PASIKA.pdf

Embed Size (px)

Citation preview

  • 8/18/2019 PASIKA.pdf

    1/3

    PASIKA (passer) NYAKURI :

    ===================

    ni ijambo rivuga kunyuraho.

    Kuko Abayuda bakoreye ku bigaragara, kuri bo Pasika yari ikimenyetso cyo kuva mu Egiputa

    bakajya i Kanaani (Kuva 12 :13-14).Dore uko yakozwe n’Abisirayeli mu Egiputa :

    Bariye umwana

    w’intama wa Pasika bawurisha imboga zisharira

    Bawuriye

    bahagaze,

    bakenyeye bafashe inkoni, bumiwe, umuryango wose uri kumwe

    Basize amaraso ku nkomanizo no mu ruhamo rw’umuryango.

    N.B: Umwana w’intama washushanyaga Kristo wabambwe ari umusore;

    imboga zisharira

    zashushanyaga ukubabazwa n’ibyaha ;kuyirya bahagaze bicumbye inkoni byo bigashushanya kwitegura urugendo

    umaramaje; gusiga amaraso ku nkomanizo no ku ruhamo rw’umuryango, ni ubushobshozi

    buterwa no kwizera amaraso ya Kristo. Umuntu wese yari yemerewe Pasika, uhereye ku bana, kuko

    Yesu yacunguye bose.

    Bageze i Kanaani :

    Batambaga ibitambo bishushanya Kristo

    Pasika yamaraga iminsi 7

    Bayiryaga bicaye begamiye iburyo

    Bafite umukene wo kuboza ibirenge

    Bakoreshaga imitsima idasembuwe y’ingano n’ibigori (Yosuwa 5:10)Pasika yakorerwaga i Yerusalemu honyine

    Umuryango

    wose wayizagamo

    =》Pasika mu isezerano rishya :

    Yatanzwe na

    Yesu mu cyumba cyo hejuru (Luka 22:7-23)

    *Yesu yogeje ibirenge

    by’intumwa ze kandi abategeka kujya babyozanya (Yohana 13:14)

    *Bakoresheje imitsima idasembuwe na

    *divayi y’umutobe .

    *Muri iryo funguro ryera Yesu ntiyirukanye Yuda (umugambanyi)

    N.B: Umutsima umwe Yesu yamanyaguye n’igikombe kimwe banywereyeho

    byose

    byashushanyaga

    umubiri we n’amaraso ye nk’isōko imwe yo gukiza abanyabyaha.

  • 8/18/2019 PASIKA.pdf

    2/3

    Pasika yo mu isezerano rya kera ni ryo funguro ryera mu isezerano rishya,

    ni urwibutso rwo gupfa no kuzuka by’Umwami wacu. (Luka 22:19-20) rigomba gukorwa kugeza ku

    mperuka y’isi (1 Abakorinto 11:26).

    N.B: Icyumba cyo hejuru,

    ni amaso yo kwizera;

    koza ibirenge,

    ni ukubabarira no gukorera abandi;

    imitsima idasembuwe,

    ni ukuri no kutaryarya;

    kutirukana Yuda bitwigisha kutagira umunyabyaha duheza mu ifunguro ryera,

    kuko Yesu ari we muti n’Umukiza w’abantu bose, ndetse no muri Pasika y’Abayuda umuntu wabaga

    yahumanye ntibyamubuzaga kuyijyamo (Kubara 9:10; 1 Ngoma 30:17).

    Nk’uko iminsi 7

    yari iyo gukora imyiteguro ya Pasika,

    ni ko n’umuntu wese asabwa imyiteguro y’umutima yo kwihana no kwatura kugira ngo bezwe n’urwo

    rwibutso.

    Uwihezaga

    muri Pasika yacibwaga mu Isirayeli.

    Mu isezerano rishya, aho Yesu ari, ni ho abanyabyaha babyiganira,

    aho intumbi iri, ni ho inkongoro ziteranira (Matayo 24:28).

    ❌ Pasika y’amadini ya gikristo n’ifunguro ryera:

    ================

    Pasika ikorwa ubu mu madini yasigaranye izina gusa,

    naho imikorere yayo ni imihimbano.

    Kuko ntisa

    n’iyakorewe mu Egiputa,

    ntihuye

    n’iy’Abisirayeli bakoreraga i Kanaani,

    nta n’ubwo ihuje n’iyo Yesu yakoreye abigishwa be akanayidusigira.

    Iyi Pasika ngarukamwaka

    ikorwa hagati y’itariki ya 21/03 n’iya

    18/04 yahimbwe

    na Gatolika, ishyirwaho n’inama n’i Nise (Concile de Nicée) mu wa 325 nyuma ya Kristo.

     Iyi pasika igomba kuba ku cyumweru

    gusa kandi ikabanzirizwa n’igisibo cy’iminsi 40 (ku Bagatolika),bakawita umunsi mukuru w’izuka rya Yesu.

    Iri funguro

    ryera ry’amadini,

    bitewe n’uko ari irihimbano, buri dini ririkora uko rishaka n’uko ribonye.

     Bamwe ntibozanya ibirenge

  • 8/18/2019 PASIKA.pdf

    3/3

      Abandi barya umutsima,

    igikombe kikaba icy’abakuru

      Abandi na o ifunguro ryera ni iry’intungane

    .

      Abandi bati : ifunguro riba iryera ririwe nijoro gusa

      Abandi ifunguro ryera ritangwa n’ababyerejwe

      Amadini amwe atwika ibisigaye mu igaburo ryera cyangwa akabihamba,

     ubundi bikaribwa n’abayobozi.

    Pasika nyakuri y’abakristo, tuyibuka mu ifunguro ryera (1 Abakorinto 5:7).

    Iyo Pasika ntituyibuka ari uko umwaka ushize.

    《yohana 6:53-54

    Yesu arababwira ati"Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w'Umwana w'umuntu,

    ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.

    Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku

    munsi w'imperuka,》 

    mbifurije kumvira ijambo ry’Imana ahokumvira ibyashyizweho nabantu mwizina rya yesu.amen