16
MANDA YA GATATU, NIBA KAGAME ATAYISHAKA NINDE UYIMUSHAKIRA? AMAKURU YIZEWE Imikino n’Imyidagaduro ¬ Abarasta baritirirwa amazina adasobanutse Urup. 15 ¬ Umuhanzi Kamichi agiye gufasha abana ba Somalia Urup. 15 29 UGUSHYINGO - 05, UKUBOZA 2011 www.isonga.com APR FC NIYO IHEMBA ABATOZA NEZA KURUSHA IZINDI MU RWANDA kipe ya APR FC ibarizwa mu cyiciro mbere cy’umupira w’amaguru mu anda kuri ubu niyo ihemba neza aba- a bayo ugereranyije n’andi makipe. Dore uko abatoza bo mu Rwanda ba- mbwa n’uburyo barushanwa imisha- a: Umutoza mukuru w’iyi kipe (APR FC) nest Brandts niwe ubu uri ku ison- akaba ahembwa ibihumbi 12.000 amadorari y’amanyamerika, ni hafi iyoni 7.272.000 z’amafaranga y’u anda. Umutoza umwungirije muri APR FC ne Hiddick ahembwa ibihumbi 10.000 amadorari y’amanyamerika angana na iyoni 60.060.000 z’amafaranga y’u anda. Umutoza wa Police FC Goran Kupu- vic aza ku mwanya wa gatatu mu ba- mbwa neza dore ko ahembwa ibihumbi 000 by’amadorari angana na Miliyoni 848.000 z’amafaranga y’u Rwanda. mutoza uhembwa neza mu Ban- rwanda ni Jean Marie Ntagwabira oza ikipe ya Rayon Sport ahembwa Miliyoni 1,500,000 by’amafaranga y’u wanda, Kayiranga Jean Batiste utoza Kiyovu Sport ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000), umutoza w’Amagaju FC Bizimana Ab- dul Beken ahembwa ibihumbi 800.000. Umutoza w’ikipe y’Umujyi wa Kigali AS Kigali Hitimana Thierry ahembwa ibihumbi 600.000 by’amagafaranga y’u Rwanda, umutoza wa Nyanza FC Bizima- na Abdul ahembwa ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza wa Mukura Victory Sport Okoko Benoit ahembwa ibihumbi 600.000, mu gihe mugenzi we wa Et- incelles FC Sogonya Hamiss ahembwa 600.000,. Ikipe ya Marines FC itozwa na Bizu- murenyi Radjab yinjiza ibihumbi 400.000 buri kwezi naho umutoza wa La Jeunesse Ruremesha Emmanuel ahembwa ibihum- bi 300,000 by’amafaranga y’u Rwanda. umutoza wa Espoir FC Hakizimana Gervais niwe mutoza intsinzi.com ita- bashije kubona amafaranga ahembwa gusa uwamubanjirije Jean Paul Nsengi- yumva yahembwaga ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Ikigaragara ni uko hari ikinyuran- yo kidasanzwe mu mihembere hagati y’abatoza b’Abanyarwanda n’aba bany- amahanga. Intsinzi .com yifuje kumenya igishingirwaho hatangwa iyi mishahara ariko benshi mu bayobozi b’amakipe nti- bashaka kugira icyo babivugaho. Intsinzi.com DUSANGIRE UBUZIMA BWIZA Amavubi mu bihe byiza Byari ishiraniro muri Tanzaniya Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitwaye neza mu mukino wa mbere yakinnye mu mikino ya Cecafa Tusker Challenge Cup 2011. Igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Karekezi Ol- ivier ku munota wa 24 w’igice cya mbere. Igitego cyaje gitunguranye n’ubwo umunyezamu wa Tan- zania Juma Kaseja ntako atari yagize ngo abashe gukiza izamu. Abakinnyi b’ikipe ya Tanzania Kilimanjaro Stars bashakishije igitego cyo kwishyura biranga ku- bera Amavubi yihagazeho ndetse akaba yakinnye umukino mwiza kugeza ku munota wa 87 ubwo Mrisho Ngassa yatsindaga igitego ariko umusifuzi akacyanga kuko yari yarariye. Abasore b’Amavubi nubwo bakaba barangije umukino bahagaze neza aho babashije kwitwara neza muri uyu mukino. Amavubi mu itsinda A akaba ahise ajya ku mwanya wa mbere n’amanota atatu. Incamake Birashoboka gutsinda SIDA Nyuma y’imyaka myinshi abaganga, inzobere, abayobozi n’abaturage muri rusange bamaze barwanya icyorezo cya SIDA, muri iyi myaka ya vuba hagaragaye icyizere ko iyi ntambara ishobora kuzatsindwa. Iki cyizire cyiza mu gihe nta muti cyangwa urukingo rwari rwaboneka, gusa ariko kubera ko hari izindi ngamba zatuma nta bandi bantu bakwandura icyizere kiriho. Urup.3 Urup.10 MINICOM yisobanuye ku gihombo yateje Leta Nyuma y’aho raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaje ko habayeho imicungire mibi y’imari ya Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri uyo Minisiteri yitabye Komisiyo .... Nomero: 007 29 Ugushyingo -05, Ukuboza 2011 RWF Wicikwa kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) Buri wa Gatanu saa tatu (9:00pm) na Umurerwa Evelyne ITERAMBERE RY’UMUGORE

ISONGA Magazine - Nomero 007

Embed Size (px)

DESCRIPTION

Amakuru yizewe

Citation preview

Page 1: ISONGA Magazine - Nomero 007

Manda ya gatatu, niba KagaMe atayishaKa ninde uyiMushaKira?

A M A K U R U Y I Z E W E

Imikino n’Imyidagaduro

¬ Abarasta baritirirwa amazina adasobanutse Urup. 15¬ Umuhanzi Kamichi agiye gufasha abana ba Somalia Urup. 15

29 UGUSHYINGO - 05 , UKUBOZA 2011www.isonga.com

APR FC NIYO IHEMBA ABATOZA NEZA KURUSHA IZINDI MU RWANDA

Ikipe ya APR FC ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu niyo ihemba neza aba-toza bayo ugereranyije n’andi makipe.

Dore uko abatoza bo mu Rwanda ba-hembwa n’uburyo barushanwa imisha-hara:

Umutoza mukuru w’iyi kipe (APR FC) Ernest Brandts niwe ubu uri ku ison-ga akaba ahembwa ibihumbi 12.000 by’amadorari y’amanyamerika, ni hafi Miliyoni 7.272.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza umwungirije muri APR FC Rene Hiddick ahembwa ibihumbi 10.000 by’amadorari y’amanyamerika angana na Miliyoni 60.060.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza wa Police FC Goran Kupu-novic aza ku mwanya wa gatatu mu ba-hembwa neza dore ko ahembwa ibihumbi 8.000 by’amadorari angana na Miliyoni 4.848.000 z’amafaranga y’u Rwanda.Umutoza uhembwa neza mu Ban-yarwanda ni Jean Marie Ntagwabira utoza ikipe ya Rayon Sport ahembwa Miliyoni 1,500,000 by’amafaranga y’u Rwanda, Kayiranga Jean Batiste utoza Kiyovu Sport ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000), umutoza w’Amagaju FC Bizimana Ab-

dul Beken ahembwa ibihumbi 800.000.Umutoza w’ikipe y’Umujyi wa Kigali

AS Kigali Hitimana Thierry ahembwa ibihumbi 600.000 by’amagafaranga y’u Rwanda, umutoza wa Nyanza FC Bizima-na Abdul ahembwa ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza wa Mukura Victory Sport Okoko Benoit ahembwa ibihumbi 600.000, mu gihe mugenzi we wa Et-incelles FC Sogonya Hamiss ahembwa 600.000,.

Ikipe ya Marines FC itozwa na Bizu-murenyi Radjab yinjiza ibihumbi 400.000 buri kwezi naho umutoza wa La Jeunesse Ruremesha Emmanuel ahembwa ibihum-bi 300,000 by’amafaranga y’u Rwanda. umutoza wa Espoir FC Hakizimana Gervais niwe mutoza intsinzi.com ita-bashije kubona amafaranga ahembwa gusa uwamubanjirije Jean Paul Nsengi-yumva yahembwaga ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigaragara ni uko hari ikinyuran-yo kidasanzwe mu mihembere hagati y’abatoza b’Abanyarwanda n’aba bany-amahanga. Intsinzi .com yifuje kumenya igishingirwaho hatangwa iyi mishahara ariko benshi mu bayobozi b’amakipe nti-bashaka kugira icyo babivugaho.

Intsinzi.com

89.2 FMRadio

The Best Mix of Music

DUSANGIREUBUZIMA

BWIZA

Amavubi mu bihe byiza

Byari ishiraniro muri Tanzaniya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitwaye neza mu mukino wa mbere yakinnye mu mikino ya Cecafa Tusker Challenge Cup 2011.

Igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Karekezi Ol-ivier ku munota wa 24 w’igice cya mbere. Igitego cyaje gitunguranye n’ubwo umunyezamu wa Tan-zania Juma Kaseja ntako atari yagize ngo abashe gukiza izamu.

Abakinnyi b’ikipe ya Tanzania Kilimanjaro Stars bashakishije igitego cyo kwishyura biranga ku-bera Amavubi yihagazeho ndetse akaba yakinnye umukino mwiza kugeza ku munota wa 87 ubwo Mrisho Ngassa yatsindaga igitego ariko umusifuzi akacyanga kuko yari yarariye.

Abasore b’Amavubi nubwo bakaba barangije umukino bahagaze neza aho babashije kwitwara neza muri uyu mukino.

Amavubi mu itsinda A akaba ahise ajya ku mwanya wa mbere n’amanota atatu.

APR FC NIYO IHEMBAABATOZA NEZA KURUSHA IZINDI MU RWANDA

Ikipe ya APR FC ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu niyo ihemba neza aba-toza bayo ugereranyije n’andi makipe.

Dore uko abatoza bo mu Rwanda ba-hembwa n’uburyo barushanwa imisha-hara:

Umutoza mukuru w’iyi kipe (APR FC) Ernest Brandts niwe ubu uri ku ison-ga akaba ahembwa ibihumbi 12.000 by’amadorari y’amanyamerika, ni hafi Miliyoni 7.272.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza umwungirije muri APR FC Rene Hiddick ahembwa ibihumbi 10.000 by’amadorari y’amanyamerika angana na Miliyoni 60.060.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza wa Police FC Goran Kupu-novic aza ku mwanya wa gatatu mu ba-hembwa neza dore ko ahembwa ibihumbi 8.000 by’amadorari angana na Miliyoni 4.848.000 z’amafaranga y’u Rwanda.Umutoza uhembwa neza mu Ban-yarwanda ni Jean Marie Ntagwabira utoza ikipe ya Rayon Sport ahembwa Miliyoni 1,500,000 by’amafaranga y’u Rwanda, Kayiranga Jean Batiste utoza Kiyovu Sport ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000), umutoza w’Amagaju FC Bizimana Ab-

IncamakeBirashoboka gutsinda SIDANyuma y’imyaka myinshi abaganga, inzobere, abayobozi n’abaturage muri rusange bamaze barwanya icyorezo cya SIDA, muri iyi myaka ya vuba hagaragaye icyizere ko iyi ntambara ishobora kuzatsindwa. Iki cyizire cyiza mu gihe nta muti cyangwa urukingo rwari rwaboneka, gusa ariko kubera ko hari izindi ngamba zatuma nta bandi bantu bakwandura icyizere kiriho.

Urup.3

Urup.10

MINICOM yisobanuye ku gihombo yateje Leta

Nyuma y’aho raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaje ko habayeho imicungire mibi y’imari ya Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri uyo Minisiteri yitabye Komisiyo ....

Nomero: 00729 Ugushyingo -05, Ukuboza 2011

RWF

Wicikwa kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV)

Buri wa Gatanu saa tatu (9:00pm) na Umurerwa EvelyneITERAMBERE RY’UMUGORE

Page 2: ISONGA Magazine - Nomero 007

2 Politiki A M A K U R U Y I Z E W E 29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011

Inteko

SI IgItANgAzA y’uko ikibazo cy’uzasimbura Perezida Kagame igihe man-da ye ya nyuma izaba irangiye muri 2017 kimaze gutera indi ntera mu baganira kuri politiki y’u Rwanda. Muri iyi minsi, abany-amakuru babonye umwanya wo kuganira na Perezida Kagame bongera kumubaza gahunda afite mu bijyanye n’uko azava ku butegetsi manda irangiye cyangwa azashaka iya gatatu.

Impaka kuri manda ya gatatu zirakomeje hatitawe ku byo Perezida Kagame amaze kwivugira kenshi ko adashaka kuzagira uru-hare mu guhindura Itegeko Nshinga.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru bo muri Amerika, Kagame hari aho yavuze ko atari umuswa ku buryo yakwifuza kuba Perezida ubuzima bwe bwo-se. Icy’ingezi yavuze ni uko yagize ati “ntab-wo nzaba ndi Perezida muri 2017”.

Aha amagabo yose ntabwo yahagaritse impaka, ahubwo arakomeza. Perezida ya-vuze ko adashaka ko ikibazo cya manda ya gatatu kiba ari cyo kibandwaho cyane muri iyi manda isigaye. Ikindi cy’ikingenzi ni uko politiki ya manda ya gatatu ishobora gutwara umwanya munini ikabangamira ishyirwa mu bikorwa rya manifesito yatorewe.

Icyakwibazwaho ni inyungu ziri mu gush-yigikira manda ya gatatu. Nta gushidikanya

ko hari abantu benshi bamaze kungukira ku matwara ariho iki gihe, bumva ko manda ya gatatu ariyo nzira gusa yatuma bakomeza kubaho neza. Impunduka mu matwara isho-bora kutabagwa neza.

Uri ku isonga mu kumvikanisha ihindurwa ry’Itegeko Nshinga ni Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akaba n’umuyobozi w’ishyaka PDI. Fazil umwe mu banyapolitiki bari muri Guveronoma bahaga-rariye inyungu za politiki, amaze igihe agara-gaza ubushake bwo gusingiza cyane abamu-haye amahirwe yo kuzamuka muri politiki.

Hari n’amajwi atangiye kwumvikana bucece mu bacuruzi bavuga ko bashyigikiye manda ya gatatu kandi biteguye gutangira mu gihe kitari kure kampanye yo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo bishoboke.

“ntabwo nigeze nshaka kuba Perezida”

Ku nshuro zitandukanye, Kagame atanga urugero ko na mbere hose atashakaga kuba Perezida wa Repubulika kandi yaranze uwo mwanya muri 1994 ari nayo mpamvu Pasteri Bizimungu ari we wabaye Perezida nyuma ya Jenoside. Ibi Kagame abivuga nk’ikimenyesto ko adashaka gutsimbarara ku butegetsi.

Kuba Kagame atashakaga gutegeka, ariko arabisabwa na benshi arabyemera, bishobora

kugaragaza ko no mu gihe kiri imbere asho-bora kongera kubisabwa na benshi akisanga yabyemeye.

Kagame ingufu azikesha kuba yari umuy-obozi mukuru w’igisirikare cya RPF- Inkot-anyi na n’ubu akaba afite izo ngufu za gisiri-kare, impamvu abakurikiranira hafi bumva azakomeza kugira ingufu mu gihe kiri im-bere. Mu kwiga politiki yo kuzamusimbura, iyi mpamvu igomba kwitabwaho.

Kagame ku rubuga rwa Politiki mu Rwanda afite ubushobozi butagererany-wa n’ubw’undi munyapolitiki uwo ari we wese, akaba ari yo mpamvu ikibazo cy’uzamusimbura kizakomeza gukurura im-paka muri iyi myaka iri imbere.

N’igihe yaba atakiri Perezida afitiwe icy-izere cy’ubuyobozi ku buryo yagira uruhare rukomeye mu guhitamo uzamusimbura ku mwanya wa Perezida, ariko we agakomeza ari umuyobozi mukuru nka Julius Nyerere uko yari ameze muri Tanzaniya.

Uwo ari we wese umaze igihe ukurikira Perezida ku rubuga rwa iterineti “Twit-ter” aho akunzwe kubazwa iki kibazo cy’uzamusimbura, yabona ko bigaragara ko ariho biganisha.

Kuba hakiri imyaka hafi itandatu kugira ngo iyi manda irangire bigaragaza ko ntawa-vuga ikizaba mu mwaka wa 2017. Urubuga rwa politiki rushobora kuba rwahindutse ku buryo ibicyekwaho byose byaba bitagisho-boka.

Kumenya uko isimburwa rya Kagame rizagenda, hari ibimenyetso bizagaragaza inzira nyayo. Ikimenyetso cya mbere kizaba niba hari itegurwa ry’umuntu uzasimbura ku mwanya wa Perezida nk’uko Nelson Mandela yateguye Thabo Mbeki hakiri kare.

Ikindi ni ugukurikira politiki hagati mu ishyaka RPF- Inkotanyi n’amashyaka ar-ishyigikiye mukuyobora u Rwanda. Ni-hagaragara umunyangufu kurusha abandi muri RPF mu myaka ya vuba, azaba afite amahirwe yo gukoresha iri shyaka kugera ku mwanya mu mukuru w’igihugu.

Mu bitekerezo bimaze gutangwa ku mu-garagaro no mu ibanga, bigaragara ko aban-yapolitiki n’amashyaka yabo ari mu Rwanda bafite ibitekerezo bitandukanye kuri manda ya gatatu.

Isesengura ryerekana ko Perezida Kag-ame, gukomeza kuvuga ko azubahiriza amategeko akava ku buyobozi muri 2017 bimwongerera ishema nk’umudemokarate mu maso y’abanyarwanda, ndetse n’abanyamahanga. Kudasaba manda hakiri kare yaba ari strategy (uburyo) yo kubuza abanenga Leta gukaza umurego mu byo bavuga ko hari ikibazo cya demokrasi mu Rwanda.

Itegeko rya MMI riravugurura irindi ryari risanzwe rigenga icyo kigo kugirango ibyari birikubiy-emo bihuzwe n’ibivugwa mu

Itegeko Ngenga rishyiraho am-ategeko rusange yerekeye Ibigo

bya Leta.

Inteko ikomeje guhata ibibazo abashinzwe ImariKUrI I tALIKI ya 28 Ugushyingo 2011, Aba-hagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bari bayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Turatsinze Syrille bitabye Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe ku-genzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2009/2010.

Ibyo bibazo ni ibijyanye n’inyandiko zi-dasobanutse mu bitabo by’ibaruramari bikaba byaratanze igihombo cy’amafaranga agera kuri 64.650.320, kutishyuriza inguzanyo ku gihe, imyenda irebana n’amapikipiki yari yaragurijwe abayobozi bo muri Komite Nyobozi z’Uturere itagaragara mu bitabo by’ibaruramari kuwa 30/6/2010, imyenda itaranditswe mu bitabo by’ibaruramari irebana n’amasheki atarageje-jwe kuri Banki ngo yishyurwe mbere y’itariki 30/6/2010, amafaranga ya gahunda ya VUP-Umurenge yishyuwe kuri konti z’abantu ku giti cyabo n’ibindi.

Ku kibazo cy’inguzanyo zitishyurirwa igihe, hasobanuwe ko hashyizweho ingufu mu guku-rikirana abahawe inguzanyo ku buryo kwishyu-ra ubu bigeze kuri 50%.

Umutwe w’Abadepite ku tariki ya 24 Ugushyingo 2011, watoye amategeko abiri ashyiraho kandi akagena inshingano, imit-erere n’imikorere y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH) hamwe n’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI).

Itegeko rya MMI riravugurura irindi ryari risanzwe rigenga icyo kigo kugirango ibyari birikubiyemo bihuzwe n’ibivugwa mu Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko rusange yere-keye Ibigo bya Leta. Iri tegeko kandi rishin-gira kubikubiye mu itegeko rigenga umurimo w’ubwishingizi ku birebana n’imari shingiro y’ikigo cya Leta gikora umurimo w’ubwishingizi.

Itegeko rizahesha kandi ibitaro ubuzima gatozi bityo ntibikomeze gukoresha ingengo y’Imari ya Minisiteri y’Ingabo ahubwo icyo gihe bizagenerwa iyabyo yihariye.

Kandi ku taliki 28/11/11, Umutwe w’Abadepite watoye itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n‘ububasha by‘Urukiko rw‘Ikirenga.

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n‘ububasha by‘Urukiko rw‘Ikirenga riteganya ko iyo Urwego rw’Umuvunyi rubona ko uburyo urubanza rwaciwe birimo akarengane gakabije rwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ru-kamugezaho raporo ikubiyemo imiterere y’icyo kibazo n’ibimenyetso bigaragaza ako karen-gane, bityo rugasaba ko urubanza rwakongera kuburanishwa. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga afata icyemezo ashingiye kuri raporo ikorwa n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko.

Manda ya gatatu,niba KagaMe atayishaKa ninde uyiMushaKira?

isesengura

Musa Fazil Harerimana

Page 3: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

3

Amakuru

Abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside bakaza kubyarana n›ababahohoteye bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana babo batotezwa. Ibi byagarutsweho cyane mu minsi ishize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana. Muri uwo muhango wabereye i Gikondo, abo bagore bavuze ko abana babo batotezwa n›abantu batandu-kanye babaziza uko bavutse hakaba ngo n›abadashaka kubabona mu maso. Madamu Kanzayire Bernadette wari uhagarariye FPR-Inkotanyi yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye kitakag-ombye kuba kikivugwa mu gihugu cyateye imbere mu bumwe n›ubwiyunge, anemeza ko imbaraga zikomeje gushyirwa mu nyigisho zihabwa abaturage kugira ngo bamenye ko umuntu wese ari umuntu. 

Hari abana bagitotezwa bazira uko bavutse

Birashoboka gutsinda SIDAIngaruka ku bukungu n’ubuzima muri ru-

sange ni nyinshi kubera ubukene burangwa muri ibi bihugu. SIDA yibasiye cyane abantu bari mu myaka y’abakozi harimo abacuruzi, abarimu, abaganga, abakozi ba leta, abashinzwe umutekano n’abandi ibyo byose bigaragaza in-garuka ku bukungu.

Hafashwe ingamba zikomeye kugira ngo SIDA igabanuke

Mu mateka y’isi nta yindi ndwara yari yitab-waho nka SIDA. Kurwanya icyorezo cya SIDA ni imwe mu ngamba zikomeye isi yose yihaye kandi ikaba ikomeje.

Imwe mu ngamba ikomeye cyane yo kuran-dura ubwandu bushya ni ugukumira ababyeyi babana n’ubwandu kwanduza abana igihe bat-wite, igihe babyara n’igihe bonsa.

Izindi ngamba harimo kwifata, ubudahemu-ka, gukoresha agakingirizo no gusiramura abag-abo.

Iterambere mu bushakashatsi ryatumye ha-boneka imiti igabanya ubukana ariko ihenze cyane. Ubuvugizi bwakozwe n’abantu batandu-kanye byatumye ibiciro by’iyi miti bigabanuka haboneka n’uburyo bwo gutanga imiti ku buntu ibihugu bimwe bidashoboye kuyigura.

Ariko haracyari ikibazo kubera ko ku bantu miliyoni 18 bakeneye iyi miti, miliyoni 6,6 gusa nibo bayibona, aha usanga igisubizo ari ukubona amafaranga na serivisi z’ubuzima zayibagezaho ku buryo bworoshye.

Icyizere gishya kiri mu kuvura abarwaye binatuma bifasha mu kugabanya abandura. Ariko kugira ngo bigerweho, izi serivisi zigomba kugera hose kandi zigakurikizwa na bose.

Nyuma y’iki cyorezo kimaze imyaka 30, bi-ragaragara ko ibikenewe byose bikozwe, SIDA yatsindwa.

Umwanditsi wacUNyUMA y’IMyAKA myinshi abaganga, in-zobere, abayobozi n’abaturage muri rusange bamaze barwanya icyorezo cya SIDA, muri iyi myaka ya vuba hagaragaye icyizere ko iyi ntam-bara ishobora kuzatsindwa.

Iki cyizire cyiza mu gihe nta muti cyangwa urukingo rwari rwaboneka, gusa ariko kubera ko hari izindi ngamba zatuma nta bandi bantu bakwandura icyizere kiriho.

Mu gihe Isi yose yibuka imyaka mirongo itatu icyorezo cya SIDA kimenyekanye, hagaragaye ubushakashatsi bushya buvuga ko imiti igaban-ya ubukana bwa SIDA ishobora gukoreshwa mu gutuma abanduye batanduza abandi.

Ubu bushakashatsi nibwemezwa bizaba bi-vuga ko ikibazo atazaba ari uko SIDA ishobora kuranduka, ahubwo ikibazo kizaba amafaranga yo kubigeraho kuko bishobora kuzaba bihenze cyane bitewe n’uko imiti kugezwa ku bantu bose bayikeneye bizaba bihenze.

Kubera ko iyo miti ihabwa abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abantu bicwa na SIDA baragabanutse ku buryo muri 2005 hapfuye abasaga miliyoni 2,1 ariko mu mwaka wa 2009 baragabanutse kugera kuri miliyoni 1,8.

Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika ni byo byibasiwe cyane, benshi ba-bana n’ubwandu niho babarizwa.

Haratekerezwa ubushakashatsi ku ngano y’agakingirizoKaGaBa EmmanUElDr ASSIMwe ANItA, Umuyobozi wun-girije w’Ikigo Gishinzwe ubuzima ( Rwanda Biomedical Center-RBC) , avuga ko n’ubwo gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye igifite ingorane zo kutum-vikanwaho bitazatuma iyi gahunda idashoboka.

Avuga ko iyi gahunda niyimezwa, hazaba-ho ubushakashatsi bw’ingano y’udukingirizo twihariye ku banyeshuri biga mu mashuri yi-sumbuye n’ingano y’igitsina cyabo.

Dr. Anita Asiimwe akomeza agira ati “Haz-abaho ubushakashatsi bwihuse hagamijwe kumenya niba udukingirizo turi ku isoko ari dutoya cyangwa ari tunini ku bana. Ubu hari ubushakashatsi dufite bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima buvuga ko hari abavuga ko uduk-ingirizo duhari ku isoko ry’u Rwanda tudafite

impumuro nziza. N’ibi tuzabyigaho hazanwe udukingirizo dufite impumuro zidatuma hari abanga gukoresha udukingirizo”.

Dr Landry Tsigain, ukorera Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mury-ango (UN Family) avuga ko iryo shami naryo rivuga ko u Rwanda nirwemeza ikwirakwiza ry’udukingirizo mu mashuri yisumbuye ru-gomba gukora ubushakashatsi ku dukingirizo tuberanye n’abanyeshuri bo mu mashuri yi-sumbuye.

Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, (ntiyifuje ko amazina ye atanganzwa) yagize ati “ Hakwiye gahunda yo gukwirakwiza imashini zicuruza udukingirizo mu mashuri zigashyirwa ahiherereye , kugira ngo abadushaka batubone bitabateye isoni.

Inzego z’ubuvuzi zivuga ko kuba hari aba-

kobwa batwara inda bari mu mashuri yi-sumbuye ari ikimenyetso cy’uko hadafashwe ingamba zikomeye habaho ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA mu mashuri yisum-buye no mu rubyiruko muri rusange.

Umwe mu babyeyi avuga ko gushyira uduk-ingirizo mu bigo by’amashuri ari ibintu bigom-ba kubanza kwigwaho. Agira ati “N’ubwo abanyeshuri b’abasore basanzwe babikora, by-aba byiza n’abakobwa babisobanuriwe cyane binyujijwe mu maclubs bafite arwanya SIDA”.

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwirin-da SIDA n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina, buri cyumweru muri kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri bahabwa udukingir-izo tukaba dushyirwa mu mazu yo kogeramo, ku buryo byorohera buri wese ugashaka.

Ubujiji buri mu bituma abagore babyarira mu ngo

KaGaBa EmmanUElUMUyOBOzI USHINzwe ubuzima bw’Umwana n’umubyeyi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Sayinzoga Félix, avuga ko kimwe cya gatatu (1/3) cy’ababyeyi b’abanyarwandakazi babyarira mu ngo babifashijwemo n’ababyaza ba gakondo.

Avuga kandi ko kuba hariho ubwisungane mu kwivuza bitabuza bamwe mu bagore kub-wirengagiza bagahitamo kubyarira mu ngo zabo, ndetse bamwe ntibajye kwipimisha igihe batwite. Ibyo akaba asanga ngo biterwa n’ubujiji no kuba imwe mu miryango ititabira ubwo bwisungane.

Asaba ababyeyi kwitegura hakiri kare, abagore batwite bakitabira kujya kwa muganga kenshi kandi bakabyarira kwa muganga, ku-gira ngo birinde ibibazo bishobora kuba hagati y’umwana n’umubyeyi birimo kwanduza um-wana virusi itera SIDA.

Kubyarira mu rugo byongera ibyago byo kwanduza umwana

Page 4: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

4

Mu Karere

Kuri uru rupapuro uko ikinyamakuru gisohotse tuzajya tubagezaho amakuru anyuranye arebana n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu cyongereza bisobanura East African Community(EAC) mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kumenya amakuru yose arebana n’ibihugu byibumbiye muri uwo Muryango. Twiteguye kubagezaho amakuru nyayo kandi yizewe.

Wari ubizi

Amahame y’Isoko Rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni:

¬ Amahame y’Isoko Rusange n’amahame ngenderwaho nk’uko ateganyijwe mu ngingo ya 6 n’iya 7 z’amasezerano ashinga Umuryango,

¬ Ihame ryo kutavangura abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango hashingiwe ku bwenegihugu,

¬ Ihame ryo gushyira imbere inyungu z’igihugu riha abaturage b’ibindi bihugu bigize Umuryango amahirwe atari munsi y’ayo waha ikindi gihugu kitari mu muryango,

¬ Guharanira gukorera mu mucyo mu bintu byose byerekeye ibindi bihugu bigize Umuryango,

¬ Guhana amakuru yerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange.

Imbogamizi dusanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusangeIshyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zirimo:

¬ Imyumvire mike ku bafatanyabikorwa bamwe na bamwe,

¬ Ubufatanye bw’inzego zimwe na zimwe budashimishije kuko bamwe batabigira ibyabo,

¬ Ubushobozi buke bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Umuryango ndetse n’andi mategeko,

¬ Urwego rw’abikorera nka moteri y’ubufatanye ntirwiyumva ku buryo bushimishije mu Isoko Rusange,

¬ Inzitizi ku guhuza ingamba z’ibigamijwe n’amategeko,

¬ Ingamba z’inzibacyuho no gushyigikira urwego rw’abikorera kugira ngo rukure inyungu nyinshi mu bufatanye, ntibirajyaho mu buryo bufatika,

¬ Ikataza ry’imisoro ry’igihe gito rikomoka ku ivanwaho ry’amahoro hagati y’ibihugu bigize Umuryango n’Ikoreshwa ry’amahoro rusange

Niba hari inzitizi ubona mu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, twoherereze ubutumwa bugufi, tugushakire igisubizo vuba, icyo ubuyobozi bubivugaho. Ohereza kuri: 0788614282

Ku wa 21Ugushyingo 2011 i Bujumbura mu Burundi hatangiye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize umuryango EALA, ikaba yarateguraga isabukuru y’imyaka 10 y’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA. Iyo nama yakurikiwe n’indi nama yo ku ishoramari ku kiyaga cya Tang-

anyika kuva kuwa 28 na 29 Ugushyingo 2011. Nyuma ku wa 30 Ugushyingo hakazasoza inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba. Muri ino nama hatumiwe kandi na Perezida wa Sudani y’amajyepfo Salva Kirr Mayardit, akazanageza ijambo ku bitabiriye iyo nama.

Burundi: Isabukuru y’imyaka 10 ya EALA

UwasE anGEMu nama idasanzwe yahuje abagize akanama

ka ba Guverineri ba za Banki Nkuru z’Ibihugu biri muryango uhuza ibihugu byo mu Ka-rere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nk’uko byatangajwe na Sindayigaya Gaspard, uku-riye akanama karebana n’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe(MAC) ryo muri uwo muryango, ngo nt-abwo biteguye kwinjira mu ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu mwaka wa 2012, nk’uko byari byarat-eganyijwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burundi(BRB), Sindayigaya, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya MAC yo muri EAC, ibera i Bujumbura, yavuze ko kuba habayeho impinduka mu gihe cyari cyateganyijwe bitewe n’uko hari ibintu by-inshi bigikusanywa kugira ngo ifaranga rimwe ritangire gukoreshwa, hagomba kunozwa uburyo bwo kwishyura, uburyo imibare izakorwamo, hagomba kandi kuba uburyo bwiza bwumvi-kanyweho ku ikoreshwa ry’iryo faranga rimwe.

Yagize ati “Ubu harakorwa inyigo iboneye ya MAC kugira ngo hirindwe ingaruka zaterwa n’uko habayeho kwihutisha ibintu bitizweho neza,” ibyo yabitangaje ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua kuwa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2011.

Yongeyeho ko n’ubwo abakuru b’ibihugu bari barateganyije ko ikoreshwa ry’ifaranga rimwe rizatangira gukoreshwa umwaka utaha wa 2012, ariko kubera impamvu zavuzwe haruguru tubo-na ko icyo gihe kitazubahiriza.

eAC: Ibihugu ntibyiteguye guhuza ifaranga muri 2012

Umunyamabanga wa EAC, Dr Richard Sezi-bera, mu cyumweru gitaha azatangiza inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango izabera i Bujumbura, ngo bakaba biteguye kuzabageza-ho icyifuzo cy’uko ikoreshwa ry’ifaranga rimwe rishobora kuzakorehwa mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere.

Sindayigaya kandi yakomeje avuga ko hari ubushakashatsi bugikorwa buzatuma ibihugu bya EAC bishobora kujya ku rwego rwa (macroé-conomie), ndetse n’uburyo bwo kwishyura bwa-koreshwa n’ibihugu bya EAC ku ifaranga rimwe bukaba buri kunozwa

Amahame y’isoko Rusange

Ikibazo cy’inzara kizigirwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugumimi RachEl mUKandayisEnGa

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa, Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birateganya kuzaganira kuri iki kibazo mu nama izabihuza kuwa 30 Ugushyingo 2011 i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Iki kibazo kikaba kigiye kuganirwaho mu gihe inzara ikomeje guzahaza bimwe mu bihugu bigize uyu muryango, nyamara akarere gafite ubushobozi bwo kweza imyaka yahaza Abaturage ndetse kakanasagarura amahanga ya kure.

Abakuru b’ibihugu bitanu bigize EAC bagiye guhagurukira iki kibazo nyuma y’uko inama y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) iheruka, igaragaje ko ibiribwa bikiri ikibazo cy’ingutu kuri benshi mu Karere.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru gitangaza ko kugeza ubu abashoramari mu biribwa mu karere bashingira ku byemezo bya-fashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2010. Kugeza ubu kimwe mu bibazo bituma inzara itaranduka burundu ni ukuba uturere tweza imyaka myinshi, tutabasha guhahirana n’ututeza.

Ikibazo cy’amapfa mu ihembe ry’Afurika cya-jahaje abagera kuri miliyoni 13, ngo gishobora kwirindwa igihe ibihugu bifashe ingamba zo guhahirana no guhererekanya ibiribwa nk’uko Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku bir-ibwa ryabitangaje.

Uwase angeUmuryango w’ibihugu by’Afurika

y’Uburasirazuba (EAC) wasinyanye amasez-erano n’igihugu cy’u Bushinwa ku byere-keranye n’ubucuruzi, ubukungu, ishoramari, n’ubufatanya mu bijyanye na tekinike.

Ayo masezerano y’ubufatanye yashyi-zweho umukono ku ruhande rwa EAC n’umunyamabanga mukuru wayo Sezibera Rich-ard, naho ku ruhande ry’u Bushinwa asinywa na minisitiri wungirije w’ubucuruzi Jiang Yaop-ing, ndetse baganira no ku mishinga yihutirwa

y’ibikorwa remezo ifite agaciro ka miliyoni ziren-ga 500 z’amadolari.

Nk’uko ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kibivuga, ngo mu kwezi kw’Ukwakira ishoramari ry’u Bushinwa muri aka karere ryageraga kuri miliyoni 750 z’amadolari zashyizwe mu bikorwa byo gukora imyenda, ink-weto, ibijyanye n’imiti, imashini zikoreshwa mu nganda, ibyuma binyuranye n’ikoranabuhanga.

EAC n’u Bushinwa kandi bahyizeho komite ihuriweho n’impande zombi (JCET) mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya

masezerano. Yaoping wari uhagarariye u Bush-inwa muri iki gikorwa yavuze ko u Bushinwa buteganya kongera ishoramari mu nganda zo mu karere ku madolari agera kuri miliyoni 1 500 mu mwaka wa 2013 mu rwego rwo kuzamura ubukungu.

Umukuru w’inama y’abaminisitiri bo muri EAC, Hafsa Mossi yavuze ko ubwo bufatanye bwa EAC n’u Bushinwa babutezeho byinshi. Ati : “ U Bushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere rya EAC, mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi binyujijwe mu ishoramari mu bikorwa remezo, ibijyanye n’ingufu n’ibiva mu buhinzi “.

Ibihugu bigize eAC n’u Bushinwa bagiye gufatanya mu bucuruzi

Page 5: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

5

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere yabageje-jeho, yasobanuye ko Abafatanyabikorwa badak-wiye kwiherera aho bakorera gusa, ahubwo bagira umuco wo kumurikira abaturage ibyo bakora, bikaba urugero rwiza rw’imiyoborere myiza. “Imurikabikorwa ni umwanya wo kwi-gira ku bandi bityo ugatunganya ibyo ukora ku-rushaho”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara IZABIRIZA Jeanne, yashimiye abafa-tanyabikorwa bo mu mu Karere ka Muhanga, akomeza ababwira ko baje mu Rugendo shuri abasaba kuzahana adresse kugirango buri wese agire icyo yigira kuri mugenzi we arangiza abi-furiza kuzagira ibihe byiza muri iyi minsi itatu.

Abitabiriye iri murikabikorwa bishimiye igikorwa nk’iki, biyemeza ko bazajya bagikora buri mwaka, abafatanyabikorwa bagahurira hamwe bakagaragariza abaturage ibyo bakora, ariko bose bari hamwe nk’ihuriro. Imurika-bikorwa rizasoza kuwa 23/11/2011 saa cyenda (15h00’).Mukankusi LiberataPrO MuHanGa DistriCt

Mu Turere

Ijisho ry’Abaturage Ubonye amakuru adasanzwe aho utuye, ubonye umuturage urengana, wiceceka, duhamagare kuri telefoni 0788596293 twoherereze ubutumwa bugufi, cyangwa utwandikire kuri e-mail: [email protected]

MU rwegO rwo kugaragariza abaturage ibibakorerwa, Akarere ka MUHANGA gafa-tanyije n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako JADF (Joint Action Development Forum), bateguye gahunda murikabikorwa (Open Day) y’iminsi ibiri kuva kuwa 21/11/2011 kugeza kuwa 23/11/2011. Kuri uyu wa mbere 21/11/2011 iryo murikabikorwa ryatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshing-wabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Madamu IZABIRIZA Jeanne afatanyije n’Abayobozi b’Akarere ka Muhanga.

Umunsi witabiriwe n’abantu benshi bafite ibikorwa bafatanyamo n’Akarere bagera kuri 35: Imiryango itari iya Leta n’iya Leta ikorera mu Karere, ibitaro, amabanki, amakopera-tive, abantu ku giti cyabo n’abandi. Abafatan-yabikorwa byabanejeje kuko bajyaga bahura mu nama ariko batarahurira hamwe bagara-gaza ibyo bakora nyirizina atari mu mpapuro. Abaturage bawitabiriye ari benshi, bamwe ba-jyaga bumva abafatanyabikorwa runaka ariko batazi ibyo bakora ariko ubu basobanukiwe.

Umunsi murikabikorwa mu karere ka Muhanga

Rutsiro: Abaturage bahangayikishijwe no kubura isoko ry’ibirayiAbaturage batuye utu turere, bemeza ko nta soko ry’ibirayi bazajya babona bitewe n’uko umusaruro ari mwinshi. Ubuhinzi bw’ibirayi, busa n’aho ari bushyashya muri aka gace, bwatewe inkunga n’umushinga ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe gufata neza ubutaka, gutega amazi no kuhira imirima y’imusozi LWH. Abahinzi bavuga ko ikibazo kibakomereye ari ukuzajya babona isoko kuko uwo musaruro uba urenze uwo kuribwa. Musabyimana Innocent, Umuhuzabikorwa w’umushinga LWH yijeje abahinzi ko uwo musaruro bazafatanya nabo kuwushakira isoko, ariko ngo ushoboye kuryibonera akaba yagurisha adategereje ko LWH ibimukorera.

harimo ikibazo cy’indwara zishobora kwaduka bitewe n’umwanda uhagaraga-ra. Uwo mwanda ukaba uterwa n’uko buri wese atamo imyanda uko yiboneye kandi hatanakoze neza kugira ngo ishobore ku-manuka. Aba baturage bakomeza bavuga ko ba-natewe n’ubwoba n’amazu ari ku nken-gero z’iyi ruhurura aho bavuga ko batar-

yama ngo basinzire bitewe n’uko baba batekereza umunsi ku wundi ko bashobo-ra kuzasanga baguyemo.Bitewe n’uko amateme (ibiraro) aba yambukiranya mu midugudu nayo aba atameze neza, abaturage bakomeza kuga-ragaza impungenge zabo bavuga ko nayo ashobora kubateza impanuka.Aba baturage baturiye iyi ruhurura bara-

Abaturage bo mu kagari k’Agatare, umurenge wa Nyarugenge ho mu ka-rere ka Nyarugenge batangaza ko ba-bangamiwe na ruhurura inyura muri aka kagari iteye impungenge, bakaba basaba ubuyobozi kuyitekerezaho bak-agira icyo bakora.Bimwe mu bibazo aba baturage bemeza ko bashobora guterwa n’iyi ruhurura,

Abaturage bo mu Gatare bahangayikishijwe na ruhurura imeze nabi

saba ubuyobozi hakiri kare kubafasha gukemura iki kibazo cya ruhurura itara-gira uwo ihitana.

MU KIgANIrO n’abanyamakuru, yavuze ku kibazo cya ruswa ikomeje kuvugwa mu nzego z’ibanze cyane mu gihe hubakwa nk’amazu, gushaka ibyangombwa n’ibindi. Mutakwasuku yasobanuye ko ntawe ukwiye kwishyura seriv-ise, dore ko ubu bashyizeho n’uburyo utanogewe na serivise ashobora kubaza mu rwego rwisum-buye, agaterefona cyangwa akandikira ubuyobozi bw’akarere ati: “Iyo wishyuye icyaha (ruswa) wunguka igihano”.

Aho yanagaragaje ko imboganizi y’imikemurire y’imitungo itaranozwa ariko bikaba biri gushyir-wamo ingufu ngo hekugira urangaranwa.

Ku mutekano n’ubujura byo yemeza ko biri gucogora ku bufatanye n’inzego bireba ndet-

se ko nk’ubujura buri mubiri gucika bitewe n’ubufatanye n’abiyemeje gucunga umutekano mu mujyi aho yavuze ko bari kubagira inama ntibitwe ko abasaza n’ibibando babambuye akazi ahubwo bakumva ko bagomba gushaka ibikore-sho dore ko nabo bakizirindisha nta n’itumanaho ariko bakaba bagiye kubegera ngo babiganireho bityo n’abaturage bahe agaciro ibyo bakora.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru bakorera muri aka karere babwiwe ko kigomba gukomeza buri gihembwe ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bakabigiramo uruhare.

tubiteGe aMasO!

Ntawe ukwiye kwishyura serivisi

KU NSHUrO ya mbere mu mikorere n’imiyoborere yako n’itangazamakuru, mu gi-tondo cyo ku itariki ya 22/11/2011, mu nzu ndan-gamuco n’imyidagaduro y’Akarere ka Muhanga, habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyayobowe n’umuyobozi wako n’abandi bamwungirije.

Muri iki kiganiro cyibanze ku buzima rusange bw’akarere ka Muhanga Madamu Ivona Mutak-wasuku, yagaragaje ko magingo aya hai ibyage-zweho ndetse ko hari n’ibiri gushyirwamo ingufu ngo bajyane n’imihigo biyemeje kuko buri wese afite umusingi bubakiraho hashingiwe ku bice bigize akarere nk’igice kinini cy’icyaro ndetse n’agace gato gatera imbere umunsi ku wundi kagize uyu mujyi uri ku rurembo.

Ku bijyanye n’iterambere ry’icyaro, cyane cy-ane nk’igice kinini cy’icyaro, Meya yerekanye ko akarere hari ibihingwa kibandaho, bimwe biri no ku kigero cyiza nk’ibigori ariko hakaba hari nk’ikibazo cya hegitari 500 nyamara muri zo 334 zikaba zararumbiye abahinzi bahingaga igishanga cya Rugeramigozi cyatunganyijwe ku kayabo, ariko magingo aya bikaba nta n’ikilo 1 cyavuyemo.

MuHAnGA: Hari byinshi byagezweho n’ibirimo gushyirwamo ingufu

Gusa bakaba barabwiwe n’impuguke uko bazakora muri uku kwezi kuzatangizwamo guh-inga umuceri ndetse n’ikibazo cy’ikusanyirizo ry’amata ritadakora nyamara bizwi ko ryuzuye avuga ko bari gushaka abahanga bo gukoresha ibyuma biririmo ku bufatanye n’izindi nzego.

Ivona Mutakwasuku

Page 6: ISONGA Magazine - Nomero 007

6 Politiki A M A K U R U Y I Z E W E 29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011

Umwanditsi wacUPerezida Kagame Paul yemeza ko mili-

yoni zirenga cumi n’imwe z’u Rwanda ubungubu, buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, aho ashakiye, aho ariho hose kubera ko hagenda hashyirwa mu maboko y’Abanyarwanda ubwo buryo bwo gushobo-ra kuba bahagarara bakavuga icyo bashaka.

Perezida Kagame akomeje agira ati “Ariko ntabwo nakwemera ngo urambwira ngo abakwiye kuba bavuga kandi batan-asubizwa ni abantu bagera nko ku ijana cyangwa ijana na mirongo itanu mu bantu miliyoni icumi n’izindi. Abo se ni iki ? Ku-bera iki ? Muri bo ko harimo n’abavuga ubusa cyangwa ko muri bo hari n’abavuga ibisenya ! Igihe turiho twubaka u Rwanda ukaza kuvuga ibirusenya turagusenya. Nta n’umwe twabisabira imbabazi at all [na-gato], ahubwo ntitubikora bihagije, ntabwo bijyanye na kwa kundi kureka abantu gusa

“Ibindi byo kuvuga ngo imiyoborere myiza, cyangwa demokarasi, cyangwa uburenganzira

bw’ikiremwamuntu. Iyo uteza imbere uburinganire bw’abantu, ukaba uri n’uwa mbere ku isi cyane

cyane aho bijyanye no guteza imbere ubwo buringanire, kuzamura abari n’abategarugori batari bafite uwo mwanya, numbwira ngo ibyo ntabwo ari demokarasi, numbwira ngo ibyo ntabwo byubahirije

ikiremwamuntu ugomba kuba uri umurwayi.”Kagame na Museveni babyumvise kimweNi iki kizakurikira kuri ya Kayumba na Karegeya?

Nyuma ya Museveni ni Sarkozy

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2011, Perezi-da Paul Kagame yafashe umwanya wo gu-subiza abavuga ko ubwisanzure bwa politiki ari buke mu Rwanda. Yavuze igihe yifatan-yaga n’abaturage bo mu Murenge wa Ndu-ba ho mu Karere ka Gasabo mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda aho bateye ibiti mu rwego rwo kurinda no kubungabunga ibidukikije.

Kagame yavuze nyuma gato y’aho Amba-saderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Loni Suzan Rice avuze ko hakenewe kwita ku guteza imbere ubwisanzure mu rubuga rwa politiki n’ubw’itangazamakuru.

Ambasaderi Suzan Rice uherutse gutanga ikiganiro muri kaminuza ya KIST yashimye byinshi igihugu kiyobowe na Leta ya Perezi-da Kagame mu guteza imbere ubukungu no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

N’ubwo ijambo rya Susan Rice umwan-ya mwinshi ryashimaga ibimaze kuger-waho, kuba umuntu uhagarariye igihugu cy’inshuti y’u Rwanda nka Amerika yagara-gaje kutishimira uko ubwisanzure burimo gutera imbere, ni ikimenyetso gikomeye.

Muri iki gihe, cyane cyane abanyama-hanga bavuga bashima u Rwanda ku iter-ambere ry’ubukungu ariko bakanenga ub-wisanzure bwa politiki n’itangazamakuru.

Aba nibo bavuzwe ko barondora ibyiza byose byakozwe, bamaze kubivuga baka-vuga bati’ “Ariko abantu ntabwo bafite aho bavugira”.

Kagame asa n’usubiza abanenga demokarasi mu Rwanda ati “Ibindi byo kuvuga ngo imiyoborere myiza, cyang-wa demokarasi, cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo uteza imbere ubur-inganire bw’abantu, ukaba uri n’uwa mbere ku isi cyane cyane aho bijyanye no guteza imbere ubwo buringanire, kuzamura abari n’abategarugori batari bafite uwo mwanya, numbwira ngo ibyo ntabwo ari demokara-si, numbwira ngo ibyo ntabwo byubahirije ikiremwamuntu ugomba kuba uri umur-wayi.”

Leta ivuga ko yashoye imari mu bintu byo gushyiraho internet ngo buri Munyarwanda wese agire uburyo bwo gukoresha internet, abana bo muri primaire bose iri hafi kubaha uburyo bakoresha mudasobwa.

Perezida ati “warangiza ukambwira ngo “u Rwanda ariko rurafunze”. Gufunga ni iki? Gufunga, gufunga ni iki? Ubu aho mwicaye aha murafunze ? Hari uwo bazanye ku gun point? (baje batunze imbunda kumugeza hano?) Simwe mwizanye ? Ntimusubirirayo aho mushakira? Eeh ! Ubu se rwose umun-tu azagire ate?”

Kugera ku byo umunyarwanda yifuza ab-igizemo uruhare niyo demokarasi.

Mu bindi Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda hari byinshi bagomba kwig-ezaho kandi mu bushobozi bwabo batiriwe bategereje abagiraneza.

Ati “nta mugiraneza ubaho ushobora ku-gutunga, uwo mugiraneza ushaka kugutun-ga abishakira iki ? Si umuntu nkawe ? None se azitunga, atunge abe, narangiza ashy-ireho na mwe? Kuki yakwitunga agatunga abe, yarangiza agashyiraho n’umuzigo wo kubikorera mwebwe ? Ni ukubera iki ?”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “iyo ubaye umuzigo w’undi, aho ashatse kukurekurira wikubita hasi ukameneka rwose. Tutitonze, tukemera kuba umuzigo w’abantu badutura hasi batyo, murany-umva?”

ngo bishyire bizane” Akomeza agira ati “Aho badafite kuvugira ni aho kuvugira ubusa cy-angwa kuvuga ntihagire ubasubiza. Twe icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo buri muntu

wese ashobora kuvuga ndetse akanasubi-zwa. Kuki wavuga ngo urateza imbere ku-vuga ariko ntuze imbere gusubizwa igihe wavuze ibitari byo ?”

Page 7: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

7

Mu Turere

Buri mwaka muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda baha izina abanyeshuri bashya baba baje kwiga muri iyi Kaminuza mu rwego rwo kubakira. Uyu mwaka rero izina bahitiyemo aba banyeshuli ni “Abahanya” (ku bahungu) naho abakobwa bab-ita “Indangare”. Aya mazina ngo yemeranyweho byabanje kugorana bitewe n’urutonde rurerure rw’amazina bifuzaga guha aba banyeshuri, nuko babahitiramo aya 2: Abahanya n’Indangare. Iri zina

ryadutse ubwo habagaho igikorwa cyo gutoranya abanyeshuri bagomba kurihirwa na SFAR, bikeme-zwa ko abagomba guhabwa 25,000Rfw y’inguzanyo (yo kwitunga) bagomba kuba bari mu cyiciro cy’abahanya, nk’abantu bakennye cyane.Izina ‘Indangare’ ryahawe abakobwa, ryo ryaturutse ku wari uje kwiyandikisha akayobera mu macumbi y’abahungu, nabwo ngo ashutswe n’abahungu bamuyobeje, aba yiswe indangare atyo.

Huye: Amazina yabatijwe abanyeshuri bashya muri Kaminuza

bamubonamo byose: veterineri, Agoronome, muganga n’ibindi; Ibyo ni byo mukwiye gu-komeza gushimangira.”

Bwana Kayiranga Muzuka Eugene yashimye imbaraga abarezi bakoresheje mu mwaka w’amashuri wa 2011, abasaba kuzikomeza kandi bagashishikarira ko abo bigisha bak-wigaragaza mu ruhando rw’amahanga, bakiga muri za kaminuza zitari izo mu Rwanda gusa kandi bakanakora ku buryo bahangana ku isoko ry’umurimo n’abo mu bindi bihugu.

Muri rusange umwaka w’amashuri wa 2011 wagenze neza mu karere ka Huye.

Mu rwego rwo gutegura umwaka utaha w’uburezi, muri ubu busabane bw’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye umuyobozi w’akarere ka Huye yabasabye kuzibanda ku myitwarire y’abanyeshuri kuko ari yo ituma ba-nafata mu mutwe ibyo biga.

eMiLe nsabiMana in CHarGe Of infOrMatiOnanD COMMuniCatiOn - Huye DistriCt

HuyE: Abarezi bakwiye gukomeza kuba icyite-gererezo mu muryango aho bakorera. Ibi umuy-obozi w’akarere ka Huye Bwana Kayiranga Mu-zuka Eugene yabisabye abayobozi b’amashuri yisumbuye yo mu karere ka Huye tariki ya 14 Ugushyingo 2011, mu busabane aba bayobozi bagiraga bishimira uko umwaka w’amashuri wa 2011 wagenze.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire des Parents Baziramwabo Gervais, yavuze ko uyu mwaka wa-genze neza muri rusange, ibi bikaba byaratewe n’imikoranire myiza hagati y’amashuri n’ubuyobozi bwa Leta. yavuze kandi ko biteguye kuzabona umusaruro mwiza ku bana bakoze ibi-zamini bya Leta, kuko amashuri yatangije uburyo bwo gutegura abanyeshuri hakiri kare bagakora ibizamini bya Leta baramenyereye kubazwa.

Mu buryo bwakoreshejwe hari uguha abanyeshuri amasuzuma akomeye ugereranije n’ibizamini bya Leta, kugira ngo bitoze gukora ibintu bikomeye hakiri kare.

Amashuri kandi ngo yihatiye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandu-kanye za Leta zirimo nko kurwanya nyakatsi, kubaka ibyumba by’amashuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 no mu bwisun-gane mu kwivuza.

Ibi ni na byo umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Kayiranga Muzuka Eugene yagarutseho asaba ko bigomba kuranga umurezi “urerera igihugu”, aho yavuze ko mu gihe abaturage baba bazi ko mwarimu cyangwa umurezi ari “umuntu uzi byose” na we agomba gukora ku buryo icyo cyizere bamubonamo kidatakara.

Umuyobazi w’akarere ati “Mwarimu

Mu misozi ya gishwati hatewe ibiti birenga 32000KAMOnyI: Nk’uko Polisi y’Igihugu ifite umuhi-go wo gutera amashyamba menshi mu gihugu, ku wa 16/11/2011, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri mu misozi ihana-mye y’ ishyamba rya Gishwati “very high risk zone”, ku bufatanye bwa Polisi, Ingabo, Ubuy-obozi bw’Akarere n’abaturage b’Umurenge wa Kanzenze hatewe ibiti ibihumbi 32000 ku buso bungana na hegitari 20 mu Kagari ka Nyamiran-go mu Murenge wa Kanzenze.

Mu ijambo ry’umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rubavu, Supt SESONGA Johnson yibukije abitabiriye iki gikorwa ko Polisi y’Igihugu yi-haye inshingano zo gufatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye kugira ngo bagere ku iterambere. Niyo mpamvu Polisi yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ingemwe

HuyE: Abaturage barasabwa kujya batanga vuba amakuru y’ahabaye ihohoterwa kugira ngo ricike burundu mu banyarwanda. Ibi ni ibyagarutsweho mu gutangiza iminsi 16 yo kur-wanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gen-der-Based Violence, GBV) mu karere ka Huye ku wa 26 Ugushyingo 2011, igikorwa cyabereye mu murenge wa Rwaniro ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kigahurirana n’umuganda ru-sange usoza ukwezi kwa 11.

Depite Mukakanyamugenge Jacqueline wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasa-bye abatuye uyu murenge n’Abanyarwanda muri rusange kujya batanga amakuru vuba ku nzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa nka Polisi igihe bumvise ahantu habaye ihohoterwa.

Yavuze ko kandi kugira ngo ihohoterwa ribe amateka abayobozi b’imidugudu bajya bahiga kurirwanya mu mihigo yabo ya buri mwaka.

gutanga amakuru ku ihohoterwa, uburyo bwo kurwanya ihohoterwa

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mutwarasibo Cyprien, we yasabye abari aho kurangwa n’ubworoherane mu ngo, bakanirinda ibiyobyabwenge n’inzoga kuko akenshi biba intandaro y’ihohoterwa riba mu ngo.

Umurenge wa Rwaniro watoranijwe gutan-girizwamo iyi minsi 16 kuko wagaragayemo ibyaha bike by’ihohotera, abashyitsi bitabiriye ibi birori barimo ushinzwe imiyoborere myi-za mu ntara y’Amajyepfo, umukuru w’inama y’Igihugu y’Abagore mu ntara y’Amajyepfo n’Abayobozi b’Akarere Uw’ubukungu ndetse n’ushinzwe Imibereho myiza bakaba basabye ko uyu murenge wakomeza kuba intangarugero mu kurwanya ihohoterwa ku buryo mu mwaka utaha uyu murenge wazaba nta cyaha na kimwe cy’ihohoterwa kiwurangwamo.

eMiLe nsabiMana / Huye PrO

Abarezi bakwiye kuba icyitegererezo aho bakorera

AYA MAkURU YAnDIkWA n’ABAkoZI B’UtUReRe BASHInZWe ItAngAZAMAkURU n’ItUMAnAHo

ibihumbi 32000 ku buso bwa hegitari 20 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Yijeje abari muri iki gikorwa ko Polisi izagira uruhare mu kubungabunga ibiti byatewe.

Mbere yo gusoza ijambo rye, umuyobozi wa Polisi yashikirije inkunga y’amafaranga ibi-humbi 60000frw yatanzwe n’abapolisi ayobora umuturage witwa Ndamira Tharicisse wap-fushije inka ye yari yarahawe muri gahunda ya Girinka. Iyi nka yahanutse ku mukingo uri mu misozi ihanamye ya Gishwati ihita ipfa.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yibukije abari bitabiriye iki gikorwa ko igiti ari ishin-giro ry’iterambere rirambye nk’uko insangaya-matsiko y’uyu mwaka ibivuga. Umuyobozi w’Akarere yashimye polisi yafashe iya mbere mu

gutera inkunga Ndamira Tharicisse wapfushije inka yari yarahawe kugira ngo yikure mu buke-ne. Umuyobozi w’Akarere yijeje uyu muturage ko Umurenge wa Kanzenze uza gushumbusha indi nka mu gihe cya vuba.

Umuyobozi w’Akarere yashishikarije abatur-age gukoresha amatara atanga urumuri ya kijy-ambere “ Solar Lamps” bakareka gukoresha ayo basanzwe bakoresha abagiraho ingaruka nyinshi azwi ku izina ry’udutadowa ” traditional lamps”.Asoza ijambo rye, umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kubungabunga ibiti byatewe,kubera ko bituma bagera ku iterambere rirambye batu-ra heza bafite n’ubuzima bwiza.

nDaHayO aiMabLe, rubavu ristriCt

CustOMer Care OffiCer

Depite Mukakanyamugenge Jacqueline

Page 8: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E 29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 20118 Isesengura

Umuyobozi Mukuru: Shema K. Luyombya (0788304066)Umuyobozi Mukuru wungirije: Steven nsamaza (0788865754)

Umwanditsi Mukuru w’agateganyo: Claver Dusabimana (0788463387)Umwanditsi Mukuru Wungirije: Gonzaga Muganwa (0788586225)

Ushinzwe Umusaruro: Sserunkuma Moses (0784510388)Abanyamakuru: M.Louise uwizeyimana, Claver Dusabimana,

Angelibert Mutabaruka, Emmanuel Kagaba, Pascal Gashema, Kellya uwiragiye, Moise Iradukunda

P.O Box: 7082 Kigali - Rwanda, E-mail: [email protected]: +250788304066, +250788352233

IkInyamakuru cyemewe n’Inama nkuru y’Itangazamakuru mu rwanda.

A M A K U R U Y I Z E W E

Ibyavuzwe:

- Perezida Kagame, ku wa 26 Ugushyingo 2011 - Silvio Berlusconi ,ubwo yeguraga

«Ntawe nsabye ko angirira imbabazi kandi sin-zacika intege zo guharanira impinduka”

«Abanyamerika barashaka gusenya ibikorwaremezo byacu kugira ngo baduhindure abagaragu babo”

“Agakingirizo mu mashuri turakem-era, ariko ni ukubyitondera kugira ngo

bidatera ibindi bibazo”

- Minisitiri Mitali, ku wa 25 Ugushyingo 2011

Isoni ziri mu bituma umukobwa yikururira ibibazo

M . L O u I S E u W I z E y I M A n A

ubivugaho iki?

Ku isi hose ingero zagiye zibaho zigaragaza ko iyo wipimishije ukamenya uko ubuzima bwawe buhagaze biguha amahirwe yo kurama migihe kirekire.

By’umwihariko icyorezo cya SIDA uburyo bushoboka bwa mbere bwo kucyirinda, ni ukumenya ko utabana n’ubwandu bwayo cyangwa se ubana nabwo noneho ugafata ingamba.

Iyo umenya ibisubizo ku buzima bwawe, mu gihe usanze ntayo wanduye bigufasha kwirinda kuyandura ukurikiza inama zo kwirinda guhuza amaraso n’uwo ariwe wese mu gihe utazi uko ubuzima bwe buhagaze, kwifata wirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko akenshi ariho yandurira, ubudahemuka bivuze ko udakwiye guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa ugakoresha agakingirizo mu gihe bibaye ngombwa.

Iyo wipimishije na none ugasanga waranduye agakoko gatera SIDA uba ufite amahirwe yo kurama kabone n’ubwo iyo ndwara nta muti cyangwa urukingo ifite ariko ushobora kurama no kuramba mu gihe ukurikije inama za muganda.

Bigusaba kwirinda ko wakongera guhura n’indi virusi ya SIDA dore ko zirimo amoko menshi, ufata imiti ku gihe giteganyijwe mu gihe wayitangiye, kwiyitaho kandi wihata intungamubiri ndetse ukirinda kubaho wihebye.

Ibyo nubishobora icyorezo cya SIDA uzaba ugitsinze kandi ubigize umuhigo ndetse ukabitoza n’abo mugendana mukorana cyangwa muvugana, uzaba utanze umusanzu mu iterambere ku isi yose.

Ubwanditsi

Inzira nziza yo kwirinda SIDA ni ukwipimisha

Ikaze

Abatwandikiye:Muraho mwese abo mu kinyamakuru dukunda Isonga? Ndi umuturage ukunda gukurikirana ibibera hano mu Rwanda byaba mu rwego rwa politiki, uburezi, iterambere ry’igihugu muri rusange n’ibindi, mu by’ukuri usanga hari intambwe igaragara yatewe, ariko icyo nibaza ni ukuntu ujya kumva ukumva ngo mu kigo runaka hari imicungire mibi, umutungo wa Leta waburiwe irengero bikakuyobera.Muri iyi minsi Inteko Ishinga amategeko imaze iminsi itumiza abayobozi b’ibibigo kwisobanura kuri iyo micungire mibi. Iki ni igikorwa cyiza dushimira Inteko, gusa icyo dushaka ni uko bitagarukira kuri ziriya zengo, ahubwo n’ahandi hose bigakorwa bityo kuko imicungire mibi iri ahantu hose.

Nsabimana Ernest Huye/Amajyepfo

UMUHAzI rAfIKI yararirimbye ati “Igikosi ninde uzakijana!” Ndakeka we yaravugaga mu irushana ry’umupira, ariko njye ubu ndibaza ari inde Meya uzat-sindira igikombe cy’Imihigo 2011-2012.

Impamvu nibaza icyo kibazo ni uko mperutse gufata umwanya ntemberera mu turere hafi ya twose tugize u Rwanda, nitegereje imikorere y’abakozi b’uturere, ubwo ndavuga amajoro barara bakora, amanama bahoramo, bakagerekaho no kwakira abaturage nabo batajya basiba kuzana ibibazo ku turere, nsanga nta karere na kamwe kadafite ubushake, ndetse njye nifuje ko bose bakwiye ku-jya bahabwa umwanya wa mbere mu gihe cyo guhigura imihigo n’ubwo bitoroshye.

Byatumye kandi nibaza impamvu mu myaka yashize hari abayobozi b’uturere bagawaga kandi nyamara bari mu turere dufite amahirwe menshi yo gutera imbere vuba, nyamara ngo nta kindi kibitera ari uko haba hari ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bayobozi baba bahanganye cyangwa basuzugurana bigatuma bahora mu matiku aho kuzuzanya mu kazi.

Indi mpamvu ishobora gutuma akarere kaza inyuma mu mihigo, ni abayobozi badafata inshingano (respon-sabilités), aho usanga umwe yitinya ngo sinakora iki bitazankurikirana kandi wenda byari gufasha akarere gutera imbere.

Ubwo bwoba rero butuma buri wese atinya gufata risk runaka. Nyamara abahanga bemera ko gufata risk cy-angwa ibyo bakunze kwita kwizirikaho igisasu bishobora

MU KINyArwANDA baca umugani ngo “isoni ziri-sha uburozi”, ibi babivuze bashingiye ku kibazo cy’uko umuntu ashobora gutinya gukora kandi kimureba ku-bera isoni, ariko nyuma kikaza kumugiraho ingaruka atazikuramo.

Ni muri urwo rwego rero no muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya SIDA, usanga umubare munini w’abantu bagenda bandura ari igitsina gore. Aha buri wese ndum-va yakwiyumvisha impamvu ari uko bimeze.

Bisanzwe bizwi ko abantu b’igitsina gore ari bo ba-kunze kugira intege nke, hakivangamo na za soni zida-tuma babasha kwifatira icyemezo ku kintu runaka igihe bugarijwe n’ushaka kubashuka. Aha navuga cyane cyane ku bana b’abakobwa aho usanga bagoswe igihe abagabo baba babashakaho imibonano mpuzabitsina.

Ngira ngo benshi bajya babiteramo n’urwenya, kandi nyamara ari n’ikibazo gikomeye, aho usanga umuhungu

kugufasha gutera imbere. Urugero rusanzwe ni nk’abantu bat-inyuka gufata umwenda wa banki usanga bakunze kugira ama-hirwe kurenza abatinya ngo badahomba, nyamara bagahora mu bukene ntibatere imbere.

Ku turere twashoboye kugera mu myanya ya mbere ngo nta rindi banga bakoresha uretse gukorera hamwe, bagatahiriza umugozi umwe kandi bakirinda kwitana ba mwana.

Ikindi kandi ni uko bagiye bamenyekanisha ibikorwa by’indashyikirwa baba bagezeho bakoresheje itangazamakuru, cyane ko byagaragaye ko tumwe mu turere tuba dufite ibikorwa ariko ntibimenyekane kuko akenshi nta tangazamakuru baba bakoresheje cyangwa ngo ribasure kandi ariwo muyoboro uzwi ku isi hose mu gusakaza amakuru vuba kandi akagera ahak-enewe hose.

Ku giti cyanjye, abayobozi b’uturere, yaba uwabaye uwa ny-uma cyangwa uwabaye uwa mbere, bose bafite ubushake bwo guteza igihugu imbere, n’uwashyizeho gahunda y’imihigo ngira ngo nicyo yari agamije, akwiye kwishimira iki gikorwa kuko yak-ibyaje umusaruro.

Ariko kandi imihigo ikwiye kumvikana cyane ku rwego rw’umudugudu ikava mu biganza by’abayobozi ikajya mu batur-age. Ibi mbivugiye ko, kenshi usanga hari abahiga ibyo batazag-eraho kubera ko nta muturage wabigizemo uruhare, noneho ugasanga arahutazwa n’umuyobozi asabwa kumufasha guhigu-ra ibyamunaniye.

Ibyo nibyo nabashije kubona, wowe se hari uko ubyumva? Mbwira kuri: [email protected]

yakubakubye umukobwa, hanyuma umukobwa nawe akajya yigiza nkana ati “njyewe nikingeho kimveho kandi n’iwacu ntabahari”. Icyo gihe uwo mukobwa ntibigaragara ko yemeye cyangwa se yahakanye. Ubwo rero wa muhungu w’inyaryenge aba yatahuye ibyo ari byo agakora ibyo akora akarangiza undi akiri muri ya magambo.

Aha rero niho umukobwa ashobora kwandurira ya Virusi it-era SIDA cyangwa se izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ashobora kandi gutwara inda, yaba imaze no gukura nabwo akagira za soni zo kujya kwa muganga kugira ngo nibura bamufashe nk’igihe aba yabyaye kutanduza um-wana abyaye nk’igihe nyina aba yaranduye, kuko birashoboka.

Nguko uko isoni zishobora kugukururira ingorane. Ariko kandi birashoboka gufata icyemezo kuko umubiri ni uwawe, ntabwo ari uw’abantu utinya ko bazaguseka.

Email: [email protected]

Igikombe cy’imihigo 2011-2012 ninde uzakijyana?

“Umuntu ntakwiriye kubera undi umuzigo kuko ashobora kuruha akawukubita hasi uko

abyumva ugahita usandara”

C L A v E R D u S A B I M A n A

uko mbyumva

–Perezida Ahmedinedjad, kuwa 25 Ugushyingo2011 i New York

Page 9: ISONGA Magazine - Nomero 007

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011 A M A K U R U Y I Z E W E Kwamamaza 9

Page 10: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

10

UbukunguIbikorwa remezo

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta iga-ragaza ko Onatracom yagize igihombo cya miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.Umuyobozi mukuru wa Onatracom Lt. col.Denis Basabose yemeye ko bagize imicungire mibi yatewe n’abayoboye icyo kigo mbere. Yakomeza asobanura ko igihombo cyatewe n’ibintu byinshi, avuga ko kugeza ubu nk’imodoka 184 bafite, hakora imodoka 70 zonyine.

Umwe mu bashoferi ba Onatracom utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko abashoferi bafite ibibazo by’ibirarane bityo bigatuma bamwe bakora nabi. Ikindi kandi ngo Onatracom ifite imodoka za kera, zikaba zinywa mazutu nyinshi, zigapfa kenshi, nyamara ibiciro bikaba hasi y’iby’andi masosite at-wara abantu. Ati « mbona ibyo nabyo biri mu byagiye bitera igihombo ».

OnATRACOM mu marembera

MINICOM yisobanuye ku gihombo yateje Leta

iRadUKUnda moisENyUMA y’AHO raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaje ko habayeho imi-cungire mibi y’imari ya Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka,

Umunyamabanga Uhoraho muri uyo Minisiteri yitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, kugira ngo atange ibisobanuro ku micungire mibi yagaragajwe n’iyo raporo y’Umugenzuzi Mukuru

w’Imari ya Leta ya 2009/2010. Hagaragajwe imikorere mibi mu bijyanye no kutuzuza igitabo kijyanye n’umutungo utimukanwa hakoreshe-jwe ikoranabuhanga, ikibazo cy’ibinyuzwamo n’ibikomoka kuri Peteroli bigaragara y’uko biri hejuru ndetse n’ikibazo cy’ikigega cy’amavuta cya Rwabuye kitacunzwe neza.

Ku kibazo cy’imicungire y’ibikomoka kuri Pe-teroli igaragaramo igihombo gikabije,Hategeka yasobanuye ko ibinyuranyo byatangiranye no kwegurira ibigega abikorera ku giti cyabo ubwo Petrorwanda yasimburwaga na Shell hagakurikiraho Kobil. Yavuze ko Shell iza mu Rwanda yasanze mu bigega byacungwaga na Petrorwanda harimo igihombo cya litiro mili-yoni 2 z’amavuta nyuma haza no kwiyongeraho ikindi gihombo cya litiro miliyoni 3 z’amavuta. Hategeka yongeyeho ko bandikiye Minisiteri y’Igenamigambi ku itariki 8/03/2011 kugira ngo ibafashe gukuraho icyo kinyuranyo, kugira ngo batangirane n’imibare mishya, ariko ig-isubizo kikaba kigitegerejwe kugeza n’ubu.

Ku kibazo cy’Igihombo cy’amavuta yo mu kigega cya Rwabuye (Huye) kingana na Litiro ibihumbi mirongo ine (40.000), hasobanuwe ko izo litiro n’ubundi ari izisanzwe zisigara mu ndiba y’ikigega zikaba zivamo bagiye kucyoza kandi kugeza ubu kikaba kitarozwa kuva ny-uma ya 1994. Ikindi kandi ni uko ayo mavuta ari mu kigega cya Rwabuye yabarirwaga ku y’ingoboka ari mu bindi bigega by’amavuta biri mu gihugu.

ewSA yashyize ahagaragara icyuma gishyushya amazi

KaGaBa EmmanUElAbanyarwanda benshi cyane cyane aba-

rangije guhabwa ibyangombwa by’ubutaka, bamaze iminsi bibaza iby’ubukode bw’ubutaka, bibaza impamvu hari aba-habwa imyaka igera kuri makumyabiri (20) abandi bagahabwa imyaka 99.

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka, Nkurunziza Emmanuel, avuga ko ibiciro by’ubutaka bitandukanye bitewe n’aho ub-utaka buherereye n’ukuntu bungana. Agira ati “ Ubukode bw’ubutaka ku mwaka, bush-ingiye ku gaciro kabwo bitewe naho buri ko budashingiye ku babutuyemo cyangwa ba nyirabwo, ahubwo ba nyirabwo basabwa kubukoresha ibifite agaciro cyangwa baka-bugurisha n’abashoboye kubukoresha”.

Avuga ko metero kare imwe y’ubutaka buturwaho ikodeshwa amafaranga mi-rongo inani (80 Frw) y’u Rwanda. Urugero

Abaturage baribaza impamvu ubutaka buzajya bukodeshwarutangwa ngo ni mu Mujyi wa Kigali aho bafite igishushanyo mbonera kigaragaza ibigomba gukorwa mu gace runaka, ari nayo mpamvu usanga ubukode bw’ubutaka bw’aho buri hejuru, mu gihe mu cyaro amasambu yagenewe ubuhinzi, itage-jeje kuri hegitari 2 nta faranga na rimwe ry’ubukode bw’ubutaka nyirabwo atanga.

Ubutaka bwo mucyaro ngo ba nyirabwo batunze ku bwa gakondo, buhabwa im-yaka 99 y’ubukode, bukaba ubw’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba cyangwa se buriho Imidugudu, ariko ngo ubw’imidugudu bu-kazahabwa imyaka 20 n’icyemezo cyo gutu-ra. Ubutaka bw’umuturage butandukanye n’ubutaka bwa Leta, akaba ari ho hakomo-ka ubusumbane bw’imyaka y’ubukode.Ubw’umuturage ni imyaka 99, naho ubwas-abwe Leta nk’ubw’abashoramari, ubukode bwabwo buzajya butandukana.

Naho ubwo guturaho bwasabwe Leta, bwo ngo ni nk’ubugurano, ni imyaka

20. Naho Ubutaka bugenewe ubucu-ruzi n’inganda, cyangwa se ubw’umuco, imibereho myiza y’abaturage, ubukode bwabwo ni imyaka 30. Naho Ubutaka Leta ihaye umuturage bw’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa ubukerarugendo, buzajya bu-kodeshwa imyaka 49.

Ibi ngo bikaba bisubiza abibazaga im-pamvu yo gukodesha ubutaka kandi ari ub-wabo ko Leta ari yo igena ibigomba gukor-erwamo ku nyungu z’abatuye igihugu.

Leta rero ngo igomba kubigiramo uru-hare igena amategeko inakurikirana iyubahirizwa ryayo kuko ubutaka buhoraho kandi ba nyirabwo ntibahoreho, abandi bakabugura bakanagurisha.

Nk’uko icyo kigo kibitangaza, ngo biteg-anyijwe ko mu Kuboza 2013 ibyangombwa byose bizaba bimaze gutangwa ku batunze ubutaka bose .

KU BUfAtANye n’Ikigega cya Nordic De-velopment Fund na Banki y’Isi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu n’amazi EWSA cyashyize ahagaragara icyuma gishyushya amazi hifashishijwe ingufu zituruka ku mira-sire y’izuba aribyo bise Solar Water Heater mu rurimi rw’Icyongereza.

Nk’uko byatangaje n’Ubuyobozi bwa EWSA bwabisobanuye mu nama yashyiraga ahaga-ragara iki cyuma, iyi gahunda ije nk’igisubizo kuko izafasha mu kurushaho gukoresha neza ingufu nke ziri mu Rwanda.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe ingufu muri EWSA, Uwamahoro Yusuf yavuze ko iyo ga-hunda yiswe Solar Water Heater Program ije nk’igisubizo mu kurushaho gufata neza ingufu nke ziri mu gihugu kuko ingufu zajyaga mu gushyushya amazi no gukaraba zizajya zikore-shwa mu nganda n’ahandi.

Aha yavuze kandi ko gahunda yo kub-yaza umusaruro ingufu zituruka ku mirasire y’izuba,EWSA ifite gahunda yo gukomeza guha abafatabuguzi amatara arondereza umuriro. Ikindi yavuze ko hari gahunda yo guhindura amatara yo ku mihanda kuko akoresha umuri-ro mwinshi, hakazashyirwaho akoresha umuri-ro mucyeya ndetse afite urumuri ruhagije.

Kamanda Emile ni umwe mu baturage yatangaje ko kuba icyo kigega cyaratangi-jwe bizatuma habaho ibikorwa bijyanye n’iterambere mu byaro dore ko akenshi us-anga ari ho hakunze kuboneka ikibazo kijy-anye n’amashanyarazi. Aha yavuze ko byaba byiza icyo cyuma kigeze mu byaro kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere kitagom-bye kuguma mu Mujyi wa Kigali.

Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM

Nyuma yo kubona icyangombwa cy’ubutaka, ni ukubukodesha

Page 11: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

11

Burundi: Abantu 18 baguye mu mirwano hafi ya Tanzaniya Leta y’u Burundi yongeye kwemeza ko abantu bahora barwana n’abasirikare ari amabandi, bikaba byaravuzwe mu cyumweru gishize nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu ntara ya Cankuzo. Uwitwa Niragira Berchmans yabwiye Reuters ko aba bantu babanje gusahura, nuko ingabo zata-bara zikicamo abantu 18.

Amatora ya Congo yaranzwe n’imvururu

Mu mahanga

HIRya no HIno

Joshua Komisarjevsky yishe abantu abigambiriye akatirwa kunyongwa. Abunganizi mu mategeko basanze nta kindi bakora ngo bamurwaneho ataricwa basaba ko agakobwa ke k’imyaka 9 kaza kakamutangira ubuha-mya kugira ngo abacamanza nibabona gateye imbabazi bamudohorere. Iminota 20 kamaze kavuga ishobora kuba imfabusa kuko ibyaha aregwa biremereye kandi ababikora bose bakaba bahanishwa igihano cyo kwicwa.

Amerika: Akana kahamagajwe mu rukiko kurengera se atarabambwa

Yitwa Zainab Bibi w’imyaka 32 w’ahitwa Shah Faisal mu mujyi wa Karachi. Umugabo we Ahmed Abbas yashatse kurongora umugore wa kabiri atamubajije ahitamo kumutemagu-ra no kumuteka mu isafuriya. Yabwiye polisi ko iyo itahagera yagombaga no kumurya ngo kubera ko yagombaga kubanza kugishwa inama ku mugore mushya.

Morgan Tsvangirai aherutse kurongora umu-gore wa kabiri usanzwe akora ubucuruzi i Harare. Inkwano yamutanzeho zihwanye n’amadolari 36.000 n’inka 15 z’inzungu. Gusa politiki iragatsindwa kuko uyu mwanzi wa Mugabe arongoye muramu wa Mugabe bikaba biteye urujijo rukomeye. Abakurikiranira hafi politiki y’icyo gihugu bibaza niba ibyo bizatu-ma bumvikana.

Pakistani: Umujinya w’abaturage werekanye uko babona Amerika NyUMA y›IBIHe byiza byaranze umubano wa Pakistani n›Abanyamerika ubanza non-eho bigiye gusubirwamo .Hari hashize igihe abaturage ba Pakistani binubira ko bahoho-terwa n›ingabo z›Amerika zibayo ndetse n›iza OTANI ariko bon bagashinja Leta yabo ko nta-cyo ikora ngo barenganurwe . Byagiye gfuhu-mira ku murari ubwo mu cyumweru gishize ingabo za OTANI zarasaga ibigo by›ingabo za Pakistani hakagwa abasirikare 27 .

Ibi byatumye ubutegetsi bufata icyemezo cyo gufunga umuhanda wajyaga wifashishwa n›ingabo za OTANI ziba muri Afghanistani , dore ko n›ubundi izo nmdege zishe abanapa-kistani ariho zari ziturutse .

Abaturage nabo ntibasiba mu mihanda aho bamagana abanyaburayi n›abanyamerika ndetse bwa mbere kuva muri za 90 abaturage bo mu murwa mukuru bakaba abaratwitse ibendera rya Amerika ibice byaryo bakabijugu-nya mu nyanja aho bavugaga ko barisangishije Osama Bin Laden ngo wishwe urubozo kandi ataragombaga kwicwa , ahubwo ngo akaba yaragombaga kujyanwa mu butabera .

Mu rwego rwo kugarura icyizere , Leta ya Obama yasabye ko hatangizwa iperereza ku cyatumye ziriya ndege zirasa bariya basirikare , ariko bimwe mu bitangazwa n›ubuyobozi bwa OTANI bikaba bidashimisha na gato abaturage kuko bwo buvuga ko abasirikare bishwe aribo babanje gucokoza indege bazirasaho. Ibi nabyo ubutegetsi burabihakana bukavuga ko barash-we ubwo bari baryamye.

KU ItArIKI ya 28 Ugushyingo 2011nib-wo muri Repubulika Iharanira Demokar-asi ya Congo, habaye amatora y’umukuru w’igihugu, aho byagaragaye ko mu duce dutandukanye habaye imyivumbagatanyo ndetse ihitana n’abantu. Amakuru avugwa cyane kandi ni ay’uko uwari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabira arimo

Imyivumbagatanyo ya hato na hato muri DRC mu bihe by’amatora (foto interineti)

guhabwa amahirwe menshi yo kongera kwegukana uyu mwanya.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Katanga abantu bateye ibiro bigera kuri 4 hakagwa abantu bagera ku 8. Na none kan-di abantu bitwaje intwaro i Lubumbashi mu majyepfo bagabye igitero ku modoka

yari itwaye ibikoresho byifashishwa mu matora.

I Kananga abayoboke ba Tshitsekedi bat-eye ibiro by’itora batwika impapuro z’itora, izindi zirajugumywa.

Mu tundi duce tw’igihugu naho hagiye hagaragara gutinda gutangira igikorwa cy’itora kubera ugukererwa kw’ibikoresho by’itora Uretse n’ibyo kandi hagaragaye n’umubare munini w’abantu batatoye ku-bera kubura ku mpapuro z’itora.

Nyuma y’imvururu zaranze amatora mu gitondo ariko, ngo byageze ku mugoroba hari umutuzo mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Mu bahabwa amahirwe ku isonga haraza Perezida Joseph Kabila, Etienne Tsh-isekedi akaza amukurikiye, hagakurikiraho umukandida w’ishyaka (UDPS) Leon Ken-do wari umukuru wa Senat hakaza Vital Kamerhe uturuka mu ishyaka (UNC ).

Joseph Kabila watangaje na mbere ko yiteguye gutsinda aya matora, avuga ko azakomeza kugarura amahoro mu gihugu cye, akubaka imihanda ndetse akagerageza kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Naho Etienne Tshisekedi we avuga ko natsinda azahagurukira kurandura bu-rundu ikibazo cy’imitwe iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Amakuru y’ayo matora kandi avuga ko hari uduce tutabashije gutora kubera ibiba-zo by’umutekano muke. Hakaba kandi n’ikibazo cy’impapuro z’amatora zitasho-boye kuboneka cyane cyane iz’abaperezida.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bite-gerejwe gushyirwa ahagaragara tariki ya 6 Ukuboza uyu mwaka.

Colombiya:Inyeshyamba zikomeje kumena amaraso

Pakistani:umujinya w’umuranduranzuzi watumye ateka umugabo we

zimbabwe: ubukwe bwa Minisitiri w’Intebe

Abantu bane bari bamaze iminsi myin-shi mu maboko y›inyeshyamba za FARC bishwe nyuma y›uko ingabo za leta zi-gabye ibitero byo kubabohoza . Hari mu cyumweru gishize ubwo Prezida Jose Ma-nuel Santos yatangaga itegeko ryo kubo-hoza bariya bantu barimo abasirikare batatu bari bamaze imyaka 10 mu ma-boko y›inyeshyamba . Gusa ntibyashobotse kuko inyeshyamba zahisemo kubarasa igihe zari zibonye ko zimerewe nabi Si ubwa mbere hicwa abantu bafashwe bugwate , kuko muri 2003 hishwe guverineri w›intara ya An-tiyokiya n›umujyanama we , muri 2007 hishwe abadepite 11 , uretse ko nazo zi-herutse gutakaza umuyobozi wazo Al-fonso Cano wahise usimbuzwa Timoleon Jimenez .

Page 12: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

12

“Mu bagiranye nabo inama nanjye ndimo,sinigeze mbab-wira ko byose bihari, ahubwo twababwiye ko inzu yo kwigi-

ramo yaguye aho conditions zo kwiga zizaba nziza”

ntibyoroshye kuguma ku mwanya waguhesheje igikombe

IterambereUburezi

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko igikombe bahawe cya Fire Award cyabahaye imbaraga zo gukora neza bityo ngo iyi Minisiteri ikaba igiye gukora uko ishoboye ntizave ku mwanya wa mbere, n’ubwo ngo bitoroshye kuwugumaho. Ibi ni ibyatangajwe n’abayobozi batandukanye bo muri iyi Minisi-teri y’ubucuruzi n’inganda tariki ya 18/11/2011, ubwo bari mu muhango wo gushyikirizwa igikombe cya Fire Award, igikombe bahawe na IPSASS (International Public Sector Accounting Standards) tariki ya 18/10/2011 muri Kenya bitewe na raporo nziza y’uburyo umutungo w’igihugu ukoreshwa. Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko iki gikombe bahawe bagikesha gahunda nziza y’icungamutungo n’icungamari yo Leta yashyizeho.

Pascal GashEmaABO NI ABANyeSHUrI bo mu ishuri ry’itangazamuku n’itumanaho muri Kaminu-za Nkuru y’u Rwanda bavuga ko kwimuka kw’ishuri ryabo riva i Butare barizana i Kigali nta nyungu irimo, ahubwo ngo ni igihombo gusa.

Ibi aba banyeshuri babitangarije Isonga tariki ya 22 Ugushyingo 2011 aho bavuga ko bakiri i Butare babonaga aho bakorera ubushakashatsi,bafite Radio Salus bafite n’aho bareberaga amakuru bitaga muri DSV. Nyuma rero ngo haje ibyo kwimuka babanza kugirana inama n’ubuyobozi bwa kaminuza bubabwira ko aho bagiye kwimukira byose bihari nta kiba-

Usibye inyubako nta kindicyiza basanze i Kigali

zo bazagira, ariko ubu ngo batangazwa n’uko ibyo babijeje bitandukanye n’ibyo basanze.

Umwe muri aba banyeshuri wiga mu mwaka wa kane, yatangaje ko iyimuka ry’ishuri hari

ingaruka bitangiye kubagiraho zirimo kuba batarabona laboratoitre kugeza ubu kandi amasomo arimbanije.

Ibi bibazo byagarutsweho na Andrew Ka-reba, Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho JOCOMSA, aho yavuze ko kuva aho bimukiye hari ibyo batarabona kugeza ubu birimo labo-ratoire, DSTV n’ibindi. Gusa akaba avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’iri shuri na Kaminuza biri mu nzira yo gukemuka.

Kareba ati “ibibazo birahari ariko batubwira ko biri mu nzira zo gukemuka kuko sitwe twe-nyine dufite ibibazo, n’abayobozi nabo hari ibyo bafite byatewe n’iyimuka. Ati “nk’ubu nabo nta connection bafite bakoresha mo-dem”.

Dr Kayumba Christopher umuvugizi wa kaminuza nkuru y’u Rwanda, yatangarije Isonga ko ibintu bitajya bibonekera rimwe iyo umuntu yimuka. Ati “iyo umuntu yimuka ntabwo ibintu byose abibonera rimwe agenda yiyubaka buhoro buhoro natwe rero ni uko”. Ku byo abanyeshuri bakubwiye bya DSTV ni aho bareberaga amasheni atandukanye ya tel-eviziyo urabizi nawe ko bisaba abonnement kaminuza nk’ikigo cya Leta ntabwo ipfa guso-hora amafaranga hari inzira binyuramo”.

Ku kibazo cy’uko abanyeshuri bari bijejwe ko mbere yo kubimura byose bizaba bihari nyuma bakabibura, Kayumba yagize ati “mu bagiranye nabo inama nanjye ndimo,sinigeze mbabwira ko byose bihari, ahubwo twababwi-ye ko inzu yo kwigiramo yaguye aho conditions zo kwiga zizaba nziza”.

Dr Kayumba yakomeje avuga ko kaminuza iri gukurikirana ibi bibazo. Ariko yongeraho ko bitewe n’uko kaminuza ari ikigo cya Leta, bisaba inzira nyinshi kugira ngo amafaranga asohoke ndetse n’ibyo gukora biba bisaba gu-tanga amasoko.

Iri shuri ryimukiye i Kigali mu ntagiriro z’uyu mwaka, rikaba rifite isomero (Biblio-theque) gusa akaba ari ryo abanyeshuri bifash-isha mu masomo yabo.

Umwarimu ufite aho aba heza bituma yita ku bana yigisha

mUhiRE izaKiBIMAze KUgArAgArA ko kuba umun-tu yagira ubumuga bitamubuza gukora imi-rimo inyuranye rimwe na rimwe akanarusha abadafite ubumuga nk’ubwe. Mu guteza imbere uburezi budaheza, Handicap Inter-national yateguriye amahugurwa abanyam-akuru, maze basobanurirwa uburenganzira n’ubushobozi ababana n’ubumuga butandu-kanye bafite.

Mu mahugurwa yabereye i Kigali taliki ya 4 Ukwakira 2011, ababana n’ubumuga batanze ubuhamya, bamara impungenge abitabiriye, babereka ko batabeshejweho no gutega intoki.

Twagirimana Jean, ni umwe mu batanze ubuhamya, akaba abana n’ubumuga bw’amaboko, ariko ko bitamubujije kwiga akaba arangije muri KIE. Abasha kwandika akoresheje ibirenge. Yagize ati “iyo tubonye ibikoresho bigendanye natwe ntawaduhiga mu gukora byiza kandi byinshi.”

Nta muntu ukwiye kugira urwitwazo mu gutanga serivisi mbi-francois Ntarugera

Kwandika si intoki gusa

Mu kinyamakuru Isonga numero ya 6 kuri page y’isesengura umunyamakuru wandika igitekerezo M.Louise Uwizeyimana yanditse igitekerezo kuri page yise ubivugaho iki? Icyo gitekerezo cyari gifite umutwe ugira uti “Gutan-ga serivisi mu Rwanda biracyari hasi”

Nyuma yo kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye, bisa nk’aho bihuye twifu-je guhitisha igitekerezo cya mugenzi wacu w’umunyamakuru Ntarugera Francois . Yagize ati “ Twese Tubiziranyeho ko RDB yashyizeho gahunda yo kuvugurura ubucuruzi kandi ika-nashyiraho n’uburyo abafite ibyo bikorwa ba-

bihugurirwamo. Ibyo byarabaye biranatinda ku buryo nibazaga ko abantu bafitanye isano n’ubucuruzi babyumvise.

Kubera amahugurwa abanyamakuru twa-hawe na RDB ndetse n’ubundi bumenyi dusan-ganywe mu birebana n’ubucuruzi (Business and Marketing Management) sinashidikanya kuku-bwira ko umuco wo kwakira abagana abacu-ruzi ndetse no kubaha ibyo bakeneye (Hospital-ity solutions & service delivery), kuba ugikorwa nabi ntibiterwa no gukoresha abakozi batabyigi-ye cyangwa ibintu bikaba bihenda mu Rwanda.

Ikindi kandi guhenda kw’amazu ,imisoro no

kuba abaturage bataragira umuco wo gufun-gurira muri (Restaurant) n’ibindi n’ibindi uta-vuze, ntibigomba kugirwa urwitwazo kubera ko buri gikorwa cyose kirebana n’ubucuruzi gifite amahame abigenga (Business Ethics).

Ubu usanga rwose abacuruzi ayo mahame barafashije iruhande bagahitamo gushyira im-bere yabo ubwirasi budafite ishingiro. Ubyi-hanganire si ugutukana ahubwo niko bimeze. Iyo ushyize hamwe icyegeranyo cy’ubuso bw’amazu akorerwamo ubucuruzi, ukanareba uburyo ubwo bucuruzi bukorwamo usanga ahubwo mu Rwanda amategeko agenga ubu-

curuzi atubahirizwa. Iyo witegereje abashinzwe gukurikirana iyo myitwarire igomba kubaranga bombi usanga umwanya wahawe u Rwanda n’ikigega cy’isi gishinzwe imari ahubwo gisho-bora kuba gikabya, ahubwo cyakaduhaye um-wanya wa mbere kuko abanyarwanda niba tuta-gira ubwoba turi abantu beza rwose!!!!.

Iyo witegereje abashinzwe gusoresha aba-curuzi uburyo babikoramo n’igitsure kinshi nk’aho bazanywe no gufata umwicanyi bira-kubabaza cyane, wakongeraho uburyo abacu-ruzi bakira abaturage noneho bikaguhuhura. Ahubwo sinasoza ntongeye kugushimira kubera uburyo ukora akazi kawe neza ariko ngusaba gushishikariza abanyamakuru biyemeje gufata inzira yo kwandika kwibanda kuri iki kibazo. Ngibyo rero ngayo kandi nizere ko “Icyo mbi-vugaho” izakugirira akamaro mu kinyamakuru cy’ubutaha. ntaruGera MaziMPaka françOis

Twagirimana Jean umunyeshuri muri KIE yandikisha ibirenge

Page 13: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

13

gukemura ibi bibazo hatagize ubyihererana”Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye

kandi Abanyarwanda gutanga amakuru ku makimbirane yose hagati mu miryango ku buyobozi nk’uburyo bwo gukumira amahano yose, hataragwa ibara.

Aba bashinzwe umutekano mu baturage, mu mahugurwa yabo yaberaga mu murenge wa Mag-eragere ho mu karere ka Nyarugenge, basabye umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge ko bafashwa mu byifuzo byabo.Abo ba Lokodifensi bagaragarije Umuyobozi w’Akarere  ibyifuzo byabo birimo gufashwa gusez-erana kuri bamwe muri bo babana bitemewe n’ amategeko, guhabwa uburyo bwo gukomeza amashuri ku bayacikirije ndetse no kwiga ay’imyuga ku batarashoboye kwiga.

Lokodifensi barasaba gufashwa gukomeza amashuri

Ibikorwa bya gisirikare

Umutekano

KUwA gAtANDAtU tariki 26 Ukwa-kira 2011, ingabo z’igihugu zari mu gikorwa cy’ubuvuzi mu karere ka Kamonyi zasoje iki gikorwa zivuye abarwayi barenze abo zatek-erezaga.

Iri tsinda ry’abaganga baje baturuka ku bita-ro bikuru bya gisirikare i Kanombe rije kuvura abana bo muri aka karere indwara zitandu-kanye ryatangaje ko bavuye abana 530, abandi batanu bakajyanwa mu bitaro bikuru bya gi-

Kamonyi: Ibitaro bya gisirikare byavuye abana barenga 500

sirikare i Kanombe, mu gihe bumvaga abenshi bazavura ari 500 gusa.

Major Dr. King Kayondo wari uyoboye iri tsinda ry’abaganga yatangarije abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko indwara bavuye abana babo ari iz’amenyo, izo mu nda n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Aba basirikare bamaze iminsi itanu muri aka gace bari baje bitwaje imodoka ebyiri zifite ibikoresho nkenerwa byose byifashishwa mu

A M A K U R U Y I Z E W E

15-28, UgUshyingo 2011www.isonga.com

13

Polisi yatabaye umunyamakuru wahohoterwaga

Abasirikare mu gikorwa cy’ubuvuzi

UyU MUNyAMAKUrU Muvara Eric us-anzwe ukora kuri Radio Flash FM mu ishami ry’amakuru, avuga ko mu cyumweru gishize yahohotewe na bamwe mu basirikare ubwo yasangaga akavuyo k’imirwano hagati y’abantu batandukanye barimo abasirikare n’abagore agatangira kubafotora nk’umunyamakuru uri mu kazi.

Muvara yagize ati “hari mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 25/11/2011, nageze kuri Bar yitwa Agence pub, iherereye hafi ya Alpha palace ndimo gutaha mvuye ku kazi nsanga abantu barimo kurwana harimo abasirikare n’abagore, ndabafotora bahita banyambura kamera baranankubita, kamera nayatswe na Manager w’ako kabari. Ubwo yayinyatse avuga ko adashaka ko ntwara ayo mafoto.

Cyakora Muvara akomeza avuga ko ku ma-hirwe Police yahise imutabara ndetse ishwana cyane n’abo basirikare ibasobanurira amakosa bakoze kandi ko Muvara ari umunyamakuru uri mu kazi ke kandi ko yabasanze ku karubanda, dore ko yari afite n’ikarita y’akazi itangwa n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda.

Polisi yahise ihamagara military police, iraza itwara abo basirikare i Kanombe.

Police yashatse uwo mumanager arabura kuko yabonye ko yakoze amakosa aracika.

Muvara yadutangarije ko Police yamujyanye kuri station ya polisi i Remera ajya gutanga ikirego, itwara n’undi musore wari muri urwo

rugomo ijya kumufunga. Kugeza ubu muvara ntarabona ibikoresho bye by’akazi ni ukuvuga yaba iyo camera ndetse na Recorder .

Umuvugizi wa Polisi Sup. Theos Badege yab-wiye Isonga ko barimo gukurikirana iby’icyo kibazo. Hagati aho ariko Abanyamakuru batandukanye bashimye uburyo polisi yatabaye uyu munyamakuru wahohotewe ari mu kazi ke, dore ko bitari bimenyerewe cyane.

Muvara Eric

“Twagiye tugira ibibazo nk’ibi mu karere kacu … ariko ibi bishobora kuba

byaratewe n’amakimbirane y’igihe kirekire kuko ure-

gwa ndetse n’uwishwe bari abaturanyi. Ikiri gushak-ishwa ni ukumenya niba

nta kindi bapfaga”.

Hagati aho ariko Abany-amakuru batandukanye

bashimye uburyo polisi ya-tabaye uyu munyamakuru wahohotewe ari mu kazi ke, dore ko bitari bimeny-

erewe cyane.

POLISI y’IgIHUgU mu Karere ka Bug-esera yataye muri yombi umugore witwa Festiannette Mukaminega wicishije umugabo w’umuturanyi we isuka. Uwo mugore yakoze aya mahano arwana ku mugabo we wari uri mu y’abagabo ubwo yarwanaga n’uwanze ku-mutiza chargeur ya telephone.

Umugabo Damascene w’imyaka 35 niwe wishwe na Mukaminega Festianette w’imyaka 27 amukubise umuhini inyuma mu mutwe ahagana mu cyico, amusiga ari intere. Jean Damascene yahise ajyanwa ku bitaro bya Ny-amata aho yaguye kubera ibikomere bikabije byo mu mutwe.

Abatangabuhamya bavuga ko abagabo ba-biri barwanye bapfa chargeur ya telefoni yate-je impagarara no guterana amagambo, bivuye ku kuba umwe yarayimwe n’uwari asanzwe ayimutiza.

Intonganya zabo zakurijeho kurwana, mu guhurura atabaye umugore umwe (Mukamin-ega) afata umuhini ngo arwane ku mugabo we, awukubita mu gahanga Jean Damascene waje gutakaza ubuzima.

Agira icyo avuga kuri ubu bwicanyi Umuy-obozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yagize ati “Twagiye tugira ibibazo nk’ibi mu karere kacu … ariko ibi bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane y’igihe kirekire kuko uregwa ndetse n’uwishwe bari abatu-ranyi. Ikiri gushakishwa ni ukumenya niba nta kindi bapfaga”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. The-os Badege yavuze ko amakimbirane nk’aya adasanzwe, asaba abantu kuyirinda cyane. Yavuze ko aya makimbirane ngo akunze guku-rikira ibibazo biba byarabaye akarande mu miryango, ariko ati “Hari uburyo bwiza bwo

Bugesera: Polisi yataye muri yombi umugore wishe umugabo

Page 14: ISONGA Magazine - Nomero 007

A M A K U R U Y I Z E W E

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

14

Ubuzima, Ibidukikije

Kuvanga ibiti n’imyaka ntibivugwaho rumwe

Abaturage batuye mu duce dutandukanye twa Kimisagara,Nyamirambo,Gitega na Rwezame-nyo ho mu Karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali, bakomeje kwinubira ibura ry’amazi rika-bije. Abo baturage bemeza ko iyo imvura yaguye aribwo babona amazi bapfa kwita ko ari meza bitaba ibyo bakarumanga.Mariya wo ku Gitega munsi ya polisi bimusaba kugenda butaracya kugira ngo atanguranwe n’abavomyi muri ruhurura ya Mpazi aho ashobora kuvoma kuri kano icometse muri ruhurura.Naho Mutijima Evariste utuye mu kagari ka Kinyange avuga ko ubusore bwe bumuhesha ibiceri kuko abadashoboye kubyiganira muri ruhurura bamuha 300 ku ijerekani akabagirayo.

nyarugenge: Abaturage bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi

BAMwe MU BAtUye mu karere ka Bug-esera ntibemeranya n’ubuyobozi ku bijyanye no gutera ibiti mu yindi myaka, kuko ngo bi-tuma iyo myaka itera neza. Ubuyobozi buvu-ga ko ibi atari byo, bukaba ngo bugiye gukora ibishoboka byose imyumvire y’abaturage iga-hinduka.

Iyo wambutse umugezi wa Nyabarongo uvuye mu mujyi wa Kigali ugana mu ntara

y’uburasirazuba mu karere ka Bugesera, utan-gira kubona imisozi iciye bugufi.

Imyinshi muri iyi misozi higanje igihingwa cy’insina, hamwe na hamwe mu gihe cy’iki cy-angwa impeshyi hakaba hagaragara ibiti bikiri bito, cyane cyane ku nkengero z’imihanda. Ib-yinshi muri ibi biti bifite umubyimba umuntu yafunganya n’ibiganza, mu burebure bikaba bidasumba insina ziri hafi aho.

Ibi biti bigaragara ko bikiri bito, byatewe mu myaka ya 2006 na 2007, nyuma y’uko muri aka

KaGaBa EmmanUEl

gace hagaragariye izuba ryatse igihe kirekire. Kuva ibi biti bitewe, ubu abatuye aka karere bavuga ko hari impinduka nziza zabaye, kuko imvura isigaye igwira igihe.

Umwe mu baturage wo mu mudugudu wa Gasenga ya kabiri mu murenge wa Ny-amata avuga ko mbere imvura yari yarabuze ku buryo hashize igihe, ariko ubu ngo iragwa,hakaboneka n’akayaga keza, kubera ibiti byatewe.

Abandi ariko bavuga ko ibiti nk’ibi uta-bitera mu mirima kuko bishobora kwangiza imyaka baba bahinze. Uwitwa Jeanne Mu-kandahiro, umuturage muri uwo Murenge ati “Mu mirima hari ibiti by’imyembe, amavoka n’ibindi by’imbuto ziribwa ariko nta mager-everiya cyangwa inturusu zirimo kuko byona indi myaka”.

Mu gihe abaturage bavuga ibi, Ildephonse Munyampamira ufite amashyamba mu nsh-ingano ze mu karere ka Bugesera, avuga ko iyi ari imyumvire idafite aho ishingiye. Avuga ko aba baturage bashobora kuba batazi uko umuntu afata ibiti biteye mu yindi myaka, bityo ngo ubuyobozi bukaba bugiye gukora ibishoboka byose bakabigiramo ubumenyi buhagije.

Abahanga mu by’umumenyi bw’ikirere bemeza ko ibiti ari kimwe mu bintu bituma aho abantu batuye hahora umwuka mwiza kandi bigafasha mu gutuma ibihe by’imvura n’izuba bidahindagurika uko byishakiye.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bemeza ko igihe umugore yiyemeje gahunda yo kuboneza urubyaro cyane cyane iyo afata ibinini, atari byiza na gato gu-hagarika cyangwa gusimbuka umunsi n’umwe mu gihe afata imiti.

Mu kiganiro ku kamaro ko kuboneza urubya-ro n’uburyo bwifashishwa mu kuboneza urub-yaro Donatille yahaye abanyamakuru ubwo bari mu mahugurwa ku buzima bw’imyororokere, yasobanuye ko bibujijwe guhagarika ibinini igihe watangiye kubifata, keretse iyo umuntu akeneye gusama.

Yankurije Donatille umukozi ushinzwe ga-hunda z’ibikorwa muri ARBF asobanura ko umuntu aramutse yibagiwe gahunda yo gufata ibyo binini ashobora gusama kuko ubusanzwe iriya miti iba irimo imisemburo ibuza gusama. Ati “iyi misemburo ni uburyo buhoraho nti-byemewe kubuhagarika uko ubonye kose kuko bishobora gutuma ukwezi kw’umugore guhin-duka akaba yasama”.

Donatille akomeza agira ati “umuntu aramut-se yibagiwe mu masaha 72 (iminsi itatu) ukwezi aba yakwishe”. Avuga kandi ko igihe habayeho kwibagirwa gufata iyo miti, hashobora kwifash-ishwa ibinini bashyira mu gitsina cyangwa agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabit-sina bityo kugira ngo hatabaho gusama.

ingaruka mbi mu guhagarika imiti yo kuboneza urubyaro

Abaturage basobanurirwe ibiti bikwiye kuvangwa n’imyaka

Page 15: ISONGA Magazine - Nomero 007

29 UgUshyingo - 12 , UkUboza 2011www.isonga.com

15 Imikino n’Imyidagaduro

umuririmbyi Justin Bieber azi ko atateye inda Mariah yeaterJustin Bieber,umuririmbyi w’imyaka 17 ukomoka mu gihugu cya Canada ariko akaba yibera muri Amerika, ashin-jwa na Mariah Yeater w’imyaka 20 kuba bararyamanye akamutera inda, ubu yizeye kuzaba umwere. Ibi bivugwa kubera ko ubu uyu Justin Bieber yarangije gutanga ikizamini cya ADN kugira ngo harebwe koko ko ari we se w’umwana. Iki kizamini Bieber akaba yaragitangiye muri centre ya New Jersey aho agamije kwerekana ko um-wana wa Mariah Yeater nta ruhare yagize mu kumubyara. Ibi bikaba bibaye kubera ko Mariah Yeater yari yemeje ko yakoze imibonano mpuzabitsina ndetse idakingiye na Justin Bieber ubwo yari arangije igitaramo.Ibi si ko yabikomeje kuko mu cyumweru gishize Mariah Yeater yasabye umwunganira ko yavana dosiye y’ikirego yari yashyize mu rukiko rwa Los Angeles. Justin Bieber we ngo mu rwego rwo kugaragariza ukuri buri wese, akaba yarahisemo gutanga ibizamini kugira ngo hagaragare ko atari we ise w’umwana.

DUSANGIREUBUZIMA

BWIZA

ICyIfUzO cye mu gushyira album y’indirimbo ze hanze, umuhanzi Bagabo Adolphe Kamichi nuko ababajwe n’imibereho y’abana bo muri So-malia. Yahisemo kubafashisha umusaruro uzava mu gusohora album ye nshya.

Kamichi umuhanzi w’umunyarwanda uririmba injyana y’Afro Beat wabonye ibi-hembo bitandukanye muri Salax Award 2010 mu kiciro cy’abagabo(male)baririmba Afro Beat,”ZOUBEDA”nk’indirimbo nziza y’umwaka. Uyu muhanzi agiye kumurika album ye ya mbere izaba ifite izina” UMUGABIRWA”aho

Gatera Emmanuel umwe mu barasta bazwi mu Rwanda

ABANtU BAKOMeje gufata aba Rasta uko batari babitirira imico mibi. Akenshi us-anga uwo uvuganye nawe akumvisha ukuntu aba Rasta ari abanywatabi, abatagira isuku kubera imisatsi yabo, n’izindi mpamvu ny-inshi. Nyamara siko bimeze, kuko iyo ugan-iriye n’abarasta ubwabo bakubwira ko ibyo babitirira atari byo na gato. Mu kiganiro n’abanyamakuru, bamwe mu ba rasta bo mu Rwanda bagize icyo batangaza ku byo baba-vugaho.

Natty Dread, umunyarwanda w’umu Rasta ubirambyemo yagize ati “aba Rasta ni abanyamahoro, abaharanira ubutabera ba-karangwa n’urukundo. Ibyo batwitirira si byo ahubwo ni uko baba batabizi. Iyo abantu bose

Umuhanzi Kamichi

izaba igizwe n’ indirimbo 14 zakunzwe harimo Zoubeda,Aho ruzingiye,Mwenyura na Rukuruzi, n’izindi.

Ku kibazo cy’uko indirimbo ye ya mbere “Komeza ubimbwire” atayishyizeho, yagize ati “mu Rwanda bishimira kugura indirimbo zerekeye urukundo”. Igitaramo kizabera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda tariki 02 Ukubo-za, ku ya 3 Ukuboza i Kigali Gikondo Magerwa ahabera Expo. Mu bahanzi bazifatanya nawe ha-rimo King James, Knowless, Makanyaga, Dream Boyz,Tom Close n’umunyarwanda uba mu

baba aba Rasta isi yose yari kuba ifite ama-horo.” Ubuhamya nk’ubu kandi bwatanzwe n’umurasta w’umudage ubwo yari mu rugen-do yagiriraga mu bihugu bitandatu by’Afurika birimo n’u Rwanda aho yagendaga ataramira abakunzi ba Reggae mu ndirimbo ze ziny-uranye. Akigera mu Rwanda ariko yashimishi-jwe n’uburyo abana b’abanyarwanda bitabira umuziki ubwo yataramiraga abakunzi ba Reg-gae afatanyije na Holy Jah Doves, Kids voices n’abandi.

Jahcoustix mu bihangano bye yita cyane cy-ane ku buzima bwe bwite. Yagize ati “umuhan-zi akwiye gukora ibimurimo maze abakunzi be akaba ari bo basesengura ukuri kw’ibihangano bye.”

bwongereza Cadet Pendo n’igihangange muri muzika Elephant Man. Yatangaje ko ari n’aho azerekanira clip ye y’indirimbo Rukuruzi.

Agashya ategurira abafana be, ngo ni uko azaba afite ababyinnyi 25 ibyo asanzwe atame-nyereweho. Konseri izaba ari umwimerere(live) hiyongereho foundraizng mu gushakisha inkunga itubutse.

Ati “rero kuza ni kare kuko abahanzi baza-banza kwiyereka abafana bivaneho bya bindi byamenyerewe byo gutegereza abahanzi”.Ubu nibwo agiye kwereka abanyarwanda n’abakunzi be ko byose bishoboka kuko basan-zwe bamuzi mu bikorwa bitandukanye afasha bagenzi be akora playback.

Arasaba umubare munini w’abakobwa kuz-itabira icyo gitaramo kuko aribo bakurura aba-hungu!!

I M Y I DAG A D U R O N A K E L LYA

Umuhanzi Kamichi agiye gufasha abana ba Somalia

Abarasta baritirirwa amazinaadasobanutse

Page 16: ISONGA Magazine - Nomero 007

Imikino n’Imyidagaduro

¬ Abarasta baritirirwa amazina adasobanutse Urup. 15¬ Umuhanzi Kamichi agiye gufasha abana ba Somalia Urup. 15

29 UgUshyingo - 05 , UkUboza 2011www.isonga.com

aPr FC niyo iheMba abatoza neza Kurusha izindi Mu rwanda

Ikipe ya APR FC ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu niyo ihemba neza aba-toza bayo ugereranyije n’andi makipe.

Dore uko abatoza bo mu Rwanda ba-hembwa n’uburyo barushanwa imisha-hara:

Umutoza mukuru w’iyi kipe (APR FC) Ernest Brandts niwe ubu uri ku ison-ga akaba ahembwa ibihumbi 12.000 by’amadorari y’amanyamerika, ni hafi Miliyoni 7.272.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza umwungirije muri APR FC Rene Hiddick ahembwa ibihumbi 10.000 by’amadorari y’amanyamerika angana na Miliyoni 60.060.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza wa Police FC Goran Kupu-novic aza ku mwanya wa gatatu mu ba-hembwa neza dore ko ahembwa ibihumbi 8.000 by’amadorari angana na Miliyoni 4.848.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza uhembwa neza mu Ban-yarwanda ni Jean Marie Ntagwabira utoza ikipe ya Rayon Sport ahembwa Miliyoni 1,500,000 by’amafaranga y’u Rwanda, Kayiranga Jean Batiste utoza Kiyovu Sport ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000), umutoza w’Amagaju FC Bizimana Ab-

dul Beken ahembwa ibihumbi 800.000.Umutoza w’ikipe y’Umujyi wa Kigali

AS Kigali Hitimana Thierry ahembwa ibihumbi 600.000 by’amagafaranga y’u Rwanda, umutoza wa Nyanza FC Bizima-na Abdul ahembwa ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza wa Mukura Victory Sport Okoko Benoit ahembwa ibihumbi 600.000, mu gihe mugenzi we wa Et-incelles FC Sogonya Hamiss ahembwa 600.000,.

Ikipe ya Marines FC itozwa na Bizu-murenyi Radjab yinjiza ibihumbi 400.000 buri kwezi naho umutoza wa La Jeunesse Ruremesha Emmanuel ahembwa ibihum-bi 300,000 by’amafaranga y’u Rwanda. umutoza wa Espoir FC Hakizimana Gervais niwe mutoza intsinzi.com ita-bashije kubona amafaranga ahembwa gusa uwamubanjirije Jean Paul Nsengi-yumva yahembwaga ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigaragara ni uko hari ikinyuran-yo kidasanzwe mu mihembere hagati y’abatoza b’Abanyarwanda n’aba bany-amahanga. Intsinzi .com yifuje kumenya igishingirwaho hatangwa iyi mishahara ariko benshi mu bayobozi b’amakipe nti-bashaka kugira icyo babivugaho.

Intsinzi.com

89.2 FMRadio

The Best Mix of Music

DUSANGIREUBUZIMA

BWIZA

Amavubi mu bihe byiza

Byari ishiraniro muri Tanzaniya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitwaye neza mu mukino wa mbere yakinnye mu mikino ya Cecafa Tusker Challenge Cup 2011.

Igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Karekezi Ol-ivier ku munota wa 24 w’igice cya mbere. Igitego cyaje gitunguranye n’ubwo umunyezamu wa Tan-zania Juma Kaseja ntako atari yagize ngo abashe gukiza izamu.

Abakinnyi b’ikipe ya Tanzania Kilimanjaro Stars bashakishije igitego cyo kwishyura biranga ku-bera Amavubi yihagazeho ndetse akaba yakinnye umukino mwiza kugeza ku munota wa 87 ubwo Mrisho Ngassa yatsindaga igitego ariko umusifuzi akacyanga kuko yari yarariye.

Abasore b’Amavubi nubwo bakaba barangije umukino bahagaze neza aho babashije kwitwara neza muri uyu mukino.

Amavubi mu itsinda A akaba ahise ajya ku mwanya wa mbere n’amanota atatu.