20
Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) N°37, Ukwakira 2013 Turwanye Jenoside, turandure burundu ingengabitekerezo yayo Icyizere Dukwiye kwibona mu isano iduhuza nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari Iyi nteruro yavuzwe na Ministre Protais Mitari, ubwo ku itariki ya 26 Ugushyingo, ari kumwe n’uwari uhagarariye Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, yasobanuriye Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ikigamijwe muri gahunda ya « ndi Umunyarwanda ». Ministre Protais Mitari asobanura gahunda ya « ndi umunyarwanda » muri CNLG. Ibumoso bwe hari Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG IBIRIMO Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda : Ntibishwe n’intwaro za gakondo gusa, ikibunda cyari ku musozi cyaboherezagaho amakompora ....Urup. 4 Ibisigazwa bya kiliziya ya Nyange : Padiri Seromba wayisenyeyeho abari bayihungiyemo yaravuze ngo nibayisenye bazubaka indi ariko bikize umwanzi. Yarakatiwe na TPIR Arusha muri Tanzaniya ....Urup. 12 Buri mwaka, hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi b’I Rukumberi, bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Mugesera ...Urup. 10 Imibiri imwe y’abishwe bakajugunywa mu birombe bya Rwinkwavu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ntirakurwamo ngo ishyingurwe mu cyubahiro kubera ikibazo cy’amazi ameze nk’ikiyaga ari hasi mu kuzimu ..... Urup. 14 Komeza urup 2 U retse ikiganiro cyatanzwe na Ministre Protais Mitari kuri gahunda ya ndi umunyarwanda, abakozi ba CNLG banakurikiranye ibindi biganiro bibiri, kimwe cyatanzwe n’uwo muri Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, n’ikindi cyatanzwe na Apollinaire Muvunanyambo wo mu Nteko izirikana. Byombi bikaba byarunganiraga icyatanzwe na Ministre Mitari, bikanagaragaza itandukaniro ry’icyerecyezo ubuyobozi bw’ubu bwa Leta y’uRwanda buganishamo Abanyarwanda, n’icyo za Repubulika zahise zayiroshyemo. Mu Kiganiro cya mbere, Ministre Mitari yasobanuye imvo n’imvano y’iyi gahunda ya ndi Umunyarwanda. Yagize ati « ndi umunyarwanda bivuga ko dukwiye kwibona no kwiyumva mu isano iduhuza nk’Abanyarwanda, gukunda URwanda no kururinda, binagendana n’indangagaciro za kinyarwanda ». Nk’uko yabisobanuye, « ndi umunyarwanda » yatangiranye n’urugamba rwo kwibohora, aho Abanyarwanda barutangiye batibonaga mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bibonaga nk’Abanyarwanda. Ndi umunyarwanda ngo yahozeho na cyera, iza gusenywa na za Repubulika zabanje, ndetse na nyuma, aho amashyaka menshi avukiye yatangiye ashyira imbere ubunyarwanda, nyuma aza kubutatira ubwo yavukagamo za « pawa ». Ariko aho FPR ifatiye ubutegetsi, yakomeje iyo gahunda ivana ubwoko

IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

  • Upload
    lecong

  • View
    385

  • Download
    1

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) N°37, Ukwakira 2013

Turwanye Jenoside, turandure burundu ingengabitekerezo yayo

Bakiriwe muri St Lawrence University....Urup.9

Icyizere

Inka yahawe ashimirwa ubutwari bwe........Urup6

Dukwiye kwibona mu isano iduhuza nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari

Iyi nteruro yavuzwe na Ministre Protais Mitari, ubwo ku itariki ya 26 Ugushyingo, ari kumwe n’uwari uhagarariye Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, yasobanuriye Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ikigamijwe muri gahunda ya « ndi Umunyarwanda ».

Ministre Protais Mitari asobanura gahunda ya « ndi umunyarwanda » muri CNLG. Ibumoso bwe hari Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

IBIRIMO

Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda : Ntibishwe

n’intwaro za gakondo gusa, ikibunda cyari ku

musozi cyaboherezagaho amakompora

....Urup. 4

Ibisigazwa bya kiliziya ya Nyange : Padiri Seromba wayisenyeyeho abari bayihungiyemo yaravuze ngo nibayisenye bazubaka indi

ariko bikize umwanzi. Yarakatiwe na TPIR Arusha muri Tanzaniya

....Urup. 12

Buri mwaka, hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

b’I Rukumberi, bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya

Mugesera

...Urup. 10

Imibiri imwe y’abishwe bakajugunywa mu birombe bya Rwinkwavu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

ntirakurwamo ngo ishyingurwe mu cyubahiro kubera ikibazo cy’amazi

ameze nk’ikiyaga ari hasi mu kuzimu ..... Urup. 14 Komeza urup 2

Uretse ikiganiro cyatanzwe na Ministre Protais

Mitari kuri gahunda ya ndi umunyarwanda, abakozi ba CNLG banakurikiranye ibindi biganiro bibiri, kimwe cyatanzwe n’uwo muri Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, n’ikindi cyatanzwe na Apollinaire Muvunanyambo wo mu Nteko izirikana. Byombi

bikaba byarunganiraga icyatanzwe na Ministre Mitari, bikanagaragaza i t a n d u k a n i r o ry’icyerecyezo ubuyobozi bw’ubu bwa Leta y’uRwanda buganishamo Abanyarwanda, n’icyo za Repubulika zahise zayiroshyemo.

Mu Kiganiro cya mbere, Ministre Mitari yasobanuye imvo n’imvano y’iyi gahunda ya ndi

Umunyarwanda. Yagize ati « ndi umunyarwanda bivuga ko dukwiye kwibona no kwiyumva mu isano iduhuza n k ’ A b a n y a r w a n d a , gukunda URwanda no kururinda, binagendana n’indangagaciro za kinyarwanda ».

Nk’uko yabisobanuye, « ndi umunyarwanda » yatangiranye n’urugamba rwo kwibohora,

aho Abanyarwanda barutangiye batibonaga mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bibonaga n k ’ A b a n y a r w a n d a . Ndi umunyarwanda ngo yahozeho na cyera, iza gusenywa na za Repubulika zabanje, ndetse na nyuma, aho amashyaka menshi avukiye yatangiye ashyira imbere ubunyarwanda, nyuma aza kubutatira ubwo yavukagamo za « pawa ». Ariko aho FPR ifatiye ubutegetsi, yakomeje iyo gahunda ivana ubwoko

Page 2: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 20132

AMAKURU

Komeza urup 3

Abakozi ba CNLG bishimiye gusobanukirwa na gahunda ya Ndi umunyarwanda

mu ndangamuntu hamwe n’ibindi bikorwa byinshi yakoze ku neza y’abanyarwanda.

Kuba gahunda ya « ndi umunyarwanda » yarahozeho mu Rwanda, bivuze ko n’igihe yatangiye kuvangirwa gishobora kugaragara mu mateka. Ni byo Ministre Mitari yerekanye agaragaza hamwe Abanyarwanda bisenyeye umuryango, nk’igihe hashyirwagaho amategeko cumi ya Gitera (atongera Abahutu kwanga urunuka Abatutsi), cyangwa aho Prezida Kayibanda yagize ati « uRwanda ni igihugu kimwe kirimo bibiri, abatuye ibi bihugu ntacyo bahuriyeho, ntibahuje imico…. », cyangwa aho Prezida Habyarimana yavuze ngo « uRwanda rwuzuye nk’ikirahuri gisendereye amazi », ashaka gukumira itahuka ry’Abatutsi bari barahungiye mu bihugu bituranye n’uRwanda.

Nk’uko yakomeje abivuga, gahunda ya ndi umunyarwanda yagarukanywe n’itangizwa ry’urugamba rwo kwibohora, ikomeza aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi, hakaba hari ibiganiro byo kubaka ubunyarwanda byatangiye mu myaka ya za 98. Icyakora Ministre Mitari yavuze ko iyi gahunda itari yagera ku musaruro ushimishije, aboneraho no kwerekana inzitizi yagiye ihura nazo zayiciye intege (n’ubwo ubu irimo gushyirwamo ingufu) :

Nko kuba Intambara z ’ a b a c e n g e n z i zaragiye zigisha ko habayeho Jenoside

cyabaga icy’umuryango.Mu kiganiro cyatanzwe

n’uwari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, ubu iri no mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, yavuze ko impamvu shingiro yatumye Leta y’uRwanda ishyiraho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ari uko byayigaragariye ko i n g e n g a b i t e k e r e z o y’ivangura yagendeweho mbere ntacyo yagejeje ku Rwanda uretse kurusenya, gushyira abana b’uRwanda mu buhunzi no kubavutsa ibyiza by’igihugu.

Yagaragaje ko bamwe mu batangije iryo vangura mu miyoborere y’uRwanda, nka Cardinal Lavigerie w’Umufransa wandikiye ibaruwa Abapadiri bera abategeka « kwifashisha

Dukwiye kwibona mu isano iduhuza nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari

y’Abatutsi hakabaho n’iy’Abahutu(Muri abo bigisha ko n’Abahutu bakorewe jenoside ngo harimo n’ababarirwa mu bayirwanyije ariko baka ubu barahungiye mu bihugu byo hanze), hakaba hari n’abantu bakomeje gupfobya mu bundi buryo Jenoside yakorewe Abatutsi, bari mu gihugu cyangwa hanze. Indi nzitizi ni imitekerereze y’abantu, aho yatanze urugero ati « ese iyo ugiye kwa muganga waba ureba izuru ry’umuganga ugiye kukuvura kugira ngo wumve ko wisanzuye », cyangwa ikirebwa ni ubuhanga n’ u bu s h o b o z i ? I k i n d i yagarutseho ariko kidafite uburemere nk’ibivuzwe haruguru by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ugushyira

abantu mu matsinda ashingiye aho abatashye mu Rwanda muri 94 baje baturutse, hakoreshwa utuzina dutandukanye.

Nta wundi muti uretse kwerura

Iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ngo ibamo kuvugisha ukuri ku mateka uRwanda rwanyuzemo, ndetse no gusaba imbabazi. Yagaragaje na bimwe mu byashingirwaho abantu basaba izo mbabazi, ati « ese niba utarishe, aho waburiye uwagombaga kwicwa, ese wagaragaje aho abishwe bajugunywe, ese waba ugira uruhare mu kugaragaza aho abasize bahekuye URwanda bihishe ? Ati ntiduhatira abantu gusaba imbabazi ariko iyi gahunda yemejwe na guverinoma nta muntu

ugomba kuyitambamira, kuko iganisha ku kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda.

Icyakora kuri ibi byo gusaba imbabazi, uwatanze ikiganiro ku mateka, bwana Apollinaire M u v u n a n y a m b o yagaragaje ko mu muco wa kinyarwanda iyo hagiraga umuntu wo mu bwoko runaka (ubu bw’Abamusinga, abazigaba …) ukorera icyaha gikomeye uwo mu bundi bwoko, gusaba imbabazi ngo ntibyakorwaga n’uwakoze icyaha byakorwaga n’umuryango n’ubwoko akomokamo, bakazisaba ubwoko bw’uwakorewe icyaha, abari muri ubwo bwoko nabo bakagenera uwakoze icyaha igihano uko bubyumva. Icyaha ngo nticyari gatozi ahubwo

Ibikurikira urup. 1

Page 3: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 3

AMAKURU

ICYIZERE ni ikinyamakuru cyaKomisiyo y’Igihugu yo

Kurwanya Jenoside Umwanditsi Mukuru: Gaspard Gasasira

Umwanditsi Mukuru Wungirije: Antoine Rwagahirima

Ushinzwe Maquette: Jean Pierre TWIZEYIMANA

Inama y’ubwanditsi:

Bideri Diogène,Gasasira Gaspard,Jean Pierre Twizeyimana,Karengera Ildéphonse,Ndahigwa J.Louis,Nzayikorera Christophe,Rutagengwa Philibert,Ruzindaza Jean, Rwagahirima Antoine,Urujeni Solange

KWIBUKA KU NSHURO YA 19 JENOSIDE YAKOREWE

ABATUTSI - 2013

INSANGANYAMATSIKO/THEME:

“TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”

“LET US COMMEMORATE THE GENOCIDE AGAINST THE TUTSI BY STRIVING FOR SELF-

RELIANCE”

“COMMEMORONS LE GENOCIDE PERPETRE CONTRE LES TUTSI EN LUTTANT POUR LA

NON- DEPENDANCE”

Ibikurikira urup 2

Abatutsi mu gukwirakwiza ubutumwa bwabo ngo « kuko bafite ububasha », Musenyiri Classe wavuze ko « Abatutsi batandukanye n’abahutu kandi bafite inkomoko yihariye », na Musenyeri Peraudin wanditse mu ibaruwa y’igisibo yo muri Gashyantare 1959 ko Abahutu bakwiye kwigaranzura Abatutsi. Uwatanze ikiganiro, akagaragaza ko ibitekerezo nk’ibi byasamiwe hejuru na Prezida Kayibanda na Gitera wigishije ko Abahutu badakwiye kubana n’Abatutsi. Kugeza ubwo muri 73, Abatutsi birukanywe mu mashuri no mu kazi, byiyongera ku bari barajyanywe mu buhunzi mu myaka ya za 60.

Aho urugamba rwo kubohoza uRwanda ruremeye hagati y’imyaka 90 na 94, ubutegetsi bwa Habyarimana bukaba ntako butagize ngo bwumvishe Abanyarwanda n’abanyamahanga ko FPR Inkotanyi yarwanaga intambara yo kwibohora no kurwanira uburenganzira, yari intambara hagati y’Abahutu n’Abatutsi, akaza no kubyunganirwamo na Karamira wabwiye Abahutu ngo « muzirinde kurwanya undi muhutu,

twaratewe ntitugomba kwitera ».

Intumwa ya Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragaje ko uwo murongo wo kuvangura, FPR Inkotanyi itari iwurimo ubwo yavangaga ingabo, abo barwanye bakinjizwa mu gisilikare gishya cyaretse izina rya RPf kikitwa RDF(Rwanda defense force).

Uwatanze ikiganiro ku mateka we yibanze ku kugaragaza ko ikiswe amoko mu Rwanda(Abatutsi, Abahutu n’Abatwa), ari ibyiciro abazungu b’abakoloni bashyizemo Abanyarwanda bashingiye ku mubare w’inka abantu batunze. Mu majyepfo no mu Buganza, ufite inka zirenze 15, agashyirwaga mu cyiciro cy’ABatutsi, naho mu majyaruguru hagashyirwamo ufite inka cumi.

Bwana Muvunanyambo yagaragaje ko mbere y’umwaduko w’abo bazungu, amoko yavugwaga ari aya y’abasinga, ababanda, Abazigaba, Abanyiginya, Abagesera, Abongera, Abenengwe …… Ayo moko y’abanyarwanda yo ngo akaba atagira ishusho, (nk’iyo Abazungu bazanye y’uburebure bw’amazuru), kandi akaba

yarabonekagamo Abatutsi n’Abahutu. Abashyizwe mu cyiciro cy’Abatutsi nibo bajyanwe mu mashuri y’ubuyobozi (administration). Abandi bayahezwamo , ku buryo amakosa yaje gushinjwa Abatutsi mu by’ukuri ari ibintu byakozwe n’abazungu cyangwa ku itegeko ryabo.

Icyakora, yerekanye ko ibyabaye byose bitashyirwa ku mutwe w’Abazungu gusa, kuko « nta wabura kugaya intege nke abari mu buyobozi n’abavuga rikijyana (Elite rwandaise) b’icyo gihe baba Abahutu cyangwa Abatutsi bagize, zo kunanirwa gushyira hamwe nk’Abanyarwanda bajijutse ngo bashake ibisubizo bihamye by’ibibazo byariho, no guhangana n’abakoloni bari bafite inyungu mu kubatanya ».

Nk’uko Ministre Protais Mitari yabitangaje, iyi gahunda ya ndi U m u n y a r w a n d a izaganirwaho no mu nama y’umushyikirano, kandi ngo intego ni uko ubwo umwaka utaha uRwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi gahunda ya ndi Umunyarwanda yaba yarahinduye imitekerereze y’Abanyarwanda ku buryo bufatika.

Ubwanditsi

Dukwiye kwibona mu isano iduhuza nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari

Page 4: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 20134

AMAKURU

Jenoside yakorewe Abatutsi i Cyahinda muri Nyaruguru, uko ivugwa n’umwe mu bayirokotse

Urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside rwa Cyahinda. Iburyo : uwarokokeye Jenoside ku kiliziya ya Cyahinda, Kabirigi Callixte.

Komeza ku rup.5

“Jenoside ijya gutangira muri 1990, habanje kuba umugabo witwa Ntaganzwa Ladislas, azana n’undi mugabo witwa Bazaramba François (wari umuforoma ku ivuriro rya Cyahinda ariko akaba yari yarigize umutegetsi ku rwego nk’urwa Burugumesitiri w’iyi Komini yitwaga icyo gihe Nyakizu), binjira mu kabari k’umugabo witwa Murindahabi. Yari ari Data wacu. Baraza bamusanga muri ako kabari ke bamumenaho inzoga yarimo acuruza batangira no kumutera amacupa bamubwira ngo inyenzi zateye, ngo none imbwa z’Abatutsi zirimo kuroga Abahutu. Uwo BAZARAMBA aravuga ngo “aba ni inzoka muyijanjagure, muhere ku murizo mugere ku mutwe”. Ubwo icyo Mulindahabi yakoze, yarasohotse ariruka arabacika.Nyuma rero habayeho agahenge nk’amezi abiri, atatu. Interahamwe zongera nyuma gutera kwa sogokuru witwa Hondoli Gashinge, uyu musaza atuye mu Kinyaga ( inyuma ya Paruwasi Cyahinda ) aracyanariho ariko arashaje cyane ntakimenya uwinjiye.

Uyu musaza yaje kubacika bamubuze bahondagura umwana we waje nyuma no kuzira izo nkoni. Nyuma yaho hongeye kuba agahenge ariko ntihabure umwe umwe mu Batutsi wagendaga ahohoterwa n’izo Nterahamwe zari zarigize indakoreka cyane cyane kuri iyi santeri ya Cyahinda. Bikomeza bityo mu w’ 1992, 1993 ndetse no kugera mu ntangiriro za 1994.Biza rero kugera muri 1994. Ndabyibuka ku matariki ya 7/04/1994, Abatutsi batangiye kuza bahungira kuri iyi Paruwasi ya Cyahinda baturuka za Muganza( muri Komini Kivu y’icyo gihe) na Kibeho(Komini Mubuga), kuko niho byatangiriye. Hari umukecuru wari kumwe n’umwuzukuru we ajya gucumbika ku muturage witwa Reveriyani baramwirukana, nyuma agana kwa Thadeyo mu bo bita Abarori b’Abanama. Ahashyikira afite ikimasa n’inyana na nyina wazo. Abo nabo niho babatsinze n’ibyabo byose barabitwara birimo n’ibyiwe mu rugo.Ku itariki ya 08/04/1994 bakomeje kuza ari benshi. Icyaje kubaho, ni uko uwitwa Mutaganda wari Konseye

ari mu rwibutso n’imyenda ye ndayibuka kandi n’ubu iramugaragaza, ndamwibuka neza rwose! Uwo mukecuru rero ajya ku muturage witwa Ruvugamadandi, ajya kwakayo amazi yo kunywa, ni mu isantere ya Cyahinda imbere y’aho ntuye rwose! Ajya gusabayo amazi, umukecuru witwa Yozefa Nyirahabimana, amubonye amugirira impuhwe, ahita agenda amuzanira amazi, ariko amazi akiyamuhereza uwitwa Rubagumya, umuhungu wa Thadeyo akaba n’imfura ye(umwe navuze wo mu Barori) igikombe ahita agikubita inkoni kijanjukamo kabiri, arahindukira inkoni ayikubita uwo mukecuru Yozefa. Ubundi uwo mukecuru ntabwo ari umucikacumu ni umuhutukazi ariko yari yabaye nk’umutabazi! Ubwo icyakurikiyeho yabwiye wa mugore wari uje gusaba amazi ati: “ wowe ngwino njye kuguha amazi kandi bene wanyu bari kuri Kiriziya”. Ubwo uwo mudamu wari uhetse umwana yaramutambikanye amugejeje imbere gato, akata ijosi ry’uwo mwana ararimuhereza mu ntoki amubwira ngo nagende aryitwaje. Nuko baraza bageze imbere ya Kiriziya, aho yakamujyanye nibura aho abandi bari ngo aze gupfana n’abandi, we yaramujyanye ahita amushyira muri Toilette amumanuramo mu musarane, yamushyizemo

ari muzima, ahetse cya kiziga ajugunyamo na ka gahanga.Uwo munsi hari itariki ya 12/04/1994. NI bwo haje Abajandarume bagota Cyahinda.Uwitwa Mutaganda wari Konseye yahamagaje Abatutsi bose bari bagiye bihisha hirya no hino , afata mikoro baca i Nyagisozi agenda ahamagara avuga ngo “Abatutsi bose nibaze kuri Paruwasi, barashaka kubagira inama, babahe n’imfashanyo ndetse banabarindire hamwe”. Hari abari bihishe mu binani no mu miryango, niho bagiye bava bakinjira mu Kiliziya. Ubwo Mutaganda yahise ahamagara Abarundi bari mu nkambi i Nyagisozi ahitwa kwa Rutamu baraza barahagota (Kiliziya), ubwo hari kuri 13/04/1994. Buracya tariki ya 14/04/1994 ajya mu nama kuri Komini Nyakizu yatwarwagwa na Burugumesitiri Ntaganzwa Ladislas, yaje rero kugaruka nimugoroba azanye na wa mugabo Bazaramba. Ubwo yahagaze imbere ya kiriziya avugira muri mikoro ngo “akabi kanyu ko kuba inyenzi karashobotse!”, ngo “mworoye inka natwe tworoye amasasu”. Yabivuze mu mugoroba wa joro, hanyuma bamwe batangira guhungira i Gasasa. Ubwo bwarakeye kuri 15/04/1994 nibwo bazanye imbunda bita “ fourteen ” bayishinga ahantu ku kibuga ku Rukugutu,(ubu hubatse ibiro by’umurenge). Ni ahantu hitegeye iyi Kiriziya yari yahungiyemo Abantu isi n’ijuru. Reka rero akabi kabe! byatangiye saa mbiri za mugitondo. Ubwo imbunda bamaze kuyishinga muri icyo gitondo, Bazaramba na Burugumesitiri Ntaganzwa Ladislas bazamuka mu modoka bari kumwe n’abajandarume 4, baraza no ku Kiliziya bahamagara abari mu Kiliziya, bati “nimuze tubaremeshe inama”. Ubwo baratangira bati “ngo harya mwanze kuva ku kanyu, mwanga no gutaha

(Conseiller) wa Segiteri Cyahinda yagendaga abwira impunzi ngo nibakomeze bajye kuri Paruwasi, ababwira ngo nibahungire muri Kiriziya ntacyo bari bube. Iryo hungira muri Paruwasi ryakomeje kugera ku itariki ya 09/04/1994. Ubwo nibwo twabonaga ahitwa i Coko, hakurya y’umugezi w’Akavuguto muri Mubuga bahatwika amazu ashya, ari nako nabo bakomezaga gushaka uko bahungira aha kuri Paruwasi Cyahinda. Ikintu cyabayeho ni uko Kiriziya yabaye ntoya ubwo abantu bakwiragira inyuma ya Kiriziya mu gikari cy’abapadiri, mu mashuri hepfo ya Kiriziya ariko bamwe bafata umugambi wo guhungira hakurya i Gasasa mu Batutsi b’Abanyakarama, bahungishiriza inka zabo i Nyakizu ndetse n’ahitwa i Yatsa, bahungishirizayo n’abana babo, ariko abagore basigara mu Kiriziya i Cyahinda. Ubwo nanjye nari nahungiye aho ku musozi wa Nyakizu. Naje kumanuka ku itariki ya 11/04/1994, nkubitana n’umudamu wari uturutse i Kibeho ahetse umwana, ngo yari umwarimukazi ariko sinamenye izina rye ndetse ubu

KABIRIGI Callixte, yavukiye mu Mudugudu wa Kinyaga, Akagari ka Cyahinda, Umurenge wa Cyahinda, afite imyaka 53. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye areba, yemeye gutangariza umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, uko ibintu byagiye bikurikirana muri 94, no myaka yabanje.

Page 5: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 5

AMAKURU

Amateka y’urwibutso rwa jenoside rwa MurambiUrwibutso rwa Jenoside

rwa Murambi ruri mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe mu birometero 128 mu Majyepfo y ’ U b u r e n g e r a z u b a bw’Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali.

Ruri aharimo hubakwa ishuri ry’imyuga (ETO) maze hakaza gutikirira ibihumbi bisaga mirongo itanu (50 000) by’Abatutsi bishwe bunyamaswa mu gihe cya Jenoside nyuma y’uko bahajyanywe ku ngufu n’abari abayobozi b’iyari Perefegitura Gikongoro.

Murambi iri mu kahoze ari Akarere k’u Bufundu, katwawe na Shefu Semugeshi nyuma akaza gusimburwa na Rutaremara rwa Kayonde wakunzwe cyane n’abaturage nyuma akurwa na Zimurinda

iwanyu?” .Ubwo bamwe mu bari mu Kiliziya batangira gusohoka bajya hanze ku kibuga imbere yayo. Muri uwo mwanya umujandarume bari kumwe yahise atangiza urugamba, arasa umwe mu bari bamaze gusohoka, aba asubiriye uwa kabiri. Ubwo dutangira gukwirwa imishwaro. Hari umugabo witwa Rwasa Vincent, kubera ko yari umusiporutifu yahise asimbukira wa mujandarume wari urashe, aramukaraga amukubita hasi amwambura imbuda, ni uko abandi mu mpunzi baba bamubonye bahita bamusingira bamutsinda aho ngaho. Ubwo rero abantu batangiye gukwirwa imishwaro, cya kibunda kiri hakurya ubwo cyatangiye kohereza “amakomporo” mu bahungaga bamanuka hepfo ya Kiriziya ariko kikabasubiza haruguru.

Ubwo rero natwe twirutse dusanga abari bahungiye ku musozi wa Nyakizu, ariko dusanga inyuma hirya baduteze tugerageza kwirwanaho tubatera amabuye, dusiga Cyahinda bicika dusingira Nyakizu, twikubita ahitwa Ngera, tugize Imana tuba tugeze ku mugezi w’Agatobwe. Ubwo iby’i Cyahinda twabisize dutyo! Aho hari ababyeyi banjye, ba data wacu, hari ba mama wacu, barumuna banjye, mbese umuryango wanjye wari ugizwe n’abantu bagera kuri 36 wose warahatikiriye. Nuko rero turagenda tugeze ku Kanyaru dusanga Abarundi baduteze, abasirikari baraturasa, badutsinda mu muhanda; ariko icyaje kudutabara ni abasirikare b’Abarundi batureberaga hakurya, kuko byageze hagati nabo barambuka bashyiramo barasana n’abasirikare

n’abajandarume b’i Rwanda, bararasana, ku buryo abo basirikare bambutse bagera ahantu hitwa mu Nkomero ahahoze Umurenge wa Ngoma hasi mu gasanteri gahari, bazana n’amakamyo yabo bari bahamagaje mu Kayanza i Burundi, araza aterura abantu bari bacyumvumva babajyana mu Kayanza kubavura, natwe baradutwara batugeza mu Kayanza. Nuko ndokoka muri bo ntyo.Naje rero kubona abandi bajya mu gisirikari cy’inkotanyi nanjye numva ntakigomba kunkoma imbere, nuko njyana nabo tunyura i Ngozi ku musaza watwakiraga mbere yo kujya mu gisirikari witwa Rucibigango, bukeye twurira imodoka itujyana mu gisirikare duciye i Bugesera. Mbanza gukora amafunzo nyuma ninjira igisirikare cy’inkotanyi.Inkuru y’umwana ngo isubira inyuma:nabonye kandi imirambo yatembaga mu

ruzi rw’Agatobwe ndetse tugeze ku ruzi rw’Akanyaru ho mbona myinshi kurushaho. Namenye ko no mu mugezi w’Akavuguto watandukanyaga Komini Mubuga na Komini Nyakizu hari hatikirijwemo Abatutsi batagira ingano bari baje bashaka guhungira aho i Cyahinda kuri Paruwasi. Abo bari baturutse i Kibeho (Komini MUBUGA) n’i Muganza (Komini KIVU) ndetse na za Runyinya. Aba bishwe n’Abajandarume bafatanyije n’Interahamwe bose bari baturutse kuri Superefegitura ya Munini, bayobowe na Superefe BINIGA Damien nawe ubwe wicaga akanashishikariza Abahutu bari bamuri inyuma gutsemba Abatutsi muri ako gace yategekaga. Abo Bajandarume n’Interahamwe baje guha “umusada” ab’i Cyahinda maze badukurikirana ku musozi wa Gasasa, ndetse

Jenoside yakorewe Abatutsi i Cyahinda muri Nyaruguru, uko ivugwa n’umwe mu bayirokotse

Ibikurikira urup. 4no ku musozi wa Nyakizu batwica umugenda. Bari barubiye ku buryo abacitse ku icumu kuri iyo misozi yombi (Gasasa na Nyakizu) ndetse n’abari barokotse ubwicanyi mu Kiriziya i Cyahinda bagakomeza bagana iy’i Burundi, twese twakurikiwe n’imodoka yarimo Bazaramba n’Interahamwe zari ziyuzuye, batugotera ku ruzi rw’Agatobwe bakomeza kutwicamo abo babaga bashyikiriye kandi abenshi bari banakomeretse cyane nta kwitabara bashoboye. Ha handi ku mugezi w’Agatobwe twahahuriye turenga abantu 1.500 ariko twagiye kugera ku ruzi rw’Akanyaru turi mbarwa rwose! Twahuye n’ishyano!”

Byegeranyijwe na

NKOMEZAMIHIGO Alphonse, CNLG/

Nyaruguru&Nyamagabe

utaramazeho kabiri kubera ko hahise haba Jenoside yo mu 1959 n’inkubiri y’ikurwaho ry’abashefu b’Abatutsi. MDR PARMEHUTU n’Ababirigi bahise bashyiraho Rwasibo J.Baptiste.

Akarere k’u Bufundu kari gakikijwe n’imisozi y’Ubunyambiriri mu Majyaruguru, Ibisi bya Huye i Burasirazuba n’imisozi y’Isunzu rya Congo - Nil i Burengerazuba.

Mu 1959, abari Abatutsi bavuga rikijyana batangiye gucirirwa mu mashyamba ya za Bugesera na Rukumberi ngo bazaribwe n’inyamaswa zarimo ndetse n’isazi ya Tsétsé.

Kuri 25/6/1960 bamwe mu Batutsi bishyize hamwe bashinga ibirindiro ku musozi wa Sovu banga iryo cibwa rya benewabo. Sushefu Gasarabwe Gaspard

n’ikirongozi Murindabigwi Paul bashatse kubafata ngo bajye kubafunga, abo Batutsi baranga maze abaparakomando b’Ababirigi bazana indege ya kajugujugu n’imbunda zikomeye, ingoma z’impuruza ziravuga maze Abahutu bo mu misozi ikikije Sovu nka Gisanze, Gasaka, Kamegeri, Muse, Bihore na Bihinga barahurura abasirikare b’Ababirigi barasa amasasu bakoresha n’indege hapfa Abatutsi bagera kuri 75 abandi benshi barakomereka.

Mu 1963, ubwo hashingwaga Perefegitura ya Gikongoro ikagabirwa Perefe Nkeramugaba we na bamwe mu ba Burugumesitiri nka Mucumbitsi Gérard wategekaga Kinyamakara, Munyarubindo Gregoire na Yohani Nkurikiyimana

bitaga Kajugujugu biraye mu Batutsi barabica mu kuboza 1963, Ubwo Gikongoro yari igizwe n’u Bufundu nyine, Nyaruguru, Bunyambiriri n’u Buyenzi.

Kuri 23/12/1963, Perefe Nkeramugaba yakoresheje inama y’Ababurugumesitiri bemeza ko amazu y’Abatutsi agomba gusakwa ngo barebe ko nta nyenzi zirimo.

Kuri 24/12/1963 biraye mu Batutsi barabica, amazu yabo aratwikwa ku buryo kuri 25/12/1963 Perefe Nkeramugaba yohereje ababurugumesitiri n’abapolisi kuburizamo umunsi wa Noheli. Abatutsi bishwe abenshi bajugunywe mu nzuzi za Rukarara na Mwogo.

Ku itariki ya 26/12/1963 hatanzwe itegeko ryo kurya inka z’Abatutsi ubitambamiye akicwa. Kugeza kuri 27/12/1963

iyicwa ry’Abatutsi ryari ryafashe indi ntera, benshi bahungira mu mashyamba no mu bihuru, abandi berekeza iya Nyaruguru, hari n’abagiye i Burundi.

A m a r a d i y o n ’ i b i n y a m a k u r u mpuzamahanga byatangiye gusakuza, Perezida Kayibanda atanga ihumure ariko nk’uko byari byatangajwe mu kinyamakuru “Le monde” n’umusuwisi Vuillemin wakoreraga umuryango w’Abibumbye i Butare Abatutsi bagera ku 14 000 bari bamaze kwicwa mu cyumweru kimwe.

Mu 1973, nta bwicanyi bwabaye ariko kuri 22/2/1973 abanyeshuri b’Abatutsi barirukanywe mu mashuri ndetse no kuri 23/2/1973 hasohotse itangazo ririho urutonde

Komeza ku rup.6

Page 6: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 20136

AMAKURU

Ibikurikira urup. 5

Abatutsi batabarika bishwe bari bahungiye muri iki kigo cy’amashuri cyagombaga kuzaba ishuri ry’imyuga(ETO)

rw’abakozi b’Abatutsi bagomba kwirukanwa muri Gikongoro. Nyuma y’iyirukanwa ry’abakozi kubera ko imwe mu mirimo yahise ihagarara hahise hasohoka irindi tangazo ribasubiza mu kazi.

Mu 1994, iminsi ibiri gusa nyuma y’ihanurwa ry’indege; kuri 9/4/1994, Interahamwe zahise zitangira kwica Abatutsi, kubasahura no kubatwikira amazu bityo abatutsi batangira guhungira mu Kiliziya, mu buyobozi, mu bitaro n’ahandi.

Abari abayobozi ba gisiviri n’aba gisirikare barimo Perefe Laurent Bucyibaruta, Burugumesitiri wa Nyamagabe Semakwavu Félicien, Colonel SIMBA na Capitaine Faustin SEBUHURA wari ukuriye Jandarumori muri Gikongoro ndetse bashishikarije Abatutsi bari bahungiye aho hose hatandukanye kujya i Murambi babeshya ko ari ukugira ngo babone uko babarindira umutekano ndetse abari ku Kiliziya bo babaha n’abapolisi babaherekeza bakahabageza.

Guhitamo ko Abatutsi bicirwa ku gasozi ka Murambi byari byateguwe; bigaragazwa no kuba ari agasozi kitaruye ku buryo byoroheye abayobozi gufunga impombo zahajyanaga amazi mu minsi yose Abatutsi bahamaze birwanaho, bigaragazwa kandi no kuba ari agasozi kazengurutswe n’indi misozi igasumba kuburyo Umututsi wari wahageze ntaho yari guhungira atabonywe n’Interahamwe ziri ku kandi gasozi kuko habagaho ibitero ku manywa n’amarondo nijoro ndetse na bariyeri haba ku manywa cyangwa nijoro.

Ikindi kandi mbere gato yo kuhohereza Abatutsi nibwo Abahutu bari bahaturiye bimuriwe mu ishuri rya ACEPER maze Abatutsi bahegereye barasakwa bavuga ngo bamenesheje Abahutu kandi ari ukugirango babambure intwaro bari kuzakoresha birwanaho nk’imiheto, amacumu…

Ntibyabujije ko abatutsi bagerageje kwirwanaho bakoresheje cyane cyane amabuye maze banesha ibitero byinshi by’Interahamwe. Tariki ya 18/4/1994 uwari Perezida wa leta y’abatabazi Sindikubwabo Theodore yaje mu mujyi wa Gikongoro aremesha inama irimo abayobozi ba gisiviri n’aba gisirikare maze asaba Abahutu bo ku Gikongoro kurangiza burundu

ikibazo cy’Abatutsi bari i Murambi.Akimara kuhava bahise bagaba

igitero ariko nk’uko byari bisanzwe Abatutsi birwanaho, igitero bagisubiza inyuma, bukeye haza ikindi nacyo biba uko.

Mu rukerera rwo kuri 21/4/1994, saa cyenda z’ijoro nibwo ukwirwanaho kw’Abatutsi kwagamburujwe n’igitero simusiga cy’Interahamwe nyinshi cyane zari zaraye zitundwa n’amamodoka ijoro ryose bava mu makomine atandukanye. Ijoro ryose rya 20/4 rishyira 21/4/1994, amamodoka y’uruganda rwa Kitabi yamanuraga Interahamwe izigeza ahitwa mu Gatyazo izivanye muri Mudasomwa, andi yazanaga abava Kinyamakara akabageza ahitwa mu i Ronderi hafi y’i Murambi maze bamaze kwegerana bose bamanuka n’amaguru baje kwica i Murambi.

Mu buhamya bwe KARAMAGE Théoneste wari mu bitero byagabwe ku Batutsi bari i Murambi, yagize ati: “Basabye abantu bose gutera, abatari bafite imbunda basabwa kuzana amacumu n’imihoro ngo bajye kwica. Bamwe bafashe amabuye abandi bafata inkota, Twarinjiye dutangira kubatemagura; bari baracitse intege cyane; Abayobozi bari barabicishije inzara igihe kinini. Hari harimo n’abagore n’abana. Hose hari imiborogo barimo bavuga ngo muzarambirwa kutwica …. Abatutsi bararenganaga.”

Kuri uwo munsi abatutsi bagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa

kuko interahamwe zahise ziterwa ingabo mu bitugu n’abajandarume n’abasirikare benshi, bararasa cyane batera za gerenade bivanze n’icyo gitero cy’interahamwe maze nazo zitangira gutemagura kugera mu ma saa sita ubwo Perefe Bucyibaruta yazaga gushimira abicanyi.

Abatutsi bari i Murambi nta bwinyagamburiro kuko n’abari mu Cyanika bahise baterwa uwo munsi n’ababashije kurokoka bagenda batoragurwa bicwa umwe umwe kuko bari batatanyijwe.

Aho banitse ntiryavuye rero kuko ubwo utundi duce twarimo twamburwa abicanyi, twigarurirwa na FPR ihagarika Jenoside, za Perefegitura Gikongoro, Kibuye na Cyangugu byakomeje kuba indiri y’abicanyi kuko mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga 1994 Abafaransa bahashinze “Zone turquoise” bakumira FPR kuhagera, bakingira ikibaba kandi bafasha Interahamwe gukomeza kwica Abatutsi mu mudendezo.

Ahari urwibutso ubu, hari icyicaro cy’ingabo z’Abafaransa ku buryo hari Abatutsi izo ngabo zarashe abandi zikabashyira mu mifuka ari bazima zikabashyira mu ndege za kajugujugu zikajya kubata muri Nyungwe. Izo ngabo zaje kuhasimburwa n’ingabo za MINUAR II nayo iza kugenda mu 1995. Harabaye ntihakabe.

Nyuma ya Jenoside habayeho gushyingura imibiri mu cyubahiro

maze muri Nzeri 1995 imibiri y’abiciwe i Murambi ikurwa mu byobo bashyizwemo n’abishi; imwe ishyingurwa mu mva rusange indi iratunganywa n’ubu ikaba ikigaragara nk’ibimenyetso ndakuka bya Jenoside yakorewe abatutsi i Murambi ndetse na hose mu Rwanda muri rusange.

Mu 2011, ku bice byari bigize urwibutso rwa Murambi aribyo: Imva rusange, Ibyumba bibitse imibiri, ahahoze abasirikare b’Abafaransa ndetse n’ahari ibyobo byajugunywemo inzirakarengane, hongereweho inzu y’amateka igaragaza imitegurire, ishyirwa mu bikorwa, uko Jenoside yahagaritswe ndetse n’ingaruka zayo, bisozwa n’ahagaragaza icyizere cy’ejo hazaza.

Ni urwibutso rusurwa cyane kuko rurimo ibimenyetso by’amateka byanditse ndetse n’ibimenyetso ndashidikanywa nk’imibiri igaragara uko yakabaye, uko yatemaguwe, ibyobo yakuwemo, ikibuga Abafaransa bakiniragaho Volley hejuru y’icyobo kirimo imibiri, ahari ibendera ryabo…

Ese wowe waba warahasuye? Ngwino tukwereke amateka y’u Rwanda kandi y’isi kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.

MUKWIYE Gaspard

Uwakira abasura Urwibutso rwa Murambi.

Amateka y’urwibutso rwa jenoside rwa Murambi

Page 7: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 7

TUZAHORA TUBIBUKA

BAMWE MU BARI ABAKOZI BA MINAGRI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

SABASAJYA INNOCENT

Conseiller du Ministre

KARERA PIERRE

Page 8: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 20138

TUZAHORA TUBIBUKA

BAMWE MU BARI ABAKOZI BA MINAGRI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

MAMA LISALLA

MUDAHERANWA BOSCO

MULIGANDE MICHEL MUREKEYISONI JEANNE

MWANAFUNZI

NTIRUSHWA J BOSCO

NYIRANDEGEYA Agnes

NYIRANDENGEYE AGNES

Page 9: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 9

TUZAHORA TUBIBUKA

BAMWE MU BARI ABAKOZI BA MINAGRI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

RWIRIRIZA J M V

SHYAKA J BOSCO

KABEJA THOMAS NA MADAME

TWAGIRAYEZU Emmanuel TWAGIRAYEZU EMMANUEl

TWAGIRUMUGABE AlOYS

MANI MARTIN

RWIGAMBA

RUZINDAZA Gaspard N’UMURYANGO WE

MANI MARTIN

BAYINGANA Francois na madamu we

Page 10: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 201310

KWIBUKA

Bref aperçu historique de Rukumbeli en rapport avec le génocide perpétré contre les Tutsi

1. localisation du site

Rukumberi constitue un secteur situé en Province de l’Est, District de Ngoma anciennement dénommé commune SAKE entre les lacs Mugesera et SAKE. C’est ce qu’on peut appeler un camp de concentration de Tutsi réfugiés intérieurs essentiellement déportés de Gitarama, Butare et Gikongoro après le début du génocide de 1959. Il est assimilé à Nyamata qui lui recevait les réfugiés déportés du Nord : surtout Ruhengeri.

2. Caractéristiques

C’était un site malsain, inhabité, encore couvert de forêt dense où proliférait le paludisme et d’autres maladies dûs aux moustiques, à la tsé tsé etc. bref un mouroir où les colons Belges et les autorités du Parmehutu étaient sûrs que les déportés n’y survivront pas. Ses corollaires sont d’autres camps tristement célèbres installés dans les pays voisins tels que MUSHIHA (Burundi), NAKIVALE (Uganda), BIBWE (RDC).

3. Les premiers occupants

Les premiers occupants y ont été installés fin 1959 (novembre) après avoir survécu aux massacres de Gitarama, Butare, Gikongoro (surtout le Bufundu). Les conditions de vie étant catastrophiques, beaucoup mourraient à petit feu à cause des maladies de toutes sortes ; malaria, méningite, angines, vers intestinaux … Au départ on estime les occupants à plus ou moins 15.000 familles (soit 75.000 personnes) installés dans des paysannats qui allaient plus tard faire de ce coin le grenier de Kigali. Même si les activités des déportés étaient variées, l’on peut reconnaitre que la plupart étaient éleveurs et que l’adaptation à l’agriculture s’est faite difficilement mais qu’avec courage, ils ont dompté la nature jusqu’à devenir aisés et à bénéficier d’une sorte de sécurité alimentaire. En effet, à la veille du génocide de 1994, on y dénombrait des hommes d’affaires, des enseignants, des infirmiers, des tailleurs bref des gens qui s’étaient débrouillés et avaient transformé ce site jadis maudit en un havre touristique et où il faisait bon de vivre.

4. Années tristement célèbres

1959: Génocide contre les Tutsi et déportation des survivants de Gikongoro, Gitarama, Butare à Rukumberi1963 : 1ère attaque des Inyenzi et représailles contre les Tutsi en général et ceux de Rukumberi en particulier. En effet Noël 1963 fut célébrée dans les larmes dues à l’assassinat des centaines de cadres tutsi (instituteurs, agronomes, assistants médicaux, anciens chefs et sous chefs) triés sur le volet, liste à l’appui et froidement assassinés ou jetés vivants dans les chutes de RUSUMO.1966 : Simulation d’attaque des Inyenzi et nouvelles représailles contre quelques familles.1966-1973 : Vie incertaine, terrorisme, refus de tout projet de développement, brimade, non admission dans les écoles secondaires, isolement, ségrégation contre les originaires de ce site. Contrôle de sortie, propagande de diabolisation des ressortissants de ce site. Après les événements du Burundi de 1972, tentatives vaines d’assassinat de la population de Rukumberi. Le coup d’état de 1973 a curieusement sauvé cette population car le nouveau pouvoir voulait s’affirmer comme « restaurateur » de la paix et de l’unité. Paradoxe mais à quelque chose malheur est bon car le MDR

Parmehutu de Grégoire Kayibanda et ses acolytes voulait éliminer Rukumbeli de la carte du Rwanda.1973-1990 : Calme relatif et semblant d’intégration dans la vie nationale : éducation, santé, économie nationale, développement du site, émergence des entrepreneurs mais retour des démons de 1959, 1963, 1973 après l’attaque des INKOTANYI en octobre 1990.1990-1993 : C a m p a g n e d’intoxication et de marginalisation de Rukumbeli. Tentative d’essai du génocide par le truchement des massacres du Bugesera. Ces derniers ont en effet failli atteindre Rukumbeli mais avec l’alerte des organisations de droit de l’homme ils furent arrêtés de justesse.Avril 1994 : Génocide sans précédent et réussite totale du projet d’élimination des Tutsi car après le génocide n’ont survécu que 720 Tutsi sur une population de plus de 80.000 personnes.De 1994 à nos jours : S e m b l a n t de reprise des activités par les rares rescapés. Continuation des actes de génocide contre les rescapés de Rukumberi mais alerte des autorités et mise en garde contre ces actes après l’assassinat ignoble d’une jeune étudiante. Intégration des rescapés dans la vie nationale : Projets de développement, électrification du site,

adduction d’eau etc. Réhabilitation de ce site et reconnaissance officielle des malheurs de ce site après la visite du Président de la République le 07 avril 2002.

5. Leçons à retenir de Rukumbeli

Confirmation des allégations selon lesquelles le génocide contre les Tutsi a commencé en 1959.Existence des camps de réfugiés à l’intérieur du pays malgré les discours selon lesquels le Rwanda est modèle de démocratie (1ère et 2e République)Courage et persévérance de ces citoyens qui ont su dompter la nature, s’adapter à la nouvelle vie et survivre physiquement et économiquement.Les cérémonies de commémoration du génocide perpétré contre les Tutsi ont joué un rôle important dans la réhabilitation de ce site et dans la reconnaissance de l’existence jadis de citoyens de seconde zone considérés comme des réfugiés à l’intérieur de leur propre pays.Il faut une assistance matérielle et morale aux rescapés de Rukumbeli et une construction d’un mémorial du génocide afin de perpétuer la mémoire des tristes événements qui ont caractérisé cette région.

Fait à Kigali, le 13/11/2013.MUPENZI Georges

Sur les rives du lac Mugesera, chaque année des fleurs sont posées pour honorer la mémoire des Tutsi de Rukumberi

Page 11: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 11

AMAKURU

Muri Kiliziya ya Nyange hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi bitatu basenyeweho inzu y’Imana

Amateka ya J e n o s i d e yakorewe Inyange

tubagejejeho muri iyi nyandiko twayagejejweho n’umwe muri bariya umunani babashije kurokoka urupfu rubi rwishwe abari bahungiye muri kiliziya ya Nyange.

Mu gihe Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990 bagafata abo bitaga ibyitso by’Inkotanyi bagafungwa, ubuyobozi bw’icyahoze ari Superefegitura ya Birambo hamwe n’ubuyobozi bw’icyahoze ari Komine Kivumu, baraje bafata umucuruzi witwaga Rwamasirabo Aloys arafungwa hamwe n’imodoka ye ngo afite “essence” yo gutwika amazu y’abahutu, afunganwa n’undi witwa Tuganishuri Damien kuko

yari umucuruzi. Ariko n’iyo “essence”yari

ibitse aho yacururizaga. Ikindi cyakozwe mu 1990 ni inka z’Abatutsi zariwe, byarakomeje bigera mu 1992 ukabona abantu batarebana neza, byarakomeje kugeza mu 1993. Ariko muri iyo myaka hariho amashyaka ahiga abo batavuga rumwe. Ndibuka mu 1994 mu kwezi kwa kabiri, MRND yakoresheje mitingi(meeting) muri Komine Kivumu hari n’uwitwa Bikindi avuga ngo bazabacura.

Mitingi irangiye baratashye abo muri MRND batera gerenade bageze aho bita mu Birambo. Ku bw’amahirwe ifata igiti. Byarakomeje bigera mu kwezi kwa 4, ubwo indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana na

Perezida NTARYAMIRA w’U Burundi yaraswaga ku itariki ya 6/4/1994, ibintu byarahindutse.

Muri Komine Kivumu batangiye kwica ku itariki ya 7/4/94, uwitwa Ndungutse yagabye igitero kwa Ndakubana bica umwana w’umuhungu, batema umugore we witwa Uwimana n’abana be 2, umwana umwe bamukata umuhogo ariko ntiyapfa. Bukeye ku itariki ya 08/04/94 abo muri uwo muryango batabaza Komine ngo bajyane inkomere kwa muganga barabihorera. Bigeze aho bajya gushaka Rwamasirabo ngo abajyane kwa muganga, Rwamasirabo ageze hafi yo kwa Ndakubana ahura na “Ambulance” ibajyanye kwa muganga harimo IPJ na “Procureur wa” “kanto” witwa Habiyambere Joseph baramubwira ngo nibagende bashyingure kandi nta ankete(enquête) yanakozwe. ubwo baragiye bashyingura wa mwana. Bamaze gushyingura rwamasirabo akabwira IPJ yuko bamenye abishe abo bantu, IPJ yaramubwiye ngo bafashe abo bantu byatuma n’abasigaye babica ugasanga nabo babigizemo uruhare.

Bwaracyeye ku wa 9/4/94 bajya gushyingura wa mwana bari baciye umuhogo, uwo munsi ku itariki ya 09 muri segiteri bitaga Kigali hari hapfuye uwitwaga Thomas Mwendezi, bukeye ku itariki ya 10/04 bica Marini KAREKEZI yicishwa na Kanyarukiga kugira ngo afate amasambu ye banamwicira aho yari yarahungiye .

Ku itariki ya 10/04/94 Burugumesitiri Gregoire Ndahimana ajya mu nama ya Perefe Kayishema

Clément, ku itariki ya 11/4 Burugumesitiri Ndahimana akoresha inama kuri Komine Kivumu y’abakozi ba Komine hamwe n’abakonseye bose. Iyo nama irangiye Burugumesitiri Ndahimana yandika urupapuro ashaka ko Rwamasirabo azana imodoka kuri Komine bitarenze saa kumi na 15. Rwamasirabo yibajije impamvu ariwe bahamagaje kandi hari izindi modoka 4 z’abacuruzi n’indi ya Komine. Rwamasirabo akibaza niba imodoka ye ariyo bashaka cyangwa ariwe bashaka kuko yahigwaga.

Ubwo Ndahimana yavugaga ko abajyana kubahiriza umutekano ku rubibi rwa Komine Kibirira na Komine Kivumu. Mu by’ukuri yubahirije icyifuzo cya Burugumesitiri imodoka ayigezayo ku gihe bashakaga ariko amubwira ko atabatwara amuha ubatwara. Burugumesitiri aravuga ngo kuki wanze kudutwara? Ukabona atishimye. Ukabona impungenge uwo Rwamasirabo yari afite zifite ishingiro, kuko yacyekaga ko nabagezayo bamwicirayo, noneho Burugumesitiri akayigarura kuko yari azi gutwara imodoka. Ikindi cyatangaje uwo Rwamasirabo ni uko abo yagombaga kujyana babonye abyanze nabo ntaho bigeze bajya. Bwaracyeye ku itariki ya 12/04/94 nibwo ibitero byatangiye kwica bakagenda na ya modoka navuze haruguru bakajya aho bakeka hari umututsi bakavuga ngo nibaze babajyane mu kiliziya batabicira aho.

Abahigwaga bashakaga uko bagera kuri Kiliziya ariko hakagera ngerere, kuko

Nyange iri mu Ntara y’ Uburengerazuba mu Karere ka Ngororeroni hamwe mu hantu haguye Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside. Ahazwi cyane mu hiciwe Abatutsi benshi kandi bakicwa urubozo ni kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange aho Padiri Seromba yategetse ko basenyera Kiliziya ku mbaga y’Abatutsi bagera ku 3000 bari bayihungiyemo hakarokoka gusa abantu 8. Nabo kandi nuko bashoboye gutoroka batarayisenya. Padiri Seromba atanga itegeko ryo kuyisenya yagize ati “nimuyisenye abahutu ni benshi tuzubaka indi ariko twikize umwanzi”.

Muri Komine Kivumu batangiye kwica ku

itariki ya 7/4/94, uwitwa Ndungutse yagabye igitero

kwa Ndakubana bica umwana w’umuhungu, batema umugore we

witwa Uwimana n’abana be 2, umwana umwe bamukata umuhogo

ariko ntiyapfa. Bukeye ku itariki ya 08/04/94 abo muri uwo muryango batabaza Komine ngo bajyane inkomere kwa muganga barabihorera.

““

Komeza ku rup.12

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside irashimira Uturere twatangiye gushakisha uburyo bwo kubonera ilitiro y’amata abasaza n’abakecuru b’incike, igashimira by’umwihariko ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (mutuel) cya Kaminuza y’u Rwanda, kimaze kugenera litiro y’amata ndetse n’ubwisungane mu kwivuza Abakecuru batatu.

Itangazo ryo gushima

Page 12: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 201312

AMAKURU

babiciraga mu nkengero za Paruwasi bataragerayo. Ku itariki ya 13/4/94 abantu biriwe bibaza uko bizagenda, nibwo Abatutsi bari mu Kiliziya babonye ibitero bibasanga nabo batangira kwirwanaho, abagore n’abana bakazana amabuye abagabo n’abasore bagaterana n’Interahamwe. Abatutsi barabamanura babageza kuri santere(centre)y’ubucuruzi. Haza uwitwa Théophile wari umusirikari wo kwa Habyarimana yurira amazu abatera gerenade hapfa Abatutsi 5 abandi bagira ubwoba basubira kuri Paruwasi ya Nyange. Ariko uko bazamukaga niko bagendaga babatemagura, bamwe bapfira aho, no ku kibuga cya Paruwasi hari imirambo myinshi.

Abatutsi bashoboye gusubira mu Kiliziya barakinze Interahamwe zikarasa mu Kiliziya, bateramo gerenade, banyuza no mu madirishya uwo ifashe agapfa. Uwitwa Kayishema ajya kuzana “essence” yo gutwika ba bantu bari muri Kiliziya, uwitwa Nibarere na Uwarinaniye bagafata “ e s s e n c e ” b a g a t w i k a bikanga gufatwa noneho bagafata ipombo bagapomba ku miryango ya Kiliziya nabwo byanga gufatwa. Kayishema IPJ ajya kuzana intambi zimwe baturitsa bakora mu mabuye y’agaciro nabyo byanga guturika. Abatangaga amabwiriza aribo bari ku isonga ni aba bakurikira: Burugumesitiri Ndahimana, Padiri Seromba, Kanyarukiga, Kayishema Gatana, Zihabake, Ndunguts E, Rushema, Burangwabugabo, Kanani,

Nibarere, sibomana, Tugirimana, Tumusenge, Munyabarenzi, abakonseye bose, Icyo yiremeye Aloys, Théodomir Kiragi, Biziyaremye Théodomir Nduriye Edouard Kayiranga J.F.E, HABIMANA Bertrand, Ndereyimena Edouard, Forotim Appolinaire, Sinziribanje Théodomir, rwimbibi, mukankusi Béatrice, Gashugi, Bizimana Fils, Bizimana Antoine, Sekamanzi Jean.

Bemeza ko bajya kuzana tingatinga (imashini zikoreshwa mu gusiza ibibanza cyangwa gukora imihanda) n’amakamyo 2. Zahageze ku itariki ya 15/4/94 babanza gushyingura imirambo yari iri ku kibuga cya Kiliziya. Nimugoroba imvura yaraguye irabatesha nta cyakozwe. ubwo za modoka baziraje kuri Komine ya Kivumu, ubwo Kayishema, Ndahimana Kanyarukiga, N d u n g u t s e , K a n a n i , H a b i y a m b e r e , S i n a r u h a m a g a y e ,

Nkinamubvanzi abaza Padiri seromba ati”Kiliziya tuyisenye?” P. SEROMBA ati “ musenye Abahutu ni benshi tuzubaka indi ariko twikize umwanzi” Nibwo batangiye guhirika Kiliziya hejuru y’Abatutsi bayihungiyemo. Ubwo ku itariki ya 17/4/94 bahirika umunara waraye utaguye. Uwo munsi nyine kui itariki ya 17 nibwo bajyanye ya mashini gucukura ibyobo 3 byo gushyinguramo ya mirambo yahiritsweho Kiliziya, ariko Interahamwe zajyaga muri ya mirambo zabona abagihumeka zikabasonga.

Hari abandi bavagamo bakomeretse bajya mu gikoni kwa Padiri Seromba akavuga ngo nibasubire aho benewabo bari batabanduriza sima. Ikindi Seromba yaravuze ngo nibamumanurire inzogera amatafari atayigwaho; Murumva ko inzogera yari ifite agaciro kurusha Abatutsi bari mu Kiliziya barengaga ibihumbi bitatu(3000).

Ibumoso, ibisigazwa by’icyari Kiliziya ya Nyange, iburyo uwatanze itegeko ryo kuyisenya, Padiri Anastase Seromba ubu ufungiye Arusha muri Tanzaniya.

Ku itariki ya 20/04/94 Padiri seromba yatumije abakuru b’inama ba Paruwasi ngo babwire abakirisitu bazaze mu Misa ku cyumweru tariki ya 24/04/94. Mu by’ukuri nta Misa yabaye, yarababwiye ngo yagira ngo baganire kuri kiriya gikorwa bakoze. SEROMBA yaravuze ngo “nagira ngo twishime ko twikijije abanzi bari batubangamiye”, akomeza avuga ngo nta kundi byari kugenda Imana yari yabatanze. Byaje kugera ku itariki ya 20/05/94 uwari Perefe wa Kibuye Kayishema Clément akoresha inama muri Komine Kivumu. Yaravuze ngo barekere aho kwica n’abihishe bajye ahagaragara. Perefe yabaciriye umugani ngo “iyo umushwi w’inkoko uri ahagaragara agaca karawutwara”.

namwe nimwiyumvire izo mpuhwe za Perefe Kayishema ngo atanze ihumure. Byarakomeje bigera ku itariki ya 20/07/94 ubwo Inkotanyi zafataga Komine KivumU, Inkotanyi zihageze nizo zabohoje wa mugabo Rwamasirabo dore ko ari nawe mugabo warokokeye I Nyange wenyine uretse ababashije kujya I Kabgayi. Inkotanyi zakomeje kugarura amahoro, abahunze bakagaruka mu byabo, mbese umutekano uragaruka n’ubwo nyuma hari abagiye bicwa bazira abacengezi, ariko ubu ubumwe n’ubwiyunge bwasakaye mu biciwe n’abagize uruhare muri Jenoside bagenda batanga imbabazi.

Byakiriwe na Mukeshimana Julienne, Umuhuzabikorwa CNLG Gakenke/Ngororero

Habarugira n’abandi bahuriye kuri farumasi bavuga ko ikibazo ari mazutu, Kanyarukiga avuga ko nta kibazo ko mazutu ayishyura. Uwitwa Kanani wari wungirije Burugumesitiri yaravuze ngo avuye mu Kiliziya ngo “twabambuye intwaro za gakondo ngo dushatse twakora icyo dushaka”.

Ndungutse yaravuze ngo “nihataboneka Bonera, Kandenzi na Rwamasirabo bayihirike. Bukeye ku itariki ya 16/4/94 Anasthase Rushema yazamukanye na Burugumesitiri Ndahimana n’abapolisi 7 bafite imbunda, bageze ku Kiliziya Ndahimana yasanze Padiri Seromba mu mazu yabo. Bahamaze umwanya. Burugumesitiri Ndahimana yarasohotse atangira kurasa za mpunzi, abandi nabo batera gerenade bageza saa sita byananiranye. Nyuma ya saa sita nibwo batangiye gukoresha tingatinga bahereye mu ruhande rw’aho bita kuri altari.

Umushoferi witwa

Ibikurikira urup. 11

Muri Kiliziya ya Nyange hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi bitatu basenyeweho inzu y’Imana

Page 13: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 13

AMAKURU

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyumbu

Iyi yahoze ari Segiteri ya Muyumbu(igize igice kimwe cy’Umurenge

wa Muyumbu w’ubu) yari imwe mu masegiteri yari agize iyahoze ari Komine Bicumbi yategekwaga na Semanza Laurent, uzwiho kuba umwe mu bari bakomeye mu ishyaka rya MRND rayashishikarije abantu gukora Jenoside, rikanayishyira mu bikorwa, ndetse na Semanza akaba yarayigizemo uruhare runini.

Icyakora mu mwaka w’1994, iyi Komini ya Gicumbi yategekwaga n’undi murwanashyaka wa MRND witwa Rugambarara Juvénal wabaye n’umudepite igihe kinini. Mu Masegiteri yari agize Komini Bicumbi, Segiteri ya Muyumbu ni imwe mu zari zizwiho kugira umubare munini w’Abatutsi, nayo ikaba yarategekwaga n’uwitwaga Fungameza Felesiyani nawe wagize uruhare runini mu iyicwa rw’Abanyamuyumbu. Uyu we wari warahawe n’imbunda mu gihe cya Jenoside yaguye mu

Umurenge wa Muyumbu uherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba. Uyu Murenge uherereye mu Burengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana, aho usanga Umurenge wa Nyakariro mu Majyepfo yawo, Umurenge wa Murama mu Burasirazuba. Mu majyaruguru hari umurenge wa Gahengeri n’igice cy’Akarere ka Gasabo ku muhanda munini uva mu murwa mukuru wa Kigali werekeza mu Burasirazuba. Mu burengerazuba hari Umurenge wa Kicukiro. Umurenge wa Muyumbu wahurije hamwe iyahoze ari Segiteri ya Muyumbu n’iyahoze ari Segiteri ya Murehe mbere ya 94.

gitero we n’izindi Nterahamwe bagabye ku Nkotanyi bashaka kuzihagarika muri gahunda abasirikare b’Inkotanyi bari bafashe yo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu cyari kigoswe n’icuraburindi.

Iki gitero bakigabye mu Murenge wa Nyakariro, ubwo abahungu beza b’Inkotanyi berekezaga ku musozi wa Masaka bareba ku kigo cya gisilikare cya Kanombe. Uyu Fungameza n’Interahamwe bari kumwe bahise bakubitwa incuro, kuko usibye kwica Abatutsi b’inzirakarengane nta kindi bari bashoboye, kuko nta n’icyo bigishijwe.

Abatutsi bo ku Muyumbu barahururijwe

Abatutsi bo ku Muyumbu barahururijwe bicwa mu minsi igera kuri itanu gusa. Kubera ko mu Masegiteri ya Muyumbu hari hazwi umubare munini w’Abatutsi, mu iyicwa ryabo barahururijwe ku buryo mu minsi itageze kuri irindwe bari babarangije. Imwe mu Maserire yari azwi cyane ko afite Abatutsi benshi kurusha

andi, ni selire ya Rugarama, (ariko n’andi yari ayikikije nka Ryabahesha ndetse na Akinyambo bari bahatuye, aho mu Rugarama akaba ari naho hubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Bicumbi, barenga ibihumbi 13.

Abandi Batutsi bo muri Bicumbi bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Mwulire, abandi bagiye bagerageza kuko muri Bicumbi biciwe henshi hatandukanye harimo Musha ndetse na Ruhanga.

Ubundi nk’uko byakozwe mu gihugu hose, indege ya Habyarimana imaze kugwa, hatanzwe amatangazo yo kutava imuhira, kubera ko Umurenge wa Muyumbu usa n’uwegereye Kigali, ndetse ukora no ku muhanda munini, ahitwa I Kabuga mu Karere ka Gasabo ndetse na Kicukiro, icyo gihe igice cyo haruguru ya kaburimbo giherereye mu Karere Gasabo(k’ubu), hari haherereye muri Komine

ya Ribungo, naho munsi ya kaburimbo haherereye mu Karere ka Kicukiro, habarirwaga muri Komine ya Kanombe, ho batangiye kwica muri iryo joro. Bucya bakomeza, kandi ayo makuru yose yarambukaga akagera ku Muyumbu no mu bindi bice bya Bicumbi. Nka Nyakariro na Murehe bari batangiye kwica Abatutsi bari bahatuye ndetse no hakurya muri Gahengeri. Aha muri Gahengeri akaba ari naho Semanza yari afite urugo.

Ubwicanyi nyirizina muri Segiteri ya Muyumbu, bwatangiye tariki ya 9 Mata 1994, ubwo Abatutsi benshi bajyanwaga ku cyahoze ari ibiro bya Segiteri ya Muyumbu, barahabarimbagurira, ibi byakozwe n’Interahamwe ndetse n’impuzi zari zaravuye mu cyahoze ari Komini ya Kivuye yo mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba. Iyi Komini yari ifitanye umubano na Bicumbi, bituma yakira impunzi z’Abanyakivuye, nabo bitura Komini ya Bicumbi bayifasha kumara Abatutsi bari bayituyemo mu gihe cya Jenoside.

Kuri iyi tariki ya 9, ubwo hicwaga aba Batutsi, abandi biciwe ku kigo nderabuzima cya Muyumbu, kandi uko niko n’abandi Batutsi bagendaga bicirwa mu byaro bya segiteri ya Muyumbu.

Ubwo aba Batutsi bicwaga, hari ahandi bageragezaga kwirwanahao bahangana n’ibitero by’abicanyi nko mu Rugarama n’ahandi. Aha mu Rugarama Abatutsi bari bahari bahanganye n’abicanyi kugeza ubwo bahamagaye Interahamwe z’I Kabuga ndetse n’izindi zahamagawe I Kigali zose zihurira ku Muyumbu ku itariki ya 13 Mata 1994, zizana n’intwaro zikomeye, zirara mu banyamuyumbu, zirabica zirabamara, ababashije guhonoka iryo nyagwa ry’icumu, bambuka bagana I Ruhanga bagira ngo bazahakirira, ariko abicanyi bifashisha indege za gisilikare ndetse n’ibitero by’abasilikare ba Leta birara mu Batutsi bari bahungiye mu kiliziya ya Ruhanga barabica harokoka ingerere.

Ubu Abatutsi biciwe ku Muyumbu baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye muri uwo Murenge, mu cyahoze ari selire ya Rugarama . twanibutsa ko aha ariho hashyinguwe bwa mbere mu Rwanda imibiri y’abishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Mugabarigira StanleyUmwe mu barokotse

Jenoside mu Murenge wa Muyumbu

Kuwa 19 Nzeri 2013 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero habereye inama yari igamije kwigira hamwe uburyo imibiri ishyinguye mu mva zatangiye kwangirika yakurwamo igatunganywa igashyirwa mu masanduka bityo rwiyemezamirimo Horizon Construction Ltd akabasha kubaka neza izo mva.

Mu rwibutso rwa Bisesero hashyinguye imibiri y’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 40,000-45,000. Mu gihe cyashize hari imva yasenyutse, imibiri 5,000 ikurwamo iratunganywa ishyirwa mu masanduka.Nyuma yo

gusura izo mva no kwirebera uburyo zikomeje kwangirika, hafashwe umwanzuro wo kuzakuramo imibiri igatunganya imva zikazongera zikubakwa bundi bushya

Ni muri urwo rwego CNLG yaguze ibikoresho bihwanye na 1.000.0000frw yohereza kuri compte y’Akarere amafaranga ahwanye na miliyoni eshashatu( 6.000.000 frw) yo kuzahemba abakozi no kuzakoresha amasanduka andi mafaranga azakenerwa Akarere kakazayongeraho.

Igikorwa nyirizina cyo gukura imibiri mu mva no kuyitunganya cyatangiye ku mugaragaro ku wa 30/10/2013

kiyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, hari kandi Umukozi Ushinzwe Urubyiruko Umuco na Siporo mu Karere , Umunyamabanga N s h i n g w a b i k o r w a w’Umurenge wa Twumba, Uhagarariye Ibuka mu Karere,Umukozi wa CNLG mu Karere,Umukozi wa CNLG Ukora ku rwibutso rwa Bisesero, Ingabo na Police, Umukozi Ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Rwankuba, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twa Gitabura na Bisesero, Abahagarariye Abarokotse

jenoside bo mu Mirenge ya Twumba na Rwankuba hamwe n’ abaturage bagera mu 120 bazokora icyo gukorwa.

Ku rwego rw’Akarere hashyizweho Itsinda rikurikirana icyo gikorwa rigizwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage akaba ari nawe uriyoboye, Ingabo, police ,NSS, Immigration n’Umukozi wa CNLG mu Karere.

Umwe mu myanzuro yafashwe ni ugushyiraho itsinda ku rwego rw’Imirenge rizajya rikurikirana umunsi ku munsi icyo gikorwa cyo kwimurira imibiri aho izaba

iruhukiye mugihe urwibutso ruzaba rusanwa, ndeste rikaba ariryo ryemeza mu nyandiko ko amafaranga yo gukora igikorwa runaka agiye gusohoka. Iryo tsinda rigizwe n’ubuyobozi bw’Imirenge ya Twumba na Rwankuba, Inzego z’Umutekano muri iyo Mirenge, abahagarariye abarokotse Jenoside muri iyo Mirenge hamwe n’Umukozi wa CNLG ku rwibutso rwa Bisesero.

UWAMARIYA Pascasie

CNLG/Karongi- Rutsiro

Gutangiza igikorwa cyo kwimura imibiri mu mva ya Bisesero no kuyitunganya

Page 14: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 201314

AMAKURU

Bajungunywe mu birombe ari bazima ngo bababare iminsi mbere yo gupfa

Bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu kwica mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni ukubabaza umuntu mbere yuko avamo umwuka. Ibi byakorwaga abicanyi bicira abana mu maso y’ababyeyi babo mbere yuko nabo ubwabo bicwa; abari n’abategarugori bakorerwaga ibya mfurambi mbere yo kwicwa; abana b’ibitambambuga bakubitwaga ku nkuta no muri kaburimbo ababyeyi babo babareba; abantu batemwaga ibitsi by’amaguru ngo bananirwe kugenda, bakomeze bababare, bityo igihe abicanyi bifuriza kubahorahoza bababone bitabaruhije.

Muri iyi nyandiko, turasesengura by’umwihariko,

ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi i Rwinkwavu aho abantu ibihumbi bajugunywe mu birombe byahoze bicukurwamo amabuye y’agaciro, bamwe bishwe abandi ari bazima.

Imiterere y’ahantu: mbere yuko ducukumbura imiterere y’ubu bugome ndengakamere bwakorewe Rwinkwavu, reka tubanze tuvuge gake ku miterere y’aka gace kugira ngo abatahazi bahamenye. Rwinkwavu iri mu Karere ka Kayonza, Intara y’i Burasirazuba. Ubusanzwe, Rwinkwavu izwiho kuba ari ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro ku buryo ari ho hantu hagejejwe bwa mbere amashanyarazi mu Rwanda avuye ku Rusizi. Haje no kubakwa ibitaro bikomeye ku buryo ibi bikorwa by’amajyambere hiyongereyeho ko ari hafi ya Pariki y’Akagera aho ba mukerarugendo banyuraga.

Byatumye hatera imbere. Imiterere yaho, ni uko ari ahantu hafite ubutumburuke bwo hasi, umuntu yahagereranya n’ikibaya dore ko hakikijwe n’imisozi itari miremire cyane cyane mu burengerazuba n ’ a m a j y a r u g u r u y’iburasirazuba.

Abantu biciwe Rwinkwavu

U r w i b u t s o rwa Rwinkwavu

rushyinguwemo abantu bari hagati ya 3800 na 4000. Abenshi muri bo ni abiciwe mu bitaro abandi bakuwe mu ngo ndeste no mu nkengero zaho bazanwa n’abicanyi kwicirwa aho bari bise ku ibagiro (mu birombe). Abo bantu bose bashyirwa mu byiciro bine by’ingenzi:

Abari basanzwe bahatuye: mu bantu biciwe aho Rwinkwavu, harimo abari bahatuye. Imiryango yari ihatuye yahigwaga, bamwe bishwe bahunga, bagerageza kwihisha, abandi biciwe mu ngo zabo ndetse hari n’abari bahungiye mu bitaro.

Abarwayi: mu bushakashatsi bwakozwe, twasanze mu bantu bari baje kwa muganga barwaye, abicanyi barabasanzemo

babiciramo. Uwasoma iyi nkuru atazi amateka y’ishyano ryagwiririye u Rwanda yakwibwira ko ari amakabyankuru, ariko uko ni ukuri kw’ibyabaye, ku manywa y’ihangu, izuba riva. Ntibyumvikana ko umuntu n’ubusanzwe ushinga inkokora rikanga gucya, ubabajwe n’uburwayi, uri kwa muganga ngo abantu baze bamukure mu maboko y’umuvura, b a m u s h i n y a g u r i r e birengeje indwara imubabaje bamwice. Ariko, ibi byarabaye aho umurwayi yamburwa ubuzima n ’ a b a k a m u g e m u r i y e , abakamuhumurije mu burwayi yabaga yajyanye kwa muganga.

Abarwaza: nkuko bizwi mu muco wa Kinyarwanda,

umurwayi, buri gihe ahekwa n’abazima bakomeza no kumumenyera icyo yakenera mu gihe ari kwa muganga. Aba barwaza, abicanyi nabo ntibabarebeye izuba kuko nabo babasanze kwa muganga nabo babicana n’abo barwaje;

Abaganga: umuntu uwo ari we wese ntakicwe! Ishyano ryagwiriye u Rwanda ni uko muri Jenoside yakoreweAbatutsi, hari abaganga, mu bitaro bya Rwinkwavu barimo umubyeyi w’uwitwa Gatera Innocent, wakuwe ku murwayi yavuraga nta vangura, akajyanwa ku ibagiro kwicwa acyambaye itaburiya yo kwa muganga.

Abahahungiye: kubera yuko abantu benshi

bakikije ibyo bitaro bumvaga ko babonera ubukiriro kwa muganga, abacanyi babasanze aho bari bihishe mu mazu y’ibitaro babajyana aho biciraga abantu mu birombe.

Nkuko twabibwiwe n’abaharokokeye, ngo abantu benshi biciwe Rwinkwavu aho abicanyi bise ku ibagiro. Aha, ngo ni k’umunwa w’ibirombe aho abicanyi bakimara kwica inzirakarengane bahitaga babajugunya muri ibyo. Kubera ubujyakuzimu bwabyo, hari abo bajugunyagamo babatemaguye, babishe, ariko hari n’abandi bajugunyagamo bakiri bazima kugira ngo bazababarireyo iminsi, bapfe bari hamwe n’imirambo ya bene wabo babaga bishwe mbere. Ibi ni ko byagenze kuko ntawajugunywagamo ngo yongere avemo kubera ko ku ruhande rumwe babaga batemaguwe mbere yo kujugunywamo n’ubwo bwose babaga bagihumeka, ku rundi ruhande ibirombe byabaga bifite ubujyakuzimu, umuntu watemaguwe ndeste n’umuzima atabasha kwivanamo.

Mu buhamya twahawe n’uyu Innocent, yatubwiye ko ubwo bari bamaze kwica abatari bake no kubajugunya muri ibyo birombe, we, kubera ubwoba bwamusabye ataratemwa, yahise yinaga muri icyo kirombe ari muzima. Ku bw’amahirwe, n’ubwo yanyuze mu bibazo umuntu atabasha gusobanura, yabimazemo iminsi, akomeza kubigendagendamo kugeza

Umwe mu myobo yajugunywemo Abatutsi mu birombe bya Rwinkwavu. Hari ibirombe bimwe imibiri itabashije kuvanwamo kubera ikibazo cy’ininda iri mukuzimu.

Komeza ku rup.15

Page 15: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 15

AMAKURU

aho yaje gutungukira mu kindi, dore ko birimo imiyoboro ibihuza. Yaje kubivamo, ubu akaba yiga muri KIE aho afashwa n’ibitaro bya Rwinkwavu.

I b i r o m b e byajugunywemo abantu bicwaga bigera kuri bitanu. Leta n’imiryango yigenga cyane cyane ivugira abacitse ku icumu, yagerageje gukura abantu mu bigera kuri bitatu, ariko ibindi bibiri byo birananirana. Impamvu zivugwa ni ebyiri:

Ubujyakuzimu: kubera

uburebure bw’ibirombe, byaraniranye ko abantu bagera iyo munda y’isi aho imibiri y’izo nzirakarengane iri. Kugerayo ngo ni za metero nyinshi. Ikindi gikomeye ngo ni uko hari aho ugera iyo i kuzimu ubutaka bukariduka ku buryo kubona aho iyo mibiri iri bitakoroha;

Amazi: nyuma y’igihe kitari gito ibyo birombe bicukuwe, haje kugaragara igisa n’ikiyaga ariko kitaboneka, ku buryo n’abahanga mu by’imiterere y’ubutaka

Nitwa Bayizere Josephine, intambara yarateye baratangira bica abantu, b a r a t w i r u k a n k a n a , twebwe abadamu baravuga ngo bazatwica nyuma. Turakomeza turiruka, turihisha, bigeze aho abagabo babarangije, natwe abadamu twari benshi dutuye aho baraturunze ahantu hamwe, ku gasoko mu gasantere. Igihe kigeze bazana abantu baravuga ngo umuntu ajye ahantu yari atuye. Abahageze bakabica bakabarunda muri wese.

Natwe baradushorera. Nari kumwe na

mabukwe, na muramukazi wanjye, n’abandi badamu duturanye, batujyana ku birombe, hariya bacukura gasigereti.

Bahatugejeje, ubwo bafashe mabukwe baramubwira ngo najye kubaha amafranga, ngo umugabo we yarayafite,

Bajungunywe mu birombe ari bazima ngo bababare iminsi mbere yo gupfa

bemeje ko muri uko kuzimu kirimo. Ntigishobora gukama ahubwo amazi ahora yiyongera dore ko amazi cy’icyo kiyaya cy’ikuzimu yaba afite aho ahuriye n’akandi kayaga kagaragara hepfo y’ibyo birombe nko mu birometero 2.

N’ubwo bitashobotse ko abantu bose bajugunywe muri ibyo birombe bakurwamo, ngo bashyingurwe mu cyubahiro n’ababo, Leta ifite umugambi wo gushyira ibuye ry’urwibutso kuri ibyo birombe nk’ikimenyetso

cy’ahajugunywe ibihumbi by’abantu mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzego zose zirebwa n’iki gikorwa zose zari zikwiye guhuza imbaraga kugira ngo aha hantu hashyirwe koko urwibutso ruhabereye nk’ikimenyetso cy’abaroshywe mu birombe.

Hakwiye na none gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo abahajugunywe bamenyekane ndetse amazina yabo yandikwe kuri iryo buye ry’ikimenyetso rizaba ryahashyizwe.

Ubu bwicanyi

bw’indengakamere aho umuntu ajugunywa mu birombe bya metero magana ari muzima cyangwa atemaguwe ngo akomeze ababarire munda y’isi, ni ubugome budafite izina bugomba kwamaganwa n’uwo ari we wese. Niyo mpamvu, ingamba zihamye zigomba gufatwa kugira ngo Jenoside ntikongere kubaho ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi aho ari hose ku isi.

BUTOTO Jean/CNLG Rwamagana-Kayonza

Ubuhamya bwa Bayizere Josephine, ku bwicanyi bwakorewe ku birombe bya Rwinkwavu

we bamusubirana inyuma, ahageze asanga ahantu bari basize bayatabye bayatwaye. Ubwo bamuteragura amacumu bamusiga ahongaho. Ariko ntabwo bamwishe ariho. Natwe twasigaye ahongaho, bagenda bakubita impiri barunda mu mwobo, bakubita impiri barunda mu mwobo.

Mu byobo bateragamo amabuye….

Noneho ubwo akana k’agahungu twari kumwe gafite imyaka nka cumi n’ibiri, ko karasimbuka kajyamo bataragakubita. (Na mama we twari kumwe, ariko we yahise anapfa yaguyemo agwira ikintu cy’icyuma cyari kirimo, arapfa n’abandi benshi twagiye dusangamo).

Ubwo nanjye bankubise impiri, sinamenye uko nagezemo. Ubwo nari maze ibyumweru bibiri mbyaye mpetse n’agahinja, batwatse imyenda. Wa mwana (wagiyemo mbere),

yahise ankurura anshyira ku ruhande, aragakurura agashyira hirya, najye arankurura anshyira hirwa, bakajya bateramo abamabuye intosho n’amabuye……

Muri abo badamu, ni jye wari usigaye ndi muzima, tumaramo iminsi itatu. Bigeze aho ako kana karavuga ngo inzara igiye kubica, ngo « jyewe ngiye kwigendera n’ubundi banyice birangire, kuko numva ngiye gupfa nabi ». ubwo kashakishije inzira, kubera ko hari ahantu abacukuzi b’amabuye basohokeraga n’ubundi. Ubwo jye sinabashaga kugenda ibiraso byaranyumiyeho, amaguru yose yarakobotse yarabaye ibisebe. Ubwo kansigamo. Barankurura nk’abakurura inka mu mwobo.

Ariko Inkotanyi ubwo zari zigeze i Kabarondo ziza nyine. Akana karababwira kati rwose nimunyice, aho kugira ngo nicwe n’inzara.

Baramubwira ngo ntacyo tugutwara, bene wanyu baje, ngo ahubwo nibahagera utuvuganire, kababwira ko nkiriho, kabibabwiye hari umugabo umwe wari utuye muri ako gace,

Barazana arahamwereka, ariko, kubera ko ntanyeganyegaga, sinari kugera naho yanyuze avamo(wa mwana). Uwo mugabo yari afite imodoka, aragenda agaruka aho yari adusize ashaka abandi ba kigingi be bazana ibiziriko banagira aho mu mwobo, ncisha mu ijosi ndambara mu maha, barakurura nk’abakurura inka mu mwobo nyine. Barakurura bangeza hejuru, banzana nyine kuri uwo mugabo. Bahangejeje nka saa yine, Inkotanyi saa kumi n’ebyiri ziba zirahageze.

Icyakora, ndashima Imana, umwana wanjye nawe yari agahinja, ariko yabaye muzima n’ubu ariho. Na wa mwana wantabaye ariho, niba mujya muza i Rwinkwavu mu buhamya

mwari kuba mumuzi, ni umwana witwa Privati.

Twavuyemo ari jye, n’uwo muhungu n’ako nari mpetse….abandi barapfuye

Ubwo mba ikimuga gutyo, icyakora nagiye noroherwa cyacye gacye. Ni uko byagiye bigenda. Abantu bahuye n’ibibazo bikomeye. Umwana nari mpetse ubu ariga mu wakane segonderi, ajya agira ibibazo by’imitsi. Hari uwigeze kumbwira ko ariho bishobora kuba byaraturutse. Ni umuntu w’ikimuga, n’ubwo yiga, hari igihe ananirwa kwandika.

Yagiraga n’ikibazo cyo kwikanga cyane, winjiraga ahantu aryamye ukabona arikanze. Hari undi witwa Gatera nawe warokokeye muri ibyo birombe bya Rwinkwavu, ariko we ni ikindi cyobo yarokokeyemo, ntabwo ari icyo cyacu. Icyo cyacu twavuyemo arijye, n’uwo muhungu n’ako kana nari mpetse. Ni icyobo kiri hepfo.

Ibikurikira urup. 14

Page 16: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 201316

MUGANGA Narcisse

TUZAHORA TUBIBUKA

KAYIRANGA CLAVER

VET LABO RUBIRIZI

MUSINDARWEJO Marie Beatrice

KAYIRANGA ClAveR

MUREBWAYIRE CONSOlEE

MUNYANKIKO STRATON

MUNYANTAGARA J. NEPO

GASASIRA TElESPhORE

KAlISA N’UMUGORE WE N’ABANA BABIRI

MUREKEYISONI JEANNE

KATAREBE Alphonse

MUREBWAYIRE CONSOLEE

GASASIRA Telephone

KALISA , umugore we n’abana be 3

MUGANGA NARCISSE

Murekeyisoni Jeanne Direction des forets

Gasana Gaspard na madamu we Monique

Munyankiko Straton yakoraga Gisenyi

MUNYANTAGARA J. Nepo yakoraga Kibuye

Ntangari Francois

BAMWE MU BARI ABAKOZI BA MINAGRI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Murebwayire Console

GAKUBA VEDASTE

GAKUBA VEDASTE Direction des forets

KARURANGA Wenceslas n’Umudamu we

Page 17: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 17

Komeza ku rup.18

UBUHAMYA

Ubuhamya bwa Kagiraneza Claude warokokeye I BusogoNitwa Kagiraneza Claude. Mbere

ya Jenoside muri 94, nari ntuye mu Karere ka Musanze, mu cyahoze ari Komine Mukingo, mu Murenge wa Busogo. Jenoside itangira nari mfite imyaka icumi. Ariko ubundi iwacu mu Karere ka Musanze, mu cyahoze ari Komine Mukingo, Jenoside yatangiye muri 90. Itangira muri 90 habaga Burugumesitiri bitaga Kajerijeri. Yaratangiye akajya aza iwacu, twari umuryango munini. Ndibuka ko nko muri 92, yaraje atwara abagabo bagera muri bane, harimo babiri ba data wacu. Atwaramo uwitwa Gasahane n’undi witwa Kaderevu.

Icyo gihe yabajyanye avuga ko abajyanye kuri Komine Mukingo, bagiye kwisobanura, ariko

bari butahe. Turategereza, byageze mu masakumi n’ebyiri, turababura ntitwababona. Hari umusore twari duturanye, yari umu « garde » yakoraga mu ishyamba, niwe waje kudusobanurira atubwira ko yabajyanye muri Nyaruhonga. Nyaruhonga ni ahantu , uciye ku Mukamira, ni umwobo muremure wari uhari, atubwira ko ariho yagiye kubajugunya muri uwo mwobo. Twakomeje gutegereza, ariko tuza kumenya ko inkuru yabaye nyayo, ko yabajugunye muri uwo mwobo.

Nyuma byaje gukomeza, muri 92, mu karere ka Musanze, kahoze ari Komine Kigombe, nibwo twasenyewe, amazu hafi ya yose baraza barayasenya, imyaka barasarura, abaturage twari duturanye nabo, biba ngombwa ko duhungira kuri paruwase ya Busogo, habaga ababikira b’Abasuwisi kazi, nibo bakundaga kutwitaho. Icyo gihe biza kuba ibibazo, Interahamwe zari zavuye za Kinigi na Gataraga ziza kudutera amabuye aho twari twahungiye, biba ngombwa ko ba Babikira bitabaza Musenyeri wayoboraga Diyosezi ya Ruhengeri, bamwitaga Musenyeri Phocas Nikwigize, bamubwira ko batishoboye, ko yabafasha akadushyikiriza ubuyobozi noneho bakaduhungisha. Icyo twaje guhungira muri ESAE, muri kaminuza(n’ubu iracyahari). Tugeze muri ESAE twahabaye iminsi micye. Icyo gihe haza uwitwa Kajerijeri wayoboraga Komine Mukingo, yaje saa mbiri za mugitondo. Araduhamagara twese(icyo gihe nari umwana muto nari mfite imyaka icumi), atubwira y’uko ari ikigo cy’amashuri nta buhungiro burimo, atubwira ko n’abandi bose bahunze, ko atari twe dushamaje cyane kuruta abandi, ko twasubira iwacu mu matongo yacu.

Twasubiyeyo nta kundi twagombaga kubigenza, dusanga imyaka bayisaruye, amazu bayasenye. Amazu macye yari yagiye asigara, n’andi nayo bagiye bayasambura, ariko Ababikira badushakira amashitingi icyo gihe dushyira hejuru, ariko nanone turakomeza turaterwa, biba ngombwa ko batuzanira Abajandarume bo kuturinda, bisabwe n’abo babikira kuko batwitagaho bihagije. (Abo babikira nibo babikira bari bahamaze igihe kinini cyane, bazi n’ikinyarwanda, nibo batugaburiraga kuko nta myaka twagiraga abaturage barayisaruraga).

Abo Bajandarume ntabwo bahamaze igihe, bahamaze nk’icyumweru, sinzi uko byagenze barabatwara. Ubwo nyuma twaje gusubira ahongaho, tuba ahongaho, abagabo hasigaye mbarwa, abana n’abandi bo mu miryango bose bari barahungiye ahongaho, twageraga kuri 250 ahongaho.

Ubwo byaje kugera muri za 94, icyo gihe njye nigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. 94, twari twaramaze kumenyera ibintu by’ibibazo nk’ibyo ngibyo, bigenze nko mu masaa kumi n’imwe, mu rukerera, tariki ya 7 buri bucye bikaba tariki ya munani mata 94, nibwo umusore twari duturanye, yari mwene data, bamwitaga Gasheza, aza iwacu, arakomanga turamukingurira, atubwira ko Habyarimana yapfuye. Bitewe n’uko twari dusanzwe tumenyereye, twahise tumenya ikigomba gukurikiraho. Turabyuka, Icyo gihe twari tumeze nk’intabwa, muri iki gihe niko umuntu yabyita. Twese turaterana, abana barasohoka, tubura iyo twerecyera, bwari bunacyeye, ahantu hose hagaragara. Bimaze kuba saa kumi n’byiri, hari abavandimwe bacu twari duturanye, bo bari batuye imbere ya ISAE(abahazi barahazi). Naho hari abantu benshi cyane, bigeze mu masaa moya, twumva amagerenade atangiye kuvuga. Numva ko byanze bikunze nta handi ariho bayatera. Byageze nko mu masaa mbiri tucyumva amagerenade.

Aho twari dutuye, inyuma yacu gato akantu kameze nk’agashyamba gato, ariko tugiye kumva twumva hamanutse abantu benshi bavuza induru, baje aria bantu benshi cyane, nari umwana muto, bakuru banjye barirunkanka n’amasusu, nanjye ndiruka ndabakurikira. Icyo gihe cyari n’igihe cy’ihinga ntaho wagombaga kwihisha, hari n’ahantu hagaragara cyane, kuko nta misozi yari ihari.

Twari abantu benshi, hari n’abageragezaga guhangana nabo. Tugeze imbere gato, hari abantu twari duturanye, ndibuka umuntu wari umujuji(umucamanza), witwaga Rwagizenkana, mpageze imbaraga zambanye nkeya, ari mu kintu cy’intabire, ndananirwa. Naje kureba inyuma mbona uwitwa Muhombo. Uwo Muhombo, uwitwa Nzirorera(wabaye Minisitiri) yari se wabo. Yari interahamwe ikomeye cyane, mbona niwe undi inyuma, n’umupanga uriho amaraso. Nari nambaye abapira gafite ingofero, ndyama mu ruzitiro.

Nagiye giye kwinjira kwa Rwagizenkana mu nzu, umukobwa we yanga ko ninjira, mufata mu gatuza kuko namurushaga imbaraga, nyuma mpindukira mbona uwo muhombo yangezeho. Ndyama nubitse umutwe, ka gapira nkambara mu mutwe, ngiye kumva numva afashe ingofero ya ka gapira, arampagurutsa, ndahaguruka. Imbere y’inzu hari umuhanda munini, ariwo umanuka ukagera kuri ESAE, anyuza muri wa muhanda, amfashe akaboko. Imbere yanjye hari undi mugenzi wanjye nawe, yari atwawe n’undi musore witwa Kabahizi, tugera hafi y’irimbi rya Busogo, haruguru yaho gato, nka metero

mirongo itatu. Ku bw’amahirwe, sinzi ukuntu yagendaga, noneho n’imbaraga nke zanjye ndi gutangagara, sinzi uko nakandagiye urukweto rwe, urukweto rwe ruvamo nawe arabambara umupanga we ugwa hasi. Agiye kuwutoragura nsubira inyuma ndirukanka. Ndirukanka ntareba inyuma, nanone turongera duhungira kuri paruwase.

Ngeze kuri paruwase, hari Kiliziya hakaba n’ibitaro. Abo babikira navuze, bari bashinzwe ibyo bitaro bya paruwase. Mpageze, ntarajya guca ku marembo, hari wari umudamu wari utuye munsi y’ibitaro gato, bamwitaga Nyina wa Muhawe, (bari banzi), arampamagara mu izina, arambwira ati ntujye guca imbere ku muryango, ahubwo ati urira ahongaho. Hari urukuta rwari ruhari, ndurira ngwa mu kigo. Mu kugeramo imbere nsanga harimo n’abandi baturutse iwacu, mbona turimo kuhahurira turi benshi. Kubw’amahirwe nza kuhahurira na wa mubikira(bamwitaga René w’Umusuwisikazi), arampamagara anjyana mu cyumba cy’abarwayi. Nsangamo umudamu wari urwaye, anarwajwe n’ umugabo we. Ariko iyo haruguru iwacu nkajya numva amasasu n’induru nyinshi cyane.

Mu kanya gato, haba haje ikindi gitero nanone, barangije mu rugo bakurikiye ba bandi bahungiye mu bitaro. Haza igitero kinini cyane, cyari giturutse hejuru kuri Busogo, mu Byangabo, baza bazamuka binjira ahongaho ku bitaro. Noneho wa mugabo wari urwaje umudamu we niwe wambwiye ati, noneo bagiye kwica bariya bantu b’iwanyu bagiye mu ma “chambres” y’ababikira, nibarangiza baraza gusahura ibitaro, nawe baragusanga ahangaha. Ati noneho wowe, ngwino nkwereke ahantu uca, ancisha mu muryango, ahantu mu ma “jardins” bahingagamo za karoti n’ibitunguru by’abarwayi, ancishamo hasi ndunama ndasesera, nawe asubira inyuma, kuko basaga n’abahururiye ba bandi bagiye mu Kibikira njye batazi ko ndi ahongaho.

Nurira sipure, zari za sipure bagenda bakata ngufi, ku buryo wajyamo imbere ntihagire ukubona. Ninjiramo indani, baraza binjira ha handi mu kibikira, bateramo amagerenade, Ababikira bari banze kubafungurira, bateyemo amagerenade barahava barirunkanka, bahungira mu gipadiri haruguru, kuko nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza kwirukanka, bamwe narababonaga biruka, kuko ni ahantu hagaragara h’ikibuga, birukanka bakabakurikira, abandi bakabarasa. Nabonaga bikeya, abari barimo imbere ni induru bumvaga.

Bigeze mu masaa kumi, mva muri ya sipure, nsubira hasi. Hari ama “jardins” manini cyane, inyuma yahoo hakaba home y’abakobwa, bacumbikaga ahongaho bigaga muri SDV. Ariko icyo gihe hari muri “vacances”. Nunamye mbona umudamu warimo abundamye, dukubitana amaso(yakoraga mu bitaro), n’umwana, yicaye aho abundamye. Arandembuza, ndamusanga musanga

hahandi. Namugiriye inama tuva aho, ahubwo

twinjira ahantu mu kazu abanyeshuri babikagamo ibikoresho, amasuka….twinjiramo imbere. Ako kugi ntabwo kafungwaga, kasaga n’akegetseho ariko kadafungwa. Ba bantu bigeze nko mu masaa kumi, Interahamwe yitwa Musafiri(Musafiri yari asanzwe ari umusirikare, ariko muri icyo gihe yari iwabo), ijwi rye nari ndizi, yarashe hejuru, asa nk’umuntu usezera, nko mu saa kumi na saa kumi n’imwe, ko iby’uwo munsi birangiye. Kuko abantu bari barangiye. Abitwa ba Rumacya bari bafite inka bayibagira ahongaho muri icyo kibuga cya “primaire”. Abazamu bararaga ahongaho ku bakobwa nibo babisubiyemo.

Ubwo nyuma byagiye kugera nko mu ma saa kumi n’ebyiri, tugiye kumva twumva abantu. Noheho wa muzamu we kugira ngo aze ahongaho, yari yaraharangiwe n’umuprofeseri witwa Segaherere. Segaherere yari umuprofeseri wigisha muri SDFI. Akaba ariwe wamurangiye. Yari inyuma y’inzu ye, ariko inzu ye igabanyijemo urupangu, na home y’abakobwa ba SDFI; Niwe wamurangiye ahongaho. Njyewe ntabwo yari azi ko mpari. Baza bashakisha ngo byanze bikunze ari hano….Barashakishije, noneho akabona hari ahantu twanyuze ibyatsi biryama, arashakisha, na ka kazu bakagacaho. Wa mudamu n’umwana we bari bicaye mu nguni y’inzu, ndagenda mfata ka kugi mpita nkashyiraho urutugu ndakegamira. Barashakisha ariko ku bw’amahirwe, bagacaho ariko ntibinjire muri ka kazu.

Noneho umwijima waje kubafata biba sa kumi n’ebyiri na mirongo ine. Noneho Resiponsabule witwaga Buhire, akamba mwene nyina we Segaherere porofeseri, niwe wavuze ati ariko n’ubundi byanze bikunze ntaho bari bujye, byanze bikunze na mugitondo turi bubabone, ati ahubwo tugende ariko bashyireho abarinzi barare barinze ahongaho mu kibuga, kuko hari n’abandi barara barinze ku kiliziya, kugira ngo barebe n’uwagiye asigara, wenda akazafata inzira y’ishyamba. Twagumye ahongaho, kubw’amahirwe baba baragiye, nyuma wa muzamu wararaga ahongaho arara aganira n’uwarindaga primaire, tubumva. Tukajya twumva imodoka. Imodoka ya Kajerijeri yaraye itunda imirambo, kugira ngo mu gitondo itaza kugaragara.

Baravugaga ngo iriya miryango mpuzamahanga bataza kuza bagasanga iyo mirambo iri ahongaho. Imirambo bayitunze ijoro ryose, imodoka ikaza mu kibuga, bapakira mu kibuga bavuga basakuza. Bakayizamura ruguru, Iwacu aho twari dutuye niho bayijyanaga. Mu matongo y’iwacu. Hagwa imvura nyinshi cyane, imvura y’ukwa kane. Nibwo nabwiraga wa mudamu, nti ariko n’ubundi aha hantu byanze bikunze mu gitondo ntituri buhave, ahubwo byaba byiza tuvuye ahangaha, noneho tukareba uko twajya mu zindi nzira, tugafata inzira z’igiturage, twerekeza inzira y’ibirunga.

Page 18: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 201318

UBUHAMYA

Wa mugabo yaragarutse atubwira nyine ayo

magambo musenyeri yavuze, n’ay’ababikira bamubwiye,

kuko babimubwiraga ahagaze ahongaho. Noneho tumaze kumutakambira, wa mugabo aragenda aduha karoti zo guhekenya, turakomeza

turamwinginga, ati bampakaniye ariko noneho ngiye gusubirayo mbabwire incuro ya kabiri, noneho

baze banabarebe, barebe uko mumeze wenda muze gupfa nyuma ariko bababonye.

KomezA Ku Rup. 18

Ibikurikira urup 17

Twagira amahirwe wenda tukazagerayo amahoro.

Wa mudamu yaje kunyangira, ahubwo ambwira ko twahava, dusa n’aberecyeza mu Kibikira. Ati wenda hari n’abandi bantu bagiye basigara, wenda bariya babikira bakadufasha. Ati wenda bishobora kuba byarangiye, bataza kongera kugira abo bica. (twumvaga ko batakwica abantu ngo babarangize). Ubwo saa sita z’ijoro, saa saba mu mvura, ya mvura nayo iradufasha kugira ngo abazamu batatwumva (kuko nabo bari bugamye) duca muri ya makararambya no mu masipure, duhinguka ahantu habaga ibiryo by’inkwavu n’ibiryo by’imbeba z’ababikira. Ahantu babibikaga. Akugi turagafungura twinjiramo indani. Mu kanya gato buba buracyeye, ijoro ry’ibibazo ricya vuba, ariko imvura ibyuka igwa mu gitondo.

Ubwo icyo nakoze, harimo utuntu tumeze nk’udukoroboyi, wa mwana nawe yarashonje, nkajya ncisha akaboko munsi y’urugi, nkafata amazi mu gakoroboyi ka sauce tomate, ngahereza umwana we. Noneho sinzi ukuntu najunguje akaboko gutya umuntu aba yambonye. Ambonye ariko ntiyasakuza, yari uwahirira izo nkwavu. Yamenye ko hari abantu bihishemo. Yaje gufungura urugi, turaryamirana dufite ubwoba. Yari azi ko abantu bose bashize, mubwira uburyo twaba twasigaye, atubwira ko Musenyeri Nikwigize Phocas ayaje gutwara ababikira aje kubajyana iwabo. Wa mugabo aravuga ati icyo nabamarira, reka njye kubasobanurira(musenyeri n’ababikira) ko muri hano ko mwasigaye barebe icyo babamarira. Tuti ariko ntugire undi ubwira. Ati iyo nagira uwo mbwira nari kuba natabaje kuko hariya hejuru hari Interahamwe, hari Konseye arahari, hari n’uwitwa Biquette (yari murumuna wa Kajerijeri). (Abari aho muri icyo gitondo bari bahagarariwe na Konseye Rumaziminsi (arafunze).

Twagiye kumva twumva mu kanya isasu riravuze, umuntu w’umudamu aratatse, yari umudamu w’umugabo bitaga Fideli. Nawe yahahungiye azi ko abantu basanzwe bahahungira, mu gitondo ahantu yari yihishe, aravumbuka, ageze ahongaho asanga hari izo Nterahamwe ziba ziramurashe, zimurasira ahantu batangiraga ibiryo by’abantu barwaye bwaki. Niho yaguye.

Noneho wa mugabo aragenda atubwirira ababikira na Musenyeri, baramwinginga bati noneho abantu bose babishe, n’abangaba ntabwo twari tuzi ko bariho. Bati wadufasha nibura abangaba akaba aribo dusigarana, udufashe tubavane ahangaha tubajyane. Musenyeri yarabyanze, avuga ko ababikira aribo agomba gutwara ko aricyo cyamuzanye.

Wa mugabo yaragarutse atubwira nyine ayo magambo musenyeri yavuze, n’ay’ababikira bamubwiye, kuko babimubwiraga ahagaze ahongaho. Noneho tumaze kumutakambira, wa mugabo aragenda aduha karoti zo guhekenya, turakomeza turamwinginga, ati bampakaniye ariko noneho ngiye

gusubirayo mbabwire incuro ya kabiri, noneho baze banabarebe, barebe uko mumeze wenda muze gupfa nyuma ariko bababonye.

Wa mugabo yasubiyeho ubwa kabiri arongera arabinginga, ababikira nabo baratakamba, ngira ngo bageze naho bamupfukamira n’uko tutarebaga. Wa mugabo yaragarutse ati baranyemereye ariko niba bari buze ntabwo mbizi, Musenyeri yasaga n’umuntu ubyumva ariko ku rundi ruhande ntabyemere. Haciye nk’iminota icumu, tugiye kumva twumva abantu baraje, Musenyeri we ijwi rye nari ndizi, uburyo bavuga barandaga, ararandaga ati musohoke, twumva niwe. Turasohoka hanze dusanga ni Musenyeri, n’umupadiri witwa Gasirabo (Padiri Gasirabo n’ubu aracyahari), na wa mubikira René na mugenzi we, n’abajandarume bagomba kumufasha gutwara abo babikira kuko nabo bashakaga kubica.

Ubwo tugeze hanze nta kindi twavuganye, Musenyeri yagiye imbere, ba Babikira bajya hagati, wa mupadiri bita Gasirabo nawe ajya inyuma, natwe batwinjiza mu murongo mo hagati, turi umurongo umwe urambuye. Kuko imodoka aho zari, hejuru hari Interahamwe, abo bose navuze bafite imbunda, na murumuna wa Kajerijeri nawe yari afite imbunda, n’abandi benshi. Badusaba kugenda twubitse umutwe. Nari muto nkagenda mpengeka ibitsicye, mpengereza. Mu modoka nta kureba mu mpande, nta kureba hejuru, ubwo bafunguye umuryango twinjiramo imbere. Njye nicaranye na Musenyeri, agafata ikanzu akamera nk’umuntu ugenda unyorosa. Undi nawe, wa mudamu n’umwana we bajyana na wa mupadiri wundi Gasirabo, umwe w’umuzungu ajyana na Gasirabo, undi na Musenyeri.

Tugenda twubamye, batubwira ko tugenda turyamyemo hasi. Turaryama. Twaramanutse, duca mu muhanda wa kaburimbo werekera mu Karere ka Musanze, tugeze aho bita mu Gataraga, mu ntangiriro z’umujyi wa Musanze, nibwo batubwiye bati noneho muzamura imitwe nta kibazo.

Twageze ahantu kuri « évêché », ni kwa Musenyeri, tugiye kwinjira kwa Musenyeri ntibyaje gushoboka, bagiye kudukatisha aho bita mu kizungu, dusa nk’abasubira inyuma aho bita muri « Calden » cyari ikigo cy’abana bavanaga mu kigo bya gisirikare bitaga aba krap. Uwayoboraga icyo kigo yari atuye muri icyo kigo. Bari bavuganye, batuvana mu modoka. Na ba Bajandarume bagihari. Wa mubikira witwa Reny abwira Musenyeri ati ariko byaba byiza aba bantu, tubajyanye, tukazabajyana iwacu. Kuko bagombaga guhita bagenda bajya iwabo. Musenyeri arabyanga ati kubatwara ntacyo, ariko ntabwo mwabarenza ku Giti cy’inyoni. Ati ibyiza jyewe bazasigara mu nshingano zanjye, ati ndabashyira aha ngaha ku uyu mugabo, muwe, ati nzabarinda ntacyo bazaba .

Ababikira bakomeza kubyanga, ariko bigeze aho nibwo badufotoraga, bafata amafoto yacu, n’amazina yacu bayandika muri twa Agenda duto, n’ayababyeyi

bacu. Bigeze aho badusezeraho n’urugwiro rwinshi, nuko wa mugabo aradufata atujyana iwe mu nzu. Aratujyana aduhisha mu cyumba. Ubwo ngubwo baragenda, na Musenyeri tumuheruka ubwo ahita agenda.

Noheho twaje kujya mu nzu ya wa mugabo atuzanira akamatora, ariko akagira umugore wagiraga amahane. Noneho wa mugore bashwana akavuga ko agiye kudutanga. Wa mugabo rimwe na rimwe akajya amufata akamujyana Nyakinama, igihe bashyamiranye. Twaje kuhamara nk’iminsi igera kuri makumyabiri muri iyo nzu. Nibwo hazaga…., hari abantu bari bahungiye kuri cour d’appel mu Ruhengeri, abana nibo babaga bari hanze b’uwo mugabo. Noneho icyo gihe imodoka nyinshi z’amabusi ziraza ziparika imbere ya Hotel Muhabura. Harimo interahamwe nyinshi, ari izo kuri Busogo, ari izivuye ku Gisenyi, bari babazanye ari benshi. Abo bantu bari bagiye bava za Gakenke, za Kivuruga mbese bavuye muri iyo misozi. Bo basaga n’abantu bahamaze iminsi. Noneho za Nterahamwe ziragenda zitera aho ngaho kuri « cour d’appel », barabica, bucyeye mugitondo, nibwo bazanaga abafungwa bari kuri gereza ya Ruhengeri, baragenda bajya kubataba ahantu inyuma y’Akarere ka Musanze. Bazanye imashini iracukura, imaze gucukura bakajya babafata mu modoka bakagenda bakamenamo. Ibyo ngibyo twabibwirwaga n’abana ba wa mugabo, nibo baje kubitubwira.

Noheho bigeze nimugoroba, wa mugabo, niba ari wa mugore waje kuvuga amagambo abibwira abantu ko turi muri iyo nzu, aza kudusobanurira ko

bamenye ko duhari , ko baza kudushakira ahongaho, ko n’abandi bari bahungiye muri cour d’appel babishe. Ati ariko padiri mukuru kuri paruwase twavuganye, wo kuri paruwase, ambwira ko mugomba kuba muriyo, mwamara iminsi, nibazaza bakabashaka bakababura, muzagaruka nongere mbane namwe. Ubwo yaje kudufata nko mu masa saba z’ijoro aradutwara tugera ahantu hafi ya sitade ya Musanze ubungubu, hari imirambo myinshi. Dukata dusa n’aberekeza ku Kiliziya, naho hari imirambo, no kibuga cy’indege. Atujyana kuri paruwase, avuza ihoni, umuzamu waho warindaga paruwase afungura urugi, wa mugabo atwinjizamo imbere atuvanamo nawe avamo. Mu kanya gato ati reka nkate imodoka. Ahita akata imodoka mu kanya twumva isa n’ivugira kuri sitade izamuka.

Adusiga ahongaho, ariko ibigaragara ntabwo yari yavuganye na padiri. Nawe yari yabuze uko abigenza. Umuzamu icyo yakoze, yaragiye ajya ku kazu ka étage abapadiri babamo, aragenda aramukomangira, padiri arasohoka, aratubaza ati mwebwe bite byanyu, tuti François yaratuzanye ahangaha ngo mwavuganye, ngo tube turi ahangaha iminsi micye. Aravuga ati ntabwo muruta abandi bose bapfuye. Yari umupadiri bitaga Kagabo, ati musohoke muve mu rupangu. Ati zamu basohore bajye hanze. Zamu yaradusohoye hanze, twumva mu cyerekezo cy’umujyi hepfo, hari kuvuga amafirimbi. Nta handi twagombaga kujya, twagumye aho hanze.

Nyuma y’iminota mirongo itatu, hari akandi kantu k’akugi gato kari mu mpande, karimo akantu k’akenge. Ka kenge mpengerezamo mbona wa mudamu ari hanze hafi ya « porutaye »(portail). Ariko urugi rufunze. Nibwo nabwiraga wa mudamu, nti ntaho turibujye, ahubwo reka twongere dusubiremo imbere. Wa mudamu yaje kubyemera, noneho ndamufata, mufata ku maboko arazamuka ku rugi hejuru akandagira ku cyuma gitambitsemo imbere, agwamo imbere. Mfata wa mwana we, ndamumuhereza hejuru (kari gatoya), nawe arakaramira aragafata.

Tugeze mo imbere, wa muzamu aratumama ngo duceceke, arangije akingura akugi, ahari ishuri rya gatigisimu, ati noneho mwebwe mugende muryamemo hariya ariko mwebwe mu rukerera saa cyenda saa kumi, nizigera musohoke, mufate inzira z ‘ahitwa za Gashangira, kuko padiri naza kumenya ko muri ahangaha nanjya ubwanjye ntabwo nza kumukira.

Twaraye twicaye, bigeze mu masaa kumi wa muzamu araza adukuramo, araduherekeza gato, ahantu hari ikigo cya gisilikare cya « camp Muhoza », hari ibintu by’ibishyamba tujyamo, turazamuka ahitwa Mu Gashangira mu ntoki. Cyari igihe cy’ihinga, dusanga abadamu barimo bahinga bakatwitegereza amasura. Twaje kugera ahantu hari umucyecuru warimo guhingisha, afite abahinzi we yicaye. Wa mucyecuru yagezaho araduhamagara turagenda, atubaza amakuru y’iwacu

Ubuhamya bwa Kagiraneza Claude warokokeye I Busogo

Page 19: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

Icyizere N°37, Ukwakira 2013 19

Ibikurikira urup 18

UBUHAMYA

aho dukomoka turamubwira, ibyo yari yageneye abahinzi, ababaza niba yabiduha barabyemera, arabiduha turabirya.

Aravuga ati noneho murare ahangaha, nta muntu uza kuvuga ko muri hano, ati ariko nibuza gucya mugitondo, nta kindi cyemezo mwajyamo, n’ubundi mwemere muzafate umugezi wa Sebeya, (wa mugore yari awuzi kuko yajyaga aza mu Ruhengeri kenshi). Atubwira ko twaca ku mugezi wa sebeya tugahinguka ku kiraro cyitwa « Yaoundé » muri Musanze. Ati uciye munsi y’icyo kiraro, uragenda ugahinguka hafi yo kwa Musenyeri. Aturangira iyo nzira, uwo mudamu yari ahazi.

Mu rukerera dufata nzira, tumanukira kuri wa mugezi, duca munsi y’ikiraro cya « Yaoundé » duhinguka hafi ya « évêché ». Twaragiye aho kwa Musenyeri tuhageze umuzamu yanga ko twinjiramo. Tuhahurira n’umubikira w’umunyarwanda, niwe watubwiye ati nanjye ntacyo nakora, ari ariko hari abantu basagutse muri « cour d’appel », bagiye basagurira mu cyobo,ati babajyanye ku bitaro bagera kuri cumi na batanu, ati byaba byiza rero mubasanzemo namwe mukajyamo.

Twafashe inzira ijya ku bitaro, tuhageze twinjiramo imbere. Tugezemo dusanga ni abantu b’inkomere, b’inkomere ariko, bamwe bagiye batema amaboko, abandi bagiye bakata amaguru. Urebye bari nk’imirambo, ariko bagihumeka. Imbere yaho gato hari akantu kameze nk’igaraje, harimo abasilikare barinze ibyo bitaro bagera muri batandatu. Abo bantu twararanye nabo hasi, bukeye bwaho abasosiyali baho bateka umuceri, ni njye n’uwo mudamu urebye twari bazima. Umuceri umaze gushya ndawikorera nwujyana muri shintingi. Nafataga umuceri nkashyira mu mupira namara kurya, udashoboye nkamutamika.

Twaje kuhamara iminsi igera kuri itanu. Umusosiyali umwe yaraje, nti wari uje kuntwara ngo njye gutwara umuceri? Ati nonese ko wowe uri muzima, ko mukanya bagiye kuza kubica, warebye ukuntu wigendera.

(Ariko mbere yaho gato hari abadamu b’Abayisilamu bitandiye bajyaga baza, nanjye hari igihe bajyaga baza bakamvanamo imyenda, ngo barebe mu ntege uko hameze, mu biganza ukumva umwe aravuze ati nk’aka ngaka uwagatwara ntikamenyekana, kuva ari na kazima katakomeretse, uwakijyanira.)

Ku munsi wa gatanu, nibwo umusosiyali yambwiye ati ko bagiye kuza kubatwara wowe kukiri muzima, wakwigendeye hakiri kare, ko bakoze inama ko bagiye kuza kubatwara, ko aha nta buhungiro buhari. Abantu bari aho bari baraboze, batagira igipfuko, urabona umuntu batemye amaboko cyangwa intoki. Ubwo nanjye naje kubyanga, wa mudamu twabanaga ambwira ko tugomba kuguma hamwe twese, niba ari ugupfa tugapfira hamwe.

Bigeze nko mu masayine, umugabo muremure wari superefe azana n’uwayoboraga ibitaro wari wambaye n’itaburiya bari muri “double cabine”

y’umweru, batubwira ko dusohoka mu bitaro. Tugeze hanze batubwira ko twakora umurongo umwe tukamanuka, ahantu hari bariyeri, ahantu bakiriraga abarwayi. Tuhageze badushyira mu modoka inyuma, urugi rw’inyuma ni njye warukinguye na wa mudamu twari turi kumwe. Abandi urebye ntibari bashoboye no kugenda, baruriraga bakitura hasi. Baje gufashwa n’abarwayi n’abarwaza bari ahongaho.

Baradupakiye batujyana ahari perefegitura ya Ruhengeri. Imodoka iragenda iparika hafi y’ahari salle nini cyane y’inama. Superefe twamusabye ko yadukingurira ngo tujyemo ahongaho arabyanga. Bagiye mu nzu bakora akantu kameze nk’akanama, twe twari hanze turi kumwe n’umujandarume. Niwe wari uturinze. Bavuye mu biro binjiye mu modoka, tumanuka umuhanda dusa n’aberekeza za Kigali. Hari ahantu winjira mu Mujyi wa Musanze hari sitasiyo ya essence, hari bariyeri y’Abasederi(C.D.R), ya modoka iragenda iparika imbere yabo gato. Uwari ubayoboye atubwira ko batwicira ahongaho. Ati abangaba mubajyanyehehe ? undi none ko umujyi uri kunuka twabashyira hehe, n’abandi twananiwe kubahamba. Ati none se urabajyana hehe, urashaka ngo bazazamuke basange bene wabo, undi ntabwo ndibubajyane, murabica se murabicira hehe?.

Mbese ikibazo cyabayemo ngo ni icy’umunuko w’umujyi n’ahantu bajya kutwicira. Imirambo yari myinshi ntabwo bari bagahambye. Hakaba n’ikibazo ko nta bantu bo guhamba babonekaga.

Ubwo baravuze bati noneho reka tubakubite, niturangiza mubajyane. Bari bafite ibintu by’ibihiri, by’ibikoni. Batangiye gukubita, njye nari muzima, nari ntarakomereka. Amagara ni mabi icyo nakoze nagiye munsi ya ba badamu, njya munsi yabo, barakubita nkajya mbyumvira hejuru. Barangije, hapfuyemo batatu icyo gihe.

Barangije yatsa imodoka aradutwara, tumanuka ahantu bita kuri ETIRU ku ruganda. Duhinguka ahantu hari ikiraro cya Mukungwa. Icyo gihe hari bariyeri y’abasilikare. N’ubwo hari hapfuyemo batatu, n’abandi bari nk’abapfu urebye, natinyaga no kubareba.

Ba basilikare bati aba bantu, iyi mirambo muyijyanye hehe? Ko mwabishe n’ubundi kuki mutabahamba. Bigeze aho ba basilikare banga ko dutambuka. Bategeka superefe ko bagenda bakareba aho badushyingura, ko batagomba kutwambutsa ikiraro. Superefe nawe nta kindi yakoze, imodoka yarayikase, asa n’umuntu uzamuka, hejuru y’ikiraro gato, ahantu hari aga santere, ahantu bacukura amabuye, imbere yaho gato. Aparika ahongaho. Ni jye wari muzima, nta wundi muntu wagombaga kubakuramo. Ambwira ko mfungura urugi rw’inyuma nkabakuramo. Sinabashaga kubaterura. Nakururaga akaguru umuntu akavamo, akivutura hasi.

Noneho bamaze kuvamo urugi rw’inyuma ndarumufungira. Bagiye kwatsa imodoka mbwira wa mudamu nti se ko twebwe turi abo muri Mukingo, wababwiye(we yari mukuru) wenda

natwe tukajya kugwa iwacu, abangaba bo wenda ko iwabo haba ari ahangaha natwe bakajya kuduta ku gasozi k’iwacu. Wa mudamu arababwira, nawe ati ko mwambeshye mwambwiye ko mwari muri hamwe?

Bigeze aho haza umusilikare, yari afite imbunda, yambaye ikintu cy’ishashi kigera ku birenge hasi? Ati ariko se aba bantu nibo turi kurwana nabo? Abwira superefe. Ati abangaba mwabahoye iki? Ati nk’aba bakiri bazima wabashyize mu modoka, ukabajyana cyangwa se ugashaka n’ubundi buzima babamo. Ko ari zo nshingano zanyu? Superefe yaje kubyanga, noneho wa musilikare biba ngombwa ko ashyiraho itegeko. Ati uratsa imodoka ukagenda utabajyanye, kwanza nanjye ubwanjye turajyana, ndakurasa. Ubwo superefe yemera kudushyira mu modoka kubw’itegeko. Wa musilikare yanga no kwicara imbere, twicarana nawe inyuma.

Nibwo yatubwiraga ati ariko se mwebwe iriya bariyeri mwayigezeho mute? Tuti twebwe twitwikiriye abangaba, bari bazi ko natwe twakomeretse. Ati noneho, icyo ndakora, uzamuka utaragera kuri iyo bariyeri, hari akantu k’akazamuko , ati nituhagera ndababwira duhagarare, mbereke inzira mucamo, ugana mu Murenge wa Cyuve, ati muzakomeze ahongaho muzajya mugenda mu bintu by’amashyamba, nimugira amahirwe muzagera aho Inkotanyi zafashe. Yatuvanye mu modoka aduherekeza gatoya, twambuka akagezi ka Mpenge (ni ahantu hadatuwe), tugeze imbere gato, we asubira inyuma. Ati ntimuzibeshye ngo mugende mu muhanda, mujye mugenda mu mashyamba cyangwa se mu ntoki. Ati ariko ntimuzajye mu mago, kuko bababonye muri bazima gutya ntabwo mwabacika.

Twagezeimbere tubona ni ahantu tutazi, gukomeza imbere nabyo biratuyobera. Wa mudamu niwe wambwiye ko twasubira inyuma. Twagarutse inyuma turongera twambuka wa mugezi wa Mpenge, uwo mudamu niwe wari inyuma yanjye, tukajya dushyiramo nka metero nka cumi n’eshanu, na wa mwana. Kugira ngo nibafata umwe abandi babe babatambutseho. Twageze aho dusa nk’abinjira mu mujyi, wa mudamu wari inyuma baba bamubonye. Baba baramuhagaritse. Njye ntabwo nongeye kurega inyuma, kubera ubwoba, nkakomeza ndagenda. Ariko ahongaho sinari mpazi, nibwo bwa mbere nari ngeze mu mujyi. Narazamutse nza guhinguka ahantu kuri sitade. Mbese ahantu hari ikigo cya EWASA ubungubu. Nza kugera ku muhanda ujya ahantu bita Nyamagumba, nahise mbona kaburimbo nari naranyuzemo icyo gihe, mpita mbona icyerecyezo kijya kwa wa mugabo n’ubundi watujyanye kwa Padiri.

Narakomanze, wa mugabo wari mu rugo aba yambonye. Wa mugabo yaramfashe anshyira muri cya cyumba n’ubundi twabagamo, maramo icyumweru. Maze icyumweru, nabonye wa mudamu mbona nawe angezeho. Ambwira n’umuntu wamutwaye nawe akamumarana icyumweru. Twongeye kumara icyumweru tuba ahongaho.

Noneho wa mudamu wa wa mugabo, washakaga kujya kuduhamagarira abantu ko turi ahongaho, umugabo yaramufashe amujyana Nyakinama, amubwira ko ari uburyo bwo kugira ngo Inkotanyi niziza zitazamusanga ahongaho, ngo nabe ahunze. Ariko bwari uburyo bwo kugira ngo atazongera kuvuga ko turi muri iyo nzu ye.

Wa mugore aramujyana, tubana n’uwo mugabo na wa mudamu, tuguma muri iyo nzu. Uko byagenze nyuma, wa mugabo aza kugira ikibazo cy’uburwayi, agomba kujya kwivuriza I Goma. Ariko asiga abwiye mugenzi we wari inshuti ye, amusaba ko atwitaho. Akajya atuzanira ibyo kurya nijoro mu modoka.

Nyuma Inkotanyi zimaze gufata Akarere ka Musanze, abantu bari guhunga, ni bwo wa mudamu we yaje, kuko ibintu bye byari bikiri mu nzu, aza gutwara ibintu bye adusangamo. Adutegeka kujyana nawe, ngo twe gusigara ahongaho, ngo natwe turi inkotanyi ngo tutegereje bene wacu.

Ubwo yagirango atwitwaze, kugira ngo nibagira ikibazo mu nzira, tube twamufasha. Ubwo adushyiraho imbaraga zo kugira ngo tujyane nawe mu modoka. Twaragiye tunyura mu muhanda wa Vunga, kuko bavugaga ko umuhanda wa Kaburimbo ushobora kuba wafashwe. Twaciye ahongaho tugera ku Gisenyi. Tugeze hafi y’umupaka niho twatandukaniye. Tugeze Goma niho twabakwepeye, tujya mu Birere mu bazayiruwa. Tumaze nk’iminsi nk’itatu aho mu Bazayiruwa, wa mudamu, twaje gutandukana. Ubwo nyuma nibwo naje kugaruka, ngera ku mupaka. Hari ikigo cy’imfubyi, hari abantu bamwe bagendaga bagaruka mu Rwanda n’abana batandukanye n’ababyeyi babo bakabafata…..Ubwo baje kunshyira mu modoka, ndagaruka ngeze mu Ruhengeri banshyira mu kigo cy’imfubyi. Maramo nk’iminsi ine. Hari ikigo bari bateguye kigomba kwakira abana bagiye baburana n’ababyeyi babo. Naje kujyamo, nkajya mbaza ababikira niba baba bazi umubikira witwa Vestine Faida, yari uwiwacu(yabaga ku Nyundo).

Umubikira umwe ambwira ko amuzi. Kubw’amahirwe nawe hari ikigo yari amaze gushinga hafi ya Paruwase. Ambaza icyo dupfana mubwira ko ari ari mushiki wa papa mu muryango. Ambaza amazina, aragenda amara nk’iminota mirongo itatu, ngiye kubona mbona wa mubikira twagiraga icyo dupfana(ba nygokuru baravukanaga) araje. Ati ese hari ikintu ufite ahangaha, nti ntacyo. Uko navuye iwacu, niko nari meze ari agakabutura ari agapira niko nari meze,ari umusatsi. Nuko aramfata aranjyana muri icyo kigo yabagamo, banyereka aho gukarabira. Ndoga, bajya kunyogoshesha, bampa imyambaro yari igenewe imfubyi z’aho ngaho. Ntangira ubuzima gutyo. Nyuma nibwo naje kumubaza amakuru, nza kumenya ko nta muntu w’iwacu n’umwe wasigaye. Mu rugo twari twaravutse turi abana barindwi, ambwira ko nta n’umwe wasigaye, n’ababyeyi. Ubwo ntangira ubuzima gutyo buhoro buhoro.

Byakiriwe na Antoine Rwagahirima

Ubuhamya bwa Kagiraneza Claude warokokeye I Busogo

Page 20: IBIRIMO nk’Abanyarwanda − Ministre Mitari · nta mbaraga bari bafite zo kubarwanya. Byageze nko mu masaa yine za mugitondo abantu ari benshi, n’amasasu, nkajya numva abagerageza

“TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”

IBUKA, AMAGANA URWANYE JENOSIDE

Uko Jenoside yateguwe igashyirwa no mu bikorwa mu cyahoze ari Segiteri Mwulire no mu nkengero zayo

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire : Imibiri ivanwa aho yajugunywe muri 94, igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside.

Hari mu kwezi kwa mbere muri Mata 1994, ubwo hakorwaga inama y’inzego z’ibanze mu biro bya Segiteri Bicumbi, inama yari igamije gushyira ku rutonde ingo zigomba kwicwa mbere, dore ko zari zarasatswe ngo zifite imbunda z’Inkotanyi.

Ibyo byose bishingwa uwari yarasezeye mu Nzirabwoba(niko abasilikare bo mu ngabo zo

Kwa Habyarimana biyitaga), witwa Kwitonda. Urwo rutonde rwarakozwe bigeze ku itariki ya 08/04/1994, kwitonda niwe wagabye igitero bwa mbere afite imbunda, bava muri selire Ntunga baza muri selire Nyagihanga ari kumwe n’Interahamwe nyinshi cyane zitwaje imihoro, impiri n’udushoka duto, Kwitonda ariwe ufite imbunda.

Igikorwa cyahereye kwa Rutayombya, baramutema aba arapfuye, tubimenye dufata umugambi wo kubarwanya turi nk’abasore 15. Tubonye harimo imbunda ducika intege, baba bageze kwa Ndengeyinka baramutema n’umugore we, mu rugo rwe. Hari abantu basengaga benshi bavuye hirya no hino, babarunda mu nzu y’igikoni nini yari ihari babatwikiramo barashya barakongoka.

Nibwo twafashe icyemezo cyo guca mu ngo z’Abatutsi twiruka tuti : « murashize duhungire i Mwulire ». Twese turiruka, n’abana n’abagore tugeze mu cyari Segiteri Nawe, tuhahurira n’uwari umupolisi witwa Rwabugabo, afite imbunda adushorera aturasa umugenda, kugera mu cyari Segiteri Mwulire.

Dukambika aho turaharara ku musozi, abana barira, ariko bari bataratangira kwicwa. Ubwo ijoro ryose abari baturimo bakuze badukoresheje inama bati muze tujye i Rwamagana mu butegetsi no mu Kiliziya, ngo uhungiyemo ntibamwica. Saa kumi za mugitondo turashorera, tugezeyo, baturunda mu kigo cy’ishuri cya mushiki wa Habyarimana, icyo kigo cyitwa Marie Reine. Abahunze bose niho babazanaga, turara duhagaze, nabwo abana barira. Ntawasohokaga, mu gitondo, ababikira barimo bose barasohoka, uwo mubikira wari ukuriye abandi agarukana n’umujandarume witwa Nkunda, afite amagerenade menshi n’imbunda ziriho « sitirimu ».

Umubikira ati ndabona

umwuka ari mucye hano, abana n’abagore muze mbereke aho mujya, abajyana mu kiliziya no mu mashuri ya « économique » arambwira ati « kinga porutayi ninza ujye unkingurira ». Bigeze saa yine z’amanywa, agarukana na wa mujandarume, nkinguye ankubita imbunda mu gatuza, mpita mbura umwuka, abo twari kumwe bandyamisha hasi, ku rugi bahashyira uwitwa Berenari.

Saa sita na cumi n’itanu(12 h 15), wa mujandarume araza yurira igipangu twese aduteramo amagerenade, arasa amasitirimu abantu barapfa, bavamo amara, bacika amaguru, abandi dusenya uruhande rw’inyuma twiruka tugana za Gishari, turarayo bahita bajya kuturunda kuri Komine Muhazi, tubona nabwo bisa n’iby’i Rwamagana. Igice kimwe kirahasigara, ikindi dusubira Mwulire n’ijoro. Bucya tugeze Mwulire. Dusanga hari abandi benshi bari bavuye Rubona, i Nawe, Nzige, Mabare, Gahengeri,na Sovu. Saa munani haza igitero cyivuye i Nkungu na Munyaga cy’Abacyemba. Tugiye gusubira Rwamagana batugotesha Interahamwe, tubura amajyo, ba Bakemba batangira kudutera za gerenade, barasa n’imyambi, n’amacumu. Umwe muri twe witwa Rutebuka, ati «sha mwipfa nk’imbwa, nimuzamuke tujye

hejuru ku gasozi twirwaneho »(kuko bari baturunze mu gishanga).

Duhita dutangira urugamba rw’amabuye, ba Bacyemba turabirukankana, turara hejuru ku gasozi hafi y’aho urwibutso ruri. Ubwo niko hakomezaga guhungira abantu benshi cyane n’abafite amatungo, kuko Konseye waho yari yatubwiye ko Segiteri ye itazica abantu. Ubwo yahise abizira, baramwica. Bucya dutangira kurwana n’abajandarume bafite imbunda, mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita hakaza abapolisi n’Interahamwe. Bose barwanisha imbunda n’amagerenade.

Uruhare rw’ubutegetsi ;Bategetse ko amasegiteri ajya ibihe

mu kugaba ibitero byo kutwica, maze Konseye wa Mwulire aranga bahita bamutema arapfa. Ubwo nibwo hakurikiyeho icyo gikorwa, gitangizwa n’Abapolisi buzuye imodoka ya Komine Bicumbi, baraza bararasa turarwana, dukoresha amabuye imoda turayibatesha, ariko ari nako dupfa. Ubwo nibwo hatangiye kuza ibitero biyobowe na ba Konseye n’Interahamwe bafite imbunda, za gerenade, impiri n’imihoro, udushoka n’izindi ntwaro za gakondo.

Tukarwana nabo kuva mu gitondo kugera nijoro. Mu matariki ya 16-17-18 Mata 1994, habayeho ibitero bikaze bazanaga intwaro za rutura n’amakompora menshi. Bazaga mu makamyo nk’igihe babaga bagiye

kurwana mu Mutara, bagera ku gasozi ka Mwulire bakababwira ko Inkotanyi zaje zirimo kurwanira I Mwulire, bakaba ariho bazana ibyo bikoresho byose. Intwari yacu Guido, yaguye muri ibyo bitero. Niwe wari komanda wacu. Ubwo nibwo hapfuye abantu benshi cyane ku munsi. Mu gitondo cyo kuwa 12/04/94, haje amakamyo abiri yuzuye abasilikare n’ibikoresho byabo, kuko bari bamenye ko Inkotanyi ziri hafi kandi na radiyo Muhabura yari yatwihanganishije.

Uwo munsi baraturasa, ukibaza niba ari imvura n’inkuba. Ubwenge buragenda, kuva mu gitondo barasa gutyo, bigeze saa saba nibwo batugezemo hagati ntawe ikibasha gutera ibuye. Baragota, bahagarikira Interahamwe ziratema n’imihoro n’udushoka n’impiri, abasigajwe n’amasasu, barahorahoza.

Abasigaye bacye nanjye narimo turatatana. Bamwe biciwe za Rutonde mu Bitare, bagiye gusanga Inkotanyi, abandi zigenda zidutoragura mu bihuru. Aba batabazi aribo FPR bageze Mwulire kuwa 20/04/94 batarura abari bagihorogoma, babajyana Rwamagana mu bitaro, bamwe babasha koroherwa n’ubwo ari utumuga ariko turuta agaturo. Dushoje dushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Muyombano Ildephonse