Upload
truongliem
View
502
Download
18
Embed Size (px)
Citation preview
Ni mu mpinga y'umusozi wa Bumbogo, hafi y'ibiro by'umurenge witwa utyo. Hasigaye ibiti
by'imivumu binini kandi bikuze bigera kuri 4. Biri ku muhanda ujya ku murenge. Banahita kandi i
Bumbogo bwa Nkuzuzu
Bavuga ko hahoze urugo runini rwa Rwabugiri. Ngo ni ho kera haturutse igitero cyagabwe mu
Buriza igihe u Rwanda rwatsindaga iyo mpugu yategekwaga na Nkuba ya Nyabakonjo, watewe
n'igikomangoma Sekarongoro, mwene Kigelri I Mukobanya, akaba umwuzukuru wa Cyirima I
Rugwe. Bavuga kandi ko ari ho Rwabugiri yaba yararongoreye Kanjogera.
Hafi aho, ahahoze urugo rugari, barahubaka inzu
Imbago Kuzitira ahavugwa ko hahoze urugo rwa Rwabugiri
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako a) Kuhubaka urugo ruteye nk'urwa Rwabugiri . Kuhategura ku buryo hajya hakirirwa ubukwe +
kubaka ahacururizwa ibikorwa by'ubugeni n'ubukorikori n'ibindi byose bijyanye n'ibikorerwa ku
rwibutso b) Gushaka indeka hafi aho, ihagije, yakubakwamo urugo rw'umutahira n'ikiraro (Kraal),
hakororerwa umutwe w'inyambo, zazajya zimurikirwa ba mukerarugendo b'Abanyarwanda
n'abanyamahanga bakeneye kureba uko inyambo zari ziteye n'uko zabwirizwaga
Ibimurikwa a) Ibikoresho n'amafoto bijyanye n'umuhango w'ubukwe b) Kwerekana ibyerekeye ubworozi
bw'inka muri rusange, n'ubw'inyambo ku buryo bw'umwihariko
Ubukorikori Ibikorwa byose biranga ubukorikori bw'abari n'abategarugori
Ubuhanzi Kuhashyira itsinda ry'abatahira b'abasizi bashinzwe kwiga ubuvanganzo bwerekeza ku bworozi
bw'inka no kumurikira abashyitsi inka (kubyukurutsa)
Imyidagaduro a) Ibitaramo bizerekanwa n'itorero ry'i Bumbogo ku nsanganyamatsiko yubakiye ku mihango,
imigenzo n'imiziririzo ijyana n'ubukwe yakorwaga mu Rwanda mbere y'umwaduko w'abakoloni.
b) Hajya kandi rimwe na rimwe herekanwa umwiyereko w'inka, ari byo kubyukurutsa, ubundi
bikajya byerekanwa bisabwe n'abashyitsi babyifuza
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso: kumenya neza ibyahabereye
mbere n'igihe Rwabugiri yari ahatuye no gucukumbura birambuye ibyerekeye ubukwe bwa
kinyarwanda, kugirango haboneke ibisobanuro bihamye kuri urwo rwibutso kandi zifashe mu
gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Icyitonderwa Imurika n'ibitaramo bishobora kuzatuma abantu benshi mu baturiye Kigali (ni hafi y'umurwa)
bazajya bahasura kandi bakahategurira ibirori by'ubukwe
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
UMUSHINGA WO GUHESHA AGACIRO INZIBUTSO NDANGAMURAGE Z'AKARERE KA GASABOICYICIRO CYA MBERE: INGINGO Z’INGENZI Z’IBYAGEZWEHO MU RWEGO RWO KUBARURA NO GUSIGANUZA KU NZIBUTSO + KUGENA ICYEREKEZO CY'UMUSHINGA
AHANTU NDANGAMATEKA /NDANGAMUCO: HAVUGWAHO IBITEKEREZO BIFITE GIHAMYA
1. I BUMBOGO BW'INGARAAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
Ni mu Kagari ka Jurwe, aho umurenge wa Ndera, ku muhanda uhuza uwo murenge n'uwa
Gikomero. Hari igiti cy'umuvumu w'inganzamarumbu cyiswe Imana y'Uburunga.
Uburunga zari ingabo za Kigeri III Ndabarasa. Bavuga ko igihe ingabo ze zari ziteguye
kugaba igitero mu Gisaka, zirwana n'za Karemera wari utuye i Ntunga (Akarere ka
Rwamagana), mu rwego rw'imihango yo gutegura urugamba, abapfumu b'ibwami
bahabyariye inyama z'imana yerejwe urwo rugamba, maze bahatera agati k'umuvumu, ari
ko kiswe Imana y'Uburunga. Abasiganuzi bongeraho ko urwo rugamba rwabahiriye kuko
ingabo za Ndabarasa zari ziyobowe n'umuhungu we Sharangabo, yunganiwe
n'igikomangoma Semugaza na Cyoya basingizaga Kigeri cyo mu Burunga, basakije urugo
rw'umutamenwa rwa Karemera (umugaba w'ingabo z'i Gisaka) rwari ruzitiwe n'ibisongo
by'imigano, baramwica, ingabo ze zikwira imishwaro.
Igiti kiri mu murima w'umuturage
Imbago Kuhazitira
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari kandi ni mwiza
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako Kuhaca ingando y'ingabo ziri mu rugerero (zubakitse nk'izahozeho kera ingerero
zikiriho)
Ibimurikwa Kwerekana imibereho ya buri munsi y'ingabo ziri ku rugerero. Kumurika ingingo
z'ingenzi zaranze amateka y'ingabo z'u Rwanda kuva rubayeho kugeza ku
mwaduko w'abakoloni
Ubukorikori Ibikorwa byose biranga ubukorikori buvamo ibyakoreshwaga n'abari ku rugerero
Imyidagaduro a) Kwerekana ingeri zinyuranye z'imikino, ibitaramo n'imyidagaduro y'ingabo zo mu
Rwanda rwo hambere.
b) Kwerekana uko imihango yakorwaga igihe umutabazi wa bucengeri yitangiraga
igihugu
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mitwe y'ingabo mu Rwanda
rwo hambere muri rusange, no ku mutwe w'Uburunga ku buryo bw'umwihariko, no
gufasha mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
2. KU MANA Y'UBURUNGAAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Ni ahitwa i Kayanga, mu murenge wa Rutunga.
Altitude : 1710m ;
Latitude: 01°49.950’;
Longitude:030°10.767’
Hari ibiti by'imivumu bavuga ko byakomotse kuri kimwe cyahatewe mu rwego rwo
kubyarira imana zeze. Umuhanda unyura hagati yabyo.
Ibyo biti biri ahantu kuva kera hatuwe n'umuryango w'abitwa Abareka. Bahoze ari
abatahira b'inka za Kigeli IV RWABUGIRI. Bavuga ko mu nka z'umwe mu bami ba
kera, higeze kubamo ikimasa cy'urutare, kikitwa Rutare, umwami akagikunda
cyane. Ngo kimaze gupfa, cyaba cyarahambwe munsi y'icyo giti. Rutare imaze
gupfa, umutahira w'umwami, witwaga Sebireka, yarongoye indi nka, ajya
kubimenyesha umwami, uyu ategeka ko bagishyingura munsi y'icyo giti, kandi
bigakorwa mu mihango yihariye ngo kugirango urupfu rwacyo rudakukira mu ishyo
ryose. Kera kabaye, inzuki zaje kugitaha, kandi zikakibamo ari nyinshi cyane.
Ubuki bahakuyemo bukajya bugemurwa ibwami. Kuva ubwo cyitwa kandi Ikimana
cy'inzuki, cyaje gushibukaho ibindi byinshi, byose biza kwitwa ibimana. Mu biti
harimo ibinogo, hatahamo inzuki, umwami ategeka ko bakirinda, kuko havagamo
ubuki bigemurwa ibwami.Ibiti bimwe biri mu muhanda rwagati. Ibindi birawegereye cyane. Bigenda rero
byangizwa n'abahisi n'abagenzi
Imbago Gukora round about izengurukai ibyo biti, bikazitirwa
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari, ariko wari ukwiye kuzenguruka ibyo bimana (round about) aho
kubihinguranya
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako Kubaka hafi aho urugo rw'umuvumvu, hakigwa uko hakorerwa ubworozi gakondo
bw'inzuki / n'ubwa kijyambere
Ibimurikwa Kwerekana imibereho ya buri munsi y'umuvumvu
Ubukorikori Ibikorwa byose biranga ubugeni n'ubugenge bwo kwagika, guhakura no kwenga
ubuki
Imyidagaduro Kwerekana ingeri zinyuranye z'imikino, ibitaramo n'imyidagaduro yubakiye ku
muhango wahoze ukomeye cyane mu rwego rw'ubwiru, ari wo bitaga inzira
y'inzuki Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka y'urwo rwibutso no ku
mwuga w'ubuvumvu no gufasha mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions
ziherekanirwa
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
3. KU MANA Y'INZUKIAHO ARI HO N'UKO HATEYE
Elev. 1719 m, S:01˚48.492'; E:030˚09.409'
Bavuga ko ari ho bashyinguraga abamikazi (ukuyemo abagabekazi) n'abakobwa
b'umwami (ibikomangoma) batabarukaga bakiri bato. Ngo iyo bamaraga
gushyingura umugore cyangwa umukobwa w'umwami, ku mva bahateraga igiti
cyitwa umusumba. Byari bibujijwe gutema ibyo biti. Nguko uko, kuva ubwo babyise
indatemwa. kera kabaye, aho bimariye kuba byinshi, aho hantu ubwaho haje
kwitwa i Ndatemwa.
Ibyo biti byatemwe mu wa 1959. Ubu hose harahinzwe. Igiti kimwe (1) gusa ni cyo
kiranga ahahoze iryo rimbi.
Imbago Kuhazitira
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako Kubaka inzu y'imurika (Exhibition room) y'ibisigaratongo
Ibimurikwa a) Kuhashyira ishusho (monument, stele…) ritekerejwe neza ku buryo rituma
uhageze wese aha icyubahiro aho hantu bavuga haba harahambwe abo bamikazi
n'abari b'ibwami
b) Kuzahamurika ibisigaratongo - n'ibisobanuro bijyanye na byo - bishobora
kuzaboneka mu Ndatemwa + ibisobanuro birambuye ku mihango ijyanye n'urupfu
muri rusange no ku ri urwo rwibutso
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizasiganuza abashakashatsi bo muri ISAR, aba IRST
(Pharmacopee traditionnelle) n'abavuzi ba Gihanga ku biti byiswe indatemwa no
ku hantu hazitiriwe hirya no hino mu Rwanda, ndetse no gucukumbura
ibisigaratongo bishobora kuba biri kuri urwo rwibutso, hagamijwe kwegeranya no
gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yaho no gufasha mu gutegura
ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
4. INDATEMWAAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Altitude: 1666m; Latitude: 01°48.274’Sud;, Longitude: 030°09.860’ Est.
Umukore wa Karuranga uri ahantu hateze neza. Ni igiti cy'umukore, gikuru cyane. Iruhande
hameze undi mukore ukiri muto cyane. Kera cyaramvurwagamo imiheto y'impangare. Uvamo
kandi inti z'amacumu n'imyambi. Bavuga ko ari yo mpamvu bawise ikimashi. Biragaragara ko
amashami yacyo yagiye atemwa kenshi cyane, dore ko icyo giti kivamo imiheto myiza, kuko
kinoze cyane. Icyo giti kiri ku muhanda bavuga ko wahanzwe n'Abadage ngo waturukaga hakurya
ya Muhazi ugakomeza werekeza Nkuzuzu
Icyo giti kiri ahantu abajyaga gushengera ibwami bahingukiraga. Ni yo mpamvu ngo kera cyaba
cyariswe Umukore uranga u Rwanda : ni ukuvuga umukore wereka umugenzi ko ageze mu
Rwanda. Kera kabaye, byageze aho iyo mvugo igenda ihinduka: babanza kucyita umukore
w'akaruranga , nyuma baza kubihindura bavuga ko ari umukore wa Karuranga, nk'aho haba hari
umuntu witwaga Karuranga bawitiriye. Koko rero, hari n'abavuga ko habayeho umuntu witwaga
Karuranga wigeze gutura aho, akaba ari we bitiriye kiriya giti.
Amababi y'uwo mukore yakoreshwaga n'abantu b'ibwami (bonyine), nk'ikori ryo kwisukura.
Byongeye kandi, ngo cyera indabyo zavagamo umubavu n'umuti uvura inka indwara y'amakore.
Hafi y'icyo giti, muri metero zitarenze 20, bavuga ko hahoze inzu (gite) Abadage bazaga mu
butumwa muri ako karere bajyaga bacumbikamo
Igiti cyarashangutse, igice kinini cyacyo kiri hasi. Haravogerwa cyane: na n'ubu, icyo giti
kigikokorwaho amababi yo kuvura amakore. Gite y'Abadage ntikiharangwa (ngo barayishenye,
amatafari n'amabuye barayatwara)
Imbago Kuhazitira
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari, ariko ukwiye gutunganywa
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako a) Kuhubaka urugo rw'umuvuzi w'amatungo
b) Kubaka gite iteye nk'iy'Abadage yahahoze
Ibimurikwa a) Kuhahinga ibiti n'ibyatsi byakoreshwaga mu buvuzi gakondo bw'amatungo, bikajya byerekwa
abashyitsi
b) Kuzategura imurika ku byerekeye icyo giti no ku buvuzi gakondo bw'amatungo.
c) Kumurika ibikoresho, amafoto n'ibindi bishobora kwerekana uko za caravanes z'Abadage
zabaga zimeze
Imyidagaduro Kwerekana imikino yerekana uko za caravanes z'Abadage zazaga zimeze + uko bakirwaga n'uko
abari batuye kuri iyo gite babagaho
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
5. UMUKORE WA KARURANGAAHO ARI HO N'UKO HATEYE
Ubushakashatsi a) Impuguke za IMNR zizasiganuza abashakashatsi bo muri ISAR, aba IRST (Pharmacopee)
n'abavuzi ba Gihanga hagamijwe kumenya neza akamaro k'umukore mu Rwanda rwo hambere
b) Gucukumbura ibisigaratongo bishobora kuba biri kuri urwo rwibutso. Kwegeranya no gutangaza
ibisobanuro birambuye ku mateka yaho
c) Gukora ubushakashatsi ku muhanda w'Abadage no kuri za gites bubakaga hirya no hino mu
gihugu
d) Ibyo byose bizatuma IMNR ishobora gufasha ababishinzwe mu gutegura ibikorwa remezo na za
attractions ziherekanirwa
Altitude: 1599m;
Latitude: 01°48.036’Sud
Longitude: 030°10.090’ Est
Mu ntekerezo za kera, bavuga ko ngo Ruganzu yaba yarigeze guhagarara kuri
urwo rutare, afora umuheto we, arasa hakurya ya Muhazi, agira ngo yereke ingabo
ze ko zigomba gutera yo zikahigarurira.Kuri urwo rutare, hari ibijya gusa n'aho
ibirenge by'abantu n'amajanja y'imbwa byakandagiye. Hari kandi ahameze
nk'ahigeze kurambikwa umuheto bitirira Ruganzu.
Urutare rusigaye hagati y'imirima: rugenda rero rurushaho kononwa. Inkengero
zarwo zahindutse ibihuru biri hafi kururenga. Uko iminsi ihita ni ko ibimenyetso
igitekerezo cyubakiyeho bigenda bisibangana.
Imbago Kuhazitira
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari, ariko ukwiye gutunganywa
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako a) Kuhubaka inzu y'imurika (Pavillon Rya Ruganzu) yakwitirirwa Abaryankuna cg
Ibisumizi
b) Kubaka ahakorerwa imurika-gurisha ry'ibihangano n'ibindi bintu byose bijyanye
n'ibimuritse kuri urwo rwibutso
Ibimurikwa Gutegura imurika ku byaranze ingoma ya Ruganzu II Ndoli (amateka, ibitekerezo,
ahantu hamwitirirwa n'ibindi bimuvugwaho)
Imyidagaduro Itorero ryerekana uko umuhango w'ubwiru witwa Inzira y'urwihisho (yibutsa uko
Ruganzu yabundiye i Karagwe) wakorwagaUbushakashatsi Impuguke za IMNR ziziyambaza ikipe y'abashakashatsi (barimo inzobere mu bya
geologie) kugirango haboneke ibisobanuro bihamye ku bivugwa kuri Ruganzu,
gu cukumbura ibisigaratongo bishobora kuba biri kuri urwo rwibutso, ku miterere
y'urutare n'icyo ibimenyetso biruvugwaho bihatse, no gufasha ababishinzwe mu
gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
6. URUTARE RWA RUGANZUAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Altitude: 1734m; Latitude: 01°48.145’Sud, Longitude:030°09.201’
Ni munsi y'ahitwa i Rwanda, hagategana kandi no ku Kigabiro. Hari igiti
cy'inganzamarumbu, bamwe bita umuvugangoma, abandi bakacyita umusumba.
Ngo hakorerwaga imihango ijyanye no kuragura. Bavuga ko cyaba cyarakomotse ku
ishami ry'igiti umwami Kigari III Ndabarasa yaba yarahajugunye (ikinyejana cya 18).
Abakuru bahamya ko haciye igihe kirekire koko kitakirenga umutaru. Nticyigeze kandi
kigira ibigikomokaho, dore ko nta n'imbuto kigira: ni yo mpamvu bacyita ikigumbashi.
Bacyita kandi Imana ya Nyakariba. Iryo zina rya nyuma ryaturutse ku izina rya
nyir'umurima ubu icyo giti giherereyemo, witwaga Nyakarima. Bacyita nanone Igiti
cy'umuhigo kuko abahigi bakundaga kuhahurira iyo babaga bazindukiye umuhigo n'igihe
babaga bagabana inyama. Ubundi kandi bacyita icubya ngo kubera ko munsi yacyo ari ho
abanyamihango b'ibwami bazaga kugusha neza (gucubya) abazimu cyane cyane igihe
ingabo zabaga zigiye gutabara. Ngo uwo muhango waba waratangiye kubahirizwa ubwo
ingabo za Ndabarasa zarasaniraga u Rwanda ku musozi witwa Akabarengeyingoma,
zirwana n'iz'i Ndorwa
Igiti cyarononekaye bikomeye: baragifukuye cyane, ku buryo hashobora kujyamo
abantu bagera kuri 15! Abana banyuzamo bagacanamo. Ntikirinzwe.
Imbago Kuhazitira
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari. Gutunganya inzira iva ku muhanda igera ku giti (metero zigera kuri 25)
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako a)Kuhubaka urugo rw'umuhigi
b) Kubaka ahakorerwa imurika-gurisha ry'ibihangano n'ibindi bintu byose bijyanye
n'ibimuritse kuri urwo rwibutso
Ibimurikwa Gutegura imurika ku bijyanye n'umuhigo mu Rwanda rwo hambere (uw'igishanga
n'uw'imusozi)
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
7. ICUBYA cg IGITI CY'UMUHIGOAHO ARI HO N'UKO HATEYE
Imyidagaduro Itorero ryerekana umukino ugaragaza imigenzo, imihango n'imiziririzo ijyanye
n'umuhigo muri rusange, no ku nzira y'ubwiru yitwa Inzira y'umuhigo ku buryo
bw'umwihariko. Byakorwa n'itorero ry'abatuye hafi aho bazobereye mu by'amahigi
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso (harimo no
gucukumbura ibisigaratongo bishobora kuba byahaboneka), hagamijwe gutanga
ibisobanuro bihamye ku bivugwa ku Icubya n'icyo ibitekerezo bivugwa kuri urwo
rwibutso bihatse.
Altitude: 1761 m, Latitude: 01˚48.331' S; Longitude: 03˚09.061' E.
Muri iki gihe, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko higeze urugo rw'umwami.
N'uriya munyinya washangutse ahagana mu wa 1965. Ubu ahahoze umurwa hari
umunara wa MTN ukikijwe n'ngo, intoki n'indi myaka
Benshi mu basiganuzi bahamya ko hahoze urugo rw'umwami Yuhi V Musinga, uretse ko
hari n'abavuze ko hahoze na Kigeri III NDABARASA yahatuye (Mugabowagahunde, 2008-
2009). Ku karubanda hahoze umunyinya w'ingara nini cyane, abantu benshi bugamagamo
izuba, igihe babaga bategereje kwakirwa ibwami. Bavuga ko ari wo watumye hitwa
Umunyinya w'i Rwanda. Muri iki gihe, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko higeze
urugo rw'umwami. N'uriya munyinya washangutse ahagana mu wa 1965.
Kuba hatuwe kandi hose hahinze. Umunara wa MTN
Imbago Kuhazitira mu rwego rw'umurwa Rwanda rugari (reba umugereka)Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari, ariko ukwiye gutunganywa
Ibyapa Kuhashyira ibyapa biharanga (ku masangano yo mu Ndatemwa no ku yo mu
Marembo y'umuganura)
Inyubako Kuhubaka urugo rugari rugaragaza uko ibwami hari hameze igihe
cy'umwaduko w'Abakoloni Ibimurikwa a) Gutera umunyinya uzavamo inganzamarumbo isa n'iyahahoze kera.
b) Kwerekana iby'ingenzi mu byarangaga imirimo itandukanye yakorerwaga ibwami
no ku karubanda. Gukora ku buryo abantu, ibikoresho n'ibikorwa bigaragaza isura
nyayo y'ibwami mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20
8. I RWANDA / KU MUNYINYA W'I RWANDAAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Imyidagaduro Itorero ryerekana umukino ugaragaza imigenzo, imihango n'imiziririzo
yubahirizwaga ibwami mu rwego rwa zimwe mu nzira z'ubwiru nk'inzira
y'ubwimika n'inzira y'inteko. Iryo torero kandi rizagira uruhare mu kwerekana
uko imibereho n'imirimo ya buri munsi yakorwaga ibwami: ni ukuvuga ko ari
abantu, ari uko bambaye, uko basokoje, ibyo bavuga n'ibyo bakora ndetse n'urujya
n'uruza rwabo byashushanya ibyahozeho kera
Ubuhanzi Kuhashyira Inteko y'Abasizi: abo ni abahanzi bashobora guserukana ingeri
zinyuranye z'ibiranga ubuvanganzo bwahoze buheshwa agaciro ibwamiUbushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha
ababishinzwe mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Elev. 1734 m, S:01˚48.156'; E:030˚08.908' .
Hasigaye ibiti bibiri (2) biteye nk'amarembo y'urugo rw'ahahoze hitwa Imana
y'umutsima. Ngo hari hubatse amazu menshi, iy'ingenzi ikaba ari iyo bitaga inzu
y'umuganura. Andi mazu yabaga ari ay'abagaragu n'abaja.
Bavuga ko muri urwo rugo ari ho hakorerwaga umuhango usumba iyindi yose mu rwego
rw'ubwiru, ari wo umuganura. Uwo muhango wakorwaga buri mwaka, wayoborwaga
n'umwami ubwe. Kuri uwo munsi mukuru, hatumirwaga abantu benshi, bakazana amafu
y'uburo n'amasaka, ibishyimbo, imboga n'inzoga nyinshi, bagateka, bagasangira. Kuva aho
umurwa w'abami wimuriwe i Nyanza (mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20), umuhango
w'umuganura ntiwongeye kuhabera.
Kuba hatuwe kandi hose hahinze.
Imbago Kuhashyira mu hagize umurwa Rwanda rugari (reba umugereka)Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Urahari, ariko ukwiye gutunganywa
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako Kuhubaka ingo ebyiri zizitirirwa abiru b'umuganura (urugo rw'i Kinyambi
n'urw'i Huro) , zizajya zerekanirwamo ibyakorwaga n'abo biru bombi igihe umwami
yayoboraga umuhango w'umuganura
Ibimurikwa a) Guhinga imbuto nkuru z''i Rwanda (inzuzi, uburo, isogi...) zakoreshwaga mu
mihango ikomeye y'ibwami.
b) Gutegura imurika ku migenzo, imihango n'imiziririzo yerekeye uko umuganura
wizihizwaga ibwami, ibutware no muri rubanda
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
9. AMAREMBO YO KU MANA W'UMUGANURA cg Y'UMUTSIMA AHO ARI HO N'UKO HATEYE
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Imyidagaduro Itorero ryerekana umukino ugaragaza ku buryo buri live uko umuhango
w'umuganura wizihizwaga ibwami (hakurikijwe inzira y'ubwiru yitwa inzira
y'umuganura , ibutware no muri rubandaUbushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha
ababishinzwe mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Ni ahantu hateye neza, inyuma y'amarembo y'umuganura. Hubatse urusengero
(ruto kandi rudakomeye cyane) rw'abaporotesitanti)
Hatewe ishyamba ry'inturusu
Bavuga ko hahoze urubuga intore z'ibwami zitorezagaho
Kuba harubatswe urusengero, kuba hari ishyamba, ahandi hahinze
Imbago Kuhashyira mu hagize umurwa Rwanda rugari (reba umugereka)Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Hakwiye gukorwa umuhanda uhagera
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako a) Gutunganya urubuga abagize itorero bazajya bitorezaho, bakaherekanira
n'imikino isanze (itari ijyanye n'imihango izajya yerekanwa ku zindi nzibutso). Mu
ikubitiro, hatunganywa urubuga rusanzwe, ariko nyuma hazigwa uko hubakwa
amphitheatre ( cg agora) yajya ahantu hateye nk'icyena hari hagati yo ku Itorero no
ku Kigabiro.
b) Kubaka ahakorerwa imurika-gurisha ry'ibihangano n'ibindi bintu byose bijyanye
n'ibimuritse kuri urwo rwibutso
Ibimurikwa a) Imurika ku mateka y'intore no ku mibereho ya buri munsi y'abagize itorero
b) Kwerekana ibijyanye n'imikino n'imyidagaduro gakondo: iy'abakuru n'abato,
iy'abagabo n'iy'abagore.
Imyidagaduro Itorero ryerekana ingeri zinyuranye z'ibiranga imikino, ibitaramo n'imyidagaduro bya
kinyarwanda
10. KU ITOREROAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCOIMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Ubukorikori Kwerekana uko bakora ibikoresho by'abagize itorero
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha
ababishinzwe mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Elev. 1738 m, S:01˚48.024'; E:030˚08.796' .
Ni mu Kagari ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga. Ni abantu hateze neza. Hubatse
ikigo cy'amashuri abanza
Bavuga ko hahoze ingo ebyiri: urwa Kigeri Ndabarasa n'urwa Kigeri Rwabugiri. Bavuga
kandi ko hahoze amavubiro abiri y'abo bami bombi. Igihe bubakaga amashuri baguye ku
bisigaratongo bigaragaza ko higeze guturwa koko, uretse ko ibyo byose byaje kuzimira,
uretse urusyo rubitse ku kagari ka Gasabo). Rimwe muri ayo mavubiro ryaba ryaramenwe
n'umunyapolitilki w'aho hafi), irindi rikurwaho n'umwe mu bihaye Imana
Kuba harubatswe Ikigo cy'amashuri abanza
Imbago Kuhashyira mu hagize umurwa Rugari rwa Gasabo (reba umugereka)Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Umuhanda urahagera, uretse ko ukwiye gutunganywa neza
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako a) Kuhubaka ingo ebyiri (2) ziteganye: uruzitirirwa Kigeri III ndabarasa n'uruzitirirwa
Kigeri IV Rwabugiri.
b) Kubaka - hafi aho - urugo ruzitirirwa umuvubyi
c) Gutunganya amazu (amashuri) ahari - nyuma ya expropriation - hakagirwa
icyicaro cy'umurwa Rugari rwa Gasabo
c ) Igihe nikigera, hazubakwa icyicaro gikwiye cy'Ingoro y'Amateka y'u Rwanda rwo Ibimurikwa a) Kwerekana ibyaranze amateka y'ingoma za Kigeri Ndabarasa na Rwabugiri
b) Gutegura imurika mbonera ku byo umushyitsi ashobora gusanga hirya no hino
ku nzibutso z'i Gasabo muri rusange
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
11. KU KIGABIRO cg KU MAVUBIROAHO ARI HO N'UKO HATEYE
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Imyidagaduro Itorero ryerekana uko imihango, imigenzo n'imiziririzo ijyanye no kuvuba
yakorwaga, hibandwa cyane cyane ku byakorwaga mu rwego rw'imihango y'ubwiru
yitwa Inzira ya Rukungugu n' Inzira ya Kivu
Ubukorikori Kuhashyira itsinda ry'ababumbyi gakondo (potiers) n'aba kijyambere (ceramistes)
bashobora kubumba ibikoresho binyuranye (birimo n'ibiteye nk'amavubiro y'ibwami -
en miniature - abashyitsi batwaraho urwibutso
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha
ababishinzwe mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Ni ahantu h'akabuga, kari munsi yo Ku Kigabiro, hateganye na Cyamutara na
Rwanda rwa Ndanyoye. Hateye neza. Hafite uburebure busaga metero 100
n'ubugari bugera kuri metero 30. Hepfo yaho harahanamye, hatewe ishyamba
ry'inturusu
Bavuga ko ari ho abakaraza b'ibwami bitorezaga kuvuza ingoma, ari na yo mpamvu bahse
Ku Ruvugirizo (rw'ingoma)
Ubu harubakwa ibiro by'umudugudu wa Vugavuge
Imbago Kuhashyira mu hagize umurwa Rwanda rugari (reba umugereka)Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Hakwiye gutunganywa umuhanda uhagera
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako a) Gutunganya urubuga abakaraza bazajya bitorezaho, bakaherekanira n'imikino
yubakiye ku ngeri zinyuranye z'imirishyo y'ingoma.
b) Kubaka urugo rwakwitirirwa abiru baremaga ingoma, bataretse no kugira indi
mihango y'ibwami basohoza, ari bo bitaga abanyakabagari cg abenenyabirungu.
Muri urwo rugo, hateganywa n'ahantu hakorerwa imurika-gurisha ry'ibihangano
n'ibindi bintu byose bijyanye no kurema no kuvuza ingoma
Ibimurikwa a) Imurika ku mateka y'ingoma z'i Rwanda (ingoma z'ingabe, izakoreshwaga mu
mihango n'iz'umuvugo) b)
Kwerekana ku buryo buri live uko barema ingoma z'ingeri zose
12. KU RUVUGIRIZOAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Imyidagaduro a) Itorero ryerekana ingeri zinyuranye z'imirishyo yo hirya no hino mu gihugu.
b) Uretse ibyo kandi gukora ku buryo abashyitsi bose bifuza kuvuza ingoma
babyigishwa
Ubuhanzi Kuhashyira abakaraza b'impangu bashinzwe kwiga imirishyo yose yo mu Rwanda
no guhimba indi bahereye ku nganzo gakondo
Ubukorikori Kwerekana uko barema ingoma z'ingeri zose (iz'ingabe, iz'imihango, iz'umuvugo
n'izikoreshwa nk'imitako
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi ku ngoma z'i Rwanda, ku mirishyo
inyuranye yo hirya no hino mu gihugu, gushakisha ibisigaratongo bishobora
kuhavumburwa no gukurikirana ibivugwa kuri urwo rwibutso, hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha
ababishinzwe mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Ni ahantu hahanamye, munsi yo Ku Ruvugirizo. Hate ishyamba ry'inturusu.
Harimo igiti cy'umuvumu bita ko ari Imana ya Kabano
Bavuga ko aho uwo muvumu uri ari ho abapfumu b'ibwami babyariye imana yeze
Ubu harubakwa ibiro by'umudugudu wa VugavugeImbago Kuhashyira mu hagize umurwa Rwanda rugari (reba umugereka)
Uburinzi Kuharindisha abahaturiyeImihanda/ Inzira Gutunganya inzira iva ku Ruvugirizo igera ku mana ya KabanoIbyapa Kuhashyira icyapa kiharangaInyubako Kuhubaka urugo rwitirirwa Kabano, wahoze ari Umukuru w'imandwa, ibwamiIbimurikwa Imurika ku mihango ijyanye no kubandwaImyidagaduro Itorero ryerekana imikino ijyanye no kubandwaUbukorikori Kwerekana uko bakora ibikoresho binyuranye byakenerwaga mu rwego
rw'ukwemera gakondoUbushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi ku byerekeye ukwemera
kw'abanyarwanda muri rusange, no ku muhango wo kubandwa ku buryo
bw'umwihariko Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
13. KU MANA YA KABANOAHO ARI HO N'UKO HATEYE
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Ni ahantu h'akabuga, kari munsi yo Ku Kigabiro, hateganye na Cyamutara na
Rwanda rwa Ndanyoye. Hateye neza. Hafite uburebure busaga metero 100
n'ubugari bugera kuri metero 30. Hepfo yaho harahanamye, hatewe ishyamba
ry'inturusu
Bavuga ko Rwagisha yari inka, ibyara ikimasa cy'urutare. Runukamishyo rwa Murorwa,
umupfumu w'i Butumbi wari waraje guhakwa kwa Mibambwe Sekarongoro Mutabazi,
agira uwo mwami inama yo kutazakizirika. Gikura ari indakoreka. Umunsi kiza guhubuka
mu kiraro kiroha mu gishanga cya Nyamigina, imishishi igifata mu ijosi. Cyambuka akazi ka
Rusasa (hakurya y'i Gasabo), kiryama iruhande rw'abavuye guhaha. Barakibaga, maze mu
rwego rw'imitsindo, inyama baziciraho abami b'ibihugu bikikije u Rwanda. Ibiti byiswe
imana za Rwagisha, ni ibyatewe nyuma y'imihango yo kuragura, yayobowe n'uwo
mupfumu: aho babyariye izo nyama bahateraga igiti cy'umuvumu. Kimwe kiri i Gasabo
nyirizina, ikindi kiri i Gicaca. Bavuga ko icyo cya kabiri cyatewe aho babyariye ibisigazwa
by'imana yeze igihe u Rwanda rwari rugiye gutera mu Gisaka. Mu Nkore no mu Gisaka
naho hari imana ya Rwagisha. Runukamishyo yavuze ko abazanga izo nyama bazatsindwa
n'u Rwanda, mu gihe abazaziryaho bo bazakomeza kwigenga. Bamwe barazanze, nka
Kimenyi w'i Gisaka na Nsoro w'i Bugesera. Abo baratsinzwe.
Harubatswe kandi hari imirima y'abaturage
Imbago Kuzitira ahantu hakikije ibiti bihari uko ari bitatu
14. KU MANA ZA RWAGISHA
AHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Hakwiye gutunganywa umuhanda uhagera
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
Inyubako Kubaka urugo ruzitirirwa umupfumu w'icyatwa Runukamishyo
Ibimurikwa a) Kumurika ibintu byose byerekeranye n'imihango, imigenzo n'imiziririzo ijyanye no
kuragura, mu ngeri zabyo zose
Imyidagaduro Itorero ryerekana imikino ikubiyemo ibijyanye no kuragura
Ubukorikori Kwerekana uko bakora ibikoresho bikenerwa mu muhango wo kuragura
Ubushakashatsi a) Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi ku byerekeye kuragura no ku
byaranze imibereho y'abapfumu b'icyatwa muri rusange, no kuri Runukamishyo
by'umwihariko, gushakisha ibisigaratongo bishobora kuvumburwa ahari imana za
Rwagisha no gukurikirana ibivugwa kuri izo nzibutso, hagamijwe kwegeranya no
gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha ababishinzwe mu
gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Ni agasozi gateganye n'u rwanda rwa Ndanyoye, mu Murenge wa Rutunga.
Bavuga ko kabereyeho isibaniro hagati y'ingabo z'u Rwanda n'iz'Abanyandorwa, ku
ngoma ya Kigeli III Ndabarasa
Nta muhanda mwiza uhageraImbago Kuzitira ahakeneweUburinzi Kuharindisha abahaturiyeImihanda/ Inzira Hakwiye gutunganywa umuhanda uhageraIbyapa Kuhashyira icyapa kiharangaInyubako Kubaka urugo ruzitirirwa Umutabazi wa bucengeri Ibimurikwa Kumurika amateka y'abantu babaye intwari mu mitwe y'ingabo z'u Rwanda
mbere y'umwaduko w'Abakoloni Imyidagaduro a) Itorero ryerekana imikino yubakiye ku nsanganyamatsiko yo gukunda
igihugu no kucyitangira. Hakwerekanwa imikino igaragaza by'umwihariko
uko imihango yakorwaga mu rwego rw'inzira z'ubwiru zikurikira: inzira
y'inteko
Ubuhanzi Kuhashyira umutwe w'intore zishinzwe kwiga no kumurika imikino igaragaza
umwihariko w'ingabo mu rwego rw'ubuhanzi
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
15. KU K'ABARENGEYINGOMAAHO ARI HO N'UKO HATEYE
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi ku mateka y'abantu
bitangiye u Rwanda mbere y'umwaduko w'Abakoloni no gukurikirana
ibivugwa kuri urwo rwibutso, hagamijwe kwegeranya no gutangaza
ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha ababishinzwe mu
gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
Altitude. 1613 m, Latitude: 01˚47.953'S, Longitude: 030˚09.081' E
Amazi aturuka mu rutare. Ngo yavomwaga n'ab'ibwami bonyine. Abahaturiye bari
bifitiye, hafi aho, amariba yabo abiri (2). Ayo yombi ubu ntakiriho. Rwarurara yo
iracyahari. Batekereza ko ngo iriba rya Rwarurara atari ho ryahoze. Ngo umwami
Kigeri NDABARASA ni we watumye rihimukira! Ngo ryaba ryarahoze mu mpinga
y'umusozi, hanyuma umwami aza gusanga rikwiye kuhava rikimukira ku ibanga
ry'umusozi, ngo kuko nta bami babiri bakwiye kubangikana ku nteko ngo bayobore
igihugu kimwe: ngo yasangaga iriba riri mu mpinga y'umusozi ryagereranywa
n'umwami utetse ijabiro!
Abaturage bahavoma uko babonye. Amariba yari abagenewe ntakiriho
Imbago Kuhashyira mu hagize umurwa Rwanda rugari (reba umugereka)Uburinzi Kuharindisha abahaturiyeImihanda/ Inzira Hakwiye gutunganya umuhanda uhageraIbyapa Kuhashyira icyapa kiharangaInyubako a)Gusubizaho amariba abiri atakiriho
b) Gutegura ibibumbiro byo kuhiriraho inka.
16. KU IRIBA RWARURARAAHO ARI HO N'UKO HATEYE
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibimurikwa a) Kubaka ikiraro cy'inka hafi y'iriba Rwarurara.
b) Gutegura imurika ku bworozi bw'inka muri rusange no ku mihango,
imigenzo n'imiziririzo yerekeye inzira y'ubwiru yitwa inzira y'ishora
c) Kwerekana uko bitaga ku nka muri rusange, by'umwihariko igihe
cy'umuhango z'ubwiru witwa inzira y'ishora
Imyidagaduro Itorero ryerekana ku buryo buri live uko imihango y'inzira y'ishora
yakorwaga, no guserukana imikino yubakiye ku nsanganyamatsiko
y'ubworozi bw'inka
Ubukorikori Kwerekana ibikorwa by'ubukorikori bijyanye n'ubworozi bw'inka
Ubushakashatsi Abashakashatsi ba IMNR bazakurikirana iby'iriba rya Rwarurara (harimo no
gucukumbura ibisigaratongo bishobora kuhavumburwa) kugirango
habonerwe ibisobanuro bihamye kandi bafashe mu gutegura ibikorwa
remezo na za attractions zerekanwa ku rwibutso
Ni ahantu h'itaba riteze neza, riri hakurya y'i Gasabo urora Rusasa mu Buriza, hafi
y'umuhanda Kigali - Gatuna, ahegereye ahitwa Kajevuba.
Bavuga ko hari hatuye umucuzi w'impangu witwaga Ndanyoye, we n'abamukomotseho
bakaba baragiriye akamaro kanini ibwami kubera ibyo bacuraga bakabigemura ibwami
(intwari n'ibindi bikoresho bicuze mu cyuma). Ngo umwami rero wari utuye i Rwanda rwa
Gasabo akaba yari yarahaye Ndanyoye uburenganzira bwo kuyobora uwo musozi yari
atuyeho, noneho bawita Rwanda rwa NdanyoyeUbu haratuwe kandi harahinze. Kuva muri za 60, nta mucuzi n'umwe ukirangwa
kuri uwo musozi
Imbago Kuzitira ahakenewe kugirango hashyirwe ibikorwa remezo na za attractions
zikurikira (reba hepfo)
Uburinzi Kuharindisha abahaturiye
Imihanda/ Inzira Hakwiye gutunganywa umuhanda uhagera
Ibyapa Kuhashyira icyapa kiharanga
AMATEKA N'IBINDI BIRANGA UMUCO
IMBOGAMIZI / IBIBAZO BIHARI
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
17. I RWANDA RWA NDANYOYEAHO ARI HO N'UKO HATEYE
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsiIbikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS
Inyubako a) Gutunganya inganzo y'ubutare - reconstitution du gisement de fer - (ni
ukuzabukura ahandi, kuko hafi aho budahari)
b) Gutunganya inganzo y'ibumba rikoreshwa mu bucuzi
c) kubaka uruganda rw'ubutare, bita nanone inkono z'ubutare (fourneaux de
reduction du minerai de fer) mu ngeri zinyuranye zazo nk'uko byagaragaye hirya
no hino mu Rwanda
d) kubaka uruganda rw'ibyuma (atelier de forge)
Ibimurikwa Kumurika ibyiciro by'ingenzi biranga umwuga w'ubucuzi: kuva bajya mu nganzo
y'ubutare n'iy'ibumba (aho bakura ibumba ryo kubumba inkero n'ibicunga),
kubumba inkono y'ubutare, guhonda ubutare, gushongesha ubutare no gucura
ibikoresho by'ingeri zinyuranye.
Imyidagaduro Kwerekana ku buryo buri live uko umwuga w'ubucuzi wakorwaga mu Rwanda rwo
hambere kandi mu byiciro byawo byose
Ubukorikori Kwerekana ubugeni n'ubugenge bwo gucura ingeri zose z'ibikoresho bya
kinyarwanda
Ubushakashatsi Impuguke za IMNR zizakomeza ubushakashatsi kuri urwo rwibutso hagamijwe
kwegeranya no gutangaza ibisobanuro birambuye ku mateka yarwo no gufasha
ababishinzwe mu gutegura ibikorwa remezo na za attractions ziherekanirwa
BAZATSINDA Thomas
IBIKORWA BITEGANYIJWE
(Infrastructures: Inyubako
n'ibindi bikorwa bifatika +
Attractions : Ibikorwa
bihatse inyigisho ari nako
bigusha neza abashyitsi
Inyubako n'ibindi
bikorwa bifatika /
INFRASTRUCTURES
Ibikorwa bigamije
kwigisha no kugusha
neza abashyitsi /
ATTRACTIONS