22
1 1 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’ REPUBULIKA Y’ U RWANDA MINISITERI Y’ UBUREZI ISHURI RY ‘UBUMENYI RYA MUSANZE AGASANDUKU K’IPOSITA 92 RUHENGERI TEL 0788643839 AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI RY’UBUMENYI RYA MUSANZE Kugirango dutange uburezi bufite ireme n’uburere bushingiye ku ndangagairo nyarwanda biganisha ku iterambere, urugo rwa Ecole des Sciences de Musanze rwashyizeho amabwiriza agenga imyifatire n’imikorere by’abanyeshuri. Aya mabwiriza agamije gutoza abanyeshuri kugira umurava, kurangwa n’ikinyabupfura, kugira urukundo, kubaha Imana kwiyubaha no kubahana ndetse no kugira umuco wo gukunda igihugu. Amabwiriza ni meza rero kuko azafasha abanyeshuri kugira uruhare mu iterambere ryabo. Azabarinda guhuzagurika kandi abafashe gufata icyerekezo cyiza, kwisuzuma buri gihe no gukorera ku ntego. Twibuke neza ko ari “Urugo rwaragijwe umubyeyi Bikiramariya” Ibi bizafasha abanyeshuri barererwa mu rugo rwacu kuzaba abana b’ururmuri koko bazigirira akamaro ndetse bakakagirira n’igihugu mugihe kizaza. Mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa (mission) n’icyerekezo (vision) by’Urugo rwa E.Sc.MUSANZE - Notre Dame de l’Etoile bigerweho, ni ngombwa kugira umurongo ngenderwaho ushingiye kuri God fearing, Human values and Rwandan culture, no gukorana umurava n’ubwitange. Kugira ngo ibi bigerweho ni ngombwa ko habaho imyitwarire myiza (Discipline) mu byiciro byose by’abagize urugo rwa E.Sc.MUSANZE, ari byo abanye shuri, abarezi (teaching staff), n’abandi bakozi bose b’urugo (support staff). Nyuma yo kubiganiraho no kubyumvikanaho n’abo bireba bose, mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Musanze hashyizweho amabwiriza akurikira : IGICE CYA MBERE : AMABWIRIZA AREBA ABANYESHURI

AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

  • Upload
    others

  • View
    73

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

1

1 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

REPUBULIKA Y’ U RWANDA

MINISITERI Y’ UBUREZI

ISHURI RY ‘UBUMENYI RYA MUSANZE

AGASANDUKU K’IPOSITA 92 RUHENGERI

TEL 0788643839

AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI RY’UBUMENYI RYA MUSANZE

Kugirango dutange uburezi bufite ireme n’uburere bushingiye ku ndangagairo nyarwanda

biganisha ku iterambere, urugo rwa Ecole des Sciences de Musanze rwashyizeho

amabwiriza agenga imyifatire n’imikorere by’abanyeshuri.

Aya mabwiriza agamije gutoza abanyeshuri kugira umurava, kurangwa n’ikinyabupfura,

kugira urukundo, kubaha Imana kwiyubaha no kubahana ndetse no kugira umuco wo

gukunda igihugu.

Amabwiriza ni meza rero kuko azafasha abanyeshuri kugira uruhare mu iterambere

ryabo. Azabarinda guhuzagurika kandi abafashe gufata icyerekezo cyiza, kwisuzuma buri

gihe no gukorera ku ntego.

Twibuke neza ko ari “Urugo rwaragijwe umubyeyi Bikiramariya” Ibi bizafasha

abanyeshuri barererwa mu rugo rwacu kuzaba abana b’ururmuri koko bazigirira akamaro

ndetse bakakagirira n’igihugu mugihe kizaza.

Mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa (mission) n’icyerekezo (vision) by’Urugo rwa

E.Sc.MUSANZE - Notre Dame de l’Etoile bigerweho, ni ngombwa kugira umurongo

ngenderwaho ushingiye kuri God fearing, Human values and Rwandan culture, no

gukorana umurava n’ubwitange.

Kugira ngo ibi bigerweho ni ngombwa ko habaho imyitwarire myiza (Discipline) mu

byiciro byose by’abagize urugo rwa E.Sc.MUSANZE, ari byo abanyeshuri, abarezi

(teaching staff), n’abandi bakozi bose b’urugo (support staff).

Nyuma yo kubiganiraho no kubyumvikanaho n’abo bireba bose, mu Ishuri ry’Ubumenyi

rya Musanze hashyizweho amabwiriza akurikira :

IGICE CYA MBERE : AMABWIRIZA AREBA ABANYESHURI

Page 2: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

2

2 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

UMUTWE WA 1 : IMYIGIRE Y’ABANYESHURI N’IMIBEREHO MU RUGO

1.1. AMASOMO NO GUSUBIRA MU MASOMO KW’ABANYESHURI

1.1.1. AMASOMO

Ingingo ya 1

Buri munyeshuri agomba kubahiriza ingengabihe y’amasomo n’isubiramo ryayo. Iyo

ngengabihe ngenderwaho itegurwa buri mwaka (uretse ko ishobora guhindurwa igihe

cyose bibaye ngombwa), ikamenyeshwa abanyeshuri.

Ingingo ya 2

Igihe cyose bari mu ishuri (class), abanyeshuri basabwa kwakira neza ababagana,

babaramutsa (bahagurutse) kandi mu kinyabupfura.

Ingingo y 3

Abanyeshuri bagomba kurangwa n’ubwitonzi, bakurikira neza kandi bakagira uruhare mu

masomo; kandi bakoresha ururimi rusabwa mu myigishirize ya buri somo.

Ingingo ya 4

Nta munyeshuri wemerewe gusiba isomo, imikoro, ikizamini n’andi masuzuma aba

yateguwe, nta mpamvu izwi n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ingingo ya 5

Buri munyeshuri agomba kugira ikayi ya buri somo, kandi akandika ibyo yigishwa na

mwalimu wa buri somo yigishwa.

Ingingo ya 6

Iyo umwarimu adahari, Umunyeshuri uhagarariye abandi mu ishuri abimenyesha

ubuyobozi bw’ishuri bufite amasomo mu nshingano, cyangwa undi muyobozi, nyuma

y’iminota itanu isomo ritangiye.

Ingingo ya 7

Ingengabihe yo kwisubirishamo amasomo yizwe (prep) igomba kubahirizwa na buri

munyeshuri kandi igihe cyose.

Ingingo ya 8

Page 3: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

3

3 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Birabujijwe kunakira (gukopera) cyangwa kubigerageza mu kizamini cyangwa irindi

suzumabumenyi.

Ingingo ya 9

Impuzankano y’ishuri (Uniform) igizwe n’ibi bikurikira:

- Ku bahungu: Inkweto z’umukara, amasogisi y’umweru, ipantalo y’ubururu (bleu

ciel) idasongoye, umukandara w’umukara, ishati y’umweru iriho ikirango

cy’ishuri (insigne), cravate, n’isaha yambarwa ku kuboko.

- Ku bakobwa: Inkweto z’umukara, amasogisi y’umweru, ijipo y’ubururu (bleu

ciel) igeze munsi y’amavi, ishati y’umweru iriho ikirango cy’ishuri (insigne),

cravate, n’isaha yambarwa ku kuboko.

Icyitonderwa:

1) Buri munyeshuri agomba kuba afite imipira nibura ibiri y’ishuri, uw’amaboko

maremare n’ijire, uw’amaboko maremare ukaba wambarwa gusa igihe bigaragara

ko koko hakonje, cyangwa igihe yabiherewe uburenganzira n’umwarimu

cyangwa undi muyobozi w’ishuri.

2) Buri munyeshuri agomba kwambara iyi myambaro atebeje ishati, kandi ifite

isuku.

3) Buri munyeshuri agomba kugira nibura impuzankano ebyiri (2 pairs).

1.1.2. IMYIGIRE Y’ ABANYESHURI KU GITI CYABO

Ingingo ya 10.

Kwiga bucece kw’abanyeshuri ni itegeko igihe cyose abanyeshuri bari kwisubirishamo

amasomo, kandi bibera mu mashuri basanzwe bigiramo, buri wese yicaye mu mwanya

we.

Ingingo ya 11.

Nta munyeshuri wemerewe kugendagenda hanze y’ishuri yigamo mu gihe cyo

kwisubirishamo amasomo

Ingingo ya 12.

Ibijyanye no gusobanurirana (etude explicative) bikorerwa mu byumba by’amashuri

byabugenewe, kandi mu mutuzo nta rusaku.

1.1.3. ISOMERO

Ingingo ya 13

Page 4: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

4

4 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Isomero ry’ishuri riba rifunguye ku masaha yateganyijwe n’umukozi urikoramo

n’ubuyobozi bushinzwe imyigire kugira ngo ababikeneye basome ibitabo bakore

n’ubundi bushakashatsi.

Ingingo ya 14

Nta wemerewe gukura igitabo mu Isomero atabyemerewe n’Ushinzwe Isomero, kandi

igitabo gitiwe kigomba gufatwa neza; kikazatirurwa kimeze uko yagihawe (nta

kucyangiriza nko kucyandikamo, kugica, kucyanduza…)

Ingingo ya 15

Nta munyeshuri wemerewe kwinjira mu bubiko bw’ibitabo atabiherewe uburenganzira

n’Ushinzwe Isomero.

Ingingo ya 16

Mu isomero hagomba kurangwa umutuzo. Umunyeshuri yinjira mu isomero yambaye

impuzankanoy’ishuri. Kirazira kwinjirana umupira uwariwo wose, igihe icyaricyo cyose

mu isomero.

Ingingo ya 17

Nta wemerewe kwinjirana ibikapu cyangwa ibindi bitabo keretse aje kubitirura.

Ingingo ya 18

Nta munyeshuri wemerewe gutira ibitabo birenze ibigenwe, kandi ibitabo bitiwe

bitirurwa bitarenze ibyumweru bibiri.

1.1.4. IBIRUHUKO BIGUFI

Ingingo ya 19

Mu turuhuko dutoya ntabwo abanyeshuri bemerewe kwiga, ahubwo bajya hanze

bakaruhuka.

Ingingo ya 20

Ku minsi y’ikiruhuko, abanyeshuri bashobora kumva Radio, kureba Televiziyo,...

Abanyeshuri ntibemerewe gutunga ibikoresho (electronic) nk’amaradiyo, amatelefone,

n’ibindi kuko bakoresha iby’ishuri.

1.2. AHAFATIRWA AMAFUNGURO

Ingingo ya 21

Buri munyeshuri wese agomba kuba ari aho bafungurira ku bihe byateganyijwe.

Page 5: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

5

5 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Ingingoya 22

Mu nzu bafunguriramo abanyeshuri baba bavanze kandi bari mu matsinda. Amashuri aba

avanze mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ubumwe n’imibanire myiza ku ishuri.

Ingingo ya 23

Abanyeshuri bakikije ameza amwe basangira amafunguro yabateganyirijwe. Bagomba

kugaragaza ikinyabupfura n’isuku bayobowe n’ubahagarariye kuri ayo meza.

Ingingo ya 24

Buri munyeshuri agomba kugira ibikoresho bya ngombwa ku meza (isahani, igikombe,

icyuma, ikanya) biba byarateganyijwe n’ishuri.

Ingingo ya 25

Buri munyeshuri agomba kugerera ahafatirwa amafunguro ku gihe kandi nta wemerewe

kubura ku meza ariraho.

Ingingo ya 26

Buri munyeshuri agomba kurira ku isahani ye no kunywesha igikombe cye; nta

banyeshuri barenze umwe bemerewe gusangirira ku gikoresho kimwe.

Ingingo ya 27

Ntibyemewe rwose kwinjira mu nzu y’amafunguro atari igihe cyo gufata amafunguro.

Ingingo ya 28

Abanyeshuri bashinzwe iby’amafunguro bafatanyije n’abayobozi bashinzwe umutungo

w’ishuri, bamenya ko buri munyeshuri yabonye ifunguro rye koko, bakanakurikirana

ishyirwa mu myanya ry’ibintu, abanyeshuri, n’isuku aho bafatira amafunguro.

Ingingo ya 29

Nyuma ya buri funguro, abanyeshuri bakora isuku y’aho barira bakurikije ingengabihe

itegurwa n’abashinzwe inzu y’amafunguro.

Ingingo ya 30

Buri funguro ritangizwa rikanarangizwa n’isengesho . Abanyeshuri batangirira kandi

bakanarangiriza rimwe gufata amafunguro.

Page 6: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

6

6 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Ingingo ya 31.

Inzu ifatirwamo amafunguro igomba kuba ifunze buri gihe atari amasaha yo kurya.

Ingingo ya 32

Birabujijwe kuzana n’abandi bantu bo hanze mu nzu ifatirwamo amafunguro.

Ingingo ya 33

Ntibyemewe kuzana ibiribwa bivuye hanze y’urugo mu nzu y’amafunguro (imigati,

imbuto, ...). Ntibyemewe kandi no kubirira ahandi hantu aho ari ho hose mu rugo.

Ingingo ya 34

Nta mafunguro yihariye ahabwa abanyeshuri. Ufite uburwayi busaba amafunguro

yihariye agirwa inama yo kujya kwiga aho yiga ataha iwabo.

1.3. AHO ABANYESHURI BARARA

Ingingo ya 35.

Aho abanyeshuri barara ni ahantu ho kuruhukira. Ni yo mpamvu basabwa kujya kuryama

bacecetse. Abanyeshuri basabwa kandi kugira isuku y’uburiri n’ibindi bikoresho by’aho

barara.

Ingingo ya 36.

Aho abanyeshuri barara haba hafunze ku manywa, ariko hashobora gufungurwa igihe ari

ngombwa.

Ingingo ya 37.

Nta munyeshuri wemerewe kurarana n’undi, kuryama ku buriri bw’undi cyangwa kujya

mu byumba atararamo.

Ingingo ya 38.

Kujya mu buryamo bw’uwo mudahuje igitsina ni ikizira.

Ingingo ya 39.

Ntibyemewe kwinjiza abantu bo hanze y’urugo aho abanyeshuri barara.

Page 7: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

7

7 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Ingingo ya 40

Birabujijwe gukorera indi mirimo (gufura, koga, kwigira, gusoma, kurya, kuganira…)

aho barara.

Ingingo ya 41.

Nta munyeshuri wemerewe gusigara aho barara igihe abandi bavuyemo, atabiherewe

uruhushya n’abashinzwe imyifatire. Umunyeshuri urembye abifashwamo n’ukuriye

icyumba bararamo, bakabimenyesha ubuyobozi maze bakajya no kwa muganga w’ishuri.

Ingingo ya 42

Birabujijwe rwose guca mu madirishya y’aho barara. Abanyeshuri bashaka kujya aho

barara mu masaha atarateganyijwe babisabira uruhushya. Birabujijwe kandi kunyuza

ibintu mu madirishya y’aho barara.

Ingingo ya 43

Birabujijwe kandi birahanirwa kuzana ibiribwa aho barara. Abanyeshuri bashinzwe

abarwayi mu rugo bazanira amafunguro bagenzi babo barwaye igihe cyo gufungura

kigeze.

Ingingo ya 44

Nta munyeshuri wemerewe kurara hanze y’ishuri (aho ari ho hose) cyangwa iwabo,

ubuyobozi bw’ishuri butabizi.

1.4. ISUKU N’IMIRIMO Y’AMABOKO

1.4.1. ISUKU KU MUBIRI

Ingingo ya 45

Isuku ni isoko y’ubuzima. Buri munyeshuri asabwa kugira isuku ihagije ku mubiri we.

Ingingo ya 46

Buri munyeshuri asabwa gukaraba umubiri wose nibura inshuro imwe ku munsi.

Ingingo ya 47

Ntibyemewe gutizanya ibikoresho by’isuku (Urugero: Indobo, Igitambaro cy’amazi,

Uburoso bw’amenyo, n’ibindi)

Ingingo ya 48

Buri munyeshuri agomba kwambara imyambaro ifuze kandi inanuye

Page 8: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

8

8 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Ingingo ya 49

Birabujijwe rwose kwambara: Ibikomo n’amaherena, ingofero, imyenda yacitse, imyenda

idafite ibifungo, inkweto n’imyenda ishaje cyane. Birabujijwe kandi guhindura imisatsi

no kuyitereka, kwitera amarangi (Maquillage) no gutereka inzara n’ubwanwa.

1.4.2. ISUKU MURI RUSANGE

Ingingo ya 50

Abanyeshuri bose basabwa kugira uruhare mu mirimo y’amaboko yose ikorerwa mu rugo

rwa E.Sc. MUSANZE; ari ijyanye no kongera umusaruro (school garden), isuku n’ibindi.

Ingingo ya 51

Ahafatirwa amafunguro hagomba kugirirwa isuku ihagije; hakoropwa buri gihe

abanyeshuri barangije kurya. Ibikoresho byo ku meza bigomba gusukurwa neza nyuma

yo gukoreshwa, kandi bigatondekwa neza; buri gikoresho mu mwanya wacyo.

Ingingo ya 52

Ubwiherero ni ahantu h’ingenzi hakeneye isuku ya buri gihe; bugomba rero gukorerwa

isuku nibura inshuro eshatu ku munsi, kandi hagakoreshwa isabuni n’imiti byabugenewe.

Ingingo ya 53 Aho abanyeshuri barara hagomba kurangwa n’isuku: ibitanda bishashe neza byorosheho

couvre-lit bahabwa n’ishuri, inzitiramibu zimanitse, nta kwanikamo imyambaro, nta

kwanika inkweto ku madirishya, nta nkweto za sport zigomba kugeramo cyangwa se

izindi zanduye.

Ingingo ya 54 Aho abanyeshuri bigira: ishuri rikorerwa isuku buri munsi, nta kwandurisha ikibaho

inyandiko zidafite akamaro, gutagaguza ibipapuro mu ishuri n’inyuma yaryo, kwandika

ku ntebe, ku nzugi no ku nkuta.

Ingingo ya 55 Birabujijwe kujugunya ibipapuro ahabonetse hose atari mu bikoresho byabugenewe

(Poubelle). Birabujijwe kunyura mu busitani no gucagagura cyangwa kwangiriza indabo.

Ingingo ya 56 Inzu mberabyombi n’ahandi hose abanyeshuri bateranira hagomba buri gihe gusukurwa,

hakurikijwe ingengabihe iba yatanzwe n’abahashinzwe.

Ingingo ya 57 Kutitabira umurimo, gukererwa, gukorana ubunebwe, gutsiba (guhushura), kugandisha

abandi no kutarangiza neza umurimo bifatwa nk’imyitwarire mibi (indiscipline)

Page 9: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

9

9 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Ingingo ya 58

Abanyeshuri bose barebwa n’isuku n’ifatwa neza ry’ibikoresho by’ishuri, bisubizwa mu

myanya yabyo nyuma yo gukoreshwa.

Ingingo ya 59

Imirimo yo mu rugo ikorwa hakurikijwe amatsinda y’abanyeshuri yashyizweho

n’ababishizwe mu rugo.

1.5. GUSOHOKA NO GUTEMBERA HANZE Y’ISHURI

Ingingo ya 60

Ntibyemewe kurenga imbibi z’ishuri nta ruhushya.

Ingingo ya 61

Muri week-ends no ku minsi y’ibiruhuko, abanyeshuri bajya hanze y’urugo ari uko

babiherewe uruhushya. Mu biruhuko bito biri hagati y’amasomo abanyeshuri baguma mu

kigo.

Ingingo ya 62

Iyo bibaye ngombwa (rimwe mu gihembwe), abanyeshuri bahabwa uruhushya rwo kujya

hanze y’urugo kugira ngo babe bagura ibikoresho bakeneye. Icyo gihe bagenda bambaye

impuzankano yagenwe n’ishuri.

Ingingo ya 63

Ibindi bihe abanyeshuri bashobora kujya hanze ni nk’igihe bagiye muri Siporo, imbyino ,

Imikino, Missa,... baba baherekejwe n’umwe mu bayobozi.

Ingingo ya 64.

Umunyeshuri ukuriye itsinda (muvoma, club, ikipe,...) iyi n’iyi amenyesha ubuyobozi ko

bazasurwa cyangwa bazasura akabikora icyumweru mbere, kandi buri tsinda ntirisurwa

inshuro zirenze imwe mu gihembwe.

Ingingo ya 65

Uretse igihe abanyeshuri bagiye gukina, igihe bahawe uruhushya rwo gusohoka hanze

bagomba kuba bambaye impuzankano y’ishuri.

Page 10: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

10

10 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

1.6. ISURWA N’IMPUSHYA BY’ABANYESHURI

Ingingo ya 66

Abanyeshuri bemerewe gusurwa ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi kuva saa saba

kugeza saa kumi n’imwe (13:00 – 17:00). Hari indi mpamvu idasanzwe isaba ko

umunyeshuri yasurwa ku wundi munsi bitangirwa uruhusa n’umuyobozi w’ishuri.

Gusura abanyeshuri mu gihe gitandukanye n’ibyavuzwe haruguru, ntibyemwe

Ingingo ya 67 Nta munyeshuri wemerewe gusurwa n’umuntu udafite ikarita yo gusura (visit card),

Ingingo ya 68 Abanyeshuri baganirira n’ababasuye mu mwanya wabateganyirijwe.

Ingingo ya 69

Abanyeshuri baherekeza ababasuye bakabageza ku marembo y’ishuri, ntibemerewe

kubageza hanze y’urugo.

Ingingo ya 70

Abasuye abanyeshuri ntibemerewe kuzana ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi bitemewe ku

ishuri

Ingingo ya 71

Amakuru arebana n’ibintu bidasanzwe biba byabaye mu rugo (Iminsi mikuru, urupfu,

impanuka, uburwayi bukomeye,...) abanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’ikigo

mberey’uko bimenyeshwa abanyeshuri.

Ingingo ya 72

Nta munyeshuri wemerewe gutaha iminsi mikuru I wabo cyangwa ahandi mu gihe

cy’amasomo

Ingingo ya 73

Amabaruwa abanyeshuri bashaka kwohereza hanze agomba kuba ariho imyirondoro

yuzuye, akazanwa ku biro by’ushinzwe imyifatire ku wa mbere.

Ingingo ya 74

Amabaruwa yandikiwe abanyeshuri anyura mu buyobozi bw’ikigo mbere y’uko ahabwa

umunyeshuri

Ingingo ya 75

Page 11: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

11

11 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Amabaruwa azanwe n’abanyeshuri, abarimu cyangwa abandi bakozi ashyirwa mu biro

bishinzwe imyifatire maze akaza gushyikirizwa ba nyirayo.

1.8 .UBUZIMA

Ingingo ya 76

Buri munyeshuri agomba kuba afite ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelle de santé, MMI,

RSSB, ....)

Ingingo ya 77.

Iyo uburwayi butunguranye, umunyeshuri ajyanwa aho Muganga w’urugo akorera maze

akaba ari we umwitaho.

Ingingo ya 78.

Umunyeshuri ajya kwivuriza mu mavuriro yo hanze ari uko abiherewe uburenganzira na

Muganga w’ishuri, kandi igihe avuyeyo akamwereka impapuro yivurijeho.

Ingingo ya 79 Kirazira kwivuza magendu: gusuzumwa no kunywa imiti biturutse ahatazwi

n’ahatemewe na Leta.

Ingingo ya 80 Umunyeshuri wese arasabwa kudahishira uburwayi yaba afite ubwo aribwo bwose, cyane

cyane iyo bumumazeho igihe kinini.

Ingingo ya 81

Abanyeshuri bari mu muryango utabara imbabare (Croix-rouge) mu rugo, bita ku

murwayi bamuzanira icyo kurya. Umuryango w’umunyeshuri uza kunganira urugo igihe

umunyeshuri arimo kwivuriza ku bitaro (hospitalized).

Ingingo ya 82

Igihe ivuriro ry’ishuri cyangwa ibitaro byegereye ishuri bidashoboye kuvura uburwayi

bw’umunyeshuri ni bwo ahabwa uruhushya rwo kujya mu rugo iwabo, ishuri rimaze

kuvugana n’ababyeyi b’umwana cyangwa abamurera.

Ingingo ya 83.

Uretse igihe uburwayi butunguranye, amasaha yo kwivuza mu ivuriro ry’ishuri agomba

kubahirizwa.

Page 12: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

12

12 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

….. SIPORO N’IMYIDAGADURO

Ingingo ya 84

Buri munyeshuri ategetswe gukora siporo mu gihe cyabugenewe, kandi buri wese

agomba kugira itsinda abarizwamo.

Ingingo ya 85.

Buri mwana agomba kwitabira siporo yambaye imyambaro yabugenewe

Ingingo ya 86. Umuyobozi wa buri kipe (captain) niwe ubazwa ibikoresho biba

byahawe ikipe ayoboye.

Ingingo ya 87.

Mu gihe cy’amafilimi, ibirori binyuranye nk’ikinamico, imbyino n’ibindi abanyeshuri

bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye ituma buri wese abikurikira neza.

Ingingo ya 88.

Amafilimi n’ibindi bitaramo bigomba kubanza gusuzumwa n’itsinda ribifitiye

ubushobozi mbere y’uko yerekwa abanyeshuri.

Ingingo ya 89

1.10. IMIBANIRE N’IMICO MYIZA Y’INGENZI

Ingingo ya 90

Nyuma y’amasomo abanyeshuri bashobora guhabwa n’abarimu ibindi bisobanuro

ku masomo bize cyangwa ubundi bufasha mu rwego rw’uburere n’uburezi. Ibishingiye

ku bucuti bwihariye ntibyemewe.

Ingingo ya 91

Imibanire y’abanyeshuri n’abarimu, abandi bakozi bo mu rugo kimwe n’undi muntu

Uvuye hanze y’urugo, igomba kurangwa n’ikinyabupfura no kubahana. Abanyeshuri

bagomba kumenya ko abato basuhuza abakuru bwa mbere, maze na bo bakabasubiza.

Ingingo ya 92

Abanyeshuri nabo bagomba kugira ikinyabupfura n’ubwubahane hagati yabo (mu ishuri,

aho barara, ku murimo, ….)

Page 13: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

13

13 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Ingingo ya 93

Kirazira gukwirakwiza inyandiko cyangwa ibihuha bigambiriye guhungabanya

umutekano w’urugo.

Ingingo ya 94

Kirazira gutukana, kurwana, gukubita cyangwa gukomeretsa ubigambiriye.

Ingingo ya 95

Kirazira kurangwa n’ingengabitekerezo iyo ariyo yose isenya ubumwe bw’urugo

rw’ishuri n’abanyarwanda muri rusange

Ingingo ya 96

Agakungu hagati y’abanyeshuri babiri kaganisha ku irari ry’umubiri ntikemewe ;

ubusambanyi ni ikizira.

Ingingo ya 97

Ibitabo n’ibinyamakuru birimo inkuru ziteye isoni bidatanga uburere bwiza ntibyemewe

mu rugo.

Ingingo ya 98

Guhungabanya gahunda, gushyamirana n’abandi, guharabika no gusesereza cyangwa

kwiyenza ku bandi n’indi myifatire idahwitse birahanirwa.

Ingingo ya 99

Abanyeshuri basabwa guterana inkunga hagati yabo mu bihe byose haba mu byago

cyangwa mu byishimo. Muri urwo rwego buri munyeshuri atanga umusanzu wo gufasha

mugenzi we mu gihe yahuye n’ibibazo by’ubukene, uburwayi cyangwa urupfu rw’uwo

bafitanye isano ya hafi (umubyeyi/umurera cyangwa umuvandimwe).

Ingingo ya 100

Buri munyeshuri asabwa kubaha mugenzi we no kubaha inzego z’ubuyobozi

bw’abanyeshuri.

Ingingo ya 101

Buri munyeshuri asabwa kubaha ibikoresho bya mugenzi we. Kirazira gufata igikoresho

icyo aricyo cyose cya mugenzi wawe (Bamwe bita kwitiza) utabiherewe uburenganzira,

kuko bifatwa nk’ubujura.

Ingingo ya 102

Kirazira kunywa cyangwa gukoresha ibisindisha n’ibiyobyabwenge mu rugo rwa E. \Sc.

Musanze

Page 14: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

14

14 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Ingingo ya 103

Kirazira kuryagaguzwa: kugura ibyo kurya bicishijwe mu madirishya, biguriwe ku

bibuga by’imikino n’ahandi hose umunyeshuri ahuriye nabyo.

…. UMUTUNGO RUSANGE

Ingingo ya 104

Inyubako, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikoresho byateganyirijwe abanyeshuri bigomba

kubahwa kandi bigafatwa neza.

Ingingo ya 105

Uwangije cyangwa agatakaza igikoresho cy’ishuri biturutse ku burangare bwe niwe

ugisanisha cyangwa akakigura.

Ingingo ya 106

Nta munyeshuri wemerewe gusohokana igikoresho cy’ishuri hanze yaryo cyangwa

kugikura aho kibarizwa atabiherewe uburenganzira, kuko bifatwa nk’ubujura

Ingingo ya 107

Nta munyeshuri wemerewe gusarura imbuto cyangwa indi myaka iri mu busitani

bw’ishuri atabiherewe uburenganzira.

… IYOBOKAMANA, MOUVEMENTS NA ZA CLUBS

Ingingo ya 108

Buri munyeshuri yemerewe gusengera mu idini rye ku munsi iryo dini risengeraho ariko

mu masaha agenwa n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ingingo ya 109

Nta mwana wemerewe guhindura idini keretse amaze kubyumvikanaho n’ababyeyi be /

abamurera, n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ingingo ya 110

Buri munyeshuri agomba kwitabira no kubaha ibikorwa byose by’iyobokamana

biteganwa n’urugo (Misa z’iminsi mikuru y’ishuri, Amasengesho yo gutangira ibikorwa

bitandukanye, imyiherero, ingendo nyobokamana, n’ibindi)

Ingingo ya 111

Ahantu hasengerwa n’ibimenyetso ndangakwemera byose bigomba kubahwa

Ingingo ya 112

Gusiba kurya (Fasting) nta burenganzira butanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri ntibyemewe.

Ingingo ya 113

Page 15: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

15

15 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Nta banyeshuri basengera mu idini cyangwa itorero runaka bemerewe gutumira umuntu

wo hanze ngo aze kubwiriza batabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ingingo ya 114

Buri munyeshuri wese agomba kugira movement na club abarizwamo kandi akubahiriza

gahunda zazo nk’uko ubuyobozi bw’ishuri buziteganya.

Ingingo ya 115

Buri club cyangwa mouvement igomba kugira ibikorwa bifatika by’urukundo, bya

gitumwa n’iby’amajyambere abanyamuryango bahuriramo.

Ingingo ya 116

Umutungo w’abasengera hamwe (idini cyangwa itorero), Club cyangwa Mouvement

ukoreshwa ku bwumvikana bw’abanyamuryango babiherewe uburenganzira n’ubuyobozi

bw’ishuri

Ingingo ya 117

… IZINDI NGINGO ZIHARIYE

Ingingo ya 118

Ibikorwa bigamije inyungu z’umuntu ku giti cye ntibyemewe mu rugo.

Ingingo ya 119

Abanyeshuri ntibemerewe kwibikira amafaranga, bayabitsa ushinzwe umutungo w’ishuri

cyangwa undi muyobozi bihitiyemo, bakajya bayahabwa igihe bagiye kugura ibikoresho

bakeneye. Ishuri ntirirebwa rero n’ibibazo byo kwibwa amafaranga kw’abanyeshuri

batabikije.

Ingingo ya 120

Nta munyeshuri wemerewe kubyuka nijoro abandi baryamye ngo agiye kwiga.

Ingingo ya 121

Kirazira kubeshya no kubeshyerana

Ingingo ya 122

Kirazira guhisha, guhishira no gufatanya ibikorwa bibi.

UMUTWE WA II. IBIHANO N’IBIHEMBO

Ingingo ya 96

Page 16: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

16

16 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

Kutubahiriza amabwirizwa amaze kuvugwa haruguru birahanirwa hakurikijwe

uburemere cyangwa isubiramo ry’amakosa.

Ingingo ya 97

Ibihano biteganijwe ku makosa atandukanye ni ibi bikurikira:

- Kwihanangirizwa mu magambo.

- Guhabwa imirimo y’amaboko.

- Gukurwaho amanota y’imyifatire.

- Kohereza umunyeshuri akajya kuzana ababyeyi (cyangwa abamurera).

- Kwirukanwa by’agateganyo no kwihanangirizwa imbere y’ababyeyi.

- Kwirukanwa burundu.

Ingingo ya 98

Ibihano bijyanye n’imirimo ikorerwa mu rugo, ubuzima bwo mu mashuri, kwiga ni

mugoroba, biteye ku buryo bukurikira:

IBIHANO BIJYANYE NO GUSIBA AMASOMO

- Gusoma ibindi bitajyanye n’isomo ririmo kwigwa: gutakaza amanota 3 y’imyifatire no

guhabwa undi murimo ujyanye n’imyigire.

- Kuryama ku ntebe bifitanye isano n’agasuzuguro mu ishuri: Gukurwaho amanota 2

y’imyifatire.

- Guhangana kw’abanyeshuri babiri: Gukurwamo amanota 2 y’imyitwarire.

- Gusohoka mu isomo nta ruhushya ahawe: Gukurwamo amanota 2 y’imyifatire.

- Kwanga gukora ibazwa rito (quiz): Guhabwa zeru no gutakaza amanota 8 y’imyitwarire

+ umukoro / umurimo ujyanye n’imyigire.

- Kugera ku ishuri ukerewe mu ntangiriro z’umwaka / z’igihembwe nta mpamvu izwi:

Gukurwaho amanota 5 y’imyitwarire, gutumwa ababyeyi no guhabwa umurimo

w’amaboko wo gukora.

- Gukoresha nabi cyangwa kwangiriza igitabo cy’ishuri: Gutakaza amanota ari hagati ya

5-10 bitewe n’uko ikosa ringana.

- Kunakira / gukopera, cyangwa ushaka kubikora, gukorera ikizamini mugenzi wawe:

Kubona zeru no gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire. Iyo ari ikizamini kirangiza

igihembwe, umunyeshuri ntakora ibizamini bisigaye ahubwo ahita yoherezwa mu rugo

akazagaruka mu gihembwe gikurikiyeho. Iyo asubiyemo, yirukanwa burundu.

- Guhisha cyangwa kudatanga impapuro z’ikizamini: Guhabwa zero, kuvanwaho

amanota 8 y’imyitwarire no guhabwa umurimo ujyanye n’amasomo y’ishuri.

- Kudasuhuza umwarimu mu ishuri: Kuvanwaho amanota 5 y’imyitwarire + umurimo

ujyanye n’amasomo.

- Gusubiza wicaye: Gukurwaho amanota 2 y’imyitwarire.

- Kutambara impuzankano: Gukurwaho amanota atatu (3) igihe cyose umunyeshuri

afashwe + umurimo ujyanye n’amasomo.

- Gusubizanya agasuzuguro: Gukurwaho amanota 5 y’imyitwarire.

- Gusiba amasomo nta mpamvu (iminsi iri munsi ya 15): Gukurwaho amanota 10,

koherezwa mu rugo kumarayo iminsi irindwi (7) no gutumwa ababyeyi.

Page 17: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

17

17 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

- Gusiba amasomo iminsi irenga cumi n’itanu (15) ikurikiranye nta mpamvu izwi:

Gukurwa ku rutonde rw’abanyeshuri b’urugo rwa E.Sc.MUSANZE.

- Kubeshya: Gukurwaho amanota 2 + umurimo w’amaboko.

- Guteza akavuyo mu isengesho ubigambiriye: Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire +

gutumizaho ababyeyi. Iyo umunyeshuri asubiyemo iri kosa yirukanwa by’agateganyo

iminsi 7.

- Guhindura imisatsi uko wishakiye : Gukurwaho amanota 5.

- Kwambara ibikomo n’imyenda ifite imifuka ibyimbye: Gukurwaho amanota 5

y’imyitwarire.

- Kugira imyenda iri mu kajagari, ifite n’umwanda: Gukurwaho amanota 3

y’imyitwarire.

- Kuzana ibiribwa mu kigo ubivanye hanze yacyo: Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire

+ kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7 + umurimo w’amaboko.

- Gukubita no gutuka umwarimu: Kwirukanwa burundu.

- Kutagira icya kabiri cy’amanota y’imyitwarire ku mwaka wose: Kwirukanwa burundu.

IBIHANO BIJYANYE N’AHO BAFATIRA AMAFUNGURO

- Kurira ku meza atari ayawe: Gukurwaho amanota 2

- Kutagira ikinyabupfura ku meza : Gukurwaho amanota 2

- Kutagira isuku ku meza : Gukurwaho amanota 2

- Gusangira murenze 1 ku isahani 1 : Gukurwaho amanota 5

- Ubujura bw’ibikoresho byo ku meza : Kugarura ibyo bikoresho, gukurwaho amanota 8

y’imyifatire, kwirukanwa burundu cyangwa by’agateganyo hakurikijwe uburemere

bw’ikosa.

- Gukererwa kujya gufungura : Gukurwaho amanota 2 y’imyifatire, kwirukanwa

by’agateganyo mu minsi 7 cyangwa gutumizaho ababyeyi bitewe n’uburemere bw’iri

kosa.

- Gusiba amasomo iminsi 15 uhereye igihe amashuri yatangiriye nta mpamvu izwi :

kwirukanwa burundu.

1.2. IBIHANO BIJYANYE NO KUBURA MU ISHURI MU KWIGA KWA

NIMUGOROBA

- Kwigira hanze nta ruhushya : Gukurwaho amanota 2 y’imyitwarire.

- Gutuma abandi batiga mu mutuzo : Gukurwaho inota 1 igihe cyose umunyeshuri

afashwe.

- Kujya kwigira mu ishuri ritari iryawe nta ruhushya : Gukurwaho amanota 2 igihe cyose

umunyeshuri afashwe.

- Gusuzugura/kudakurikiza amabwiriza y’umwarimu : Gukurwaho amanota atanu (5)

y’imyifatire + kwirukanwa by’agateganyo bitewe n’uburemere bw’iri kosa.

Page 18: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

18

18 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

1.3. IBIHANO BIJYANYE N’IMIBANIRE

- Kwangiza cyangwa gutakaza igitabo cy’ishuri : Kuriha inshuro 2 agaciro (ikiguzi)

cy’igitabo + gukurwaho amanota 8

- Ubujura bw’igitabo : Kugarura igitabo cyangwa kwishyura inshuro 2 ikiguzi cy’igitabo,

kwirukanwa burundu cyangwa by’agateganyo iminsi 7 bitewe n’uko ababyeyi

babyitwayemo.

- Gutunga ibikoresho bibujijwe (Cameras, Radios, ibikoresho bifotora, …) : Gutanga

icyo gikoresho, gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire no gutumaho ababyeyi.

- Gushyamirana no kurwana : Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire, cyangwa / no

gutumizaho ababyeyi, kwirukanwa burundu cyangwa by’agateganyo iminsi 7 bitewe

n’uburemere bw’ikosa.

- Kuzana aho barira ibiryo bivuye hanze y’ishuri : Gukurwaho amanota 5 + kwirukanwa

by’agateganyo iminsi 7 + umurimo w’amaboko no gutumizaho ababyeyi.

- Kurira hanze y’inzu bariramo : Gukurwaho amanota 10 + umurimo w’amaboko.

- Kugura no kurya ibiribwa bidakwiye kandi bitemewe (ibinywanyi, imigati, biscuits,…)

hanze y’ishuri : Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire, kwirukanwa by’agateganyo

iminsi 7 no gutumaho ababyeyi.

1.5. IBIHANO BIREBANA N’AHO BARARA

- Kujya mu byumba by’abakobwa uri umuhungu cyangwa mu by’abahungu uri

umukobwa : Kwirukanwa burundu.

- Kujya mu cyumba utararamo nta ruhushya: Gukurwaho amanota 3

- Gusomera no kwigira aho barara n’ijoro: Gukurwaho amanota 2

- Kunyura mu madirishya y’aho barara: Kuherezwa mu rugo iminsi irindwi (7),

kuvanwaho amanota 10 + umurimo w’amaboko + kuriha amande y’amafaranga

ibihumbi bitanu (5.000Frw)

- Kunyuza ibintu bimwe na bimwe mu madirishya y’aho barara: Kuvanwaho amanota 10

+ umurimo w’amaboko no kwishyura amande y’amafaranga 5000Frw.

- Kubangamira abandi aho barara nijoro: Gukurwaho amanota 3 igihe cyose

umunyeshuri afashwe + igihano cy’umurimo w’amaboko.

- Gucumbikira umuntu utazwi aho abanyeshuri barara: Kwirukanwa burundu.

1.6. IBIREBANA N’IMIRIMO IKORERWA MU RUGO

Kubura / kudakora ku murimo wateganyijwe: Gukurwamo amanota 3 buri gihe

umunyeshuri afashwe muri iryo kosa.

Kudakora umurimo wateganyijwe inshuro zirenze 3 : Gukurwaho amanota 10

y’imyitwarire + umurimo w’amaboko + kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7.

1.7. IBIREBANA NO GUSOHOKA HANZE Y’URUGO

- Kujya hanze y’urugo nta ruhushya: Gukurwaho amanota 10 no gutumizaho ababyeyi

Page 19: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

19

19 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

bitewe n’uburemere bw’ikosa.

- Kujya mu kabari: Ahacururizwa ibiryo bihiye (Restaurant) i Roma n’ahandi:

Gukurwaho amanota 10 + umurimo w’amaboko + kwirukanwa by’agateganyo +

gutumaho ababyeyi (iyo ari ubwa mbere).

- Gufatirwa hanze y’urugo ubwa kabiri nta ruhushya: Kwirukanwa burundu.

- Gukererwa kugaruka mu rugo rw’ishuri mu gihe wari wahawe uruhushya rwo kujya

hanze: Gukurwaho amanota 5 + umurimo w’amaboko + kwirukanwa by’agateganyo

bitewe n’uburemere bw’ikosa.

- Kurara hanze y’urugo nta ruhushya: Kwirukanwa burundu kandi agatahana amanota

y’imyitwarire ari munsi y’icya kabiri.

1.8. IBIREBANA N’UBUZIMA

- Kutagira ikarita y’ubwishingizi bw’ubuzima: Umunyeshuri asubizwa mu rugo kugira

ngo ayishake.

1.9. IBIJYANYE NO GUSURWA

- Gusurwa igihe kitateganyijwe kandi utabibwiye ubuyobozi: Gukurwaho amanota 5.

- Guherekeza abashyitsi ukabarenza imbibi z’urugo: Gukurwaho amanota 3 + umurimo

w’amaboko.

- Kwakira ibiribwa bizanwe n’abagusuye nta ruhushya: Gukurwaho amanota 10 +

umurimo w’amaboko + koherezwa mu rugo mu gihe cy’iminsi 7.

1.10. IBIJYANYE N’ITUMANAHO

Kohereza no kwakira amabaruwa binyuranyije n’uburyo bwateganyijwe n’amategeko:

Gukurwaho amanota 3.

1.11. IBIJYANYE N’IMIBANIRE N’ABANDI

- Kwanga gusinya ku itarita y’imyitwarire: Gukurwaho amanota 5

- Gukuraho cyangwa guca impapuro z’amatangazo, amabwiriza, amafoto,...: Gukurwaho

amanota 10 + week-end y’iminsi 7.

- Kudakora cyangwa gukererwa imirimo cyangwa ibikorwa bya nyuma y’amasomo:

Gukurwaho amanota 2 + umurimo w’amaboko.

- Kwangiza inyubako cyangwa ibindi bikoresho by’ishuri: Kubisana cyangwa kugarura

ibyangijwe + gukurwaho amanota 5.

- Gusura umwarimu nta ruhushya: Gukurwaho amanota 10 + week-end y’iminsi 7 +

gutumaho ababyeyi.

- Koshya abandi kwivumbura / kwigomeka: Kwirukanwa burundu no guhabwa amanota

make (ari munsi y’icya kabiri) mu myitwarire.

- Gutanga ruswa no kugirana ubucuti bwihariye n’abarimu: Gukurwaho amanota 10

y’imyitwarire, gutumaho ababyeyi no kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7.

Page 20: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

20

20 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

- Guhangana no gusimbukira abandi ngo bahangane: Kwihanangirizwa mu magambo no

gukurwaho amanota 5.

- Ubusambanyi: Kwirukanwa burundu.

- Ubusinzi: Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire + umurimo w’amaboko + week-end

y’iminsi 7 (iyo ari ubwa mbere) no kwirukanwa burundu (iyo ari ubwa kabiri).

- Gutwita utarashatse: Kwirukanwa.

- Kujyana n’umwarimu hanze y’urugo: Gukurwaho amanota 10 kwirukanwa

by’agateganyo iminsi 7 no gutumaho ababyeyi.

- Kutita ku byo ushinzwe cyangwa ibyo utunze: Gukurwaho amanota 3.

- Gufata ku ngufu no kubigerageza: Kwirukanwa burundu no gukurikiranwa mu

butabera.

- Kunakira / Gukopera BWA KABIRI: Kwirukanwa burundu.

- Kunywa ibiyobyabwenge (Kanyanga, marijuana, urumogi…) : Kwirukanwa burundu.

- Guhungabanya no kurogoya gahunda n’umurongo ngenderwaho w’ishuri: Gukurwaho

amanota 10, kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7 cyangwa kwirukanwa burundu bitewe

n’uburemere bw’ikosa.

2. IBIHEMBO

Ingingo ya 99

Umunyeshuri uzagira umwihariko muri imwe mu myitwarire myiza nk’iyo kwibwiriza,

ubwitange, ubuhanzi, kwita ku byo ushinzwe cyangwa ibyo utunze, kuba intangarugero

mu myitwarire myiza, … azongererwa amanota kuva kuri 1 kugeza kuri 3 y’imyitwarire,

cyangwa ahabwe ibikoresho bimwe na bimwe by’ishuri cyangwa ahabwe byombi

hakurikijwe urugero rw’imyitwarire myiza yamugaragayeho.

UMUTWE WA III. INGINGO ZIRANGIZA N’IZ’IGIHE GITO

Ingingo 100

Amabwiriza ya mbere y’aya cyangwa andi anyuranye n’aya nta gaciro agifite.

Ingingo 101

Ibidateganyijwe muri aya mabwiriza bizagengwa n’itegeko rya Repubulika y’u Rwanda

cyangwa icyemezo cy’inama y’abarimu cyangwa komite nyobozi y’ishuri ry’ubumenyi

rya MUSANZE.

Page 21: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

21

21 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

ICYITONDERWA:

Inama yahuje ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri ku wa 20/03/2010 yemeje ko

Umunyeshuri wese uzafatirwa muri kimwe mu bikorwa bikurikira azirukanwa burundu.

- Kwandika ibipapuro bidasinye (tract) bigamije guhungabanya gahunda z’urugo.

- Ingengabitekerezo ya genocide.

- Kunywa ibiyobyabwenge (Kanyanga, Marjuana,…)

- Ubusambanyi

- Ubujura

- Gufata ku ngufu / ihohotera

- Gutunga telephone

- Gukopera ibizamini ubwa kabiri

- Kurara hanze y’urugo nta ruhushya

- Gukubita umuntu, cyangwa kumukomeretsa ubigambiriye.

Ingingo ya 102

Aya mabwiriza agomba kubahirizwa akimara gushirwaho umukono n’aba bakurikira:

- Abagize inama ishinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’ishuri ry’ubumenyi rya

MUSANZE

- Komite y’ababyeyi

- Komite ihagarariye abanyeshuri

ABAGIZE AKANAMA K’IMYITWARIRE MURI ‘E.Sc.MUSANZE’

A. UBUYOBOZI BW’ISHURI

- Padiri Jean Claude MBONIMPA, Umuyobozi w’ishuri

- Robert UKWIYIMPUNDU, Ushinzwe amasomo

- Jean Felix MUHIRE, Ushinzwe imyitwarire

- Carime IMANISHIMWE, Ushinzwe imyitwarire

- Epiphanie MUKESHIMANA, Ushinzwe Umutungo

- Thacien MWISENEZA, Umunyamabanga

B. ABAHAGARARIYE ABARIMU

- Benjamin MUNYAKABERA, Doyen

Page 22: AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI …escnotredame.com/images/AMABWIRIZA AKURIKIZWA MURI E.Sc.MUSANZE.pdf · 1 1 amabwiriza ngenderwaho muri ‘e.sc.musanze’ repubulika

22

22 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’

- Jean Damascène NTURANYENABO, Umunyamabanga

- Marie Rose NYIRABUNANI, Umubitsi

- Théophilla UWIZERIMANA, Umujyanama

ABAGIZE KOMITE Y’ABABYEYI:

- BAGIRUWIGIZE Emmanuel, Perezida

- NDIKUBWIMANA Michel , Umujyanama

ABANYESHURI BAHAGARARIYE ABANDI:

- GATO NSENGAMUNGU Eugene, Secrétaire Général (S.G.)

- IRAFASHA Ariane, V/S.G.