwa bitakiri mu
maboko ye kuburyo byasubizwa nyirabyo.
3. Gusambana
Ubusambanyi ubwo ari bwo bwose igihe ibimenyetso big-
aragara buhanishwa kwirukanwa burundu.
27
Ing. 13. Umutungo w’ikigo n’uwabandi
Umunyeshuri afite inshingano yo kurinda no gufata neza
umutungo w’ishuri n’uwabagenzibe.
Kwandika ku ntebe no kwanduza inkuta z’ishuri, kumena
ibirahuri, guta ibikoresho by’ishuri n’ibya banyeshuri ntiby-
ihanganirwa.
Ibihano:
Umunyehuri wangije umutungo w’ikigo ahanishwa
gusana cyangwa gusimbuza ibyangijwe cyangwa se ibyo
yataye, byaba iby’ishuri cyangwa ibya mugenzi we.
Iyo yabikoze abigambiriye kandi bikaba bigaragara ko
abikora abishaka ahanishwa guhagarikwa by’agate-
ganyo icyumweru, agakurwaho amanota 10 y’imyifatire
kandi akishyura ibyangijwe.
26
11 Gufatanwa telephone n’ibindi bikoresho
by’itumanaho bitari mudasobwa.
(birabikwa kugera umwaka urangiye)
10
12 Kogera, kumesera no kwanika
ahadakwiriye (ku idirishya, ku rugi,
etc.)
5
13 Kudasasa no kudatondeka ibikoresho
mu cumbi
5
14 Kwambara kamambiri mu ishuri no
muri preps (ntizemerewe kuzisohokana
mu icumbi)
5
19
4. Kurwana, gukubita no gukomeretsa mugenzi we
Umunyeshuri wakubise agakomeretsa mu genzi we abigambiri-
ye / atari impanuka (yagiriwe inama zo kutarwana ntazumve)
yirukanwa burundu aho yaba ari hose, mu ishuri, mu mikino, aho
barara cyangwa aho barira n’ahandi.
5. Ingengabitekerezo ya jenocide no guhembera
amacakubiri
Umunyeshuri ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenocide mu
magambo, mu nyandiko cyangwa se mu bikorwa bipfobya Jeno-
cide ya korewe abatutsi muri 1994 ahanishwa igihano cyo
kwirukanwa burundu. Iyo agejeje ku myaka y’ubukure (18)
ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
6. Gucuruza mu kigo
Nta munyeshuri wemerewe gucuruza mu kigo, i.e. gukura ibintu
hanze akaza kubigurisha abanyeshuri baba mu kigo. Ufatiwe
muri iryo kosa ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu.
7. Ihohotera rishingiye ku gitsina
Ihohotera rishingiye ku gitsina rikozwe mu magambo, mu bikor-
wa cyangwa se mu nyandiko rihanishwa kwirukanwa burundu
igihe ibimenyetso bigaragaza ko ryabayeho.
20
Ing. 9. AMAKOSA ATUMA UMUNYESHURI AHAGARI-
KWA UMWAKA WOSE UKAZASIBIRA UMWAKA UKU-
RIKIYEHO.
1. Gusimbuka cyangwa gusesera mu ruzitiro rw’ikigo, wa-
ba usohoka cyangwa winjira
2. Gukopera cyangwa gukopeza mu mikoro n’ibizamini
3. Gukoresha impapuro mpimbano (guhimba no guhindura
amanota…)
4. Kunnyuzura mugenzi we.
5. Kwigaragambya no guteza imvururu
25
5 Kumena ibyo kurya ku meza
10
6 Kurisha intoki cyangwa ikarita
10
7 Gukererwa kujya kuri rassemblement, prep,
amasomo…
5
8 Kwanga gukora isuku mu ishuri
10
9 Gusakuza mu ishuri mu masaha y’amasomo
5
10 Gutereka inzara, gusiga inzara, gutereka ub-
wanwa n’imisatsi, guhindura imisatsi,
kogosha ingohe, gusiga iminwa, kwambara
ibikomo, ingofero, imikufi, amaherena,
kwambara, amajipo magufi n’amapantaro
ku bakobwa n’indi mirimbo itari ngombwa.
10
24
Ing. 12. GUKURWAHO AMANOTA Y’IMYIFATIRE
Umunyeshuri ashobora guhabwa igihano cyo gutakaza
amanota y’imyifatire cyangwa se agahabwa igihano cyo gu-
koresha amaboko (isuku). Ashobora no kubihabwa byombi
bitewe n’uburemere bw’ikosa yakoze. Amakosa atuma
umunyeshuri atakaza amanota y’imyifatire ni aya akurikira:
S/N Ikosa Amano-
ta
1 Kutagendana ikarita y’ishuri
5
2 Kuba hanze mu masaha y’amasomo
5
3 Kutambara umwambaro w’ishuri
5
4 Kudatebeza umwambaro w’ishuri
5
21
Ing. 10. ICUMBI RY’ABANYESHURI
Icumbi ry’abanyeshuri muri LDK ni rito ntiryakwira abanyeshuri
bose. Kubera iyo mpamvu, imyanya iri mu icumbi ihabwa mbere
na mbere abanyeshuri bagiye mu mwaka biteguramo ibizamini
bya leta (S3 & S6). Iyo hari imyanya isigaye ihabwa abandi bata-
ri muri iyo myaka hashingiwe kubafite ibibazo kurusha abandi
kandi bimaze kugibwaho inama n’ubuyobozi bw’ishuri.
Umunyeshuri wahawe icumbi ashobora kurikurwamo igihe
akoze amakosa aremereye cyangwa se afite ingeso zibangamira
bagenzi be yananiwe kureka.
Zimwe mu mpamvu zatuma umunyeshuri yirukanwa mu
icumbi ni izi zikurikira:
Umunyeshuri uhawe icumbi ntaribyaze umusaruro, i.e.
ntatsinde neza uko bikwiye (akagira munsi y’amanota 50%)
arivanwamo rigahabwa undi ushaka kurikoresha neza.
Gukererwa kugera ku kigo ku munsi wo gutangira wagenwe
na Minisiteri y’uburezi nta mpamvu izwi n’ubuyobozi
bw’ishuri.
22
Gutoroka no kurara hanze y’icumbi nta ruhushya usanzwe
uba mu kigo
Gukoresha nabi mudasobwa mu icumbi, urugero kurara ureba
film cyangwa uri kuri internet mu masaha yo kuryama.
Kurarana n’undi ku gitanda kimwe
Kwinjiza abashyitsi cyangwa abanyeshuri biga bataha mu
icumbi
Kujyana ibyo kurya no kunwa mu icumbi
Gusuzugura abarezi n’abayobozi b’abanyeshuri
Kuba mu icumbi mu masaha y’amasomo cyangwa ya preps
nta ruhushya rw’ubuyobozi ufite
Kwanga gukora isuku mu icumbi no mu kigo hakurikijwe ga-
hunda yapanzwe.
Kunyura mu idirishya
Kutubahiriza amasaha yo kuryama cyangwa kubyuka
Kunyara ku buriri cyangwa ahandi hose hatari toilet.
23
Ing. 11. GUHAGARIKWA BY’AGATEGANYO ICYUMWERU
AKAZAGARUKA AZANYE UMUBYEYI
Abanyeshuri bagomba kuba bari ku ishuri igihe cyose. Umunye-
shuri ukoze amakosa agirwa inama cyangwa agahabwa ibihano
byoroheje hagamijwe ku mukosora. Ariko, iyo guhinduka bigen-
da binanirana, ashobora guhagarikwa icyumweru agahabwa um-
wanya wo kwitekerezaho ari hafi y’ababyeyi. Umunyeshuri
wahagaritswe icyumweru akurwaho amanota 10 y’imyifatire.
Amwe mu makosa ashobora gutuma umunyeshuri ahagarikwa
icyumweru cyose ni aya akurikira:
Ingeso yo gusiba ishuri nta mpamvu ifatika
Gutukana no gukoresha imvugo nyandagazi muri bagenzi be
Ingeso yo kubeshya
Kwangiza ibyo kurya
Ingeso yo kwanga gusukura ishuri yigamo
Kutita ku myifatire myiza yo kumeza; urugero kurisha ikarita
y’ishuri kandi atabuze ifurusheti.