Land preparation and potato planting

  • View
    78

  • Download
    4

  • Category

    Science

Preview:

Citation preview

Gushaka umurima, Kuwutegura

n’ibikorwa biwukorerwamwo

BYATEGUWE NA: NZEYIMANA Felix

Humidtropics-RAB

GUTEGURA UMURIMA

UTUBURIRWAMO IMBUTO Y’IBIRAYI

• Gutegura umurima ni ngombwa kugira ngo

bitume habaho kumera kw’imbuto byihuse,

gucengera kw’imizi no gukura kw’ibirayi

bitagoranye.

• Kugirango habeho kumera kw’ibirayi byihuse,

imbuto igomba guterwa mu butaka

buhehereye kandi buseseka.

GUTEGURA UMURIMA (GUKOMEZA)

Mu gutegura umurima

babanza kurwanya isuri,

hanyuma bakarima bwa

mbere bavanamo urwiri iyo

rurimo bagakurikizaho

kurima bwa kabiri

(gutabira) bagiye gutera.

•Hagomba kwirindwa ubutaka

bukomeye kuko buhagarika

gukura kw’imizi, no mu gihe

cy’imvura nyinshi ubutaka

busigara bukomeye igihe

kirekire nyuma bigatera

ingaruka zo kubura umwuka ku

bihingwa no kubora kw’ibirayi

mu butaka.

•Imizi igomba kwinjira mu

butaka nibura hafi hashoboka

ni muri cm 50-60

z’ubujyakuzimu.

GUTEGURA UMURIMA

(Gukomeza))

GUTEGURA UMURIMA (Birakomeza)

• Ubujyakuzimu bw’ubuhinge biterwa n’ubutaka

uko bumeze, iyo hashyuha ndetse

n’ubushyuhe bukaba ku rwego rwo hejuru

hagomba ubuhinge bwimbitse cyane.

• Niba hakonje kandi hahehereye hagomba

guhingwa ubujyakuzimu bukagera kuri cm 7-

10.

Imiterere y’umurima

•Ni kuki ari ngombwa gutera

ibiti?

•Ubwo bw’ibiti bukwiye guterwa

•Akamaro k’ifumbire y’imborera

mukugabanya isuri

•Irwanya suri hakoreshejwe

amaterasi

•Ubutaka bwambaye ubusa

buragenda bugatwara ubutaka

bwiza

•Bushobora gutera gusharira indi

mirima iri hasi

•Inrwara zishobora kuva mu

mirima yo hejuru

Igihe cyo gutera

• Kudatera imbere cyangwa inyuma y’ihinga

•Ibihe by’ihinga (Bivana n’ubwoko bw’ibirayi)

•Gutera igihe amazi yageze m’ubutaka

•Gutera bikorwa hakoreshejwe imbuto shingiro

yameze neza, itarwaye cyangwa ngo ibe ifite indi

nenge kandi yose ifite urugero rumwe (calibre).

•Haterwa imbuto iri hagati ya toni 2 -3 kuri ha

bitewe n’uko imbuto ingana (calibre).

Igihe cyo gutera(Birakomeza)

• Ikirayi giterwa muri cm 5-10 z’ubujyakuzimu.

Igipimo cy’icyobo cyo guteramo biterwa

n’ubukonje bw’aho hantu uko bumeze.

•Mu turere tw’imvura aho ubutaka bwuma vuba

bikagira ingaruka ku kumera kw’imbuto nyuma yo

gutera, bisaba gutera mu mwobo muremure.

GUFUMBIRA

•Mu butaka busharira bashyiramo ishwagara

ingana na toni 2.5-5 kuri ha mbere y’ iminsi 21

•Mu gihe cyo gutera basanzamo hagati ya toni 20-

30 kuri ha z’ifumbire y’ imborera iboze neza mu

gihe baringaniza cyangwa bakayishyira mu myobo

iyo ari nke.

Gufumbira(Birakomeza)

•Mu gihe cyo gutera bakoresha kg 300 kuri ha za

N.P.K 17-17-17 cyangwa bagakoresha kg 150 kuri

ha noneho mu gihe basukira bwa mbere nyuma y’

iminsi 60 bateye bagashyiramo izindi kg 150 kuri

ha.

Acknowledgements

We would like to acknowledge Humidtropics and the CGIAR Fund Donors

for their provision of core and project-specific funding without which this

research could not deliver results that eventually positively impact the lives

of millions of smallholder farmers in tropical Americas, Asia and Africa.

This presentation was made at a training workshop on Integrated Potato Crop

Management organized by International Potato Center (CIP) for Innovation

Platform (IP) members of Kadahenda, Rwanda.

Murakoze

Felix NZEYIMANA

Research Department

Soil and Water Management Program

Rwanda Agriculture Board

Rwanda/Kigali

Phone: +250788582865

E-mail: elogenzeyi@yahoo.fr

Recommended